Blog

  • Imyuka y’imodoka no gutekesha inkwi n’amakara byihariye 80% mu guhumanya ikirere cy’u Rwanda –

    Kuva mu 2012 mu Rwanda hatangiye gukorera umushinga upima imihindagurikire y’ibihe witwa ‘Rwanda Climate Change‘ hagamijwe kumenya uko ikirere cy’u Rwanda gihumanywa n’imyuka yanduye kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ingaruka zayo hakiri kare.

    Uwo mushinga ukorera muri Minisiteri y’Uburezi washyizweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Kaminuza yigisha iby’Ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Massachusetts Institute of Technology (MIT).

    Hashyizwe ibyuma n’imashini kabuhariwe ku musozi wa Mugogo ufite ubutumburuke bwa metero 2540, uherereye mu Kagari Rukondo mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu.

    Izindi zashyizwe mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge mu ishuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, zifasha mu gupima ibipimo bitandukanye by’umwuka unyura mu kirere cy’u Rwanda.

    Izo mashini zibafasha kubona ibipimo by’umwaka unyura mu kirere cy’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (East and Central African region).

    Dr Gasore Jimmy ushinzwe ibijyanye n’ubumenyi na tekinike muri uwo mushinga, yavuze ko ugamije gusobanukirwa no gutanga umusanzu ku bibazo u Rwanda n’Isi bifite mu bijyanye no guhumana k’umwuka, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba [Ozone].

    Yavuze ko iyo bamaze kubona ibipimo by’uko umwuka umeze, babimenyesha inzego z’ubuyobozi zigafata ibyemezo.

    Ati “Ibipimo dufata bigira akamaro kenshi; aka mbere ni ukumenyesha inzego zibishinzwe cyane cyane izishinzwe kurengera ibidukikije, hakabaho no kujya inama ku nzego zifata ibyemezo aho bashyira imbaraga mu kurwanya imyuka yanduza ikirere.”

    Akomeza avuga ko mu gihe bamaze bafata ibipimo, muri rusange basanze imyuka iva mu modoka ndetse n’imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n’amakara bifite uruhare runini mu kwanduza ikirere cy’u Rwanda.

    Ati “N’ubwo bihinduka bigendanye n’amasaha, umunsi cyangwa igihembwe, tugereranyije nka 40% ni imodoka, 40% ni ibicanwa, iyindi 20% igahindagurika.”

    Dr Gasore yakomeje avuga ko imyuka yanduza ikirere ikunze kuboneka ku bwinshi mu gihe cy’impeshyi hava izuba ryinshi, ikagabanuka mu gihe cy’itumba hagwa imvura kuko iyo iguye isukura ikirere.

    Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Ndikubwimana Jean de Dieu, yavuze ko inama yatanga kuri Leta y’u Rwanda ari uko yashyira ingufu mu gukumira imyuka bituruka mu modoka n’imyotsi ikomoka ku nkwi n’amakara.

    Ati “Kugeza ubu yashyira imbaraga mu kurwanya imyuka ituruka mu modoka kubera ko ni zo zisohora imyuka myinshi ihumanya ikirere ndetse no kugabanya gukoresha inkwi n’amakara mu gucana, kuko kugeza ubu umubare munini w’Abanyarwanda baracyateka bakoresheje inkwi n’amakara.”

    Yatanze inama ko mu kugabanya imyuka ituruka mu modoka, u Rwanda rwashyiraho amategeko akumira imodoka zishaje zinjizwa mu gihugu ndetse n’ufite imodoka ishaje akajya ayisorera kugira ngo bamuce intege ayireke ntikomeza kwanduza ikirere.

    Ikindi ni ugushishikariza abaturage gukoresha imodoka zitwara abantu muri rusange aho kugira ngo buri wese yumve yatunga imodoka ye bwite, kuko zaba nyinshi mu gihugu.

    Avuga kandi ko abantu bashobora gukoresha amagare mu ngendo bakora kuko u Rwanda atari igihugu kikini ndetse hakongerwa n’ingufu mu kuzana mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi.

    Ndikubwimana yavuze ko mu kugabanya gutekesha inkwi n’amakara kuko bisohora imyotsi yanduza ikirere, hakwiye gushyirwa ingufu mu gutoza abaturage gutekesha gaz ariko bakagabanyirizwa n’igiciro cyayo kugira ngo boroherwe no kuyigondera. Ikindi ni ugukoresha imbabura zirondereza ibicanwa.

    Umusaruro umaze gutangwa n’uwo mushinga

    Ndikubwimana yavuze ko umushinga ujya gutangira abantu bari bajijukiwe n’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda bari bake ndetse n’ubushakashatsi bwakorwaga bwari buke.

    Yakomeje avuga ko uwo mushinga umaze gutanga umusaruro mu bice bitatu birimo uburezi, ubushakashatsi no kongerera abantu ubumenyi n’ubushobozi.

    Ati “Kugeza ubu abanyeshuri 20 barangije bakora mu bigo bitandukanye birimo Meteo Rwanda, REMA ndetse n’ahandi bakenewe. 13 nabo barenda kurangiza ndetse na 15 batangiye umwaka wa mbere.”

    Yavuze ko mu cyiciro cy’ubushakashaysi, hari butatu bwakozwe butangazwa mu bitangazamakuru bya siyansi ku rwego mpuzamahanga.

    Hari kandi n’ubundi bwakozwe n’Abanyarwanda barimo Dr Gasore Jimmy bumuhesha impamyabushobozi y’ikirenga.

    Abanyeshuri ba Kaminuza nabo bakoresha izo mashini kabuhariwe mu kwimenyereza umwuga no gukora ubushakashatsi ndetse no kwandika ibitabo bibemerera gusoza icyiciro barimo.

    Mu cyiciro cyo kongerera abantu ubumenyi n’ubushobozi, izo mashini zikenerwa n’abarimu bigisha muri za Kaminuza kugira ngo bakore ubushakashatsi ndetse bigishe n’abanyeshuri.

    Ati “Hari amahugurwa rero yagiye ategurwa agahuza abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda, Meteo Rwanda na REMA. Ayo mahugurwa yabongereye ubushobozi ku buryo bashobora gukoresha ibi byuma mu bushakashatsi bakora, kugira ngo ubushakashatsi butere imbere muri iki cyiciro cy’ihindagurika ry’ikirere.”

    Ikindi cyagezweho mu bushakashatsi bukorwa n’icyo kigo ni uko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) hashyizweho uburyo bwo gupima ibipimo byinshi mu gihugu mu mijyi no mu byaro byerekana uko umwuka uhagaze buri kanya kandi buri Munyarwanda wese akaba ashobora kuyabona binyuze mu itangazamakuru n’ahandi.

    Byatumye kandi isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga iba nziza kurushaho kuko ibipimo u Rwanda rutanga bigenderwaho n’ibihugu bitandukanye by’amahanga kuko biba byizewe ku rwego rwo hejuru.

    Ndikubwimana yavuze ko ibipimo bagiye bereka inzego z’ubuyobozi byagiye bituma hafatwa ingamba zigamije kugabanya imyuka yanduza ikirere, bituma indwara nyinshi zifata imyanya y’ubuhumekereo zigabanuka mu Rwanda.

    Zimwe mu ngamba zafashwe mu Rwanda harimo kubungabunga amashyamba, gukoresha imodoka rusange zitwara abantu hagabanywa imodoka nyinshi zigenda mu muhanda, kuzana moto zikoreshwa n’amashanyarazi, gutekesha gaz n’izindi.

    Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi, Habineza Theobard, avuga ko ari umwe mu musaruro w’uwo mushinga kuko wamwubakiye ubushobozi umwongerera n’ubumenyi.

    Ati “Muri gahunda yashyizweho y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni ho nagize amahirwe yo kongereramo ubumenyi bwanjye. Ubu nabashije kuzamura urwego aho noneho nshobora gufata bya bipimo dufata hano nkabibyazamo amakuru ashobora gusakazwa mu baturage biciye mu nzego z’ibishinzwe.”

    Imishini zatanzwe na MIT harimo iyitwa ‘Medusa’ ifite agaciro kangana n’ibihumbi 180 by’amadorali ipima imyuka igera kuri 50; hakaba n’izindi mashini ebyiri zitwa Picarro G2401 na ‘Picarro G5202’ zifite agaciro k’ibihumbi 30 by’amadolari.

    Guverinoma y’u Rwanda ihemba abakozi batandatu bakora mu mushinga kandi buri mwaka iteganya miliyoni zigera kuri 30 Frw zishobora kwifashishwa mu gusana icyuma cyangiritse cyangwa kugisimbuza

    Kugeza ubu muri Afurika ibigo bipima imihindagurikire y’ibihe biri ku rwego mpuzamahanga ni bibiri gusa; kimwe kiri mu Rwanda ikindi kiri muri Afrika y’Epfo.

    Inyigo iheruka gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ku bijyanye n’ubuziranenge bw’umwuka yagaragaje ko abaturage bangana na 92% baba mu duce tubonekamo ihumana ry’ikirere ryo ku rwego rwo hejuru.

    Imibare igaragaza ko buri mwaka ku Isi abantu miliyoni zirindwi bicwa n’indwara zituruka ku guhumana kw’ikirere.

    Imashini zashyizwe ku musozi wa Mugogo zifashishwa mu gupima umwuka wo mu kirere cy’u Rwanda

    Hashyizwe imashini kabuhariwe ku musozi wa Mugogo uherereye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu zifasha gufata ibipimo

    Haboneka imashini kabuhariwe mu gupima umwuka no kumenya ibiwanduza

    Imwe mu mashini zikoreshwa mu gufata ibipimo by’umwaka unyura mu kirere cy’u Rwanda

    Zimwe mu mashini zikorershwa mu kigo gipima imihindagurikire y’ibihe

    Dr Gasore Jimmy yavuze ko imyuka y’imodoka no gutekesha inkwi n’amakara byihariye 80% mu guhumanya ikirere mu Rwanda

    Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Ndikubwimana Jean de Dieu, yavuze ko leta ikwiye gushyira ingufu mu gukumira imyuka ituruka mu modoka n’imyotsi ikomoka ku nkwi n’amakara

    Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi, Habineza Theobard, yavuze uyu mushinga wamwongereye ubushobozi n’ubumenyi

    [email protected]


  • Gitifu w'Akarere ka Gicumbi yeguye 'ku nyungu z'akazi' – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 ni bwo uyu mugabo yeguye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere, Nteziryayo Anastase, yavuze ko babonye ubusabe bw'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ako karere bwo guhagarika akazi, ariko bategereje ko Inama Njyanama y'Akarere ibwemeza.

    Ati 'Ku wa Gatatu twakiriye ibaruwa yashyikirije ubunyamabanga rusange ifite impamvu ivuga guhagarika imirimo ku nyungu z'akazi […] Ni we wabyiyandikiye sinamenya icyo yari ashaka kuvuga ku nyungu z'akazi, hari igihe umuntu areba akavuga ati uwaba mvuyemo kugira ngo ndebe ko hari ibyakwihuta.'

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya.

    Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Byiringiro Fidèle wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'aka karere na we yeguye ku mirimo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, yeguye ku mirimo ye avuga ari ku inyungu z’akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitifu-w-akarere-ka-gicumbi-yeguye-ku-nyungu-z-akazi

  • Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye. #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho umukinnyi wo hagati mu kibuga uheruka gukinira ikipe ya Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa asinye amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia ariko ntabashe guhita atangira gukinira iyo kipe kubera kutabona ibyangombwa bimwemerera gukorera muri Zambia, uyu mukinnyi yaraye yemerewe gukorera muri icyo gihugu.

    Nizeyimana Mirafa wari wasinyiye ikipe ya Zanaco FC yo mu gihugu cya Zambia mu ntangiriro za Gashyantare 2021, yaraye abonye icyangombwa cyaburaga ngo atangire gukorera muri icyo gihugu, icyo cyangombwa yahawe benshi bakizi ku izina rya Work Permit, ni icyangombwa umuntu ahabwa iyo agiye gukorera mu gihugu kitari icye.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati nyuma yaho abonye icyo cyangombwa kandi yahise anahabwa nimero 35 izajya imuranga mu kibuga aho afite inshingano zo gufasha iyi kipe ye kwitwara neza batwara igikombe cya Shampiyona yo muri icyo gihugu kuri ubu igeze ku munsi wa 22, ikipe ya Zanaco ikaba iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya ZESCO United ifite amanota 46 ikaba irusha iya kabiri amanota 7 kuko Zanaco ifite 39.

    Nizeyimana Mirafa siwe munyarwanda wa mbere ugiye gukina muri iki gihugu kuko abakinnyi barimo Bashunga Abouba wa Rayon Sports, Biramahire Abedi Christophe wa AS Kigali na myugariro wa Police FC Usengimana Faustin baheruka gukina mu ikipe ya Buildcon FC.

    Nizeyimana Mirafa ari mu Rwanda yakinnye shampiyona ye ya mbere mu mwaka wa 2012 muri Etincelles, ayivamo yerekeza muri Police FC aho yamazemo imyaka ibiri, avamo yerekeza muri APR FC ahava ajya muri Rayon Sports yakinnyemo umwaka umwe.

    The post Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-ya-gusinyira-zanaco-fc-mu-mezi-abiri-ashize-ariko-ntahite-akine-kubera-kubura-icyangombwa-kimwemerera-gukorera-muri-zambia-nizeyimana-mirafa-yaraye-akibonye/

  • Gitufu w'Akarere ka Gicumbi yeguye 'ku nyungu z'akazi' – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 nibwo uyu mugabo yeguye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere, Nteziryayo Anastase, yavuze ko babonye ubusabe bw'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ako karere bwo guhagarika akazi, ariko bategereje ko Inama Njyanama y'Akarere ibwemeza.

    Ati 'Ku wa Gatatu twakiriye ibaruwa yashyikirije ubunyamabanga rusange ifite impamvu ivuga guhagarika imirimo ku nyungu z'akazi […] Ni we wabyiyandikiye sinamenya icyo yari ashaka kuvuga ku nyungu z'akazi, hari igihe umuntu areba akavuga ati uwaba mvuyemo kugira ngo ndebe ko hari ibyakwihuta.'

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya.

    Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Byiringiro Fidèle wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'aka karere nawe yeguye ku mirimo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, yeguye ku mirimo ye avuga ari ku inyungu z’akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitufu-w-akarere-ka-gicumbi-yeguye-ku-nyungu-z-akazi

  • Ntibisanzwe! Mu Rwanda haje Kompanyi yitwa 'Ndangira Umugeni Company Ltd', kuri 15.000Frw gusa urabona umugore cyangwa umugabo w'inzozi zawe #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda haje Kompanyi yitwa 'Ndangira Umugeni Company Ltd' ifasha abasore n'inkumi kubona abo bifuza kurushingana. Kugira ngo iyi kompanyi igufashe usabwa kubanza kwishyura 15 000 Frw.

    Mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe sosiyete 'Ndangira Umugeni Company Ltd', ihuza abashaka kurongora n'abashaka kurongorwa, abashimanye bakabana, abagayanye buri umwe akaguma ku isoko kugeza ubwo uwo Imana yamuremeye arimusanzeho inkweto ikabona iyayo.

    Iyi sosiyete iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nko ku cya Mitsingi, ihuza abakobwa n'inkumi bifuza kurushinga, ariko ubishaka akabanza kwishyura.

    Uwabyumva yagira ngo ni amashyengo ariko ab'inkwakuzi 64 bamaze kwiyandikisha. Ubwo kandi ushobora kwibwira ko ari abasore gusa kuko ari bo bariye isoni. Reka da!, muri abo bamaze kwiyandikisha abasore ni 34 naho 30 basigaye ni abakobwa bashaka abagabo.

    Ibi byaje bite?

    Amateka nyarwanda agaragaza ko kera nta musore cyangwa inkumi yirangiraga uwo bazabana. Iyo Umuryango wabaga umaze kubona ko umusore akuze, bamureberaga umuranga akajya kubashakira umukobwa w'imico myiza, ukomoka mu muryango mwiza bakabagezaho icyifuzo cy'uko umusore wo mu muryango wa runaka yifuza kurongora umukobwa wo mu muryango wa naka.

    Iperereza ryarakorwaga mu miryango yombi, babona nta nzigo ibabuza kurushinga bakemeranya indi misango ibanziriza ubukwe nyirizina, nko gufata irembo, gusaba, gukwa n'ibindi.

    Nubwo hashize igihe iyi migirire isa nk'idakorwa uko bikwiriye kubera ibihe, kuri ubu akenshi umusore washakaga kurongora yirwarizaga agashakisha umukunzi, uwo ashimye akamushyikiriza umuryango ya mihango gakondo yo gufata irembo, gusaba no gukwa igakurikiraho.

    Wakwibaza icyateye umunyamategeko Dusabimana Vedaste gushinga 'Ndangira Umugeni Company Ltd' dore ko ari na sosiyete ifite ibyangombwa biyemerera gukorera mu Rwanda. Nta gitangaza kandi, umunyametegeko ntiyakwishora mu bintu bitemewe n'amategeko.

    Me Dusabimana Vedaste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ashinga iyi sosiyete yari afite igitekerezo cyo gukomeza ingo nshya kuko yahoraga yifuza gukora ubujyanama mu ngo.

    Ati 'Bijya gutangira nifuzaga kujya ngira inama ingo zifite ibibazo, icyakora kubera imyaka yanjye no kuba ntari umuhanga cyane bikangora. Niko naje gufata icyemezo cyo gushaka kubaka ingo nshya noneho nkajya nzigira inama mpereye mu mizi.'

    Inama yatangiye azitangira ubuntu ndetse ashyiraho itsinda rya WhatsApp ryari rishinzwe gusa kugira inama ingo nshya no guhuza abashaka kurushinga.

    Hari abagannye iri tsinda bashaka kumuvangira, bafite izindi ntego zirimo gushaka abakunzi bo kwimara ipfa by'akanya gato. Amaze kubona ko hari abari kubikerensa yahinduye umuvuno, abigira ubucuruzi ashyiraho ibiciro kugira ngo uzajya umusaba guhuzwa n'umugeni, abe koko ari ibintu yatekerejeho neza.

    Ati 'Kuva kera nakundaga guhuza abantu bagakundana, nyuma naje gukora group ya WhatsAppp ikajya ihuza abasore n'inkumi bifuza kubaka. Bitewe n'uburyo abantu bayitabiriye ari benshi, habaga harimo n'abikinira bituma tubona ko bigoye gutandukanya umuntu ukomeje n'uwaje afite ikindi ashaka.'

    Kugeza ubu umuntu wifuza umugeni iyo agannye 'Ndangira Umugeni Company Ltd' asabwa kwishyura ari hagati y'ibihumbi 10 na 15 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Umaze kwishyura aya mafaranga hari urupapuro yuzuza ruriho uko ateye ndetse n'ibyo yifuza ku wo bazarushingana.

    Mu kuzuza uru rupapuro agirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'iyi sosiyete bigamije kumuhugura ku bijyanye no kubaka urugo. Ushaka umugeni ahabwa iminsi iri hagati y'ibiri n'itatu bakamurebera mu bo bafite wujuje ibyo asaba.

    Umukiriya ahabwa amahirwe yo guhitamo abageni batanu, iyo nta n'umwe ashimye baramureka cyangwa akishyura andi serivise igatangira bundi bushya.

    Mu guhuza abashimanye, ubuyobozi bwa 'Ndangira Umugeni Company Ltd' bubaha umwanya ubwabo bakaganira ku buryo buri wese amenya uwo bagiye kubana akaramata.

    Hari uwabyumva agakeka ko ari icuruzwa ry'abantu dore ko ari kimwe mu byaha byeze kuri ubu. Dusabimana we siko abibona. Ati 'Nta cyaha kirimo kuko twe duhuza abantu ku bw'ineza y'umuryango nyarwanda no kubaka ingo zibereye abanyarwanda.'

    Ubucuruzi mu bijyanye n'ubukwe si ubw'ubu. Hashize iminsi mu bindi byiciro by'ubukwe bikorwa, nk'aho umusore cyangwa inkumi ishaka kurushinga ariko nta mwanya afite wo gutegura ubukwe, hari za sosiyete zitandukanye zibafasha kubutegura zikabashakira ibikenerwa byose, kugeza ku bambarira umusore cyangwa umukobwa. Ni ukuvuga ngo uretse umusore n'umugeni, abandi bose batashye ubukwe umusore cyangwa umugeni ashobora kubamenyera mu muhango w'ubukwe, ukuyeho bake bo mu miryango yombi.

    Ingo zubatse ku musenyi

    Akingeneye Jeanne, umuturage wo mu mujyi wa Kigali, afite impungenge ku buryo ingo zizubakira kuri uku guhuzwa zizaramba.

    Ibi abishingira no ku bibazo biri mu zubatswe mu buryo busanzwe aho gatanya zimaze igihe zivuza ubuhuha. Mu mwaka wa 2019, mu Rwanda imiryango 8941 yemerewe n'inkiko gutandukana. Ni mu gihe mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Akingeneye ashingiye kuri izo mpungenge yagize ati 'Nibyo rwose bashobora guhuza abantu mu minsi ya mbere wenda bakanakundana, ariko kubaka ni ibintu bidakinishwa si iby'igihe cy'agahararo gusa kuko ubana igihe n'umuntu. Ibaze uramutse ukosheje byoroshye uko yagucyurira ashingiye k'uko yakubonye. Sha njye nta cyizere nabiha rwose!'

    Umusizi Nsanzabera Jean De Dieu, umwanditsi w'ibitabo by'amateka n'umuco nyarwanda, yavuze ko kuranga muri ubwo buryo bihabanye cyane no kuranga bimenyerewe mu muco nyarwanda.

    Ati 'Kera wasangaga umuranga aranga umukobwa batuye ku musozi umwe, azi neza imico ye ndetse anazi umuryango akomokamo.'

    Impamvu yagombaga kuba azi neza umuryango akomokamo, Nsanzabera avuga ko byaturukaga ku kuba umusore atararambagizaga inkumi gusa, ahubwo ngo yarambagizaga umuryango.

    Umusizi Nsanzabera ntahakana ko ingo ziri kubakwa n'iyi sosiyete zishobora kubaho ariko impungenge zikaba ku kuramba kwazo.

    Umuturage Nkurunziza Felix we yavuze ko guhuza umusore n'inkumi bagiye kurushinga babanje kwishyura ari ibintu bigoye ku hazaza h'urugo rushya.

    Uyu mugabo yavuze ko uko biri kose ari uburyo bworoshye bwo kubona umukunzi ariko atari uburyo bwiza ku bashaka kubaka urugo ruzabana akaramata.

    Kugeza ubu nta rugo na rumwe sosiyete 'Ndangira Umugeni Company Ltd' irubaka ngo bashakane, icyakora ngo hari abo bamaze guhuza bageze kure ibiganiro.

    Src: Igihe.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/24/ntibisanzwe-mu-rwanda-haje-kompanyi-yitwa-ndangira-umugeni-company-ltd-kuri-15-000frw-gusa-urabona-umugore-cyangwa-umugabo-winzozi-zawe/

  • Birababaje :Umusore mwiza ukomerewe cyane||yarihebye yumva ko agomba gutegereza akipfira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Hagenimana Ezechiel ukomoka mu ntara y'iburasizuba yarihebye cyane  nyuma y'uburwayi bw'umutima bwamufashe bukamutera gutakaza uburyo yavugaga nyuma yo kuva muri coma ndetse akabura n'uburyo bwo kwivuza.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo uyu musore yarwaye mu buryo butunguranye, aho yajyanwe kwa muganga yaguye muri coma,abaganga bo mu bitaro by'Umwami Faisal nibo bemeje ko arwaye indwara y'umutima kandi ko agomba kubagwa.Uyu musore utabasha kuvuga neza ,atangaza ko yabanje kuba umwarimu  nyuma atangira gukora muri VSO RWANDA , aho yabandikiye akabasaba ubufasha ,gusa ngo bamusubiza ko nta bufasha bamuha.Kuri ubu kwa muganga bamubwiye ko kugirango akire bizasaba ko ajyanwa mu Buhinde kuvagwa umutima.Ministeri y'Ubuzima ikaba yaramwemereye ubufasha bwo kuzamuha itike y'indege no kwishyura imiti ariko ibindi byose ,birimo uburyo bw'imibereho n'umurwaza bakazabyishyurira nk'uko umurwaza we Ndikumana Marcel banakoranye ndetse umuba hafi yabitangarije Ukwezi TV.

    Yaboneyeho no gusaba uwaba afite umutima w'impuhwe ko yanyuza inkunga ye kuri numero +250783086058 ibaruye kuri Ndikumana Marcel.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umusore-mwiza-ukomerewe-cyaneyarihebye-yumva-ko-agomba-gutegereza-akipfira/

  • Gitufu w’Akarere ka Gicumbi yeguye “ku nyungu z’akazi” –

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 nibwo uyu mugabo yeguye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Nteziryayo Anastase, yavuze ko babonye ubusabe bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere bwo guhagarika akazi, ariko bategereje ko Inama Njyanama y’Akarere ibwemeza.

    Ati “Ku wa Gatatu twakiriye ibaruwa yashyikirije ubunyamabanga rusange ifite impamvu ivuga guhagarika imirimo ku nyungu z’akazi […] Ni we wabyiyandikiye sinamenya icyo yari ashaka kuvuga ku nyungu z’akazi, hari igihe umuntu areba akavuga ati uwaba mvuyemo kugira ngo ndebe ko hari ibyakwihuta.”

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya.

    Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Byiringiro Fidèle wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere nawe yeguye ku mirimo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, yeguye ku mirimo ye avuga ari ku inyungu z’akazi

  • Lionel Messi yashyize ikintu kidasanzwe muri Hoteli ye kugira ngo akurure abakiliya #rwanda #RwOT

    Lionel Messi afite hoteli 3 zikomeye zanditswe ku izina MiM Hotels aho izindi 2 ziherereye ahitwa Sitges na Mallorca.

    Hoteli za Messi 2 ziri Mallorca na Ibiza zongeye gufungurwa nyuma ya guma mu rugo ariko zaravuguruwe ku buryo budasanzwe nkuko Mundo Deportivo yabitangaje.

    Iyi pisine y'akataraboneka ni imwe mu mpinduka zashyizwe kuri iyi hoteli kugira ngo abakiriya bakomeze kwishima.

    Iyi hoteli ya Messi iri Ibiza ifite ibyumba 52 n'iyi pisine yashyizwemo iri koranabuhanga ridasanzwe.

    Gukodesha icyumba bisaba amapawundi ari hagati ya 225-525 mu minsi ishize ariko biravugwa ko ashobora kuziyongera kubera iyi pisine.

    Hoteli ya MiM hotel iri ahitwa Sitges ni hafi cyane y'umujyi wa Barcelona Messi afatwa nk'umwami.

    Lionel Messi agiye kurangiza amasezerano muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi aho byitezwe ko ashobora kongera amasezerano kubera perezida mushya w'iyi kipe bakundana witwa Joan Laporta.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yashyize-ikintu-kidasanzwe-muri-hoteli-ye-kugira-ngo-akurure

  • Nigeria: Abanyeshuri bishwe barashwe n'ababashimuse #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri batatu, bari mu bashimuswe ku wa kabiri kuri kaminuza iri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria, babonetse bishwe barashwe, nkuko abategetsi babivuga.

    Imirambo yabo yabonetse ku wa gatanu mu cyaro cya Kwanan Bature, hafi y'iyo kaminuza. Ubu yajyanwe mu buruhukiro (morgue).

    Umubare utaramenyekana w'abanyeshuri bashimutiwe kuri Kaminuza yigenga ya Greenfield iri mu karere ka Chikun ko muri iyo leta.

    Muri Nigeria, ubusanzwe ni gacye cyane abashimuse abanyeshuri babica.

    Bitandukanye n'izindi leta bihana imbibi, leta ya Kaduna ifite imikorere yo kutagirana ibiganiro n'abashimuse abantu cyangwa kuriha ingwate.

    Ahubwo Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai w'iyo leta ashaka ko abashimuse abantu bafatwa bagacibwa imanza.

    Bwana Nasir yavuze ko iyicwa ry'abo banyeshuri ari “ubunyamaswa bwuzuye, kutagira ubumuntu no kubahuka ubuzima bw'abantu bikozwe n'abagome”.

    Mu itangazo yasohoye, yagize ati: “Ibi bisambo byitwaje intwaro ni urugero rw'ububi bwa mbere bushoboka bw'inyokomuntu kandi bigomba kurwanywa uko byagenda kose kubera ubunyamaswa bigaragaza”.

    Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, abanyeshuri barenga 800 bamaze gushimutwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

    Ariko 29 bashimuswe mu kwezi kwa gatatu ku ishuri rikuru ryo muri leta ya Kaduna ntabwo bararekurwa.

    Ababyeyi babo bamaganye icyemezo cya Guverineri cyo kutagirana ibiganiro n'ababashimutiye abana, ndetse bagaragaje ko bafite ubushake bwo kuriha ingwate ngo abana babo barekurwe.

    Gushimuta abantu mu kivunge hagamijwe kwaka ingwate bikomeje kwiyongera muri Nigeria, mu gihe abategetsi barimo kugorwa n'ibikorwa-remezo bimeze nabi byo mu rwego rw'umutekano.

    Nyinshi muri leta zo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba zafunze amashuri ngo zihe akanya abategetsi ko gushaka umuti w'iki kibazo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-abanyeshuri-bishwe-barashwe-n-ababashimuse

  • Abana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani bashyinguwe mu cyubahiro –

    Igikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mayaga ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 90.

    Imibiri y’abo bana bombi yakuwe mu musarani wo kwa Musabyuwera Madeleine mu 2018 mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza kuko bari bahahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi baza kuhicirwa.

    Abo bana bishwe ni Uwayezu Denis wari afite imyaka icyenda na Ufiteyezu Raymond wari afite imyaka irindwi y’amavuko. Imibiri yabo yakuwe muri uwo musarani iri kumwe n’indi ibiri kuko hasanzwemo imibiri ine.

    Mushiki wabo bana witwa Kayisire Devothe yavuze ko bishimira kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro nyuma y’imyaka itatu bakuwe mu musarani.

    Ati “Ni ukuri kw’Imana imbere y’Imana ihoraho ndishimye; mu gihe cy’imyaka itatu tubakuye mu musarani duhirimbana, intsinzi ya mbere ni iyi kuba tubashije gushyingura iyi mibiri.”

    Yakomeje avuga ko bahuye n’ingorane z’uko imibiri yabo ikimara gukurwa mu musarani, habayeho gushaka kuyirigisa, ariko ko biri mu butabera kugira ngo abashinjwa kubigiramo uruhare babiryozwe.

    Muri uwo muhango hagarutswe kuri Habineza Jean Baptiste wahoze uyobora Umurenge wa Kibirizi ubu akaba ayobora uwa Nyagisozi ushinjwa gushaka kurigisa imibiri y’abo bana nyuma y’uko ikuwe mu musarani, agatanga amakuru atari yo mu rukiko.

    Umukozi mu Karere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange, Nkurunziza Enock, yabuze ko ubwo icyo kibazo kiri mu nkiko, ubutabera buzagaragaza ukuri.

    Ati “Bimaze kugaragara ko habaye kuvuguruzanya kw’amakuru, ubutabera bwabyinjiyemo habaho ko iperereza rikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge arakurikiranwa, n’ubu biracyari mu butabera.”

    “Ngira ngo rero ntabwo dukwiye kumva ko ntakirakorwa kuko twese twizera ubutabera bw’igihugu cyacu kandi iyo ibintu byagiye mu nzira z’ubutabera n’ubundi bigomba guhabwa umwanya kugira ngo hatangwe ubutabera bukwiriye. Ndagira ngo mbizeze kandi tumare n’impungenge umuryango wa Disi Didace ko mu by’ukuri nta burangare ubwo ari bwo bwose buhari kuko twizera ko ubutabera buzafasha kugira ngo hatangwe ubutabera.”

    Depite Nyirabega Euthalie wari muri uwo muhango, yavuze ko avuka mu Murenge wa Kibirizi ndetse bahoze batuye hafi y’urugo rwa Kaberuka Euphrem na Musabyuwera Madeleine rwarimo umusarani wakuwemo abo bana.

    Yavuze ko kuba ikibazo abo mu muryango wa Disi Didace bafitanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bamushinja gushaka kurigisa imibiri y’abo bana, kiri mu butabera, bakwiye gutegereza urukiko rugafata umwanzuro.

    Ati “Ubutabera burigenga icyo tuzi ni uko tubwizera kandi tukaba tutarigeze twumva bavuga ngo dosiye yarashyinguwe burundu. Ubwo rero niba hari ibimenyetso bizakomeza.”

    Muri Gicurasi 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cya burundu Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica abana babiri ba Disi Didace muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabajugunya mu musarani.

    Icyo gihano baje kukijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza ariko rutesha agaciro ubujurire bwabo, rutegeka ko igifungo cya burundu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kigumaho.

    Inkuru wasoma: Minisitiri Gatabazi yaregewe Gitifu ushinjwa gutanga amakuru y’ibinyoma ku bishwe muri Jenoside

    Abana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani bashyinguwe mu cyubahiro

    Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango wo gufata mu mugongo umuryango wa Disi Didace

    Bashyinguwe mu cyubahiro nyuma y’imyaka itatu imibiri yabo ikuwe mu musarani

    [email protected]