Blog

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya João Lourenço wa Angola – #rwanda #RwOT

    António Tete ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuva mu mwaka ushize wa 2020. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço nk’uko byatangajwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya hafi dore ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we wari umuhuza mu biganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

    Mu Ukwakira 2020, u Rwanda na Angola byatangiye ibiganiro bigamije guhererekanya amakuru ku mahirwe y’ishoramari mu bihugu byombi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Urwego rushinzwe guteza imbere Ishoramari ry’Abikorera n’Ibyoherezwa mu Mahanga muri Angola (AIPEX), icyo gihe byagiranye ibiganiro hagaragazwa amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi no gutwara abantu n’ibintu.

    Byanarangiye zisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

    Umuyobozi wa AIPEX, Antonio Henriques Silva, yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na RDB byakoranye n’uru rwego mu gufasha Abanyangola n’Abanyarwanda gusangira amahirwe mu by’ubucuruzi buri gihugu gitanga.

    Mu 2019 kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Angola yerekeye itumanaho mu by’isanzure mu ruzinduko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, hamwe n’itsinda ry’abo mu nzego za leta n’abikorera bagiriyeyo.

    Icyo gihe itsinda ry’u Rwanda ryasuye Ikigo ‘Funda Satellite Control and Mission Center (MCC)’ cyo muri Angola nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho yabereye muri Angola (ANGOTIC 2019).

    Aya maseserano yari agamije kongera imbaraga mu bufatanye mu by’ubushakashatsi mu by’isanzure.

    Perezida Paul Kagame aheruka gukorera uruzinduko muri Angola, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.

    Mbere y’iyo nama, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, Perezida João Lourenço.

    João Lourenço wa Angola na we yaherukaga mu Rwanda mu nama ya Kane yo gushakira umuti bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda nk’abahuza mu biganiro byo gushakira umuti ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Gatuna, yabaye tariki ya 21 Gashyantare 2020. Icyo gihe yahahuriye na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’abahuza muri ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida Museveni.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete ubwo bari mu biganiro

  • Ngororero: Babiri bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 44 n’umukozi we ufite imyaka 32, batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021.

    Aba bombi bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Polisi yasanze mu rugo hari ububiko bw’amabuye y’agaciro, abafashwe basangwa bari kuyapakira mu mifuka bategereje imodoka ngo bajye kuyacururiza mu Karere ka Muhanga.

    Ati “Bafashwe saa Tanu z’ijoro barimo gupakira ariya mabuye kugira ngo imodoka ize bayajyane mu Karere ka Muhanga ahari umucuruzi basanzwe bayacuruzaho. Abapolisi basanze nta byangombwa bafite bibemera kugura no gucuruza ariya mabuye ndetse banabikora bitwikiriye ijoro.”

    Ubwo bamaraga gufatwa nyir’ayo mabuye yavuze ko yavuye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Karere ka Ngororero.

    Yavuze ko ikilo kimwe akirangura ku mafaranga y’u Rwanda 200 akakigurisha kuri 250, ayo mabuye ngo akorwamo ibintu bitandukanye nk’ibirahure by’inzu, amakaro, ngo hari n’ibyo bayakoresha muri moteri y’ibinyabiziga. Yemeye ko yari amaze igihe kinini acuruza ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru, akangurira abantu kujya bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura nabyo.

    Ati “Uriya muntu yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa afite kandi yabikoraga nijoro yihishe. Arivugira ko yaguraga ariya mabuye ku bakozi bo mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubwo urumva ko nabo bayiba aho bakorera. Barabangamira abashoramari bafite ibirombe, ikindi kandi banyereza imisoro kuko ntibasora.”

    Abafashwe Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane aho bajyaga kuyacuruza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Abantu babiri bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro

  • Nyanza: Miliyoni zisaga 63 Frw zimaze gucibwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko kugeza ubu abantu barenga 8500 ari bo bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Abo dufite mu mibare baragera ku 8500 bakaba bamaze gucibwa miliyoni zigera kuri 63 z’amafaranga y’u Rwanda.”

    Amakosa bakunze gufatirwa ni ugufungura utubari kandi tutemewe, guhindura resitora utubari, kujya gusengera ahatemewe, gukora ibirori, kutambara neza agapfukamunwa, gukora no gutaha ubukwe igihe butemewe, gutinda gutaha ku masaha yaganwe n’ayandi.

    Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hagiye hagaragara ubwandu bwinshi bwa Covid-19 bigatuma rimwe na rimwe hashyirwa muri Guma mu karere.

    Imibare igaragaza ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 mu Karere ka Nyanza abacyanduye barenga 1150 ariko abenshi bamaze kugikira. Abarenga 190 ni bo kugeza ubu bagifite ubwandu muri ako karere, biganjemo abarwariye iwabo mu ngo.

    Ntazinda yongeye gusaba abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda kuko ari yo ntwaro yonyine ihari muri iki gihe yo kugitsinda.

    Ati “Muzi ko mu minsi ishize Akarere ka Nyanza n’utundi turere dukeya twigeze kugira umwihariko wo kuguma mu karere tuza kubyitwaramo neza ndetse icyorezo turakirwanya cyane gisa n’igishize mu Karere, ariko uyu munsi biragarara ko cyongeye kuzamuka, bivuga rero ko hari ingamba zikomeye tugomba kongera gufata.”

    Yakomeje avuga ko kuba hari abantu benshi bagaragayeho ubwandu mu gihe kitagera ku kwezi byatewe n’uko habayeho kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda.

    Ati “Uko bigaragara iki cyorezo iyo udohotse gatoya kirakuzamukana.”

    Abatuye Akarere ka Nyanza bibukijwe ko bakwiye kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda kwegerana, kugira isuku bakaraba intoki kenshi gashoboka ndetse no kubahiriza andi mabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ubuzima.

    Miliyoni zisaga 63 Frw zimaze gucibwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Karere ka Nyanza kuva icyorezo kigeze mu Rwanda muri Werurwe 2020

    [email protected]


  • RPF yifatanyije na CPC yujuje imyaka 100 mu nama yahuje amashyaka yo mu bihugu 170 – #rwanda #RwOT

    Ibi Umuryango FPR inkotanyi wabitangaje binyuze mu nama y’imitwe ya politiki yo hirya no hino ku Isi yateranye ku butumire bwa The Communist Party of China (CPC).

    Iyi nama yahurije hamwe imitwe ya politiki irenga 500 yo mu bihugu birenga 170, aho yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Abaturage babayeho neza: Inshingano z’imitwe ya politiki.”

    Umunyamabanga Mukuru wa CPC akaba na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yavuze ko mu rugendo rw’iterambere nta muntu cyangwa igihugu gikwiye kubuza amahirwe.

    Ati “Mu nzira iganisha ku mibereho myiza ya bose, nta gihugu kigomba gusigara inyuma, ibihugu byose bikwiye amahirwe n’uburenganzira bwo gutera imbere.”

    Yakomeje avuga ko u Bushinwa buzakomeza kwibona mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

    Yagize ati “U Bushinwa ntibuzigera bushaka kuba mpatsibihugu, kwaguka cyangwa kugena icyo ibindi bihugu bikora, kandi buzahora ari umunyamuryango w’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.”

    Perezida Xi yasabye imitwe ya politiki kwimakaza ugushyira hamwe kw’abatuye Isi hagamijwe guhuza umugambi ku bijyanye n’ahazaza.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, witabiriye iyi nama yavuze ko uyu muryango wifatanyije na CPC mu kwizihiza imyaka 100 imaze ishinzwe.

    Yavuze ko imitwe ya politiki ikwiye kuba izingiro ry’ubufatanye bw’abatuye Isi.

    Ati “Mu Isi yacu yabaye umudugudu, ubusabane mpuzamahanga hagati y’abaturage bacu buri kwiyongera bitewe n’impamvu zitandukanye, ku bw’ibyo biraduhamagarira kurushaho guteza imbere ibijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu byacu. Imitwe ya politiki yacu igomba kugira uruhare rutaziguye kugira ngo ubu bufatanye bubeho.”

    Yakomeje avuga ko FPR yumva neza inyungu ziri mu kwimakaza ubuyobozi bushyira imbere abaturage.

    Ati “FPR iha agaciro akamaro gakomeye kari mu ntekerezo yo gushyira imbere abaturage nk’ihame ry’ingenzi riri mu miyoborere igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

    Ngarambe yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize ubuyobozi bw’u Bushinwa bwagaragaje impinduka zatumye iki gihugu uyu munsi kiri mu bihangange.

    Ati “Mu myaka irenga 20 ishize imiyoborere y’u Bushinwa izana impinduka yabaye imwe mu nkuru zikomeye ndetse ituma iki gihugu kijya mu mwanya ukwiye mu ruhando mpuzamahanga. Uyu munsi u Bushinwa bufatwa na benshi nk’urugero rwiza mu bijyanye n’imiyoborere izana impinduka. Ndabibashimira.”

    CPC yizihije imyaka ijana u Bushinwa buri ku mwanya wa kabiri mu bukungu ku Isi ndetse ibipimo bitandukanye by’ubukungu bigaragaza ko mu 2030, aricyo gihugu kizaba kiri ku mwanya wa mbere mu bukungu.

    U Bushinwa ku ngoma ya CPC, bwakoze agashya kataraba ahandi ku Isi, ko kuvana abaturage miliyoni 700 mu bukene mu myaka 30 ishize.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe , yavuze ko uyu muryango wumva neza akamaro ko gushyira imbere abaturage mu bibakorerwa

    Umunyamabanga Mukuru wa CPC akaba na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yavuze ko mu rugendo rw’iterambere nta muntu cyangwa igihugu gikwiye kubuza amahirwe

    Iyi nama yitabiriwe n’abakomiseri batandukanye b’Umuryango FPR Inkotanyi

    Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Musoni Protais, yitabiriye iyi nama yahuje amashyaka arenga 500

    Komiseri Uwacu Julienne ni umwe mu bari bahagarariye FPR muri iyi nama

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Rubavu: Ba gitifu barindwi b’utugari beguye – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari yatumiwemo Komite Nyobozi y’Akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Rubavu, ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari birukanwe.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije, ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aba bakozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

    Ati “Handitse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari turindwi bifuza kwegura kuko bananiwe gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bakaba bari bamaze igihe bagaragaza intege nke mu nshingano zabo ndetse bagiriwe inama kenshi.”

    Amakuru avuga ko uretse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batarimo kwitwara neza mu bijyanye no guhangana na Covid-19 nabo bashobora kuzasezererwa mu minsi iri imbere.

    Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari turindwi mu Karere ka Rubavu beguye kubera kudafasha utugari twabo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

  • Igihugu gitanga amahirwe angana ntabwo gitanga amafaranga angana- Dr Sezibera – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, mu biganiro byateguwe n’urubyiruko rwibumbuye mu muryango Patriotism Rwanda ku bufatanye na Rwanda We Want, hagamijwe kwigisha abakiri bato amateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse n’urugamba rwo kubaka igihugu rwahise rutangira rukaba rugikomeje.

    Dr Sezibera yavuze ko u Rwanda rwahoze ari igihugu gishinze imizi ariko Abakoloni baje baragisenya, bacamo ibice abanyarwanda, basenya ubuyobozi, imambo z’intekerezo z’abanyarwanda ndetse bagera no ku rwego rwo gusenya uko Abanyarwanda bibonagamo u Rwanda.

    Yavuze ko kuba mu myaka 27 ishize igihugu kibohowe na FPR Inkotanyi, ubumwe bwahoze buranga u Rwanda bwarongeye kugaruka ari amahirwe abakiri bato uyu munsi bakwiye kubyaza umusaruro bagakora, bakirinda ibibasubiza inyuma.

    Yakomeje agira ati “Twebwe dutangira urugamba rwo kubohora igihugu, twari urubyiruko rwumva ko u Rwanda rugomba kuyoborwa n’Abanyarwanda kandi baruyoborera Abanyarwanda kandi n’ubuyobozi bugatangwa n’Abanyarwanda. Impamvu uyu munsi tuvuga ko Abanyarwanda bibohoye, ni uko bose bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’igihugu cyabo.”

    Dr Sezibera yavuze ko kuri ubu igihugu kiri kugana mu cyerekezo 2050, aho ubukungu bw’Abanyarwanda buzaba bwarateye imbere, ibintu avuga ko basabwa kubikorera babyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

    Ati “Muri icyo cyerekezo, turashaka ko mu 2050, umunyarwanda azaba afite ubukungu mbumbe burenze amadorali ibihumbi 12,[ ubu ari kuri $800 ku mwaka], ni ukuvuga ngo turashaka ko Abanyarwanda mu bukungu bwabo baguka, buri munyarwanda agomba kubigiramo ubushake nawe.”

    Yakomeje agira ati “Kuko iki gihugu cyacu gitanga amahirwe angana, ntabwo gitanga amafaranga angana, oya. Igihugu gitanga amahirwe kuri buri muntu wese, kugira ngo uzagere kuri ya mafaranga tuvuge, ibyo bihumbi $12, ni umuntu ku giti cye ubiharanira.”

    Dr Sezibera yavuze kandi ko buri munyarwanda akwiye kugira intekerezo zo kwaguka no gukura mu bukungu, akumva ko niba uyu munsi atuye mu ihema, yakora cyane aharanira kurivamo, abafite ubumenyi bagaharanira guhora babwongera.

    Ati “Niba uyu munsi ufite ubumenyi runaka shakisha uko ejo wagira ubumenyi burenzeho, ejo bundi ugire uburenzeho. Abasenye iki gihugu bo bumvaga ari kinini cyane bumva gikwiye kugira abantu bacye.”

    Yakomeje agira ati “Bamwe bati icyatuma u Rwanda ruba rwiza ni uko rwayoborwa n’abaturuka mu karere runaka. Ibyo ntabwo ari intekerezo Nyarwanda ni mvamahanga, intekerezo Nyarwanda ni uko ahubwo wagura ugashaka n’abandi musangira ibyiza by’u Rwanda.”

    Fiona Kamikazi uri mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, yavuze ko abakiri bato bakwiye kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda zirimo gukunda igihugu, bakumva ko ababohoye igihugu bagikunze bakiyemeza guhagarika akarengane.

    Ati “Natwe nk’urubyiruko ruriho ubu, gukunda igihugu nibyo bitazatuma twicara ngo turebere, hari umuntu ushaka kugihungabanya, icyo nicyo cya mbere ukavuga uti ibibazo biri mu gihugu cyanjye ni njye bireba, ni njye ugomba kugiteza imbere. Indi navuga ni ugukunda umurimo, aho tugeze ntabwo tukiri mu rugamba rw’amasasu ariko ubu hakurikiyeho kubaka igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Igihugu kizubakwa natwe urubyiruko, nitwe benshi mu gihugu, turi mu gihugu gitekanye, kiduha amahirwe, kidukunda, rero ni iki tugomba gukora kugira ngo urwo Rwanda twifuza turugereho? Ni ugukora cyane tukiteza imbere tugateza n’igihugu imbere.”

    Patriotism Organization Rwanda, ni Umuryango ugamije guteza imbere umuco wo gukunda igihugu mu Banyarwanda cyane cyane urubyiruko.

    Umuyobozi w’uyu muryango, Muvunyi Kayumba, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kwimakaza indangagaciro zo kwihobora no gufasha urubyiruko kugira amateka y’umwimerere y’igihugu cyane cyane agendanye n’urugendo rwo kubohora igihugu.

    Ati “Tukaba twizera ko impanuro urubyiruko rwahawe zizarubera impamba ndetse n’intwaro ikomeye izarufasha guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi twifuza ko urubyiruko uyu munsi rukwiye gufatira urugero ku Ngabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, bafata iya mbere mu kurwanya byimazeyo icyorezo cya Covid-19.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange, yavuze ko abakiri bato bakwiye kwishimira ko bafite igihugu ndetse bagahora baharanira kwimana u Rwanda nk’uko biri mu muco w’abakurambere.

    Amb Dr Sezibera Richard yavuze ko urubyiruko rwabohoye u Rwanda rwaharaniraga ko igihugu kiba icya buri wese

    Kamikazi Fiona yavuze ko abakiri bato nta rundi rwitwazo bafite rwatuma badaharanira iterambere ry’igihugu cyabo

  • Kwibohora 27: Imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yatujwe mu nzu zigezweho i Mageragere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021, aho iyi miryango yahawe izi nzu zigezweho zigizwe n’igorofa ryubatswemo inzu umunani.

    Mukaremero Adelphine wapfakajwe na Jenoside, akaba ari umwe mu bahawe izi nzu, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwamutekerejeho.

    Ati “Ubuzima ntibwari bworoshye, sinagiraga aho kuba, nari mbayeho ncumbika hamwe banyirukana kubera kubura ubukode, ariko nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rubohowe, ubu nanjye mbohowe ubukode, sinabona uko nshimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wacu Paul Kagame, ubu nanjye ngiye kugira iwanjye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yashimangiye ko bazakomeza gufasha iyi miryango yatujwe muri iyi nzu, ashima ubuyobozi bw’Akarere budahwema guteza imbere abatishoboye.

    Ati “Abaturage batujwe aha bagera kuri 300 ushyizemo aba biyongeyemo uyu munsi, tuzakomeza kubafasha uko dushoboye cyane cyane ab’intege nke bakeneye ubufasha bwihariye, turashima ubuyobozi bw’Akarere budahwema kuzirikana aba baturage, by’umwihariko inzu yo kororeramo inkoko bemerewe ubu yarahageze kandi mu minsi micye izi nkoko zihamaze zimwe zatangiye gutera amagi.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimangiye ko kubakira abatishoboye biri muri gahunda y’Akarere yo kubonera amacumbi abatishoboye.

    Ati “Kwibohora nyakuri ni ugukora ibishoboka byose ufata ibyari ibibazo ukabigira bizima, turi guhangana n’ikibazo cy’imibereho mibi y’abaturage bacu, gutuza imiryango nk’iyi ni mu rwego rwo kuyifasha gutera intambwe, dufite intego yo gushakira amacumbi arambye abatayafite kugira ngo bahindure imibereho babayemo, aba babonye aho kuba ntibazongera kugira ikibazo cy’amacumbi.”

    Izi nzu zubatswe ku nkunga y’Ikigega Gitera Inkunga Abacitse ku icumu rya Jenoside, FARG, n’abandi bafatanyabikorwa, yuzura itwaye agera kuri miliyoni 261 Frw.

    Uyu Mudugudu w’ikitegererezo wa Rugendabari, utuyemo imiryango 88, harimo 80 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’indi umunani y’abamugariye ku rugamba.

    Uyu mudugudu ufite ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, urugo mbonezamikurire, inzu yororerwamo inkoko zigera kuri 500, n’ivuriro ry’ibanze (Poste de santé).

    Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzagezwamo umuhanda wa kaburimbo, inzu y’imyidagaduro, isoko n’ibindi bikorwaremezo.

    Mu Karere ka Nyarugenge, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabonerwa amacumbi ni batandatu, ariko bakazubakirwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batujwe mu nzu zigezweho mu Murenge wa Mageragere

    Abatujwe muri iyi nyubako basabwe kuyibungabunga

    Inzu zatanzwe zifite ibyangombwa byose

    Ubwiherero bw’izi nzu bwubatse imbere

    Iyi miryango uko ari umunani yatujwe mu nzu imwe igeretse, irimo inzu umunani

    Iyi nyubako irimo ibyangombwa byose nkenerwa nk’intebe n’ibindi bikenewe

    Iyi nyubako yuzuye ku bufatanye na FARG n’abandi bafatanyabikorwa

    Iyi nzu yashyizwemo uburiri bugezweho

    Mukaremero Adelphine arashima Perezida Kagame wabohoye u Rwanda none akaba amubohoye amuha icumbi

    Iyi nyubako yubatswe mu buryo bugezweho

    Rwigema Etienne watujwe muri iyi nzu yavuze ko yishimira kuva mu bukode

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yatashye inzu yatujwemo imiryango umunani itishoboye

  • Ngoma: Urupfu rw’amayobera ku mwarimu wari wiriwe akosora ibizamini – #rwanda #RwOT

    Ni urupfu rwamenyekanye ejo mu gitondo tariki ya 5 Nyakanga 2021 nyuma y’uko hari umwarimu wagiye kumureba agasanga yashizemo umwuka mu nzu yibanagamo.

    Umwe mu barimu bigishanyaga nawe kuri G.S Jarama utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu amaze iminsi ari muzima atarwaye ndetse ngo yakosoraga impapuro z’ibizamini nk’abandi bose nta kibazo afite.

    Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa G.S Jarama, Girukwayo Diogene, yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu yibanaga mu nzu batahita bamenya icyamwishe.

    Uyu muyobozi yavuze ko icyo kuvuga ko ari umunaniro bishobora kuba atari byo ngo kuko impapuro yakosoraga arizo asanzwe akosora, ikindi ngo ntabwo babakaga amanota mu buryo bwihutirwa kuko abana batazabona indangamanota vuba, yavuze ko yakosoraga gake gake nk’abandi kuburyo ngo bitamunaniza.

    Ushinzwe uburezi mu Karere ka Ngoma, Hakizimana Alphonse, we yavuze ko kuri ubu umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa, yavuze ko abaganga aribo bazatangaza ikishe uyu mwarimu.

    Mu cyumweru gishize mu Karere ka Muhanga naho habonetse umwarimu wapfuye bikekwa ko yishwe n’umunaniro.


  • Gakenke: Gitifu wa Muhondo yagaragaye ahondagura umumotari – #rwanda #RwOT

    Muri aya mashusho Gitifu agaragara akubita uwo mumotari imigeri n’ibipfunsi bidasanzwe ndetse akanamuzirikisha imigozi akamwicaza hasi.

    Bivugwa ko hashize iminsi micye iki gikorwa kibaye, intandaro yo gukubita uyu mumotari ikaba ari uko yafashwe ashaka kuva mu Karere ka Gakenke yinjira mu Karere ka Rulindo, aho yari atwaye urusenda kuri moto.

    Bikekwa ko mu gushaka kumuhagarika hajemo ukutumvikana, ubwo ibyo kumuhohotera bitangira ubwo, dore ko atari na Gitifu wenyine ugaragara amukubita, ahubwo n’abandi bantu bari bamukikije bakaba baramukubise mbere y’uko ajyanwa na Gitifu gufungwa aziritse amaboko n’amaguru, nubwo atari ameze neza.

    Hakuzimana Valens uvugwaho gukubita no gufungisha uyu mumotari yemereye IGIHE ko ibi byabaye, ubwo barimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Byabayeho, usibye ko nabonye video yarahindutse (edited). Twakoze inama ngo dukurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, byabaye ngombwa ko hariya tuhashyira urubyiruko rw’abakorerabushake kuko ni hasi ku kiraro gihuza Rulindo na Gakenke, kugira ngo uwo babona afite uburenganzira cyangwa impamvu bamureke atambuke. Abamotari akenshi kubagonga, nka saa cyenda nibwo bampamagaye bati ‘rero muyobozi aha hantu barahatugongera, nahageze nka saa kumi n’iminota itanu.”

    Uyu muyobozi yasobanuye uburyo uyu mumotari ari we wabaye intandaro y’aya makimbirane, ati “Yarahageze ashyamirana n’abo bana, ndamwegera mushyira ku ruhande, tumusaba uruhushya rutangwa na Polisi, ubwo umwana aca inyuma ngo afotore ikirango cya moto ye (pulaki) kuko babonaga afite amahane, akijya gufotora, motari ahita atangira kubakubita nanjye nibwo yansumiye ashaka kunta mu kiraro.”

    Muri iki gihe nibwo abantu batangiye kwegera no guhosha iyo mirwano, abantu batabara Gitifu wari ugeramiwe.

    Yabisobanuye agira ati “Abari aho nibo bamunkuyeho, hashize akanya nibwo yatuje atangira gusaba imbabazi, mubwira ko narangije gutanga raporo ku nzego zinkuriye tumujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi n’ubu niho ari kubarizwa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana iki kibazo.

    Yagize ati “Natwe twabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Twasabye RIB ngo ikurikirane, nonese ibintu bigaragara ku mashusho twabivugaho iki? Dusanzwe tubaganiriza, ubundi hari uburyo umuturage yitabwaho.”

    RIB yataye muri yombi Hakuzimana Valens

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Valens n’abandi bari kumwe nawe mu mashusho yakwirakwiriye bakubita umumotari wari utwaye imizigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya Guma mu Rugo.

    RIB ivuga ko abafunzwe bakurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, no gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Abafunzwe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke, Hakuzimana Valens w’imyaka 43, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Murenge wa Muhondo, Nzamuramabaho Anastase w’imyaka 28 n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahama, Bizimana Dieudonné w’imyaka 34. RIB ikaba iri gushakisha n’abandi babigizemo uruhare ngo bakurikiranwe.

    Ku cyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1,000,000 Frw.

    Ku cyaha cy’Iyicarubozo, gihanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igihano cyo gufungwa igihe kitari munsi imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    RIB iributsa ko nta muntu uwo ari we wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa, kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

    RIB yafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka #Gekenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali binyuranyije n’amabwiriza ya guma mu Karere mu rwego… https://t.co/z3IE5YbByu

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 6, 2021

    Gitifu yagaragaye akubita umumotari anamuzirika amaguru n’amaboko

  • Uruganda rwa Nyiramugengeri rw’i Gisagara rugiye gutangira gutanga amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira ari nabwo ruzaba rutanga megawati 80 nk’uko biteganyijwe, ariko ku itariki 09 Kamena 2021 rwatangiye kugeragezwa rugatanga amashanyarazi angana na megawati 40 mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa.

    Umuyobozi Mukuru ukuriye imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Hakan, Dominique Gubbini, yavuze ko imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa rutwaye amadolari asaga miliyoni magana ane (400,000,000 $). Ni hafi miliyari 400 Frw.

    Gubbini yavuze ko ubusanzwe uru ruganda ruba rwaratangiye gutanga amashanyarazi uhereye muri Mutarama 2021, ariko byagiye bitinda bitewe n’ibibazo byatewe n’ingaruka za Covid-19, aho rimwe na rimwe ibikoresho byo kurwubaka byageraga mu Rwanda bitinze.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uru ruganda nirurangira rwose rugashyirwa ku muyoboro mugari bishobora gutuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka kuko amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri adahenze cyane ugereranyije n’amashanyarazi akomoka ku mazi cyangwa akoresha mazutu.

    Yongeraho ko Nyiramugengeri iri mu gishanga cy’i Mamba ihagije, ku buryo yazifashishwa mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri 26 cyangwa irenga.

    Ibi kandi biherutse gushimangirwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, ubwo yasuraga uru ruganda umwaka ushize wa 2020, aho yemeje ko nirwuzura ruzagabanya ikiguzi cy’amashanyarazi kubera ko akomoka kuri nyiramungeri kuyabyaza umusaruro bihendutse ugereranyije n’atangwa aturutse mu kubyaza umusaruro amazi.

    Uru ruganda ruzajya rutanga amashanyarazi anyuzwe muri sitasiyo ya Mamba ndetse no kuri sitasiyo ya Rwabusoro mu Karere ka Nyanza na Rilima muri Bugesera abone kugezwa mu muyoboro rusange.

    Usibye gutanga amashanyarazi uru ruganda rwatanze akazi ku batuye mu Karere ka Gisagara, aho rwatangiye rukoresha abakozi basaga 2000 ariko ubu imirimo iri gusozwa rukaba ruri gukoresha abakozi basaga 500.

    Mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Aha niho haba amazi ashyushywa na Nyiramugengeri agatanga ingufu zibyazwamo amashanyarazi

    Ibikoresho by’imbere mu ruganda byamaze gushyirwamo no gutunganywa

    Uru ruganda ururebeye ahantu hitaruye ni uku ruba rugaragara

    Uru ruganda ruri mu igeragezwa harebwa ko rushobora gutanga MW 40

    Iruhande rw’uruganda hari sitasiyo yakira amashanyarazi aruvuyemo ikayashyira ku bipimo bikenewe