Blog

  • Papa yajyanwe mu bitaro by'i Roma gukorerwa 'opération' #rwanda #RwOT

    Papa Francis yajyanwe mu bitaro by'i Roma mu gikorwa cyo kumubaga mu rura runini cyari gisanzwe kiri kuri gahunda cyo kuvura ikibazo arufitemo.

    Umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni yavuze ko andi makuru azatangwa kumubaga mu bitaro bya Kaminuza bya Gemelli birangiye.

    Mbere yaho kuri iki cyumweru, Papa Francis, w'imyaka 84, yagejeje ubutumwa ku bantu babarirwa mu bihumbi basuye urubuga rwa St Peter's Square.
    Mu itangazo, Vatican yavuze ko Papa acyeneye kuvurwa ikibazo cy'uburwayi bw'urura runini buzwi nka 'symptomatic diverticular stenosis'.

    Ubu burwayi butuma haza amapfundo mu rura runini. Ibi bishobora gutuma rufungana.Ibimenyetso by'ubu burwayi birimo nko kubyimba inda no kuribwa mu nda kenshi.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/05/papa-yajyanwe-mu-bitaro-byi-roma-gukorerwa-operation/

  • Rwamagana: Inkoramutima za APR FC zafashije abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu byo bafashishijwe harimo toni y’ifu ya Kawunga, ibiro 400 by’umuceri, ibiro 500 by’isukari n’amakarito 10 y’isabune ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

    Umuyobozi w’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC, Friend Sam avuga ko batekereje iki gikorwa bagamije kwifatanya na bo mu munsi mukuru wo kwibohora no kuzirikana ubutwari bagize.

    Ati “Twashatse kwifatanya na bo muri uyu munsi wo kwibohora ariko tunabagaragariza ko tuzirikana ubutwari bwabo mu rugamba rwo kwibohora. Gusa neza no kubaho neza kw’igihugu cyacu ni bo tubikesha.”

    Akomeza agira ati “Iyo umuntu acitse amaboko, amaguru n’ubuzima aba yatakaje. Hari abatakiriho batakaje ubuzima bwabo kugira ngo tugire imibereho myiza, tugire igihugu cyiza nk’iki. Ni bo tubikesha.”

    Friend Sam avuga ko bashatse kugaragariza abamugariye ku rugamba urukundo ndetse banazirikana uruhare rwabo bagize mu mibereho myiza yabo ( Inkoramutima za APR FC), bityo kugira icyo bigomwa mu byo bakora ntacyo byaba bitwaye.

    Avuga ko bahisemo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima ari bwo ngombwa ndetse bashyiraho n’ibiribwa bitewe n’ibihe bya COVID-19 kugira ngo bizabunganire mu gihe indwara ya COVID-19 ikomeje hakaba hasubiraho Guma mu Rugo.

    Mu Murenge wa Muyumbu, abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yabo 124 ni bo bafashijwe naho mu Murenge wa Karenge hafashwa 56.

    Inkunga yose yatanzwe ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,760,000 yakusanyijwe n’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC bitwa Inkoramutima za APR FC.

    Gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’abacitse ku icumu ni ibikorwa bisanzwe bikorwa na Fan Clubs za APR FC.

  • Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo avuga ko nta birori cyangwa imihango iyo ari yo yose yemewe ihuriza abantu hamwe.

    Ndori Eric w’imyaka 30 ari na we muyobozi (Manager) wa Mojo Palace Motel, yemeye ko barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta maze abisabira imbabazi.

    Yagize ati “Twakiriye abantu kandi amabwiriza ya Leta abibuza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Aba bantu twabakiriye n’ubwo tutigeze tubandika. Twarenze ku mabwiriza, ni yo mpamvu mbisabira imbabazi nkanagira inama bagenzi banjye kwirinda gushaka inyungu barenze ku mabwiriza ya Leta.”

    Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi w
    Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije, yafunze Mojo Palace Motel

    Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, yakanguriye abaturage ko bareka gukina n’iki cyorezo cyica bakubahiriza amabwiriza.

    Yagize ati “Abantu 12 bicaye muri Motel bari hamwe banywa bazi neza ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 abibuza. Iyi Motel irafungwa, abayifatiwemo n’umuyobozi wayo bacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.”

    Yongeyeho ati “Amabwiriza arasobanutse ndetse n’ingaruka z’iki cyorezo zirazwi. Icyo dusaba abaturarwanda ni ugufungura amaso bakareba bakitwara uko bikwiye. Abantu barapfa ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe birafunze. Tugomba twese gushyira hamwe mu kurwanya iki cyorezo uwo tubonye arenga ku mabwiriza tukabimenyesha ababishinzwe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage batuye mu Murenge wa Kanombe aho Mojo Palace Motel iherereye baduhaye amakuru ko hari abantu bari kunyweramo inzoga. Polisi yahise ijyayo isangamo abantu 12 bicaye mu cyumba gifunganye bari kunywa nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.”

    CP Kabera yongeyeho ati “Polisi ntizigera yihanganira abarenga ku mabwiriza, izabafata kandi ibereke itangazamakuru kubera ko barenze ku mabwiriza nkana kandi bazi ko bitemewe. Icyo dusaba abaturarwanda ni uko bakubahiriza amabwiriza ijana ku ijana. Utubari turafunze, niba ushaka kunywa yigure ugende uyinywere iwawe ariko udashyize ubuzima bw’abandi mu kaga utaretse n’ubwawe.”

    Umuvugizi wa Polisi yibukije abihisha cyangwa bikingirana mu tubari cyangwa mu byumba bya Motel n’ahandi bibwira ko bari kure ya Polisi itababona, ko bibeshya kuko bazafatwa ku bufatanye n’abaturage.

    CP Kabera yibukije abanyeshuri baje mu biruhuko ko bagomba kuba mu miryango yabo bakirinda bakarinda n’abandi icyorezo cya Koronavirusi.

    Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro ngo bapimwe COVID-19 banacibwe n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.


  • Biteye Ubwuzu

    Umuhanzi Alpha Rwirangira yagaragaye arimo gukina n'umwana we. Ni nyuma y'amashusho yagiye hanze ubwo Alpha n'umwana we bari barimo kumva indirimbo yitwa Izindi Mbaraga ya Aline Gahongayire na Niyo Bosco. Ni amashusho yashyizwe ku rukuta rwa instagram rwa Aline Gahongayire.

    Source : https://yegob.rw/biteye-ubwuzu-%F0%9F%98%8D-umuhanzi-alpha-rwirangira-yagaragaye-arimo-gukina-numwana-we/

  • Papa Francis yajyanwe mu bitaro igitaraganya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi Papa Francis yajyanwe mu bitaro by'i Roma igitaraganya kuri iki Cyumweru aho yagiye kubagwa urura runini(large intestine )rufite ikibazo.

    Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, kuri iki cyumweru yatangaje ko Papa Francis yagiye mu bitaro bya Kaminuza ya Gamelli, aho agomba kubagwa urura runini nubwo hatatangajwe itariki nyakuri azabagirwa.

    Papa Francis yagiye mu bitaro mu gihe kuri iki Cyumweru yagaragaye i Vatican asuhuza abakiristu bari bateraniye mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, aho yababwiye ko ateganya uruzinduko rwo kujya muri Hongrie na Slovakia muri Nzeri uyu mwaka.

    Papa Francis w'imyaka 84 y'amavuko yasabye kandi abakristu ku musengera kuko yari azi neza ko agiye kubagwa.

    Source : https://yegob.rw/papa-francis-yajyanwe-mu-bitaro-igitaraganya/

  • Gisagara: Hatashywe ibyumba by’amashuri 40 mu mushinga wa miliyari 54 Frw uzahindurira ubuzima impunzi – #rwanda #RwOT

    Uwo mushinga watangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu Ukuboza 2020 hatangira igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 40 bizigirwamo n’abanyeshuri baturuka mu nkambi y’impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda batuye mu nkengero zayo.

    Ni umushinga w’imyaka itanu Leta y’u Rwanda yatewemo inkunga na Banki y’Isi, washowemo miliyoni 60$, asaga miliyari 54 Frw. Uzakorera mu Turere twa Gisagara, Nyamagabe, Gicumbi, Karongi, Gatsibo na Kirehe.

    Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora, mu Karere ka Gisagara hatashywe ibyumba by’amashuri 40 by’inyubako z’amagorofa.

    Hari ibyumba 30 byubatswe mu Murenge wa Mugombwa n’ibindi 10 biri mu Murenge wa Gishubi. Hashyizwe n’ibikoresho mu Ishuri ry’Imyuga rya Mugombwa kandi hatangiye gutangirwamo amasomo y’igihe gito arimo kudoda, amashanyarazi no kubaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jèrome, yavuze ko ibyo byumba by’amashuri ari kimwe mu byo bishimira mu kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora.

    Ati “Misiyo ya FPR Inkotanyi yo kubohora Abanyarwanda igahagarika Jenoside ntabwo yari ihagije kuko twari dufite n’ubukene bugaragara, ubujiji, kutiga, kudatera imbere no kutisanzura. Tukaba twishimira intambwe tugezeho uyu munsi.”

    Yavuze ko iryo shuri ry’imyuga ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 700 Frw hashyirwamo ibikoresho bya miliyoni 250 Frw.

    Bamwe mu barezi bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa bavuze ko ubusanzwe abana bigaga bacucitse bigatuma batiga neza.

    Niringiyimana Maxmillien ati “Mbere twari dufite ubucucike bwinshi aho usanga mu ishuri rimwe harimo abanyeshuri barenga 70, intebe imwe ikicaraho abanyeshuri batatu. Ubu bazajya biga bisanzuye batsinde neza.”

    Ababyeyi barerera kuri iryo shuri na bo babwiye IGIHE ko bishimiye kuba abana babo bazajya biga bisanzuye kandi hari n’abagiye kwigishwa imyuga kugira ngo izabafashe gutegura ejo heza.

    Ibyo byumba byatashywe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru

    Ibi byumba by’amashuri byubatswe mu gihe cy’amezi arindwi

    Abarezi nabo bishimiye ko bagiye kujya bigisha abana bisanzuye bakabasha kubakurikirana

    Byatangiye kubakwa ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu Ukuboza 2020

    Ibi byumba bizigirwamo n’abana b’impunzi hamwe n’Abanyarwanda baturiye inkambi ya Mugombwa

    [email protected]


  • Ntitwari tuzi ko ibyo dukora tuzabishimirwa: Akari ku mutima w’abarinzi b’igihango borojwe na ADEPR – #rwanda #RwOT

    Aba barinzi babiri borojwe ni Mukankundiye Suzana na Ntapfurayishyari Silas basanzwe ari abakirisitu ba ADEPR, bakaba baragize uruhare mu kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

    Iki gikorwa cyabaye ubwo iri torero ryasozaga iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye ku wa 7 Mata hakaba harabayemo ibikorwa byinshi bijyanye no kwibuka.

    Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abarinzi b’igihango ubutwari bagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga.

    Ati “Uyu munsi mu gusoza twifuje gushimira cyane abarinzi b’igihango aho muri hose hirya no hino mu gihugu, abo Imana yakoresheje kugira ngo uyu munsi tube dushima ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    “Twateguye guha impano bamwe muri mwebwe, twatoranyijemo babiri ariko aho muri hose mwumve ko tubashimiye kurinda igihango cy’Abanyarwanda. Turashimira ko n’abakirisitu barinze ukuri k’ubutumwa bwiza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, witabiriye uyu muhango yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko gituma abantu bakomeza kwizerana.

    Ati “Birakwiye kuzitanga [inka] kugira ngo abantu bakomeze kubana mu bwizerane, abayobozi mu miryango ishingiye ku myemerere ni abayobozi b’abantu, uwo aba akwiriye kuba intangarugero.”

    Yasabye abanyamadini kwitandukanya n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Uwo mu myemerere uhakana Jenoside aba agifite ingengabitekerezo kandi aba ashaka kuyikomeza. Uwo rero ntabwo wavuga ko ari umushumba ataritandukanya n’umugambi wo kunyuranya n’umugambi w’Imana wo gutanga ubuzima kandi Jenoside ni ukwica, uwo ntabwo ari mu mwanya we.”

    Ku ruhande rw’abarinzi b’igihango bashimiye ubuyobozi bwa ADEPR bwaboroje, bavuga ko bigaragaza ko ibikorwa bakoze bihabwa agaciro.

    Ntapfurayishyari Silas warokoye abantu 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akanarokora abantu afite imyaka 25, yavuze ko icyo gihe atari aziko ibikorwa ari gukora bizagera ubwo babishimirwa.

    Ati “Ndashimira ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR kuba baturemeye nk’abarinzi b’igihango. Iki gikorwa kinkora ku mutima kuko ubwo Jenoside yakorwaga ntabwo natekerezaga ko igikorwa twakoze cyo kurwana ku buzima bw’Abatutsi hazabaho ibikorwa nk’ibi.”

    Mukankundiye Suzana warokoye Abatutsi umunani yavuze ko yanejejwe no korozwa inka, avuga ko ari Imana yamushoboje kugira ngo abashe kurokora Abatutsi.

    Yagize ati “Ndumva nishimye byandenze, ndashima Imana cyane yatangiye umurimo kuva mu 1994 ikaba igejeje uyu munsi. Nakiriye impano itorero ryaduhaye, ndabashimiye cyane.”

    Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 itorero ADEPR ryatanze inka 15, rinasanira inzu imiryango itandatu y’abarokotse yabaga mu nzu zangiritse.

    Ubuyobozi bw’itorero ADEPR bworoje abarinzi b’igihango babiri bubashimira ubwitange bagize mu kurokora Abatutsi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle ni we washyikirije abarinzi b’igihango inka borojwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yasabye abanyamadini kwitandukanya n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abarinzi b’igihango ubutwari bagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga

    Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, na we yari yitabiriye iki gikorwa

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle; Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin n’Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe

    Mukankundiye Suzana warokoye Abatutsi umunani yavuze ko yanejejwe no kuba yorojwe iyi nka avuga ko ari Imana yamushoboje kugira ngo abashe kurokora Abatutsi

    Ntapfurayishyari Silas warokoye abantu 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko icyo gihe atari aziko ibikorwa ari gukora azabishimirwa

    Pasiteri Muganza Clément ni we wayoboye iki gikorwa

  • Si inzu zo kugurisha- Minisitiri Gatabazi yahanuye abahabwa inzu zigezweho n’abashaka kuzirongoreramo – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by’abaturage bahabwa inzu mu midugudu y’ibyitegererezo bakazifata nabi cyangwa bakazigurisha byagiye bikunda kugarukwaho cyane mu itangazamakuru.

    Uretse ibi hari n’abagiye bumvikana bavuga ko badahabwa uburenganzira busesuye kuri izi nzu mu gihe nyamara baba bazihawe bivugwa ko ari izabo.

    Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, ubwo habaga umuhango wo gutaha Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 144 itishoboye, Minisitiri Gatabazi yabajijwe n’itangazamakuru aho uburenganzira abaturage bafite kuri izi nzu buhera n’aho bugarukira, niba bashobora kuzigurisha cyangwa se kuzitangamo ingwate muri banki.

    Mu gusubiza Minisitiri Gatabazi yavuze ko izi nzu ari umutungo wabo bwite ngo ndetse banahabwa ibyangombwa byazo.

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutya, badakwiye kumva ko bafite uburenganzira bwo kuzigurisha uko biboneye kuko ari umutungo w’umuryango.

    Ati “Ubundi abaturage inzu ni izabo, bagomba guhabwa ibyangombwa by’inzu zabo, icya kabiri ubundi umuturage iyo wamuhaye inzu dufite inshingano ikomeye nk’abayobozi yo gusobanurira abaturage akamaro k’umutungo w’umuryango.”

    “Ntabwo ari inzu uhawe kugira ngo ejo uyigurishe. Ni inzu ariko ushobora gutangaho ingwate kugira ngo ushobore kuba wabona inguzanyo kuko nanone hari uwari ufite inzu ye ashobora kujyana muri banki bakamuha amafaranga rero umuvanye muri iyo nzu ye yatangaga muri banki ukamushyira mu nzu ntumuhe uburenganzira bwo kuba yayitangaho ingwate nanone waba wangije uburenganzira bwe.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari aho byagiye biba abaturage bagahabwa inzu ariko bakaza kuzigurisha ku mafaranga make cyane ugereranyije n’ayo byatwaye bazubaka.

    Ati “Bumve ko inzu ari izabo, bazahabwa ibyangombwa byabo nk’umutungo wabo bwite ariko tunabasaba kutagira umuco wo kuzigurisha. Impamvu ibyo byose binabazwa hari Abanyarwanda benshi bagiye bubakirwa inzu hirya no hino mu gihugu yamara gutahamo, nyuma y’ukwezi kumwe umuntu akaza akamuha miliyoni imwe, inzu yubatswe na miliyoni 10 Frw akayigurisha kuri miliyoni ebyiri, enye cyangwa eshanu, ibyo rero ntabwo ari umuco mwiza.”

    Yakebuye abasore bashaka kuzirongoreramo

    Minisitiri Gatabazi yagarutse no ku kibazo cy’abasore baturuka muri iyi miryango ihabwa inzu ariko nyuma bakagerageza kuzishakiramo abagore.

    Asubiza ikibazo yabajijwe kijyanye n’uko bigenda igihe havutse ikibazo nk’iki, Minisitiri Gatabazi yavuze ko aba basore izi nzu bakwiye kuzifata nk’iz’ababyeyi babo ahubwo igihe bagiye gushaka bakareba ubundi buryo bazabaho nk’uko bigenda iyo ababyeyi babo baba mu nzu batahawe.

    Ati “Hari n’abatubwiraga ngo nibaramuka bashatse bazashakira he? Inzu dutanga tuba tuyihaye umuryango. Umuryango uyituyemo ni umugabo, umugore n’abana ku bakibafite. Ni umugabo n’abana cyangwa se, umupfakazi n’abana ariko ni inzu y’umuryango.”

    “Inzu y’umuryango rero kuyituramo iyo uri umwana ugakura ugakenera gushaka, uba wararezwe, warigishijwe, uba warafashijwe, uba nawe ufite ubushobozi bwo gushaka inzu yawe kuko inzu ni iy’ababyeyi. Ababyeyi baramutse bashaje bazayiraga abana babo ariko umusore urimo ushaka kubaka urugo afite inshingano yo gushaka inzu ye cyangwa yazagira amahirwe agahura n’indi midugudu iri kubakwa nawe akaba yayibonamo ariko nabo bagomba gushaka ubushobozi bwabo.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu igenzura Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yakoze yasanze hari abaturage bahabwa izi nzu bakazifata nabi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ubumenyi buke.

    Yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo hashyizweho uburyo abatuzwa muri iyi midugudu igezweho bazajya bamenyerezwa mu gihe cy’umwaka kandi bagafashwa no kwiyubaka mu buryo bw’ubushobozi kugira ngo igihe izi nzu zizajya zangirika bajye babasha kuzisanira batagombye gutegereza Leta.

    Gutuza abaturage mu midugudu, ni imwe muri gahunda zashyizwemo imbaraga na Leta y’u Rwanda hagamijwe kubakura mu manegeka, kubagezaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye, gukoresha neza ubutaka ndetse no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abahabwa inzu kutazigurisha nubwo bazifiteho uburenganzira

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira baganira n’umwe mu miryango yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

    Imiryango ituzwa muri iyi midugudu ihabwa ibyangombwa byose ikenera mu buzima bwa buri munsi

    Iyi miryango ifashwa gutangira imishinga mito kugira ngo ibone ubushobozi bwo kwisanira amazu

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Musore mwiza, zirikana bino bintu mbere yo kujya gutereta inkumi niba udashaka guterwa indobo rugikubita.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya n'ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n'ibintu bimwe, hari ibintu abakobwa bahuriraho, bemeza ko bibashimisha iyo babikorewe n'abakunzi babo. Ibi rero bikaba bifasha umusore gutereta uwo yifuza ko bakundana ndetse bikamuha amahirwe yo kutangwa (guterwa indobo) iyo abizi neza.

    1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari 'Sexy'.

    2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

    3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk'abadasanzwe (special) imbere y'abasore bakunda, n'ubwo ngo akenshi batabyerekana.

    4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

    5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n'ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye.

    6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone
    n'ubwo mwatandukana.

    7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi
    amureba mu maso.

    8. Muri kamere y'abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

    9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw'agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

    10. Burya ngo iyo umukobwa avuze 'oya' iba ari 'oya', ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

    11. Bashimishwa n'uko incuti zabo zibasoma bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

    12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

    13. Abakobwa bashimishwa n'uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

    Source : https://yegob.rw/musore-mwiza-zirikana-bino-bintu-mbere-yo-kujya-gutereta-inkumi-niba-udashaka-guterwa-indobo-rugikubita/