Blog

  • Umurenge wo muri Gisagara wabaye uwa mbere wamaze kwishyura mituweli ya 2021/22 – #rwanda #RwOT

    Uwo murenge ni wo wabaye uwa mbere mu gihugu mu kurangiza kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko uburyo bakoresha kugira ngo barangize kwishyura hakiri kare ari ugukora ubukangurambaga no kwibutsa abaturage ko bishyura buhoro buhoro binyuze mu bimina bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

    Ati “Twarangije kwishyura 100% tariki ya 7 Nyakanga 2021. Uburyo dukoresha mbere na mbere ni ugukorera hamwe mu bimina n’amatsinda ndetse n’amasibo abaturage bagatangira gutanga amafaranga make uko bifite hakiri kare.”

    “Ikindi ni ukumenya umuntu ufite ubushobozi bukeya udashobora kwishyurira mituweli icyarimwe, agatangira kwizigama hakiri kare.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gituma barangiza kwishyura mbere ari uko abaturage bo mu Murenge wa Kansi bigishijwe basobanukirwa neza ibyiza bya mituweli.
    Ati “Abaturage bo mu Murenge wa Kansi ntabwo bakize kurusha abandi, ahubwo ni uko bamaze gusobanukirwa ibyiza bya mituweli kuko ibafasha kwivuza neza badahenzwe kandi ntihagire n’umwe urembera mu rugo.”

    Umurenge wa Kansi utuwe n’abaturage 21307 batuye mu midugudu 29 ibarizwa mu tugari tune.

    Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamure, Bizimana Joseph, avuga yishyurira abantu batandatu bagize umuryango we kandi yamaze kumenya ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza ari yo mpamvu yihutira kwishyura hakiri kare.

    Ati “Mituweli ni nziza kuko iyo umuntu arwaye yivuza neza bitamuhenze. Twebwe mu kimina cyacu dukoreramo turi abantu 30 ku buryo n’utayafite tumugiriza ariko twese tukabanza kwishyura mituweli tugashinganisha ubuzima bwacu.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamure mu Murenge wa Kansi, Barihuta Jean Mari Vianney, yabwiye IGIHE ko muri Mata 2021 abaturage bose bagize umudugudu we bari barangije gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Abaturage bacu bamaze kumva ko mituweli atari umuhigo ahubwo ari inshingano. Batangira kwizigama hakiri kare kugira ngo bishyure noneho bajye mu bindi bikorwa by’iterambere bazi neza ko ubuzima bwabo bufite ubwishingizi.”

    Kugeza ubu Akarere ka Gisagara Umurenge wa Kansi ubarizwamo ni ko kari imbere y’utundi mu gihugu mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kageza kuri 75.6%

    Akarere kaza ku mwanya wa kabiri ni aka Nyaruguru ku ijanisha rya 72.4 naho aka gatatu ni Ruhango kuri 66.6%. Nyarugenge ni yo iri inyuma y’utundi turere na 25.2% ikabanziririzwa na Kicukiro igeza kuri 25.3%.

    Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22 Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB) cyawutangirije ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y’uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye kuwutanga ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by’umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kare.

    Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by’ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

    Mu 2019/20 umurenge wa Kansi wagize umudugudu wa Kaburanjwiri wahize indi mu kuba icyitegererezo mu Ntara y’Amajyepfo kubera ibikorwa by’indashyikirwa biwuranga kandi uka utarangwamo icyaha.

    Abayobora imidugudu yo mu Murenge wa Kansi bavuga ko biyemeje kuba ku isonga mu byiza

    [email protected]

  • Rusororo: Umugabo yishe umugore we imbere y’utwana bibyariye #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yategeye umugore we mu nzira, amwica amuteye icyuma abana be babiri bari kumwe bareba.

    Ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo uyu mugabo yateye umugore we icyuma ahita ashiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yabwiye Itangazamakuru ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba.

    Ati 'Ni byo yaramwishe amwicira mu nzira utwana twabo tubiri bari kumwe tureba.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umugore we, uyu mugabo yahise acika, anashimangira ko inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano zatangiye igikorwa cyo kumushakisha.

    Yaboneyeho gusaba abantu kumva uburemere n’agaciro k’ikiremwamuntu no kujya bamenyesha ubuyobozi ibibazo bafitenye aho kwicana.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana be bo bari mu nshuti z’umuryango wabo.

    Source : https://imirasire.com/?Rusororo-Umugabo-yishe-umugore-we-imbere-y-utwana-bibyariye

  • UWABATAGATIFU Emmanuel: Itangazo ryo guhinduza amazina asanganywe #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UWABATAGATIFU Emmanuel mwene Mbonyumuhutu Martinien na Mukamuhoza Leonille, utuye mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Kajevuba, Umurenge wa Ntarabana, Akarere ka Rulindo,mu Ntara y’Amajyaruguru wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UWABATAGATIFU Emmanuel , akitwa SHYAKA Emmanuel mu gitabo cy’irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Ndashaka izina ry’umuco Nyarwanda.

    Source : https://imirasire.com/?UWABATAGATIFU-Emmanuel-Itangazo-ryo-guhinduza-amazina-asanganywe

  • Burera: Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije inkunga imiryango yashegeshwe n’ibiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amafaranga yashyikirijwe abo baturage hakoreshejwe uburyo bw
    Amafaranga yashyikirijwe abo baturage hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, binyuze mu buryo bwo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (Mobile Money), hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ni amafaranga agenewe kugura ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo, gusana inzu zangijwe n’ibiza no kubaka ubwiherero.

    Félécien Nyamarembo wo mu Murenge wa Rugarama, n’akanyamuneza kenshi yatewe n’ubutumwa bugufi yari amaze kubona kuri telefoni ye, bugaragaza ko yakiriye amafaranga 109.500 y’u Rwanda, yagaragaje uburyo ayo mafaranga agiye kumukura mu bwigunge.

    Ati “Kuva muri Gicurasi 2021 kugeza ubu nari ngihanganye n’ubwigunge, bitewe n’ibiza byaduteye, bigakukumba ibiribwa nari narahunitse ndetse n’udukoresho twose two mu nzu nifashishaga, nta na kimwe nasigaranye cyo kubara inkuru. Ubu ntewe akanyamuneza n’uko aya mafaranga mpawe, agiye kumfasha kwisanasana, mpahe ibyo kurya n’ibyo bikoresho twaburaga mu rugo. Mbese ubuzima bugiye kongera kwisubiranya”.

    Abahawe ayo mafaranga banejejwe n
    Abahawe ayo mafaranga banejejwe n’uko bagiye kuyifashisha bikura mu bukene bakururiwe n’ibiza

    Undi mukecuru witwa Kanyundo Bernadette yagize ati “Urebye ubuzima bwari bubi cyane, tutakigira isahani, isafuriya n’utwambaro, kubera ko ibiza byabitembanye. Nta hantu ho kurambika umusaya hafatika nari ngifite, kubera ko ibyo biza byaje bikampekura inzu yanjye ikangirika bikomeye”.

    Arongera ati “Amafaranga mpawe ndayikenuza muri ibyo bintu byose twari dukennye mu rugo, kandi mbonereho n’ubushobozi bwo gusana inzu yanjye”.

    Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 35, ni yo Umuryango utabara imbabare, Corix Rouge y’u Rwanda, washyikirije iyo miryango 310 ibarizwa mu Mirenge ine yo mu Karere ka Burera, aho yahawe amafaranga ari hagati ya 109.500 n’amafaranga 145.000 izifashisha mu kugura ibiribwa, ibikoresho by’ibanze byo mu rugo, gusana inzu no kubaka ubwiherero.

    Uwari ukeneye kugira ayo abikuza yahabwaga serivisi ngo bimufashe kwikenura
    Uwari ukeneye kugira ayo abikuza yahabwaga serivisi ngo bimufashe kwikenura

    Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu turere twa Musanze na Burera, Mukabarisa Félicitée, yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo iyo miryango bayitere ingabo mu bitugu, kugira ngo irusheho kwiyubaka.

    Yagize ati “Twifuza ko bongera kwiyubaka mu buryo bwo kubona ibikoresho, ibiribwa no gukemura ibindi bibazo bafite aho baba, twatekereje kubashyikiriza ubwo bufasha binyuze mu kubaha amafaranga, ngo buri wese yigurire ibyo akeneye, kuko ari we uzi neza iby’ingenzi kandi byihutirwa abura, akurikije uko urugo rwe ruhagaze”.

    Yongera ati “Gukoresha ikoranabuhanga tuboherereza ayo mafaranga ku matelefoni yabo ngendanwa, twahisemo ubwo buryo kuko bwizewe, kubarinda kuyasesagura no kugabanya ibyago byo gukwirakwiza Covid-19”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Frank Ibingira, wari uhagarariye ako karere muri icyo gikorwa, yavuze ko n’ubwo hari ibyagiye bikorwa mu gusana no gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, kugeza ubu hakiri imiryango igikeneye kunganirwa ngo biyifashe kwiyubaka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Frank Ibingira, yavuze ko abayashyikirijwe bazarushaho kubaba hafi

    Akaba ari ho ahera ashimangira ko bagiye kuba hafi y’abahawe ubu bufasha, kugira ngo icyo babuherewe kizagerweho.

    Ati “Icyo twibutsa abaturage bahawe amafaranga ni uko bayahawe afite ibyo agenewe. Niba ari agenewe gutunganya inzu, kugura ibikoresho cyangwa ibiribwa, bamenye ko ari cyo bakwiye kuyakoresha”.

    Arongera ati “Icyo tugiye gukora ni ugukurikirana ko iyo miryango itayayamo, ahubwo ko irimo kuyakoresha ibibafitiye akamaro, bikure mu bukene bakururiwe n’ibiza, turashimira Croix Rouge nk’abafatanyabikorwa b’akarere kacu, kuba yaritaye kuri gahunda nk’izi zigamije gufasha abahuye n’ibiza”.

  • Ngororero: Polisi yafashe abantu bari mu modoka bajya i Kigali batabyemerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatiwe muri iyo modoka berekeza i Kigali batabifitiye uruhushya
    Abafatiwe muri iyo modoka berekeza i Kigali batabifitiye uruhushya

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko umushoferi w’imodoka yari yahawe uruhushya “mouvement clearence”, iva i Kigali ajya i Rusizi ku bitaro bya Gihundwe kureba umubyeyi we uharwariye. Asubira i Kigali, yapakiye abantu mu modoka ye batari babisabiye uburenganzira abaca amafaranga abavana Rusizi abajyana i Kigali Imodoka ayigira taxi, kuko yabaciye buri muntu amafaranga 25000Frw.

    Polisi ivuga ko Hamis yafashwe ku mugoroba tariki 9 Nyakanga 2021 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

    Imodoka bari barimo
    Imodoka bari barimo

    Abafatiwe mu modoka barimo Asmani Jean de Dieu, Karemera James, Mwanankesa Mwanza na
    Rugabirwa Rugama.

    Polisi ivuga ko abo bari mu modoka baciwe amande y’ibihumbi icumi na Ngali 10,000 buri Muntu yo kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

  • Argentine yatsinze Brazil yegukana igikombe nyuma y’imyaka 28 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku i Saa munani mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru habaye umukino w’igikombe gihuza amakipe yo ku mugabane wa Amerika y’Epfo, aho abakeba Argentine na Brazil bari bahuriye ku mukino wa nyuma.

    Ku munota wa 22 gusa w’umukino, ikipe ya Argentine yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Angel Di Maria, ni nyuma y’umupira muremure yari ahawe na Rodrigo De Paul, arawufunga neza ahita awurenza umunyezamu Ederson Moraes usanzwe afatira Manchester City.

    Mu mukino wari urimo ishyaka ryinshi, amakipe yombi yakomeje guhatana, ariko mu minota yongeweho nyuma yo gusoza iminota 90, irangira Brazil ya Neymar itabashije kubona igitego cyo kwishyura.

    Ikipe y’igihugu ya Argentine yaherukaga kwegukana igikombe icyo ari cyo cyose ku ikipe nkuru mu mwaka wa 1993 ubwo begukanaga igikombe nk’iki cya Copa America, bivuze ko hari hashize imyaka 28.

    Uko abakinnyi bahawe ibihembo by’uko bitwaye muri iri rushanwa

    Umukinnyi mwiza w’irushanwa: Lionnel Messi/Argentine na Neymar/Brazil
    Uwatsinze ibitego byinshi: Lionnel Messi/Argentine
    Umunyezamu w’irushanwa: Lautaro Martinez/Argentine

    Messi yanahembwe nk
    Messi yanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Argentina: E Martinez; Montiel, Romero, Otamendi, Acuna; De Paul, Paredes, Lo Celso; Di Maria, Messi, L Martinez

    Brazil: Ederson; Danilo, Marquinhos, Thiago Silva, Renan Lodi; Casemiro, Fred, Paqueta; Richarlison, Neymar, Everton

    Messi na Neymar nyuma y'umukino

    Messi na Neymar nyuma y’umukino

  • Umurenge wo muri Nyamagabe wabaye uwa mbere wamaze kwishyura mituweli ya 2021/22 – #rwanda #RwOT

    Uwo murenge ni wo wabaye uwa mbere mu gihugu mu kurangiza kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko uburyo bakoresha kugira ngo barangize kwishyura hakiri kare ari ugukora ubukangurambaga no kwibutsa abaturage ko bishyura buhoro buhoro binyuze mu bimina bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

    Ati “Twarangije kwishyura 100% tariki ya 7 Nyakanga 2021. Uburyo dukoresha mbere na mbere ni ugukorera hamwe mu bimina n’amatsinda ndetse n’amasibo abaturage bagatangira gutanga amafaranga make uko bifite hakiri kare.”

    “Ikindi ni ukumenya umuntu ufite ubushobozi bukeya udashobora kwishyurira mituweli icyarimwe, agatangira kwizigama hakiri kare.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gituma barangiza kwishyura mbere ari uko abaturage bo mu Murenge wa Kansi bigishijwe basobanukirwa neza ibyiza bya mituweli.
    Ati “Abaturage bo mu Murenge wa Kansi ntabwo bakize kurusha abandi, ahubwo ni uko bamaze gusobanukirwa ibyiza bya mituweli kuko ibafasha kwivuza neza badahenzwe kandi ntihagire n’umwe urembera mu rugo.”

    Umurenge wa Kansi utuwe n’abaturage 21307 batuye mu midugudu 29 ibarizwa mu tugari tune.

    Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamure, Bizimana Joseph, avuga yishyurira abantu batandatu bagize umuryango we kandi yamaze kumenya ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza ari yo mpamvu yihutira kwishyura hakiri kare.

    Ati “Mituweli ni nziza kuko iyo umuntu arwaye yivuza neza bitamuhenze. Twebwe mu kimina cyacu dukoreramo turi abantu 30 ku buryo n’utayafite tumugiriza ariko twese tukabanza kwishyura mituweli tugashinganisha ubuzima bwacu.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamure mu Murenge wa Kansi, Barihuta Jean Mari Vianney, yabwiye IGIHE ko muri Mata 2021 abaturage bose bagize umudugudu we bari barangije gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Abaturage bacu bamaze kumva ko mituweli atari umuhigo ahubwo ari inshingano. Batangira kwizigama hakiri kare kugira ngo bishyure noneho bajye mu bindi bikorwa by’iterambere bazi neza ko ubuzima bwabo bufite ubwishingizi.”

    Kugeza ubu Akarere ka Gisagara Umurenge wa Kansi ubarizwamo ni ko kari imbere y’utundi mu gihugu mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kageza kuri 75.6%

    Akarere kaza ku mwanya wa kabiri ni aka Nyaruguru ku ijanisha rya 72.4 naho aka gatatu ni Ruhango kuri 66.6%. Nyarugenge ni yo iri inyuma y’utundi turere na 25.2% ikabanziririzwa na Kicukiro igeza kuri 25.3%.

    Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22 Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB) cyawutangirije ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y’uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye kuwutanga ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by’umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kare.

    Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by’ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

    Mu 2019/20 umurenge wa Kansi wagize umudugudu wa Kaburanjwiri wahize indi mu kuba icyitegererezo mu Ntara y’Amajyepfo kubera ibikorwa by’indashyikirwa biwuranga kandi uka utarangwamo icyaha.

    Abayobora imidugudu yo mu Murenge wa Kansi bavuga ko biyemeje kuba ku isonga mu byiza

    [email protected]

  • Messi yatwaye igikombe cya mbere mu ikipe y'igihugu ya Argentine_ Amafoto #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Argentine yatwaye igikombe cya Copa America , nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Brazil igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Angel Di Maria

    Lionel Messi na bagenzi be bakinira ikipe y'igihugu batwaye igikombe cya Copa America , yashojwe murucyerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021 , nyuma y'ukwezi kose bari gukina iyi mikino mu gihugu cya Brazil.
     
    Lionel Messi watwaye Copa America ye ya mbere kuva yatangira gukinira ikipe y'igihugu ya Argentine , dore yari amaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri ariko bagatakaza igikombe mu buryo budasobanutse.

    Neymar na bagenzi b'abanya-Brazil batakaje iki gikombe nyuma yaho mu 2019 bari batwaye iki gikombe.

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 2:00 za mu gitondo kuri iki cyumweru , wari umukino Brazil yakinnye neza ariko ku munota wa 22 Angel Di Maria yatsinze igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Rodrigo de Paul.

    Igitego cya Angel Di Maria nicyo cyatanze igikombe kuri Argentine yari imaze imyaka 20 ishaka Copa A,merica yarayibuze.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/11/messi-yatwaye-igikombe-cya-mbere-mu-ikipe-yigihugu-ya-argentine_-amafoto/

  • Ibitera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’uko byakumirwa #rwanda #RwOT

    Indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari yibasira igitsinagore cyane kandi ibabaza cyane. Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kokera uri kunyara ndetse zikaza ari udutonyanga nyamara wumvaga ubishaka cyane.

    Nkuko ikigo nyamerika cyitwa National Kidney Foundation, kibigaragaza, umugore 1 muri 5, ni ukuvuga 20% arwara iyi ndwara byibuze rimwe mu buzima bwe.

    Gusa nubwo aribo izahaza, n’umugabo ukoze imibonano mpuzabitsina n’umugore uyirwaye arayandura kandi nawe iramukarira cyane ariko abagabo ntibayirwara cyane nk’abagore nkuko ikigo National Institute of Diabetes and Digestive and Kidney Diseases kibigaragaza. Impamvu ni uko abagore bagira umuvaruhago mugufi ugereranyije n’abagabo.

    Gusa ubusanzwe urwungano rw’inkari icyo rushinzwe ni ugusohora izo bagiteri zitera ubu bwandu, ariko rimwe na rimwe hari igihe runanirwa nuko bagiteri zikororoka zikazatera indwara.

    Hano tugiye kurebera hamwe impamvu nyamukuru zitera kurwara ubu bwandu bw’umuyoboro w’inkari.

    Impatwe

    Nubwo ahanini hashinjwa kunyara dore ko n’ubundi ubu bwandu bufata mu muyoboro w’inkari ariko nanone kwituma impatwe bifitemo uruhare. Iyo utari kubasha kwituma binatuma inkari zitabasha kuza zose ngo zishireyo ibi bigatuma za bagiteri zari zigiye gusohoka zikomeza kororokera mu ruhago. Ingaruka ikaba kwandura iyi ndwara. Gusa nanone kwituma uhitwa byakongera ibyago byo kwandura kuko bagiteri bizorohera kuva mu byo witumye zikayobera mu inyariro zikaba zazagutera indwara.

    Niyo mpamvu ku mugore by’umwihariko, ari itegeko kwiheha uvana imbere usubiza inyuma kugirango wirinde kwiyanduza izi bagiteri.

    Diyabete itavurwa neza

    Iyo isukari yabaye nyinshi mu mubiri ubusanzwe iyabaya nyinshi irasohoka binyuze mu nkari. Kandi isukari ni ahantu heza ho bagiteri zororokera ku buryo bworoshye. Niyo mpamvu ku barwayi ba diyabete ari byiza guhorana imiti ibafasha kumanura igipimo cy’isukari yo mu maraso bityo bakaba birinze ubu bwandu bw’umuyoboro w’inkari.

    Gutwita

    Kuba gutwita byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara, biterwa ahanini nuko hakorwa progesterone nyinshi iyo umuntu atwite nuko bigatuma ingufu z’imijyaruhago zigabanuka. Ibi bituma rero yikwedura nuko bigatuma inkari zigabanya umuvuduko zisohokeraho. Ibi bikongera ibyago byo kwandura. Kandi uko kwaguka gutuma inkari zitinda mu mijyaruhago, bigaha bagiteri umwanya wo kororoka.

    Gutinda kunyara

    Ubusanzwe mu gihe nta mpamvu yihariye ikubuza kunyara, niba ubishatse hita ubikora. Gutinda kunyara hagashira amasaha arenga 6 kuzamura uba uri kwikururira ibyago byo kwandura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Kubera yuko uko bagiteri zitinda mu ruhago niko zibona umwanya wo kororoka no gutera indwara.

    Rero niyo waba uri ku rugendo rurerure, aho kugirango wiyongerere ibyago byo kurwara wanasaba imodoka igahagarara ukajya kunyara.

    Kubura amazi

    Kunywa amazi menshi nubwo tuzi ko birwanya inyota ariko sicyo gusa bikora. Ahubwo binarwanya indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyane cyane mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.

    Mu kubyirinda rero ni byiza kunywa amazi ahagije kuko anatuma tujya kunyara kenshi bityo bagiteri zari ziri muri twe zigasohoka.

    Kuboneza urubyaro

    Kuboneza urubyaro ubwabyo si ikibazo gusa uko bituma imisemburo ihindagurika ni nako bishobora gutuma bagiteri zo mu gitsina zihindagurika bikaba byaba isoko yo kurwara. By’umwihariko gukoresha agapira ko mu mura, urwugara, spermicide nibyo biza ku isonga. Mu gihe ukoresha ubu buryo ukajya urwara cyane ubu bwandu ni byiza ko wasaba ababishinzwe kuguhindurira.

    Ibikoresho by’abagore

    Za protége-slip zanduye kimwe na za pads( dukunze kwita cotex) ni ahantu bagiteri zororokera ku buryo bworoshye cyane. Ikariso zidakoze muri cotton nazo zikaza ziyongeraho kuko zitera gututubikana. Naho izizwi nka string zikaba zatuma bagiteri zivuye mu kibuno zibasha kujya mu gitsina.

    Mu kwirinda rero ni byiza guhindura pads na protége-slip byibuze buri masaha 4, kwambara amakariso akoze muri cotton no kwirinda za string keretse utari buyambare igihe kinini, nabwo wajya ku musarane ntiwongere kuyisubizamo.

    Utubuye mu mpyiko

    Utu tubuye (calcul renal/kidney stones) dushobora gufunga umuyoboro w’inkari nuko bigatuma inkari zitabasha gusohoka neza ndetse zikaba zasa n’izisubiye mu ruhago aho gusohoka. Ibi rero bikongera ibyago byo kwandura. Niyo mpamvu ari byiza kwisuzumisha no kwivuza iyi ndwara y’utubuye mu mpyiko, no kunywa amazi meza kandi menshi mu rwego rwo kwirinda.

    Gucura

    Iyo umugore ari gucura, bituma imisemburo ya estrogen ikorwa buhoro ibi bikagira ingaruka ku gahu karinda uruhago ari nako kirukana za bagiteri. Ibi rero bituma zibona uko zororokera mu ruhago. Ikindi ni uko aba bagore bakunze kugira ikibazo kizwi nka cystocele, aho uruhago ruba rwacitse intege nuko inkari zikajya zinjira mu gitsina, kubera kujojoba kenshi. Ibi na byo bikaba biba impamvu yo kuba warwara iyi ndwara.

    source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibitera-ubwandu-bw-umuyoboro-w-inkari-n-uko-byakumirwa.html