Blog

  • Polisi y’u Rwanda na Malawi zasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha – #rwanda #RwOT

    Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, uri mu ruzindiko rw’icyumweru muri Malawi, aho yatumiwe na IG George Kainja, Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, ari na we wasinye aya masezerano ahagarariye igihugu cye.

    Aya masezerano asinywe nyuma y’uruzindiko rwa IG Kainja waherukaga mu Rwanda muri Kamena, mu gihe umubano w’inzego zombi wafashe indi ntera muri Werurwe 2019, ubwo hasinywaga amasezerano y’imikoranire (MoU).

    IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego zombi ari ingenzi mu guhashya ibyaha bigenda bihindura isura, bikanakorwa mu buryo bwagutse ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati “Muri Werurwe 2019, twagiranye ibiganiro i Lilongwe ari na byo byavuyemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye yatumye dushyiraho uburyo bw’imikoranire mu myitozo, ibikorwa byo guhiga no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba ndetse no kurwanya ibyaha bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”

    IGP Munyuza kandi yasobanuye ko isinywa ry’aya masezerano risobanuye ko ‘nta muntu ushobora gukorera icyaha mu Rwanda ngo abone ubuhungiro muri Malawi, kimwe n’uko nta wagikorera muri Malawi ngo abone ubuhingiro mu Rwanda’.

    Ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Malawi cyaganiriweho

    Malawi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye umubare munini w’Abanyarwanda bari mu buhungiro, bamwe bakaba barahunze uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abandi bahungiyeyo kubera izindi mpamvu bavuga ko ari iz’umutekano.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko nta mpamvu n’imwe yagatumye Umunyarwanda yifuza guhungira muri Malawi kuko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

    Yagize ati “Nta mpamvu yo kuba Umunyarwanda yashaka ubuhunzi muri Malawi, u Rwanda rufite amahoro kandi ruratekanye. Buri wese [wahunze] wifuza gutaha ahawe ikaze ndetse n’abifuza kuguma muri Malawi bakahakorera ubucuruzi barabyemerewe.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IG Kainja, yavuze ko ibihugu byombi bifite inyungu mu bufatanye bugamije kuburizamo ibyaha, yaba ibibera imbere mu gihugu kimwe cyangwa ibyaha ndengamupaka.

    Ati “Twarebeye hamwe uburyo twafatanya mu kurwanya ibyaha ndetse no gusangira amakuru y’ubutasi mu kurwanya iterabwoba nk’uko bimeze muri Mozambique. Twongereye kandi ubufatanye mu bijyanye n’imyitozo y’Abapolisi.”

    Uyu muyobozi yahishuye ko mu biganiro hagati y’impande zombi, ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Malawi cyaganiriweho, gusa yirinda gutangaza ingingo zaganiriweho, icyakora avuga ko ubwo aheruka mu Rwanda muri Kamena, yasanze “u Rwanda ari igihugu gitekanye cyane.”

    IG Dan Munyuza yaboneyeho gutumira Polisi ya Malawi mu myitozo y’Abapolisi iteganyijwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, avuga ko Leta y’u Rwanda izishyura ikiguzi cyose kizakoreshwa n’Abapolisi bavuye muri Malawi.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IG Dan Munyuza ari muri Malawi ku butumire bwa mugenzi we wa Malawi, IG George Kainja

  • Iby’abangavu baterwa inda, abahungu basambanywa na gatanya mu muryango: Ikiganiro na Minisitiri Bayisenge – #rwanda #RwOT

    Imibare y’igenzura ku Mibereho y’Abaturage ya 2020 igaragaza ko abana batewe inda bakiri bato ari 19.701, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu bantu bose bafatwa ku ngufu 2% baba ari abahungu. Ni ibintu biteye inkeke ndetse bigereranywa n’ishyano ryagwiriye umuryango Nyarwanda kuko uko imyaka igenda ihita ubukana bw’ibi bibazo bugenda bwiyongera.

    Umuryango uri mu byiciro byahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 ahanini kubera ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ryacyo, aho igihugu cyafashe ibyemezo birimo Guma mu Rugo, kugabanya amasaha yo gutaha n’izindi.

    Ibi byahaye icyuho ubwiyongere bw’ibibazo birimo iby’ihohoterwa ritandukanye rikorerwa mu miryango n’ibindi bibazo birishamikiyeho bibangamira iterambere ry’umuryango.

    Nubwo ibi bibazo bifata ubukana ariko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gufata ingamba zo gukumira no kurwanya ibi bibazo bigwira igihugu nubwo rimwe na rimwe zidatanga umusaruro witezwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof, Prof. Bayisenge Jeannette, yagarutse kuri ibi bibazo, agaragaza impamvu yabyo n’icyo minisiteri ikora mu kubishakira umuti urambye.

    IGIHE: Ni uruhe ruhare rwa Migeprof mu gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda?

    Prof. Bayisenge: Twatangije ubukangurambaga buzamara umwaka burimo ibikorwa bitandukanye, harimo cyane cyane kumenya aho abana bahohotewe bari n’ibibazo byihariye bafite. Kuko dushobora kwicara tukavuga ngo abana bafashwe ku ngufu, batewe inda ni ibihumbi 19, ariko tutazi aho baherereye n’ibibazo bafite. Ni ngombwa rero ko tumenya imyirondoro yabo kugira ngo bafashwe.

    Twashyizeho ingamba zitandukanye zirimo Isange One Stop Center, ikigo gifasha abana bahohotewe guhabwa ubufasha bukomatanyije burimo ubw’ubuvuzi, ubutabera, isanamitima ndetse no gusubizwa mu buzima busanzwe. Ikindi ni uko buri mwaka ministeri itanga amafaranga agera kuri 200.000.000 Frw atangwa mu nzego z’ibanze, akoherezwa mu turere kugira ngo bafashe ba bana n’abandi bahohotewe ndetse n’ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

    Mutekereza iki ku bantu basambanya abo bana, ni iki cyakorwa ngo ikibazo gikemuke burundu?

    Prof. Bayisenge: Muri ubwo bukangurambaga twatangije, harimo no gushyira ku mugaragaro abakoze ibyo byaha ndetse bagahamwa na byo. Iki gikorwa rero turi gufatanya n’Ubushinjacyaha n’izindi nzego kugira ngo abasambanyije abana, bashyirwe hanze, amazina yabo ajye amanikwa ku biro by’ubuyobozi ku buryo abantu babamenya.

    Hakunze kumvikana ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, ariko muri iyi minsi hari kugaragara n’abana b’abahungu basambanywa, byo murabivugaho iki?

    Prof. Bayisenge: Ni ishyano! N’ibindi nabyo ni ishyano kuko n’iyo urebye n’abo bana b’abakobwa basambanywa bari mu byiciro by’imyaka. Hari abo munsi y’imyaka ibiri, imyaka icumi ndetse no munsi y’imyaka 18. Mu by’ukuri gusambanya umwana w’amezi umunani cyangwa uw’umwaka ni amarorerwa.

    Kuba muri iyi minsi hasigaye humvikana n’abana b’abahungu basambanywa, ukumva umuntu w’umugabo yasambanyije abana b’abahungu cumi na bangahe, ni agahomamunwa. Rero iyo turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntituvuga ngo ni umugore wahohotewe n’umugabo n’umwana, buri wese aba agomba guhabwa ubutabera.

    Icyo nibutsa ababyeyi ni uko batagomba kumva bafitiye igishyika abana b’abakobwa gusa ahubwo bakanguke bumve ko na wa mwana w’umuhungu na ho bitameze neza. Igihe akurikirana abana yumve ko bose bugarijwe ntiyite kuri bamwe ngo areke abandi.

    IGIHE: Ikibazo cy’ubwiyongere bwa gatanya mukibona mute? Mubona giterwa n’iki?

    Dr. Bayisenge: Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi tujya dukora harimo ingeso mbi, ubusambanyi, gucana inyuma, ubusinzi, kutizerana, kutumvikana ku byerekeranye n’umutungo ndetse no kumva nabi ihame ry’uburinganire, aho usanga umugabo avuga ko umugore agiye kwigira umutware, n’ibindi.

    Ikindi ni ukudategurwa neza mbere yo kurushinga. Hari abo usanga bamenyanye nyuma y’amezi atatu, amezi ane ngo barabanye, ubuse koko abo baba bagiye mu mushinga w’ubuzima bwose? Urugo ni umushinga w’ubuzima bwose, umuntu aba agomba kuwutegura neza akawujyamo azi ibyo agiyemo.

    Ikibazo kiri mu bikomereye umuryango cyane ni ikijyanye na gatanya, mubona hakorwa iki kugira ngo kivugutirwe umuti?

    Prof. Bayisenge: Nka ministeri icyo twakoze, twateguye inyigisho, ni inyigisho ifite ‘modules’, aho duteganya ko abagiye kurushinga bajya bategurwa amezi atandatu, ndetse iyi nyigisho inaboneka kuri murandasi abantu bashobora kuyikurikira bakoresheje ikoranabuhanga noneho barangiza bagahabwa impamyabushobozi.

    Ikindi turi gukora ni ukuvugurura amategeko, nk’irigenga abantu n’umuryango, n’irigenda imicungire, imitungo y’abashyingiranwe impano n’izungura cyane cyane ko twabonye ko gatanya nyinshi ziterwa n’imitungo. Turi kureba uko twayavugurura kugira ngo turebe icyakorwa ku bibazo byagiye bigaragaramo.

    Abarangije kurushinga bari mu makimbirane na bo ntitubibagirwa, hari gahunda dufite y’indashyikirwa, aho dukurikirana umugabo n’umugore babana bari mu bibazo mu gihe cy’amezi atandatu bigishwa ndetse banaganirizwa. Ni gahunda yatanze umusaruro ndetse n’iyo dukoze igenzura turabibona.

    Uyu munsi hari ikibazo cy’abagore bakora imirimo idahabwa agaciro, ntimubibona nk’imbogamizi ku iterambere ry’umugore n’umuryango muri rusange?

    Prof. Bayisenge: Icyo dukora ni ukoroshya iyi mirimo, kuko yakorwa n’abagore yakorwa n’abagabo igomba koroha. Aha ni ho hashyirwamo imbaraga, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kwegereza amazi abaturage, amashanyarazi, amavuriro ndetse n’amashuri.

    Ikindi navuga ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ’National Gender Statistics Report’ ya 2019, cyagaragaje ko abagabo bagira uruhare rungana na 22.8% ku mirimo yo mu rugo ugereranyije n’abagore bagira 77.2%. Imibare yo mu 2016 yo yari yerekanye ko abagore bamara amasaha 21 mu cyumweru bakora iyo mirimo ugereranyije n’abagabo bamara amasaha umunani.

    Ibi bihita bigaragaza ko harimo ubusumbane, ariko bushingiye ku mateka, bushingiye ku myigishirize, bushingiye ku buryo abantu bakuze. Gusa ubona ko imyumvire igenda ihinduka kuko ubona n’ababyeyi b’abagabo bazanye abana kwivuza ariko biracyariho kenshi niba umugore n’umugabo bakora umwana akarwara, nyina ni we uzasiba akazi akajya kuvuza umwana. Aha rero uko ugenda wegereza ayo mavuriro, ibigo by’amashuri ukabyegereza abaturage bigabanya umwanya wa mugore atakaza.

    Ibi ni bimwe mu biri gukorwa kugira ngo duhangane n’iki kibazo cy’imirimo yo mu rugo, tugabanye umwanya uyigendaho, ariko kandi tunakangurire na sosiyete Nyarwanda, kongera gukangurira abagabo ko atari ishyano riba ryaguye kuba wakarabya umwana wibyariye, kuba ushobora kumutekera ntabwo ari ishyano, kugenda duhindura iyo myumvire kugira ngo ihinduke buhoro buhoro ariko tunibanda cyane ku babyiruka kugira ngo babyirukane uwo muco wo gufashanya.

    Muri iyi minsi hari imiryango y’abitwa aba-feminist mu Rwanda bavuganira uburenganzira bw’abagore, nka MIGEPROF mubona bibafasha iki?

    Prof. Bayisenge: Ibi bidufasha kumenya uko ibibazo bihari biteye, kuko ukoze ikintu ntihagire ukubwira uti hariya wakoze nabi cyangwa wakoze neza, nawe ntumenya aho ujya, yego ushobora kwifasha ukagira gute ariko ibyo biganirompaka byose mbifata nk’aho bidufasha mu kazi.

    Feminist ubundi si n’ijambo ribi, wenda ni uko hari bamwe barifata nabi, ariko hari abo twita ‘radical feminist’ bo bakabya kandi buri kintu cyose iyo cyatangiye gukabya kiba kibi. Feminism rero si ijambo ribi ni uguharanira uburenganzira bw’abagore.

    Nuko wenda uburyo ubuharanira bushobora kunyuranya n’ubw’undi, mugafata inzira zitandukanye mwese mushaka kugera ahantu hamwe. Ariko ibi bidufasha kumenya uko ibibazo biri mu muryango biteye, tukabishakira ibisubizo.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yagarutse ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda

  • RIB yatangiye iperereza ku bapolisi bakekwaho gusambanya abanyeshuri bari mu bizamini – #rwanda #RwOT

    Icyaha bakekwaho baba baragikoreye mu Ishuri Ryisumbuye rya Cyabingo (Ecole Secodaire Cyabingo) aho bari bashinzwe umutekano w’ibizamini.

    Aba bapolisi batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bikingiranye mu cyumba cy’ishuri n’abanyeshuri babiri b’abakobwa bakoreraga ibizamini muri icyo Kigo, mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021.

    Umutangabuhamya wari urimo kugenzura ibi bizamini yavuze ko abanyeshuri b’abahungu babonye aba bapolisi binjiza abakobwa mu cyumba cy’ishuri muri iryo joro, bahita baza bashyira ingufuri ku muryango bahamagaza umuyobozi wa Polisi muri uwo Murenge, na we yitabaza uwo ku rwego rw’Akarere bahita bafatwa.

    Umuvugizi w’Urweugo rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kandi ko abo bakobwa n’abapolisi bagiye gupimwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyarakozwe.

    Ati “RIB irimo gukora iperereza, ibimenyetso byagaragaza ko abana bashobora kuba barasambanyijwe byarakusanyijwe byoherezwa muri laboratwari ku bakekwa kuba barakoze icyaha n’abagikorewe.”

    Yongeyeho ko mu gihe hategerejwe ibisubizo bya muganga aba bapolisi uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya ya Gakenke.

    Amakuru avuga ko abo bapolisi n’abo bakobwa, buri ruhande ruhakana ko nta gikorwa cyo gusambana cyabayeho. Gusa inzego zibishinzwe mu gushaka kumenya ukuri, zafashe umwanzuro wo gufata ibizamini buri ruhande, abapolisi barapimwa n’abo banyeshuri barapimwa.

    Abanyeshuri bakomeje ibizamini mu gihe abapolisi bo bafunzwe hategerejwe kumenya icyo isuzuma rizagaragaza.


  • Nyarugenge: Impanuka yabereye ahubakwa umuhanda yaguyemo umuntu umwe – #rwanda #RwOT

    Impanuza yabereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, hafi y’Ikigo cy’Ishuri cyahoze cyitwa CIESK mu Rwampara.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Horizon Contructions, Migisha Moise yemereye IGIHE ko ayo makuru ari yo ariko ko bataramenya icyateye iyo mpanuka.

    Ati “Ayo makuru ni yo, imodoka yacu itwara amazi yagoze umukozi. Twahamagaye Polisi ngo ize ikore ibisabwa byose kandi ubu bahageze bari kubikurikirana.”

    Yavuze ko kuba ari umukozi wabo waguye mu mpanuka bagiye gukurikirana kugira ngo hakorwe ibishoboka byose nibura nubwo hataboneka ibyo wakishyura amagara y’umuntu ariko ubwishingizi bugire icyo bukora.

    Ati “Ubwishingizi bugomba guhita bubijyamo bukabikurikirana kubera ko ibintu byose byari bifite ubwishingizi. Ni ukuvuga imodoka n’ahantu hari hari gukorwa byose byari birashinganishijwe.”

    Migisha yavuze ntawe yashinja amakosa hagati y’umushoferi wari utwaye imodoka n’umukozi wagozwe cyane ko biba byabaye nta n’umwe ubigambiriye.

    Yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo abasaba gukomera mu bihe nk’ibi babuze uwo bakundaga.

    Impanuka yabereye ahakorerwa ibikorwa byo kubaka umuhanda mu Karere ka Nyarugenge

  • Inyungu u Rwanda rukura mu byo rwohereza mu mahanga yiyongereyeho 7.3% muri Gicurasi – #rwanda #RwOT

    Iri zamuka ryatewe muri rusange n’uko icyorezo cya Covid-19 kiri kugenda gitsindwa hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu bihugu bikorana ubucuruzi n’u Rwanda kurusha ibindi, birimo nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe andi masoko nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia na Pakistan yakomeje kwakira neza ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, nubwo ingano yabyo yagiye igabanuka mu bice bimwe na bimwe.

    Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byakorewe mu Rwanda mu buryo bwuzuye, byari bifite agaciro ka miliyoni 81.74$, inyongera ya 15.74% ugereranyije na miliyoni 70$ yari yacurujwe muri Mata uyu mwaka.

    Ku rundi ruhande, ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga, ariko byabanje gutumizwayo bikongererwa agaciro mu Rwanda, byaragabanutse kuko byatanze umusaruro wa miliyoni 35$ zivuye kuri miliyoni 38$ zari zinjiye muri Mata uyu mwaka.

    Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho muri Gicurasi zakiriye ibicuruzwa biturutse mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 39$, avuye kuri miliyoni 28$ muri Mata, inyongera ya 38.9%.

    UAE yakiriye ibicuruzwa bingana na 47% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Gicurasi.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13$ muri Gicurasi, bivuye kuri miliyoni 8$ muri Mata, inyongera ya 60%. Congo yakiriye 16% by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Gicurasi.

    Mu bindi bihugu biza mu 10 bya mbere byakiriye umusaruro mwinshi w’u Rwanda muri Gicurasi harimo Ethiopia, Pakistan, Hong Kong, Singapore, Ghana, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Buhinde.

    Impungenge ku kinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikomeje kwiyongera

    Nubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomeje kwiyongera, ibyo rutumizayo na byo bikomeje kwiyongera ndetse ku kigero kiruta icy’inyungu ituruka mu byo rwohereza mu mahanga.

    Muri Gicurasi, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 335$, zivuye kuri miliyoni 271$, inyongera ya 23%, bigatuma ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo kigera kuri miliyoni 218$, zivuye kuri miliyoni 162$ muri Mata, inyongera ya 34%.

    U Bushinwa ni cyo gihugu u Rwanda rwatumijwemo ibicuruzwa byinshi muri Gicurasi, bifite agaciro ka miliyoni 74$, avuye kuri miliyoni 51$ muri Mata uyu mwaka. U Bushinwa bwatumijwemo 22% by’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.

    Tanzania iri ku mwanya wa kabiri aho yatumijwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 28$, bingana na 8% by’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.

    Ibindi bihugu byohereje ibicuruzwa byinshi mu Rwanda birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Kenya, Cameroon, Afurika y’Epfo, u Budage, u Busuwisi, Australie n’ibindi bisigaye, byohereje 27% by’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.

    Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi biyoboye ibindi mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga

  • Abasenateri bashimye uko Green Party yubahiriza uburinganire – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, ni bwo Abasenateri bakiriye abayobozi b’Ishyaka Green Party, basuzuma ingingo zirimo imitegekere y’iri shyaka, uko ryubahiriza ihame ry’uburinganire mu bagize inzego z’umutwe wa politiki, harimo uburinganire bw’abagore n’abagabo.

    Mu bindi byasuzumwe ni uko ryubahiriza amahame ya demokarasi, niba abanyamuryango bagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu gushyiraho abagize inzego. Hari no kureba uko imiterere n’imikorere by’inzego z’imitwe ya politiki bifasha mu kubahiriza amahameremezo ateganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
    Komisiyo yasanze Ishyaka Green Party rifite urwego rushinzwe imyitwarire no gukemura impaka, kandi ryarashyizeho uburyo bwo kugenzura imicugire y’umutungo ariko ntifite urwego rwihariye rushinzwe igenzura ry’umutungo ruteganywa n’itegeko.

    Komisiyo yashimye ko iri shyaka rifite uburyo rikoramo igenzura ry’umutungo ariko irishishikariza guteganya mu mategeko-shingiro yaryo urwego rwihariye rushinzwe igenzura ry’umutungo.

    Mu bindi byashimwe na Komisiyo ni uko mu gushyiraho abagize inzego zayo, ryubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo n’amahame ya demokarasi.

    Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka Green Party igizwe n’abantu icyenda barimo batanu b’abagore n’abagabo bane.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Habineza Frank yavuze ko abagore muri iri shyaka bagira uruhare rukomeye mu iterambere ryaryo.

    Ati “Inzego z’ishyaka zubahiriza uburinganire, nk’ubu abagore bafite inshingano zikomeye mu ishyaka, kuko na visi perezida wa mbere ni umugore nanavuga ko ari we munyamabanga uhoraho w’ishyaka.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo rero ni we udufasha kuyobora ishyaka mu gihe tuba turi mu yindi mirimo. Urumva agira uruhare rukomeye mu kuyobora ishyaka ariko hari n’abandi bagore bafite inshingano zikomeye mu buyobozi bwaryo.”

    Dr Habineza avuga ko muri iri shyaka uretse kuba bafite abakomiseri b’abagore hari n’inzego z’abagore zihariye ndetse n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Intara n’Akarere harimo abagore.

    Muri ibi biganiro kandi Ishyaka Green Party hari ibyo ryagaragaje nk’imbogamizi birimo ikibazo cy’amikoro ndetse no kuba icyorezo cya Covid-19 cyaratumye ibikorwa bitandukanye by’ishyaka bihagarara, birimo no gukora inama n’ubukangurambaga butandukanye.

    Abasenateri bashimye uko Green Party yubahiriza uburinganire

    Abayobozi b’Ishyaka Green Party bagiranye ibiganiro na Komisiyo ya Politiki mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena

    Uhereye i bumoso Carine Maombi, Visi perezida wa mbere wa Green Party, Perezida w’ishyaka Dr Habineza Frank n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya Green Party Ntezimana Jean Claude

  • Sénégal: Inshuti y’u Rwanda, Mabousso Thiam, yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Dr Mabousso yitabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko. Ni mwene Habib Thiam wabaye Minisitiri w’Intebe wa Sénégal kuva muri Mutarama 1981 kugeza muri Mata 1983 no kuva muri Mata 1991 kugeza muri Nyakanga 1998.

    Yabaye umwe mu bagize Inama y’ubuyobozi ya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa,RFI. Yakoreye kandi Banki y’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (BCEAO) ndetse aba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari riciriritse muri Sénégal kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Yashakanye na Uwamariya Philonila Thiam wageze muri Sénégal ahunze ahakomereza amashuri mu by’ubuvuzi kuri ubu akaba ari umuganga w’abana. Amusigiye abana babiri n’umwuzukuru.

    Mabousso Thiam n’umuryango we bafatanyije n’Abanyarwanda mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda na nyuma yaho rurwana no kongera kwiyubaka nk’uko byatangajwe na Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Sénégal, Karamaga Patrick.

    Yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1986 akaba yarabashije gutemberera mu bice bitandukanye birimo Kigali, Butare, Gisenyi, Nyanza, Kizi na Maraba n’ahandi.

    Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, ni bwo yabonye imbaraga zo gutanga ubuhamya ku byo azi ku Rwanda, kuko yari afite intimba yatewe n’uko sebukwe, baramu be, inshuti n’ababyeyi bishwe muri Jenoside mu gace ka Butare.

    Nk’umuntu wari uzi akaga u Rwanda rwahuye na ko, Jenoside yakorewe Abatutsi igasiga ibintu byose bisenyutse, muri icyo gihe yashimye uko u Rwanda rwari rumaze kwiyubaka mu bukungu ibintu yahamyaga ko biterwa n’ubuyobozi bwiza bwarwo.

    Yashimye kandi iterambere mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imiturire n’ibikorwaremezo no kuba ubuyobozi bw’igihugu bwarateye intambwe ikomeye mu kugarura ibyishimo mu baturage bakongera kwigirira icyizere cyari cyaratakaye.

    Ikindi ni ukugarura umutekano mu gihugu bitandukanye n’uko mu myaka 20 abanyarwanda bari babayeho mu bwoba, batizeye ko ahazaza hazaba heza ndetse babanye mu rwikekwe.

    Mabousso Thiam yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, i Dakar.

    Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Sénégal, Karamaga Patrick yatangaje ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa Thiam muri ibi bihe bikomeye.

    Ati “Ni igihe gikomeye cyo gukomeza kubaba hafi, tubafata mu mugongo kandi tunabashimira ubwitange bagize mu kubohora u Rwanda no kubaka u Rwanda rw’uyu munsi.”

    Mabousso yifatanyaga n’Abanyarwanda baba muri Sénégal mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mabousso Thiam yifatanyaga n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka

    Mabousso yagize uruhare mu kubaka umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal

    Yitabiraga imihango yose irebana n’amateka u Rwanda rwaciyemo

    Dr Philonila Uwamariya Thiam washakanye na Mabousso Thiam

    Byari ibihe by’akababaro kubera ibigwi Mabousso Thiam yari afite

    Umuhango wo gushyingura Mabousso Thiam wabaye hubahirizwa ingamba zo gukumira ubwandu bwa Covid-19

    Abitabiriye umuhango wo gushyingura Mabousso Thiam kuri uyu wa Mbere

    Abana ba Thiam n’umwuzukuru asize

  • Perezida Nyusi yahishuye ko nta n’urupfumuye Mozambique yishyuye abasirikare b’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Nyusi yabigarutseho ubwo yatangaga ishusho rusange ijyanye n’uko umutekano wifashe mu Ntara ya Cabo Delgado kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera.

    Yabigarutseho asa n’usubiza ibibazo byari bimaze iminsi byibazwa mu itangazamakuru, aho abenshi bagarukaga ku kwibaza ingano y’amafaranga Mozambique ishobora kuba yaremereye u Rwanda kugira ngo rwoherezeyo abasirikare.

    Perezida Nyusi yavuze ko u Rwanda rutigeze ruca Mozambique n’urupfumuye kugira ngo ruyoherereze abasirikare.

    Ati “Nta wigeze asaba Mozambique igihembo kugira ngo ayifashe kurokora ubuzima bw’Abanya-Mozambique, navuga ko ari njye na Guverinoma na n’umwe uzi ibyo bintu (kuba u Rwanda rwishyuwe).”

    “Umusanzu w’u Rwanda uri mu murongo w’ihame ry’ubumwe no gutahiriza umugozi umwe, ku bw’ibyo nta giciro ufite, kuko bijyanye no gutabara ubuzima bw’ikiremwamuntu, guhagarika gucibwa imitwe kw’abatuye Cabo Delgado n’isenywa ry’ibikorwaremezo.”

    Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiye guterwa impungenge n’ingabo z’amahanga ziri muri iki gihugu kuko ari ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.

    Ati “Ntitugomba gutinya ubu bufasha, ntidukwiye gutinya kuba hari ingabo z’amahanga ziri aha zaturutse mu bindi bihugu, yego dukwiye kuba duterwa ubwoba ahubwo no kuba turi twenyine mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba. Nta gihugu ku Isi cyihagije mu bijyanye n’urugamba rwo kurwanya iterabwoba.”

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu ntambara igamije guhashya imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu gace ka Cabo Delgado. Mu cyumweru gishize Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko izi ngabo zimaze gutsimbura umwanzi.

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yavuze Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu gutanga umusanzu mu kugarura umutekano ko zitigeze zibyishyurirwa

  • Bruce Melodie na Juno Kizigenza bapfukamye imbere ya Meddy bamusaba imbabazi bamwambika n'ikamba ry'Ubwami – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma ya saga yabaye ku munsi w'ejo aho Juno Kizigenza yari yavuze ko nta mwami uta ubwami bwe ngo ajye ishyanga akarenzaho ko umwami n'umwamikazi bari mu gihugu akaza kuvugirizwa induru n'abakoresha Twitter, mukanya kashize akoze igikorwa cyo gusaba imbabazi no kwimika Meddy nk'umwami koko nyuma yo gushyira hanze amashusho ari kumwe na Bruce Melodie nawe wigeze kuvuga ko Meddy atari ku rwego rwe ko akora kumurusha. Aba bombi bagaragaye muri aya mashusho barimo kumva indirimbo nshya ya Meddy yise My Vow.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-na-juno-kizigenza-bapfukamye-imbere-ya-meddy-bamusaba-imbabazi-bamwambika-nikamba-ryubwami/