Kugirango umuti uze kugera neza mu gutwi, ni byiza ko umuyoboro w'ugutwi uba uringaniye neza. Ugutwi ugiye gusukura niko kuba kuri hejuru, bishobotse wabikora uryamiye urubavu
5. Sukamo umuti buhoro buhoro
Fatira icyo ukoresha hafi y'umwinjiro w'ugutwi, ntiwinjizemo imbere ariko noneho ujye ukandiramo umuti buhoro buhoro. Kuko utabyikorera ni byiza ko uwubikora akurukiza izi nzira.
Gusa niba wakoresheje hydrogen peroxide ushobora kumva ikimeze nk'igihu mu gutwi, ibyo ni ibisanzwe ntibigutere ubwoba
Freddie Figgers yahawe mudasobwa ye ya mbere afite imyaka icyenda. Yari ishaje kandi ntiyakoraga ariko yabaye intango y'urukundo rw'ikoranabuhanga ryamuhinduye umuvumbuzi, rwiyemezamirimo n'umuherwe mu bijyanye n'itumanaho, ibintu bacye bari gutekereza ko byamubaho nyuma y'ubuzima bwe bwari bukomeye mu ntangiriro. ( Ni ubuhamya bw'inkuru y'ubuzima bwari bushaririye bw'uyu muherwe ariko bwamugize ukomeye ubu. Inkuru dukesha BBC).
'Ntugatume uburyo ubayemo busobanura uwo uri we.' Iyo ni inama imwe rwiyemezamirimo w'imyaka 31 y'amavuko Freddie Figgers ashaka kugira abandi. Igihe yari afite imyaka umunani, yabajije se, Nathan, uburyo yavutsemo, ndetse igisubizo yahawe ntiyakibagiwe.
Freddie akiri muto.
Yagize ati, 'Umva ngiye kubikubwira ntaca ku ruhande, Fred. Nyoko ukubyara mu nda, yaragutaye, kandi jyewe na Betty Mae, ntitwashakaga kukujyana mu mazu arera abana noneho tukugira uwacu, kandi uri umuhungu wanjye,'.
Freddie yatowe aho yari yaratawe hafi y'iyarara, aho bata imyanda akiri uruhinja mu cyaro cya Florida. Avuga ati 'Igihe yambwiraga ibyo, nagize nti, 'Ok ndi umwanda,' kandi numva ko ntashakwa. Ariko yamfashe ku rutugu rwanjye aravuga ati, 'Umva, ntuzatume ibyo bigukoroga'.
Nathan Figgers yakoraga mu mirimo yo gusana naho Betty Mae Figgers yari umuhinzikazi. Bari batuye I Quincy, agace k'icyaro karimo abantu 8.000 mu majyaruguru ya Florida, kandi bari mu myaka ya za 50 igihe Freddie yavukaga mu 1989.
Bari barareze abandi bana benshi, ariko bafashe icyemezo cyo gufata Freddie igihe yari amaze iminsi ibiri avutse, bamurera nk'umuhungu wabo. Freddie avuga ko bamuhaye urukundo rwose yashakaga ariko abandi bana bo muri Quincy bashoboraga kuba abagome.
Nathan Figgers, na Freddie bari kumwe na Betty Mae (iburyo).
Byageze aho se akajya ajya ku mutegerereza aho bisi yahagararaga akamuherekeza mu rugo, ariko abana bamwazaga na Nathan, Freddie yibuka, bavuga, 'Ha ha, reba uriya musaza n'akabando'.
Mu gihe Freddie yari ahangayitse, Nathan na Betty Mae bari intwari, ikitegererezo. Agira ati:' Buri gihe nabonaga data afasha abantu, ahagarara ku muhanda agafasha abantu atazi, agaburira abatagira aho barara.' 'Yari umugabo utangaje, kandi kuba baramfashe bakandera, uwo ni we mugabo nshaka kuba'.
Mu mpera z'icyumweru Freddie na Nathan batwaraga imodoka hafi y'ahamenwaga ibishingwe, bareba ibintu bifite umumaro byabaga byatawe na banyirabyo. Freddie by'umwihariko yari afite intumbero kuri mudasobwa.
Betty Mae na Nathan Figgers.
Freddie ati:' Hari imvugo imaze igihe ivuga ngo, 'Umwanda w'umugabo umwe ni umutungo w'undi mugabo,' 'kandi namye ntangazwa na mudasobwa. Nashakaga mudasobwa ariko icyo gihe ntitwashoboraga kuyigondera'.
Cyera kabaye, umunsi umwe igihe Freddie yari afite imyaka icyenda, bagiye mu iduka ryitwa Goodwill ricuruza ibintu bya caguwa (second-hand), aho babonye mudasobwa yamenetse yo mu bwoko bwa Macintosh.
Freddie ati:' Twaganiriye n'uwacuruzaga aravuga ati 'rero, ndayibaha ku madolari 24 ($24), noneho tujyana mudasobwa mu rugo ndishima cyane.' Yakundaga gukina n'amaradiyo yabaga yakusanyije, amasaha yibutsa igihe cyangwa VCR Nathan yari yarakusanyije, noneho iyi mudasobwa ya mac yari yarapfuye aba ari yo yibandaho.
Freddie aragira ati:' Igihe nayigezaga mu rugo ikanga kwaka, narayihambuye, mu gihe nari ndi kuyireba imbere, nabonye utwuma twari twarapfuye. Nari mfite utwuma duteranya mfite na radiyo n'amasaha y'igihe, noneho mfata utwuma two muri radiyo ya papa ndushyira mu gice cy'insiga'.
Avuga ko nyuma yo kugerageza inshuro 50, mudasobwa yaratse bituma yumva ko kuva icyo gihe yari agiye kumara ubuzima bwe akora mu ikoranabuhanga. Agira ati: 'Iyo mudasobwa yasimbuye umubabaro wose natewe no gusererezwa'.
Freddie Figgers akiri umwana.
Igihe cyose yibasirwaga ku ishuli, avuga ko buri gihe yatekerezaga, 'Si jye ubona ngeze mu rugo ngakina na mudasobwa yanjye'.
Yari afite imyaka 12 igihe ubuhanga bwe bwatangiraga kubonwa n'abandi. Mu mahuriro ya nyuma y'amasomo ku ishuli, igihe abandi bana babaga bakina mu kibuga, Freddie yajyaga muri laboratwari y'ishuli gukora mudasobwa zabaga zapfuye.
Umuyobozi wa gahunda za nyuma y'ishuli yari umuyobozi wa Quincy, noneho igihe yabonaga ibyo, ko Freddie akora mudasobwa zapfuye, yamusabye kuza ku karere ari kumwe n'ababyeyi.
Ati' Igihe twageraga ku karere, yanyeretse mudasobwa zose inyuma mu cyumba, mana we, nka mudasobwa 100 zigerekeranye, aravuga ati, 'Ndashaka ko izi mudasobwa zikorwa'.
Kuva icyo gihe, Freddie yamaze buri munsi asana uwo murundo wa mudasobwa ku madolari 12 ku isaha. Agira ati:' Rwose ntibyari ukubera amafaranga,'. 'Nabonye amahirwe yo gukora ikintu nakundaga gukora kandi byaranshimishaga'.
Nyuma y'imyaka micye, amahirwe yo gukora amagahunda akoreshwa muri mudasobwa yarabonyetse. Quincy yari ikeneye uburyo bwo kugenzura urugero rw'umuvuduko w'amazi kandi hari ikigo cyari cyabaciye amadolari ibihumbi magana atandatu ($600.000) kugira ngo gikore gahunda ya mudasobwa.
Freddie yibuka umugenzuzi w'ibikorwa mu karere yagize ati, 'Hee, Freddie ni umuhanga muri mudasobwa, ahari ashobora kubidufashamo'. Noneho ndavuga nti: Nyakubahwa, umva, nimumpa amahirwe, nshobora gukora iyo gahunda. Yampaye ayo mahirwe nkora iyo gahunda ya mudasobwa kandi ikurikije ibyo bari bakeneye byose. Sinishyuwe $600.000, nahawe umushahara uhoraho njya mu rugo'.
Freddie Figgers igihe yari afite ya mudasobwa ya mbere ya Macintosh.
Byari igihe gikomeye mu buzima bwa Freddie. Yari afite imyaka 15, ariko ahitamo kuva mu ishuli ashinga ikigo cye gitunganya ibya mudasobwa, ababyeyi be baratangara. Ati: 'Bizeraga uburezi, umurimo n'izabukuru, kandi nashakaga guca urwo ruhererekane, nashakaga gukora ikintu gitandukanye.
Ikigo cya Freddie cyakomeje kugira imbaraga mu gihe nyuma y'imyaka micye, Nathan yatangiraga gufatwa n'indwara ya Alzheimer. Kimwe mu bimenyetso byari bibabaje ni uko yabyukaga nijoro agasubira mu bintu yabonye kuri televiziyo muri uwo mugoroba.
Ibi byateye icyo Freddie yita 'ikintu cyankuye umutima ku buryo butigeze bumbaho'. Byari nka saa munani z'igicuku, kandi papa yakundaga filimi yitwa Gunsmoke, aza mu cyumba cyanjye azi ko ari we [mukinnyi mukuru muri filimi] Matt Dillon. Yari afite imbunda mu kuboko arambwira ngoâ¦'Ndashaka ko uva mu mujyi’'.
Freddie avuga ko habaye 'gukirana gahoro', ariko yambuye se imbunda, amusubiza mu gitanda aramuryamisha. Cyakora amaze kubyuka mu gitondo, Nathan yari yagiye. Iki cyari ikindi kimenyetso cya Alzheimer's kandi byari byarigeze kubaho na mbere.
Rimwe na rimwe yajyaga yibagirwa kwambara imyenda mbere yo kujya hanze, ariko yashyiragamo inkweto ze. Ibi byateye Freddie guhimba ikintu cya mbere cyabyaye inyungu.
Freddie ati: 'Ubwo nafashe inkweto za papa, naciye umwenda w'imbere, nkora akantu katangaga umuriro ngashyira mu rukweto hamwe n'umuzindaro wa megahertz 90, indangururamajwi n'agakarita gahuriramo ibyo byose.' 'Nabishyize muri mudasobwa yanjye ibyo byari mbere y'uko amakarita ayobora ya Apple cyangwa Google yaduka noneho mbishyira mu nkweto zo mu bwoko bwa TomTom, Garmin.
'Papa yashoboraga rwose gutembera noneho ngakanda kuri mudasobwa nti: 'papa, uri he?' Numvikanaga ku ndangururamajwi ku rukweto rwe noneho akavuga ati: 'Fred, sinzi aho ndi!'.
Freddie rero yashoboraga kumenya aho se aherereye akoresheje akuma kagenzura ingendo bita GPS akajya kumureba. Avuga ko yakoze ibi nk'inshuro umunani. Nathan amaze kuremba, bamwe mu bo mu muryango we bashakaga ko ajya mu mazu agenewe abageze mu za bukuru, ariko Freddie yaranze. Ahubwo akajyana na se mu manama.
Freddie Figgers ari ingimbi.
Freddie ati: 'Ntiyigeze anta, ubwo rero sinari kumuta'. Iyo yasuraga abakiliya be, yamusigaga mu ntebe y'inyuma mu modoka itanga n'akuka gahehereye karinda ubushyuhe bwinshi, na radiyo iri kuvuga kandi imodoka ifunze.
Freddie ati: 'Igihe kimwe nari ndi mu nama noneho ndebera mu idirishyaâ¦mana we, papa yari yaciye mu idirishya ry'inyuma avamo yuriye.' 'Ubwo rero nari mpangayitse kandi byari biteye isoni, naragize nti 'ngomba kugenda'.
Freddie yasohotse mu nama ashimishwa no kumubona yicaye muri parike hafi aho.
Freddie yari afite imyaka 24 igihe Nathan yatabarukaga afite imyaka 81, mu kwezi kwa Mbere kwa 2014.
Freddie yari yagurishije akuma yahimbye kagenzura ingendo mu rukweto ku madolari miliyoni ebyiri n'ibihumbi Magana abiri ($2.200.000) ategereje ko amafaranga aza.
Nathan yamye ashaka gutunga imodoka yo mu bwoko bwa 1993 Ford n'ubwato bwo kurobesha ariko Freddie n'ubwo yari afite ubushobozi bwo kubigura, igihe cyari cyarenze.
Freddie ati: 'Ibyo byamfunguye amaso kandi binyigisha ko amafaranga ntacyo avuze uretse kuba igikoresho, kandi ngiye gukora ikintu cyose mu bushobozi bwanjye kugira ngo isi nyigire ahantu heza mbere y'uko nyivaho. Kuba nzi papa ntiyari akize na gato, ariko [yagiriye abantu benshi akamaro] kandi ndashaka rwose gufata neza umuntu wese mpura nawe no gufasha uwo nshoboye wese'.
Muri iki gihe, Freddie yari yaramaze guhimba akandi kuma k'ubwenge, nako gatewe n'ibyo yanyuzemo, aha noneho mu rugendo yagiriye muri leta ya Georgia igihe yari afite imyaka umunani, ajya gusura nyirarume wa nyina.
Ati ' Igihe twageraga ku nzu ye mama na papa barimo bakomanga ku rugi ariko ntaze. Noneho papa aravuga ati, 'Hey Fred, ushobora kurira mu idirishya ugafungura umuryango?'.
Freddie yinjiye imbere, afungura urugi. Yabonye umuvandimwe we yicaye mu ntebe hafi y'umuriro atekereza ko byose byari bimeze neza. 'Papa yaramwegereye nibuka aya magambo, papa yahamagaye mama aravuga ngo, 'Betty Mae, yapfuye'.
Umuvandimwe wa Freddie yarahwereye azira indwara y'igisukari (diyabeti). Freddie ati: 'Iyo utekereje umuntu urwaye diyabeti, iyo asuzumye isukari mu maraso ye bagomba kubyandika, ariko nka nyirarume wa mama wabaga mu gace k'icyaro, n'ubwo yabyandikaga nta muntu yari afite wo kubigenzura'.
Bityo, ku myaka 22, Freddie yakoze akuma gapima isukari kagasangiza ibipimo umuvandimwe wa hafi ako kanya kandi kakongera amakuru y'ibipimo ku ifishi y'ikoranabuhanga umuganga ashobora kubona. Niba isukari iri mu maraso y'umuntu iri ku rugero rudasanzwe, akuma kohereza ikimenyetso kiburira.
Ariko Freddie yari yatangiye undi mushinga munini. Yari azi ko byinshi mu bice by'icyaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitari bifite uburyo bwa interineti ya 2G na 3G kandi muri icyo gihe abantu bo muri Quincy bari bagikoresha interineti bahamagaye kuri telefoni, ifite urusaku rwihariye n'ijwi riranguruye risaraye.
Yashakaga kuzana itumanaho muri utu duce tw'icyaro kandi mu 2008 yasabye uruhushya rwo gutangiza umushinga we w'ikigo cy'itumanaho. Ati: 'Nagombaga gukoresha inyandiko nsaba ubufasha nerekana ko ibigo binini bitazazana ibikorwaremezo byabyo mu cyaro ahari abaturage batarenze 1.000'.
Ntibyari byoroshye. Ndetse, anavuga ko, byamusabye kugerageza inshuro 394, kandi bimutwara amafaranga menshi. Ariko muri 2011, ku myaka 2, Freddie yabaye umuntu ufite ikigo cy'itumanaho muto muri Amerika. Ukurikije amakuru ya NBC News, Figgers Communication kiracyari ikigo cyonyine cy'itumanaho gifitwe n'umwirabura mu gihugu.
Mu minsi ya mbere Freddie yikoreraga akazi ku giti cye byaba ari ugutunganya umunara no gukora insinga zitanga interineti. Yatangiye atanga serivisi mu duce tw'icyaro mu majyaruguru ya Florida n'amajyepfo ya Georgia, hafi ya Quincy, kandi ikigo cyaragutse. Muri 2014, Freddie yatangije telefoni y'ikoranabuhanga, the Figgers F1, ifite akuma gakurikirana uko abantu bayikoresha ku buryo kayihagarika ku muvuduko wa kilometero 10 ku isha, bikabuza abantu kwandika ubutumwa batwaye imodoka.
The Figgers F3, yagiye ku isoko muri 2019, ikoranye ikoranabuhanga rituma yiyongera umuriro idakoresheje umugozi igihe cyose telefoni iri mu ntera ya metero eshanu z'ahantu hari akuma kazwi nka 'super base charger', akuma kagitegereje uruhushya rw'urwego rutanga impushya mu itumanaho muri Amerika, FCC.
Kwamamaza F3 byateje impaka, bamwe mu bandika kuri interineti bavuga ko serivisi zayo zose zitari zijyanye n'igihe kandi ko bari babyizeye. Freddie yabwiye BBC ati:' Intego yacu ni ugutanga ukuri n'umucyo ari nako dutanga ireme n'ibikoresho bikomeye ku giciro kidahenze'.
Nyina wa Freddie w'imyaka 83, nawe ubu yatangiye kugira Alzheimer's. Avuga ko aterwa ishema n'ibyo Freddie yagezeho kandi ko akuma gapima isukari yo mu maraso, kashoboraga kuba karatabaye ubuzima bwa nyirarume, ari 'ikintu kidasanzwe'.
Freddie yashakanye na Natlie Figgers, umunyamategeko, mu mwaka wa 2015 ndetse bafitanye umwana w'umukobwa. Hamwe n'ibikorwa by'ubucuruzi bwe, afite ikigo gishora mu burezi n'imishinga y'ubuzima kikanafasha abana n'imiryango batishoboye.
Zimwe muri gahunda ziheruka zarimo gutanga imfashanyo y'amagare ku bana baba mu bigo bibarera, n'ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bihabwa abakora mu rwego rw'ubuganga mu kurwanya icyorezo cya coronavirusi.
Freddie avuga ko inama y'ingenzi iruta izindi yaha umwana we w'umukobwa ku buzima yaba ari 'kudatezuka, uko isi yaba ikonje kose,' kandi akagerageza kugira icyiza akora ku buzima bw'umuntu wese uhura nawe, Ni ubutumwa se wa Freddie wari ku isonga mu bamushyigikiye, Nathan, yari kwemeranya nawe.
Ubwo hari mu mukino ufungura irushanwa ry'amakipe y'ibihugu byo ku mugabane w'i Burayi, ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yatsinze ikipe ya Turkiya ibitego bitatu ku busa iba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa nk'iri ry'i Burayi.
Hari mu mukino wabereye kuri Stadio Olympico y'i Roma witabiriwe n'abafana ibihumbi 16, iyi kipe yahatsindiye Turkiya ibitego bitatu ku busa byatsinzwe na Lorenzo Insigne, Ciro Immobile ndetse na Merih Demiral witsinze igitego kimwe.
Ikipe y'igihugu y'u Butaliyani ikaba ariyo yabanje igitego cya mbere ubwo hari mu gice cya kabiri cy'umukino kigitangira, kuko ubwo hari ku munota wa 53 w'umukino nibwo Merih Demiral yitsinze igitego ku mupira wari uvuye ku ruhande, iki gitego cyaje gukurikirwa n'icyakabiri cyatsinzwe na Ciro Immobile ku munota wa 66.
Gutsinda uyu mukino kw'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani itozwa na Roberto Mancini byatumye iba ikipe ya mbere yo ku mugabane w'i Burayi itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura imikino ihuza amakipe yo ku mugabane w'i Burayi.
Ubwo umukino wari ugeze mu minota ya nyuma , ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Lorenzo Insigne ku munota wa 79 w'umukino.
Uyu mukino ukaba wabanjirijwe n'ibirori byo gufungura iyi mikino izabera mu mijyi itandukanye yo mu bihugu 11 byo ku mugabane w'i Burayi, ibi birori bikaba byafunguwe n'umuhanzi Andrea Bocelli ufite ubumuga bwo kutabona.
Iyi mikino ihuza ibihugu byo ku mugabane w'i Burayi irakomeza kuri uyu wa gatandatu aho u Busuwisi na Pays de Galles saa cyenda z'amanywa, ni umukino uri bubere mu gihugu cya Azerbaïdjan, Danemark irahura na Finlande saa kumi mu gihe ku isaha ya saa tatu z'ijoro u Bubiligi burakina n'u Burusiya kuri Stade de Saint-Pétersbourg.
Iyi nkuru yavugishije abantu kubera impamvu nyinshi, zirimo ubwiza bw’iyi magazine, ibitekerezo n’abanditsi bayo, ibiciro bamwe banenze abandi bagashima ndetse n’igitekerezo cy’uko mu Rwanda hagiye gutangira Magazine nshya, nyuma y’imyaka myinshi itangazamakuru ryandika ku mpapuro riri mu manga, ari nacyo cyatumye abenshi bibaza umwihariko wayo, dore ko yisanze ku isoko ribogamiye cyane kuri internet, kurusha ibinyamakuru byandika.
Irindimuka ry’ibinyamakuru byandika ryatangiye byeruye mu myaka ya za 2008 na 2010, ubwo umubare munini w’Abanyarwanda batangiraga kumenya amakuru bayakuye kuri internet, bituma ibinyamakuru nka Izuba Rirashe, Imvaho Nshya n’Umusingi biva ku isoko, bimwe bigana internet, ibindi bifunga imiryango burundu.
Ibi si umwihariko w’u Rwanda, kuko no ku rwego mpuzamahanga ibinyamakuru byandika byatakaje isoko bitewe n’iterambere rya internet, kuko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagabanutseho 19% hagati ya 2009 na 2019, kandi ibi bizakomeza gutyo mu bihe biri imbere, kuko byitezwe ko hagati ya 2020 na 2029, ibitangazamakuru byandika bizongera kugabanukaho 19%.
Ni uwuhe mwihariko wa The PanAfrican Review Magazine?
Kimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza kuri The PanAfrican Review Magazine, ni umwihariko izanye ku isoko ry’u Rwanda, na cyane ko ikinyamakuru cyayo cyari gisanzwe gikorera kuri internet kuva muri Werurwe 2019, abantu bakibaza impamvu bibaye ngombwa ko abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review banatangiza Magazine, kandi bizwi ko ibinyamakuru byandika ku mpapuro biri kubura isoko ku rwego rw’Isi no mu Rwanda by’umwihariko.
Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bagize iri Huriro, Olivier Mushimire, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iyi magazine cyaturutse mu bantu bari basanzwe ari abasomyi babo.
Yagize ati “Ni abasomyi babisabye, kuko harimo abantu baba bifuza gusoma ziriya nkuru bafite uburyo bwiza bwo kuzitekereza, cyangwa se akazabona umwanya wo gusoma yitonze ari nko mu ndege cyangwa mu rugendo, rero barabisabye natwe tubona ko ari ngombwa.”
Yongeyeho ko gushyira inyandiko zabo muri Magazine, “bizatuma zishyirwa no mu masomero arimo n’ayo muri kaminuza, ku buryo byakoroha kuzikoresha mu bushakashatsi.”
Mushimire kandi yashimangiye ko iyi Magazine izanafasha abashyitsi b’u Rwanda “Kumenya amateka y’u Rwanda n’ahandi muri Afurika, bakamenya neza uko Abanyafurika batekereza umugabane wabo.”
Aha kandi ni na ho igitekerezo cyo gushinga The PanAfrican Review cyaturutse, kuko “Igamije kuvuga inkuru za Afurika mu buryo bwa nyabyo, bitewe n’uko hari igihe ibinyamakuru byo hanze bisebya Afurika mu nyungu z’ibihugu byabo, ariko ugasanga Abanyafurika ntibahabwa umwanya wo gusubiza ibyavuzwe ku Mugabane wabo.”
Ikibazo cy’inkuru zivuga nabi Afurika mu bihugu byateye imbere kimaze imyaka myinshi, akenshi bigaterwa n’uko Abanyafurika atari bo bivugira inkuru zabo, kandi ibinyamakuru bikunzwe muri Afurika bikaba ari ibikomoka mu bindi bihugu.
Nk’ubu ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Geo Poll mu 2020, bugaragaza ko mu bitangazamakuru bitanu bikunzwe muri Afurika karimo kimwe cyo kuri uyu mugabane. Birimo BBC y’Abongereza, DStv yo muri Afurika y’Epfo, CNN y’Abanyamerika, Al Jezeera yo muri Qatar ndetse na ITV y’Abongereza.
Dr. Kingsley Oluchi Ugwuanyi ni umwalimu w’indimi muri Kaminuza ya Nigeria, akaba ari nawe Mwanditsi Mukuru
Ibi bituma amakuru avugwa kuri Afurika, akenshi aba yateguye n’abantu batazi Afurika neza, ashobora kuza abogamye kandi bikagora Abanyafurika mu kunyomoza amakuru y’ibinyoma aba yavuzwe kuri Afurika.
Ibi bibazo ni byo The PanAfrican Review igamije gucyemura, kuko izajya ivuga inkuru za Afurika mu buryo bwa kinyafurika, bityo ubusesenguzi kuri uyu Mugabane butajya buvugwa mu rindi tangazamakuru, bikabonerwa umwanya muri iyi Magazine.
Imikorere ya The PanAfrican Review Magazine
Nubwo abanditsi ba The PanAfrican Review Magazine ari abakorerabushake, iyi Magazine ifite abanditsi b’ibanze bazajya bagenzura ko umurongo mugari ukurikizwa mu nyandiko wakira, ariko ubusanzwe ikazajya yandikwamo n’abantu bose bafite ibitekerezo bifuza gutambutsa, ariko “Bijyanye n’umurongo wo kwerekana Afurika mu isura yayo ya nyayo.”
Ku ubu iyi Magazine izajya isohoka kane mu mwaka, kuko Abanditsi ari abakorerabushake bafite indi mirimo ku ruhande ibabeshejeho. Nta ngingo imwe yihariye iyi Magazine izajya igarukaho, ahubwo ikazajya ivuga ku ngingo imwe ku ‘edition’ runaka.
Nk’urugero, muri edition y’iki gihembwe (Gicurasi-Nyakanga) ari na yo ya mbere, ingingo nyamukuru yaganiriweho ni ’u Rwanda’, kuko n’igitekerezo cyatangijwe n’Abanyarwanda biyunzweho n’abandi Banyafurika bakunze uyu mushinga.
Magazine ya The PanAfrican Review izanye umwihariko ku isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda, aho izajya yibanda ku busesenguzi bw’amakuru agaruka ku Mugabane wa Afurika
Byashoboka ko muri ‘Edition’ zizakurikiraho, hazaganirwa ku zindi ngingo zikomeye, zirimo nk’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’izindi ngingo ngari.
Mushimire ati “Ibi bizashoboka kuko Abanyafurika bafite inyota yo kuvuga amateka yabo, bafite inyota yo kuvuga ubuzima bwabo n’uko babayeho, kandi banafite inyota yo kumva inkuru zitandukanye n’izisanzwe zivugwa kuri uyu Mugabane…bafite inyota yo kumenya ukuri kw’Abanyafurika ku bintu bibera muri Afurika.”
Kuri ubu ikiri mu ntangiro, iyi magazine izatangira yandikwa mu Cyongereza ariko hari umugambi wo gushaka abanditsi bazajya bandika mu rurimi rw’Igifaransa kandi imirimo yo kwandika mu Gifaransa izatangira mu gihe cya vuba.
Kuri iyi edition ya mbere y’iyi Magazine ifite paji 100, hakozwe kopi 2 000 ziri kugurishirizwa muri Bourbon Coffee iri i Nyarutarama ndetse no kuri ‘Librarie Ikirezi’ ariko zikazongerwa mu minsi iri imbere.
Kopi imwe igura 5 000 Frw, ariko umuntu akaba yishyura 20 000 Frw ya kopi enye z’umwaka wose, ashobora kwishyurwa binyuze muri mobile money, ibi bikaba bigamije kumenya umubare w’abakeneye iyi Magazine kugira hatazakorwa kopi nyinshi zidakenewe kandi kuyikora bihenze, cyangwa se hagakorwa nke kandi hakenewe nyinshi.
Kuri ubu abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review bari gushaka aho bashyira izi Magazine mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo zajya zijyanwa hanze y’u Rwanda, binyuze mu miryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Mushimire yavuze ko batarafata umwanzuro wo kureba niba inkuru bazajya baba bakoresheje muri Magazine zishobora no gushyirwa kuri internet ku rubuga rwabo, avuga ko mu bisubizo barimo gusuzuma, harimo kureba niba batajya bashyira kuri internet inkuru zatambutse muri Magazine nyuma y’igihe runaka, cyangwa se bakazisohorera rimwe ariko n’ukoresha internet akishyura mbere yo gufungura izo nkuru.
Igitekerezo cya The PanAfrican Review gikomoka mu mateka y’u Rwanda
Igitekerezo cya The PanAfrican Review, nk’uko Mushimire yabitangaje, gikomoka mu mateka yihariye y’u Rwanda, yarubereye umusingi wo kubaka iterambere rishingiye ku kwigira no kwihesha agaciro.
Mushimire yagize ati “Igiterezo cyavuye mu mateka n’amahitamo Abanyarwanda bagize yatumye basohoka muri ayo mateka [mabi banyuzemo arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]…ni ibintu byavuye mu rugendo Abanyarwanda bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kwibohora no kwigira.”
Yongeyeho ko iyi “Magazine ari umusanzu wo gufasha mu kuzamura ijwi rya Afurika, Abanyafurika biteguye kwivugira.”
Edition ya mbere ya The PanAfrican Review yagizwemo uruhare n’abarimo Dr. Lonzen Rugira, ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi Magazine bwa mbere, Dr. Chika Ezeanya-Esiobu, Dr. Frederick Golloba-Mutebi, Dr. Alphonse Muleefu, Dr. Marie Maxime Umubonwa, Bernard Sabiti, Lionel Manzi, Olivier Mushimire, Ali Naka, Veronique Nyiramongi Mbaye ndetse na Dr. Kingsley Ugwuanyi ari nawe mwanditsi mukuru.
Bernard Sabiti ni umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri politiki ya Afurika
Dr. Frederick Golooba-Mutebi akaba ari umwalimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo, UNISA
Dr. Chika Ezeanya Esiobu nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi wibanda ku burezi
Veronique Nyiramongi Mbaye nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi aho yibanda ku ngaruka z’ubukoloni muri Afurika
Dr. Alphonse Muleefu, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda
Bizakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’Umutima mu Rwanda (HCRF-R), Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.
Amasezerano yo iki kigo yashyizweho umukono kuwa 11 Kamena 2021, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary.
Biteganyijwe ko kizubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu ndetse uyu mwaka ukazarangira imirimo itangiye nk’uko byatangajwe na The New Times.
Umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima mu Rwanda, Gisele Gatariki kizakurikirana iyi mirimo, yavuze ko igice cya mbere cyo kizamara amezi 18.
Yongeyeho ati “Iki kigo cy’indwara z’umutima kizatanga ubuvuzi ku bantu bose barwaye indwara z’umutima harimo izikenera kubagwa cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke. Duteganya ko imirimo yo kubaka iki kigo izatwara hagati y’imyaka ibiri n’itatu.Kizatangira gifite ubushobozi bwo kuvura abantu bagera ku 1000.”
Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami ry’Indwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yavuze ko iki kigo kije gukemura byinshi birimo guha ubutabazi indembe, gutanga ubufasha ku bantu bakeneye ubuvuzi bwihutirwa no kuvura abandi badafite ubushobozi buhagije, ndetse ko bizajya byitorezwamo abaganga bavura izi ndwara cyane cyane abavura abana.
Yongeyeho ati “Nk’urugero abana barenga 1000 bavuka bafite indwara z’umutima bakuye ku babyeyi babo babatwite kandi zikeneye kubagwa. Muri bo byibura 16 ni bo babagwa neza. Kubagwa birahenda ni yo mpamvu ibi bitaro bigiye kubakwa bizafasha abana benshi n’abakuru kubasha kwivuza babazwe.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze u Rwanda rufite intego yo kuzaba ikitegererezo mu buvuzi ndetse abantu benshi bakajya baza kwivuriza mu Rwanda.
Yagize ati “Iki kigo kizafasha mu kongera umubare w’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda, ndetse zize zitaje kuvura gusa ahubwo zije kwigisha no gukora ubushakashatsi.”
Amb. El Ansary we yavuzeko Misiri yiteguye gufasha u Rwanda muri gahunda yo kuzamura inzego z’ubuzima ndetse izahera kuri iki kigo cyigiye kubakwa kitazanga ubufasha ku barwayi bafite indwara z’umutima, gikore ubushakashatsi ndetse kinafashe n’abaganga kwimenyereza neza.
Indwara z’umutima ni zimwe mu zica abantu mu Rwanda bityo kuba hagiye kubakwa ibi bitaro bizaba igisubizo ku ubuzima bwa benshi.
Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary bashyira umukono ku masezerano yo kubaka yo ibitaro bizajya bivurirwamo abarwaye indwara z’umutima-
Umutegetsi mu muryango w'Ubumwe bwa Afurika( AU/UA) yabwiye BBC ko umugambi washyizweho wo gusaranganya inkingo za Coronavirus mu bihugu bikennye wateguwe ushingiye 'cyane ku bitekerezo bya Gikolonize'.
Ibi, Dr Ayoade Alakija, wungirije umuyobozi w'ihuriro rya Afurika rishinzwe gutanga inkingo (Africa Union Africa Vaccine Delivery Alliance for COVID-19, Auvda), yabivuze bucya haba inama ihuza ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi (G7), aho byitezwe ko abategetsi b'ibi bihugu bazatangaza umugambi wo guha inkingo ibihugu bitarashobora gukingira abantu babyo mu buryo bw'imfashanyo.
Yagize ati: 'Ingorane ya mbere ya Covax ni uko itagishije inama, yashinzwe hisunzwe ivyiyumviro/ibitekerezo bya gikoloni. Ntibigeze baza kutubaza twebwe abanya Afrika, ntibigeze baza kubaza abatuyobora, ntibigeze baza kubaza abanyagihugu bacu. 'None ushaka bigende gute?' '.
Dr Alakija, avuga ko iyo baza kubaza, Auvda yari kubabwira ko yifuza gukingira hagati ya 60% na 80% by'abanyagihugu ba Afrika. Avuga ko Covax ubwayo isa n'iyibaza ko gukingira 20% by'abanyagihugu bose ba Afrika bizaba bihagije.
Avuga ko uyu mugambi wonyine udashobora gukemura ibibazo by'inkingo ku Isi. Ati: 'Ndatekereza ko ari yo yabaye intandaro yo kudashobora kwigurira inkingo zacu bwite, kwishakira inkingo zacu twebwe nyine, ni uko twabwiwe ko Covax ihagije'.
Akomeza ati' Uriyicarira aho ukareka ngo Covax izaguha ibyo ukeneye byose'. Muri kino gihe nkuko BBC ikomeza ibitangaza, hari impungenge zigenda ziyongera ko ikena ry'inkingo mu bihugu byinshi bya Afrika ririmo riradindiza igihe cyo gutanga inking zigira kabiri za Covid.
Umuryango w'Abibumbye-ONU hamwe n'ikigo cya Afrika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) basaba ibihugu bifite inkingo z'umurengera ko byazitanga mu turere twa Afrika tuzikeneye.
Umukinnyi wa APR FC n’Amavubi ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif yakuwe mu mwiherero w’iyi kipe nyuma yo gufatwa yasohotse nta ruhushya yabiherewe n’ababishinzwe.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero w’iyi kipe ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu, agenda nta ruhushya agaruka saa munani z’ijoro aho byavugwaga ko yaje yasinze, ubuyobozi buramufata buhita bumukura mu mwiherero.
Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko koko uyu musore ari byo yasohotse nta ruhushya ariko ubu arimo gusaba imbabazi kandi nabo bakaba babona nta gikuba cyacitse.
Ati”Seif [Niyonzima Olivier], yasitaye rwose arakosa, kuri ubu arimo arabisabira imbabazi nubwo ataratubwira icyabimuteye ariko bibaho umwana mu muryango ko yakosa, uretse ko tutabishyigikira ariko bibaho twebwe turabifata nk’ikosa umuhungu yakora mu rugo.”
Ibyo kuba yafashwe yasinze yagize ati”Bashobora kuba babonye icyo cyuho bakameneramo, bakamwongerera ariko twe tubifata gisiporutifu, umwana ashobora gucikwa(…) iyo bibaye bwa mbere ufata umwanya wo guhana atari ugukubita ikinyafu ukamubwira amakosa ye, uti ikindi gihe niba wari ufite akabazo ubibwira ubuyobozi bukagufasha utarinze kurengera ngo ukore ibidakorwa.”
Kugeza ubu uyu mukinnyi yahise akurwa mu mwiherero ndetse ngo ari no mu kato ahantu ha wenyine kuko atari kujya mu bandi kandi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, ngo ikibazo cye kirimo kwigwaho n’ubuyobozi, bivuze ko atazakina umukino wa shampiyona APR FC izakina na Police FC ku munsi w’ejo ku Cyumweru.
Seif yafashwe yasohotse umwiherero nta ruhushya yahawe
Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue, mbere ya 2015 wari umuhanda ucamo imodoka zose kugeza ubwo tariki 26 Kanama 2015, Umujyi wa Kigali utangaje ko ugiye kugirwa uw’abanyamaguru gusa ndetse ukubakwa mu buryo bwiza bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakahidagadurira.
Mu mpera za 2016 hatangiye kuvugwa amakuru yuko mu ntangiriro za 2017 imirimo yo kuhatunganya igiye gutangira ariko ntibyahita bishyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya ‘Made in Rwanda’, ibitaramo, siporo zitandukanye, kwifotoza kw’abageni n’ibindi.
Muri Werurwe mu 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo gutunganya aka gace yamaze gutangira ndetse ko mu mpera za Gicurasi izaba yarangiye.
Kugeza ubu aka gace kageze kure kubakwa, igice cya mbere cyamaze gusozwa ndetse ku wa 11 Kamena 2021 hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi muri World Press Photo Exhibition 2021.
Bivugwa ko ‘Imbuga Walk City’ nimara gutunganywa, hazakurikiraho utundi duce tw’umujyi wa Kigali duhuriramo abantu benshi nka Remera iherereye mu Karere ka Gasabo.
Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue mu Mujyi wa Kigali rwagati
Biteganyijwe ko aka gace kazaba kubatswe mu buryo bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakanidagadura
Nubwo Juventus ititwaye neza mu mwaka w'imikino ushize ariko uyu munya Portugal yakoze agashya mu marushanwa yose atsinda ibitego 36.
Ronaldo w'imyaka 36 yatwaye igikombe cya Coppa Italia mu mwaka w'imikino ushize kiba icya 34 atwaye mu mateka ye nk'umukinnyi.
Jose Mourinho watoje Ronaldo muri Real Madrid yatangarije talkSPORT: ko uyu mukinnyi w'umunyabigwi yageze kuri byose kubera inyota ahorana yo guca uduhigo.
Ati 'Abantu bose bavuga bimwe nanjye nabivuga ko atagifite imyaka 25 ahubwo afite 36.Ntabwo yatsinze ariko se uyu mwaka yatsinze bingahe?36.Imibare ye irivugira kandi ndatekereza ko ari nayo imutwara.N'umunyabigwi.Izina rye riri mu mazina azahoraho mu mupira w'amaguru.
Yishyiramo imbaraga bitewe n'uduhigo,arashaka gutwara Ballon d'Or no kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi inshuro nyinshi cyane.Arashaka gukina ikindi gikombe cy'isi.'
Mourinho yavuze ko Ronaldo atababazwa nuko bamugereranya na Messi ndetse ngo abona byamutera imbaraga zo gukora cyane cyane ko ngo amuzi nk'umukinnyi ufite imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru.
Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue, mbere ya 2015 wari umuhanda ucamo imodoka zose kugeza ubwo tariki 26 Kanama 2015, Umujyi wa Kigali utangaje ko ugiye kugirwa uw'abanyamaguru gusa ndetse ukubakwa mu buryo bwiza bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakahidagadurira.
Mu mpera za 2016 hatangiye kuvugwa amakuru yuko mu ntangiriro za 2017 imirimo yo kuhatunganya igiye gutangira ariko ntibyahita bishyirwa mu bikorwa nk'uko byari biteganyijwe ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya 'Made in Rwanda', ibitaramo, siporo zitandukanye, kwifotoza kw'abageni n'ibindi.
Muri Werurwe mu 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo gutunganya aka gace yamaze gutangira ndetse ko mu mpera za Gicurasi izaba yarangiye.
Kugeza ubu aka gace kageze kure kubakwa, igice cya mbere cyamaze gusozwa ndetse ku wa 11 Kamena 2021 hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi muri World Press Photo Exhibition 2021.