Blog

  • Gutuka Umwuka Wera, icyaha kitazababarirwa bisobanura iki? #rwanda #RwOT

    Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. Matayo 12:31

    Azatsinda ab’isi abemeze iby’icyaha:Umwuka Wera w’Imana yaje muri twe kugira ngo atwemeze iby’ibyaha ngo dukizwe, dukorere Imana kandi anatuyobore, tuzagere mu i Juru. Hari rero abantu benshi bazarimbuka kuko baba baratangiranye n’Umwuka, kubera kunanirana Umwuka Wera akigendera ni nako gutuka Umwuka Wera.

    Gutuka Umwuka Wera ntabwo ari ikindi gitutsi ahubwo ni ukwinangira umutima kuko Umwuka Wera naza azatsinda ab’isi abemeze iby’icyaha n’iby’amateka. Kwanga rero imbabazi no guhakana imirimo y’Umwuka Wera, nicyo cyaha kitazihanganirwa

    Reka tubirebere muri ubu buryo

    Icyambere ni uko iki cyaha cyo gutuka Umwuka Wera kitababarirwa. Matayo agaruka kubya Yesu yavuze ko nta mbabazi zizabaho kubw’icyo cyaha haba none cyangwa mu gihe kizaza, ku bayobozi b’amadini y’icyo gihe. Mariko we yabigarutseho avuga ko iki ari “icyaha cy’iteka.” Mu yandi magambo, bifite ingaruka zidashira. Ntabwo hazabaho imbabazi ku bishora mu bitutsi nkibi( batuka Umwuka Wera w’Imana).

    Gutuka Umwuka Wera, binasobanurwa nkaho ari ukwanga ku mugaragaro Yesu n’ubutumwa bwe. Iyo umuntu yinangiye agahakana ijambo ry’Imana n’imiburo yaryo.

    Bisa nkaho gutuka Umwuka Wera bigizwe no kwanga ku mugaragaro umurimo wa Yesu ndetse n’abo yatumye( abigishwa be). Mu ijambo ryakurikiyeho, amaze kuvuga ku gutuka Umwuka Wera, Yesu yavuze ko Umwuka azabana n’abigishwa be igihe bazamuhamya imbere y’abayobozi b’amadini. Guhakana bene uko guhamya bizahanwa cyane kuruta kutizera Kristo. Ni uguhakana ku mugaragaro ubuhamya bw’Umwuka Wera, guhakana ko Yesu ari Mesiya, Kristo.

    Ibyaha byakozwe mu bujij byo bishobora kuzababarirwa

    Igishimishije dusanga Yesu yavuze, ni uko ibyaha bimukorerwa bishobora kubabarirwa ariko ntihazababarirwa abatuka Umwuka Wera. Ibi birasobanura ko abantu bashobora kuvuga nabi Yesu batabizi cyangwa batabishaka icyaha cyabo kirababarirwa.

    Ariko, niba umuntu abizi kandi abigambiriye agahakana imbaraga z’Umwuka Wera, uhamya ukuri kwa Yesu n’ubutumwa bwe, nta mbabazi zizashoboka kuri we. Iki cyari icyaha gikomeye cyane abanyedini bakoraga. Mubyukuri, bavugaga ku mugaragaro ko imbaraga zigitangazaYesu yakoreshaga ko ziva kuri satani. Ibi ntibyakozwe mu bujiji, ahubwo kwari ukwanga no guhakana ku bushake imbaraga z’Umwuka Wera.

    Ni byiza kwemera, kwizera, no kwakira imbaraga z’Umwuka Wera ukemera imbaraga zawo n’imirimo yawo. Ukayoborwa n’Umwuka Wera muri iyi si, ugashobozwa gukora imirimo y’Imana.

    Source: www.blueletterbible.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gutuka-Umwuka-Wera-icyaha-kitazababarirwa-bisobanura-iki.html

  • Dore ibiribwa byaguteza akaga mugihe urwaye udusebe ku gifu #rwanda #RwOT

    Uburwayi bw’udusebe ku gifu (peptic ulcers) buvugwa mu gihe hari udusebe ku gifu (gastric ulcer) ndetse rimwe na rimwe n’urura ruto (duodenal ulcer).

    Mu gihe ufite utu dusebe ushobora kuba ufata imiti igabanya aside nyinshi mu gifu (antacids) cg se zimwe muri za antibiyotike mu kugabanya ubwo buribwe.

    Gusa mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, hari ibyo ugomba kurya n’ibyo ugomba kwirinda kurya mu rwego rwo kugabanya ubu buribwe.

    Ngibi bimwe mu biribwa ugomba kwirinda mugihe udusebe ku gifu:

    1.Inzoga

    Niba ukunda kunywa inzoga, ukaba waratangiye kugira ikibazo cy’udusebe ku gifu, nicyo gihe cyiza cyo kuzireka.

    Inzoga ziza ku mwanya wa mbere, mu byongera aside nyinshi mu gifu, bityo igifu kikarushaho kwangirika.

    2.Ibiryo birimo urusenda

    Ibintu byose birimo urusenda bishobora kwangiza igifu mu gihe hariho udusebe. Ibi biryo byongera ikorwa rya aside mu gifu, bityo niba hariho udusebe tukarushaho kwiyongera.

    Gusa sibyo, nubwo bivugwa na benshi ko ibiryo birimo urusenda aribyo bitera udusebe ku gifu.

    3.Ikawa

    Niba ukunda ikawa, ukaba waratangiye kugira uburwayi bw’udusebe ku gifu, ni ngombwa ko uyigabanya cg ukayihagarika, kuko yongera utu dusebe ku gifu. Aha si ikawa gusa, kuko n’ibindi byose birimo ikawa ugomba kubihagarika; aha twavuga nk’ibinyobwa byongera imbaraga.

    4.Amata

    Abantu benshi bakunze kunywa amata mu gihe baribwa mu gifu, ku bundi burwayi ntacyo, gusa iyo ari udusebe ku gifu, ibi si byiza. Amata kimwe n’ibiyakomokaho bibonekamo ibinure na proteyine nyinshi, byose bikaba bibi mu gihe ufite udusebe ku gifu.

    Niba ufite uburwayi bw’udusebe ku gifu, irinde amata n’ibindi byose bikomoka ku mata kuko byakongerera ikibazo.

    5.Ibinyobwa birimo gas

    Ibi binyobwa (birimo na coca cola), ushobora kuba udakunda ikawa, ariko byo ubyikundira. Mu gihe ufite uburwayi bw’udusebe ku gifu, ugomba kubyirinda cyane.

    Impamvu ugomba kubyirinda ni uko, bibonekamo aside ya citric yongera aside nyinshi mu gifu. Mu gihe iba nyinshi, ukarushaho kuribwa niba ufite udusebe duto.

    Ni byiza kumenya ibyo kurya ugomba kwirinda, ariko na none ukagana kwa muganga mu rwego rwo kugufasha kwirinda iki kibazo.

    source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ibiribwa-byaguteza-akaga-mugihe-urwaye-udusebe-ku-gifu.html

  • Umuhanzi yateye benshi umujinya kubera ukuntu yambaye imyenda isuzuguritse mu bukwe bwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi witwa Nfasis wo muri Dominican Republic, yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yari yambaye mu bukwe bwe n'umukunzi we Diana Vargas.

    Uyu muhanzi yari yambaye agapira n'ikabutura icikaguritse aho kwambara ikositimu nkuko abandi bakoze ubukwe babigenza

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,abantu benshi barakariye uyu muhanzi kubera iyi myambarire idahwitse ndetse bamwe ntibatinye kumubwira ko bahita bamubenga aje yiyambariye uko ashatse.

    Umugore we Diana byamurenze maze ajya ku rukuta rwe rwa Instagram arandika ati: “Kuza mu bukwe gutya, byibuze iyo wambara na karuvati”.

    Uretse kuba uyu mugabo yaje yambaye uko yishakiye,nta n'ururabo cyangwa n'ikindi kintu kigaragaza ko agiye gukora ubukwe yitwaje ndetse ntiyigeze anaseka.

    Bamwe bibasiye uyu muhanzi.Umwe ati “Sinakwita ku rukundo ngukunda,ariko ntabwo wari ukwiriye kuza mu bukwe bwawe wambaye utyo.

    Undi yagize ati “Ese ubu ibi tubyite ngo iki?.Iyo n'uyu mugore yagombaga gufunga isura akaba aritwe duseka.”

    Undi yagize ati “Nzashyira imbaraga mu bukwe bwanjye bitewe n'izo umugabo wanjye yashyizemo.Niyanga kwambara karuvati nzambara ikariso twese tube abasazi.”

    Benshi babwiye uyu mugabo kuri aya mafoto yashyizwe kuri Facebook ko nibura iyo aseka byari kugaragara ko nibura yaje muri ubu bukwe abushaka.






    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuhanzi-yateye-benshi-umujinya-kubera-ukuntu-yambaye-imyenda-isuzuguritse-mu

  • Perezida Kagame yakiriye umuraperi J. Cole #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuraperi w’umunyamerika umaze iminsi mu Rwanda aho akinira ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa rya BAL, Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J. Cole.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo uyu muraperi yageze mu Rwanda yaje gukinira ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa rya BAL ririmo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ribera mu Rwanda muri Kigali Arena kuva tariki ya 16 Gicurasi rikazasozwa tariki ya 30 Gicurasi aho we na Patriots BBC bamaze kubona itike ya 1/4.

    Uyu muraperi kandi ubwo yari hano mu Rwanda akaba yarasohoye Album y’indirimbo yise 'The Fall off’.

    Iyi Album igizwe n’indirimbo 12 zakozwe n’aba-producer bakomeye mu muziki 14 barimo Timberland, Jake One, DJ Dahi, Tommy Parker n’abandi.

    Ibiro by’Umukuru w’igihugu(Village Urugwiro), babinyujije kuri Twitter, batangaje ko Perezida Kagame yakiriye uyu muraperi uyu munsi nubwo birinze kuvuga icyo baganiriye.

    Ati”uyu munsi Perezida Kagame yakiriye J Cole wakiniraga Patriots BBC mu irushanwa rya BAL.”

    Earlier today, President Kagame received @JColeNC, who has been playing with @PatriotsBBC as part of #theBAL inaugural season. pic.twitter.com/lYt38ybZGR

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 24, 2021

    Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots irimo ikinisha muri iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere muri Africa.

    J Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA.

    Perezida Kagame yakiriye J Cole mu biro bye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yakiriye-umuraperi-j-cole

  • Djihad yasezeye mw'ikipe ya Waasland Beveren #rwanda #RwOT

    Bizimana Djihad wahoze akinira APR FC yatandukanye na Waasland Beveren yo mu gihugu by'Ububiligi nyuma y'imyaka itatu ayikinira. Uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa k rubuga rwe rwa instagram yemeje ko yamaze gutandukana niyikipe.

    Djihad yagize ati:' imyaka itatu ishize yaranzwe n' ibihe bivanze haba ku giti cye cyangwa kuri twese,nubwo iherezo Atari ryiza ndashimira abantu bose bingenzi twahuye.'Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze.kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.'

    Bizimana djihad usanzwe akinira Amavubi mu mwaka wa 2018 nibwo yerekeje muri Waasland Beveren imuguze mu ikipe ya APR FC.

    Uyu mukinnyi yaherukaga kuvuga ko ashobora gutandukana na Waasland Beveren akaba yajya gushakira ahandi umugati.

    Djihad yavuze ko ntagihindutse ashobora kwerekeza mu buholandi akaba ariho akomereza ruhago.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/24/djihad-yasezeye-mwikipe-ya-waasland-beveren/

  • Ifoto yumunsi: Perezida Paul Kagame yakiriye… – #rwanda #RwOT

    J.Cole umaze iminsi 15 mu Rwanda ari gukinira ikipe ya Patriots BBC yagiye agira uruhare mikino iyi kipe imaze gukina ndetse akanerekana ubumenyi bwe muri uyu mukino ukundwa n'abatari bake. Yafashije iyi kipe kubona itike ya 1/4 cya BAL2021.

    J. Cole afite imyaka 36 yatangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I'm Gone n'izindi.

    Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z'amadolari. Uyu muhanzi afite abana babiri. Mu mwaka wa 2018 yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

    Perezida Paul Kagame n’umuraperi J.Cole

    Uyu muraperi ukunzwe n'abatari bake, umuzingo (Album) yasohoye ari mu Rwanda umaze guca uduhigo dutandukanye ku isi aho mu Cyumweru kirenga umaze usohotse ku mbuga zicururizwaho umuziki umaze gukinwa inshuro zirenga miliyoni 62 mu gihe kopi 288 000 arizo zimaze kugurishwa ahantu hatandukanye.

    J. Cole ari ku isonga kandi ku rutonde rwa Billboard rw'abahanzi 100 bayoboye abandi mu kwandika indirimbo nziza. Ni ubwa mbere ageze kuri uyu mwanya mu mateka ye abikesha 'Interlude' iri kuri Off-Season imaze gukundwa n'abatari bake ku isi.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105917/ifoto-yumunsi-perezida-paul-kagame-yakiriye-umuraperi-jcole-muri-village-urugwiro-105917.html

  • Abantu 42 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe abakize ari 47 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, nta muntu wishwe na COVID-19 mu Rwanda kuko abo imaze gutwara ubuzima bakiri 349. Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 42 mu gihe abantu bakize ari 47.

    Abakirimo kwitabwaho n'abaganga bageze ku 1,237 barimo batatu barembye.
    Abarwayi benshi babonetse mu gace kamwe ni 9 babonetse mu Karere ka Kirehe.

    Abarwayi bakirimo kwitabwaho n'abaganga babaye 1,242 muri bo hakaba harembye abantu 2. Uyu munsi nta muntu n'umwe wahitanywe n'icyo cyorezo, bityo umubare w'abamaze guhitanwa na cyo wagumye kuri 349 bangana na 1.3% by'abatahuweho icyo cyorezo.

    Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Mujyi wa Kigali 8, mu Karere ka Karongi 4, Kirehe 4, Burera 3, Muhanga 3, Gakenke 2, Huye 2, Rusizi 2, Nyamagabe 1, Nyaruguru 1.

    Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,406,017 birimo 5,125 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-42-banduye-covid-19-mu-rwanda-mu-gihe-abakize-ari-47

  • Perezida Kagame yahuye na J.Cole icyamamare muri Rap cyitabiriye BAL #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, yakiriwe na Perezida Paul Kagame nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro kuri Twitter.

    Byagize biti 'Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriye J. Cole wakiniraga Patriots BBC mu mwaka w'imikino wa mbere w'irushanwa rya Basketball Africa League.'

    Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy cya 'Best rap song' n'indirimbo 'A lot' yakoranye na 21 Savage.

    BAL ni irushanwa rishyigikiwe na NBA, riri guhuza amakipe 12 yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.

    Patriots, yari mu itsinda A aho yakinnye n'amakipe ya GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

    J. Cole uherutse gushyira hanze album ya 'The Off-Season' ni umwe mu bakinnyi 13 bitabajwe na Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere.

    J. Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I'm Gone n'izindi.

    Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z'amadolari.

    Uyu muhanzi afite abana babiri. Mu mwaka wa 2018 yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yahuye-na-j-cole-icyamamare-muri-rap-cyitabiriye-bal

  • Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland Beve… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihad yasezeye ku ikipe ya Beveren yari amazemo imyaka itatu avuga ko yahagiriye ibihe atazibagirwa mu buzima.

    Yagize ati 'Mu myaka itatu ishize twitwaye neza ariko hari n'aho byanze, turi kumwe nk'ikipe ndetse n'umuntu ku giti cye. Nirengagije umusozo utabaye mwiza, nshimishijwe n'abantu b'ingenzi nahuye nabo, igihe cyose ndisanga uko byaba bimeze kose, ibyo ni ibintu nzazirikana, ntazigera nibagirwa na rimwe'.

    Uyu mukinnyi wageze muri iyi kipe mu 2018, yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y’uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.

    Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihada kuko atigeze akina imikino myinshi nka mbere ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n'ubwo yitabajwe mu Amavubi atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y'igihugu.

    Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, ntiharamenyekana ikipe agiye kwerekezamo,gusa haravugwa u Budage, u Bufaransa n'u Bubiligi.

    Ub

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105916/bizimana-djihad-yatandukanye-na-waasland-beveren-yari-amazemo-imyaka-itatu-105916.html

  • Kigali: Yafatiwe mu cyuho afite idepo rya mukorogo za miliyoni 9 Frw iwe mu rugo –

    Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko amaze amezi abiri akora ubu bucuruzi bw’amavuta ya mukorogo ndetse ko ayakura mu Karere ka Rubavu aturutse i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yemeje ko amavuta yafatanywe afite agaciro kari hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda anashimangira ko yagiye muri uyu mwuga nyuma y’aho akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga kagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Nk’uko mwabibonye iwanjye hafatiwe amavuta atemewe yitwa mukorogo nari maze amezi abiri mbyinjiyemo, kuyazana akenshi nayafatiraga ku Gisenyi nkayazana aturutse hakurya.”

    Yemeye ko yari azi neza ko aya mavuta atemewe ariko yabikoze ashakisha imibereho; yagiriye inama abandi bayacuruza kubireka kuko bitemewe.

    Muri uru rugo hanafatiwe umucuruzi wari umugannye agiye kurangura amavuta. Uyu yabwiye itangazamakuru ko ari umuzunguzayi uyadandaza ngo yibonere icyo kurya.

    Ati “Njye nsanzwe nkora ibintu byo kuzengurutsa utuntu. Naje mu gitondo ampamagaye nsanga hari umupolisi ndinjira nk’uko bisanzwe anyaka telefoni asangamo ubutumwa bw’umuntu wari wansabye kumwoherereza amacupa atatu ya mukorogo. Ni bwo nafashwe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yasabye abacuruzi kwirinda gucuruza aya mavuta kuko atemewe anashimangira ko abazabikomeza bazagenda bafatwa.

    Ati “Mu mikoranire n’abaturage baduha amakuru kuko benshi bazi ibitemewe bakanubahiriza amategeko n’amabwiriza yo kubyirinda ariko ikirushijeho batanga ni amakuru kugira ngo polisi ibe yamenya aho ibyo bintu bikorerwa n’ababicuruza.”

    “Twabonye amakuru y’uko hari umuntu ucuruza amavuta yangiza uruhu gusa ikigaragara ni uko abantu bamaze guhindura amayeri ubu barayazana aho kugira ngo bayashyire aho bayacururiza bagashakisha aho bayadepa mu rugo.”

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo rubakurikirane ku byo baregwa nk’uko Polisi yabitangaje.

    Uyu mugabo yafatanywe ububiko bw’amavuta atemewe iwe mu rugo

    Amwe mu mavuta ahindura uruhu yafatiwe mu rugo rw’umuturage