Blog

  • Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego cya Sugira Ernest gifashije Rayon Sports kunganya na Kiyovu Sports 1-1 mu mukino wa shampiyona.

    Rayon Sports yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda B rya shampiyona, uyu mukino ukaba wabereye ku kibuga cya Bugesera ni nyuma y’uko Stade Amahoro ihagaritswe kubera kwangirika.

    Uyu mukino wabaye ku isaha ya saa 12:30′, Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino ubanza, yari yahigiye gutsinda uyu mukino.

    Mu minota ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi agerageza gusatira arema uburyo bw’ibitego ariko nta mahirwe mesnhi yabonye.

    Abasore barimo Heritier Luvumbu watsindiye Rayon Sports mu mikino 2 iheruka ni umwe wari witezwe kuri uyu mukino ariko abasore ba Kiyovu Sports ntibamworohereye.

    Kiyovu Sports itari yageze cyane imbere y’izamu rya rayon Sports, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 29 gitsinzwe na Mbogo Ally n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyirinkindi Saleh.

    Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko n’ubundi Kiyovu Spots ntiyayorohera kuko wabonaga iyirusha cyane mu kibuga hagati. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Ku munota wa 50, Kiyovu Sports n’ubundi yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, yakoze impunduka za mbere havamo Nyirinkindi Saleh hinjiramo Nsengiyumva Moustapha.

    Ku munota wa 57, Rayon Sports yakoze impinduka 3, Sugira Ernest, Mudacumura Jackson[Rambo] na Sekamana Maxime binjiyemo havamo Drissa Dagnogo, Nshimiyimana Amran na Niyonkuru Sadjati.

    Rayon Sports yakangutse itangira gusatira ndetse n’abasore bayo batangira kugerageza amashoti ya kure nk’ishoti ryo ku munota wa 59 ryatewe na Luvumbu ariko rinyura hanze gato y’izamu.

    Ku munota wa 60 Sugira Ernest yacitse ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ndetse yari afite n’amwanya wo gushota ariko barinda bawumwaka.

    Ku munota wa 61, Kiyovu Sports yakoze izindi mpinduka, Saba Robert yahaye umwanya Ishimwe Kevin.

    Sugira Ernest yaje kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 68 kuri poenaliti, ni nyuma y’uko myugariro Mbogo Ally akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

    Iki gitego cyagaruye Rayon Sports mu mukino, ku munota wa 74 Luvumbu aba yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ariko umupira wagaruwe n’igiti cy’izamu.

    Iyi minota Rayon Sports yihariye umukino, Kiyovu Sports nta kindi yakoraga uretse gukora amakosa, yakoraga amakosa menshi. Ku munota wa 90, Luvumbu yacomekeye umupira mwiza Sugira Ernest ariko uyu rutahizamu umupira awushyira mu ntoki z’umunyezamu Kimenyi Yves.

    Uyu rutahizamu yaje kongera gukubita igiti cy’izamu, ni ku mupira yateresheje umutwe wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Luvumbu ku munota wa 92. Umukino waje kurangira ari 1-1.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Rayon Sports ifite amanota 8, Kiyovu Sports 7, Rutsiro ifite 5 mu gihe Gasogi United ifite amanota 4(Hagiye kuba umukino uhuza Rutsiro FC na Gasogi United).

    11 impande zombi zitabaje

    Rayon Sports: Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Habimana Hussein, Mujyanama Fidele, Luvumbu Heritier, Nishimwe Blaise, Drissa Dagnogo, Niyonkuru Sadjati na Manace Mutatu

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Yves, Dusingizimana Gilbert, Mbogo Ally, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Nyirinkindi Saleh, Bigirimana Abedi, Saba Robert, Bonane Janvier na Ghislain Armel

    Amran ni we wari kapiteni wa Rayon Sports kuri uyu mukino

    Ba kapieni mbere y’umukino bari kumwe n’abasifuzi

    11 ba Kiyovu Sports babanjemo

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    Abatoza ba Rayon Sports

    Abatoza ba Kiyovu Sports, uhereye iburyo ni Ndayiragije Etienne, Banamwana Camarade na Kalisa

    Myugariro wa Rayon Sports Ndizye Samuel agerageza gucikana umupira abarimo Ngandu Omar

    Niyonkuru Sadjati wa Rayon Sports agenzura umupira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-amafoto

  • Umwuka uri mu batuye ’Bannyahe’ n’ubuyobozi bwa Kigali nyuma y’uko batangiye guhuzwa –

    Ibiganiro by’ubuhuza byitabajwe bitanzwemo igitekerezo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aba baturage bari bararegeye nyuma yo kwanga ingurane bahawe ngo bimuke, aho bahise barega Umujyi wa Kigali ko wabaha ingurane ikwiriye hisunzwe amategeko.

    Ku wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’Urukiko Rukuru.

    Muri ibi biganiro aba baturage bari bahagarariwe n’abanyamategeko batanu aribo Buhuru Pierre Célestin, Songa Jean Claude, Shema Gerard, Ndihokubwayo Innocent na Umumararungu Priscilla, mu gihe Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe na Safari Vianney.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko muri ubu buhuza umuturage wifuza amafaranga make, yifuza 9 700 000 Frw mu gihe ushaka menshi ari 136 000 000 Frw.

    Me Ndihokubwayo Innocent yabwiye IGIHE mu biganiro byabaye, basabye ko Umujyi wa Kigali ushatse wasubira ku kubarira abaturage bundi bushya, hagendewe ku giciro cy’ubutaka uko gihagaze uyu munsi.

    Umujyi wa Kigali warabyishimiye

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko bishimiye ibi biganiro by’ubuhuza n’aba baturage babareze ngo kuko asanga bishobora gutuma ibibazo bagiranye birangira mu mahoro.

    Ati “Kuba harahisemo kurega bariya 27 nyuma bagasaba ko habanza inzira y’ibiganiro twe nk’Umujyi wa Kigali twarabyishimiye icya mbere ni uko ari ibintu byiza. Iyo habaye amakimbirane hagati y’inzego n’abaturage nyuma bikarangira mu bwumvikane, murumva ko ari byiza cyane ni nayo gahunda Leta ifite.”

    Rubingisa yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali wifuza ko ibi biganiro by’ubuhuza byarangira mu mahoro hatitabajwe inkiko, buri muturage kugiti cye agahabwa igisubizo kimunyuze.

    Ati “Rwose natwe twumva bitajya mu rukiko niyo mpamvu mubona hatangiye ibiganiro by’imapande zombi kandi nibikemuka kizaba ari ikintu cyiza.”

    Me Songa Jean Claude uri mu banyamategeko bunganira bamwe mu baturage ba Kangondo na Kibiraro yabwiye IGIHE ko ibiganiro byagenze neza ko kandi Umujyi wa Kigali ufite ubushake bwo kumvikana nabo yunganira Me Songa. Ati ” Nubwo ibiganiro byabereye mu muhezo ariko urabona ko bizagenda neza turabyizeye.”

    Ubuhuza ni imwe mu nzira yemewe n’amatageko abantu bashobora kunyuzamo bagakemura ibibazo byabo cyane cyane ibijyanye n’imanza mbonezamubano.

    Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko ikibazo gikemuriwe mu buhuza kiba gikemutse burundu ku buryo kidasubira mu nkiko bitewe n’uko impande zombi ziba zahujwe.

    Yavuze ko intego y’ubuhuza ari ukugarura ubumwe ku bari bafitanye ibibazo byamaze kugera mu nkiko

    Ikibazo cy’abaturage ba Bannyahe cyatangiye kumvikana cyane mu 2017 ubwo Umujyi wa Kigali wavugaga ko ufite gahunda yo kubimurira mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Busanza, hari bamwe bagaragaje ko batanyuzwe n’iki cyemezo cy’Umujyi banga kujya muri ayo mazu bubakiwe baka ingurane y’amafranga kugira ngo bo bishakira aho bajya kuba. Abemeye kwimuka bo bimuwe mu mwaka ushize wa 2020.

    Ibi biganiro by’ubuhuza byitabiriwe n’abaturage batandukanye bo muri aka gace

    Me Buhuru Pierre uri mu bunganira aba baturage ba Kangondo na Kibiraro

    Umujyi wa Kigali uri kunganirwa na Me Safari Vianney

  • Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi icyifuzo cya Perezida Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga –

    Mu mezi ashize nibwo Perezida Kenyatta yasabye ko uburyo busanzweho bugena uwatowe bukwiye kuvugurwa, hakajyaho uburyo butuma Perezida watsinze atari we uhabwa ububasha bwose, ahubwo n’abamukurikiye bitwaye neza bakaba bagira imyanya bagenerwa muri Guverinoma. Uyu mugambi wari wiswe ‘Build Bridges Initiatives’, BBI.

    Ni umugambi Kenyatta na Raila Odinga bahanganye muri 2017, bemeranyijeho mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko kutumvikana kwabo kwari kwateye imyivumbagatanyo yakurikiye amatora ya 2018, igahitana abantu 90.

    Kenyatta wari watangiye gutegura amatora ya kamparampaka yo gutorera kuri uyu mushinga, yaje guterwa utwatsi n’umwanzuro w’abacamanza batanu bo mu Rukiko rw’Ikirenga, bavuze ko icyifuzo cye kitubahirije amategeko.

    Icyemezo cy’uru Rukiko cyemeje ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza uwo mushinga.

    Uyu mwanzuro wagize uti “Ubusabe bwo guhindura Itegeko Nshinga ni umugambi watangijwe na Perezida kandi itegeko risobanura neza ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza ibikorwa byo guhindura Itegeko Nshinga”.

    Bongeyeho ko Perezida ashobora kuba kugezwa imbere y’ubutabera kubera kwirengagiza Itegeko Nshinga.

    Perezida Kenyatta yangiwe umugambi wo gusaranganya ubutegetsi yari afite

  • Tanzania mu nzira yo koroshya ibiciro byo guhamagara no kwitaba muri EAC #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko kugera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka Tanzania nayo izaba yemeje amasezrano ya One Network Area yo koroshya ikiguzi cyo guhamagara no kwitaba kuri telephone muri Africa y'Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cya Tanzania kizasiga u Burundi aricyo gihugu kiri muri uyu muryango wa East African Community (EAC) gisigaye kitarashyira mu ngiro ayo masezerano ku biciro.

    Ni nyuma y'igihe gito Perezida Samia Suluhu wa Tanzania avugiye mu ruzinduko muri Kenya ko igihugu cye kizongera imbaraga mu bikorwa byose byo gushyira hamwe nk'umuryango w'ibihugu.

    Ibiciro bihanitse bya 'roaming', hamwe n'ikiguzi cyo guhamagara/guhamagarwa byambukiranya imipaka kizwi nka Surcharges on Incoming International Traffic (SIIT), biba inzitizi ku itumanaho rya telephone ryambukiranya imipaka.

    One Network Area (ONA) yatangijwe mu kwa mbere 2015, kugeza ubu Kenya, u Rwanda, South Sudan na Uganda nibyo bihugu bishyira mu bikorwa ibiciro bya 'roaming' bivugwa n'ayo masezerano.

    One Network Area ivuze iki?

    Ivuze ko, ikiguzi cyo guhamagarana hagati y'ibi bihugu cyakuweho, ibiciro bya roaming biragabanywa, kandi SIIT zivanwaho.

    Urugero rw'uko byagenze; muri Uganda, kimwe mu bihugu bya Africa bisoresha cyane urwego rw'itumanaho (telecommunications), ibiciro bya 'roaming' mu guhamagara no kwitaba byambukiranya umupaka byavuye kuri $0.93 bigera kuri $0.10 ku munota umwe.

    Nkuko BBC ibitangaza, Kenneth Bagamuhunda ukuriye ishami rishinzwe imipaka n'ubucuruzi muri EAC avuga ko gushyiraho One Network Area byazamuye urugero rw'ubuhahirane mu karere bigabanya igiciro ku bushabitsi, byongera ibyinjizwa na kompanyi z'itumanaho ndetse ubwo na za leta z'ibihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/tanzania-mu-nzira-yo-koroshya-ibiciro-byo-guhamagara-no-kwitaba-muri-eac/

  • Umunyamakuru Assouman yagize icyo asaba Perezida Kagame ku by’abaturage basenyewe Bannyahe #rwanda #RwOT

    Niyonambaza Assouman usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Rugali akaba ari n’umuyobozi wacyo, yakurikiranye ikibazo cya bariya baturage bo mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro ahakunze kwitwa Bannyahe.

    Avuga ko ibibazo nka biriya bitazabura kubaho kuko ariko ko atumva impamvu ikibazo nka kiriya gikomeza kubaho kikamara igihe kingana kuriya kitarabonerwa umuti.

    Kiriya kibazo cyatangiye kubaho mbere y’uko imiyoborere y’Umujyi wa Kigali itarahinduka ubwo Uturere twawo twari tugifite ubuzima gatozi.

    Assouman avuga ko ibi ubwabyo atari ikibazo kuko hari n’ibibazo byabayeho ubwo hari hakiriho ibya za Komini ariko ubu inzego za Leta ziba zigomba kubikemura, akavuga ko na kiriya cya Bannyahe kigomba gushakirwa umuti na Leta.

    Ati 'Amakuru mfite ni uko agaciro k’imitungo ya bariya baturage igomba kwishyurwa kagera kuri miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda. Ntabwo ntekereza ko Leta y’u Rwanda ayo mafaranga ishobora kuyabura.'

    Akavuga ko nubwo atakwemeza uwagize ikosa kugira ngo ariya makosa abeho ariko ko habayeho amakosa mu nzira zagombaga gutuma bariya baturage batarengana arimo kuba hatarabayeho inyigo neza.

    Ati 'Rimwe na rimwe hari ubwo ibibazo bivuka kubera imikorere ya bamwe. Hari abantu ku giti cyabo mu izina cyangwa mu mwambaro wa Leta baba iki kibazo kigera aho kigeze ubu.'

    Assoman wagarutse cyane ku buryo inzego zakomeje kwiruka mu gukemura iki kibazo, avuga ko amahirwe u Rwanda rugira ari ukuba rufite umukuru w’Igihugu ushishoza ku buryo n’iki kibazo ari we wakagikemuye.

    Ati 'Naravuze ngo ashobora kuba atarakimenye cyangwa niba yaranakimenye akakibwirwa uko kitari.'

    Icyakoza akavuga ko ibibazo byose bidakwiye kujya bikemurwa na Perezida wa Repubulika ahubwo ko n’abayobozi bamufasha bakwiye guhindura imikorere.

    REBA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyamakuru-Assouman-yagize-icyo-asaba-Perezida-Kagame-ku-by-abaturage-basenyewe-Bannyahe

  • Mu rubanza rwa Rusesabagina havuzwe uburyo FLN yashoje intambara ishaka ibindi “biganiro bya Arusha” –

    Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021 humviswe abarimo Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias Bama Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Rusesabagina Paul we yikuye mu rubanza ku wa 12 Werurwe 2021, abwira Urukiko ko “nta butabera yiteze” kuko “uburenganzira bwe butubahirijwe” .

    Uretse uwo mugabo w’imyaka 66, abandi bose bareganwa uko ari 20 bari mu cyumba cy’iburanisha.

    Urukiko rwatangiye iburanisha rwumva ubwiregure bwa Munyaneza Anastase, ukurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    Mbere yo kwiregura yavuze ko afite ikibazo cyo kuba atabasha guhagarara umwanya munini.

    Icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe ashinjwa yaburanye acyemera. Yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu 1990, maze intambara itangira ari mu ishuri rya gisirikare yarangirijemo mu 1991 ahita ajya muri EX-FAR.

    Yavuze ko mu 1994 yahungiye muri RDC, ahaba igihe maze mu 1997 ajya muri Centrafrique. Yavuze ko mu 1999 yasubiye muri RDC bigizwemo uruhare n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi (UNHCR), agezeyo ajya mu gisirikare cya RDC.

    Mu 2002 Leta ya RDC ngo yavuze ko nta munyamahanga ugomba kuba mu ngabo zayo, maze mu 2003 ajya muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yavuye yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo mu 2005. Icyo gihe cyose Munyaneza yabaga muri FDLR kugeza mu 2016.

    Muri uwo mwaka, FDLR yabayemo ubwumvikane buke hagati y’abayobozi bakuru bayo, bituma icikamo ibice bibiri.

    Wilson Irategeka wari umwe muri abo bayobozi yatangije umutwe we ku ruhande ari wo CNRD-Ubwiyunge, maze na Munyaneza aba ari wo ajyamo kugeza ubwo yafatwaga mu 2017 agafungwa.

    Munyaneza Anastase yabwiye Urukiko ko yabaye muri FDLR na CNRD ariko ko atabaye muri FLN kuko yashinzwe yarafashwe.

    Yasabye urukiko kumurekura kuko ngo nubwo yabaye muri FDLR, amasezerano mpuzamahanga avuga ko abakurikiranwa bahoze muri uwo mutwe ari abakoze ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Ati “Rero kunkurikiranaho iki cyaha kwaba ari nko kuvuguruzanya kw’amategeko.”

    Ku kindi cyaha akurikiranyweho cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, Munyaneza yabwiye Urukiko ko icyo cyaha atacyemera, kuko ubwo yafatwaga yari yaravuye muri FDLR kandi umuntu ukurikiranywaho icyo cyaha ari uwafashwe akiri mu mutwe.

    Yabwiye Urukiko ko mu gihe yawumazemo cyose atigeze akora igikorwa cy’iterabwoba bityo ko icyo cyaha atacyemera.

    Umucamanza yamwibukije ko adakurikiranyweho gukora ibikorwa by’iterabwoba ahubwo ko ari ukuba mu mutwe w’iterabwoba, asubiza ko atabyemera kuko yafashwe atakiwubamo.

    Umwunganizi wa Munyaneza, Me Twajamahoro Herman, yahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho, ashimangira ko imyiregurire y’umukiliya we n’iya mugenzi we wundi yunganiye Nsanzubukire Félicien “irimo ubwenge”.

    Uwo munyamategeko yabwiye Urukiko ko amasezerano Munyaneza yavuze yakozwe hagati y’u Rwanda na RDC mu buryo bwo gushakira ibisubizo ababaga muri iyo mitwe. Kuba Munyaneza nta na kimwe mu byaha bitatu birimo ibya Jenoside, iby’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu ashinjwa, Me Twajamahoro yavuze ko atagomba gukurikiranwa.

    Me Twajamahoro yasubiyemo ko itegeko rireba “uri” mu ishyirahamwe ry’iterabwoba kandi “wemera” atari “wemeye” kuwubamo, kandi Munyaneza “yafashwe atakiwubamo”.

    Hakurikyeho ubwiregure bwa Iyamuremye Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Yemereye urukiko ko yinjiye mu mutwe w’iterabwoba ari wo FLN.

    Iyamuremye yavuze ko mu 1998 abahoze ari abayobozi ba EX-FAR bakoze ubukangurambaga bashaka abasirikire bo kwinjiza mu ngabo za RDC kandi bakabahemba amadolari 100. Nibwo nawe yinjiye mu ngabo.

    Bahise bajyana n’abo bayobozi babakoresha imyitozo ya gisirikare, mu bihe bitandukanye yisanga yageze i Katanga, i Lubumbashi, Kasimba n’ahandi.

    Mu 2001 kugeza mu 2002 yinjiye mu ishuri rya gisirikari i Kamina. Nyuma yo kurangiza amasomo ngo barashweho n’ingabo za RDC, bahungiye mu Burengerazuba bahura n’abasirikari bahoze muri EX-FAR, babasaba kwinjira muri FDLR.

    Iyamuremye yavuze ko yabaye muri uwo mutwe kugeza mu 2016. Ubwo FDLR yacikagamo ibice na we yagiye ku ruhande rwa CNRD-Ubwiyunge, ndetse ni “umwe mu bayishinze”.

    Ageze muri CNRD yagizwe Umusirikare (commander) Mukuru kugeza mu 2019. Iyamuremye yemeye ko yari mu basirikare ba Wilson Irategeka bagombaga kuza gutera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko arabyanga.

    Yavuze ko kutemeranya na bagenzi be gutera u Rwanda byavuye ku kuba yarabajije ibibazo abamuhaga amategeko, ibisubizo bamuhaye ntibyamunyura.

    Ngo yahise asaba umugore we kubwira abayobozi ko afite uburwayi, atangaira gushaka uko yava mu mutwe w’iterabwoba.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo yagiye gushaka ibyangombwa bizamufasha kwambuka umupaka, muri iyo minsi afatwa n’abashinzwe umutekano.

    Iyamuremye yabajijwe n’umucamanza niba yaragize uruhare mu gutoranya abasirikare baza gutera mu Rwanda muri Werurwe 2019, ahakana ko nta ruhare yabigizemo.

    FLN yashakaga imirwano hakaba ibindi biganiro bya Arusha

    Abayobozi bakuru bungirije ba FDLR bagize ubwumvikane buke ubakuriye adahari, maze Wilson Irategeka abwira Iyamuremye kuyobora ingabo zari zishyigikiye ibitekerezo bye, abaha amategeko ndetse aba umwe mu bayobozi bakuru kugeza mu 2019.

    CNRD yaje kwihuza n’Impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina, Iyamuremye agera muri FLN gutyo.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, Iyamuremye yaburanye yemera ko yabaye muri FLN ariko azi ko ari umutwe utavuga rumwe na Leta aho kuba uw’iterabwoba.

    Ati “Nari nzi ko FLN izarwana n’ingabo za Leta y’u Rwanda igafasha Abanyarwanda bari bari muri RDC bakagaruka mu gihugu mu mahoro cyangwa bakagirana ibiganiro nk’ibyabereye Arusha.”

    Ibiganiro bya Arusha bizwi mu mateka y’u Rwanda byabaye hagati ya 1991 na 1994 mu Rwanda ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Umucamanza yamubajije impamvu atafashe umwanzuro wo kuva muri FLN kandi abizi ko ari umutwe ugamije guhungabanya umutekano, undi asubiza ko yatinye ko byamenyekana akicwa.

    Umucamanza yabajije Iyamuremye impamvu yemera ko yabaye muri FLN kandi atemera ko yabaye muri FDLR na CNRD, asobanura ko muri FLN yari azi ko ari umusirikare mu gihe ahandi atabishakaga.

    Yagize ati “FLN nayibayemo ntazi ko ari umutwe w’iterabwoba.”

    Umwunganizi wa Iyamuremye, Me Uramije James, yavuze ko umukiliya we atabazwa icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, kuko ubwo yinjiraga muri FDLR itegeko riyigira umutwe w’iterabwoba ritari ryagasohotse.

    Yakomeje avuga ko kuba Iyamuremye yaranze kumvira abayobozi be bamusabaga kugaba ibitero, yamara kumenya ko umutwe arimo ari uw’iterabwoba akitandukanya nawo agafatirwa ku biro by’abinjira n’abasohoka ashaka kuwusohokamo “ari impamvu nyoroshyacyaha”.

    Yavuze ko Iyamuremye yakurikiranywa harebwa uko yitwaye nyuma yo kumenya ko FLN ari umutwe w’iterabwoba, kandi yasobanuye ko akimara kubimenya yashatse uburyo bwo kuwuvamo.

    Iyamuremye yasabye imbabazi Abanyarwanda ndetse avuga ko yicuza igihe cyose yamaze muri iyo mitwe.

    Niyirora Marcel niwe wakurikiyeho yiregura ku kuba mu mutwe w’ingabo utemewe.

    Yavuze ko yahungiye muri RDC 1994, mu 1996 yerekeza muri Congo Brazzaville inkambi zimaze gusenywa. Mu 1998 yagarutse muri RDC gufasha ingabo z’icyo gihugu kurwana intambara.

    Mu 2001 nawe yagiye mu ishuri rya gisirikare i Kamina, aho yabanaga na Iyamuremye na Munyaneza. Hashize iminsi ingabo za RDC zirabahindukirana zirabirukana. Yahise yinjira muri FDLR.

    Aho ngo niho babaye kugeza mu 2016 ubwo FDLR yacikagamo ibice, Niyirora nawe ajya muri CNRD Ubwiyunge. Yemereye Urukiko ko yabaye muri FDLR azi ko ari umutwe utemewe.

    Niyirora yavuze ko ibiganiro bigamije gutaha mu mahoro byagiye bibaho mu bihe bitandukanye yari abishyigikiye, maze yumvise ko hatangijwe CNRD Ubwiyunge arabyishyimira ahita anayijyamo.

    Yabwiye Urukiko ko nyuma y’aho umuyobozi wabo yababwiye ko bagiye kwihuza na MRCD ya Rusesabagina na RRM ya Sankara.

    Ibyo kwihuza ngo yabimenye ku wa 1 Nyakanga 2017. Bababwiye ko umuyobozi ari Paul Rusesabagina, ariko ko azajya asimburana na Wilson Irategeka, mu 2018 haza kwiyungaho n’ishyaka rya Nsabimana Calixte “Sankara” ubwo nawe yinjira mu bayobozi.

    Niyirora yavuze ko ibitero byagabwe muri Nyaruguru yabimenyeye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuko aho babaga bitavugwaga.

    Ngo amaze kumva iby’ibyo bitero yumvise binyuranyije na bwa bumwe bavugaga, ahitamo kwitandukanya na FLN ariko afatwa n’ingabo za RDC mu 2019. Yafatiwe i Masisi muri Nyakanga 2019.

    Yemereye Urukiko ko yabaye muri FDRL-FOCA na CNRD, aboneraho gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’Urukiko yari ahagaze imbere.

    Yasabye Urukiko kumubabarira icyo cyaha kuko hari n’abandi bagenzi be babanye muri iyo mitwe ariko bakaba baranyujijwe i Mutobo bagasubuzwa mu buzima busanzwe. Yasabye Urukiko ko hasuzumwa niba nta zindi mpamvu zihariye zatuma akurikiranwa.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yavuze ko atacyemera kuko nta bushake cyangwa uruhare yagize mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

    Umucamanza yavuze ko icyo cyaha gishinjwa umuntu kuko yabaye mu mutwe w’iterabwoba abizi ko ari wo, ko bidasaba uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

    Niyirora yavuze ko yabaye muri FDLR atazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Ku cyo kuba muri MRCD/FLN, Niyirora yavuze ko yemera ko yayibayemo ndetse abisabira imbabazi, ariko ko nyuma yo kumenya ko yagabye ibitero by’iterabwoba yahise yitandukanya nayo.

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman, Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata, Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Munyaneza Anastase mbere yo kwiregura yavuze ko afite ikibazo cyo kuba atabasha guhagarara umwanya munini, yemererwa kwicara

    Inteko Iburanisha yungurana ibitekerezo mu gihe urubanza rwari rukomeje

    Iyamuremye Emmanuel yasabye ko yasubizwa mu buzima busanzwe kuko ngo amaze kubona ko ari mu mutwe w’iterabwoba yahise awuvamo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza bashya, abasaba kurandura ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu –

    Usibye Dr Muyoboke, abandi barahiye ni Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire François Régis Rukundakuvuga wagiyeho asimbuye Dr Karimunda ndetse na Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera wari umaze igihe ari umucamanza muri uru rukiko.

    Abarahiye uko ari batatu bahawe iyi myanya kuwa 21 Mata 2021 na Perezida Paul Kagame.

    François Régis Rukundakuvuga yarahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire nyuma y’igihe kirekire ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, aho yavuye kuri uwo mwanya agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko ubutabera bukwiriye kwizeza ko abarenze ku mategeko babihanirwa ku buryo bakwirinda kuzabisubira.

    Ati “Abaturage batakaza icyizere mu butabera, iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bizamura izindi manza nyinshi.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abaturage uko baba bangana kose, bakabona ko urwego rw’ubucamanza rurimo ruswa, kandi rukoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, aba ari ibintu bikwiriye kwibazwaho, hagashakwa icyakorwa kugira ngo bihinduke.

    Yavuze ko uko u Rwanda rukomeza kwaguka mu bukungu, ari nako n’ibyifuzo by’abaturage byaguka bityo ko ubutabera bukwiriye kwita ku kurwanya ibyaha bimunga ubukungu.

    Ati “Ubukungu bw’igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka, uko bukura niko ibyifuzo by’abanyarwanda bateze ku gihugu cyabo byiyongera, urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’imibereho y’abanyarwanda rukabigiramo uruhare n’ah’ubundi inshingano zaba zitumvikana batagize urwo ruhare.”

    Yatanze urugero avuga ku ntego igihugu gifite zo kwimakaza ikoranabuhanga, agaragaza ko zidashobora kugerwaho mu gihe ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bitarwanyijwe.

    Ati “Nabaha n’ingero, intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ibyo biba iyo hari icyizere cy’uko ibyasezeranyijwe bizaboneka, bigashingira kandi k’uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa agahanwa.”

    “Amabanki ntashobora kubaho, niba abayafitiye imyenda bashobora kubaho bakoresha inzego z’ubutabera mu gutinda kwishyura cyangwa se ntibanishyure na busa. Amasezerano ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro batubahiriza amategeko bakumirwa bakabihanirwa ndetse kenshi iyo bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye bituma bakwirinda kuzanabisubira cyangwa se n’abandi kugana iyo nzira.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko inzego z’ubutabera zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko, abacamanza bagahora ku isonga mu kubahiriza amategeko bo ubwabo bikanakomereza mu batuye u Rwanda.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko.

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda ni umwe mu barahiye /Ifoto: Ububiko

  • Cristiano Ronaldo na Messi bahigitswe n’umukinnyi w’imikino njyarugamba mu binjije agatubutse muri 2020 #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa FC Barcelona na Argentine, Lionel Messi ndetse na Critsiano Ronaldo ukinira Juventus na Portugal bahigitswe na Conor McGregor mu binjije agatubutse mu mwaka wa 2020.

    Uru rutonde rukorwa buri mwaka n’ikinyamakuru Forbes, rwagaragaje ko umukinnyi w’imikino njyarugamba, Conor McGregor ari we winjije agatubutse mu mezi 12 ashize aho yinjije miliyoni 128.

    Uyu munya-Irlande, Forbes yagaraje ko yakoreye miliyoni 15,6£ mu murwano yahuyemo na Dustin Poirier, andi mafaranga yavuye mu bafatanyabikorwa yamamariza ndetse n’inzoga ya whiskey yamwitiriwe.

    McGregor yaherukaga kujya mu bakinnyi 10 ba mbere binjije menshi mu 2018 ubwo yari amaze kurwana na Floyd Mayweather.

    Uyu mugabo yakurikiwe n’abakinnyi babiri ba ruhago, Lionel Messi (£92,4m) na Cristiano Ronaldo (£85.3m).

    Urutonde rurambuye rw’abakinnyi 10 ba mbere binjije menshi mu 2020
    Conor McGregor: $180m
    Lionel Messi: $130m
    Cristiano Ronaldo: $120m
    Dak Prescott: $107,5m
    LeBron James: $96,5m
    Neymar: $95m
    Roger Federer: $90m
    Lewis Hamilton: $82m
    Tom Brady: $76m
    Kevin Durant: $75m

    Conor McGregor ni we uyoboye urutonde

    Lionel Messi ni we wa kabiri

    Cristiano ari ku mwanya wa 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-na-messi-bahigitswe-n-umukinnyi-w-imikino-njyarugamba-mu-binjije-agatubutse-muri-2020

  • Umusore yibye inkoko bamutegeka igihano gikomeye #rwanda #RwOT

    Umusore utavuzwe amazina n'igihugu akomokamo yafashwe yibye inkoko y'abandi nuko ategekwa kuyirya yose akayimara ari mbisi, imbere y'imbaga y'abantu bari bamushungereye barakaye cyane.

    Nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba, uyu musore ukiri muto yategetswe kurya iyi nkoko yose ari mbisi  akayimara, nk'igihano cyo kugira akaboko karekare.

    Uyu musore yubashye aya mabwiriza arya iyi nkoko ari mbisi arayimara ntawe umufashije arangije baramurekura aragenda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/14/umusore-yibye-inkoko-bamutegeka-igihano-gikomeye/

  • Umwanya wa 37 mu kugendera ku mategeko ku Isi ni mwiza ariko ntuhagije- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 ubwo yakiraga indahiro z’Abacamanza baherutse guhabwa inshingano nshya barimo Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga ndetse na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

    Perezida Kagame avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka bikanatuma ibyo Abanyarwanda bategereje ku gihugu cyabo byiyongera.

    Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko Ubutabera bugomba kugira uruhare mu izamuka ry’ubwo bukungu.

    Yagarutse ku ngero z’inzego ziri kuzamuka zirimo Ikoranabuhanga, avuga ko hagenda hasinywa amasezerano y’ishoramari ariko ko abantu baza gushora imari yabo mu gihe bazi ko muri icyo gihugu hari amategeko yubahirizwa.

    Na none kandi abaturage batakariza icyizere igihugu iyo mu butabera harimo imikorere itanoze ku buryo babona nk’abarenganywa n’Igihugu cyabo

    Iyo abaturage bafite uro baregera n’ubarenganura bituma icyizere bagirira izindi nzego ndetse n’Igihugu cyabo, kiyongera.

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku isi yose mu bipimo mpuzamahanga by’uko ibihugu bigendera ku mategeko.

    Ati 'Ku ruhande rumwe turabishima ugereranyije n’aho igihugu kivuye ariko urumva kugera kuri 37 hari umwanya munini, tugomba gutera intambwe tugana ku mwanya wa mbere.'

    Yakomeje agira ati 'Bivuze ko hakiri byinshi byo gukorwa byo kurinda ibyo twagezeho no gukomeza kubyubakiraho.'

    Yagarutse ku buryo bwashyizweho mu rwego rwo kwihutisha ubutabera burimo ubujyanye n’Abunzi bafasha mu kumvikanisha abantu no kubunga kandi ibibazo byabo bigakemuka mu buryo bwihuse.

    Yagarutse kuri ruswa yakunze kuvugwa mu rwego rw’Ubutabera, asaba ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bihinduke.

    Abacamanza barahiye uyu munsi ni Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Dr Aimé Karimunda Muyoboke, François Régis Rukundakuvuga wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire ndetse na Clotilde Mukamurera wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Umwanya-wa-37-mu-kugendera-ku-mategeko-ku-Isi-ni-mwiza-ariko-ntuhagije-Perezida-Kagame