Source : https://agakiza.org/BITEYE-AGAHINDA????????-Ni-icyorezo-gikomeye-kurusha-7918-7918.html
Blog
-
Kirehe: Polisi yarashe imfungwa eshanu zageragezaga gutoroka – #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, nibwo izi mfungwa uko ari eshanu zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba, abapolisi bari babarinze bahita babarasa.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati ' Amakuru y'ibanze dufite ni uko abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi baranga, nibwo barashemo abo batanu.'
Birashoboka ko izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) zitegerejwe kugezwa mu bushinjacyaha.
CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iryo raswa.
Ifoto ya satellite igaragaza Umurenge wa Nyarubuye aho izo mfungwa zarasiwe -
Kirehe: Polisi yarashe imfungwa eshanu zageragezaga gutoroka –
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, nibwo izi mfungwa uko ari eshanu zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba, abapolisi bari babarinze bahita babarasa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati “ Amakuru y’ibanze dufite ni uko abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi baranga, nibwo barashemo abo batanu.”
Birashoboka ko izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegerejwe kugezwa mu bushinjacyaha.
CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iryo raswa.
Ifoto ya satellite igaragaza Umurenge wa Nyarubuye aho izo mfungwa zarasiwe
-
Ubuzima n’amateka byaranze intwari yo kwizera, umuhanuzi Joseph Smith. Ni iki Abakristo twamwigiraho? #rwanda #RwOT
Amagambo bwite y’Umuhanuzi Joseph Smith yerekeye ukuza kw’Igitabo cya Morumoni ni:'Ku mugoroba w’uwa makumyabiri na rimwe z’ukwa Nzeri [1823]â¦
Niyeguriye isengesho n’ukwinginga Imana Ishoborabyose, 'Ubwo nari mu gikorwa cyo gutabaza Imana, nabonye urumuri mu cyumba cyanjye, rwakomeje kwiyongera kugeza aho icyumba kigize urumuri rwinshi nko ku manywa y’ihangu. Ubwo ako kanya hagaragaye umuntu iruhande rw’uburiri bwanjye, ahagaze mu kirere, kuko ibirenge bye bitakoraga hasi.
'Yari yambaye igishura kimurekuye cyererana bihebuje. Wari umweru urengeje ikintu icyo aricyo cyose naba narabonye cy’ isi; nta n’ubwo nibwira ko hari ikintu na kimwe cy’isi cyagaragara cyererana bihebuje gutyo kandi gishashagirana. Ibiganza bye byari byambaye ubusa, kimwe n’amaboko ye, hejuru gato y’ubujana; bityo, na none ibirenge bye byari byambaye ubusa, kimwe n’amaguru ye, hejuru gato y’utugombambari. Umutwe we n’ijosi nabyo ntibyari byambaye. Nashoboye kubona ko nta wundi mwenda yari yambaye uretse iki gishura, kuko cyari gifunguye, bityo nashoboraga kureba mu gituza cye.
'Ntabwo ari igishura cye cyari umweru uhebuje cyonyine, ahubwo umubiri we wose wari ufite ikuzo rirenze ikigereranyo no mu maso he hameze mu by’ukuri nk’umurabyo. Icyumba cyarimo urumuri ruhebuje, ariko rutarabagirana cyane nk’ahamukikije. Ubwo namurebaga bwa mbere nagize ubwoba, ariko ubwoba mu kanya gato bwamvuyemo.
'Yampamagaye mu izina ryanjye, kandi yambwiye ko yari intumwa inyohererejwe iturutse imbere y’Imana, kandi ko izina rye ryari Moroni. Ko Imana imfitiye umurimo wo gukora; kandi ko izina ryanjye rizamenyekana neza cyangwa nabi mu mahanga yose, ubwoko, n’indimi, cyangwa ko rizavugwa byombi neza kandi nabi mu bantu bose.
'Yavuze ko hari igitabo gishyinguwe cyanditswe ku bisate bya zahabu, kivuga inkuru y’abahoze ari abaturage b’uyu mugabane, kandi n’inkomoko y’aho baturutse. Yavuze na none ko ubwuzure bw’Inkuru Nziza ihoraho buri muri cyo, nk’uko Umukiza yayishyikirije abaturage ba kera,
'Kandi, ko hari amabuye abiri mu miheto y’ifeza kandi aya mabuye acometse mu musesuragituza, bigakora ikitwa Urimu na Tumimu bishyinguranywe n’ibisate. Kandi ugutunga n’ugukoreshwa kw’aya mabuye nibyo byakoraga ‘ba Bamenya’ mu bihe bya kera cyangwa bishize; kandi ko Imana yari yarayateganyije mu mugambi wo gusemura igitabo. â¦
'Byongeye, yambwiye, ko ubwo nzabona ibi bisate yavuze kuko igihe cyo kuba nabibona cyari kitaragera. Ntazabyereka umuntu uwo ariwe wese; kandi ntazagira uwo nereka Urimu na Tumimu; keretse gusa abo nzategekwa kubyereka; ko nimbikora nzarimburwa. Mu gihe yarimo kunganiriza ibyerekeye ibisate, iyerekwa ryafunguwe mu bwenge bwanjye ngo mbone ahantu ibisate byari bishyinguye, kandi mu buryo bugaragara kandi busobanutse ku buryo nongeye kumenya aho hantu ubwo nahasuraga.
'Nyuma y’iki kiganiro, nabonye urumuri mu cyumba rutangiye kwiyegeranya ako kanya ahakikije uwo muntu wari arimo kumvugisha, kandi rukomeza rutyo kugeza ubwo icyumba na none cyasigaye kijimye, uretse ahamwegereye cyane hamukikije. Ubwo, ako kanya nabonye nk’uko byari bimeze, umuyoboro ufunguye ugororotse ugera mu ijuru, nuko yarazamutse kugeza abuze wese, n’icyumba gisigara nk’uko cyari mbere y’uko uru rumuri rwo mu ijuru rwigaragaje.
'Ndyama nzirikana umwihariko w’ibyo nari maze kubona, kandi ntangazwa bikomeye ku byo nabwiwe n’iyi ntumwa idasanzwe. Ubwo rwagati mu mwiyumviro wanjye, nabonye ako kanya ko icyumba cyanjye na none gitangiye kumurikwa, nuko mu gihe gito, nk’uko byari bimeze, ya ntumwa yo mu ijuru yongeye kuba iruhande rw’uburiri bwanjye.
'Yaratangiye, maze yongera kuntekerereza bya bintu bimwe yari amaze kumbwira mu kungenderera kwe kwa mbere, ntacyo ahinduyeho na gato. Abirangije, yamenyesheje iby’imanza zikomeye zari zigiye kuba ku isi, n’ugutsembwa n’inzara, inkota, n’ibyorezo; kandi ko izi manza zibabaje zizaba ku isi muri iki gihe. Amaze kumbwira ibi bintu, yarongeye arazamuka nk’uko yabigenje mbere.
'Muri icyo gihe, ibitekerezo byimbitse cyane byari mu mutima, ku buryo ibitotsi byamvuye mu maso, maze ndyama nacitse urukendero rw’ibyo byose nabonye kandi numvise. Ariko icyabaye igitunguranye kuri njyewe ubwo nabonaga iyo ntumwa hafi y’uburiri bwanjye, kandi nkamwumva antoza kandi yongera kunsubiriramo ibintu nka mbere; kandi akongeraho anyihanangiriza.
Ambwira ko Satani azagerageza kunshuka (nk’ingaruka z’ukutigira k’umuryango wa data), gufata ibisate ku mugambi wo kuba umukire. Ibi yarabimbujije, avuga ko ntagomba kugamiza ikindi kintu mu ukwakira ibisate uretse gukuza Imana, kandi ntagomba kwinjirirwa n’ indi mpamvu iyo ariyo yose itari iyo kubaka ubwami bwayo; bitabaye ibyo sinzabibona.
'Nyuma y’uku gusurwa kwa gatatu, yarongeye azamukira mu ijuru nka mbere nuko na none nsigara ntekereza byimbitse ku mwihariko w’ibyo nari maze kubona. Ubwo nk’ako kanya nyuma y’uko intumwa yo mu ijuru yari imaze kuzamuka bwa gatatu, isake yarabitse, nuko mbona ko bugiye gucya. Kubera ko ibiganiro byacu bigomba kuba byarafashe iryo joro ryose.
'Nyuma gato narabyutse mva mu buriri bwanjye, kandi, nk’uko bisanzwe, nagiye mu mirimo yanjye ya ngombwa y’umunsi. Ariko mu kugerageza gukora nko mu bindi bihe, nasanze imbaraga zanjye zashize kugeza aho byatumye ntashobora gukora. Data, wari arimo gukorana na njye, yatahuye ko hari ikintu kitagenda neza kuri njye, maze ambwira kujya mu rugo.
Natangiye mfite igitekerezo cyo kujya mu rugo, aiko mu kugerageza kwambuka uruzitiro rukikije umurima twari turimo, intege ziranyangira burundu! Nuko nitura hasi nta gifasha, maze mara umwanya narabiranye.
'Ikintu cya mbere nshobora kwibuka ni ijwi ryambwiraga, rimpamagara mu izina ryanjye. Narebye hejuru, maze mbona ya ntumwa ihagaze hejuru y’umutwe wanjye, ikikijwe n’urumuri nka mbere. Ubwo yongera kumbwira ibyo yari yambwiye mu ijoro ryari ryahise, maze antegeka kujya kwa data kandi nkamubwira iby’ibonekerwa n’amategeko nari nahawe.
'Narumviye, nsubira aho data yari mu murima, maze mutekerereza ibintu byose. Yansubije ko yari Imana, kandi ambwira kugenda ngakora uko nategetswe n’intumwa. Navuye mu murima, maze njya ahantu intumwa yari yambwiye ko ibisate bishyinguye; nuko mbikesheje ugusobanuka kw’iyerekwa nari narabonye riherekeye. Namenye aho ahantu ako kanya nkihagera.
'Hafi y’umusozi wa Manchester, intara ya Ontario, New York, hahagaze umusozi munini, kandi ukaba ariwo muremure muri ako gace. Ku ruhande rw’iburengerazuba rw’uyu musozi, hatari kure y’agasongero, munsi y’ibuye rinini, harambitse ibisate, bishyinguye mu isanduku y’ibuye. Iri buye ryari rinini mu mubyimba kandi ryiburungushuye hagati ku ruhande rwo hejuru, kandi rinanutse mu mubyimbya ahagana ku mpande, ku buryo igice cyo hagati cyaryo cyagaragaraga hejuru y’igitaka, ariko uruhande rurizengurutse rwari rutwikirijwe igitaka.
'Maze kuvanaho igitaka, nashatse mushyiguzi nyicengeza munsi y’urubavu rw’ibuye, maze nyitsikamiye gato ndaryegura. Narebyemo, kandi aho koko nabonyemo ibisate, Urimu ma Tumimu, n’umusesuragituza, nk’uko byari byaravuzwe n’intumwa.
Isanduku byari birimo yari ikozwe n’amabuye agerekeranijwe hamwe mu kintu kimeza nka sima. Mu ndiba y’isanduku, hari harambitsemo amabuye abiri asobetse ku isanduku, kandi kuri ayo mabuye hari harambitseho ibisate n’ibindi bintu hamwe nabyo.
'Nagerageje kubivanamo, ariko mbuzwa n’intumwa, kandi yongeye kumbwira ko igihe cyo kubizana kitaragera, kitazanabaho, kugeza ku myaka ine uhereye icyo gihe. Ariko yambwiye ko nzajya nza aho hantu neza neza mu mwaka umwe uhereye icyo gihe, kandi ko azajya ahahurira na njye, maze nkazakomeza kubikora ntyo kugeza ubwo igihe kizagera cyo guhabwa ibisate.
'Bityo, nk’uko nari narabitegetswe, najyagayo ku mpera za buri mwaka. Kandi buri gihe nabonaga ya ntumwa aho ngaho, kandi ngahabwa amabwiriza n’ubwenge bimuturutseho iteka muri buri kiganiro, hubahirizwa ibyo Nyagasani yabaga agiye gukora, kandi n’uburyo n’inzira ubwami bwayo bwagombaga kuyoborwa mu minsi ya nyumaâ¦
'Kera kabaye igihe cyarageze ngo mbone ibisate, Urimu na Tumimu, n’umusesuragituza. Kuwa makumyabiri na kabiri w’ukwa Nzeri, igihumbi kimwe magana inani na makumyabiri na karindwi, nyuma y’uko nari maze kujya nk’uko bisanzwe ku mpera z’undi mwaka ahantu byari bishyinguye. Ya ntumwa yarabimpereje inanyihangiriza: ko ngomba kubyitaho; ko nimbireka bikagenda ku burangare, cyangwa kubw’ukutabyitaho kwanjye, nzacibwa; ahubwo ko ngomba gukora icyashoboka cyose kugira ngo mbirengere, kugeza ubwo we, intumwa, azaza kubitwara, bigomba kuba birinzwe.
'Mu kanya gato namenye impamvu nihanangirijwe bikomeye kubibika ahiherereye, kandi kubera iki intumwa yambwiye ko ubwo nzarangiza gukora ibyo nzaba narasabwe ku ruhande rwanjye, azaza kubitwara. Kuko bidatinze byari byamenyekanye ko mbifite, ku buryo imbaraga nyinshi zakoreshejwe kugira ngo babinyambure. Amayeri yose yashoboraga guhimbwa yarashakishijwe kubera uwo mugambi.
Ugutotezwa kwarashaririye kandi kurakara kurusha mbere, kandi imbaga zahoraga ziri maso ngo zibinyambure biramutse bishobotse. Ariko kubera ubushishozi bw’Imana, byagumye ahiherereye mu biganza byanjye, kugeza ubwo nabikoresheje icyo nari narasabwe ku ruhande rwanjye. Ubwo, hakurikijwe amasezerano, intumwa yaje kubitwara, narabiyishyikirije; kandi irabishinzwe kugeza uyu munsi, kuwa kabiri w’ukwa Gicurasi, igihumbi kimwe magana inani na mirongo itatu n’umunani.'
Ku nkuru irambuye, reba Joseph Smithâ”Amakuru mu Isimbi ry’Agaciro Kanini, inyandiko ya kera yavanywe mu gitaka nk’ijwi ry’abantu rivugira mu mukungugu, kandi yasemuwe mu rurimi rw’ubu kubw’impano n’ububasha bw’Imana nk’uko byemejwe n’icyemezo cy’Imana. Yandikiwe isi bwa mbere mu Cyongereza mu mwaka wa 1830 nk’ The Book of Mormon (Igitabo cya Morumoni).
Source: Agakiza.com
Source : https://agakiza.org/Ubuzima-n-amateka-byaranze-intwari-yo-kwizera-umuhanuzi-Joseph-Smith-Ni-iki.html
-
Mama yirwa yirukanka yambaye ubusa ashaka kumkubita ifuni||ubuzima bwanjye ni agahinda gusa||Umwana Legis. â YEGOB #rwanda #RwOT
Uyu mwana w'umuhungu witwa Irakoze Legis atuye mu mujyi wa Huye, aho amaze imyaka 11 abayeho mu buzima bw'agahinda gakomeye nyuma yaho umubyeyi we wahoze akora uburaya,akaza kugira uburwayi bwo mu mutwe ,ahora yiyambuye ubusa ndetse akangiza ibintu byose bafite.
Mama wabo arara hasi
Legis w'imyaka 15 yamavuko ,ubwo yasurwaga n'itangazamakuru yavuze ko ubuzima babayemo butaborohewe kubera ubu burwayi bwa mama we.Legis yavuze ko yamenye ubwenge mama we witwa Mukashema Claudine akora uburaya ,aho yabashaga kubabonera ibyo kubatunga we nabandi bana 2 bavukana ,ubwo uyu mwana yari afite imyaka 3 uyu mama we ye yafashwe n'uburwayi bwo mu mutwe,ajyanwa kwa muganga aho yamaze igihe ,barerwa n'umuturanyi.Nyuma yo koroherwa yarongeye arabajyana ,gusa akomeza uburaya.Muri 2017 papa w'abo bana babiri (badahuje Se na Legis)yaje kubatwara maze Legis asigara wenyine na mama we wakomeje kugira ubu burwayi bwo mu mutwe.Uyu mwana yakomeje avuga ko kuri ubu mama we iyo yafashwe n'ubu burwayi amenagura ibintu byose,akiyambika ubusa ndetse agakubita uwo abonye wese na we akaba ajya ashaka kumukubita ifuni.Mu mamarira menshi Legis avuga ko yabuze amafaranga 2000 byo kuvuza umubyeyi we.Avuga ko aterwa agahinda no kubona uyu mubyeyi aje ku ishuri yigaho yambaye uko yavutse ,abandi bana bakamuserereza.Avuga ko hari nubwo ajya kurara ku bituro by'abantu bitabye Imana akarara asakuza ngo arimo gusuhuza abe bapfuye.
Legis Irakoze ahorana agahinda
Uyu mwana avuga ko arara ku mufuka akiyosa agatenge.Ngo mama wabo yari afite matera nibindi bikoresho byo munzu arabitwika ngo arabona harimo abashaka kumugirira nabi.Uyu mwana niwe ushakisha icyo kurya iyo avuye kwiga,aho avuga ko rimwe na rimwe asiba ishuri kubera ibi bibazo byose dore ko n'abarimu bamaze kumenya iki kibazo afite.
Legis avuga ko bafite imiryango ariko yaramutereranye aho bavuze ko badashaka kwinjira mu bibazo bye,avuga ko atigeze na rimwe yishima mu buzima bwe,dore ko ngo n'ubuyobozi yabugejejeho ikibazo cye bakamubwira ko bazamusubiza ntibagire icyo babikoraho.
Comments
0 comments
-
Amb. Karabaranga yashyikirije Perezida Guinea Bissau impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda –
Uwo muhango wabaye ku wa kabiri tariki 27 Mata 2021.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yari aherekejwe n’umugore we Viviane Uwicyeza n’Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal Anitha Kamariza.
Muri uyu muhango wo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau, Ambasaderi Karabaranga yagejeje indamukanyo ya kivandimwe ya Perezida Paul Kagame kuri Perezida Umaro Sissoco Embalo.
Mu biganiro bagiranye, Perezida wa Guinea Bissau, yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwagejeje Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza n’iterambere rirambye, ndetse avuga ko basangiye icyerekerezo cy’iterambere ry’Umugabane wa Afurika.
Perezida Umaro Sissoco Embalo yasabye Ambasaderi Karabaranga ko yamugereza indamukanyo ye kuri Perezida Kagame ndetse ko yiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Karabaranga ku ruhande rwe yavuze ko amahirwe n’icyizere cyo guhagararira u Rwanda na Perezida Kagame muri Guinea Bissau azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre ahagarariye u Rwanda muri Guinea Bissau no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Sénégal.
Ambasaderi Karabaranga ubwo yakirwaga mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea Bissau
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Guinea Bissau no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Sénégal
Ambasaderi Karabaranga ashyikiriza Perezida Umaro Sissoco Embalo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre yagejeje kuri Perezida Umaro Sissoco Embalo indamukanyo za mugenzi we w’u Rwanda
Ambasaderi Karabaranga hamwe n’abari bamuherekeje ubwo bafataga ifoto y’urwibutso na Perezida Umaro Sissoco Embalo
-
Gereza zo mu Rwanda zuzuyemo ubutinganyi ku rwego rwo hejuru- Umunyamakuru Robert Mugabe #rwanda #RwOT
Uyu munyamakuru unayobora Ikinyamakuru Greatlakes Voice, yamaze igihe kigera mu mwaka afungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.
Robert Mugabe wanize amategeko, avuga ko ubundi iyo urukiko ruhamije umuntu ibyaha rukamukatira gufungwa, rutaba ruvuze ngo ajye kubaho nabi muri gereza.
Avuga ubundi imfungwa itaba ari 'umutungo w’ugucunga [yavugaga gereza] ntabwo uba uri imari ye, agucunga mu izina rya Repubulika y’u Rwanda.'
Atanga urugero ko nko mu Bwongereza imfungwa zihabwa uburenganzi bwinshi bujya kwegera ubwo zari zisanzwe zifite ziri hanze.
Akavuga ko mu bihano bihabwa imfungwa hatarimo kubaho nabi, ati 'Niba urukiko rugakatiye imyaka irindwi ntabwo ruba ruvuze ngo iyo myaka irindwi uzayiryemo ibigori, cyangwa ngo ntuzabonana n’umugore. Igihano cyo kudakora imibonano mpuzabitsina ntabwo tugifite mu mategeko yacu.'
Robert Mugabe avuga ko mu byo umucamanza ategeka iyo akatira umuntu igifungo, hatabamo kwamburwa ubu burenganzira bwo kudakora imibonano mpuzabitsina.
Avuga ko muri gereza nyinshi ku Isi haba inzu zifashishwa n’abagororwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo 'rimwe mu kwezi umugore wawe agusura cyangwa umukunzi wawe.'
Avuga ko mu Rwanda ibi bidakorwa kandi ko bidaturuka ku mpamvu z’ubushobozi 'kuko akenshi imfungwa n’abagororwa ni bo biyubakira amazu.'
Robert Mugabe wagiye asesengura byinshi yaboneye muri gereza, avuga ko yabonye ko ari ngombwa ko abagororwa n’imfungwa bo mu Rwanda bakwiye gufashwa kujya bakora imibonano mpuzabitsina kubera ingaruka mbi biri gutera.
Ati 'Kuba bidakorwa bituma ubutinganyi bwiyongera muri gereza. Gereza zose zo mu Rwanda zuzuye ubutinganyi ku rwego rwo hejuru.'
Avuga ko hari benshi barangiza ibihano by’igifungo bagera hanze bagahita batandukana n’abagore babo kubera kuyoboka ubutinganyi yigiye muri Gereza.
UKWEZI.RW
-
Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City. #rwanda #RwOT
Mu mukino ubanza wa ½ wa UEFA Champions League waraye ubaye, wahuje ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye yari yakiriye ikipe ha Chelsea yo mu gihugu cy'u Bwongereza warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.


Muri uyu mukino wabereye mu gihugu cya Esipanye, Real Madrid yari iri mu rugo ntabwo yatangiye neza kuko Chelsea yayisatiriye cyane ku buryo ku munota wa 14 yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Christian Purisic.
Ku munota wa 29 w'umukino rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yaboneye ikipe ye igitego cyo kwishyura, bityo igice cya mbere ndetse n'umukino wose muri rusange ukaba warangiye uko ari igitego kimwe kuri kimwe.
Mu cyumweru gitaha hakaba aribwo hateganyijwe umukino wo kwishyura uzabera mu gihuhu cy'u Bwongereza aho ikipe ya Chelsea isabwa byibuze kuba yanganya ubusa ku busa na Real Madrid ikagera ku mukino wa nyuma, ni mu gihe ikipe y'i bwami ya Madrid yo isabwa kunganya guhera ku bitego bibiri cyangwa se gutsinda ngo igere ku mukino wa nyuma.
Mu wundi mukino wa ½ cya UEFA Champions League utegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mata 2021, aho ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa yakira ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy'u Bwongereza, ni umukino utegerejwe ku isaha ya Saa tatu z'ijoro.
The post Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City. appeared first on RUSHYASHYA.
-
Save mulenge: igisebo gikomeye kumiryango ishinzwe ikiremwa muntu mu kwirengagiza iyicarubozo rimaze imyaka rikorerwa abanyamurenge #rwanda #RwOT
umutekano mumisozi ya Uvira ukomeje guhangayikisha benshi mubahatuye nabatuye isi muri rusange.  Imirwano ikomeje hagati y'imitwe yitwaje intwaro yatumye abantu barenga 4000 bimurwa, kandi amazu menshi arasenywa.
 Ibi nibyo Niyongabo Laurent atangaza;  Perezida w'ikigega cya mutuellet kubanyeshuri ba Banyamulenge bunze ubumwe muri Humura;  mu kiganiro na Laprunellerdc.info ku wa mbere, 26 Mata 2021.
 Ati: 'Ibintu bimeze nabi, uyu munsi rero dufite imidugudu irenga 20 yatwitse irasenywa;  n'imitwe yitwaje intwaro yo mu karere no mu mahanga ikorera muri ako karere.  Mubutware bwa Bafuliru, cyane cyane mumatsinda ya Kigoma, tubara gutakaza ubuzima bwabantu;  Abantu 16 barapfuye imirambo ikaba itaraboneka.  Kuva muri Mata ibintu byifashe nabi muri kano karere abaturage bari babanye  neza;  ariko ibibi byabaye kuva le 21 kugeza 23 Mata.  Nyakamungu, Mugono, Kagerigeri 2, Birimbirwe, Gitavi, Gashama n'indi midugudu;  yabonye amazu yabo yasenyutse atwikwa nta mpamvu. Â
Iyimirwano  imaze igihe itegurwa ikaba igamije kurimbura umunyamurenge kubutaka bwa congo.
 Abahunze iyo mirwano kuri ubu baba mumashyamba abandi ahandi hatandukanye nta mfashanyo nkuko byatangajwe na Laurent yagize Ati: 'Bamwe bari mu kibaya cya Ruzizi i Bwegera abandi muri Lemera.  Abantu barenga 4000 bavanywe mu byabo, biganjemo abana, abagore batwite ndetse n'abasaza.'
 Kuri guverinoma yintara no hagati, kuri MONUSCO no mumiryango mpuzamahanga binyuze mumiryango itegamiye kuri leta itabara imbabare;  umuryango wabanyeshuri ba Banyamulenge urabasaba kugira icyo bakora kugirango bafashe abimuwe.
 Abanyamurenge muntara zitandukanye muri congo ndetse no ku isi muri rusange baratabariza isi muri rusange kugira hagire icyakorwa kugira ubuzima bwabaturage bwongere buhabwe agaciro ndetse nuburenganzira bwamuntu muri rusange
The post Save mulenge: igisebo gikomeye kumiryango ishinzwe ikiremwa muntu mu kwirengagiza iyicarubozo rimaze imyaka rikorerwa abanyamurenge appeared first on .