Blog

  • Mr Eazi yasuye RDB asobanuza aho gushora imar… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n’ubugeni n’ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’iby’imikino y’amahirwe.

    Mr Eazi yaganiriye n’abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021. Uyu muhanzi ahagana saa tanu kuri Uyu wa Gatatu yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yitabiriye inama ya mbere ari mu Rwanda.

    Ni amashusho agaragaza ko yayafatiye ahantu hakorera Bank of Africa. RDB yatangaje ko ibiganiro bya Mr Eazi n’iki kigo byibanze ‘kumwereka ahari amahirwe ho gushora imari mu Rwanda’.

    Mr Eazi yagaragaje ko yishimiye aho u Rwanda rugeze mu guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana n’ibindi. Mr Eazi agiranye ikiganiro na RDB, nyuma y’uko ageze mu Rwanda mu minsi ibiri ishize aho yitabiriye itangizwa ry’imikino ya Basketball Africa League.

    Mr Eazi yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z'igihugu, Belise Kaliza

    Mr Eazi uri mu bakomeye muri Nigeria yasobanuje aho gushora imari mu Rwanda

    Mr Eazi wakunzwe mu ndirimbo ‘Leg Over’ yagiranye ibiganiro n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105547/mr-eazi-yasuye-rdb-asobanuza-aho-gushora-imari-mu-rwanda-amafoto-105547.html

  • Miss Ikinyafu yibasiwe na bagenzi be b'aba Miss| Yahawe ikamba atari akwiye| Babivuze byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa babiri bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aribo Miss Gaju Evelyne na Miss Umutesi Lea bifatiye mugenzi wabo Miss Kayirebwa Marie Paul bavuga ko ikamba rya Miss Popularity yahawe atari arikwiye. Ni mu kiganiro Aba bakobwa bagiranye na Yago Tv show aho bagarutse ku bintu bimwe na bimwe byabaye muri bootcamp ya Miss Rwanda 2021.

    Muri iki kiganiro aba bakobwa bagarutse kuri byinshi byagiye biba ubwo bari muri bootcamp ya Miss Rwanda 2021 aho bavuze ko bari baziko umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Popularity 2021 ari umukobwa wamenyekanye kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bari barimo nkuko bari barabisobanuriwe.

    Ibi siko byaje kugenda kuko ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa (Grand Finale) baje gutungurwa no kubona Miss Kayirebwa Marie Paul ariwe wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2021. Miss Lea, wari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri kamba rya Miss Popularity 2021, yavuze ko we na mugenzi we, Miss Laila, bari biteguye ko umwe muri bo ariwe ugiye kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2021 nyamara siko byagenze.

    Miss Laila niwe warushaga abandi amajwi ya SMS ndetse na Online naho Miss Lea we yamenyekanye cyane kuberako yari ashyigikiwe n'ibyamamare bikomeye ku isi harimo abahanzi Alikiba ndetse na Weasel. Miss Kayirebwa Marie Paul we yamamaye kubera indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie (acting) ikaba ari nayo yatumye amenywa na benshi.

    Miss Lea Umutesi

    Miss Laila Kabagema

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-ikinyafu-yibasiwe-na-bagenzi-be-baba-miss-yahawe-ikamba-atari-akwiye-babivuze-byose/

  • Perezida Kagame yashimiwe ubuvugizi yakoze ngo Zimbabwe ikurirweho ibihano by'ubukungu – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu biganiro yagiranye n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, byibanze ku mubano hagati y'ibihugu byombi; n'ubufatanye bwa FPR n'ishyaka rya ZANU-PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe.

    Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya FPR i Rusororo kuri kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, aho abo bombi bavuze ku mibanire y'amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byombi ndetse bagashima ibyiza amaze kugeraho birimo no gushyira hamwe hashyigikirwa ubumwe bwa Afurika.

    Ambasaderi Munyeruke yafashe umwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame ari na we Chairman wa FPR -Inkotanyi, wagize uruhare mu kuvuganira Zimbabwe ngo yoroherezwe ibihano yari yarafatiwe n'amahanga.

    Yagize ati 'Nasabwe kugeza amashimwe y'abayobozi b'ishyaka ryanjye ku Muyobozi wa FPR, Perezida Kagame ku bw'ubuvugizi yakomeje gukora ngo ibihano Zimbabwe yafatiwe n'amahanga byoroshywe'.

    Nyuma y'uko Perezida Emmerson Mnangagwa agiriye ku butegetsi muri Zimbabwe, Perezida Kagame ni umwe mu bavuganiye icyo gihugu ngo gikurirweho ibihano bitandukanye cyari cyaragiye gifatirwa ku buyobozi bwa Robert Mugabe washinjwaga kuyoboza igitugu no guhonyora amahame ya demokarasi.

    Yavuze ko imibanire y'ibihugu byombi imaze kugera ku rwego rwiza, agira ati 'nzakora iyo bwabaga mu gihe cyose ndi ahangaha' mu kurushaho kongera ubufatanye.

    Yakomeje ati 'Kuba amashyaka yacu abiri ashyigikiwe n'urubyiruko uhereye mu mizi biduha imbaraga zo gukomeza gukorera ibyiza abaturage bacu.'

    Ambasaderi Munyeruke yihanganishije Abanyarwanda ndetse avuga ko yifatanyije nabo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; aboneraho gushima aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y'imyaka 27 ishize.

    François Ngarambe yagaragaje ko amashyaka ya FPR na ZANU-PF afite byinshi ahuriyeho cyane ko yombi yaharaniye ukwibohora ndetse akaba atsimbarara ku gushyigikira iterambere rya Afurika.

    Yakomeje avuga ko hagiye gutezwa imbere imikoranire mu by'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi n'ubufatanye hagati y'ayo mashyaka.

    Ati 'Binyuze mu mibanire mikoranire y'amashyaka, hari byinshi twakora tukarushaho kunoza umubano w'ibihugu byombi mu nyungu z'abaturage. Turashaka kubona ubucuruzi duhuriyeho bwiyongera ndetse n'izindi nzego z'imikoranire.'

    Ngarambe yasezeranyije Ambasaderi Munyeruke ko u Rwanda ruzamushyigikira mu mikorere ye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y'ubufatanye.

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda,Prof Charity Munyeruke (iburyo) n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi,François Ngarambe (ibumoso) bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiwe-ubuvugizi-yakoze-ngo-zimbabwe-ikurirweho-ibihano-by

  • Gatsibo: Inzu nshya y'ababyeyi yatumye ababyariraga mu rugo bisubiraho – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yubatswe ku kigo nderabuzima cya Gitoki yujujwe mu mpera z'umwaka ushize itwaye asaga miliyoni 54 Frw ku bufatanye bw'Akarere ka Gatsibo n'umufatanyabikorwa, World vision.

    Ababyeyi bo mu Murenge wa Gitoki baganiriye na IGIHE, bavuze ko bari baracitse ku kubyarira kwa muganga bitewe na serivisi mbi bahaboneraga iyo bajyaga kubyara.

    Bahuriza ku kuba barabyarizwaga ahantu hato hatari ibikoresho bihagije ndetse ngo ntihanatangaga kwisanzura guhagije ku mubyeyi wabyaye bitewe n'uko buri gitanda baryamishwagaho ari babiri abandi bakaryamishwa hasi.

    Mukansengiyumva Béata uturuka mu Kagari ka Cyamusheshe mu Mudugudu wa Kigabiro, avuga ko inshuro eshatu yabyariye kuri iki kigo nderabuzima iyo yamaraga kubyara yaryamishwaga ku gitanda kimwe n'undi mubyeyi bigatuma atisanzura ariko ngo ubu aryamaho ari umwe.

    Ati ' Mbere ntabwo umuntu yabonaga ubwisanzure none ubu kuryama ntabwo umuntu abyigana n'undi mu gihe mbere badushyiraga ku gitanda turi babiri, warahageraga ugasanga hari umubyigano wamara no kubyara mugasangira igitanda ariko ubu ni mu bwisanzure.'

    Mukandayisenga Judith uturuka mu Kagari ka Nyamirama we yavuze ko afite akanyamuneza ku kuntu yakiriwe aje kubyara bitandukanye na mbere.

    Ati ' Nakiriwe neza bitandukanye na mbere uko nakiriwe, mbyaye umwana wa kabiri, ubwa mbere hari akavuyo abaganga ntibakwiteho neza ndetse rimwe na rimwe wamara kubyara ukaba wanaryamishwa hasi ariko ubu hari ibitanda byinshi, umutekano ni wose, amazi ari hafi, urukarabiro ruri hafi n'ibindi nkenerwa byose.'

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gitoki, Uwimbabazi Febronie avuga ko mbere nta nyubako zihagije bari bafite zikurikiranirwamo umugore n'umwana ku buryo nta bwisanzure bari bafite.

    Ati ' Nyuma rero ubuyobozi bw'Akarere ku bufatanye na World Vision badufashije kutwubakira iyi nyubako nziza cyane, hari aho umubyeyi tumwakirira, hari aho ahererwa ikiganiro, hari aho ategerereza kubyara, hari aho abyarira heza ndetse nyuma yo kubyara hari n'aho aruhukira heza.'

    Yavuze ko iyo umubyeyi amaze kubyara hari ahantu ashobora no kubonereza urubyaro atarinze kujya gusigasira na nyuma yo kubyara iyo agarutse hari ahantu bakurikiranirwa umunsi ku munsi kugeza umwana akuze.

    Ati ' Ubundi twakiraga ababyeyi bake abenshi bakabyarira mu rugo, mu mezi atatu y'umwaka ushize twari dufite abantu 14 babyariye mu rugo ariko ubu baragabanutse cyane ubu abahabyarira biba byaturutse ku mpamvu nke nabwo ugasanga babyaye baza kwa muganga.'

    Uwimbabazi yavuze ko kuva babona iyi nzu ibyarizwamo hari n'abandi babyeyi baturuka mu yindi Mirenge bakaza kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gitoki nyamara mbere abenshi barahahungaga.

    Yavuze ko iyo umwana avutse ananiwe umuganga abona ahantu amuhera serivisi nziza yisanzuye kuburyo umubyeyi wese uhabyariye nabo babizi neza ko bahabwa serivisi nziza.

    Kuri ubu ikigo nderabuzima cya Gitoki cyakira abaturage basaga ibihumbi 27 batuye mu Murenge wa Gitoki ndetse no mu bindi bice biwegereye, nibura buri kwezi baba biteze kwakira ababyeyi 66 barimo ababyara n'abapimisha abana.

    Inzu ibyarizwamo ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Gitoki yuzuye itwaye asaga miliyoni 54 Frw

    Kuri ubu hari ibitanda byinshi biryamishwaho abagiye kubyara n’abamaze kubyara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-inzu-nshya-y-ababyeyi-yatumye-ababyariraga-mu-rugo-bisubiraho

  • Bitabye urukiko ku nshuro ya Kabiri: Davis D… – #rwanda #RwOT

    Tariki 5 Gicuransi 2021 ni bwo Davis D na Kevin Kade hamwe kandi na Habimana Thierry bari kwitaba urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, icyo gihe urubanza rwarasubitswe bitewe n'uko Kevin Kade na Habimana Thierry batari bafite abunganizi mu rukiko.


    Tariki 12 Gicurasi 2021, umunsi wari utegerejwe ko aba bahanzi Davis, Kevin Kade hamwe na Thierry basubira mu rukiko ry'ibanze rwa Nyarugenge ku nshuro ya Kabiri, warageze, maze Umushinjacyaha asabira abashinjwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kugira ngo dosiye ikomeze inonosorwe ndetse bibere urugero n’abandi bose.

    Umuhanzi Davis D, yahakanye ibyo aregwa asobanura ko bitigeze bibaho, mu gihe Habimana Thierry nawe yahakanye ibyo arengwa avuga ko amasaha yari yafashe uwo mwana w'umukobwa akamucumbikira.


    Umuhanzi Kevin Kade nawe yavuze ko ahakana icyaha aregwa, asaba urukiko kumurenganura kubera ko afite umwishingizi uhamye ndetse ko afite n'umwirondoro we uzwi. 

    Uwunganira Kevin Kade mu mategeko yavuze ko basanze umukobwa nta karangabusugi afite yaragatakaje kera ariho yanahereye asaba urukiko kurenganura abaregwa kubera ko ntibazi igihe uyu mukobwa yasambanyirijwe. 

    Uwunganira Davis D yavuze ko nta kintu na kimwe gihuye n'ibyo umukobwa yatangaje ko biri mu cyumba cya Davis D ndetse ngo no mu ibazwa ry’uyu mukobwa ibyo yemeje ko birimo bitandukanye n’ibiri muri iki cyumba.

    Bitegenyijwe ko imyanzuro y’urubanza izasomwa tariki 14 Gicurasi 2021 Saa munani z’amanwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105529/bitabye-urukiko-ku-nshuro-ya-kabiri-davis-d-na-kevin-kade-basabiwe-gufungwa-iminsi-30-yaga-105529.html

  • RIB imaze guta muri yombi abagera ku icumi bakekwaho kunyereza umutungo mu iyubakwa ry'amashuri – #rwanda #RwOT

    Umushinga wo kubaka ibyumba by'amashuri bishya watangiye muri Kamena 2020, aho byari biteganyijwe ko hazubakwa ibisaga 22.505 n'ubwiherero 31.932 mu Gihugu hose.

    Mu kubyubaka, hagiye humvikana aho ibikorwa byadindiye mu duce tumwe na tumwe biturutse ku kutuzuza neza inshingano kwa bamwe mu bayobozi, ahandi bigaterwa na ruswa zaranzwe mu mitangire y'amasoko, mu gihe hari n'aho bimwe mu bikoresho byagiye birigiswa. Ibyo byose byatezaga Leta igihombo.

    RIB yatangaje ko ku wa 10 na 11 Gicurasi 2021 yataye muri yombi abagera ku 10 bagize uruhare mu inyerezwa ry'umutungo wa Leta, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye mu turere twa Burera, Gicumbi na Musanze.

    Muri Burera hafashwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeru, Kagaba Jean Baptiste, ndetse n'umuyobozi ushizwe Uburezi muri uwo murenge Zirimwabagabo Dieudonné.

    Muri Gicumbi hafunzwe umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Gaseke, Harerimana Theogene n'umuyobozi ushizwe uburezi mu murenge wa Mutete, Butera Emmanuel.

    I Musanze hafunzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nkotsi, Hanyurwabake Theoneste, umuyobozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge, Nduwayezu Eleuthere Joyeux, umuyobozi w'ishuri ribanza rya Rugarika Munyakabaya Majugu Xavier, na rwiyemezamirimo witwa Nzabonimpaye François Xavier.

    Muri ako karere hanafunzwe Umuyobozi w' Ishuri Ribanza rya Gataraga, Habyarimana Innocent, na rwiyemezamirimo wahubakishaga witwa Karamaga Thomas.

    Abo bose bakurikiranyweho ibyaha birimimo kwaka no kwakira ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite, ndetse no kunyereza umutungo aho bishyuraga abakozi ba baringa bakananyereza ibikoresho byari byagenewe kubaka ibyumba by'amashuri.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko urwo rwego rutazihanganira na rimwe abashinzwe gucunga umutungo wa Leta bashaka kuwikenuza no kuwukoresha mu nyungu bwite.

    Yakomeje ati 'Ntabwo amafaranga Leta ishyira mu bikorwa by'inyungu rusange agomba kwiharirwa n'abantu bamwe, cyangwa abashaka kuyakoresha mu nyungu zabo bwite uko babyumva. Ibikorwa nk'ibyo bigayitse bigomba guhashywa bigacika.'

    Yatanze umuburo ko abantu bose bakwirinda ruswa no kunyereza umutungo, cyangwa kwica amategeko nkana yo gutanga amasoko ya Leta kuko bazabiryozwa uko byagenda kose.

    Gukoresha ububasha uhabwa n'itegeko mu nyungu bwite bihanwa n'ingingo ya 15 y'Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018, ryerekeye kurwanya ruswa.

    Ubihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10,n'amafaranga atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10.000.000 frw.

    Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyakairindwi ariko kitarenze imyaka 10, n'amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse.

    Abafashwe bakoreye ibyaha ku mashuri arimo Ishuri Ribanza rya Kirambo riherereye mu murenge wa Cyeru ho mu karere ka Burera, Urwunge rw'Amashuri rwa Nyakinama ya Mbere ruherereye mu murenge wa Nkotsi no ku Ishuri ribanza rya Gataraga mu murenge wa Busogo muri Musanze.

    Magingo aya abamaze bafungiye kuri sitasiyo za RIB zirimo iya Rusarabuye,iya Muhoza,iya Busogo, n'iya Byumba mu gihe dosiye zabo zigikorwa ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha zo mu turere rtwavuzwe haruguru.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari n'abandi bijanditse mu bikorwa byo kunyereza umungo wa Leta batarafatwa, ariko RIB ikaba ikibakurikirana.

    Abafashwe bagiye banyereza ibikoresho n’amafaranga byabaga bigenewe kubaka amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-imaze-guta-muri-yombi-abagera-ku-icumi-bakekwaho-kunyereza-umutungo-mu

  • Perezida Kagame yashimiwe ubuvugizi yakoze ngo Zimbabwe ikurirweho ibihano by’ubukungu –

    Yabitangaje mu biganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi; n’ubufatanye bwa FPR n’ishyaka rya ZANU-PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe.

    Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya FPR i Rusororo kuri kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, aho abo bombi bavuze ku mibanire y’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byombi ndetse bagashima ibyiza amaze kugeraho birimo no gushyira hamwe hashyigikirwa ubumwe bwa Afurika.

    Ambasaderi Munyeruke yafashe umwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame ari na we Chairman wa FPR -Inkotanyi, wagize uruhare mu kuvuganira Zimbabwe ngo yoroherezwe ibihano yari yarafatiwe n’amahanga.

    Yagize ati “Nasabwe kugeza amashimwe y’abayobozi b’ishyaka ryanjye ku Muyobozi wa FPR, Perezida Kagame ku bw’ubuvugizi yakomeje gukora ngo ibihano Zimbabwe yafatiwe n’amahanga byoroshywe”.

    Nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa agiriye ku butegetsi muri Zimbabwe, Perezida Kagame ni umwe mu bavuganiye icyo gihugu ngo gikurirweho ibihano bitandukanye cyari cyaragiye gifatirwa ku buyobozi bwa Robert Mugabe washinjwaga kuyoboza igitugu no guhonyora amahame ya demokarasi.

    Yavuze ko imibanire y’ibihugu byombi imaze kugera ku rwego rwiza, agira ati “nzakora iyo bwabaga mu gihe cyose ndi ahangaha” mu kurushaho kongera ubufatanye.

    Yakomeje ati “Kuba amashyaka yacu abiri ashyigikiwe n’urubyiruko uhereye mu mizi biduha imbaraga zo gukomeza gukorera ibyiza abaturage bacu.”

    Ambasaderi Munyeruke yihanganishije Abanyarwanda ndetse avuga ko yifatanyije nabo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; aboneraho gushima aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 27 ishize.

    François Ngarambe yagaragaje ko amashyaka ya FPR na ZANU-PF afite byinshi ahuriyeho cyane ko yombi yaharaniye ukwibohora ndetse akaba atsimbarara ku gushyigikira iterambere rya Afurika.

    Yakomeje avuga ko hagiye gutezwa imbere imikoranire mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye hagati y’ayo mashyaka.

    Ati “Binyuze mu mibanire mikoranire y’amashyaka, hari byinshi twakora tukarushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage. Turashaka kubona ubucuruzi duhuriyeho bwiyongera ndetse n’izindi nzego z’imikoranire.”

    Ngarambe yasezeranyije Ambasaderi Munyeruke ko u Rwanda ruzamushyigikira mu mikorere ye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye.

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda,Prof Charity Munyeruke (iburyo) n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi,François Ngarambe (ibumoso) bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021

  • Rubavu: Abajyaga bajya kwivuriza muri RDC bahawe ivuriro ribegereye – #rwanda #RwOT

    Ni ivuriro rito ryubatse hafi n'umupaka ww'ibihugu byombi ku ruhande rw'u Rwanda, rikazajya rikoreshwa n'abaturage bahatuye bavuga ko bari babangamiwe no kubona serivisi z'Ubuzima.

    Niyigena Claude avuga ko basubijwe kuko abaturage batuye muri ako gace bakunze gukoresha imiti baguraga muri Congo kuko akenshi usanga ariho banakorera akazi kabo ka buri munsi.

    Ati 'Abaturage ba hano bakunze gukorera i Goma, bigatuma babura umwanya wo kwirirwa mu Rwanda ngo bajye kwa muganga. Iyo umuntu yarwaraga kandi ubona kujya kwa muganga bikugora wasabaga uri i Goma kukuzanira imiti, rimwe ikamuvura ubundi ikamuzahaza, ariko ubwo twegerejwe ivuriro, ntituzongera kugorwa no gushaka imiti ivuye muri Congo, ahubwo tuzajya tuza kuri iri vuriro tuvurwe haba ku manywa cyangwa n'ijoro.'

    Kweregeza ivuriro abaturage mu mudugudu wa Nyarubande, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buvuga ko biri mu mihigo biyemeje.

    Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yavuze ko yizeye ko nta muturage uzongera gutinda kujya kwa muganga cyangwa ngo ajye kugura imiti muri Congo.

    Ati 'Turizera ko abaturage batazongera kujya mu gihugu cy'abaturanyi kubera ko babuze serivisi y'ubuzima, kandi abakozi bazakora hano nabo turabasaba gutanga serivisi nziza, no kugaragaza ikitagenda bagafashwa, Umuturage agahabwa serivisi nziza.'

    Yakomeje avuga ko bimwe mu bizabafasha kugumana izi serivisi bahabwa ari ugufata ibikorwa remezo n'inyubako neza, ariko bikajyana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye borohererwa no kwivuza.

    Mu karere ka Rubavu mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2020/2021 biyemeje kubaka amavuriro mato (postes de sante ) ane n'inzu z'ababyeyi ebyiri bizatwara miliyoni 240 Frw.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert afungura ku mugaragaro iri vuriro

    Ivuriro riri ku rubibi ruhuza u Rwanda na RD Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abajyaga-bajya-kwivuriza-muri-rdc-bahawe-ivuriro-ribegereye

  • Maj Gen Murasira yagaragaje ubufatanye nk'ipfundo ryo guhangana n'umutekano muke muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Iyi nama ya munani izwi nka (National Security Symposium) iri kwiga ku ngingo ivuga iti “Contemporary Security Challenges: The African Perspective (Ibibazo byugarije Afurika muri iki gihe)'.

    Inama iri kubera mu Karere ka Musanze, ikaba iteraniyemo abasirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, abarimu bigisha muri Kaminuza n'Impuguke zitandukanye aho bari kwigira hamwe ibibazo bibangamiye umutekano wa Afurika muri ibi bihe harimo n'ibyorezo nka Covid-19.

    Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Murasira yifashishije urugero bw'ibihe isi irimo bya Covid-19, asaba abayitabiriye kurushaho kurangwa n'ubufatanye no guhora biteguye.

    Yagize ati 'Urebye inama y'ubushize muri 2019, Isi y'icyo gihe itandukanye n'iy'ubu, ibibazo byariyongeye , Covid-19 yerekana ko haba ubuzima, ubukungu, politiki n'ibipimo by'umutekano byagizweho ingaruka. Ibi byerekanye imbaraga zikwiye kuba zishyirwa muri izi ngeri z'ibyiciro, aha birasaba ubufatanye no gushyira hamwe ndetse no guhora twiteguye guhangana n'ibibazo nk'ibi no mu bihe bizaza.'

    'Aha twavuga ko ibi bibazo bitwibutsa ko isi by'umwihariko Afurika itahangana nabyo n'ingaruka zabyo hatabayeho ubufatanye bugamije gusenyera umugozi umwe n'intego imwe'.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n'ibindi byorezo bishobora kwibasira Umugabane wa Afurika ariko bidasobanuye ko rwabirandura burundu bityo ko ubufatanye mu gusangira amakuru n'ubumenyi ariyo ntwaro.

    Yagize ati “Turiteguye kuko dufite inzego zubatse n'ubwo tutavuga ko ari 100%, ariko navuga ko tudahagaze nabi, gusa birasaba ubufatanye kuko utamenya uko bizaba bisa, hari aho usanga akenshi bisaba gukumira, mwarabibonye ubwo Ebola yibasiraga aka Karere, icyo dukora cy'ibanze ni ugukumira ikwirakwira ryabyo ariko bisaba gufatanya mu mpande zose n'abaturage ndetse no gusangira amakuru n'ubumenyi'.

    Maj Nkurunziza uri gukurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama, yavuze ko amasomo abafasha kwitegura guhangana n'ibibazo Afurika ihura nabyo muri ibi bihe ari ingirakamaro kuko nabo bashishikajwe n'iterambere rya Afurika.

    Ati ” Amasomo nk'aya turayishimira cyane kuko umutekano ni ikintu kinini kigomba no gushingirwaho mu iterambere, tuyakira neza kandi azadufasha mu gutanga umusanzu wacu nk'abashinzwe umutekano”.

    Abasirikari bari guhabwa aya masomo ni 47 bakuru kuva ku ipeti rya Majoro kugeza kuri Coronel. Hitabiriye abo mu Rwanda kuko abanyamahanga uyu mwaka batitabiriye kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi.

    Iyi nama yiga ku bibazo bya Afurika muri ibi bihe, izamara iminsi itatu. Izigirwamo uko hakubakwa inzego z'ubuzima busubiza ibibazo by'ibyorezo bishobora kuzibasira Afurika, kuba Afurika iberanye n'ubucuruzi mpuzamahanga nyuma ya Covid-19, kubaka Afurika ishoboye kwivugira, kureba ibibazo biri mu ikoranabuhanga rya Afurika n'uko byakemuka, kwifashisha imbaraga z'urubyiruko mu iterambere rirambye rya Afurika n'Imikoranire y'ibigo bya Afurika mu guharanira amahoro arambye.

    Minisitiri Maj Gen Murasira yavuze ko ubufatanye ariwo musingi wo guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahurira n’umutekano muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-murasira-yagaragaje-ubufatanye-nk-ipfundo-ryo-guhangana-n-umutekano

  • Gatsibo: Inzu nshya y’ababyeyi yatumye ababyariraga mu rugo bisubiraho –

    Iyi nzu yubatswe ku kigo nderabuzima cya Gitoki yujujwe mu mpera z’umwaka ushize itwaye asaga miliyoni 54 Frw ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’umufatanyabikorwa, World vision.

    Ababyeyi bo mu Murenge wa Gitoki baganiriye na IGIHE, bavuze ko bari baracitse ku kubyarira kwa muganga bitewe na serivisi mbi bahaboneraga iyo bajyaga kubyara.

    Bahuriza ku kuba barabyarizwaga ahantu hato hatari ibikoresho bihagije ndetse ngo ntihanatangaga kwisanzura guhagije ku mubyeyi wabyaye bitewe n’uko buri gitanda baryamishwagaho ari babiri abandi bakaryamishwa hasi.

    Mukansengiyumva Béata uturuka mu Kagari ka Cyamusheshe mu Mudugudu wa Kigabiro, avuga ko inshuro eshatu yabyariye kuri iki kigo nderabuzima iyo yamaraga kubyara yaryamishwaga ku gitanda kimwe n’undi mubyeyi bigatuma atisanzura ariko ngo ubu aryamaho ari umwe.

    Ati “ Mbere ntabwo umuntu yabonaga ubwisanzure none ubu kuryama ntabwo umuntu abyigana n’undi mu gihe mbere badushyiraga ku gitanda turi babiri, warahageraga ugasanga hari umubyigano wamara no kubyara mugasangira igitanda ariko ubu ni mu bwisanzure.”

    Mukandayisenga Judith uturuka mu Kagari ka Nyamirama we yavuze ko afite akanyamuneza ku kuntu yakiriwe aje kubyara bitandukanye na mbere.

    Ati “ Nakiriwe neza bitandukanye na mbere uko nakiriwe, mbyaye umwana wa kabiri, ubwa mbere hari akavuyo abaganga ntibakwiteho neza ndetse rimwe na rimwe wamara kubyara ukaba wanaryamishwa hasi ariko ubu hari ibitanda byinshi, umutekano ni wose, amazi ari hafi, urukarabiro ruri hafi n’ibindi nkenerwa byose.”

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitoki, Uwimbabazi Febronie avuga ko mbere nta nyubako zihagije bari bafite zikurikiranirwamo umugore n’umwana ku buryo nta bwisanzure bari bafite.

    Ati “ Nyuma rero ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na World Vision badufashije kutwubakira iyi nyubako nziza cyane, hari aho umubyeyi tumwakirira, hari aho ahererwa ikiganiro, hari aho ategerereza kubyara, hari aho abyarira heza ndetse nyuma yo kubyara hari n’aho aruhukira heza.”

    Yavuze ko iyo umubyeyi amaze kubyara hari ahantu ashobora no kubonereza urubyaro atarinze kujya gusigasira na nyuma yo kubyara iyo agarutse hari ahantu bakurikiranirwa umunsi ku munsi kugeza umwana akuze.

    Ati “ Ubundi twakiraga ababyeyi bake abenshi bakabyarira mu rugo, mu mezi atatu y’umwaka ushize twari dufite abantu 14 babyariye mu rugo ariko ubu baragabanutse cyane ubu abahabyarira biba byaturutse ku mpamvu nke nabwo ugasanga babyaye baza kwa muganga.”

    Uwimbabazi yavuze ko kuva babona iyi nzu ibyarizwamo hari n’abandi babyeyi baturuka mu yindi Mirenge bakaza kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gitoki nyamara mbere abenshi barahahungaga.

    Yavuze ko iyo umwana avutse ananiwe umuganga abona ahantu amuhera serivisi nziza yisanzuye kuburyo umubyeyi wese uhabyariye nabo babizi neza ko bahabwa serivisi nziza.

    Kuri ubu ikigo nderabuzima cya Gitoki cyakira abaturage basaga ibihumbi 27 batuye mu Murenge wa Gitoki ndetse no mu bindi bice biwegereye, nibura buri kwezi baba biteze kwakira ababyeyi 66 barimo ababyara n’abapimisha abana.

    Inzu ibyarizwamo ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Gitoki yuzuye itwaye asaga miliyoni 54 Frw

    Kuri ubu hari ibitanda byinshi biryamishwaho abagiye kubyara n’abamaze kubyara