Blog

  • Rwanda: Uwari Padiri n'Uwari Umubikira Barashakanye #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda umugabo w'itwa Mana François Xavier n'umugore witwa Uwambayeneza Marie Claire bashakanye umwe aretse ubupadiri n'undi aretse ububikira, nyuma yo gushakana, uyu muryango uvuga ko wahuye n'ikibazo cyo kuba iciro ry'umugani babwirwa ko bakoze ishyano, nk' uko Ijwi ry'amerika dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Mana François Xavier na Uwambayeneza Marie Claire bavuga ko nubwo bavuye mu mirimo ya kiliziya ibyo bitavuze ko baretse ubukirisitu.

    Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muryango usobanura ko mu bana wabyaye abahisemo kwiga mu iseminari kugira ngo bitegure kuzaba abapadiri wabibemereye. Icyo bo bakaba basanga ari ikimenyetso gikwiye kugaragaza ko bativumbuye kuri kiliziya Gatolika.

    Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kurubuga rwa internet rwa Ijwi ry'amerika

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/30/rwanda-uwari-padiri-nuwari-umubikira-barashakanye/

  • Abakora umuziki nabafite aho bahuriye n’ubuh… – #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda w'umuhanga yaragize ati 'Uburere buruta ubuvuke', undi amwunganira agira ati 'Agahugu katagira umuco karacika'. Nyuma y’aya magambo y’abasizi ba cyera wahita wibaza uti 'Ese umuziki n'ikinyabuphura byaba bifitanye isano rya hafi cyangwa ntaryo?”

    Mu buzima bwa muntu yaba ari uwitwara nabi aba yumva yahora ahura n'abantu bitonda kandi badahuzagurika. Ubupfura buvanze n'impano, ni kimwe mu byakagejeje umuntu kure, gusa ngo nta mwiza wabuze inenge ari nabyo bibaho kenshi aho benshi mu bafite impano usanga ikinyabuphura cyangwa imyitwarire yabo ikunze kuzamba.

    Ese umuziki waba ufite ihuriro n'ikinyabupfura?

    Ihuriro ry’umuziki n’ikinyabupfura n'ibintu bifite aho bihuriye ndetse binasaba ko bigomba kugendana ntagisiga ikindi. Akenshi iyo bigeze mu muziki abahanzi benshi hari abawinjiramo bazi ko ubwamamare ntaho buhuriye n’uko umuntu yitwara mu buzima busanzwe.

    Mu gusubiza ikibazo cy'ihuriro ry'umuziki n’ikinyabupfura twifashishije abakora umuziki ndetse na bamwe mu bayobozi bakoze umuziki bakaba n’ubu hari aho bahuriye nawo. Ikinyabupfura cyangwa imyitwarire y'umuhanzi ni kimwe mu bizatuma umuhanzi yubahwa cyangwa agahomberwa n'impano ye.

    Gusa muri iyi nkuru twibanze cyane ku hanzi b'umuziki, gusa ikinyabupfura gikenerwa na buri wese mu buzima bwa buri munsi. Iyo uri umuhanzi umaze kwamamara uba usa n’aho wihirikiyeho umusozi ku mutwe kubera ko igihe utangiye kwamamara biba bivuze ko hari indi si uba ugiyemo kandi uba usabwa kumenya uko uyibamo.

    Aha ni hamwe uzasanga ibintu bitandukanye n’abantu batandukanye bakagutungura. Iki gihe niba uri igitsinagabo uzatangira kubona abigistinagore bagamije kwishimana nawe, niba uri igitsinagore uzatangira kubona abagabo benshi batangiye kureba uko bagushuka. 

    Aha ni naho uzahera ugaragaza bwa bupfura bwawe ndetse unamenye uwo ushaka ko ashaka kwinjira mu buzima bwawe atagamije kuba yakugirira nabi. Ikindi kibaho ni uko benshi hari abatangira guhura n'abandi bagamije kubashora mu biyobyabwenge ndetse banatangire kubumvishako bizabafasha kubaho neza.  

    Nyuma yo kwibaza ibibazo twashatse inyuganizi mu bantu b’ingeri zitandukanye harimo abakora umuziki, abawukoze ndetse n’abakora mu nzego za Leta zifite aho zihuriye n'umuziki. Bamwe mu bo twaganiriye harimo Hon Bamporiki Edouard, Masamba Intore, Anita Pendo n’undi muhanzi utifuje ko izina rye ryatangazwa ku bw’umutekano we.

    1.      Hon. Bamporiki Edourd

     

    Bamporiki Edourd ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco bivuze ko hari aho ahurira n’umuziki n’ubupfura bw’abahanzi nyarwanda. Aganira na INYARWANDA, yavuze ko kuba uzwi bitavuze ko za ndangagaciro zawe utagomba kuzitaho.

    Mu magambo ye yagize ati “Uko njye mbyumva ntabwo iyo umunyamuziki akoze amakosa ayakoreshwa no kuba ari umunyamuziki, umunyamakosa ni umunyamakosa n’umunyamuziki ni umunyamuziki, ni ibintu bitandukanye. Rero ntabwo umuziki wakubuza gukora amakosa, umutimanama wawe utakubujije gukora icyaha impano yawe ntabwo ariyo yabikubuza”.

    Yakomeje ati “Abanyempano bagira intege nke nk’abandi bantu, mu banyempano habamo abanyembaraga nk’abandi bantu, rero kwitiranya intege nke z’umuntu n’impano ye byaba ari amakosa akomeye. Icyakora iyo umuntu afite abamaze kumukurikira bitewe n’impano atangira kubarinda kuvuga ngo abantu bafite ibyo bamwigiraho'.

    Uyu munyapolitiki yakojeme agira ati 'Abantu bankunda kandi bankurikirana nzirinda kubateza ingorane bataza kunkurikira no mu bibi kuko buriya umuntu ugukurikira hari igihe ibyo ukunda nawe atangira kubikunda aho rero umuntu wamaze kugira abamukurikira benshi bitewe n’impano afite agomba gutangira inzira yo kuvuga ngo n’abarinda nte ejo hatazagira ujya mu byo ndimo kubera ko ankunda”.

    Yasjoe agira ati 'Ariko ubundi twabanza gufata umuntu nk’umuntu kurusha kumufata nk’igitangaza kuko buriya ni umunyantege nke ashobora kugira intege nkeya.”

    2.      Masamba Intore

    Undi twaganiriye nawe ni umuhanga mu muziki  nyarwanda akaba na nyambere mu muziki wa gakondo, ‘Masamba Intore’ wa Sentore. Ni umuhanzi ubimazemo igihe kinini cyane, wabivukiyemo nk’uko anabyivugira dore ko yagiye ku rubyiniro afite imyaka 6. Yahimbye indirimbo ye ya mbere afite imyaka 13, akaba anakomora inganzo kuri Se na Sekuru bari abahanzi, sekuru yitwaga Munzenze akaba yarazwi i Nyaruguru.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, inzobere mu muziki w’u Rwanda, Masamba Intore yibajije niba koko hari icyo wakora udafite ikinyabupfura – ibintu byumvikanisha ko ikinyabupfura ari ingenzi cyane kuko utagifite ntacyo wakora. Yagize ati ”Hari icyo wakora udafite ikinyabupfura? Waba wararezwe he? Wahera he ukora ibintu wirengagije indangagaciro z’aho uturuka, z’aho uvuka?”

    3.      Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Anita Pendo

    Anita Pendo ni umunyamakuru w’imyidagaduro mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ni umushyushyarugamba, ni umu Disk Joker ndetse yanagaragaye muri Primus Guma Guma Super Star nk'umushyushyarugamba n’ahandi hantu hatandukanye. Ni umwe mu bantu bamenyereye umuziki cyane.

    Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko ikinyabupfura ari umuntu ku giti cye n’uko ateye. Yagize ati ”Ni gute wambwira ngo umuziki n’ikinyabupfura birajyana, ikinyabupfura ni Personality y’umuntu n’uko ateye, n’uko yumva ibintu, n’ubwo hari ubwo abyiga ariko akenshi aba ari impano rero impano n’imico y’umuntu ntabwo bihura kenshi”.

    Ati “Ikinyabupfura ni ikinyabupfura, n’umuziki ni umuziki. Ikinyabupfura ntaho kidafasha usibye no kuba uri umuhanzi n’akazi ka buri munsi umuntu akora gasaba ikinyabupfura, rero ntabwo numva impamvu hazamo abahanzi cyangwa umuhanzi.”

    Mu gushaka igisubizo niba umuziki ujyanirana n'ikinyabuphura, twaganiriye kandi n’umuraperi ubimazemo igihe ariko utifuza ko amazina ye atangazwa aho yibanze cyane ku myitwarire y’abahanzi.

    Mu gihe uyu muhanzi yaganiraga n'umunyamakuru agitagira yamwihanangirije amusaba kudatangaza amazina ye, aho yagize ati “Reka nkubwire Josh ukuri kwanjye. Simba nshaka kumvikana mvuga ibintu runaka, mba nshaka ngo ibikorwa byanjye abe ari byo bimvugira kubera ko no mu buzima busanzwe urabizi njye nditwararika kugira ngo abantu bandeberera cyangwa bamfatiraho urugero bakomeze bampange ijisho'

             

    Uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop yakomeje agira ati “Ihuriro ry’umuziki n’ikinyabupfura ni ibintu bijyana cyane kubera ko ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi. Nkanjye maze imyaka igera kuri 12 muri uyu muziki ntabwo ndafatirwa mu bintu runaka, si ukwiyemera ariko uko witwara umunsi ku wundi bigira ingaruka ku buzima bwawe, rero icyo navuga ni uko ikinyabupfura ari ngombwa cyane kandi utagifite n’uyu muziki dukoramo nta terambere twaba dufite“.

    Nyuma y'ibi bitekerezo by’abakora umuziki n'abafite aho bahuriye nawo, biragarara ko umuziki utagira imyitwarire myiza ntaho wageze uwukora. Akenshi abahanzi benshi ku Isi hari abakoresha ibiyobyabwenge byinshi bamwe bagafungwa, abandi ntibafatwe. Umuhanzi aba agomba kwibaza ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge n’uko yasiba icyuho mu gihe yabaye imbata yabyo.

    Ubupfura ntabwo bureba abahanzi gusa, n'umuntu ukora ibindi bintu bisanzwe buramureba kandi abahanga benshi bavuga ko kugira amahame ugenderaho ndetse atabangamiye uwo ari wese bigira umumaro mu iterambere rya muntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105151/abakora-umuziki-nabafite-aho-bahuriye-nubuhanzi-bavuga-iki-ku-ihuriro-ryumuziki-nikinyabup-105151.html

  • Manchester United yateye intambwe iyigeza ku mukino wa nyuma wa Europa League,Arsenal iratsikira #rwanda #RwOT

    United yari mu rugo,niyo yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku gitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes ariko ntibyatinze AS Roma yahise icyishyura ku munota wa 13 ibifashijwemo na Pellegrini kuri Penaliti yabonetse nyuma yo kugaruza ukuboko umupira kwa Pogba.

    AS Roma yabaye nk'ikanga abafana ba United ubwo yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 33 gitsinzwe na Edin Dzeko.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1 bya AS Roma.Icyakora AS Roma yari yavunikije abakinnyi 3 barimo n'umunyezamu wayo Pau Lopez.

    Mu gice cya kabiri,United yaje yariye karungu,maze ku munota wa 47 Edinson Cavani ayishyurira iki gitego biba 2-2.

    Ibitego byahise byisukiranya ku ruhande rwa United kuko ku munota wa 63 uyu Cavani yashyizemo igitego cya 3.

    United yahawe Penaliti idasobanutse ku munota wa 68 ubwo Cavani yagwaga hasi ari kumwe na myugariro wa Roma,Smalling bijijisha umusifuzi watanze penaliti yinjijwe neza na Bruno Fernandes.

    Bidatinze ku munota wa 74 Paul Pogba yatsindiye United igitego cya 5 n'umutwe hanyuma Mason Greenwood ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 86 arobye umunyezamu wa 2 Mirante wari ku rwego rwo hasi.Umukino warangiye United itsinze AS Roma ibitego 6-2.

    Nta gihindutse,United iri ku mukino wa nyuma wa Europa League kuko AS Roma isabwa kuyitsinda ibitego 4-0.Edinson Cavani yatsinze ibitego 2,atanga imipira 2 yavuyemo ibitego hanyuma anakorerwaho penaliti.

    Ku rundi ruhande,Arsenal yatangiye umukino iri hasi yatsinzwe na Villarreal ibitego 2-1 biyiha umukoro wo gutsinda umukino wo kwishyura byanze bikunze.

    Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe yo muri Espagne itsinze Arsenal ibitego 2-0 bya Manu Trigueros na Raul Albiol ariko Arsenal byakekwaga ko igiye kunyagirwa yihagararaho ibona igitego kimwe mu gice cya kabiri ibifashijwemo na Nicolas Pepe kuri Penaliti yabonye nyuma y'ikosa ryakorewe kuri Bukayo Saka mu rubuga rw'amahina.

    Icyakora uyu mukino warangiye amakipe yombi afite abakinnyi 10 kuko Dani Ceballos yabonye ikarita itukura ku ruhande rwa Arsenal mu gihe Etienne Capoue yayibonye kuri Villarreal.


    Villarreal yatsinze Arsenal mu mukino ubanza

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yateye-intambwe-iyigeza-ku-mukino-wa-nyuma-wa-europa-league

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 107 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko Kuri uyu wa Kane, umugore w'imyaka 96 w'i Huye yabaye uwa 333 wishwe na COVID-19 mu Rwanda. Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 107 hakira abantu 31. Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,456 barimo bane barembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Icyumweru kigiye kwihirika u Buhinde butangaza imibare y'ubwandu bushya bwa COVID-19 buri hejuru umunsi ku munsi, butigeze butangazwa n'ikindi gihugu icyo ari cyo cyose kuva icyorezo cyaduka mu mpera za 2019.

    Uhereye ku wa Kane w'Icyumweru gishize, Minisiteri y'Ubuzima muri icyo gihugu iri kwerekana imibare y'abanduye bari hejuru y'ibihumbi 300 ku buryo bageze no ku bihumbi 350.

    Impfu nazo ubwo ni ko zigenda ziyongera, imirambo iragerekeranye mu marimbi habuze inkwi zo kuyitwikisha. Ku wa 25 Mata 2021 hatangajwe ko abarwayi 2.767 bishwe n'icyo cyorezo.

    Finacial Times yatangaje ko ubu imirambo y'abishwe na Coronavirus iri kugaragara ku mihanda itandukanye, naho ibitaro biratabaza ko umwuka wa Oxygen wongererwa abarembye cyane ukomeje kuba iyanga.

    BBC yavuze ko u Bwongereza bwatangiye gutwerera icyo gihugu imashini zongerera abarwayi umwuka, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabwoherereje ibikoresho by'ubwirinzi n'ibifata ibipimo.

    Abasaga miliyoni 18 bamaze kwandura Coronavirus mu Buhinde, aho muri bo abarenga ibihumbi 201 bamaze kuhasiga ubuzima.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-107-barayandura

  • Kenya igiye gufunga inkambi 2 zirimo iya Kakuma nini kurusha izindi ku isi #rwanda #RwOT

    Umukuru wa UNHCR ari mu ruzinduko mu bihugu byo mu karere aho amaze gusura DR Congo, u Rwanda n'u Burundi ubu akaba ari muri Kenya.

    Ku cyumweru ubwo yari mu Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko “Kenya itagiye gufunga inkambi z'impunzi za Dadaab na Kakuma ahubwo icyo ishaka ari umugambi w'ahazaza” kuri izi nkambi.

    Mu kwezi gushize, leta ya Kenya yari yatanze igihe ntarengwa cy'iminsi 14 ngo ifunge izi nkambi nini cyane kurusha izindi muri Africa kubera impamvu z'umutekano w'igihugu, ndetse minisiteri y'ubutegetsi yari yavuze ko “nta mwanya uhari wo kubiganiraho”.

    Urukiko rukuru muri Kenya nyuma rwahagaritse by'agateganyo uyu mwanzuro wa leta, wo gufunga izi nkambi zirimo impunzi zirenga 400,000 zo mu bihugu by'aka karere.

    Izi nkambi ziganjemo impunzi zikomoka muri Somalia na South Sudan, zirimo kandi izikomoka muri DR Congo, mu Rwanda no mu Burundi.

    Ari mu Rwanda, Filippo Grandi yabwiye abanyamakuru ati: “Ntekereza ko leta ya Kenya izakomeza kubaha ubuhungiro…ariko mu buryo bwumvikana barashaka umugambi w'ahazaza kandi ibiganiro birakomeje.”

    Minisitiri Matiang'i yatangaje ko uyu munsi kuwa kane yakiriye Filippo Grandi akamubwira gahunda ya Kenya yo gufunga izi nkambi, ndetse ko iyo gahunda izatangira tariki 05/05/2022.

    Mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko “abavandimwe bo muri Africa y'Iburasirazuba baba muri izi nkambi bazaba bafite amahitamo yo gutaha cyangwa uburenganzira bwo gukora kugira ngo babe aho bashaka” muri Kenya.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-igiye-gufunga-inkambi-za-kakuma-na-dadaab-nini-kurusha-izindi-ku-isi

  • Cyore:Umugabo yarakaje indaya imumenaho amavuta ashyushye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ufite umugore yahuye n'uruva gusenya ubwo yatonganaga n'indaya bigatuma imumenaho amavuta ashyushye ,arashya bikomeye.

    Iyi ndaya itatangajwe amazina bivugwa ko yabanje gutongana cyane n'umugabo bari bacuditse uri mu kigero cyimyaka 50.Nyuma yo gutongana ibyabo byahise bihindura isura ,kuko uyu mukobwa yahise amena kuri uyu mugabo amavuta yo gutekesha yari yatuye.

    Amashusho yasakajwe kuri instagram yerekana umugabo wubatse afashe umutwe ari mu gihirahiro- birashoboka ko yibaza icyo azabwira umugore we- mugihe azamenya ko yajyanwe mu bitaro.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/cyoreumugabo-yarakaje-indaya-imumenaho-amavuta-ashyushye/

  • Abasaga 1600 basoje amasomo y'imyuga Iwawa, Bamporiki agaragaza ubuzererezi nk'igitutsi ku muco nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Abarangije amasomo Iwawa biyemeje kuba umusemburo w'impinduka nziza mu iterambere ariko basaba ko bahabwa ibikoresho byabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo bashyira mu bikorwa imyuga bize irimo ubwubatsi, ububaji, ubuhinzi, ubworozi n'ubudozi.

    Rukundo Janvier umwe mu bagaruwe kugororera kuri iki kirwa cya Iwawa ku nshuro ya kabiri, avuga ko atazasubira mu buzererezi kubera umwuga yigishijwe.

    Ati 'Navuye hano muri 2019 ariko mu gutaha ntabwo nagiye ngo ndeke ibiyobyabwenge burundu kuko nasanze abo twasangiraga twakomeje kugendana no kuganira birangira n'ubundi nongeye kubisubiramo ariko ubu nkurikije ubumenyi nkuye hano nzagenda negere bagenzi banjye bavuye hano bari mu makoperative mpite ntangira gukora ibyo nize ''.

    Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yasabye uru urubyiruko kwishyira hamwe mu makoperative, kugira ngo baterwe inkunga.

    Ati''Ku bijyanye n'ibikoresho byo twifuje ko bajya mu mirimo noneho ibikoresho bikaza nyuma. Kwinjira mu basanzwe kugira ngo yigire mu murimo,yigire aho abandi bakora ariko n'uzashaka gukora ku giti cye nawe azabifashwamo'.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko umuco nyarwanda utemera ubuzererezi, asaba urubyiruko kumenya kugira amahitamo meza.

    Ati 'Ubundi kugira ngo aba bana bakomeze ubuzima badasubiye inyuma ndetse n'abandi basigaye aho baturutse ntibakomeze inzira yo kuyoba, ni umurimo rukomatanyo ntabwo ari umurimo w'abana. Ni inshingano ikomeye cyane ya twebwe abarezi, ababyeyi.'

    'Ntabwo twakagize abana b'inzererezi kuko urebye mu mateka y'u Rwanda kubagira ni igitutsi, hazereraga umunyamahanga ariko uw'u Rwanda yarerwaga na buri mukuru uhari''.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane aribwo uru rubyiruko rutangira gusubira mu miryango yabo, bakazava kuri iki kirwa cy'Iwawa babisikana n'abandi basaga 1,600 bazakirwa kugira ngo batangire kugororwa.

    Uru rubyiruko rusaga 1600 rwasoje amasomo y'igororamuco ni icyiciro cya 21, mu gihe abarenga ibihumbi 25 aribo bamaze kugororwa kuva ikigo cya Iwawa cyatangira.

    Urubyiruko 1636 barangije amasomo mu myuga itandukanye

    Bahize kubyaza umusaruro ibyo bize

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko umuco nyarwanda utemera ubuzererezi, asaba urubyiruko kumenya kugira amahitamo meza.

    Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yasabye uru urubyiruko kwishyira hamwe mu makoperative, kugira ngo baterwe inkunga

    Akanyamuneza kari kose ku barangije amasomo

    Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-1600-basoje-amasomo-y-imyuga-iwawa-bamporiki-agaragaza-ubuzererezi-nk

  • Rubavu: Hari gushakishwa umurambo w'umugabo wagwiriwe n'ikirombe – #rwanda #RwOT

    Byabaye ahagana saa saba n'igice z'amanywa kuri uyu wa Kane mu mudugudu wa Bisizi, akagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu ubwo nyakwigendera yajyanaga n'umugore we gucukura itaka mu kirombe, yageramo kikamugwaho.

    Nyiranzoga Chantal mushiki wa nyakwigendera yagize ati 'Yaje aje gucukura umucanga noneho ikirombe kimuridukiraho umugore we ahamagara abashumba bagerageza kumukurura biranga kuko hahise hamanuka itaka ryinshi. Hano hakunze gupfira abantu ariko bakaboneka sinzi impamvu we akomeje kubura kuko bagerageje cyane ariko itaka ryabaye ryinshi''.

    Nyuma y'uko abaturage bagerageje kumushakisha akabura, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu,Tuyisenge Anninciata yavuze ko kuri uyu wa Gatanu barakomeza gushakisha uwo mugabo.

    Ati ' Turihanganisha umuryango we ariko munadufasha kuko biriya mushaka ntabwo biruta ubuzima bwanyu. Mubanze mwikunde kuko ibyo mushaka ntabwo bibaruta. Umugisha twagize ni uko umugore n'abana ntacyo babaye ariko mujye munaduha amakuru mbere tubikumire''.

    Iki kirombe Barihenda yaguyemo kimaze kugwamo abaturage benshi bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu kubera gushakisha itaka rizwi nk'ibicangarayi riteye nka kaburimbo rikunzwe cyane muri aka gace mu bwubatsi.

    Abaturage bagerageje gushakisha umurambo wa nyakwigendera ariko bakomeza kuwubura

    Iki kirombo gisanzwe gicukurwamo itaka rizwi nk’ibicangarayi rikoreshwa mu bwubatsi

    Abaturage basabwe kugaruka kuri uyu wa Gatanu bagakomeza gushakisha umurambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hari-gushakishwa-umurambo-w-umugabo-wagwiriwe-n-ikirombe

  • Lionel Messi yamaze gufata umwanzuro w'ikipe azakinira umwaka utaha #rwanda #RwOT

    Lionel Messi wari ugiye kurangiza amasezerano muri uku kwezi kwa Gatandatu,yiyemeje kuguma muri iyi kipe y'ubukombe muri Espagne nkuko ibinyamakuru byaho byabitangaje.

    Uyu mukinnyi umaze imyaka 10 ari uwa mbere ku isi we na mugenzi we Ronaldo,yamaze kubwira FC Barcelona yamureze ko ntaho azajya nkuko TVE yabitangaje.

    Messi wavugwaga muri Paris Saint-Germain na Manchester City, yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubwirwa na Joan Laporta ko amukeneye ndetse yifuza kumwubakiraho ikipe nshya ikomeye.

    Muri Kanama umwaka ushize nibwo Lionel Messi yandikiye FC Barcelona ayimenyesha ko ashaka kuyivamo kubera ahanini uko yitwaraga ndetse n'imiyoborere itari myiza y'uwari Perezida wayo.

    Icyo gihe,Messi yavuze ko yemerewe kugenda nkuko yari yarabyemerwe asinya amasezerano muri 2017,gusa Perezida Bartomeu yaramwigaritse avuga ko yatinze kubisaba kuko ngo bemeranyije ko ubusabe bwo kugenda yagombaga kubutanga muri Kamena 2020.

    Messi yashinje perezida wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu, kumubeshya ko yemerewe kugendera ubuntu igihe ashakiye yabimugezaho agashaka impamvu zidahwitse.

    Ati “Nabwiye ikipe na Perezida ko nshaka kugenda.Nabimubwiye umwaka wose.Natekerezaga ko ikipe ikeneye abakinnyi bakiri bato ndetse ntekereza ko igihe cyanjye muri Barca cyarangiye.Numvaga mbabaye kuko nifuzaga kuzarangiriza umupira hano.

    Wari umwaka ugoye.Naragowe cyane yaba mu myitozo,mu mikino no mu rwambariro.Buri kintu cyose cyarankomereye bigera ubwo mfata umwanzuro wo gushakisha ibyishimo ahandi.

    Ntabwo iki cyemezo cyaje nyuma yo gutsindwa na Bayern 8-2.Oya.Nari maze igihe kinini mbitekereza.

    Nabwiye Perezida,agahora ambwira ko nyuma y'umwaka w'imikino nemerewe gufata umwanzuro w'uko nzagenda cyangwa nzaguma mu ikipe gusa ntiyarinze ijambo rye.

    Bavuze ko ntabivuze mbere ya tariki 10 Kamena birengagiza ko kuwa 10 Kamena twarimo guhatana muri La Liga,duhanganye n'iyi Coronavirus mbi yangije umwaka w'imikino.

    Yakomeje ati “Iyi niyo mpamvu igiye gutuma nguma mu ikipe.Ngiye kuguma mu ikipe kubera ko perezida yambwiye ko impamvu imwe yatuma ngenda ari uko hakwishyurwa miliyoni 700 z'amayero ziri mu masezerano,kandi ibyo ntibyashoboka.”

    Messi yafashe umwanzuro wo kuguma muri FC Barcelona muri uyu mwaka kuwa 04 Nzeri 2020 ariko yemeza ko amasezerano ye narangira azagendera ubuntu gusa yisubiyeho yiyemeza kuyongerera umwaka.

    Uyu mwaka Messi ashobora guhesha Barcelona igikombe cya La Liga nyamra mu Ukuboza umwaka ushize yarushwaga amanota 12 na Atletico Madrid yari iya mbere.Muri uku kwezi yayihesheje igikombe cya Copa del Rey.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yamaze-gufata-umwanzuro-w-ikipe-azakinira-umwaka-utaha

  • Umukobwa wabyaranye umwana w'umuhungu Na Safi Madiba ari mu Rukundo na M-Cool wamenyekanye muri B Gun #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Safi Madiba yerekana umwana we haje kumenyekana na Mama we ari we witwa Rudahusha Clarisse.

    Kumenya uyu mubyeyi byaturutse ku mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ateruye umwana Safi aherutse kwemeza ko ari uwe, ndetse mu kwivuga uwo ariwe yanditse ko ari “Mama wa N Jaden Lion”.

    Mu minsi ishize abakurikira Rudahusha batunguwe no kubona amafoto aca amarenga ko yaba asigaye akundana na M-Cool, umwe mu basore bubatse izina mu muziki w'u Rwanda binyuze mu itsinda rya B Gun.

    Amakuru yizewe ahamya ko M-Cool na Rudahusha bamaze igihe kinini bakundana ariko barabigize ibanga rikomeye ku buryo atari ibintu bifuzaga ko bijya mu itangazamakuru.

    Uwaduhaye amakuru yavuze ko aba bombi inshuro nyinshi bakunze no gusohokana ahantu hatandukanye nyaburanga by'umwihariko kenshi mu mpera z'icyumweru.

    Mu minsi ishize Rudahusha yongeye guca amarenga ko yaba yarihebeye M-Cool wo muri B Gun
    M-Cool yaherukaga kuvugwa mu rukundo mu myaka ishize, aho yamaze igihe bizwi ko akundana na Aline umwe mu bakobwa bubatse izina mu muziki w'u Rwanda kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo.

    Aline yaje gufata rimwe mu mazina y'umukunzi we ahita yitwa Aline Cool biturutse ku mateka y'urukundo rudasanzwe n'umuhanzi M-Cool.

    Nyuma y'uko aba batandukanye, M-Cool yari amaze imyaka myinshi atongeye kuvugwa mu nkuru z'urukundo ndetse n'urwo akundana na Rudahusha yagerageje kurugira ibanga rikomeye.

    Itsinda B Gun, M-Cool yamenyekaniyemo ryinjiye mu ruhando rwa muzika mu mwaka 2008.

    Batangiye baririmba indirimbo bise 'Imbunda z'ukuri' n'izindi zatumye bamenyekana cyane. Bakoranye n'umuhanzi Shanel, Knowless, hamwe na Tom Close.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukobwa-wabyaranye-umwana-w-umuhungu-na-safi-madiba-ari-mu-rukundo-na-m-cool