Blog

  • Agasuzuguro katumye umushinwa akubitwa n’abanya Sierra Leone karahava #rwanda #RwOT

    Iyi video itangira uyu mushinwa ari gushwana n’umwirabura ukora akazi ko gucunga umutekano hanyuma agahita akubita urushyi impapuro uyu mwirabura yari afashe zikanyanyagira.

    Uyu mwirabura yahise abwira uyu mushinwa ati “Sohoka hano”arabyanga niko kujya kuzana igiti cyo kumujomba hanyuma n’abakozi bakomoka muri iki gihugu batangira kumufata bamubuza kumutera igisongo yari afite.

    Mu kanya abandi bakozi b’abashinwa bahise batera umusore wari uri gufata amashusho bashaka kumukubita ari nabwo akavuyo kahise kavuka.

    Uyu mukozi wafataga amashusho ngo yababwiye ko Abashinwa nta burenganzira bafite bwo gukora ibyo bashatse ku butaka bwa Sierra Leone.

    Uyu mugabo yavuze ko uyu mushinwa yagize umujinya kubera ko uyu musekirite yaje gukoresha inama bagenzi be mu kirombe bituma bamwe bica akazi ariyo mpamvu yarwanye bakamukubita.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3wlkpU6

  • Abakinnyi ba PSG bahishuye ibyiza bitatse u Rwanda bifuza kuzaza gusura #rwanda #RwOT

    Ibi aba bakinnyi babitangaje binyuze mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, ndetse na Visit Rwanda.

    Aba bakinnyi bavuze ko bishimiye ibyiza by’u Rwanda banavuga ibice by’iki gihugu bifuza kuzaruhukiramo n’aho bifuza kuzatemberana ubwo bazaba bageze mu Rwanda.

    Angel di Maria yatangaje ko yifuza gusura amashyamba arimo na Pariki ya Nyungwe, urusobe rw’ibinyabuzima, n’ibindi byiza bitatse u Rwanda, ndetse anatangaza ko yifuza kuba yazana mu Rwanda na Neymar Jr cyangwa Marquinhos.

    Umutaliyani Alessandro Florenzi, yatangaje ko yifuza gusura amashyamba, ariko by’umwihariko ishyamba rya Pariki ya Nyungwe, akifuza kuba yaba ari kumwe na Leandro Paredes.

    Moise Kean, yatangaje ko yifuza kumenya byinshi ku muco nyarwanda, agasura n’aho abami babaga batuye, ndetse akanirebera inka nyarwanda zizwi nk’inyambo.

    Uyu mukinnyi yavuze ko yifuza kuzaza mu Rwanda ari kumwe na Mitchel Bakker cyangwa Thilo Kehrer, akaba yanasura inyamaswa akunda cyane “Ingagi zo mu misozi”.

    Pablo Sarabia, we yifuza kureba ibyiza bitatse u Rwanda ari muri kajugujugu, akabasha guhura n’ingagi zo mu birunga.

    Danilo Pereira ukomoka muri Portugl, yatangaje ko yifuza gutembera mu Rwanda n’igare, akareba ingagi zo mu birunga, akifuza kandi na we kuzana na Neymar Jr.

    Diallo yavuze ko yifuza kureba Inyambo zo mu Rwanda, akanamenya byinshi ku bami ba kera ndetse n’uko babagaho aho bari batuye, akaba yifuza kuzazana na Pablo Sarabia, Moise Kean cyangwa se Idrissa Gana Gueye.

    Rafinha Alcantra we yifuza gusura u Rwanda akanarara mu ihema, akabasha kwirebera ingagi zo mu birunga, akaba yifuza kuzazana n’umunya-Brazil Neymar Jr.

    Mu Ukuboza 2019, nibwo Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ‘RDB’ binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ cyagiranye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa. Aya masezerano agamije kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda no gushishikariza abatuye isi kuza gusura u Rwanda.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3zplCM0

  • Niyonzima Olivier ari gusaba imbabazi kubera gutoroka umwiherero wa APR FC #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI abitangaza,uyu mugabo yavuye mu mwiherero w’iyi kipe ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu, agenda nta ruhushya asabye agaruka saa munani z’ijoro aho byavugwaga ko yaje yasinze, ubuyobozi buramufata buhita bumukura mu mwiherero.

    Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko uyu musore ari byo yasohotse nta ruhushya ariko ubu arimo gusaba imbabazi kandi nabo bakaba babona nta gikuba cyacitse.

    Ati“Seif [Niyonzima Olivier], yasitaye rwose arakosa, kuri ubu arimo arabisabira imbabazi nubwo ataratubwira icyabimuteye ariko bibaho umwana mu muryango ko yakosa, uretse ko tutabishyigikira ariko bibaho twebwe turabifata nk’ikosa umuhungu yakora mu rugo.”

    Ibyo kuba yafashwe yasinze yagize ati”Bashobora kuba babonye icyo cyuho bakameneramo, bakamwongerera ariko twe tubifata gisiporutifu, umwana ashobora gucikwa(…) iyo bibaye bwa mbere ufata umwanya wo guhana atari ugukubita ikinyafu ukamubwira amakosa ye, uti ikindi gihe niba wari ufite akabazo ubibwira ubuyobozi bukagufasha utarinze kurengera ngo ukore ibidakorwa.”

    Kugeza ubu uyu mukinnyi yahise akurwa mu mwiherero ndetse ngo ari no mu kato ahantu ha wenyine kuko atari kujya mu bandi kandi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, ngo ikibazo cye kirimo kwigwaho n’ubuyobozi, bivuze ko atazakina umukino wa shampiyona APR FC izakina na Police FC ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3wehFrH

  • Rick Ross urukundo rwamutamaje agaragaza ko yihebeye Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond #rwanda #RwOT

    Rick Ross akunze kwishimira amafoto y'uyu mugore kuri Instagram ndetse akayatangaho ibitekerezo hari iyo yamubajije niba agiye kujya muri Amerika.

    Hamisa Mobetto yasangije abakunzi be ifoto ari kwinezeza muri Zanzibar ibera Rick Ross imbarutso yo kwerurira uyu mugore ko umukunda.

    Iyi foto Hamisa yayiherekeje amagambo agira ati' Uwo Imana yahaye umugisha nta muntu n'umwe wamurwanya'.

    Rick Ross yahise aza ari uri uwa gatanu mu bashyizeho ibitekerezo maze yandika agira ati#mine' bisobanuye mu Kinyarwanda ngo ' #uwanjye'.Mobetto na we yahise asubiza ati'Only yours', bishatse kuvuga ngo 'uwawe gusa.'

    Bijya gutangira,ifoto ya mbere Rick Ross yavuzeho yakoresheje utumenyetso(emojis) ku buryo byagoye benshi gusobanura ibyo yanditse, ariko kuri iyi nshuro batangiye gukoresha amagambo bagasubizanya.

    Hari indi foto Mobetto yashyizeho ari imbere y'imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover, iherekezwa n'amagambo umuntu agenekereje mu Kinyarwanda agira ati'sindimo kugerageza kujya mu rukundo, ndagerageza kuba ndi muri Ranger Rover.'

    Rick Ross yahise aza avuga kuri iyi foto ngo 'Your Moving to US' mu rurimi rw'iwacu bivuze ngo 'ugiye kwimukira US', Mobetto na we yahise amubwira ngo 'all my bags packed. I'm ready', bivuze ngo 'ibikapu byanjye byose nabipakiye nditeguye.'

    Benshi bari kwibaza ibaribaza ku rukundo rw'aba bombi rukomeje kumeneka ku mbuga nkoranyambaga badahura.

    Hamisa Mobetto aherutse kubwira Brett Berish ko ahawe amahirwe yo gukorana n'indirimbo n'umunyamerika yahitamo gukorana na Rick Ross.



    Rick Ross wiyise “richforever” kuri Instagram yakunze Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/rick-ross-urukundo-rwamutamaje-agaragaza-ko-yihebeye-hamissa-mobeto-wabyaranye

  • Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe kubera ubwiganze bwa Covid-19 bwarugaragayemo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries rwafunzwe mu gihe cy'iminsi 7 nyuma y'aho bigaragariye ko higanje ubwandu bukabije bwa COVID-19. Mu bipimo byafashwe mu bakozi 600 byagaragaje ko 10% banduye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE, ati 'Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy'iminsi irindwi ku bw'ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza'.

    Ngabonziza yavuze ko hari kurebwa aho abanduye baherereye, niba ari abakora mu ruganda badahura n'abaturage cyane cyangwa se niba ari abahura na bo inshuro nyinshi nk'abari muri serivisi z'ubucuruzi.

    Kugira ngo hapimwe abakozi bo muri Sulfo, byaturutse ku muntu umwe wabanje gupimwa biza kugaragara ko yanduye. Mu gukomeza kugenzura, abandi na bo barapimwe birangira abasanganywe ubwandu bangana na 10,1%.

    Ati 'Byabaye ngombwa rero ko dufata icyemezo cyo kuhafunga mu gihe cy'iminsi irindwi hanyuma hakabanza gukorwa ibikorwa byo kureba niba nta bandi banduye hafi aho.'

    Ejo mu mujyi wa Kigali habonetse abanduye Covid-19 bangana na 61 ndetse imibare ikomeje kwiyongera nyuma y'aho Leta yoroheje ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uruganda-rwa-sulfo-rwafunzwe-kubera-ubwiganze-bwa-covid-19-bwarugaragayemo

  • U Rwanda rugiye kunguka Ikigo cy'ubuvuzi bw'indwara z'umutima – #rwanda #RwOT

    Bizakorwa ku bufatanye n'Ikigo cy'ubushakashatsi ku ndwara z'Umutima mu Rwanda (HCRF-R), Ikigo cy'Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y'Ubuzima.

    Amasezerano yo iki kigo yashyizweho umukono kuwa 11 Kamena 2021, na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary.

    Biteganyijwe ko kizubakwa mu gihe cy'imyaka ibiri cyangwa itatu ndetse uyu mwaka ukazarangira imirimo itangiye nk'uko byatangajwe na The New Times.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'ubushakashatsi ku ndwara z'umutima mu Rwanda, Gisele Gatariki kizakurikirana iyi mirimo, yavuze ko igice cya mbere cyo kizamara amezi 18.

    Yongeyeho ati 'Iki kigo cy'indwara z'umutima kizatanga ubuvuzi ku bantu bose barwaye indwara z'umutima harimo izikenera kubagwa cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke. Duteganya ko imirimo yo kubaka iki kigo izatwara hagati y'imyaka ibiri n'itatu.Kizatangira gifite ubushobozi bwo kuvura abantu bagera ku 1000.'

    Ibi bitaro bizaba bigizwe n'igice kizajya gikorerwamo ubushakashatsi, laboratwari izajya isuzuma ibizamini, aho babagira abarwayi, ahagenewe kunyuza abantu mu cyuma, ahatangirwa imiti ndetse n'ibiro by'abakozi.

    Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami ry'Indwara z'umutima mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yavuze ko iki kigo kije gukemura byinshi birimo guha ubutabazi indembe, gutanga ubufasha ku bantu bakeneye ubuvuzi bwihutirwa no kuvura abandi badafite ubushobozi buhagije, ndetse ko bizajya byitorezwamo abaganga bavura izi ndwara cyane cyane abavura abana.

    Yongeyeho ati 'Nk'urugero abana barenga 1000 bavuka bafite indwara z'umutima bakuye ku babyeyi babo babatwite kandi zikeneye kubagwa. Muri bo byibura 16 ni bo babagwa neza. Kubagwa birahenda ni yo mpamvu ibi bitaro bigiye kubakwa bizafasha abana benshi n'abakuru kubasha kwivuza babazwe.'

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze u Rwanda rufite intego yo kuzaba ikitegererezo mu buvuzi ndetse abantu benshi bakajya baza kwivuriza mu Rwanda.
    Yagize ati 'Iki kigo kizafasha mu kongera umubare w'inzobere mu buvuzi bw'indwara z'umutima mu Rwanda, ndetse zize zitaje kuvura gusa ahubwo zije kwigisha no gukora ubushakashatsi.'

    Amb. El Ansary we yavuzeko Misiri yiteguye gufasha u Rwanda muri gahunda yo kuzamura inzego z'ubuzima ndetse izahera kuri iki kigo cyigiye kubakwa kitazanga ubufasha ku barwayi bafite indwara z'umutima, gikore ubushakashatsi ndetse kinafashe n'abaganga kwimenyereza neza.

    Indwara z'umutima ni zimwe mu zica abantu mu Rwanda bityo kuba hagiye kubakwa ibi bitaro bizaba igisubizo ku ubuzima bwa benshi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary bashyira umukono ku masezerano yo kubaka yo ibitaro bizajya bivurirwamo abarwaye indwara z’umutima-


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kunguka-ikigo-cy-ubuvuzi-bw-indwara-z-umutima

  • 'The PanAfrican Review' yinjiranye umwihariko udasanzwe mu itangazamakuru ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yavugishije abantu kubera impamvu nyinshi, zirimo ubwiza bw'iyi magazine, ibitekerezo n'abanditsi bayo, ibiciro bamwe banenze abandi bagashima ndetse n'igitekerezo cy'uko mu Rwanda hagiye gutangira Magazine nshya, nyuma y'imyaka myinshi itangazamakuru ryandika ku mpapuro riri mu manga, ari nacyo cyatumye abenshi bibaza umwihariko wayo, dore ko yisanze ku isoko ribogamiye cyane kuri internet, kurusha ibinyamakuru byandika.

    Irindimuka ry'ibinyamakuru byandika ryatangiye byeruye mu myaka ya za 2008 na 2010, ubwo umubare munini w'Abanyarwanda batangiraga kumenya amakuru bayakuye kuri internet, bituma ibinyamakuru nka Izuba Rirashe, Imvaho Nshya n'Umusingi biva ku isoko, bimwe bigana internet, ibindi bifunga imiryango burundu.

    Ibi si umwihariko w'u Rwanda, kuko no ku rwego mpuzamahanga ibinyamakuru byandika byatakaje isoko bitewe n'iterambere rya internet, kuko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagabanutseho 19% hagati ya 2009 na 2019, kandi ibi bizakomeza gutyo mu bihe biri imbere, kuko byitezwe ko hagati ya 2020 na 2029, ibitangazamakuru byandika bizongera kugabanukaho 19%.

    Ni uwuhe mwihariko wa The PanAfrican Review Magazine?

    Kimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza kuri The PanAfrican Review Magazine, ni umwihariko izanye ku isoko ry'u Rwanda, na cyane ko ikinyamakuru cyayo cyari gisanzwe gikorera kuri internet kuva muri Werurwe 2019, abantu bakibaza impamvu bibaye ngombwa ko abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review banatangiza Magazine, kandi bizwi ko ibinyamakuru byandika ku mpapuro biri kubura isoko ku rwego rw'Isi no mu Rwanda by'umwihariko.

    Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bagize iri Huriro, Olivier Mushimire, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iyi magazine cyaturutse mu bantu bari basanzwe ari abasomyi babo.

    Yagize ati 'Ni abasomyi babisabye, kuko harimo abantu baba bifuza gusoma ziriya nkuru bafite uburyo bwiza bwo kuzitekereza, cyangwa se akazabona umwanya wo gusoma yitonze ari nko mu ndege cyangwa mu rugendo, rero barabisabye natwe tubona ko ari ngombwa.”

    Yongeyeho ko gushyira inyandiko zabo muri Magazine, 'bizatuma zishyirwa no mu masomero arimo n'ayo muri kaminuza, ku buryo byakoroha kuzikoresha mu bushakashatsi.'

    Mushimire kandi yashimangiye ko iyi Magazine izanafasha abashyitsi b'u Rwanda 'Kumenya amateka y'u Rwanda n'ahandi muri Afurika, bakamenya neza uko Abanyafurika batekereza umugabane wabo.'

    Aha kandi ni na ho igitekerezo cyo gushinga The PanAfrican Review cyaturutse, kuko 'Igamije kuvuga inkuru za Afurika mu buryo bwa nyabyo, bitewe n'uko hari igihe ibinyamakuru byo hanze bisebya Afurika mu nyungu z'ibihugu byabo, ariko ugasanga Abanyafurika ntibahabwa umwanya wo gusubiza ibyavuzwe ku Mugabane wabo.'

    Ikibazo cy'inkuru zivuga nabi Afurika mu bihugu byateye imbere kimaze imyaka myinshi, akenshi bigaterwa n'uko Abanyafurika atari bo bivugira inkuru zabo, kandi ibinyamakuru bikunzwe muri Afurika bikaba ari ibikomoka mu bindi bihugu.

    Nk'ubu ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Geo Poll mu 2020, bugaragaza ko mu bitangazamakuru bitanu bikunzwe muri Afurika karimo kimwe cyo kuri uyu mugabane. Birimo BBC y'Abongereza, DStv yo muri Afurika y'Epfo, CNN y'Abanyamerika, Al Jezeera yo muri Qatar ndetse na ITV y'Abongereza.

    Dr. Kingsley Oluchi Ugwuanyi ni umwalimu w’indimi muri Kaminuza ya Nigeria, akaba ari nawe Mwanditsi Mukuru

    Ibi bituma amakuru avugwa kuri Afurika, akenshi aba yateguye n'abantu batazi Afurika neza, ashobora kuza abogamye kandi bikagora Abanyafurika mu kunyomoza amakuru y'ibinyoma aba yavuzwe kuri Afurika.

    Ibi bibazo ni byo The PanAfrican Review igamije gucyemura, kuko izajya ivuga inkuru za Afurika mu buryo bwa kinyafurika, bityo ubusesenguzi kuri uyu Mugabane butajya buvugwa mu rindi tangazamakuru, bikabonerwa umwanya muri iyi Magazine.

    Imikorere ya The PanAfrican Review Magazine

    Nubwo abanditsi ba The PanAfrican Review Magazine ari abakorerabushake, iyi Magazine ifite abanditsi b'ibanze bazajya bagenzura ko umurongo mugari ukurikizwa mu nyandiko wakira, ariko ubusanzwe ikazajya yandikwamo n'abantu bose bafite ibitekerezo bifuza gutambutsa, ariko 'Bijyanye n'umurongo wo kwerekana Afurika mu isura yayo ya nyayo.'

    Ku ubu iyi Magazine izajya isohoka kane mu mwaka, kuko Abanditsi ari abakorerabushake bafite indi mirimo ku ruhande ibabeshejeho. Nta ngingo imwe yihariye iyi Magazine izajya igarukaho, ahubwo ikazajya ivuga ku ngingo imwe ku 'edition' runaka.

    Nk'urugero, muri edition y'iki gihembwe (Gicurasi-Nyakanga) ari na yo ya mbere, ingingo nyamukuru yaganiriweho ni 'u Rwanda', kuko n'igitekerezo cyatangijwe n'Abanyarwanda biyunzweho n'abandi Banyafurika bakunze uyu mushinga.

    Magazine ya The PanAfrican Review izanye umwihariko ku isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda, aho izajya yibanda ku busesenguzi bw’amakuru agaruka ku Mugabane wa Afurika

    Byashoboka ko muri 'Edition' zizakurikiraho, hazaganirwa ku zindi ngingo zikomeye, zirimo nk'Amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n'izindi ngingo ngari.

    Mushimire ati 'Ibi bizashoboka kuko Abanyafurika bafite inyota yo kuvuga amateka yabo, bafite inyota yo kuvuga ubuzima bwabo n'uko babayeho, kandi banafite inyota yo kumva inkuru zitandukanye n'izisanzwe zivugwa kuri uyu Mugabane…bafite inyota yo kumenya ukuri kw'Abanyafurika ku bintu bibera muri Afurika.'

    Kuri ubu ikiri mu ntangiro, iyi magazine izatangira yandikwa mu Cyongereza ariko hari umugambi wo gushaka abanditsi bazajya bandika mu rurimi rw'Igifaransa kandi imirimo yo kwandika mu Gifaransa izatangira mu gihe cya vuba.

    Kuri iyi edition ya mbere y'iyi Magazine ifite paji 100, hakozwe kopi 2 000 ziri kugurishirizwa muri Bourbon Coffee iri i Nyarutarama ndetse no kuri 'Librarie Ikirezi' ariko zikazongerwa mu minsi iri imbere.

    Kopi imwe igura 5 000 Frw, ariko umuntu akaba yishyura 20 000 Frw ya kopi enye z'umwaka wose, ashobora kwishyurwa binyuze muri mobile money, ibi bikaba bigamije kumenya umubare w'abakeneye iyi Magazine kugira hatazakorwa kopi nyinshi zidakenewe kandi kuyikora bihenze, cyangwa se hagakorwa nke kandi hakenewe nyinshi.

    Kuri ubu abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review bari gushaka aho bashyira izi Magazine mu bice bitandukanye by'igihugu, ndetse bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo zajya zijyanwa hanze y'u Rwanda, binyuze mu miryango y'Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Mushimire yavuze ko batarafata umwanzuro wo kureba niba inkuru bazajya baba bakoresheje muri Magazine zishobora no gushyirwa kuri internet ku rubuga rwabo, avuga ko mu bisubizo barimo gusuzuma, harimo kureba niba batajya bashyira kuri internet inkuru zatambutse muri Magazine nyuma y'igihe runaka, cyangwa se bakazisohorera rimwe ariko n'ukoresha internet akishyura mbere yo gufungura izo nkuru.

    Igitekerezo cya The PanAfrican Review gikomoka mu mateka y'u Rwanda

    Igitekerezo cya The PanAfrican Review, nk'uko Mushimire yabitangaje, gikomoka mu mateka yihariye y'u Rwanda, yarubereye umusingi wo kubaka iterambere rishingiye ku kwigira no kwihesha agaciro.

    Mushimire yagize ati 'Igiterezo cyavuye mu mateka n'amahitamo Abanyarwanda bagize yatumye basohoka muri ayo mateka [mabi banyuzemo arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]…ni ibintu byavuye mu rugendo Abanyarwanda bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugendo rwo kwibohora no kwigira.'

    Yongeyeho ko iyi 'Magazine ari umusanzu wo gufasha mu kuzamura ijwi rya Afurika, Abanyafurika biteguye kwivugira.'

    Edition ya mbere ya The PanAfrican Review yagizwemo uruhare n'abarimo Dr. Lonzen Rugira, ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi Magazine bwa mbere, Dr. Chika Ezeanya-Esiobu, Dr. Frederick Golloba-Mutebi, Dr. Alphonse Muleefu, Dr. Marie Maxime Umubonwa, Bernard Sabiti, Lionel Manzi, Olivier Mushimire, Ali Naka, Veronique Nyiramongi Mbaye ndetse na Dr. Kingsley Ugwuanyi ari nawe mwanditsi mukuru.

    Bernard Sabiti ni umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri politiki ya Afurika

    Dr. Frederick Golooba-Mutebi akaba ari umwalimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo, UNISA

    Dr. Chika Ezeanya Esiobu nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi wibanda ku burezi

    Veronique Nyiramongi Mbaye nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi aho yibanda ku ngaruka z’ubukoloni muri Afurika

    Dr. Alphonse Muleefu, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/the-panafrican-review-yinjiranye-umwihariko-udasanzwe-mu-itangazamakuru-ry-u

  • Umugore wa Rwatubyaye Abdul yaruciye ararumira abajijwe niba abana afite ari ab’uyu mukinnyi #rwanda #RwOT

    Hamida Abdul umunyarwandakazi wemeje ko yamaze gusezerana imbere y’Imana na Abdul Rwatubyaye, yabajijwe niba abana afite yarabyaranye na Rwatubyaye avuga ko iki kibazo bazagisubiza mu minsi iri imbere.

    Umwaka ushize nibwo uby’urukundo rwa Rwatubyaye na Hamida rwatangiye kumenyekana ahanini bishingiye ku magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse uyu mukobwa akaba yaramaze kongera izina rya Abdul ku mazina ye.

    Mu mpera za 2020 Rwatubyaye Abdul mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI abajijwe igihe azakorera ubukwe na Hamida yavuze ko ubukwe bushobora kuba bwaranabaye.

    Ati”ubukwe se? Reka ibyo tubireke bushobora kuba bwaranabaye.”

    Uyu munyarwandakazi w’imyaka 35 wibera mu Mujyi wa Jakarta muri Indonesia, yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bashaka.

    Ibibazo byinshi byagarutse k’urukundo rwe na Rwatubyaye aho yabajijwe niba yaramaze gukora ubukwe, avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana hasigaye imbere y’amategeko.

    Ati”Imbere y’Imana twarasezeranye, imbere y’amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike.”

    Abantu bagera muri batatu babajije niba abana be babiri afite yarababyaranye na Rwatubyaye abasubiza ko iki kibazo bazagisubiza vuba.

    Ati”iki kibazo tuzagisubiza vuba turi kumwe (na Rwatubyaye), tukugiyemo umwenda wo kugusubiza.”

    Hamida afite abana babiri umwe w’imyaka 9 n’undi w’imyaka 3.

    Hamida avuga ko aziranye na Rwatubyaye Abdul kuva bakiri bana, ubu bakaba bamaze imyaka 3 bakundana.

    Yamahije ko bamaze gusezerana imbere y’Imana

    Abana be ngo bazasubiza vuba niba barababyaranye

    Hamida yemeza ko yamaze kuba umugore wa Rwatubyaye

    Rwatubyaye Abdul umugabo wa Hamida

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugore-wa-rwatubyaye-abdul-yaruciye-ararumira-abajijwe-niba-abana-afite-ari-ab-uyu-mukinnyi

  • Umuhanzi Shaffy yarangije amashuri ye ya kaminuza (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Shaffy wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo izakunzwe cyane nk'indirimbo Akabanga, Sukuma n'izindi, yatangaje ko yamaze kurangiza amashuri ye ya kaminuza. Ibi uyu musore uba muri leta zunze ubumwe za Amerika yabitangaje nyuma yo gushyira hanze amafoto abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.


    Nyuma yuko uyu musore ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo agira ati ” A whole Graduate, Glory be to Allah “.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-shaffy-yarangije-amashuri-ye-ya-kaminuza-amafoto/

  • Dore ibyiza byo gukundana n'umuntu uri kure yawe n'ubwo benshi batabyishimira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo abantu benshi usanga batabona rumwe ibyo gukundana n'umuntu ukuri kure (long distance relationships)ndetse abenshi bakabyanga urunuka bitewe nuko mutabonana uko mubyifuza, burya hari n'ibyiza byabyo.

    Urubuga elcrema rugaragaza ibyiza byo gukundana n'umuntu ukuri kure ku buryo mubonana buri wese yifuza undi.

    1. Ntabwo umuburira akanya

    Iyo uziko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.

    2. Byongera icyizere

    Icyizere ni ikintu cy'ingenzi hagati y'abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere.

    Iyo rero uri kure y'uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera

    3. Umenya ko urukundo rudashingiye ku kuryamana gusa

    Icyiza cyo gukundana n'umuntu uri kure yawe nuko umenya gutandukanya urukundo n'imibonano mpuzabitsina

    Muri iri iyi minsi bamwe mu bakundana bumva ko urukundo rushingiye ku kuryamana, nyamara ikiba gihangayikishije ku bantu bakundana bari kure si uburyo umwe ataryamana n'undi ahubwo ni uburyo amarangamutima yabo atuma bahora bameze nk'aho bari kumwe.

    4. Ubona umwanya wo kwiteza imbere

    Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by'uwo bakundana.

    Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari kubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n'inshuti yawe, nko guteka n'utundi turimo tugushimisha.

    5. Bituma ushyiramo imbaraga

    Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimunabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe.

    Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw'ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.

    6. Kuganira biba byiza

    Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.

    Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.

    7. Uhinduka umwizerwa

    Uba umwizerwa iyo uri kure y'uwo mukundana, ntabwo wifata uko ubonye kuko uba uvuga uti nubwo hari abandi nshobora kuba nakundana nabo ariko abimenye yavuga ko mbitewe nuko ari kure.

    Icyo gihe uritwararika kandi bituma uhinduka umwizerwa kuri we kuko niyo yabaza abandi asanga utarahindutse.

    8. Iyo mwabonanye murishimana kakahava

    Iyo bibaye ngombwa abakundana umwe aba kure y'undi bagahura barishimana, bakaganira ,bagaseka , nta kanya kabo gapfa ubusa.

    Umwanya wose bawubyaza umusaruro bakishimira ubuzima kandi ntihabeho guhararukanwa.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyiza-byo-gukundana-numuntu-uri-kure-yawe-nubwo-benshi-batabyishimira/