Blog

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye murumuna wa Perezida w'inzibacyuho wa Tchad #rwanda #RwOT

    Nta makuru arambuye yatangajwe ku biganiro bagiranye ku mugoroba wo ku wa gatatu.

    Perezida Kagame azwi nk'umwe mu bari bafitanye umubano mwiza no kumvikana ku ngingo rusange zireba Africa n'uwari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno.

    Ubutegetsi bwa gisirikare muri Tchad ubu bwugarijwe n'igitutu cy'imiryango mpuzamahanga n'ubumwe bwa Africa bisaba abasirikare gusubiza ubutegetsi abasivile.

    Inama ya gisirikare ikuriye Tchad iri kandi mu ntambara n'imitwe y'inyeshyamba, urugamba rwarasiweho uwari Perezida Idriss Déby Itno mu kwezi gushize agapfa.

    Perezida Kagame yakiriye intumwa za Tchad ari kumwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Vincent Biruta hamwe na Major Gen Joseph Nzabamwita ukuriye urwego rushinzwe ubutasi n'umutekano (NISS).

    Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuze ko kuba Abdelkerim Idriss Déby yagaragaye ari intumwa y'ubutegetsi bwa mukuru we Gen Mahamat Idriss Déby ari ikimenyetso ko “umuryango wa Déby uri kujya neza ku butegetsi”.

    Mbere na nyuma y'urupfu rwa Déby mukuru, havuzwe amakimbirane n'imyiryane mu bahungu be ku bijyanye no kumusimbura.

    Abdelkerim Idriss Déby, w'imyaka 29, mu 2015 yarangije mu ishuri rya gisirikare rya United States Military Academy (USMA) i West Point.

    Mu 2019 yagizwe umuyobozi wungirije w'ibiro bya perezida wa Tchad.

    Mu 2020, yayoboye intumwa za Tchad zoherejwe guhura na Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ngo baganire ku “kuba bafungura” ambasade ya Chad i Yerusalemu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-mu-biro-bye-murumuna-wa-perezida-w-inzibacyuho-wa

  • CP John Bosco yaburiye abajura #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abiba ko utarafatwa ari gihe cye kitaragera akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe.

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangaje , mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi , ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, aho polisi yerekaga itangazamakuru abantu 9 bacyekwaho kwiba za televiziyo, mudosabwa n'amatelefoni.

    Muri aba bantu icyenda, batanu nibo bacyekwaho kuba bajyaga mu ngo bakiba bakabizanira abandi bane bakabigura, hafashwe televiziyo 7, telefoni 6 na mudasobwa imwe.

    Gatera Anastase ariyemerera ko we na mugenzi we Nsengimana Donat  bamaze umwaka urenga biba mu ngo z'abaturage mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bari bamaze kwiba televiziyo nini 5(flats).

    Ati' Twabanzaga kunyura ku ngo z'aho turibwibe tukarebera mu idirishya televisiyo batunze, nijoro nka saa cyenda twaragarukaga tukica urugi cyangwa idirishya dukoresheje ibyuma, ntabwo twacukuraga inzu. Nabikoranaga na Nsengimana Donat noneho we agashaka abantu baza kuzigura, twari dufite abakiriya bagera kuri batanu abo nzi ni babiri abandi ni  Nsengimana ubazi.'

    Akomeza avuga ko muri iryo joro  iyo bamaraga kwiba hari umumotari mugenzi wabo bahitaga bahamagara akaza kubatwara n'ibyo bamaze kwiba.

    Gatera avuga ko iyo bamaraga kwiba izo televiziyo bajyaga kuzigurisha uwitwa Kiboge(uyu nawe yamaze gufatwa) izindi bazigurishaga undi ukirimo gushakishwa n'inzego z'umutekano. Gatera avuga ko Televiziyo imwe nini  bayigurishaga guhera ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi 150.

    Akomeza  avuga ko tariki ya 02 Gicurasi yari yibereye mu Karere ka Nyarugenge mu gitondo saa yine abona abantu baje kumufata baramujyana. Aravuga ko yicuza ibyo yakoze asaba abandi bantu biba gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko kwiba si byiza.

    Muhoza Vedaste niwe Gatera yita Kiboge, uyu akurikiranyweho kuba ariwe waguze ebyiri muri televiziyo 5 zibwe na Gatera na Nsengimana Danot. Muhoza aremera ko koko izo televiziyo yaziguze ariko azigura atazi ko ari izo bibye, aremera ko hari  umumotari wamuhamagaye amubwira ko hari umuntu ufite televiziyo agurisha.

    Ati'Hari umumotari w'inshuti yanjye wampamagaye ambwira ko hari umuntu ufite akabiri kahombye akaba ashaka kugurisha televiziyo nini(Flats) yakoreshaga muri ako kabari. Naragiye ndazigura mu Karere ka Nyarugenge nzisanga ahantu hari akabari nyuma ziza kuba ibibazo ko ari inyibano none nafashwe.'

    Muhoza avuga ko izo televiziyo yaziguze amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 410, imwe yari mu bwoko bwa Sumusung ifite Puse 55 indi yari mu bwoko bwa bwa Sony ifite Puse 43.

    Kamali Patrick ni umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu, avuga  ko nawe yibwe televiziyo nini ifite puse 55 ndetse akaba yayibonye mu zibwe zigafatwa. Yashimiye Polisi y'u Rwanda ku ruhare rwayo mu gukurikirana abacyekwaho kwiba  bakaba bafashwe. Kamali avuga hashize ukwezi abantu bishe idirishya ryo mu cyumba cy'uruganiriro iwe batwara televiziyo yari irimo ndetse na mudasobwa imwe ariko yo ntiraboneka. Avuga ko akimara kwibwa yahise atanga ikirego anabimenyesha Polisi aribwo hatangiye iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu 9 bose hari hashize hafi ukwezi bakurikiranwa, byari biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage mu Mujyi wa Kigali bamenyesha Polisi ko bibwe. Yashimiye abaturage batanze amakuru aboneraho no gukangurira abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo hatangire gushakishwa abibye. Yaburiye abagifite ingeso yo kwiba ko utarafatwa nawe ni igihe cye kitaragera.

    CP Kabera ati' Iyo abaturage batanze amakuru turayakurikirana, aba bantu 9 harimo 5 bicyekwa ko bibaga, 4 baracyekwaho kugura ibyo babaga bamaze kwiba. Byumvikane ko utafashwe uyu munsi n'ejo yafatwa,  ni ikibazo cy'igihe gusa, icyo tuba dukeneye ni amakuru. Hibwe nde? yibwe iki? atuye hehe? bamwibye iki? Yibwe ryari? Icyo Polisi ikora ihita ikurikirana abo bajura ikabafata kandi ni kenshi twerekana abafashwe bacyekwaho ubujura ndetse bakabyiyemerera.'

    CP Kabera yongeye kwibutsa abantu biba cyangwa n'undi wese wabitekerezaga ko yabireka kuko nta kintu kiza bazunguka usibye gufatwa bagafungwa. Yavuze ko  ku bufatanye n'abaturage ndetse n'izindi nzego abanyabyaha bose bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/06/cp-john-bosco-yaburiye-abajura/

  • Inama z’umunsi za Shaddyboo zo gukabya inzozi #rwanda #RwOT

    Shaddyboo ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga Nkoranyambaga mu Rwanda, inshuro nyinshi atambutsa ubutumwa kuri izi mbuga nkoranyambaga.

    Bumwe mu butumwa atambutsa buba burimo ubutumwa bwagirira akamaro rubanda ariko hakaba n’ubundi bamwe bafata nk’ubudafite umumaro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Shaddyboo yifashishije Twitter ye, yagiriye inama abantu abibutsa gukora cyane.

    Yagize ati 'Mwese ndabareba mwese hano mufite inzozi, Icyo musabwa ni ugukora cyane kugira ngo mubigereho, kandi muzabigeraho kuko murakaze, kandi ndabashimira kuko munyubaka.'

    Uyu mugore ufite abana babiri, akunze kuvugwaho cyane kubera uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakamutwama gusa we avuga ko azi icyo agamije kandi ko ibyo akora bimubeshejeho.

    Shaddyboo ubu wamamariza Kompanyi z’ubucuruzi zikomeye mu Rwanda, aherutse gusinya amasezerano ya miliyoni 54 Frw yo kwamamaza imwe muri kompanyi y’ubucuruzi kugira ngo ajye ayamamariza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Inama-z-umunsi-za-Shaddyboo-zo-gukabya-inzozi

  • Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Idriss Deby uherutse kugwa ku rugamba #rwanda #RwOT

    Uyu Abdelkerim Deby Itno umuhungu wa nyakwigendera Idriss Deby Itno, yaje kubonana na Perezida Kagame nk’Intumwa Yihariye n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’Inama y’Igisirikare y’Inzibacyuho muri Chad.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko Abdelkerim Deby Itno yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021.

    Muri Chad bari mu bihe bidasanzwe nyuma y’urupfu rwa Idriss Deby Itno wayiboraga, wapfuye arashwe nyuma y’igihe hamaze gutangazwa ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatandatu.

    Nyuma y’urupfu rwe, hahise hashyirwaho akanama k’inzibacyuho ka gisirikare kayobowe Gen Mahamat Idriss Déby akaba umuhungu wa nyakwigendera Idriss Deby Itno.

    Aka kanama k’Abasirikare gaherutse gushyiraho Guverinoma irimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Chad barimo Acheick Ibn Oumar wahoze ari umukuru w’inyeshyamba wahawe kuyobora Minisiteri y’Ubwiyunge ikaba ari na nshya muri kiriya gihugu.

    Benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri kiriya gihugu bakunze kuvuga ko Igisirikare cya kiriya gihugu cyahonyoye amategeko, bashimye iriya Guverinoma iherutse gushyirwaho kuko ihuriwemo impande zose.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-umuhungu-wa-Idriss-Deby-uherutse-kugwa-ku-rugamba

  • Chelsea yasezereye Real Madrid, amakipe yo mu Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea yaraye isezereye Real Madrid yo muri Espagne muri 1/2 cya Champions League yisanga ku mukino wa nyuma aho izahura na Manchester City nayo yo mu Bwongereza yasezereye Paris Saint Germain.

    Wari umukino Chelsea FC yaraye yakiriye Real Madrid kuri Stamford Bridge, nyuma yo kunganyiriza muri Espagne 1-1, ntabwo yari ifite akazi gakomeye.

    Umutoza Zinedine Zidane wasabwaga gutsinda akagera ku mukino wa nyuma, ntabwo byaje kumworohera kuko uwasabwaga igitego 1 byaje kuba bibi kurushaho ku munota wa 28 ubwo Timo Werner yatsindiraga Chelsea igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Havertz.

    Real Madrid yasatiriye cyane ubona ikina nk’aho ntacyo iramira, ariko ubwugarizi bwa Chelsea n’umunyezamu Mendy babyitwaramo neza, icyizere cya Real Madrid cyayoyotse ku munota wa 85 ubwo Mason Maunt yatsindiraga Chelsea igitego cya kabiri ku mupirabmwiza yari ahawe na Pulisic. Umukino warangiye ari 2-0, Chelsea isezerera Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Chelsea yakatishije itike yo ku mukino wa nyuma wa Champions League, izahura na Manchester City yasezereye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ku giteranyo cy’ibitego 4-1, umukino wa nyuma uzaba tariki ya 29 Gicurasi 2021.

    Byari ibyishimo kuri Chelsea

    Real Madrid ntiyahiriwe n’uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chelsea-yasezereye-real-madrid-amakipe-yo-mu-bwongereza-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league

  • Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingendo zibujijwe guhera i saa yine z'ijoro #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 05 Gicurasi 2021, ku buryo bw'ikoranabuhanga hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, inama ya yobowe na Perezida wa Repubulika, yanzuye ko ingendo zigomba guhagarara ku i saa yine z'ijoro. Iyi nama yanafashe ibindi byemezo bitandukanye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/inama-yabaminisitiri-yemeje-ko-ingendo-zibujijwe-guhera-i-saa-yine-zijoro/

  • Nyarugenge: Davis D na bagenzi be bitabye urukiko ku nshuro ya mbere urubanza rurasubikwa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Icyishaka David (Uzwi nka Davis D) we ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso mucyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure Davis D ntabwo yagiye gusuzumwa kuko atasambanye nuwo mwana.

    Me. Esperance Mukamukiga yavuze ko atiteguye kuburana kuko yatinze kubona Dossier ya Icyishaka David yunganira mu mategeko

    Ngabo Richard na Habimana Thierry nabo basabye kutabura kuko abunganizi babo batagaragaye mu rukiko.Ubushinjacyaha buti “kuburana bunganiwe ni uburenganzira bwabo”.

    Inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko niyo yaburanishije uru rubanza yatangiye kuruburanisha Saa sita zuzuye kuko habanje kuburanishwa imanza zaburanishwaga kuri Skype mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Umucamanza yasabye abaregwa bose guhaguruka bakaza kuburana yahise atangira gusoma imyirondoro yabo.

    Umucamanza yahereye k'uwitwa Ngabo Richard umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu kagali ka Kinunga mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali.

    Icyishaka David (Alias Davis D) umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu kagali ka Muyange umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro,Umujyi wa Kigali.

    Habimana Thierry umwirondoro we ugaragaza ko atuye mukagali ka Agatare umurenge wa Nyarugenege akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.

    Umucamanza yabajije abaregwa bose niba biteguye kuburana bose bamanikira amaboko rimwe ko batiteguye kuburana umucamanza yahise ababwira ko atabuvumva bose icyarimwe abasaba kuyamanura agenda yumva umwe umwe yahereye kuri Icyishaka David ( Davis D).

    Me Esperance Mukamukiga umwunganira mu mategeko ati “mureke mvuge impamvu tutaburana.”

    Uyu munyamategeko yabwiye umucamanza ko ataburana urubanza atarasoma Dossier neza.Yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwatinze kumuha Dossier yibyo uwo yunganira aregwa.

    Me Esperance Mukamukiga yanabwiye urukiko ko yamenye ko ari buburane uru rubanza ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 gicurasi 2021 ati “murumva ko tutaburana urubanza natwe tutararusoma neza ngo turwumve”.

    Habimana Thierry nawe umucamanza yamuhaye umwanya ngo asobanure impamvu atari burubane mu magambo macye yabwiye umucamanza ko ataburana adafite umwunganira mu mategeko.

    Ngabo Richard nawe niyo mpamvu yahise aha umucamanza ko ataburana adafite umuhagarariye mu rwego rw'amategeko.

    Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze gusabwa n'abanuranyi ndetse n'ubusobanuro bwatanzwe na Me Esperance Mukamukiga

    Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko ko ibyo abaregwa bavuze bose basabye babyemererwa n'abamategeko.

    Ubushinjacyaha buvuga ko kuburana bunganiwe biri mu burenganzira bw'abaregwa cyakora busaba urukiko ko urubanza rwakwimurwa nkuko abaregwa babyifuza ariko busaba ko uru rubanza rwashyirwa hafi hashoboka kuko abafunze batari kuburana mu mizi ahubwo bari kuburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Umucamanza yahise apfundikira iburanisha avuaga ko uru rubanza ruzasubukurwa kuwa 12 Gicurasi Saambiri za mugitongo kurukiko rwibanze rwa Nyarugenge

    impaka zazamuwe na Habimana Thierry wasabye urukiko ko atafatwa amashusho n'abanyamakuru

    Ubwo abanyamakuru batangiraga gufotora abaregwa uwutwa Habimana Thierry ureganwa na bagenzi be yasabye urukiko ko rwabuza abanyamakuru kumufotora umucamanza ati “wemerewe gufotorwa kuko abari kugufotora urukiko rwabibahereye uburenganzira kandi babyemererwa n'itegeko nshinga iyo banditse basaba gufotora umuburanyi runaka”.

    Umucamanza yahise abwira ababuranyi ko atari umwihariko wabo wo gufotorwa ko ahubwo iyo Ikinyamakuru cyandikiye Perezida w'urukiko gisaba gufotora umuburanyi,ntakabuza umucamanza atanga ubwo burengazira.

    Icyishaka David (Alias Davis D) usanzwe ari umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda, ubushinjacyaha bumukekaho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gusambanya umwana.Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 133 mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda mu itegeko ritaganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ngabo Richard we ubushinjacyaha bumukekaho icyaha cyo gusambanya umwana icyi cyaha gihanishwa ingingo yi 133 mugutabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda mu itegeko ritegenya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Habimana Thierry nawe ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambaya umwana.Icyi cyaha gihanishwa ingingo ya 133 mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Icyishaka David ( Davis D) we na bagenzi batawe muri yombi tariki ya 21 na 24 Mata 2021 bamaze iminsi 14 bafungiwe kuri Station ya Police ya Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali.

    Umuryango uzakurikirana uru rubanza kugeza umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma….

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyarugenge-davis-d-na-bagenzi-be-bitabye-urukiko-ku-inshuro-ya-mbere-urubanza

  • Isaha yo kugera mu rugo yagizwe Saa Yine mu g… – #rwanda #RwOT

    Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama iratangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2021. Mu myanzuro yafashwe harimo ingingo ivuga ko isaha yo kugera mu rugo ari saa Yine z’ijoro. Iyo ngingo iragira iti “Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro. Ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe”.

    Inama y’abaminisitiri yemeje kandi ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu, zizakomeza. Imyanzuro myinshi ku bikorwa byemerewe gukomeza gukora no gutanga serivisi n’uburyo bigomba gukorwamo bihuye n’ibyemejwe mu nama y’ubushize. Abaturarwanda basabwe gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Bibukijwe ko “Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano”.

    Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105362/isaha-yo-kugera-mu-rugo-yagizwe-saa-yine-mu-gihugu-hose-uretse-mu-turere-6-twamajyepfo-men-105362.html

  • COVID-19 yahitanye Umunyarwanda umwe abandi 70 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu umugore w'imyaka 54 wo mu mujyi wa Kigali yahitanywe na Covid-19, mu gihe 187 bayikize mu masaha 24 ashize.

    Abantu bashya banduye ni 70, bituma umubare w'abamaze kuyandura bose uba 25 421. Abamaze kuyikira ni 23 710 mu gihe abo yahitanye ari 338. Abakirwaye ni 1373, nta n'umwe urembye.

    Abarwayi bashya kuri uyu wa Gatatu abenshi babonetse muri Gicumbi habonetse 22, Karongo habonetse 13, Nyamagabe 8 na Nyaruguru 7.

    Inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa guhera muri Werurwe uyu mwaka ni 350 352 harimo 42 zatanzwe kuri uyu wa Gatatu.

    Minisitiri w'Ubuzima muri Kenya, Dr Patrick Amoth yatangaje ko ubwoko bushya bwa Covid-19 bwibasiye u Buhinde bwagaragaye no muri icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika.

    Kuri uyu wa Gatatu Amoth yavuze ko muri Kenya habonetse ubwo bwoko bushya bwa Coronavirus bwagaragaye mu bakozi batanu b'Abahinde bakora mu ruganda rukora ifumbire muri Kisumu.

    Yavuze ko byamenyekanye ku wa Kane ushize ubwo abantu batanu bageraga muri icyo gihugu bava mu Buhinde mbere y'uko ingendo z'indege zijya cyangwa ziva mu Buhinde zihagarikwa.

    Abantu bamaze kwandura Covid-19 muri Kenya ni 161,393 mu gihe abasaga 2800 imaze kubahitana.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umunyarwanda-umwe-abandi-70-barayandura

  • Chelsea FC yasanze Manchester City ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2021 #rwanda #RwOT

    Chelsea yakinnye umukino wo gushyira hamwe,yasaruye kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League isezereye Real Madrid ifite ibi bikombe inshuro 13 mu gihe iyi yo imaze kugitwara inshuro 1 yonyine.

    Mbere y'uyu mukino,Chelsea yari imaze guhura na Real Madrid inshuro 4 ariko nta na rimwe yigeze itsindwa n'iyi kipe yo muri Espagne kuko yatsinze 2 inganya 2.

    Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatatu,Real Madrid yatangiye umukino ihererekanya cyane kurusha Chelsea ariko ntiyigeze ikora uburyo bwashoboraga kuyihesha igitego nkuko isanzwe ibizwiho.

    Chelsea yari ifite gahunda mu mikinire yagerageje guhagarara neza mu kibuga ndetse icungira ku mipira Real Madrid itakaje byatumye ku munota wa 19 ibona igitego ariko umusifuzi yemeza ko Timo Werner wagitsinze yaraririye.

    Ku munota wa 28 w'umukino,Chelsea yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Timo Werner ku mupira watewe mu izamu na Kai Havertz ukubita umutambiko ugarukira uyu rutahizamu awushyira mu nshundura.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Nubwo Madrid yarimo umwenda ndetse ishaka kwishyura nibura ngo umukino ujye mu minota 30 y'inyongera,yagaragaje urwego rwo hasi cyane mu minota yakurikiyeho kuko igikomeye yakoze kwari uguhererekanya kurusha kugera imbere y'izamu ngo ishake ibitego.

    Chelsea itagikina umupira uryoheye ijisho,yari nziza ku bijyanye no guhagarara mu kibuga ndetse no kwambura umupira byatumye Madrid itabona iho imenera ngo yugarize izamu ryayo.

    Umutoza Zidane yagerageje kwinjizamo ba rutahizamu barimo Rodrigo,Asensio na Mariano n'abandi bakinnyi bubaka umukino nka Valverde ariko Chelsea y'abakiri bato yamugoye cyane.

    Ku munota wa 86,Chelsea yatsinzeigitego cya kabiri cyaturutse ku mupira wazamukanwe na N'golo Kante wahereje Christian Pulisic nawe awuhereza Mason Mount warebaga izamuryambaye ubusa ashyiramo igitego cya kabiri.

    Ibi byahise bishimangira ko Real Madrid isezerewe ikwiriye kujya gutegura umwaka utaha cyane ko n'umukino warangiye ari 2-0 byiyongereye kuri 1-1 amakipe yombi yanganyije mu mukino ubanza biba 3-1 bya Chelsea.

    Ibi bivuze ko umukino wa nyuma uzahuza amakipe yo mu Bwongereza gusa kuwa 29 Gicurasi 2021 Istanbul muri Turkia.

    ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA KU MPANDE ZOMBI

    Chelsea XI: Mendy, Rudiger, Silva, Christensen, Chilwell, Jorginho, Kante, Azpilicueta, Mount, Havertz, Werner.

    Real Madrid XI :Courtois, Militao, Ramos, Nacho, Mendy, Modric, Casemiro, Kroos, Hazard, Benzema, Vinicius.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/chelsea-fc-yasanze-manchester-city-ku-mukino-wa-nyuma-wa-uefa-champions-league