Blog

  • Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu masengesho mu ngo bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yabafatiye mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo A, mu rugo rwa Bavakure Antoine ari abantu 52.

    Abandi 20 bafatiwe mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi mu rugo rwa Bwanakweri Simon. Abafashwe bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, ashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kugaragaza abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye mu ntoki”.

    Nyiri urugo rwafatiwemo abasenga bivugwa ko atari ubwambere iwe hafatiwe abantu bari mu masengesho.

    Abaturage bahaye amakuru ubuyobozi bwa polisi bavuga ko Bavakure afite icyumba cy’amasangesho gihoraho.

    CIP Karekezi avuga ko nk ‘umuyobozi w’isibo yagombye gutanga urugero rwiza mu baturage ariko ni we wica amabwiriza yo kurwanya Covid-19 nkana. Yongeraho ko icyorezo cyakajije umurego bityo ko bagomba gukaza ingamba zo kucyirinda.

    Yavuze kandi ko hari aho insengero zemerewe kwakira abantu bagasenga ariko na bo bujuje ibisabwa.

    Ati “Hari insengero zujuje ibisabwa ku buryo zakwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’abantu zisanzwe zakira. Abantu rero bashobora kujya bagana izo nsengero bakirinda kujya ahantu nka hariya mu byumba bifunganye kuko hatiza umurindi Covid-19”.

    Imibare y’abarwaye Covid-19 mu Ntara y’Iburasirazuba ikomeje kwiyongera, gusa igenda ihindagurika umunsi ku wundi, abaturage bagasabwa kumva neza akamaro ko kwirinda Covid-19 kuko imaze gutwara ubuzima bw’abarenga 50 muri iyo Ntara.

  • Abaragira imitungo inyerezwa n’abayobozi bakomeye akabo kashobotse #rwanda #RwOT

    Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Mukama Abbas, yabuvuze kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, aho u Rwanda rwifatanyije n’ibihugu bya Afurika mu kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya Ruswa.

    Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti 'Imiryango y’Akarere ishingiye ku bukungu : Uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe yo kurwanya ruswa.'

    Mukama Abbas yashimangiye ko Urwego rw’Umuvunyi rufite amadosiye menshi y’Abashumba baregwa amamiliyari y’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu hakaba harimo ayashyikirijwe ubushinjacyaha n’andi akiri mu bugenzacyaha.

    Ubwo yari mu kiganiro cyatambutse ku bitangazamakuru bitandukanye, Mukama Abbas yagize ati 'Izi manza zagombye kuba zaratangiye gucibwa ni uko COVID-19 yakomeje kuba imbogamizi. Nizitangira muzumva ko Leta n’Abanyarwanda bose bahagurutse kandi ibyo twagiye tubimenya ku makuru twahawe n’abaturage.'

    Yavuze ko mu iperereza ryakozwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, hari nk’abantu batarageza ku myaka 40 nta n’ibikorwa bihambaye bafite ariko ugasanga barubaka inzu zigeretse, ariko bakurikiranwa 'ugasanga ari ba bantu banyereje amafaranga bakayahisha ku bana, barumuna babo. Ariko mu minsi iri imbere mu zo twahaye Ubushinjacyaha muzumva zitangiye kuburanwa.'

    Mu kwizihiza uyu munsi Nyafurika wahariwe kurwanya Ruswa Mukama yavuze ko kunyereza umutungo wa Leta ari kimwe mu bigize icyaha cya ruswa, ndetse ashimangira ko kuva mu 2018 kugeza ubu hamaze kugaruzwa umutungo wa Leta w’asanga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Yashimiye ubushake bwa Politiki n’ubufatanye bukomeje kuranga inzego zitandukanye mu rugamba rwo guhashya ruswa burundu, anashimangira ko kuba itegeko ryo mu 2018 rigira ruswa icyaha kidasaza ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kuyirandura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abaragira-imitungo-inyerezwa-n-abayobozi-bakomeye-akabo-kashobotse

  • Inkuru mbi itugezeho nonaha: Undi musore mwiza ariyahuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza ,haravugwa inkuru ibabaje y'umusore ukiri muto wiyahuye anyweye ikinini k'imbeba nk'uko abaturanyi babitangarije Afrimax.

    Abaturanyi b'uyu musore witwa Valens w'imyaka 20 y'amavuko batangaje ko ,nta mpamvu izwi ishobora kuba yatumye uyu musore yiyahura gusa banahamya ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura dore ko bigeze nanone kumutesha agiye kwiyahura mu ruzi ruri muri kariya gace.

    Umukecuru ,Valens yakodeshagaho inzu

    Umukecuru wacumbikiraga Valens yavuze ko yari umusore mwiza witonda ndetse ko yatunguwe no kubona yiyambuye ubuzima.Yagize ati' ejo nari nagiye kwa muganga, hanyuma naraye ntashye naniwe,mpita niryamira ,mu gitondo nazindukiye mu mumurima nibwo bampamagaye bambwira ngo wa musore wacumbikaga iwawe yapfuye, nahise nza twica indirishya turebye dusanga yashizemo umwuka'

    Yakomeje agira ati:'ni ukuri rwose Valens yari umwana witondaga wahoraga yishimye ntakibazo twari tumuziho.Yahoze akodesha iwanjye agezaho arahava,ajya gukodesha ahandi baramwiba,nibwo yagarutse gukodesha hano,apfuye nta nukwezi ahamaze'.

    Abandi bavuze ko uyu musore bamusanganye icupa ryarimo ikinini cy'imbeba bikekwa ko ariwo yiyahuje.Bakomeje bavuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura.Gusa ibyurupfu rw'uyu musore biracyari urujijo hibazwa impamvu yamuteye kwiyahura.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-itugezeho-nonaha-undi-musore-mwiza-ariyahuye/

  • Amagare Umujyi wa Kigali wazanye aratangira gukoreshwa mu byumweru bibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya magare ariho akuma ka GPS kazajya gatuma ashobora gukurikiranwa aho ari hose
    Aya magare ariho akuma ka GPS kazajya gatuma ashobora gukurikiranwa aho ari hose

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko natangira gukoreshwa hazabaho amezi atatu yo kuyakoresha nta kiguzi kuri buri muntu, nyuma yayo mezi akazajya yishyurwa uhereye ku mafaranga 100 kuzamura bitewe n’urugendo umuntu azaba yifuza gukora.

    Ngo si ngombwa ko aho warikuye urihasubiza kuko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali harimo kurangira imirimo yo kubaka aho azajya aparikwa, aho muri Nyarugenge hari ahantu 11, muri Gasabo hakaba hamaze kubaka ahantu habiri (2) bityo uwarifashe akazajya ariparika mu gace ako ari ko kose yagiyemo.

    Abatuye Kigali bavuga ko ubusanzwe bahendwaga na moto cyangwa bagatinda ku murongo bategereje imodoka, bityo bagasanga uretse kuba azaborohereza mu ngendo ngo ntibazongera no guhendwa nk’uko byabagendekeraga bateze imodoka cyangwa moto.

    Nsabimana Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Kimironko, avuga ko hari byinshi aya magare azakemura kuko hari igiye ukenera kugenda ntuhite ubona imodoka cyangwa moto.

    Ati “Icya mbere azakemura n’uko ushobora gushaka kujya nk’ahantu wabuze moto cyangwa imodoka rikagufasha, icya kabiri n’uko yihuta kandi akaba akora neza”.

    Iradukunda Pacifique atuye i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ayo magare agiye kubafasha kujya bagera aho bashaka kujya mu buryo bworoshye kandi bitabahenze.

    Ati “Iyo ndebye nk’aya magare yaje nsanga agiye gufasha buri Munyarwanda wese kuzajya ajya ahantu byoroshye, nk’urugero nka moto dufite ntabwo zihaza abanyakigali kandi n’imodoka ni uko, ariko kubera haje aya magare kandi ibiciro byayo bidahanitse buri muntu azabasha kurikodesha abashe kugenda byoroshye”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umutoni Nadine, avuga ko ariya magare ari mu gishyushyanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyo muri 2020.

    Ati “Ariya magare ni gahunda iri muri master plan y’Umujyi yasohotse muri 2020 bijyanye no korohereza abagenda Umujyi kuba bakora ingendo kandi zitangiza ikirere, ni muri ubwo buryo ariya magare yatekerejwe kuko mu rwego rwo gukomeza kurinda ibidukikije no kurinda ikirere muri master plan yacu harimo guteza imbere cyane transport idakoreshejwe moteri. Ikindi ni no gushishikariza Abanyarwanda kubasha kuyatwara bikabafasha gukora ka sports bagire ubuzima bwiza”.

    Mu rwego rwo kurushaho kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Covid 19, harimo kwigishwa abakorerabushake bazajya bafasha abifuza kuyagendaho gukaraba cyangwa kwisiga imiti mbere yuko bayatwara.

    Biteganyijwe ko ayo magare azatangira gukoreshwa hagati y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri bitewe n’uko abakorerabushake bazaba bamaze kwigishwa, kw’ikubitiro hakazatangizwa amagare 100 mu gihe hategerejwe andi 100 azatangwa ku nkunga y’Umuryango w’ibihugu by’Umwe by”uburayi.


  • Umuhanzi Mazimpaka Cadet yisunze Gahongayire mu ndirimbo nshya yise “Ndi amahoro” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mazimpaka Cadet
    Umuhanzi Mazimpaka Cadet

    Mazimpaka Cadet utuye mu Mujyi wa Québec muri Canada, nyuma y’igihe yari amaze asa n’ucecetse mu muziki, yafatanyije na Gahongayire mu ndirimbo nshya.

    Amwe mu magambo ayigize, aba bahanzi baba bavuga amagambo yisubiramo agira ati “Gendana nanjye, dore ijoro rirakuze, gendana nanjye”.

    Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda atanu, yaririmbwe mu Kinyarwanda ariko isobanuye mu Cyongereza mu kwamamaza ubutumwa mu buryo bwagutse.

    Mazimpaka yabwiye itangazamakuru ko indirimbo “Ndi amahoro”, yubakiye ku nkuru mpamo y’ubuzima abatuye isi barimo kunyuramo muri ibi bihe.

    Yakomeje ati ‘‘Umuntu ashobora kuyifata nk’ivuga ubuzima bwite bw’umuntu, kimwe n’uko wayibonera mu mboni z’ubuzima rusange tubaho nk’abantu. Ni indirimbo ijyanye neza n’ibihe isi irimo, aho usanga hari byinshi biduhagaritse imitima, ibibazo byinshi tudafitiye ibisubizo n’ubwoba mu mitima ya benshi”.

    Yasobanuye ko iyo ndirimbo yakozwe mu buryo bwo guhumuriza abafite imitima ihagaze.

    Ati “Dutekereza gukora iyi ndirimbo, twumvaga twifuza ubutumwa butanga ibyiringiro mu mitima, tubwira abantu natwe twibwira ko mu Mana ariho dukura gutuza no gutekana n’iyo twaba dukikijwe n’ingorane zitandukanye. Ni iby’ingenzi kuyiragiza ngo ituyobore”.

    Mazimpaka yahisemo gukorana na Gahongayire nyuma yo guhuzwa na we n’inshuti ye.

    Ati “Igitekerezo cyo gukorana na Aline cyaturutse ku nshuti n’umuvandimwe wanjye, yamenye ko ngiye kuza mu Rwanda, ambwira ko ashaka ko nkora collabo na Aline tukayikorera kwa Producer Clément. Twagiye muri studio ku wa 25 Mata 2021 tudafite indirimbo ariko dufite gusa igitekerezo cy’indirimbo twifuza gukora. Muri make indirimbo yavutse tugeze muri studio”.

    “Ndi amahoro” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Ishimwe Clément wa KINA Music mu gihe video yakozwe na Medy Saleh.

    Mazimpaka avuga ko icyorezo cya Covid-19 nigicogora ateganya gutegura igitaramo mu Rwanda azahuriramo n’abandi bahanzi. Aranateganya gukora amashusho y’indirimbo zikubiye muri album ebyiri yasohoye mu mpera za 2017.

    Uyu muhanzi yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’uko mu bihe byatambutse yigeze kumara igihe kirenze imyaka 10 adasohora indirimbo nshya, bitewe ahanini na gahunda zitandukanye z’umuryango, akazi n’imirimo ashinzwe mu itorero.

    Gahongayire Aline
    Gahongayire Aline

    Mazimpaka yatangiye gucuranga guitar afite imyaka 15, icyo gihe yabaga i Bujumbura aho umuryango we wari utuye.

    Nyuma y’imyaka hafi itatu amaze kwakira Yesu, mu 2000 yinjiye mu itsinda ryo guhimbaza ryo mu Itorero Eglise Vivante i Kigali. Aha ni ho umuhamagaro wo guhimbaza no kuramya watangiriye.

    Mu 2002 yimukiye muri Canada, akomeza umurimo wo guhimbaza Imana. Mu 2005 yasohoye album ya mbere yise “Namenye ukuri” yakoranye na Producer Aron Nitunga. Indirimbo yamenyekanye cyane kuri iyo album ni “Ndagushimira nte” n’izindi.

    Nyuma y’imyaka 12, yasohoye album ebyiri icya rimwe mu 2017, zirimo iy’Ikinyarwanda yise ‘‘Birashoboka” n’indi y’Igifaransa n’Icyongereza yise “Faithful God / Dieu Fidèle”.

    Mazimpaka ni umugabo wubatse, afite abana batatu. Ni umukozi wa Leta ubifatanya n’umurimo wo kuyobora Église Héritage de Hull yo mu Mujyi wa Gatineau mu Ntara ya Québec.

  • Ab’inkingi za mwamba bakomeje gucika Rayon…Kapiteni Rugwiro yerecyeje muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Rugwiro Hervé kandi yagiye muri AS Kigali hamwe na Mugheni Kakule Fabrice wari umaze umwaka umwe akinira AFC Leopards yo muri Kenya.

    Ku wa Gatandatu ni bwo iyi kipe y’Abanyamujyi yasinyishije abakinnyi bombi ku masezerano y’imyaka ibiri nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis.

    Rugwiro Hervé ukina hagati mu bwugarizi, yari amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yagezemo mu 2019, avuye muri APR FC.

    Yagiye gusimbura Karera Hassan waguzwe na APR FC binyuze muri Kiyovu Sports yari yaramutije mu gihe kandi ibiganiro na Bayisenge Emery wasoje amasezerano bigikomeje.

    Undi mukinnyi wasinyiye AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru ni Mugheni Kakule Fabrice wari umaze umwaka umwe akina muri AFC Leopards yo muri Kenya, aho yageze avuye muri Rayon Sports.

    Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga wakiniye amakipe arimo Police FC na Kiyovu Sports, yaguzwe nk’umusimbura wa Nsabimana Eric 'Zidane’ wagiye muri Police FC.

    Rugwiro na Mugheni, bombi biyongereye kuri rutahizamu Saba Robert wavuye muri Kiyovu Sports na Uwimana Guillain waguzwe muri Etincelles FC mu gihe Kalisa Rachid na we aheruka kongera amasezerano.

    Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, AS Kigali izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2021/22. Mu mwaka ushize w’imikino, yagarukiye mu ijonjora ribanziriza amatsinda, aho yasezerewe na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ab-inkingi-za-mwamba-bakomeje-gucika-Rayon-Kapiteni-Rugwiro-yerecyeje-muri-AS-Kigali

  • IFOTO : Murabeho tugiye mu kazi k’Igihugu…RDF mbere yo kujya guhashya Al-Shabab #rwanda #RwOT

    Ni ifoto dukesha ikinyamakuru Igihe, igaragaza aba basirikare mbere yo kurira rutemikirere ngo berecyeza mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique imaze iminsi yibasiwe n’ibikorwa by’iterwabwoba by’umutwe wa Al Shabab uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu.

    Aba basirikare bagaragara basa nk’abari kuri WhatsApp bari gusezera abo mu miryango yabo bafite akanyamuneza, bababwira ko badatewe ubwoba n’akazi bagiyemo kuko mu ndahiro barahiriye Igihugu ari ukuzemera gutumwa aho bizaba ari ngombwa.

    Ni ifoto ibagaragaza bafite akamwenyu biyoroheje gusa kimwe mu bizwi ku basirikare b’u Rwanda ni ukuzuza inshingano kandi mu buryo butagize uwo buhutaza kandi bwuje igitsure cya gisirikare.

    Abasirikare n’Abapolisi 1 000 bagiye muri Mozambique mu byiciro bibiri byamaze kwerecyeza aho, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yavuze ko bajyanywe n’akazi kose ka gisirikare karimo no kurwana igihe byaba bibaye ngombwa.

    Ni igikorwa cyashimwe n’imiryango ikomeye ku Isi aho Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yashimiye u Rwanda kuba rwakoze iki gikorwa kigaragaza ugushyira hamwe k’umugabane wa Africa.

    Photo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/IFOTO-Murabeho-tugiye-mu-kazi-k-Igihugu-RDF-mbere-yo-kujya-guhashya-Al-Shabab

  • Ingabo za RDC zirishimira aho zigeze zirwanya ADF #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Sokola 1 bubitangaje mu kwishimira ibikorwa barimo kugeraho mu guhashya inyeshyamba za ADF zikomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano no kwica abaturage.

    Lieutenant Anthony Mwalushayi, umuvugizi wa Sokola1, ntagaragaza igihombo ku ruhande rw’ingabo za Leta, ariko akavuga ko abarwanyi bishwe barenze abo bavuga kuko hari abo ADF yahishe bo batabara.

    Ati “Kuva Komanda w’Ikirenga yatangaza ishyirwaho ry’ubuyobozi bwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru no mu karere ka Beni, uyu munsi tumaze kubara imirambo y’abarwayi 45 b’umutwe wa ADF tudashyizemo abo umwanzi yabonaga ko ari ingenzi mu nkambi yabo bakabashyingura”.

    Lieutenant Mwalushayi ahamagarira abaturage gufatanya n’inzego z’ingabo n’umutekano mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cya ADF n’abakorana nayo mu karere.

    Ati “Twakuyeho intwaro icumi z’umwanzi z’ubwoko butandukanye kandi twongeye kugarura imodoka icumi umwanzi yari yarahaye abo bakorana kugira ngo abakorere, tutibagiwe na moto 14 twafashe mu nkambi y’umwanzi”.

    Lieutenant Mwalushayi avuga ko abantu 94 bakorana na ADF bafashwe barimo gutanga amakuru ku mikorere y’uyu mutwe ufatwa nk’iterabwoba.

  • Ngororero : Uwahawe uruhushya rwo kujya gusura umubyeyi we urwaye yafashwe ajyanye abagenzi i Kigali #rwanda #RwOT

    Uyu muturage wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Picnic, yitwa Hamis Mfizi Pascal akaba yafatiwe mu muhanda Karongi- Muhanga yerecyeza i Kigali apakiye abagenzi batari bafite uruhusa rwo kuva mu Karere.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko umushoferi w’imodoka yari yahawe uruhushya (mouvement clearance) ruva i Kigali ajya i Rusizi ku bitaro bya Gihundwe kureba umubyeyi we uharwariye.

    Asubira i Kigali, yapakiye abantu mu modoka ye batari babisabiye uburenganzira abaca amafaranga abavana Rusizi abajyana i Kigali Imodoka ayigira taxi, kuko yabaciye buri muntu amafaranga 25000Frw.

    Polisi ivuga ko Hamis yafashwe ku mugoroba tariki 9 Nyakanga 2021 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

    Abafatiwe mu modoka barimo Asmani Jean de Dieu, Karemera James, Mwanankesa Mwanza na Rugabirwa Rugama.

    Polisi ivuga ko abo bari mu modoka baciwe amande y’ibihumbi icumi na Ngali 10,000 buri muntu yo kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19, na ho umushoferi we akaba yaciwe 25,000.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Uwahawe-uruhushya-rwo-kujya-gusura-umubyeyi-we-urwaye-yafashwe-ajyanye-abagenzi-i-Kigali

  • Gasabo : Umugabo yategeye mu nzira umugore we amwicira imbere y’abana babo #rwanda #RwOT

    Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ubwo uriya mugabo yateye umugore we icyuma ahita apfa .

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré avuga ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo, anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umugore we, uyu mugabo yahise acika ndetse ko inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano zatangiye igikorwa cyo kumushakisha.

    Yasabye abantu kujya batangira amakuru ku gihe bamenyesha ubuyobozi ibibazo bafitenye aho kwicana.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana be bo bari mu nshuti z’umuryango wabo.

    Inzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB zahise zitangira akazi kazo aho hahise hatangira gukorwa iperereza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umugabo-yategeye-mu-nzira-umugore-we-amwicira-imbere-y-abana-babo