Blog

  • Abakora mu butabera bw’u Rwanda bagiye guhabwa amasomo azabafasha guhangana n’ibyaha bigezweho –

    Ni amasomo azahabwa abasanzwe bakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera, hagamijwe gukarishya ubumenyi basanganywe, no kubujyanisha n’ibihe Isi igezemo.

    Amasomo azatangwa arimo gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka n’ingengabitekerezo ya Jenoside (ICGI), Gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu (DCPEC), Kuburanisha no gutanga ibihano (CPS), no Gushyira mu ngiro amategeko agenga abagirana amasezerano (DCTP).

    Hazatangwa kandi amasomo ku Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga umuryango (DFLP), Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga za banki (DBLP), Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano (DCPP), n’Itegeko ryerekeye ibihombo by’ibigo n’abantu ku giti cyabo (DCIP).

    Aya masomo kandi azagaruka ku ikoranabuhanga cyane, kuko risigaye ari umuyoboro ushobora no kunyuzwamo ibyaha biri muri ibi byashyiriweho amategeko.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin, witabiriye itangizwa ry’ibiganiro bigamije kwemeza aya masomo, yavuze ko abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera bakwiye kugira ubumenyi bwihariye mu mwuga wabo, kuko uko ubuzima buhinduka ari na ko imikorere iba ikwiye guhinduka.

    Ati “Birasaba ko tujyana n’ibihe tugezemo. Mu gihe umugenzacyaha, umushinjacyaha, umacamanza cyangwa umwavoka bafite ubumenyi buhagije ku byaha byakorewe ku ikoranabuhanga, bizatanga umusaruro ufatika mu butabera. Isi turimo irihuta cyane, kandi imanza ziri kuregerwa inkiko ziri kujyana n’uko ibintu bigenda bihinduka mu Isi.”

    Umuyobozi wa ILPD, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko aya masomo agamije guteza imbere ubumenyi abakora mu nzego z’ubutabera basanganywe, kandi hakibandwa ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

    Ati “Ubu hariho ibyaha by’inzaduka, nk’ibikorerwa ku ikoranabuhanga., Ndahamya ko umuntu twiganye abaye atarahawe andi mahugurwa, ntabwo yaba azi ibi byaha.

    Gukora ibyaha byambukiranya mipaka, byasabaga umuntu kujya mu kindi gihugu, ariko ubu umuntu uri mu rwanda yakwifashisha ikoranabuhanga agakora ibyo byaha hanze yarwo ataruvuyemo.”

    Biteganyijwe ko mu mpera za 2021, Inama y’Igihugu Ishinzwe Kaminuza n’Amashuri Makuru, HEC, izaba yamaze kwemeza aya masomo, maze ikigishwa abagenzacyaha, abacamanza, abavoka n’abandi basanzwe mu mu nzego zitandukanye z’ubutabera.

    Ibiganiro bigamije kwemeza amasomo umunani azahabwa abakora mu nzego z’ubutabera yitabiriwe n’abakuriye izo nzego muri rusange

    Abagore nabo bari bitabiriye ibi biganiro

    Abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo ku buryo aya masomo azafasha abakora mu nzego z’ubutabera z’u Rwanda

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Dr. Ntezilyayo Faustin, yavuze ko abazahabwa aya masomo bazatanga umusanzu wisumbuye mu butabera bw’u Rwanda

    Polisi y’u Rwanda iri mu bafatanyabikorwa ba ILPD bari kuganira ku masomo yihariye azahabwa abo mu nzego z’ubutabera

    Ubi biganiro byitabiriwe n’abantu benshi bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda

    Umuyobozi wa ILPD, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko aya masomo agamije gukarishya ubumenyi bw’abakora mu nzego z’ubutabera

  • Nyagatera: Urujijo n’agahinda ku mukobwa watewe inda na se –

    Ni ishyano gusambanya umwana koko ariko birenze ishyano gusambanya uwo wibyariye. Kugeza ubu mu mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare hari umwana uri mu rungabangabo nyuma yo guterwa inda na se umubyara, ubu akaba yarabuze uburyo amwandikisha mu irangamimirere.

    Mu buhamya uyu mugore utifuje ko umwirondoro we utangazwa yahaye Flash Fm. Yavuze ko Se yamuteye inda ubwo yari afite imyaka 15. Ngo yamushutse amubwira ko agiye kumwigisha.

    Yavuze ko ko yamuteye ubwoba amubwira ko nahirahira akabivuga azamugirira nabi

    Ati “ Mfite imyaka 15, mama yansigaga mu rugo, uwari umugabo we akajya ambwira ngo nze anyigishe ubwenge, tukajya mu buriri. Arambwira ngo ni mbivuga nzagukubita umuhoro ku gikanu nigire mu Bugande. Bikomeza gutyo nza kubura imihango , bagiye kumpimisha nsanga ndatwite.”

    Yavuze ko nyuma y’aho asambanyijwe agaterwa inda na se, yamusabye ibyangombwa ngo yandikishe umwana mu gitabo cy’irangamimerere ariko arabimwima.

    Ati “Namwatse irangamuntu ngo njye kumwandikisha ariko irangamuntu arayinyima, na Mama aragerageza uburyo bwose nawe arayimwima, turarekera.”

    Kugeza ubu uyu mwana wavutse afite imyaka 12 ,gusa haribazwa uzamwandikisha mu gitabo cy’irangamimerere .

    Umugabo ushinjwa gutera inda umwana abereye se yabihakanye, avuga ko atigeze abyarana n’uwo mwana .Icyakora avuga ko yageze aho akemera kujya kwiyandikishaho maze umugore we ari we nyina w’uwatewe inda akamubera ibamba.

    Ngo uwo mubyeyi yavuze ko adashaka gusangira umugabo n’umwana we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe, bandora Emmanuel, yavuze ko hagiye gukurikizwa amategeko, umwana akandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.Yavuze ko uyu mwana amategeko ateganya ko yandikwa kuri nyina mu gihe se ataraboneka.

    Kugeza ubu uyu mwana wabyawe n’uwakabaye ari sekuru aracyarererwa kwa Se mu gihe nyina umubyara yishakiye undi mugabo.


  • Nyarugenge: Abantu umunani barimo n’Umukuru w’umududu bafashwe banywera inzoga mu rugo –

    Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021, nibwo polisi yaguye gitumo aba bantu uko ari umunani barimo abagore batatu bari kunywera inzoga mu rugo mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge,

    Abatawe muri yombi bemeye icyaha cy’uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 banabisabira imbabazi.

    Umukuru w’Umudugudu wa Ingenzi, Nshimiyumukiza Faustin, yagize ati “ Nagiyeyo ngiye kubabwira ngo batahe ariko nanjye ndicara, niryo kosa ryabaye kuko amasaha yari yageze nkaba mbisabira imbabazi.”

    Nshimiyumukiza Faustin yaboneyeho gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko bibabaje kuba mu bafashwe harimo n’Umukuru w’Umudugudu mu gihe yagakwiye kuba ari we ushishikariza abandi baturage amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Bafashwe barenze ku mabwiriza. Uburyo bafatwamo ni ubusanze kuko umuntu wese warenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo arafatwa akabibazwa, icya Kabiri umwihariko waba ni uko aho babasanze hari n’Umuyobozi w’Umudugudu ukwiye kuba arwanya ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza, abishishikariza abaturage ayobora cyangwa se n’abandi abonye.”

    CP Kabera yavuze ko uyu Mukuru w’Umudugudu yari afite akabari gakora kandi bitemewe ariko kakaza gufungwa, aboneraho gusaba abayobozi n’abaturage kumva no kugendera neza ku mabwiriza yasohotse batiriwe baruhanya kuko icyoherezo gihari.

    Uko ari umunani bafatiwe mu rugo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Uko ari umunani bafatiwe mu rugo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 {JPEG}

    JPEG - 320 kb
    Bemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 babisabira imbabazi

    Umukuru w’Umudugudu wa Ingenzi, Nshimiyumukiza Faustin ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Kirehe: Polisi yarashe imfungwa eshanu zirapfa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Mata 2021, Abapolisi b'u Rwanda bari bacunze umutekano, barashe imfungwa eshanu zari zifungiye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, ubwo zageragezaga gutoroka.

    Kubijyajye n'uku kuraswa kw'izi mfungwa, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko byatangiye ubwo abapolisi bahaga abafungwa amazi yo koga muri kasho, mu gihe umupolisi yari yinjiyemo bakubita basohoka biruka.

    Yakomeje ati 'Abari barinze barashe hejuru mu kirere ngo bahagarare ariko bakomeza kwiruka, ari nabwo harashwe batanu.' Uko ari batanu bose bahise bapfa.

    CP Kabera, yavuze ko abafungwa badakwiriye kugerageza gutoroka kasho, kuko 'bashobora kubigiriramo ibyago birimo no kuhasiga ubuzima.'

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kirehe-polisi-yarashe-imfungwa-eshanu-zirapfa/

  • Kirehe : Polisi yarashe imfungwa eshanu zashakaga gutoroka zihita zipfa #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iraswa ry’izi mfungwa zarashwe ubwo zageragezaga gutoroka aho zari zifungiye muri kasho, yemejwe na Polisi y’u Rwanda nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abapolisi bari bagiye guha ziriya mfugwa amazi yo gukaraba ubwo umupolisi yafunguraga abandi bahise barwanira kwiruka batoroka.

    Avuga ko abapolisi bari barinze kuri iyo kasho babanje kurasa mu kirere ngo izo mfungwa zihagarare ariko zikanga zikongeza umurego.

    Yagize ati 'Abari barinze barashe hejuru mu kirere ngo bahagarare ariko bakomeza kwiruka, ari nabwo harashwe batanu.'

    Izi mfungwa zarashwemo eshanu zahise zitaba Imana.

    Polisi y’u Rwanda ikunda kugira inama abaturage kudahangana n’inzego by’umwihariko abari mu byaha kuko abapolisi bitabaza intwaro bafite ku buryo byashyira mu kaga abo bantu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kirehe-Polisi-yarashe-imfungwa-eshanu-zashakaga-gutoroka-zihita-zipfa

  • Yatewe inda afite imyaka 16 ashyirwa ku nkeke n’ababyeyi bituma ajya mu buraya –

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi bitewe n’uko ubu asigaye yikodeshereza nyuma y’aho ababyeyi be bamuhaye akato bakamwirukana.

    Uyu mwana avuga ko yatewe inda n’umusore uvuka mu Karere ka Rubavu wari waje gutemberera i Kigali, ku buryo bimutera agahinda cyane, kuko umwana we atigeze amenya se.

    Yemeza ko kugira ngo uwo musore amutere inda, yamushukishije inzoga bituma baryamana atabyiteguye.

    Ati “Njye twarahuye mvuye kuvoma ambwira ko ankunda ansaba kuzamusura, ubwo hashize iminsi njyayo ari kunywa inzoga bita nguvu, ampaho ndayanga noneho arampendahenda ndemera, nibwo nabaye nk’utaye ubwenge nza gushiduka yabirangije.”

    Akomeza avuga akimenya ko atwite yatangiye kugira ubwoba, abibwiye ababyeyi be baramwirukana.

    Ati “Nkibura imihango nahise menya ko yanteye inda mbibwira mu rugo, ariko papa ahita anyirukana njya kwa mushiki we na we angurira mituweli gusa, ahita anyirukana ngo ntazigisha abana be ingeso mbi.”

    Kuva ubwo yatangiye kuba mu buzima bubi cyane, bituma ajya mu buraya kugira ngo ajye abona ikimutunga we n’umwana we.

    Yavuze ko n’ubwo yicuruza, abikora atabikunze ahubwo ari ukugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu n’ayo guhahisha kuko umwana we akeneye byinshi kandi akiri muto.

    Uyu mukobwa umaze kuzuza imyaka 18, arasaba abagiraneza kumufasha kugira ngo ave mu buraya yagiyemo atabigambiriye.

    Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibindi bibazo byinshi kurushaho.

    Uyu mukobwa yatawe inda afite imyaka 16 gusa

  • Hasobanuwe impamvu urubuga Irembo rumaze iminsi rukora nabi –

    Muri iyi minsi abakoresha serivise za Irembo bakomeje kumvikana bijujutira serivisi zitangwa naryo, kuko zimwe muri zo zitakundaga ndetse n’izemeye ntizikore neza.

    Mugisha Aman wakoresheje uru rubuga ashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, yabwiye RBA ko yiyandikishije maze ategereza ubutumwa bumwerera gukora ikizamini akabubura.

    Ati “Kwiyandikisha ku rubuga rwa Irembo biragoye cyane kuko turiyandikisha ariko nta kode (Code) tubona. Tumaze igihe kirekire twiga ariko twabuze amakode, urumva biratubangamiye.”

    Niyontagorama Vestine na we yavuze ko amaze kugerageza inshuro nyinshi ashaka serivisi kuri uru rubuga akazibura.

    Yagize ati “Irembo baba bafite serivisi nyinshi kuko hari aho ugera bikanga. Hari igihe bakubwira ngo jya kwishyura hariya bikanga, wajya n’ahandi nabwo bikanga, tugasaba ko badukorera ikintu gishoboka tukishyura bitatugoye.”

    Ibi bibazo babihuriyeho na ba rwiyemezamirimo batanga izi serivisi z’Irembo, aho bavuga ko batarasobanukirwa impamvu uru rubuga rusigaye rwarahinduye imikorere bigatuma abaturage binubira serivisi batanga.

    Ngendahayo Dominique yagize ati “Serivisi z’Irembo sinzi ikibazo kirimo gikomeye, kuko serivisi iba yakunze, ejo ikanga, bugacya noneho zigakwamira icya rimwe. Hari ibyangombwa bya Polisi byari byaranze, controle technique nayo yari yaranze yemeye ejo bundi, n’ibyangombwa by’ubutaka nabyo kugira ngo bikore ni gahoro gahoro. Bituma abaturage bijujuta kandi niba ari ikintu umuntu agomba gusora ugasanga aciwe amande kubera imbogamizi zigenda zizamo.”

    Umuyobozi ushinzwe Abafatanyabikorwa muri Irembo, Ntabwoba Jules, yavuze ko impamvu serivisi z’Irembo ziri kugira ibibazo, biterwa n’uko bari kuvugurura mu buryo burambye imikorere y’ikoranabuhanga bakoresha, akizeza abaturage ko kuva muri Gicurasi uyu mwaka nta kibazo bazongera guhura na cyo kuri serivisi z’Irembo.

    Ati “Uru rubuga [rukoresha ikoranabuhanga rya Irembo2.0], ni urubuga rushya, hari byinshi turi kugenda tunoza, bijyanye n’ibyangombwa ku buryo abibona atarinze kuva aho ari, ibyo bikaba ari zimwe mu mpamvu zituma utu tubazo twa hato na hato tugenda tugaragara”.

    Yongeyeho ko “Ikindi hariho guhuza imiyoboro n’ibindi bigo dukorana, ibyo bigaterwa n’uko uru urubuga ari rushya. Ariko turi ku musozo kugira ibyo bibazo bihagarare ku buryo twizera ko nko muri Gicurasi ibi bibazo bizaba byagabanutse mu buryo bugaragara.”

    Ubusanzwe Irembo ni serivisi yatangijwe n’ikigo ‘Rwanda Online Platform Ltd’ ku bufatanye na Leta y’u Rwanda . Ifasha abaturage gusaba ibyangombwa bitandukanye byaba iby’irangamimerere, iby’ubutaka, ibyo gutwara ibinyabiziga n’ibindi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Internet cyangwa telefoni igendanwa.

    Kuri ubu urubuga Irembo ruriho serivisi zitandukanye 100. Buri munsi abaturage 7 000 barusabaho serivisi.

    Abakoresha Irembo bamaze iminsi binubira serivisi mbi rutanga, ziri guterwa n’amavugurura ruri gukora mu ikoranabuhanga ryarwo

  • Abagize komite z’ubutaka bahawe telefone zigezweho zizabafasha kwihutisha akazi kabo –

    Ni igikorwa cyateguwe n’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda (RLMUA: Rwanda Land Management and Use Authority), mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya ‘Connect Rwanda’ no kunoza imicungire y’ubutaka binyuze mu ikoranabuhanga.

    Jean Baptiste Mukarage uhagarariye ishami ry’imicungire y’ubutaka muri RLMUA, yavuze ko ari telefone baguze nk’abakozi b’icyo kigo mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gutunga telefone kuri buri munyarwanda no koroshya ihanahanamakuru ku micungire y’ubutaka.

    Ati “Twashyize hamwe amafaranga kugira ngo dushyigikire nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri iyo gahunda, tukaba duteganya ko izo komite z’ubutaka zizakoresha izo telefone mu itumanaho. Zizabafasha mu gukemura ibibazo bahura nabyo mu micungire y’ubutaka, haba mu kubufotora kandi hari n’irindi koranabuhanga tugiye kubagezaho mu minsi iri mbere rizabafasha mu kazi kabo.”

    Mu Tugari dutanu twatoranyijwe mu ntara y’Iburengerazuba harimo Rugari mu Murenge wa Macuba na Banda mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke.

    Bamwe mu bagize komite z’ubutaka muri utwo tugari bavuze ko izi telefone zigiye kubafasha mu gukangurira abaturage kwandikisha ubutaka no kunoza imikorere yabo ya buri munsi.

    Munyeshaka Vienney wo mu kagari ka Banda yagize ati “Ndanezerewe cyane ku bw’iyi smart phone mbonye. Izadufasha mu gukora akazi. Dushobora kugera ahantu tukahabona ikibazo tukahafotora tukohereza kuri WhatsApp, izatworohereza mu itumanaho.”

    Banza Diane wo mu Kagari ka Rugari yunzemo ati “Twageragezaga tugakora ntazo ariko biba bigoye kuko biba bisaba ngo ujyane raporo. Niba ari isambu igomba gufotorwa ntubone uko uyifotora ukayitanga gusa ku munwa ariko kuba tumaze kubona izi telefone, bizajya bidufasha. Urayifotora ugahita uyitanga ku Kagari cyangwa ku Murenge ndetse no ku urwego rw’igihugu.”

    Mu Rwanda hose hagomba gutangwa telefone zigezweho (smart phone) 100 ku bagize komite z’ubutaka mu tugari. Muri buri kagari hatangwa telefone ku bantu bane muri batanu bagize komite z’ubutaka.

    Muri Nyamasheke hatoranyijwe utugari tubiri turi muri dutanu twahize utundi mu Ntara y’Iburengerazuba

    Abahawe telefone zigezweho biyemeje kuzibyaza umusaruro

  • Munyenyezi Béatrice yitabye Urukiko (Amafoto) –

    Munyenyezi Béatrice wavutse mu 1970, akurikiranyweho ibyaha birimo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, gutegura Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu busambanyi.

    Yitabye Urukiko yunganiwe na Me Gatera Gashabana gusa Me Buhuru Pierre Célestin na we uri mu bunganizi be ntiyigeze agaragara mu rukiko.

    Me Gatera yabwiye urukiko ko bamenye ko urubanza ruri uyu munsi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata ku buryo inyandiko zijyanye n’ikirego atarazishyikiriza uwo yunganira ndetse ngo banahure baganire ku myiregurire ye.

    Gatera yabwiye urukiko ko kuva Munyenyezi yagezwa mu Rwanda, bahuye ku wa Kabiri kandi nabwo bamaranye iminota 20 gusa, asaba urubanza ko rwashyirwa ku yindi tariki n’umukiliya we agahabwa ibintu byose byamufasha mu kwiregura.

    Yavuze kandi ko uwo yunganira hari inyandiko yazanye zijyanye na dosiye ye atigeze yemererwa kubona, ndetse ko dosiye ye yaburanishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mabazwa yashinjwaga n’abatangabuhamya bagaragaye muri dosiye y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ariko ntihagaragare isano bifitanye.

    Gatera yavuze ko bandikiye abamwunganiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo babashyikirize ibimenyetso bijyanye n’uko yireguye icyo gihe.

    Munyenyezi ahawe umwanya, yavuze ko na we atarabona dosiye, ndetse ko yahabwa uburenganzira bwo kubona inyandiko yazanye kandi akemererwa kuvugana n’umuryango we kuko kuva yagezwa mu Rwanda bataravugana.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ikirego bagishyikirije urukiko ku wa Mbere, ariko kuko kumenya dosiye ye ari uburenganzira umuburanyi agenerwa n’amategeko, nta kibazo kirimo mu gihe urukiko rwabisuzuma rukemeza indi tariki hanyuma Munyenyezi akabona umwanya wo kuvugana n’abunganizi be bagategura urubanza.

    Umucamanza yavuze ko urubanza rwimuriwe ku wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 saa tatu za mu gitondo.

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Ubwo Umupolisi yari amuherekeje amujyanye mu cyumba cyabereyemo iburanisha

    Munyenyezi ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyepfo

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda tariki ya 16 Mata 2021

    Munyenyezi yasabye ko yahabwa umwanya uhagije wo kubanza gusoma dosiye ye kuko ngo atarayibona

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Yatewe inda afite imyaka 16 ashyirwa ku nkeke n'ababyeyi bituma ajya mu buraya – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi bitewe n'uko ubu asigaye yikodeshereza nyuma y'aho ababyeyi be bamuhaye akato bakamwirukana.

    Uyu mwana avuga ko yatewe inda n'umusore uvuka mu Karere ka Rubavu wari waje gutemberera i Kigali, ku buryo bimutera agahinda cyane, kuko umwana we atigeze amenya se.

    Yemeza ko kugira ngo uwo musore amutere inda, yamushukishije inzoga bituma baryamana atabyiteguye.

    Ati 'Njye twarahuye mvuye kuvoma ambwira ko ankunda ansaba kuzamusura, ubwo hashize iminsi njyayo ari kunywa inzoga bita nguvu, ampaho ndayanga noneho arampendahenda ndemera, nibwo nabaye nk'utaye ubwenge nza gushiduka yabirangije.'

    Akomeza avuga akimenya ko atwite yatangiye kugira ubwoba, abibwiye ababyeyi be baramwirukana.

    Ati 'Nkibura imihango nahise menya ko yanteye inda mbibwira mu rugo, ariko papa ahita anyirukana njya kwa mushiki we na we angurira mituweli gusa, ahita anyirukana ngo ntazigisha abana be ingeso mbi.'

    Kuva ubwo yatangiye kuba mu buzima bubi cyane, bituma ajya mu buraya kugira ngo ajye abona ikimutunga we n'umwana we.

    Yavuze ko n'ubwo yicuruza, abikora atabikunze ahubwo ari ukugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu n'ayo guhahisha kuko umwana we akeneye byinshi kandi akiri muto.

    Uyu mukobwa umaze kuzuza imyaka 18, arasaba abagiraneza kumufasha kugira ngo ave mu buraya yagiyemo atabigambiriye.

    Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n'ibindi bibazo byinshi kurushaho.

    Uyu mukobwa yatawe inda afite imyaka 16 gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yatewe-inda-afite-imyaka-16-ashyirwa-ku-nkeke-n-ababyeyi-bituma-aba