Myugariro Aimable Nsabimana wari usoje amasezerano muri Police FC bakananiranwa ku ngingo yo kongera amasezerano, yasinyiye APR FC imyaka 2.
Uyu myugariro wari kapiteni wa Police FC, yasinyiye APR FC uyu munsi ku wa Kabiri i Nyarutarama kuri Tennis Club.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yasinye imyaka 2 agahabwa miliyoni 12 n’umushahara wa miliyoni ku kwezi.
Uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi bivugwa ko Police FC yifuje kumwongera amasezerano ariko ikaba yaramuhaga amafaranga make aho bivugwa ko yamuhaga miliyoni 8.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021 nibwo ikipe y'igihugu ya Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Peru igitego kimwe ku busa.
Muri rushanwa rya Copa America 2020 rikomeje kubera mu gihugu Brazil, iri rushanwa ryari rigeze muri kimwe cya kabiri aho iyi kipe ya Brazil yitwariye neza ku kibuga cya Estadio Único de Santiago del Estero, mu mkino wabonetse igitego kimwe kubusa cya Lucas Paqueta cyatumye iyi kipe igera ku mukino wa nyuma.
Lucas Paqueta ukinira ikipe ya Lyon yo mu gihugu cy'u Bufaransa cyatumye iyi kipe iri mu rugo itegereza indi kimwe bagomba gukina ku mukino wa nyuma uzaba ku itariki ya 10 Nyakanga 2021, ni umukino Brazil itegereje hagati ya Argentine ndetse na Columbia.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Nyakanga 2021 nibwo Argentine ikina na Columbia umukino utegerejwe ku isaha ya Saa Cyenda zo mu rukerera.
Muri uyu mukino, ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Argentina hitezwe abakinnyi barimo rutahizamu wayo Sergio Agueron, kizigenza Lionel Messi kugeza ubu udafite ikipe arimo gukinira kuko amasezerano ye na FC Barcelona yarangiye, hari kandi na rutahizamu wa Inter De Milan witwa Lautaro Martinez.
Ku ruhande rwa Columbia hitezwe cyane abakinnyi nka Duvan Zapata, Juan Cuadrado ba myugariro babiri bakomeye banakomeje gufasha iyi kipe barimo Yerry Mina ndetse na Davinson Sanchez utibagiwe n'umunyezamu David Ospina.
Umukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Bugesera FC, Kwitonda Alain uzwi nka Bacca, ikipe ye yamaze kumvikana na APR FC kumugurishamo mu gihe cy’imyaka 2.
Uyu mukinnyi yari asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Bugesera FC, ikipe ya APR FC yamaze kwemera kuyagura.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa Bugesera FC n’ubwa APR FC bwahuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bakaba batandukanye amakipe yombi yumvikanye ko umwaka umwe yari asigaraniye Bugesera FC ugurwa na APR FC.
Umuntu wahaye amakuru ISIMBI nubwo atifuje gutangaza ibyamutanzweho, ariko yemeje ko uyu mukinnyi na we ubwe yamaze kumvikana na APR FC, hari n’amakuru avuga ko yamaze no gusinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Uyu mukinnyi yinjiye muri Bugesera FC muri 2018 avuye mu ikipe ya Miroplast FC. Mu mwaka ushize w’imikino wa 2020-2021 yari yongereye umwaka w’amasezerano ari na wo APR FC yaguze.
Ni mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Murehe aho abaturage 21 biyemeje kwibohora bishakira umuriro w'amashanyarazi bamwe batigeze mu myaka isaga 40 bahamaze. Umwe muri bo witwa Mukawiringiye Deborah, ari n'umwe mu bazanye igitekerezo, yemeye kubishingira atanga ingwate muri Banki ngo bibohore ku kutagira Umuriro.
Mukawiringiye Deborah, afite imyaka 65 y'amavuko. Avuga ko kwibohora ari amagambo akubiye mu butumwa bushimangirwa n'ibikorwa biganisha ku iterambere rigamije ineza y'abanyagihugu kandi nabo ubwabo bagizemo uruhare.
Avuga ko Igikorwa cyo kubohora Igihugu cyabaye kikarangira, ariko ko ibikorwa bishimangira kwibohora ari urugendo rurerure rujyana no kugenda abantu bashaka ibisubizo by'ibibazo bitandukanye barwana nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Abaturage mu ngo 21 hamwe n'undi bivugwa ko yawihaye nibo bamaze kubona umuriro babikesha kwishyira hamwe.
Kubona abandi bacana umuriro w'amashanyarazi, yagera aho atuye agasanganirwa n'umwijima, byamuteye ishyari ryo kumva ko afatanije na bagenzi be nabo bashobora kwikururira umuriro mu mbaraga n'ubushobozi bafite, bityo mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 27 bikazasanga nabo bacana, baribihoye.
Avuga ko yegeranye na bagenzi be, bahuza igitekerezo, ariko ngo kuko basabwaga asaga Miliyoni y'u Rwanda kugira ngo bahabwe amapoto anyuzwaho insinga kandi mu bushobozi aya mafaranga ntayo bari bafite, yahisemo kubitangira, atanga ingwate y'ubutaka, Banki ibaha amafaranga babona umuriro, basezerana kuzagenda bishyura gahoro gahoro mu gihe cy'imyaka ibiri.
Mukawiringiye Deborah w'imyaka 65 y'amavuko, avuga ko nubwo yizeye bagenzi be akabishingira, ngo ni hagira umutenguka ubuyobozi buzamube hafi.
Agira ati' Twaricaye na bagenzi banjye, tubaza iby'umuriro wageze ku Kagari ariko batubwira ko aho wageze ari aho, ko ahasigaye ari ukwirwariza. Mu kubiganiraho na bagenzi banjye twasanze twakora ishyirahamwe ryo gukurura umuriro bityo tukagera kucyo dukeneye. Twagiye muri REG, batubwira ibisabwa dusanga bisaba ingufu nyinshi, kubera byari kugorana ko buri wese abona amafaranga akenewe ako kanya, twagiye muri Banki mba ari njyewe uba umwishingizi wabo, mbatiza ingwate kugira ngo tubone icyo dukeneye kandi ubu turishimye'.
Karemera Munyemana Jean Damascene, Umwe mu baturage babonye umuriro nyuma y'imyaka isaga 23 amaze aho atuye ntawo, ashima uku kwifatanya bagahuza imbaraga nk'abaturage mu kwishakamo ibisubizo. Avuga ko uku nako ari ukwibohora kuko ngo ari Igisubizo cy'icyari kibaboshye nk'abaturage. Avuga ati' Mbona hari ibintu byinshi tumaze kwibohoramo; dufite umuriro, dufite amazi kandi mbere kuri Leta yabanje ibi ntabwo hano byahabaga. Ibi nta n'umwaka bidutwaye kubikora dushyize hamwe. Turashima Leta y'Ubumwe'.
Karemera ni umwe mu bafatanije na Deborah guhuza bagenzi babo.
Avuga ko kimwe mu byo yazaniwe no 'Kwibohora' nk'Igihugu ari uko Leta binyuze mu miyoborere myiza yafashije umuturage gutekereza byagutse, kugira ijambo mu bimukorerwa ari nabyo bituma buri wese ajya mu rugamba rwo kwibohora binyuze mu bikorwa bitanga ibisubizo ku bibazo biba bibangamiye umuturage. Ashimangira ko iyo abaturage n'ubuyobozi bishyize hamwe bakishamo ibisubizo nabyo ari 'Ukwibohora'.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, ashima igitekerezo n'ubufatanye bw'abaturage mu kwiyegereza umuriro no gushaka ibisubizo by'ibindi bibazo bahura nabyo, akavuga ko hari byinshi nk'ubuyobozi bafatanije n'abaturage bashobora kwikemura izindi mbaraga zikaza ari inyongera.
Gitifu Nkurunziza, avuga kandi ko nk'ubuyobozi bazakomeza kuba hafi no gufatanya n'abaturage mu gushaka umuti w'umuriro bavuga ko ukiri muke, ko bakomeza ubuvugizi kugira ngo n'ibindi bikorwa by'iterambere aba baturage bifuza kugeraho bizagerweho. Ashimangira ko uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa ari ingenzi.
Aba baturage, bavuga ko umuriro bafite uyu munsi ari muke cyane, ko batabasha kugira byinshi by'iterambere bawubyaza. Bifuzaga kugura icyuma gisya, bakifuza ko urubyiruko rwabo rukora imishinga itandukanye yo kwiteza imbere babikesheje umuriro biyegereje ariko ngo ntabwo byakunda. Ni naho bahera basaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, avuga ko kuvana ingabo n’abayobozi ba Leta bari boherejwe mu ntambara mu karere ka Tigray gaherereye mu Majyaruguru, bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cyerekana ko uruhande rwa Guverinoma rwatsinzwe intambara.
Yavuze ko amakimbirane, intambara n’imvururu byamaze amezi umunani barwanya inyeshyamba za Tigray kandi ko yabaciye intege.
Ministri Ahmed yemeza ko ingabo z’igihugu zigifite ubushobozi bwo kurwana ariko ashimangira ko hakenewe amahoro kugira ngo Ethiopia itere imbere. Akomeza avuga ko nyuma y’inama zitandukanye yagiranye n’abafatanyabikorwa banyuranye n’abashoramari ngo bamweretse impungenge n’ibyago bituruka ku ntambara.
Mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, ntiyigeze asubiza ku rutonde rw’ibyo Guverinoma yemeje bigomba gukurikizwa n’inyeshyamba za TPLF kugira ngo habeho guhagarika imirwano ku mpande zombi.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abasivili muri Tigray bafite ibibazo n’inzara, uburwayi bwiganjemo icyorezo cya covid-19, biturutse ku makimbirane kandi inzego z’ubutabazi zigarasaba ko zakoroherezwa kugeza imfashanyo ku bagizweho ingaruka n’intambara badafite ubutabazi.
Leta ya Ethiopia yavuze ko itangazo rihagarika imirwano ari akanya kuri buri wese ko gutekereza no kwigira ku byabereye muri Tigray.
Mu ibaruwa isezera yanditswe na Larry Rudolph, igasohorwa mu kinyamakuru kitwa ‘Deadline’, yavuze ko hashize imyaka ibiri n’igice, we n’umuhanzi Britney baganiriye ngo akamubwira ko yifuza kuba ahagaritse umuziki mu gihe kitazwi.
Yagize ati “Uyu munsi numvise ko umuhanzi Britney ashaka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku mugaragaro. Sinigeze ngira uruhare mu bijyanye no kumureberera haba mu bikorwa bye bimwerekeyeho, ni ukuvuga ko nta byinshi nzi kuri ibyo byatangajwe, nahawe akazi na Britney kugira ngo mufashe mu buhanzi bwe. Kandi nka ‘manager’, ntekereza ko kuba neguye ku mirimo yanjye biri mu nyungu za Britney kuko serivisi zanjye zitari zigikenewe. Mwakire iyi baruwa y’ubwegure bwanjye”.
Rudolph yongeyeho ati “Nzahora nishimira umurimo nakoze mu myaka yacu 25 twari tumaze dukorana. Britney ndamwifuriza ibyiza byose bibaho ku isi. Ndahari igihe cyose azongera kunkenera nzamwitaba”.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC, bwamaze gutandukana n’abakinnyi barindwi barimo na kapiteni wayo, Tuyisenge Pekeyake.
Gorilla FC yakinaga umwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ntabwo byagenze neza nk’uko yabishakaga kuko kugeza ku munsi wa nyuma yari mu makipe agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri ariko iza kurokoka nyuma yo gutsinda Sunrise FC 2-21.
Mu rwego rwo kwiyubaka no gukora amavugurura, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri barindwi, ni mu gihe yatangiye kugura aho yatangiye izana umunyezamu Ndoli Jean Claude wasinye imyaka 3.
Yirukana yahereye kuri kapiteni wayo wanayizamuye, Tuyisenge Pekeyake ‘Pekinho’, rutahizamu Sinamenye Cyprien wavuye muri Sunrise ariko nta mwanya wo gukina yabonye, abanyezamu Mugisha Yves na Mpawenimana Emmanuel, Mukunzi Vivens, Munyeshuri Aaron na Manace.
Umuntu wahaye amakuru ISIMBI uretse aba bakinnyi iyi kipe igomba no kwirukana bamwe mu banyamahanga ifite kuko ubuyobozi bw’iyi kipe butigeze bunyurwa n’umusaruro wabo.
Tuyisenge Pekeyake wari kapiteni wa Gorilla FC ni wahereweho
Jean d’Amour w’imyaka 17 y’amavuko, n’Umugore we Diane w’imyaka 18 babana nk’umugore n’umugabo mu buryo butemewe, bafashwe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nyakanga 2021,
Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama, Akagari ka Rango mu Murenge wa Mareba Ntawuhiganayo Slyvain yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo n’umugore bafashe iki cyemezo cyo kwica uwo babyaye, nyuma y’amakimbirane n’intonganya bari bamaranye igihe iwabo mu rugo.
Ntawuhiganayo avuga ko Mujawimana yari yabwiye umugabo we ko azamutana umwana kuko atakwihanganira ayo makimbirane.
Umukuru w’Umudugudu avuga kandi ko abo bombi baje kumvikana ko aho kumusigira umwana, ahubwo bamwica bagasubira mu buzima busanzwe.
Yagize ati 'Bajyanye urwo ruhinja rwabo mu ijoro, bagarutse bibanga mu nda babyutsa abaturanyi bababeshya ko ari imyuka mibi (Amashetani) yamujyanye ubu nibwo bemereye inzego ko ari bo bamutabye mu rufunzo.'
Ntawuhiganayo yavuze ko batabaje inzego z’Umutekano n’abaturage bajya kubereka aho urwo ruhinja baruhambye, barukuramo mu gitondo bukeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera Umulisa Claire, avuga ko iyo nkuru yayimenye ari mu nama ku Karere, ko nta yandi makuru arambuye afite.
Umulisa yagize ati 'Ngiye kubikurikirana ndaza kubabwira.'
Ntawuhiganayo Slyvain uyobora Umudugudu wa Kagarama avuga ko Iradukunda Jean d’Amour na Mujawimana Diane bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Mareba.
Uyu Muyobozi ku rwego rw’Umudugudu yavuze ko mbere y’uko abo bombi babana nk’umugabo n’umugore yabanje kwandikisha ababyeyi be inyandiko ivuga ko nihagira icyo uyu mukobwa Mujawimana azaba bazabyirengera hagakurikizwa amategeko.
Raporo UNCTAD yatangaje mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, ivuga ko ba mukerarugendo barimo gutinya kujya gusura ibihugu, cyane cyane ibiri mu nzira y’Amajyambere bitarakingira abaturage babyo Covid-19.
UNCTAD hamwe n’Ishami rya LONI rishinzwe ubukerarugendo UNWTO, bivuga ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (harimo n’u Rwanda), bizibasirwa n’igihombo cy’Amadolari ya Amerika arenga miliyari 1,400 muri 2021, kuko ba mukerarugendo batinya kwandura virusi nshya ya Corona yitwa DELTA.
Icyo gihombo kizaba kingana na 60% by’amafaranga ibihugu byakuraga mu bukerarugendo kugeza mu mwaka wa 2019, kandi ko kugira ngo bizongere kuziba icyo cyuho hazashira nibura imyaka itatu (kugera muri 2024).
Muri iyi myaka ibiri Covid-19 imaze yadutse ku isi yateje igihombo kingana n’Amadolari ya Amerika miliyari 4,800 yari kuba yaratanzwe na ba mukerarugendo basura amahoteli n’ahantu nyaburanga, by’umwihariko ibihugu bikennye cyane ngo bizahomba agera kuri miliyari 2,900 muri 2020-2021.
Ubusesenguzi bw’iyo raporo bugaragaza ko abazahomba cyane ari inganda n’ibigo byatangaga ibiribwa n’ibinyobwa, abacumbikira abantu hamwe n’abashinzwe kubafasha mu ngendo bakora, kandi nta gisubizo cyihuse kirimo kuboneka.
Ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere birazira ko nta nkingo zihagije za Covid-19 birimo kubasha kwibonera kugira ngo bibashe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.
By’umwihariko mu Rwanda kugeza kuri uyu wa mbere tariki 05 Nyakanga 2021, abamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bangana na 251,719 mu barenga miliyoni zirindwi barukeneye.
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku Isukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite gahunda yo gushinga uruganda mu gihugu rukora inkingo (zirimo urwa Covid-19).
Kugeza ubu ibihugu bya Afurika bimaze kugira umugambi wo gukora inkingo za Covid-19 harimo Afurika y’epfo, u Rwanda Senegal na Tanzania.
UNCTAD ivuga ko igihombo mu rwego rw’ubukerarugendo ku isi kizatuma imirimo itanditswe igera kuri miliyoni 120 ihagarikwa, abayikoraga biganjemo urubyiruko n’abagore bakaba abashomeri.
Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya LONI rishinzwe Ubukerarugendo, Zurab Pololikashvili, yagize icyo avuga kuri iyo raporo ya UNCTAD ati “Ubukerarugendo ni umurongo wo kubaho kwa za miliyoni z’abaturage, kubakingira mu rwego rwo kubarinda ndetse no gufasha ubukerarugendo kongera kwiyubaka, ni ngombwa cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.
Raporo ya UNCTAD ivuga ko uretse ikibazo cyo kutabona inkingo zihagije mu bihugu bikennye, ubukerarugendo n’amahoteli kandi bibangamiwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.