Blog

  • UKO MBIBONA: Meddy yakiriye agakiza; ashobora… – #rwanda #RwOT

    Mbere y'ubukwe bwe, hasohotse amakuru avuga ko uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi ziha ikuzo Imana azasohora nyuma y'indirimbo 'My vow', 'Queen of Shebah' yakoreye umugore n'izindi z'urukundo.

    Kuva muri Kamena 2021, uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga yatangiye gusangiza ijambo ry’Imana ibihumbi by’abantu bamukurikira.

    Tariki 3 Kamena 2021, yanditse asaba Umwuka wera kumubera inshuti ye y’ibihe byose. Nyuma y’umunsi umwe, yasabye Imana kurebana impuhwe, imbabazi n’urukundo abantu barenga ibihumbi 700 bamukurikira kuri Instagram.

    Abarimo umubyinnyikazi w’Umunyarwanda Mpuzamahanga, Sherrie Silver bagize bati “Amen.”

    Amwe mu mafoto y’ubukwe bwe na Mimi, yagiye ashyiraho ‘caption’ zumvikanisha ko nta muntu ushobora guhindura umugambi w’Imana. Ati “Iyo Imana ivuze ‘Yego’ nta muntu ushobora kuvuga ‘Oya’.'

    Ubwo indirimbo ye yise ‘My vow’ yuzuzaga ibihumbi 600, 000 hashize amasaha macye isohotse, yanditse avuga ko ibyo abona byamurenze, ashimangira ko ari 'ubuntu bw’Imana yemeye' buri guca inzira mu buzima bwe.

    Indirimbo ye igejeje ibihumbi 824, yavuze ko bitangaje, avuga ko “icyo Imana ihaye umugisha ucyomaho iteka.”

    Indirimbo ye ‘My vow’ yujuje miliyoni 1, yanditse avuga ko 'iyo Imana ifunguye umuryango nta mwana w’umuntu ushobora kuwufunga'.

    Indirimbo ye yujuje miliyoni 2, yanditse avuga ko afite ishimwe ku mutima we, avuga ati 'Si njyewe ni Imana ibikora.' Ashishikariza abantu gushaka Ubwami bw'Imana no gukiranuka, ibisigaye byose bazabigeraho.

    Tariki 28 Nyakanga 2021, Meddy yasangije abamukurikira ijambo ry'Imana ati; 'Wenda hari igihe muzaba mutakibuka indirimbo zanjye, ndasenga ngo muzibuke aya magambo.'

    Muri iri jambo, uyu muhanzi yasabye abamukurikira kudahugira mu by'Isi ngo batere umugongo gukorera Imana, avuga ko Imana iriho ikora 'Irakuzi, iragukunda kandi irashaka ko nawe uyimenya.'

    Uyu muhanzi yavuze ko ibyo yanditse atari amagambo yo gutera akanyabugabo abandi, ahubwo 'Yesu/Yezu yahinduye ubuzima bwanjye n'uburyo ndebamo ibintu mu buzima. Uko ni ukuri.'

    Meddy yabwiye abatizera ibyo avuga kugerageza bagafata umwanya bagasenga, bavuga bati: 'Nyagasani ntabwo nizera ko ubaho kandi ntabwo nizera iby'Ijambo ryawe. Wanyiyereka.'

    Uyu muhanzi yavuze ko abanyamasengesho bashobora kuvuga ko iri atari isengesho 'ariko iri ni ryo sengesho Imana ikeneye kuri wowe.'

    Meddy yavuze ko hari abashobora kuba 'bari gusoma ubu butumwa' bakibaza 'ibiri kubera mu Isi ya Meddy muri aka kanya. [Yashyizeho emoji ebyiri ziseka]'

    Yavuze ko ibyo avuga ari ukuri, kandi asenga asaba Imana kwigaragariza n'abandi 'nk'uko nanjye wanyigaragarije.'

    Uyu muhanzi yavuze ko wenda ashobora kuba atari mu mwanya wo kubwiriza ijambo ry'Imana, ariko yemeza ko Yesu ariho, akora ibyo yemeye, agakora n'ibyo yavuze. Ati 'Ndi hano nk'umuhamya.'

    Yabwiye abamukurikira ko abakunda, abasaba kudashyuha mu by'Isi, ngo bakonje mu by'Imana.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, Meddy yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima abakomeje kumushyigikira mu rugendo rw'umuziki we, asaba Imana kubuzuza urukundo mu mitima yabo.

    Yavuze ko asigaye agendana umutima 'ucyeye' kandi wuzuye urukundo. Avuga ko ibiganza 'bitanduye' n'umutima uboneye ari byo 'mpora nifuza.'

    Uyu muhanzi yavuze ko abwira inshuti ze ko ari icyaremye gishya ntibabyemere. Ati 'Mbwira inshuti zanjye ko ndi umuntu mushya wahindutse bagacyeka ko ndi gukina. Bavandimwe Yesu yahinduye ubuzima bwanjye.'

    Producer Lick Lick wakoze indirimbo 'My vow' afatanyije na Made Beats, ni umwe mu nshuti za hafi za Meddy wamukoreye indirimbo zikomeye zakunzwe.

    Aherutse gushimangira ko nawe yakiriye agakiza. Amafoto ye yose yari kuri konti ye ya Instagram yarayasibye asigazaho abiri gusa, imwe iriho umusaraba n'indi iriho ijambo ry'Imana. Lick Lick avuga ko ubu nta kindi kintu cy'agaciro kiruta kumenya urukundo rw'Imana.

    Ahashyirwa umwirondoro kuri Instagram, Mbabazi Lick yahashyize umurongo wo muri Bibiliya wanditswe muri 'Hozeya 4:6.', hagira hati 'Ubwoko bwanjye buzarimbuka kubera kutamenya. Ubwo mwanze kumenya, nanjye nzanga ko mumbera abatambyi, ubwo mwirengagije Amategeko yanjye, jyewe Imana yanyu nzirengagiza abana banyu.'

    Meddy uherutse kurushinga na Mimi yavuze ko Yesu yahinduye ubuzima bwe

    Mbere y'ubukwe, hasohotse amakuru avuga ko Meddy yamaze gutegura indirimbo zihimbaza Imana ari nawo muziki ashaka kwinjiramo

    Meddy yavuze ko ari umuhamya w'uko Imana iriho kandi ikora, ashishikariza abamukurikira gushaka Ubwami bw'Imana bigishoboka

    Meddy yabwiye abamukurikira ko nihabaho igihe bakibagirwa indirimbo ze, bazibuke ubutumwa yabasangije ko Imana yiteguye kubakirana yombi

    Meddy aherutse gushima umugore we 'wabashije kwihanganira akajagari ko mu mutwe wanjye'- Arenzaho ati 'Ndagukunda Mekfira.'



    REBA HANO ‘MY VOW’ INDIRIMBO NSHYA YA MEDDY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108090/uko-mbibona-meddy-yakiriye-agakiza-ashobora-gukora-indirimbo-zihimbaza-imana-gusa-108090.html

  • Nyuma ya Israel Mbonyi, igitaramo cya Bruce Melodie i Burundi gishobora gusubikwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yashimangiye ko nta muhanzi w'umunyarwanda uzajya gutaramira muri iki gihugu kugira ngo atabazanira icyorezo cya COVID-19.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisiteri y'Umutekano mu Burundi yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi atemerewe kujya kuhakorera ibitaramo byari biteganyijwe tariki 13,14 na 15 Kanama 2021.

    Kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 Minisitiri w'Umutekano Gervais yavuze ko mu rwego rwo kwirinda COVID-19 nta muhanzi w'umunyarwanda uzemererwa gutaramira muri iki gihugu.

    Ati ” Nta muntu uzakibita umuziki mu Burundi tuzemerera kandi avuye mu Rwanda kandi bugaraye. Ntawe tuzemerera ngo aze gukubita umuziki mu Burundi kandi bugaranye ngo atuzanire akarambaraye. “

    Nubwo yakomoje kuri Israel Mbonyi gusa imvugo ye yerekana ko n'ibitaramo bya Bruce Melodie bishobora kuburizwamo.
    Byari kuzaba tariki 28 na 29 Kanama 2021.

    Ibitaramo bya Bruce Melodie byari mu gahunda y'ibitaramo yise Kigali World Tour bizazenguruka mu bihugu bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-israel-mbonyi-igitaramo-cya-bruce-melodie-i-burundi-gishobora-gusubikwa/

  • Umusore ukundana na Miss Naomie yanyuzwe n'amagambo Naomie yamubwiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kadaffi Pro wamamaye nk'umukamezk wakamejeje akaba ndetse amaze kubaka izina kubera gukundana na Miss Naomie, yanyuzwe n'amagambo Miss Naomie yamubwiye ku isabukuru ye y'amavuko.

    Miss Naomie abinyujije kuri story ya instagram ye yanditse amagambo agira ati ” Isabukuru nziza @kadaffi_pro!!🤎✨ “. Nyuma yo kubona aya magambo yabwiwe, Kadaffi Pro yahise asubiza Naomie mu magambo agira ati ” Thx MyLovelyOne❤️”.

    Kadaffi Pro ari kumwe na Miss Naomie

    Source : https://yegob.rw/umusore-ukundana-na-miss-naomie-yanyuzwe-namagambo-naomie-yamubwiye/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Igisabo akiri umwana muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Igisabo akiri muto. Ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-igisabo-akiri-umwana-muto/

  • Reba uko Yolo The Queen yasubije uwamubajije niba akiri isugi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yasubije uwamubajije niba akiri isugi. Ni nyuma yuko Yolo The Queen yari amaze gusaba abafana be kumubaza ibibazo bitandukanye maze nawe akabasubiza.

    Nkuko byagaragaye, Yolo The Queen yasubije uyu mufana we wamubajije niba ari isugi, mu magambo agira ati ” Yego, ndacyari isugi “.


    Amwe mu mafoto ya Yolo The Queen:

    Source : https://yegob.rw/reba-uko-yolo-the-queen-yasubije-uwamubajije-niba-akiri-isugi/

  • Meddy yaba yakiriye agakiza? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddy akomeje kuvuga amagambo agaragaza ko Imana yamuhinduriye ubuzima,ndetse ko yabaye umuntu mushya ibintu byatunguye bamwe batangira kwibaza niba yaba yaramaze kwakira agakiza,ndetse akaba ashobora no gutangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

    Tariki 28 Nyakanga 2021, Meddy yasangije abamukurikira ijambo ry'Imana ati; 'Wenda hari igihe muzaba mutakibuka indirimbo zanjye, ndasenga ngo muzibuke aya magambo'

    Muri iri jambo, uyu muhanzi yasabye abamukurikira kudahugira mu by'Isi ngo batere umugongo gukorera Imana, avuga ko Imana iriho ikora 'Irakuzi, iragukunda kandi irashaka ko nawe uyimenya.'

    Uyu muhanzi yavuze ko ibyo yanditse atari amagambo yo gutera akanyabugabo abandi, ahubwo 'Yesu/Yezu yahinduye ubuzima bwanjye n'uburyo ndebamo ibintu mu buzima. Uko ni ukuri.'

    Meddy yabwiye abatizera ibyo avuga kugerageza bagafata umwanya bagasenga, bavuga bati: 'Nyagasani ntabwo nizera ko ubaho kandi ntabwo nizera iby'Ijambo ryawe. Wanyiyereka.'

    Uyu muhanzi yavuze ko abanyamasengesho bashobora kuvuga ko iri atari isengesho 'ariko iri ni ryo sengesho Imana ikeneye kuri wowe.'

    Meddy yavuze ko hari abashobora kuba 'bari gusoma ubu butumwa' bakibaza 'ibiri kubera mu Isi ya Meddy muri aka kanya. [Yashyizeho emoji ebyiri ziseka]'

    Yavuze ko ibyo avuga ari ukuri, kandi asenga asaba Imana kwigaragariza n'abandi 'nk'uko nanjye wanyigaragarije.'

    Uyu muhanzi yavuze ko wenda ashobora kuba atari mu mwanya wo kubwiriza ijambo ry'Imana, ariko yemeza ko Yesu ariho, akora ibyo yemeye, agakora n'ibyo yavuze. Ati 'Ndi hano nk'umuhamya.'

    Yabwiye abamukurikira ko abakunda, abasaba kudashyuha mu by'Isi, ngo bakonje mu by'Imana.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram abakomeje kumushyigikira mu rugendo rw'umuziki we, asaba Imana kubuzuza urukundo mu mitima yabo.

    Yavuze ko asigaye agendana umutima 'ucyeye' kandi wuzuye urukundo. Avuga ko ibiganza 'bitanduye' n'umutima uboneye ari byo 'mpora nifuza.'

    Uyu muhanzi yavuze ko abwira inshuti ze ko ari icyaremye gishya ntibabyemere. Ati 'Mbwira inshuti zanjye ko ndi umuntu mushya wahindutse bagacyeka ko ndi gukina. Bavandimwe Yesu yahinduye ubuzima bwanjye.'

    Source : https://yegob.rw/meddy-yaba-yakiriye-agakiza/

  • Nyarugenge: Ibikorwa byo gufasha abari muri Guma mu Rugo birakomeje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage 103, ni bo bahawe ibiribwa bigizwe n’Ibishyimbo, umuceri n’ifu y’ibigori (Kawunga).

    Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere umunani tumaze iminsi isaga icumi muri gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye ku itariki 17 Nyakanga 2021, nyuma iza kongezwaho iminsi itanu.

    Mu Mudugudu wa Rwagitanga mu Kagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ni ku nshuro ya kane batanga ibiribwa bifasha abashyizwe muri Guma mu Rugo bahagaritse imirimo yabo ya buri munsi yatumaga babasha kurya, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko impamvu ituma muri iyi minsi haboneka umubare munini w’ubwandu bushya bwa Covid 19 ari uko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid 19 yihinduranyije kandi ikwirakwira cyane izwi nka Delta.

    Imiryango yafashijwe mu kagari ka Nyakabanda I igizwe n’abantu 1,646 barimo 381 bagize umuryango uri hagati y’umuntu a babiri (1-2), abantu 864 bari hagati y’umuryango w’abantu 3-5 ndetse n’abantu 401 bagize umuryango uri hejuru y’abantu batandatu (6).

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwagitanga, Bugingo Hubert, wari mu gikorwa cyo gutanga ibyo kurya avuga ko ashimira ubuyobozi bw’Igihugu kuba bufasha abaturage buri gihe by’umwihariko muri gahunda ya Guma mu Rugo. Ati: “Nta muturage wigeze abura ibyo kurya kandi bagaragaza ko bishimiye ubufasha Leta ibaha buri munsi cyane cyane mu bihe bikomeye”.

    Uwo muyobozi avuga ko imbogamizi bahura na zo ari uko rimwe na rimwe iyo bahamagaye umuturage ntabashe kuzira ku gihe bituma bashobora kwica amasaha yagenwe.”

    Rimwe na rimwe biratugora ariko nk’abiyemeje kwesa imihigo mu kuba hafi abaturage no gushaka ibisubizo. igihe cyose turitanga bigakorwa kandi neza”.

  • Video: Reba ibyo abanyeshuri bakoreye amakayi yabo bakimara kurangiza Ex-etat – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhera ku munsi w'ejo nibwo abanyeshuri batandukanye barangije amashuri yisumbuye batangiye gusoza ibizamini bya leta. Bamwe muribo bagaragaye barimo kwishimira ibyo bamaze kugeraho aribyo byo kurangiza amashuri ndetse nuko bagiye gutangira ubuzima bushya. Amashusho akurikira yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza abanyeshuri baca amakayi yabo, ndetse banabyina cyane bishimira gusoza amashuri yisumbuye.

    Source : https://yegob.rw/video-reba-ibyo-abanyeshuri-bakoreye-amakayi-yabo-bakimara-kurangiza-ex-etat/

  • Naho itadukiza nta mpamvu yo kuramya izindi mana-Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

    “Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.” Ba Saduraka bajugunywa mu itanura ntibashya.”Daniyeli 3:18

    Abantu benshi mu buzima bataka ko Imana yabasize, ariko iyo bageze imbere ikabereka intambara yabarwaniye barihana!

    Imana ntiyagusiga kuko ibikoze wahura n’akaga karenze uko ubitekereza! Mu byo ukora byose ntugatakaze ibyiringiro mu buzima bwawe, ahubwo ujye uhora uyisaba kukuba hafi. Uyu munsi utuze umutima Imana yawe ntaho yagiye, irahari ku bwawe.

    Yo izemera itange ingabo nyinshi zipfe ku bwawe, ariko wowe ikurengere. Kandi ujye wibuka ko yivugiye ko itazemera ko izina ryayo ritukwa. Humura ntabwo uzakorwa n’isoni Imana niza ntizaceceka, kandi uyiringire ibyo ubona byose ubibwire ko ufite Imana ibirusha imbaraga.

    Kandi Satani nakubwira ko Imana yakuretse, ujye umubwira ko itabikora, wisubizemo ibyiringiro.

    Umusanzu wawe uroroshye, ni ugusangiza ubu butumwa bugafasha abandi.

    Ubutumwa Umuhanzi w’indirimbo ziramya, zikanahimbaza imana, Dominic Ashimwe yasangije abantu, by’umwihariko abamukurikira ku rubuga rwa Facebook.

    Reba hano indiriimbo nshya ya Dominic Ashimwe

    https://youtu.be/rfnfsaWFAME

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Naho-itadukiza-nta-mpamvu-yo-kuramya-izindi-mana-Dominic-Ashimwe.html

  • Ngoma: Umuhanda w’ibilometero 35 uhuza Kibaya-Rukira-Nasho ugiye gushyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda ukora ku Mirenge ya Rukira na Murama yo mu Karere ka Ngoma, ukanakora ku wa Nasho wo muri Kirehe, uri kubakwa na NPD Cotraco. Biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw yatanzwe n’umuherwe Howard G. Buffett usanzwe ufite n’ibikorwa byo kuhirira imirima y’abaturage i Kirehe.

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafunguye ku mugaragaro iyubakwa ry’uyu muhanda wahawe amezi 15 ngo ube wuzuye.

    Bamwe mu baturiye aho uyu muhanda uri kubakwa bashimishijwe no kuba bagiye kwegerezwa uwa kaburimbo, bavuga ko ari nk’igisubizo bahawe mu mibereho yabo.

    Karemera Stiven utuye mu Murenge wa Rukira mu Kagari ka Buriba mu Mudugudu wa Kanzenze, yavuze ko yishimiye kubona kaburimbo mu gasantere kabo ahamya ko bizatuma batongera guhendwa n’ababaguriraga imyaka yabo.

    Ati “Twari dusanzwe dukoresha uyu muhanda mu buryo iterambere ryari rike bitewe nuko wononekaraga cyane igihe imvura yabaga yaguye. Hari ibinyabiziga bitageraga mu murenge wacu cyane cyane imodoka zitwara imyaka, ibi byatumaga abacuruzi bake twabonaga baduhenda cyane none ubu uyu muhanda niwuzura tuzashobora kugira abaguzi benshi.”

    Habimana Olivier usanzwe akora akazi k’ubumotari we yavuze ko bishimiye umuhanda mwiza bagiye kubakirwa urimo kaburimbo, kuko bagorwaga cyane no gutwara abagenzi mu gihe cy’izuba ryinshi ngo kuko wabagamo ivumbi.

    Yakomeje agira ati “Ikindi amapine yacu yashiraga vuba bitewe n’umuhanda mubi none bagiye kuwutwubakira bitume na moto zacu ziramba.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko uyu muhanda bawitezeho ibisubizo bitandukanye mu korohereza ubucuruzi.

    Ati “Uje gukemura ibibazo byari bihari mu migenderanirane, nubwo wari uhari ukoze mu buryo bw’igitaka busanzwe ntiwari ukoze neza. Aka ni agace dufite kera ibitoki byinshi, imodoka zabijyanaga i Kigali zagorwaga no kuwunyuramo ndetse n’indi myaka nayo bikagorana.”

    Uyu muhanda wa kaburimbo yoroheje uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw azatangwa n’Umuherwe Howard Buffett ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Uyu muherwe asanzwe afite ibikorwa byo kuhirira abaturage barenga 2000 ku buso burenga hegitari 1100 mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.

    Umuhanda w’ibilometero 35 uturuka mu Karere ka Ngoma mu mirenge ibiri ukagera mu Karere ka Kirehe watangiye kubakwa aho byitezwe ko uzashyirwamo kaburimbo yoroheje

    Iki gikorwa cyatangijwe n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Ngoma

    Uyu muhanda biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw azatangwa n’Umuherwe Howard Buffett ku bufatanye na Leta y’u Rwanda