Blog

  • Maradona na Platini imvugo ntabwo yabaye ingiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uwo mukino hafashwe ifoto iriho nyakwigendera Diego Maradona wa Argentine na Michel Platini w’u Bufaransa bambaye imipira yanditseho ngo ‘twamagane ibiyobyabwenge’ imbere, inyuma handitse ngo ‘twamagane ruswa’, naho hagati yabo hari Edson Arantes do Nascimento, wamamaye nka Pelé mu ikipe ya Brésil, ariko we afashe ibiganza byabo bombi nk’umutumirwa w’icyubahiro kuko yari yarasezeye kuri ruhago (1977).

    Iyo foto rero aho ibera akaga ni uko mu Kwakira 1994 Maradona yaje kwirukanwa mu mupira w’amaguru igihe cy’amezi 15 nyuma yo gusanga yarafataga ibiyobyabwenge, Platini nawe mu Kuboza 2015 FIFA yamwirukanye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa ubwo yari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA).

    Umukambwe Pele (ubu ugize imyaka 80), we mu buzima bwe bwose yakomeje kwitwara neza kugeza magingo, ndetse na nyuma yo gusezera ruhago mu 1977, FIFA yamugize ambasaderi wa ruhago ku isi hose.

    Nyakwigendera Diego Maradona yitabye Imana ku itariki 25 Ugushyingo 2020 afite imyaka 60, amakuru yakurikiye urupfu rwe avuga ko yazize indwara y’ibihaha byari byarajemo amazi.

    Platini ubu ugize imyaka 60, we yasezeye kuri ruhago mu 1987 akomeza akazi ko kuyobora amakipe atandukanye harimo n’iy’u Bufaransa yayoboye kuva mu 1988 kugeza mu 1992.

  • Ngoma : Umunyeshuri w’umukobwa wiga muri Primaire arakekwaho kubyara umwana agahita amwica amunize #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, arakekwaho gukora kiriya gikorwa kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nyakanga ubwo umuturage wo mu Kagari ka Sakara muri uriya Murenge wa Murama yajyaga mu murima we agasangamo uruhinja rwapfuye.

    Bivugwa ko uriya munyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yatewe inda akiri umunyeshuri.

    Uyu mukobwa ubu uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ngo yabyaye ahagana saa cyenda z’ijoro ubundi ahita amuniga, hatangiye gucya ahita ajya kumujugunya muri uriya murima w’ikawa w’uriya muturage.

    Mugirwanake Charles uyobora Umurenge wa Murama, avuga ko uriya mukobwa yiyemereye ko yishe ruriya ruhinja yari amaze kwibaruka.

    Yagize ati 'Twamubajije arabyemera ko yamubyaye akamuniga ubundi akajya kumujugunya mu murima w’ikawa, ngo yatinyaga ko abantu bazabibona nabi.'

    Uyu muyoyobozi akomeza agira inama abaturage ko bakwiye kujya baganiriza abana babo, bakamenya amakuru kuko uriya mukobwa iyo aza kuganirizwa n’ababyeyi atari gupfa gukora ariya mahano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Umunyeshuri-w-umukobwa-wiga-muri-Primaire-arakekwaho-kubyara-umwana-agahita-amwica-amunize

  • Kuri miliyoni 30 Nishimwe Blaise muri APR FC igatanga Fiacre muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu gihe amakipe yatangiye kwiyubaka mu Rwanda, umunsi ku munsi hagenda haza amakuru mashya y’abakinnyi basinyishijwe, kuri ubu agezweho ni uko umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nishimwe Blaise ashobora kugurishwa muri APR FC ariko iyi kipe ikemera gutanga umunyezamu Ntwari Fiacre yatije muri Marines FC.

    Nishimwe Blaise yasinyiye Rayon Sports umwaka ushize wa 2020 aho yasinye imyaka 3 ubu akaba yari asigaranye imyaka 2 ku masezerano ye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ikipe ya APR FC yamaze kwegera iyi kipe ya Rayon Sports iyibwira ko yifuza uyu mukinnyi ndetse bumvikana ko iyi kipe igomba kwishyura miliyoni 30.

    Kuri izi miliyoni 30 bumvikanye ko iyi kipe igomba kuyiha uburenganzira ikajya kuvugana n’umunyezamu w’iyi kipe ukinira Marines FC, Ntwari Fiacre bakaba bamugura muri Marines afitiye amasezerano ubu ntabyo kumutizwa nk’uko bagiye batizwa abarimo Sugira Ernest.

    Gusa iyi kipe yaba ibonye umunyezamu Emery Mvuyekure ukinira Tusker FC, kugira ngo APR FC ibone Nishimwe Blaise byazayisaba gutanga agera kuri miliyoni 50.

    Nishimwe Blaise ashobora utangwaho agera kuri miliyoni 30 akerekeza muri APR FC

    Ntwari Fiacre ashobora kwisanga muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuri-miliyoni-30-nishimwe-blaise-muri-apr-fc-igatanga-fiacre-muri-rayon-sports

  • Abarwayi ba COVID-19 dukurikiranira mu ngo bameze neza – Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w
    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Uwo muyobozi yabivuze nyuma y’uko mu turere twibasiwe na COVID-19 Akarere ka Musanze kugarijwe cyane, aho imibare ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, ibyo bikaba bitari gushoboka ko abo barwayi bose bakurikiranirirwa mu bitaro, avuga ko abari mu bitaro ari abagaragaza ibimenyetso kandi barembye.

    Yagize ati “Gahunda yo kurwariza abarwayi ba COVID-19 mu rugo yatanze umusaruro, ubu turi mu nkubiri ya COVID-19 ya gatatu, aho irimo imibare myinshi ku buryo abarwayi badashobora kubona ibitaro barwariramo kuko serivise zisanzwe z’ibitaro zigomba gukomeza, abo dufite ni umubare munini ugereranyije no mu bihe bitambutse, kubakurikiranira mu rugo biradufasha kandi bameze neza”.

    Arongera ati “Navuga ko kuva duhawe uburyo bwo gupima tukamanuka hasi, bwatumye tubona abarwayi benshi kuko no kubabona na byo burya bitanga umusaruro, ntabwo ari byiza kubarekera mu bandi ngo bakomeze barwarireyo, ariko n’iyo babonetse uburyo bwo gukurikiranirirwa mu rugo buduha icyizere cy’uko ufite ibimenyetso byoroheje atari mu bagana ivuriro, ni gahunda yatanze umusaruro kuva aho abajyanama b’ubuzima baherewe ubumenyi, aho bafashwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze”.

    Yavuze ko abo barwayi bo mu Karere ka Musanze bagera ku 1099, barimo abarwariye mu bitaro 22, bose banduye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, aho avuga ko ubwo bwiyongere buteye impungenge.

    Ati “Mu Karere ka Musanze tugeze ku barwayi 1077 bakurikiranirwa mu rugo, ni umubare munini cyane kandi buri munsi navuga ko uba ari umunsi mushya mu mibare myinshi, abo dukurikiranira mu bitaro barembye ni 22, ni benshi kandi ni na bo barwayi benshi twagize mu bitaro, murabona muri Musanze buri munsi turabona abarwayi 95 ibintu bitigeze bibaho mu mezi yahise”.

    Dr Muhire yavuze ko n’ubwo abakurikiranirwa mu rugo bakomeje gutanga icyizere cyo gukira, ibitaro na byo bikomeje kongera ubushobozi bwo kwakira abarwayi uko imibare izamuka. Avuga ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 barembye batararenza ubushobozi bw’ibitaro, aho kugeza ubu bishobora kwakira abarenga 30.

    Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwirinda COVID-19 kandi birinda kwirara mu gihe babonye ko abarwariye mu rugo bagenda bakira, avuga ko mu kwezi kumwe Akarere ka Musanze kapfushije abantu barindwi.

    Ati “Abapfa barahari ni yo mpamvu abantu bagomba kumva ko iki cyorezo gihari kandi gifite ubukana, umuntu kitarageraho ni utararwaza uwe ngo abibone, utarabona umurwayi ashobora kutabyumva ngo abyemere, abo 1077 barwariye mu rugo buri munsi baraduhamagara ngo hari urembye tukamufasha, abantu bajye batekereza ko indembe aho ziri haba harimo n’impfu, imibare y’abitaba Imana iragenda izamuka, mu Karere ka Musanze kuva mu kwezi kwa gatandatu tumaze gupfusha barindwi, bamwe bapfiriye hano mu bitaro byacu, abandi bapfira mu ma centres yo ku rwego rw’igihugu”.

    Dr Muhire yasabye abarwariye mu rugo kwitwararika bagakurikiza inama bagirwa, dore ko hari abarenga ku mabwiriza bamwe bakumva basohoka kandi bibujijwe, ibyo bikaba byatera ubwandu mu bantu benshi, ndetse n’uwo murwayi bikaba byamugiraho ingaruka zatuma aremba akaba yanapfa.


  • Rubavu : Ba Gitifu beguye bamwe bavuga ko babihatiwe #rwanda #RwOT

    Umwe muri aba basezeze, yavuze ko baje mu nama ya JOC ku Karere isanzwe yitabirwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ariko kuri iyi nshuro na bo bari batumwe.

    Yavuze ko iyo nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ndetse n’umusirikare ukomeye ndetse n’Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere.

    Ngo batunguwe no kuba inama yagezemo hagati Vice Mayor agatangira guhamagaza bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari agaragaza amakosa yabo.

    Yakomeje agira ati 'Ndetse akabasaba gusohoka, bagakurikira umuyobozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange (DM) wari ufite impapuro.'

    Ngo ubwo bageraga mu biro by’uwo muyobozi ushinzwe imirimo rusange, yahitaga abasaba kwandika amabaruwa basezera ku kazi.

    Avuga ko bamwe bashatse kubyanga ariko bakabihatirwa n’umuyobozi ushinzwe abakozi hamwe n’umuyobozi ushinzwe imirimo rusange babotsa igitutu ko nibatabikora ako kanya bazabasanga mu kazi kandi ko batazababuraho amakosa.

    Bamwe mu banditse basezera, bakomeye akazi ndetse babimenyesheje ubuyobozi bw’Intara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo barenganurwe mu gihe abandi bo bagahagaritse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Ba-Gitifu-beguye-bamwe-bavuga-ko-babihatiwe

  • Ngororero : Abaturage babibi bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 05 Nyakanga, ni Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32. Bafatanwe amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Polisi yasanze mu rugo rwa Munyentwari hari ububiko (Stock) y’amabuye y’agaciro, bafatwa barimo kuyapakira mu mifuka bategereje imodoka ngo bajye kuyacuruza ku mucuruzi uba mu Karere ka Muhanga usanzwe uyagura.

    Ati 'Bafashwe saa tanu z’ijoro barimo gupakira ariya mabuye kugira ngo imodoka ize bayajyane mu Karere ka Muhanga ahari umucuruzi basanzwe bayacuruzaho. Abapolisi basanze nta byangombwa bafite bibemera kugura no gucuruza ariya mabuye ndetse banabikora bitwikiriye ijoro.'

    Ubwo bamaraga gufatwa Munyentwari Theophile ari nawe nyiri ayo mabuye yavuze ko ayo mabuye ava ahacukurwa amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Karere ka Ngororero. Yavuze ko ikiro kimwe akirangura ku mafaranga y’u Rwanda 200 akakigurisha kuri 250, ayo mabuye ngo akorwamo ibintu bitandukanye nk’ibirahure by’amazu, amakaro, ngo hari n’ibyo bayakoresha muri moteri y’ibinyabiziga. Yemeye ko yari amaze igihe kinini acuruza ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abantu kujya bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura nabyo.

    Ati 'Uriya muntu yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa afite kandi yabikoraga nijoro yihishe. Arivugira ko yaguraga ariya mabuye ku bakozi bo mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubwo urumva ko nabo bayiba aho bakorera. Barabangamira abashoramari bafite ibirombe ikindi kandi banyereza imisoro kuko ntibasora.'

    Abafashwe Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane aho bajyaga kuyacuruza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Abaturage-babibi-bafatanywe-toni-y-amabuye-y-agaciro

  • Rayon Sports yongereye amasezerano myugariro wayo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 myugariro Ndizeye Samuel wari usoje amasezerano ye muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi ariko ashobora no gukinishwa ku ruhande yugarira, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yongereye amasezerano ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri.

    Ndizeye Samuel wari usoje amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe, akaba yongereye indi myaka 2 kuri miliyoni 5.

    Ndizeye Samuel yageze muri Rayon Sports mu mwaka 2019 avuye i Burundi aho yakiniraga ikipe ya Vital’o FC.

    Ndizeye Samuel yongereye amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yonereye-amasezerano-myugariro-wayo

  • Rwanda: Abantu 12 bishwe na COVID-19 mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Abantu 12 bishwe na COVID-19 mu munsi umwe bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ugera kuri 491, mu gihe abacyanduye biyongereyeho 883, hakira 554 mu masaha 24 ashize.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 6 Nyakanga 2021 abishwe na COVID-19 babonetse mu bice bitandukanye by'igihugu; barimo abagore bane b'imyaka 80 mu Rutsiro, abafite imyaka 77, 76 b'i Kigali, uwa 69 w'i Ruhango n'abagabo umunani b'imyaka 91 muri Gakenke, abafite imyaka 88, 83 mu Rutsiro, ufite imyaka 82 w'i Karongi, abafite imyaka 77, 66, 51 muri Kigali n'uwa 63 wo mu Bugesera.

    Kuri uyu munsi, abarwayi 883 ni bo banduye COVID-19 mu bipimo 6.492 byafashwe. Abarwayi bashya babonetse muri Kigali: 257, Musanze: 94, Gicumbi: 46, mu gihe Uturere twa Gisagara na Ngoma ho nta murwayi wahabonetse.

    Kuri ubu mu gihugu hose abamaze kwandura COVID-19 ni 44.279 mu bipimo 1.684.004 bimaze gufatwa.

    Kuri uyu wa Kabiri hakize abarwayi 554 byatumye abakize bagera ku 28.391 mu gihe 15.397 bakirwaye, muri bo 57 bakaba barembye.

    Kuva ibikorwa byo gukingira COVID-19 bitangiye mu Rwanda, abaturage 392.003 bahawe urukingo. Abantu 251.963 ni bo bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa AstraZeneca barimo 244 bayihawe uyu munsi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/07/rwanda-abantu-12-bishwe-na-covid-19-mu-munsi-umwe/

  • Zimbabwe yatangaje ko hashyizweho inoti nshya y'amadolari 50 ifite agaciro ka 0.60 US $ #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, banki nkuru ya Zimbabwe yatangaje ko hashyizweho inoti nshya y'amadolari 50, ayo akaba ari yo manini akomeye muri iki gihugu, afite agaciro ka $ 0.60 gusa mu ifaranga ry'Amerika.

     Amafaranga adahagije no kuba wakwishyura n'umugati, uyu mushinga w'itegeko wongeye kwibutsa  hyperinflation yagaragaye mu myaka irenga icumi ishize mugihugu cya Afrika yepfo.

     Mugihe izamuka ryibiciro ryagiye hanze yubugenzuzi, amadini icyo gihe yazamutse agera kuri inoti ya tiriyari 100.

     Umunyamakuru watsindiye ibihembo akaba anenga guverinoma Hopewell Chin'ono yasebeje inoti nshya, ku gipimo cy'ivunjisha ry'isoko ry'abirabura ridafite agaciro ka $ 0.35 gusa mu madorari y'Amerika.

     Chin'ono yanditse kuri Twitter ati: 'Irakubwira ikintu kijyanye n'ifaranga mu gihugu cyawe niba ukeneye inoti 3 z'ifaranga rikomeye kugira ngo ugure byeri nziza muri supermarket.'

     Inyandiko nshya niyanyuma kandi ifite agaciro murukurikirane rwatangijwe kuva muri Gashyantare 2019 mugihe Zimbabwe yasubiye inyuma ikoresha ifaranga ryaho.

     Amadolari y'Abanyamerika yari yarakoreshejwe kuva mu 2009,mu gihe iki gihugu cyangizaga ibice byacyo bidafite agaciro nyuma yuko hyperinflation igeze kuri miliyari 500 ku ijana.

     Ubu irihindagurika ririmo gutera ubwoba bwo kugaruka kwa hyperinflation yahanaguyeho kuzigama no guhungabanya ubukungu, hamwe no gusimbuka buri munsi mu biciro by'ibicuruzwa na serivisi.

     Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko umwaka ushize igipimo cy'ifaranga rya Zimbabwe cyazamutse kugera ku barenga 800 ku ijana, ariko cyatangiye koroha n'ikigereranyo cy'umwaka ushize ku mwaka ku kigero cya 106.64%.

     Banki nkuru yari yaravuzeko ifaranga rizagabanuka kugera kuri 55 ku ijana muri Nyakanga.

    The post Zimbabwe yatangaje ko hashyizweho inoti nshya y'amadolari 50 ifite agaciro ka 0.60 US $ appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/07/zimbabwe-yatangaje-ko-hashyizweho-inoti-nshya-yamadolari-50-ifite-agaciro-ka-0-60/

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya João Lourenço wa Angola – #rwanda #RwOT

    António Tete ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuva mu mwaka ushize wa 2020. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço nk’uko byatangajwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya hafi dore ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we wari umuhuza mu biganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

    Mu Ukwakira 2020, u Rwanda na Angola byatangiye ibiganiro bigamije guhererekanya amakuru ku mahirwe y’ishoramari mu bihugu byombi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Urwego rushinzwe guteza imbere Ishoramari ry’Abikorera n’Ibyoherezwa mu Mahanga muri Angola (AIPEX), icyo gihe byagiranye ibiganiro hagaragazwa amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi no gutwara abantu n’ibintu.

    Byanarangiye zisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

    Umuyobozi wa AIPEX, Antonio Henriques Silva, yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na RDB byakoranye n’uru rwego mu gufasha Abanyangola n’Abanyarwanda gusangira amahirwe mu by’ubucuruzi buri gihugu gitanga.

    Mu 2019 kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Angola yerekeye itumanaho mu by’isanzure mu ruzinduko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, hamwe n’itsinda ry’abo mu nzego za leta n’abikorera bagiriyeyo.

    Icyo gihe itsinda ry’u Rwanda ryasuye Ikigo ‘Funda Satellite Control and Mission Center (MCC)’ cyo muri Angola nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho yabereye muri Angola (ANGOTIC 2019).

    Aya maseserano yari agamije kongera imbaraga mu bufatanye mu by’ubushakashatsi mu by’isanzure.

    Perezida Paul Kagame aheruka gukorera uruzinduko muri Angola, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.

    Mbere y’iyo nama, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, Perezida João Lourenço.

    João Lourenço wa Angola na we yaherukaga mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2020 mu nama ya Kane yo gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Gatuna. Icyo gihe yahahuriye na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’abahuza muri ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida Museveni.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete ubwo bari mu biganiro