Blog

  • AMAFOTO: Ibyishimo n' umunezero waranze urukundo rwa Meddy na Mimi ubu bari kubana nk' umugore n' umugabo #rwanda #RwOT

    Ibyo umuhanzi Meddy yahoze aririmba kuva kera akiri muto,agira 'Ati Ntawamusimbura'akenshi atazi ko haragiye uvuga amagambo ukamera nku muhanuzi,ibyo uvuze bikaba ukuri,nibwo Meddy atangiye kumva uburyohe bwo kumva urukundo nyuma yo kurushinga na Mimi wo muri Ethiopie.

    Meddy wabaye icyamamare mu muzika mu Rwanda,Afurika no kw'isi muri rusange aho yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye harimo 'Ntawamusimbura','Akaramata','Igipimo','Inkoramutima' ,'Nasara','Nka Paradizo','Dusuma' n'izindi yakoze ziganisha ku rukundo.

    Ni inyuma y'umunsi utazibagirana mu mateka y'ubuzima bwa Meddy na Mimi barushinze tariki 22 Gicurasi 2021, aho ibyo birori by'ubukwe bwabo bwitariwe n'ibyamamare bitandukanye, inshuti, abakunzi n'abavandimwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/25/amafoto-ibyishimo-n-umunezero-waranze-urukundo-rwa-meddy-na-mimi-ubu-bari-kubana-nk-umugore-n-umugabo/

  • Akanyamuneza ni kose ku bafashijwe na Rotary Club Kigali Mont Jali kwiteza imbere –

    Babitangaje ku wa 22 Gicurasi 2021, ubwo abayobozi ba Rotary Club Kigali Mont Jali babasuraga aho bakorera mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo ngo barebe imishinga y’ubudozi bakora uko yifashe.

    Ku ikubitiro uyu muryango watanze imashini 10 zidoda ku baturage 10 bari mu buzima bugoye mu Kagari ka Kabeza muri Kanombe ho mu karere ka Kicukiro, bigishwa ubudozi maze banahabwa ibikoresho batangira kwikorera mu Ugushyingo 2019.

    Ku nshuro ya kabiri hatoranyijwe abandi 10 bo mu Kagari ka Batsinda mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo, bahabwa imashini zidoda muri Mutarama 2021 nyuma yo kwigishwa uwo mwuga.

    Abatoranyijwe ni ababyeyi basanzwe bafite abana bishyurirwa ishuri n’Umushinga wa RCEF ugamije guteza imbere imyigire y’abana bo mu miryango itishoboye mu Rwanda, ndetse ni nawo wagize uruhare mu kubigisha ubudozi.

    Umuyobozi ushinzwe Imishinga mito n’Iciriritse muri RCEF ari na we ukurikirana uw’abo badozi, Ntirenganya Jean Pierre, yashimiye Rotary yabafashije kwiteza imbere.

    Yakomeje ati “Rotary yagiye idufasha guhera batangiye ishuri kugeza aho barangije. Murabibona ubu ntabwo bakiri abanyeshuri. Ni abantu baje gukorera amafaranga hano, ibi byose ni ibyo bakoze barimo gushakira amasoko.”

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard, na we yashimiye RCEF ku bwo kuba yarahurije hamwe abagenerwabikorwa kugira ngo iyo gahunda igerweho.

    Ati “Ijambo ryacu ni uko bakomezanya umwete bagakora, n’ibindi bizagenda biza uko ubushobozi buzagenda buboneka.”

    Bamwe mu bahawe izo mashini baganiriye na IGIHE bavuze ko “batabona uko basobanura ibyishimo byabo” kuko aho bavuye n’aho bageze biteza imbere byabarenze.

    Mukagakwaya Peace yahawe imashini mu 2019 ari mu buzima bumugoye ndetse no kwishyurira abana ishuri bitoroshye.

    Yagize ati “Ubu mbasha kwigisha abana, mbasha kurya, mbasha kwambara ibyo nidodeye n’abana banjye nkabadodera, mbese ubuzima bwarahindutse.”

    Musabyimana Gertrude wari usanzwe atunzwe no gucuruza ku gataro mbere yo guhabwa imashini akikorera, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse.

    Yagize ati “Nabashije kwikura mu bwigunge bwo mu rugo, mbasha gusabana n’abandi ngera no ku isoko ry’umurimo. Mu bijyanye n’imibereho, nabwo ndadoda nkabona imibereho y’ubuzima busanzwe, nkiyambika ndetse nkambika n’abandi.”

    Uretse iki gikorwa cyo gushyigikira abafashwa na RCEF, Rotary yagiye iha inkunga y’ibiribwa abaturage babeshwaho no kubona icyo kurya bafunguye ubwo igihugu cyari mu bihe bya Guma mu rugo.

    RCEF yatangijwe mu 2013, yemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) mu 2017. Magingo aya ifite abana basaga 120 yishyurira ishuri n’ibindi bikoresho nkenerwa byose, ikanabishyurira ubwisungane mu kwivuza. Kuva mu 2019, yatangije uburyo bwo guha ababyeyi b’abo bana inguzanyo yabafasha gutangira imishinga mito n’iciriritse bagahindura ubuzima bwabo.

    Rotary Club Kigali Mont Jali [yabyawe na Rotary Club Kigali Doyen] imaze imyaka isaga 20 ishyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda; ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 byavuzwe ko yakoresheje arenga miliyari 1 Frw.

    Aba babyeyi bashoboye kudoda n’imyenda y’abagabo

    Badoda imyambaro y’imideli itandukanye

    Umwe mu badozi yerekana umwenda yadoze awigera

    Badoda n’ibikapu by’abakuru bishobora kwifashishwa henshi

    Badoda n’udukapu two mu mugongo twagenewe abana

    Bazi kudoda mu buryo butandukanye

    Ifoto y’urwibutso yafashwe hagati y’abagenerwabikorwa n’abaterankunga babo

    Kuva mu 2019, Rotary Club Kigali Mont Jali imaze gutanga imashini 20

    Imwe mu myenda badoda bifashishije ibitenge

    Kamwe mu dukapu badoze gafite ubwiza

    Mukagakwaya Peace wahawe imashini idoda mu 2019 yavuze ko ubu abasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri

    Musabyimana Gertrude yavuze ko nyuma yo guhabwa imashini yo kudoda na Rotary ubuzima bwahindutse bukaba bwiza

    Nyuma yo guhabwa amasomo n’ibikoresho, ababyeyi batangiye kudoda imyenda itandukanye

    Kuri ubu na bo bahangana ku isoko ry’umurimo kuko bafite ubumenyi n’ibikoresho bibibemerera

    Umuyobozi ushinzwe Imishinga mito n’Iciriritse muri RCEF, Ntirenganya Jean Pierre, yashimiye Rotary avuga ko yafashije imiryango Nyarwanda

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard, yasabye abahawe inkunga gukomeza kurangwa n’umwete

    Umwe mu banyamuryango ba RCEF wari kumwe na Ntirenganya Jean Pierre

    Umwe mu bayobozi ba Rotary bitabiriye iki gikorwa cyo gusura abatewe inkunga

    Abanyamuryango ba RCEF n’abayobozi muri Rotary Club Kigali Mont Jali bafashe ifoto nyuma yo gusura ibikorwa bakoze biteza imbere abaturage

    Abasuwe ni abakorera mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Ishimwe, Irakoze, Igiraneza: Amazina ya Viziyo Abanyarwanda baharaye kwita abana babo –

    Hari mugenzi wanjye duherutse kujya impaka ambwira amakuru y’umusaza witwa ‘Gihozo’, narasetse ndakumbagara, umusaza w’imyaka 60 n’imisago witwa iryo zina, sinabyemeye, numvaga atari byo nubwo nyuma nasanze ari byo.

    Icyakora mu myaka mike iri imbere nta gitangaza kizaba kirimo kuko uko isi itera imbere, inzego zose z’ubuzima zirahinduka harimo n’izo kwita amazina. Abize mu myaka ya za 1990 bazi uburyo iyo mwarimu yahamagaraga abitabiriye akagera ku bitwa ba ‘Muka…’, twese tugasinzira kubera ubwinshi bw’ayo mazina.

    Ibintu byarahindutse, ubu amazina nka Irakoze, Ishimwe, Igiraneza, Uwase, Hirwa n’andi nk’ayo niyo agezweho.

    Raporo y’Ikigo cy’Irangamimerere y’umwaka wa 2020 ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report 2020), igaragaza ko hari amazina ahuriweho Abanyarwanda bise abana babo mu mwaka ushize.

    Mu bana b’abahungu, amazina yiswe cyane ku isonga haza izina Ishimwe ryiswe abana 7.190, Mugisha ryiswe abana 4.292, Irakoze ryiswe abana 3.542, Hirwa ryiswe abana 2.723 naho Igiraneza ryiswe abana 2.402.

    Mu bakobwa izina ryakunzwe cyane ni Ineza ryiswe 6.403, Uwase ryiswe 5.863, Ishimwe ryiswe 5.435, Irakoze ryiswe 3.995 na Uwineza ryiswe 3.090.

    Ntirenganya Ange Daniel n’umufasha we, bamaze umunsi umwe bibarutse umwana w’imfura w’umuhungu mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Bamuhaye izina rya Shami Kundwa kuko yitezweho kuba ishami rigaba andi mu muryango mushya.

    Ntirenganya yabwiye IGIHE ko izina ry’umwana batangiye kuritegura ubwo inda yari ifite amezi ane, birinda ko igihe cyazabagendana bakita izina batateguye.

    Yavuze ko birinze kumera nk’ababyeyi bo mu bihe byashize, aho bitaga amazina bashingiye ku bihe cyangwa ibibazo barimo, ugasanga umwana ahindutse urwibutso rw’ibihe bibi, aho kuba urw’ibyiza.

    Ati “Kera abantu batekerezaga ibibazo barimo, niba ari urubanza, niba ari ibibazo bakumva ko umwana uzavuka agomba kuba nk’urwibutso kuri icyo kibazo. Bakavuga bati ‘uyu ni Nyirabyago’ kuko bafite ibyago, Bati uyu ni ‘Bucumi’ kuko ari uwa cumi.”

    “Hari uwo nzi wiswe Rutamujyanyenejonumunsi. Ngo mama we yabyaraga abana bose bagapfa bakivuka. Undi rero amaze iminsi ibiri akiriho, nibwo bamwise gutyo, bamutega iminsi.”

    Ntirenganya yavuze ko umwana adakwiriye kuba urwibutso rw’ibibi, ahubwo akwiriye kuba icyerecyezo cy’umuryango n’icyo bamwifuzaho cyiza mu bihe bizaza.

    Ati “Izina ni ibyishimo si ibihe bibi. Umwana aba azanye amateka y’ibyishimo n’umunezero. Ni ipfundo ripfunditse urukundo hagati y’umugabo n’umugore, aho kugira ngo aze kubibutsa ibyago n’agahinda. Ni izina ry’intangiro y’umunezero mu muryango, ku buryo uwumvise izina yumva icyo nk’umuryango dushaka. Hari igihe izina riba ribumbatiye icyerecyezo cy’umuryango.”

    Guhera umwaka ushize, ibijyanye no kwandikisha abana byashyizwe mu mavuriro n’ibitaro bivanywe ku mirenge kugira ngo byorohereze ababyeyi.

    Umwe mu banditsi b’Irangamimrerere mu karere ka Bugesera utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko guhinduka kw’amazina Abanyarwanda bita abana babo, byaturutse ku myumvire yahindutse ndetse n’imbaraga zashyizwemo.

    Yavuze ko mbere abana bacyandikishwa ku mirenge, iyo umubyeyi yazaga afite amazina y’amagenurano, bamuganirizaga byaba na ngombwa bakamusaba kujya kuyahindura.

    Yagize ati “Turamubwira agasubirayo ariko urebye muri iyi minsi baragabanyije. Bya bindi bavugaga ngo Tubanambazi, Mbarimombazi, akenshi iyo bayazanaga twababwiraga ko ayo mazina hari ubwo abana bakura akabatera ipfunwe.”

    Uyu muyobozi yavuze ko umwana wiswe izina ribi akurana ipfunwe, bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwe mu gihe kizaza.

    Ati “Umwana arakura yajya mu bandi yanarivuga, bikamutera ipfunwe. N’iyo haba hari ikibazo gihari mu babyeyi, nta mpamvu yo kugishyiramo umwana w’inzirakarengane ubinyujije mu izina.”

    Yongeyeho ati “Hari ibyo bajya bavuga wenda nubwo utabigenderaho, ngo izina ry’umuntu riramukurikirana. Burya byaba byiza kukwita Mugisha ukagukurikirana, ariko se ibaze kwita umwana Nyiragahinda, urumva ko ari ikibazo.”

    Mu mwaka wa 2020 mu Rwanda havutse abana 312.678 barimo abahungu 158.450 n’abakobwa 154.228.

    Abo bana bandikishijwe mu irangamimerere ku kigero 85 %, bivuye ku iyandikisha rya 87 % mu 2019. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamimabare cyatangaje ko uko gusubira inyuma ahanini byatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa bimwe na bimwe bifunga harimo n’ibiro bya Leta ahandikirwaga abana bavutse.

    Abangavu ibihumbi 13 batewe inda

    Mu bana bavutse umwaka ushize, Raporo igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku babyeyi bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye.

    Kubyara kwabo bivuze ko bamwe amashuri bayacikiriza cyangwa bakaba bayahagaritse kugira ngo babashe kwita ku bana babo.

    Raporo ya NISR igaragaza ko icyiciro cy’imyaka cyagaragayemo kubyara abana benshi umwaka ushize, ari icy’abagore bari hagati y’imyaka 25 na 29 kuko havutsemo abana 77,987.

    Icyiciro cy’abana bari munsi y’imyaka 15, umwaka ushize cyavutsemo abana 89 mu gihe mu cyiciro cy’abagore bakuze bari hejuru y’imyaka 50, havutsemo abana 602.

    Abana benshi bavukiye mu karere ka Gasabo ahavukiye abana 22.231, hakurikiraho Nyagatare, Gatsibo, Kicukiro na Kirehe, mu gihe abana bake bavutse mu turere twa Ngororero ahavutse abana 5.941, Nyabihu, Muhanga, Burera na Karongi.

    U Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugabanya ku buryo bukomeye impfu z’abana bapfa bavuka, kuko zageza ku bana 203 mu mbyaro ibihumbi ijana mu 2019/2020 zivuye ku bana 1071 mu mbyaro ibihumbi ijana mu mwaka wa 2000.

    Abana bavuka kuri ubu mu Rwanda basigaye bahabwa amazina hadashingiwe ku bibazo ababyeyi barimo ahubwo hashingiwe ku cyerecyezo n’ibyo bifuriza uwo mwana (Ifoto: UNICEF Rwanda)

  • Akanyamuneza ni kose ku bafashijwe na Rotary Club Kigali Mont Jali kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 22 Gicurasi 2021, ubwo abayobozi ba Rotary Club Kigali Mont Jali babasuraga aho bakorera mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo ngo barebe imishinga y'ubudozi bakora uko yifashe.

    Ku ikubitiro uyu muryango watanze imashini 10 zidoda ku baturage 10 bari mu buzima bugoye mu Kagari ka Kabeza muri Kanombe ho mu karere ka Kicukiro, bigishwa ubudozi maze banahabwa ibikoresho batangira kwikorera mu Ugushyingo 2019.

    Ku nshuro ya kabiri hatoranyijwe abandi 10 bo mu Kagari ka Batsinda mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo, bahabwa imashini zidoda muri Mutarama 2021 nyuma yo kwigishwa uwo mwuga.

    Abatoranyijwe ni ababyeyi basanzwe bafite abana bishyurirwa ishuri n'Umushinga wa RCEF ugamije guteza imbere imyigire y'abana bo mu miryango itishoboye mu Rwanda, ndetse ni nawo wagize uruhare mu kubigisha ubudozi.

    Umuyobozi ushinzwe Imishinga mito n'Iciriritse muri RCEF ari na we ukurikirana uw'abo badozi, Ntirenganya Jean Pierre, yashimiye Rotary yabafashije kwiteza imbere.

    Yakomeje ati 'Rotary yagiye idufasha guhera batangiye ishuri kugeza aho barangije. Murabibona ubu ntabwo bakiri abanyeshuri. Ni abantu baje gukorera amafaranga hano, ibi byose ni ibyo bakoze barimo gushakira amasoko.'

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard, na we yashimiye RCEF ku bwo kuba yarahurije hamwe abagenerwabikorwa kugira ngo iyo gahunda igerweho.

    Ati 'Ijambo ryacu ni uko bakomezanya umwete bagakora, n'ibindi bizagenda biza uko ubushobozi buzagenda buboneka.'

    Bamwe mu bahawe izo mashini baganiriye na IGIHE bavuze ko 'batabona uko basobanura ibyishimo byabo' kuko aho bavuye n'aho bageze biteza imbere byabarenze.

    Mukagakwaya Peace yahawe imashini mu 2019 ari mu buzima bumugoye ndetse no kwishyurira abana ishuri bitoroshye.

    Yagize ati 'Ubu mbasha kwigisha abana, mbasha kurya, mbasha kwambara ibyo nidodeye n'abana banjye nkabadodera, mbese ubuzima bwarahindutse.'

    Musabyimana Gertrude wari usanzwe atunzwe no gucuruza ku gataro mbere yo guhabwa imashini akikorera, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse.

    Yagize ati 'Nabashije kwikura mu bwigunge bwo mu rugo, mbasha gusabana n'abandi ngera no ku isoko ry'umurimo. Mu bijyanye n'imibereho, nabwo ndadoda nkabona imibereho y'ubuzima busanzwe, nkiyambika ndetse nkambika n'abandi.'

    Uretse iki gikorwa cyo gushyigikira abafashwa na RCEF, Rotary yagiye iha inkunga y'ibiribwa abaturage babeshwaho no kubona icyo kurya bafunguye ubwo igihugu cyari mu bihe bya Guma mu rugo.

    RCEF yatangijwe mu 2013, yemezwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) mu 2017. Magingo aya ifite abana basaga 120 yishyurira ishuri n'ibindi bikoresho nkenerwa byose, ikanabishyurira ubwisungane mu kwivuza. Kuva mu 2019, yatangije uburyo bwo guha ababyeyi b'abo bana inguzanyo yabafasha gutangira imishinga mito n'iciriritse bagahindura ubuzima bwabo.

    Rotary Club Kigali Mont Jali [yabyawe na Rotary Club Kigali Doyen] imaze imyaka isaga 20 ishyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda; ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 20 byavuzwe ko yakoresheje arenga miliyari 1 Frw.

    Aba babyeyi bashoboye kudoda n’imyenda y’abagabo

    Badoda imyambaro y’imideli itandukanye

    Umwe mu badozi yerekana umwenda yadoze awigera

    Badoda n’ibikapu by’abakuru bishobora kwifashishwa henshi

    Badoda n’udukapu two mu mugongo twagenewe abana

    Bazi kudoda mu buryo butandukanye

    Ifoto y’urwibutso yafashwe hagati y’abagenerwabikorwa n’abaterankunga babo

    Kuva mu 2019, Rotary Club Kigali Mont Jali imaze gutanga imashini 20

    Imwe mu myenda badoda bifashishije ibitenge

    Kamwe mu dukapu badoze gafite ubwiza

    Mukagakwaya Peace wahawe imashini idoda mu 2019 yavuze ko ubu abasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri

    Musabyimana Gertrude yavuze ko nyuma yo guhabwa imashini yo kudoda na Rotary ubuzima bwahindutse bukaba bwiza

    Nyuma yo guhabwa amasomo n’ibikoresho, ababyeyi batangiye kudoda imyenda itandukanye

    Kuri ubu na bo bahangana ku isoko ry’umurimo kuko bafite ubumenyi n’ibikoresho bibibemerera

    Umuyobozi ushinzwe Imishinga mito n'Iciriritse muri RCEF, Ntirenganya Jean Pierre, yashimiye Rotary avuga ko yafashije imiryango Nyarwanda

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard, yasabye abahawe inkunga gukomeza kurangwa n’umwete

    Umwe mu banyamuryango ba RCEF wari kumwe na Ntirenganya Jean Pierre

    Umwe mu bayobozi ba Rotary bitabiriye iki gikorwa cyo gusura abatewe inkunga

    Abanyamuryango ba RCEF n’abayobozi muri Rotary Club Kigali Mont Jali bafashe ifoto nyuma yo gusura ibikorwa bakoze biteza imbere abaturage

    Abasuwe ni abakorera mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-ni-kose-ku-bafashijwe-na-rotary-club-kigali-mont-jali-kwiteza

  • Umuntu wabatijwe mu Mwuka Wera ashobobora kumwakwa? Wakora iki ngo agaruke? #rwanda #RwOT

    Ibyaha, kuyoborwa na kamere, kureka aho wajyaga uhurira n’Imana, kutagira urukundo bishobora gutuma Umwuka Wera yigendera, nyamara umuntu yari yarabonye umubatizo w’Umwuka Wera. Hari icyo usabwa gukora rero niba ibyo byarakubayeho!

    Iyo Imana iguhaye(ubatijwe mu) Mwuka Wera, ni nko gufata inzu ukayishyiramo amasinga y’amashanyarazi. Natwe burya imibiri yacu ni inzu y’Umwuka Wera, iyo Umwuka Wera aje mu bice 3 bigize umuntu( Umwuka, umubiri n’ubugingo), ajya mu gace k’itwa Umwuka, wa Mwuka Imana yahumekeye mu muntu ikimara kumurema aho yatuye.

    Twifashije urugero rw’inzu n’amashanyarazi, iyo umaze kuyubaka ukayesitaramo amasinga, ikiba gisigaye ukeneye ni ugushyiramo Kashipawa, hakazabaho n’ipoto izana umuriro kuburyo mbese inzu izaka. Umwuka Wera ajya azima mu muntu nk’uko umuriro mu nzu ujya uzima mu buryo nka bubiri: Hari ubwo umuriro ubura kubera amayinite yashizemo, cyangwa se iyo ku kigo gishinzwe gutanga umuriro igihe bakupye bitewe n’impamvu runaka. Hari nubwo rero umuriro bawukupa kubera ko ufitanye ikibazo n’icyo kigo, bagakupa kugeza igihe uzajya kwikiranura nabo kubw’icyo kibazo.

    Bijya binabaho rero mu buzima bw’umuntu iyo yananiranye ku Mana, Umwuka Wera akigendera, aho Imana ivuga ngo 'Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu'. Umuntu wese rero wigeze kubatizwa mu Mwuka Wera akawuzura, tugendeye ku rugero rwa ya nzu muri we amasinga aracyahari, ntabwo ameze nk’utagira Umwuka Wera. Icyo uba usabwa ni ukureba aho byapfiriye, habaye iki? Ntiwuve ko byarangiye, biracyashoboka ko Umwuka Wera yakugarukira.

    Reka twongere tubirebere ku rundi rugero rw’umubyeyi wonsa: Umuntu wigeze konsa (wabyaye), umwana hanyuma akaba amaze imyaka nk’icumi yaracuze cyangwa wenda atakibyara, ubwo yigeze yonsa aramutse ariye isombe, akanywa igikoma bakamuzanira agahinja burya yakonsa. Umuntu wese wazimye mu Mwuka iyo amenye aho bipfira, ntibisa nk’utarigeze kubatizwa mu Mwuka Wera, uwo muntu iyo ahindukiye Umwuka Wera yongera kumugarukira.

    Ni ibiki bizimya Umwuka Wera

    Gutakaza Urukundo: Umuririmbyi yagize ati' Mu gihe ubona ko utagifite urukundo, menya ko Umwuka Wera yabonye ko uyoborwa n’umubiri wawe akigendera. Iyo wirukanye Umwuka Wera bitewe nuko uyoborwa n’umubiri wawe, arigendera ariko ntabwo ajya kure aba hafi yawe ategereje ko wamubwira uti garuka. Iyo uyoborwa na kamere, Umwuka Wera arigendera.

    Ikindi ni ibyaha: ibyaha byiruka Umwuka w’Imana mu buzima bwacu

    IKindi ni ukureka aho uhurira n’Imana: Mu mwuka w’Imana habamo konegisiyo( connection), nshobora kuba mfite telephone yanjye, ariko iri ahantu hatari amarezo.

    Ukwiye kumenya ngo nihe mpurira n’Imana nkagira ibihe byiza: N’indirimbo ndirimba, ni amasengesho? Uko ugabanya ibihe byawe n’ubusabane bwawe n’Imana, niko n’ibihe byo gusenga bishira. Niba warasengaga nijo ukabireka, uko ugena ubizimya bigera aho bikazima. Icyo usabwa ni ukongera ugakora ibyo wakoraga mbere, Bibiliya iravuga ngo 'Ibuka aho wavuye ukagwa ukore imirimo nk’iyambere’.

    Ntabwo Umwuka Wera ajya kure y’umuntu yigeze kubamo

    Impamvu Umwuka Wera atajya ajya kure, ni uko haba hari ibimenyetso biba muri uwo muntu, hari ibikoresho bye bigihari. Aba ameze nk’umuntu washatse akabyara abana muri urwo rugo, ntushobora guhakana ko utabyaye n’ubwo waba warashwanye n’uwo mwashakanye. Abana mu fitanye, uko mwabanaga, ntushobora gusiba ayo mateka. Bibiliya itubwira umwana w’ikirara ko yisubiyemo, agasubira iwabo. None se hari uwamujyanye iwabo? Yari ahazi, yisubiyemo asubira iwabo.

    Nk’uko uwo mwana yisubiyemo, niko n’umuntu wese azi ibihe yagiraga, niwe uzi ukuntu yasengaga, Umwuka Wera ntiyagiye kure ye ahubwo ikibazo kiri kuri we. Ntabwo ikibazo kiri ku Mwuka cyangwa ku Mana.

    Kubera iki Umwuka Wera atajya kure y’umuntu wigeze kumubatizwamo?

    Umwuka Wera ni Imana! Si ikintu, si ukuntu, ntabwo ari indimi ni Imana. Imana se yajya kure y’umuntu akabaho? No kuba wumva ubutumwa nabwo ni Umwuka Wera ukuriho, no kuba ukijya mu rusengero ukumva ijambo ry’Imana, byose byakwereka ko Umwuka atakugiye kure.

    Umwuka Wera ntabwo yakugiye kure, kora ibyo usabwa : kugira urukundo, wihane ibyaha, uhuze ijambo ry’Imana n’ubuzima ubamo, reka kuyoborwa na kamere. Umwuka Wera azongera akugarukire, Amen!

    Iyi nyigisho yatambukijwe na Pasiteri Emmanel UWAMBAJE kuri Snai Tv, yose wayireba hano

    Source: Snai Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuntu-wabatijwe-mu-Mwuka-Wera-ashobobora-kumwakwa-Wakora-iki-ngo-agaruke.html

  • Abapolisi b'u Rwanda bahuguwe ku kurinda abana kwinjira mu gisirikare no mu bikorwa by'intambara – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa arimo guhabwa Abapolisi b'u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi. Aya mahugurwa azamara iminsi itanu ari gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cyita ku bana, amahoro n'umutekano cya General Romeo Dallaire (The Dallaire Institute for Children, Peace and Security).

    Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro aya mahugurwa wayobowe n'Umuyobozi wa Polisi Uungirije ushinzwe imari n'ubutegetsi, DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza, hari uhagarariye Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Renate Charlotte Lehner n'Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi riri i Musanze, CP Christopher Bizimungu.

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa, DIGP/AF Ujeneza yongeye kwibutsa abitabiriye amahugurwa ko mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi hakigaragara abahohotera abana bakabashora mu bikorwa by'intambara aho binjizwa mu gisirikare bagahabwa intwaro.

    Yavuze ko Polisi y'u Rwanda igomba guhaguruka ikarwanya ahakigaragara bene ibyo bikorwa bihabanye n'amahame n'amategeko y'umuryango mpuzamahanga.

    Ati “U Rwanda nk'umunyamuryango wa Loni ndetse tukaba dufite abapolisi bajya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye mu kubungabunga amahoro tugomba kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare ndetse no kubakoresha mu mitwe yitwaje intwaro.”

    “U Rwanda rubinyujije mu nzego zarwo harimo na Polisi y'u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amahame yo kubaha uburenganzira bwa muntu turengera abasivili ahagaragara ihohotera n'amakimbirane.'

    Yakomeje agaragaza ko abana aribo bakunze guhohoterwa iyo hari amakimbirane n'intambara, avuga ko ariyo mpamvu u Rwanda rugomba guhugura abapolisi barwo kugira ngo aho bazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bazabashe kurengera abana.

    Ati “Mwebwe mugiye guhugurwa, mu minsi iri imbere muri mubazajya bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahabaye intambara n'amakimbirane. Ni ngombwa ko mugira ubumenyi bw'ibanze mu gukemura ibibazo bijyanye n'ihohotera rikorerwa abana mu bihe by'intambara aho usanga bashorwa mu ntambara.”

    ” Aya mahugurwa mugiye guhabwa namwe muzayageze ku bandi kugira ngo tugire abapolisi bari hano mu gihugu babisobanukiwe ndetse n'abagiye mu butumwa mu mahanga nabo bagende babisobanukiwe.'

    Renate Charlotte Lehner wari uhagarariye Ambasade y'u Budage yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe.

    Yavuze ko abana bari mu kigero cy'imyaka 9 barimo kwinjizwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko atari bishya muri iki gihe kuko mu gihe cy'intambara ya kabiri y'Isi yose byarabaye ndetse no mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byagaragaye.

    Ati “Mu gihe cy'Intambara ya kabiri y'Isi binjizaga abana mu gisirikare ndetse bakanakoreshwa mu bikorwa by'intambara, no mu 1994 mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byarabaye. Ariko se itandukaniro ry'uyu munsi ni irihe? Uyu munsi dufite abapolisi n'abasirikare nkamwe muri hano murimo guhugurirwa ku kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare no mu makimbirane. Hano muzahakura ubumenyi bujyanye no kwambura abana intwaro no kubarinda ku buryo bazumva batekanye kubera mwebwe.'

    Yakomeje agaragaza ko imibare y'abana bashorwa mu bikorwa bya gisirikare no mu ntambara igenda irushaho kwiyongera aho ubu bagera mu bihumbi 250 hirya no hino ku Isi. Yavuze ko bamwe muri abo bana bari mu kigero cy'imyaka 9 usanga bakoreshwa imirimo yo mu rugo, abakoreshwa nk'intasi ndetse n'abazamu barinda ingo abandi usanga bakoreshwa mu bikorwa by'ubwiyahuzi biturikirizaho ibisasu.

    Renate Charlotte Lehne yasoje avuga ko yizeye umusaruro uzava mu mahugurwa arimo gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cya Romeo Dallaile kigamije kwita ku bana, amahoro n'umutekano.

    Ati' Rwose ndizera ko binyuze muri ibi bikorwa by'amahugurwa muzaba urugero rwiza ku y'andi mahanga. Nshobora kubwira umuhungu wanjye, dushobora kubwira abana bacu, abuzukuru bacu ko batekanye , ko nta bana bagomba kuzongera kurwana mu ntambara ukundi.'

    Yavuze ko yizera cyane ubushobozi bw'abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda bahugurirwa kujya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye ku Mugabane w'Afurika n'ahandi. Avuga ko batagomba kuba abajyanama gusa ko ahubwo bagomba kuba ubuhungiro bw'abana babahungiraho bashaka gucika abashaka kubinjiza ku gahato mu gisirikare.

    Abapolisi b’u Rwanda 25 batangiye guhabwa amahugurwa ku kurinda abana kwinjizwa mu bikorwa by’intambara

    Renate Charlotte Lehner wari uhagarariye Ambasade y’u Budage yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe

    Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi riri i Musanze, CP Christopher Bizimungu ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa

    Nyuma y’umunsi wa mbere w’aya mahugurwa abayitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-b-u-rwanda-batangiye-amahugurwa-ku-kurinda-abana-kwinjira-mu

  • Uburwayi mutamenye bwazonze Miss Vanessa Raissa Uwase (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Vanessa Raissa Uwase, yavuze ko yahuye n’uburwayi bw’ihungabana bwatumye agera mu cyiciro cyo kuba yakwiyambura ubuzima.

    Tariki ya 8 Nzeri 2020, Raissa Vanessa Uwase abinyujije kuri WhatsApp Status, yatangaje ko yari agiye kwiyahura habura gato abuzwa na nyina ndetse n’umuvandimwe we.

    Icyo gihe yagize ati'Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si!'

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Miss Raissa Vanessa Uwase yavuze ko yahuye n’ikibazo cy’indwara y’ihungabana ari nayo yatumye atekereza kuba yakwiyambura ubuzima.

    Ati'Nagiraga ihungabana n’ubwo ubu ryakize, ni rimwe aho umuntu ahinduka aho wari wishimye ukumva urababaye cyangwa se wari ubabaye bakabona urishimye.'

    Yakomeje avuga ko n’ubwo yabyanditse ariko bidasobanuye ko yari kubikora ahubwo iyo ndwara niko iteye, ituma umuntu avuga cyangwa yandika ibyo atanakora.

    Ati'Kwandika kuriya ntabwo byari bisobanuye ngo ngiye kwiyambura ubuzima, sinzi ukuntu nabisobanura, abazi iyo ndwara babisobanukirwa cyangwa abaganga, ni kwa kundi ibintu bigufata ukaba wakandika ibintu ariko utanabasha kubikora ariko ukabyandika.'

    Kujya kwandika biriya ngo yarabyutse yumva ariyanze, yanze abantu bose ahitamo kwandika kuriya ariko ntibyari bivuze ko agiye kubikora ngo yiyambure ubuzima.

    Miss Raissa Vanessa yakomeje avuga ko ari byiza kumenya ikibazoa ufite kuko yaje kukimenya ajya no kwivuza ubu akaba yarivuje mu gihe cy’amezi 3 aho yajyaga kureba umuganga(therapist) gatatu mu cyumweru, ubu avuga ko byakize ameze neza cyane.

    Uwase Raissa Vanessa yahuye n’ikibazo cy’ihungabana

    Ihungabana ryamuteye kwandika ibintu atakora

    Ubu ngo ameze neza yarakize nta kibazo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburwayi-mutamenye-butamenye-bwazonze-miss-vanessa-raissa-uwase-video

  • Abapolisi b’u Rwanda bahuguwe ku kurinda abana kwinjira mu gisirikare no mu bikorwa by’intambara –

    Ni amahugurwa arimo guhabwa Abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi. Aya mahugurwa azamara iminsi itanu ari gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cyita ku bana, amahoro n’umutekano cya General Romeo Dallaire (The Dallaire Institute for Children, Peace and Security).

    Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi Uungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza, hari uhagarariye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Renate Charlotte Lehner n’Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi riri i Musanze, CP Christopher Bizimungu.

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa, DIGP/AF Ujeneza yongeye kwibutsa abitabiriye amahugurwa ko mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi hakigaragara abahohotera abana bakabashora mu bikorwa by’intambara aho binjizwa mu gisirikare bagahabwa intwaro.

    Yavuze ko Polisi y’u Rwanda igomba guhaguruka ikarwanya ahakigaragara bene ibyo bikorwa bihabanye n’amahame n’amategeko y’umuryango mpuzamahanga.

    Ati “U Rwanda nk’umunyamuryango wa Loni ndetse tukaba dufite abapolisi bajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro tugomba kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare ndetse no kubakoresha mu mitwe yitwaje intwaro.”

    “U Rwanda rubinyujije mu nzego zarwo harimo na Polisi y’u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amahame yo kubaha uburenganzira bwa muntu turengera abasivili ahagaragara ihohotera n’amakimbirane.”

    Yakomeje agaragaza ko abana aribo bakunze guhohoterwa iyo hari amakimbirane n’intambara, avuga ko ariyo mpamvu u Rwanda rugomba guhugura abapolisi barwo kugira ngo aho bazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bazabashe kurengera abana.

    Ati “Mwebwe mugiye guhugurwa, mu minsi iri imbere muri mubazajya bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahabaye intambara n’amakimbirane. Ni ngombwa ko mugira ubumenyi bw’ibanze mu gukemura ibibazo bijyanye n’ihohotera rikorerwa abana mu bihe by’intambara aho usanga bashorwa mu ntambara.”

    ” Aya mahugurwa mugiye guhabwa namwe muzayageze ku bandi kugira ngo tugire abapolisi bari hano mu gihugu babisobanukiwe ndetse n’abagiye mu butumwa mu mahanga nabo bagende babisobanukiwe.”

    Renate Charlotte Lehner wari uhagarariye Ambasade y’u Budage yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe.

    Yavuze ko abana bari mu kigero cy’imyaka 9 barimo kwinjizwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko atari bishya muri iki gihe kuko mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose byarabaye ndetse no mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byagaragaye.

    Ati “Mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’Isi binjizaga abana mu gisirikare ndetse bakanakoreshwa mu bikorwa by’intambara, no mu 1994 mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byarabaye. Ariko se itandukaniro ry’uyu munsi ni irihe? Uyu munsi dufite abapolisi n’abasirikare nkamwe muri hano murimo guhugurirwa ku kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare no mu makimbirane. Hano muzahakura ubumenyi bujyanye no kwambura abana intwaro no kubarinda ku buryo bazumva batekanye kubera mwebwe.”

    Yakomeje agaragaza ko imibare y’abana bashorwa mu bikorwa bya gisirikare no mu ntambara igenda irushaho kwiyongera aho ubu bagera mu bihumbi 250 hirya no hino ku Isi. Yavuze ko bamwe muri abo bana bari mu kigero cy’imyaka 9 usanga bakoreshwa imirimo yo mu rugo, abakoreshwa nk’intasi ndetse n’abazamu barinda ingo abandi usanga bakoreshwa mu bikorwa by’ubwiyahuzi biturikirizaho ibisasu.

    Renate Charlotte Lehne yasoje avuga ko yizeye umusaruro uzava mu mahugurwa arimo gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Romeo Dallaile kigamije kwita ku bana, amahoro n’umutekano.

    Ati” Rwose ndizera ko binyuze muri ibi bikorwa by’amahugurwa muzaba urugero rwiza ku y’andi mahanga. Nshobora kubwira umuhungu wanjye, dushobora kubwira abana bacu, abuzukuru bacu ko batekanye , ko nta bana bagomba kuzongera kurwana mu ntambara ukundi.”

    Yavuze ko yizera cyane ubushobozi bw’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bahugurirwa kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ku Mugabane w’Afurika n’ahandi. Avuga ko batagomba kuba abajyanama gusa ko ahubwo bagomba kuba ubuhungiro bw’abana babahungiraho bashaka gucika abashaka kubinjiza ku gahato mu gisirikare.

    Abapolisi b’u Rwanda 25 batangiye guhabwa amahugurwa ku kurinda abana kwinjizwa mu bikorwa by’intambara

    Renate Charlotte Lehner wari uhagarariye Ambasade y’u Budage yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe

    Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi riri i Musanze, CP Christopher Bizimungu ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa

    Nyuma y’umunsi wa mbere w’aya mahugurwa abayitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

  • Ibuka iratabaza ku bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yabaye ndanze –

    Ahishakiye avuga ko bibabaje kuba mu gihe hibukwa ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakiboneka ingero nyinshi z’ingengabitekerezo ya Jenoside agasanga imbaraga zidakwiye kugabanuka ahubwo zikwiye kwiyongera.

    Ati “Uyu munsi haracyaboneka ingengabitekerezo mu byiciro byose, imibare yaragabanutse ugereranyije n’iyabonekaga mu myaka ya 2010 ariko biracyari ikibazo gikomeye kuba ikiboneka, birakwiye ko twongera imbaraga mu guhangana na yo ikigaragara aho kuzigabanya”.

    Yagarutse ku cyuho kiri mu miryango ahakiboneka ingengabitekerezo yo ku ishyiga no mu burezi aho abarimu bamwe na bamwe bihunza kwigisha amateka ya Jenoside.

    Yagize ati “Ikibazo si ibitabo, ahubwo igikomeye ni ukumenya ngo ni nde wigisha ya masomo kuko uyu munsi hari uburyo butandukanye bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Usanga bamwe kubabwira kwigisha aya mateka babyitarutsa, bati ‘araremereye, birabakomeretsa, ntidukwiye kubishyira mu bana.’”

    Ahishakiye ahamagarira abarimu kubanza kumenya amateka mbere yo kuyigisha bityo amashuri akaba isoko yo kuvomwaho umuti w’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko rivomwaho n’umubare munini w’urubyiruko ndetse umurongo mwiza igihugu cyahisemo ukaba ukwiye kurindwa.

    Ashima ibyemezo byafashwe n’ibifatwa n’ubuyobozi kuko ibyakozwe ari byinshi, impinduka zikaba zigaragara ariko ko kwigisha ari uguhozaho kuko cyatwaye ubuzima abarenga miliyoni nta rwego rukwiye kukijenjekera.

    Abantu bose ngo bakwiye guhuriza hamwe imbaraga kuko kurandura ingengabitekerezo mu burezi no mu rubyiruko ari ikintu cy’ibanze.

    Kuri iyi nshuro Jenoside yibukwa ku nshuro ya 27, mu Rwanda habonetse ingero z’ingengabitekerezo yayo zigera ku 100 mu gihe umwaka wawubanjirije hari habonetse izigera kuri 200.