Blog

  • Ubuhamya bwa Erica Yesu yakijje uburwayi bukomeye #rwanda #RwOT

    Muraho! Nitwa Erica. Navutse ku ya 25 Ukuboza 1993, mbyarwa na mama Angela na data Eric. Navutse kuri Noheri. Nari njye umukobwa njyenyine mu bana 5.

    Mfite imyaka 3, baransuzumye bansangana indwara idasanzwe yitwa Rotavirus. Rotavirus ni ubwoko bw’ubwandu (infection) bukunze kugaragara ku bana bari munsi yimyaka 5. Yandura cyane kandi ku buryo bworoshye. Nubwo bibaho cyane mu bana bato, abantu bakuru na bo bashobora kuyandura, nubwo mu bisanzwe bidakunze kubaho cyane.

    Iyi ndwara itera kuruka, impiswi, umunaniro ukabije, umuriro mwinshi, umwuma, n’ububabare bwo munda. Umunwa wumye n’amaso yahenengeye na byo ni bimwe mu bimenyetso byayo.

    Nahise njya mu cyumba cyivurirwamo abarembye kiri i Tallassee, Al, aho nari ntuye. Ariko ntibashoboye gukora byinshi kuko byari bikomeye kandi birenze ubushobozi bwabo, nuko bampa indege mu bitaro by’abana i Birmingham.

    Byatwaye abaganga amezi 3 kugira ngo babashe kunsuzuma no gutahura ko mfite iyi ndwara idasanzwe. Mbere yuko bansuzuma, impyiko zanjye zari zirwaye, isukari yanjye (glucose) yari yazamutse. Si ibyo gusa ahubwo nari ndwaye n’umwijima, kandi abaganga bageze aho barandambirwa rwose.

    Ni ubuntu bw’Imana na mama, wari umunyamasengesho w’intwari; Ntiyigeze antererana. Imana ni Yo yonyine yavuze ijambo rya nyuma mu buzima bwanjye, yahaye abaganga ubushobozi bwo kumenya icyateye ibi bimenyetso byose nagize.

    Iyo virusi yari imbonekarimwe muri kiriya gihe, kandi ntabwo bigeze babona ibintu bimeze nk’ibyo. Abaganga bamaze kumenya ibibaye batangira kunkorera, ibintu byose byamfasha vuba, nagombaga kwiga kongera kugenda kandi mbyantwaye amezi atatu ndyamye mu bitaro.

    Imana yari ifite umugambi kuri njye

    Ubu mfite imyaka 25 kandi mfite umwana umwe witwa Camden, afite umwaka 1 kandi azi ubwenge ndetse ni mwiza. Nzi ko Imana yari ifite umugambi kuri njye kuko yandinze ndi hano ku isi mugihe nashoboraga gupfa nkagenda.Nzi ko ubwanjye ndi ubuhamya kandi mpamya ko hari Imana ikora.

    Source: www.trusting-in-jesus.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Erica-Yesu-yakijje-uburwayi-bukomeye.html

  • Umutare Gaby agarutse muri muzika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutare Gaby n
    Umutare Gaby n’umuryango we

    Iyi nkuru ije itunguranye cyane kuko muri 2019, Umutare Gaby ubwo aheruka kuganira na KTPress, yavuze ko yumva atagikeneye kuba mu mwuga w’ubuhanzi.

    Umutare asobanura ko guhagarika umuziki yari yarabitewe n’uko yagombaga kubanza kwita ku muryango we no kumenyera Australia nk’igihugu gishya yari agiye guturamo, ariko ubu ngo yumvaga igihe kigeze agasubukura ibikorwa by’ubuhanzi dore ko yarangije no gutunganya indirimbo nshya yise ‘Umuntu’.

    Umutare yimukiye muri Australia hamwe n’umugore we muri 2017, aho yari amaze imyaka ine atakigaragara mu ruhando rw’abahanzi.

    Mbere yo kujya kuba muri Australia, Umutare Gaby wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Ni wowe, Urangora, Mesa kamwe n’izindi, yari umwe mu bahanzi Nyarwanda b’abahanga mu njyana ya Afro beat n’injyana zituje kandi zicuranganye ibicurangisho by’umwimerere.


  • Haruna Niyonzima wakiniraga Yanga yo muri Tanzania yasubiye muri AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka n’igice wari ushize Haruna Niyonzima asubiye muri Yanga, ikipe ya AS Kigali yari yagiye avuyemo yamaze kongera kumusinyisha.

    Haruna Niyonzima yongeye gusinya muri AS Kigali
    Haruna Niyonzima yongeye gusinya muri AS Kigali

    Haruna Niyonzima uheruka gusezererwaho ku mugaragaro na Yanga, byavugwaga ko hari amakipe amwifuza mu Rwanda arimo na Rayon Sports, ariko akaba aysinyiye ikipe ya AS Kigali izanahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Usibye ikipe ya AS Kigali asubiyemo Haruna Niyonzima yakiniye amakipe arimo Etincelles, Rayon Sports na APR FCyavuyemo ajya muri Yanga, ayivamo nayo yerekeza muri mukeba wayo SIMBA, aho yayivuyemo akagaruka mu Rwanda muri AS Kigali.

    We are delighted to announce @niyonzimaharuna is joining the club 💪🏽 Welcome back in As Kigalii#Citizens💚💛⚽️ pic.twitter.com/7xVOzQqZnk

    — AS KIGALI (@AS_KigaliFC) July 30, 2021


  • Indege yanze kuzima! Umunyarwandakazi yabaye uwa mbere ariko arasezererwa #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi basezerewe mu irushanwa ryo koga metero 50 mu bizwi nko gukura umusomyo (freestyle) batageze muri ½ mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, ni nyuma y’uko Agahozo we yari yabaye uwa mbere mu isibo ya kabiri.

    Nyuma y’uko Mugisha Moise atashye amara masa atanasoje isiganwa muri iyi mikino, uyu munsi hari hatahiwe Abanyarwanda bandi batatu barimo Maniraguha Eloi na Agahozo Alphonsine barushanwaga mu koga muri metero 50 bizwi nko gukura umusomyo ndetse Yankurije Marthe wasiganwe muri Metero ibihumbi 5.

    Agahozo Alphonsine yarushanyijwe mu isibo ya kabiri aho yabaye uwa mbere akoresheje amaegonda 30 n’ibice 50, muri 2012 ubwo yari i Londre yari yakoresheje amasegonda 30.72.

    Maniraguha Eloi,
    yari mu isibo ya kane mu cyiciro cy’abagabo, aho yakoresheje amasegonda 25 n’ibice 38, asoza ari ku mwanya wa karindwi. Yaherukaga mu mikino Olempike muri 2016 i Rio aho yari yakoresheje amasegonda 26.43.

    Aba bakinnyi nta n’umwe wakomeje muri 1/2 kuko abakinnyi 16 bakomeje mu masibo abiri ya ½ mu bagore, bose bafite ibihe biri mu masegonda 24 kuva k’Umunya-Australia Emma McKeon wakoresheje 24.02 kugeza kuri k’Umuholandikazi Femke Heemskerk wakoresheje 24.77.

    Ku rutonde rusange rw’amasibo 11 yoze mu bagore, Agahozo yabaye uwa 72 muri 83 mu gihe Maniraguha Eloi yabaye uwa 55 muri 73 b’abagabo.

    Yankurije Marthe wasiganwe muri Metero ibihumbi 5 akaba yabashije gusoza ariko ku mwanya wa nyuma ariko ntiyabashije kugera mu kindi cyiciro.

    Umunyarwanda usigaye mu mikino Olempike ni Hakizimana John uzasiganwa muri Marathon tariki ya 8 Kanama.

    Agahozo Alphonsine yabaye uwa mbere ariko arasezererwa

    Agahozo Alphonsine yabaye uwa mbere ariko arasezererwa

    Maniraguha Eloi na we ntibyagenze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/indege-yanze-kuzima-umunyarwandakazi-yabaye-uwa-mbere-ariko-arasezererwa

  • Ubugingo butangirwa muri Kristo Yesu #rwanda #RwOT

    'Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.' Yohana 7:38

    Ubuzima bushya ni ukuba muri Kirisitu yesu, Ubuzima nyakuri tubuvoma muri Kirisitu Yesu, kuburyo uca ahantu ukumva isi nta deni uyifitiye.

    Yohana 3:16 'Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho'. Iyo umaze kwizera Yesu ubona ubugingo buhoraho. Icyo nicyo kintu gikomeye tuzabona ubugingo buhorahno buruta diplome, biruta abana uzabona, biruta kujya muri Amerika n’ibindi. Hari abafata Yesu bakamwitiranya n’ibintu bifatika, ariko ibyo n’abapagani barabibona, bagakira, bakabyara, bakarongora bikemera kuko Yesu ibyo yaje abisanga ino, ariko yaje azanye ibintu bitabaga ino aha aribyo 'Ubugingo' butahabaga. Kubugendana ni cyo kintu kigukwriye kandi nanjye kinkwiriye.

    Isaha n’isaha Yesu azaza, ni yo mpamvu udakwiriye kurarana icyaha. Uwizera Yesu imigezi y’amazi y’ubugingo idudubiza iva munda ye, kandi ntiyongera kugira inyota ukundi. Mu mirongo yose igize Bibiliya umurongo munini urimo ni uyu uvuga ko Imana yakunze abari mu isi kugira ngo Umwizera wese abone ubugingo buhoraho. Kandi ntabwo ari abantu bose baremewe kujya mu ijuru keretse uzamwizera. Abo bazabaho iteka ryose, kubw’ijambo rimwe gusa. Kwizera Yesu Krisito.

    Mariko 9:14 aho 'urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’ 49'Kandi umuntu wese azasābwa n’umuriro, nk’uko umunyu usāba ibyokurya'. Birashoboka ko umuntu yajya mu bugingo buhoraho afite ukuboko kumwe kuruta ufite yose wakoze ibyaha. Kuko ari byo byiza kuruta uko wajya Gihenomu aho urunyo rwaho rudapfa n’umuriro waho ntuzime.

    Isi ni paradizo y’abanyabyaha ariko natwe abakiranutsi tubikiwe paradizo yo mu ijuru. Ab’isi bararyoshye barasambana, bagasinda, abana b’Imana bagahura n’ingorane bagafatwa nk’injiji, ariko hari ubwami twabikiwe. Nta muntu uri muri Yesu uryoshya, kandi ntacyo duhombye.

    Hari igihe abantu bapfa abasigaye bakavuga bati 'Impamvu nsigaye ni ukubera amasezerano yanjye ntarasohora, ariko hari igihe, uko uba utuye, uko ubayeho, bitakwemerera kujya mu ijuru. Imishinga yawe iberanye no kujya Paris, Washington, ariko ntibireshya na Siyoni.

    Yohana 1:12 'Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. 13 Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.' Iyo twizeye Yesu tubikuramo kuba abana b’Imana ntabwo ari ukwitwa. kandi si ubushake bw’umubiri, si amaraso ahubwo ni ubushake bw’Imana. Hari abantu bagiye baba abana b’amadini, ariko atari abana b’Imana. Izina dufite ryo kuba abana b’Imana ni ryo zina ry’icyubahiro riruta irindi ryose wakwita kw’isi. Hari ibyo twitwa kandi tuba wenda kubera twabatijwe mu mazi menshi, kuba umuririmbyi ni izina ry’idini runaka, ariko kuba abana b’Imana ni izina uhabwa n’uko wizeye Yesu gusa.

    Ntabwo umwana w’ihene yahangana n’umwana w’intare, kandi nkuko umwana w’intare ahora ari hejuruy’uwihene, uku niko umwana w’Imana atahangana n’umwna wa Satani, kandi uku niko umwana w’Imana ahora ari hejuru y’uwa Satani. Nkuko Imana iri hejuru ya Satani ni na ko uwabyawe n’Imana ahora ari hejuru y’uwa Ssatani.

    Rero biratangaje iyo bavuga ngo umwana wa Satani yagushije umwana w’Imana kuko uwabyawe n’Imana ari hejuru y’uwabyawe na Satani. Ntibishoboka kuko uwabyawe n’Imana ntakora icyaha. Nkuko imodoka iguciyeho ikagutera ibiziba ujyenda ukihanagura, ugashaka uburyo wasa neza, uku ni ko umwana w’Imana yanduzwa atabishakaga ariko akiyeza. Ariko umuntu ugitekereza kandi agashyira mu bikorwa icyaha ni uwa Satani kandi ntarabyarwa.

    Source: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubugingo-butangirwa-muri-Kristo-Yesu.html

  • U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi ba RED Tabara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo gikorwa cyakorewe i Nemba mu Karere ka Bugesera imbere y’itsinda ry’abasirikare b’Akarere k’Ibiyaga bigari bashinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka y’ibyo bihugu, bitwa Joint Verification Mechanism (JVM).

    Abo barwanyi bafatiwe mu Rwanda bafite ibikoresho bitandukanye birimo imbunda n’amasasu yari mu mifuka.

    Ibikoresho bafatanwe
    Ibikoresho bafatanwe

    Muri icyo gikorwa u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’ushinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, na ho u Burundi bukaba bwari buhagarariwe n’uwitwa Col Ernest Musaba.

    Ni igikorwa cyashimwe n’abahagarariye JVM ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kuko ngo ari indi ntambwe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari.

    Basinye impapuro z
    Basinye impapuro z’ihererekanya ry’abo barwanyi

    Uwitwa Dr Richmond Tiemoko uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNFPA) mu Burundi yagize ati “Igihe bazaba bagejejwe i Burundi bazakorwaho iperereza ku mpamvu ibatera kujya muri iyo mitwe”.

    Uyu muyobozi wa NFPA i Burundi yavuze ko bazakomeza gukurikirana ko aba barwanyi bahabwa ubutabera bunoze mu gihugu cyabo.


  • Muhanga: Abaturiye urugomero rwa Mushishiro barataka umuriro muke cyane waka unyenyeretsa #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu kagali ka Rwigerero, Umurenge wa Mushishiro baravuga ko amashanyarazi bahawe ava ku rugomero rwa Mushishiro bayacana amatara akaka anyenyeretsa, bigatuma nta gutekereza ku mishinga migari yo kwiteza imbere.

    Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yabasuraga kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, benshi mu bafite uyu muriro bavuga ko bafite umuriro udahagije na bus, ko ndetse mu gihe ibyuma bisya imyumbati birimo gukora amatara usanga yaka anyenyeretsa bagahitamo kuyazimya.

    Umuturage Mukankiko Annonciata, yagize ati' Murabona ko iki gice dutuyemo tumaze igihe kitari kinini tubonye uyu muriro ducana, ariko kuva twawuhabwa ntabwo ukora neza kuko usanga amatara yaka nabi agahumbaguza ( kunyenyeretsa) tugahitamo kuyazimya kugirango atangirika'.

    Nzayambaza Florent ufite icyuma gisya, avuga ko umuriro bahawe wabafashije muri byinshi birimo kutongera gukora ingendo bajya gushaka aho bacomeka terefone zashizemo umuriro ndetse, kugabanya Mazutu ibyuma byatwaraga, aho ngo ahagendaga ibihumbi 30 kuri Mazutu bakoresha ibihumbi 8 ku muriro. Gusa ngo ikibazo ubu gikomeye ni umuriro mucye cyane. Kuba uyu umuriro ari muke ngo bituma hari amatara y'abawufite ataka ndetse na serivise nziza bagahawe ikabura.

    Nsengiyaremye Emmanuel, umucuruzi mu gasanteri ka Rwigerero avuga ko nyuma yo kubona umuriro byatumye ibiciro by'ifu y'amasaka, ubugari n'ibindi bigabanuka cyane kuko ngo nibura hagabanutseho amafaranga ari hagati ya 50-100. Gusa na none avuga ko batisanzuye cyane kuko amatara yaka nabi cyane, ko bishobotse hakongerwa umuriro bityo bakanabasha gutekereza ku yindi mishinga yagutse.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko kugeza ubu imirenge yose yamaze kugeramo amashanyarazi ndetse n'inyubako za Leta zose no mu bice bitandukanye bikorerwamo ubucuruzi. Avuga ariko ko' niba umuriro ari mucye harebwa ku bushobozi bw'ibikoresho bibaha umuriro ndetse dufatanye n'inzego turebe niba byasimbuzwa bagahabwa ibyabafasha gukomeza ibikorwa byabo'.

    Meya Kayitare Jacqueline

    Kugeza ubu akarere ka Muhanga kageze kuri 51.49 % kubijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi, aho usanga umuriro ukomoka ku ngufu z'amashanyarazi ungana na 35,07% naho umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ukaba ungana na 16,40% nkuko tubikesha ishami rishinzwe ibikorwaremezo, imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka.

    Kuva uru rugomero rwa Mushishiro rwatahwa na Perezida wa Repuburika y'u Rwanda, Paul Kagame muri 2015 ndetse rugatangira gutanga amashanyarazi, ntabwo akunze kubura cyane nubwo uru rugomero rwagiye ruhura n'ibibazo byo kwangizwa n'ibikorwa by'ubuhinzi ndetse n'ubucukuzi butanoze bw'amabuye y'agaciro mu misozi ihanamye y'uturere twa Muhanga, Karongi na Ngororero twose dukora kuri uru ruzi. Ibyo byanatumye ingano y'amashanyarazi igabanuka kubera isayo yuzuye muri uru rugomero, bikaba ari n'imwe mu mpamvu y'umuriro muke cyane ku baturage.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abaturiye-urugomero-rwa-mushishiro-barataka-umuriro-muke-cyane-waka-unyenyeretsa/

  • Ndagisha inama: Umusore yanteye inda tudakundana| Ubu nashatse umugabo none natinye kubibwira uwo twabyaranye| Nkore iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mwaramutse! ndabinginze nange mumfashe namenyanye numusore ahita antera inda ariko ntago twakundanaga gusa aramfasha bishoboka byose umwana yarakuze. rero naje kwishakira umugabo ariko wawundi twabyaranye ndabimuhisha kuko ajyambwirako ninshaka azahita atwara umwana we none ndibaza nzaguma mukinyoma kugeza ryari ese nimbi mubwira ko azantwarira umwana ngo ntamugabo urerera undi mungire inama.

    Source : https://yegob.rw/ndagisha-inama-umusore-yanteye-inda-tudakundana-ubu-nashatse-umugabo-none-natinye-kubibwira-uwo-twabyaranye-nkore-iki/

  • INES-Ruhengeri iyoboye Kaminuza zigenga mu Rwanda ku rutonde rw’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yishimiye umwanya bariho
    Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yishimiye umwanya bariho

    Ni urutonde ngarukamwaka rukorwa n’abashakashatsi kabuhariwe bahurira kuri website yitwa ‘Webometrics’ bo mu gihugu cya Espanye, bagaragaza uburyo Kaminuza n’Amashuri makuru ahagaze, urwo rutonde rukabigaragaza kuva ku bihugu, ku migabane no ku isi muri rusange.

    Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryazamutse riva ku mwanya wa kane ryariho mu mwaka ushize ku rutonde rwa za Kaminuza mu Rwanda, riza ku mwanya wa kabiri, inkuru yashimishije ubuyobozi bw’iryo shuri buvuga ko kujya kuri uwo mwanya ari ikimenyetso kiranga imbaraga n’ubufatanye iryo rishyira mu burezi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’iyo Kaminuza ,Padiri Dr Hagenimana Fabien.

    Yagize ati “Twari ku mwanya wa kane, twahisemo kujya imbere ni yo mpamvu uyu munsi twishimiye ko turi aba kabiri, ni ikimenyetso kigaragaza ko imbaraga dushyira mu burezi, ubufatanye tuba dufite nk’abagize INES n’inzego zayo zitandukanye uhereye ku bayishinze, ukanyura ku nama y’ubutegetsi, abarimu n’abandi bakozi mu nzego zinyuranye. Ni ubufatanye butuma umuntu agera ku musaruro ariko ubwo bufatanye ntibwashoboka tudafite abanyeshuri”.

    Uko INES ihagaze mu Rwanda kuri urwo rutonde
    Uko INES ihagaze mu Rwanda kuri urwo rutonde

    Arongera ati “Ubwo bufatanye bwa mbere ni ubw’abanyeshuri n’ababyeyi babo batugirira icyizere bakabatwoherereza, kuba aba kabiri, ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ubwo bufatanye bwacu hari icyo butangiye kugeraho gifatika, biratanga icyizere ko imbere ari heza”.

    Padiri Dr Hagenimana yagarutse ku bantu batarizera uburezi mu Rwanda, aho bakomeje kujyana abana babo muri Kaminuza zo hanze y’igihugu kandi ugasanga izo Kaminuza kuri urwo rutonde ziri inyuma y’izo mu Rwanda, aho avuga ko umutungo w’u Rwanda ukomeje kuribwa n’abanyamahanga kandi nta bundi bumenyi budasanzwe batanga.

    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry
    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry’uburezi

    Yavuze ko kwiga muri INES-Ruhengeri ari ishema, aho yemeza ko ari Kaminuza ifite abarimu bashoboye, ikagira ibikoresho bihagije, imyigishirize n’imibanire ituma umuntu uyigamo aba umuntu ushobotse kandi ushoboye, ni ho ahera yemeza ko ari ishuri ryubatse ku rutare.

    Ati “Ni Kamunuza ifite umuvuduko, idakangwa n’ibibazo by’imihengeri igenda hirya no hino ihirika, turabizi ko inyinshi zigenda zihirima ariko twe ibyo guhirima ntitubiteganya kuko twubatse ku rutare. Ni Kaminuza mpuzamahanga kuko dufite abanyeshuri bava mu bihugu bigera muri 12, bivuze ko uza muri INES-Ruhengeri, aba yisanga kandi agana aho ashaka ko inzozi ze ziba impamo ndetse zikanarenza”.

    Zimwe muri Kaminuza mu Rwanda zafunze zagaragaye kuri urwo rutonde zirimo Univerisity of Kibungo, Christian Univerisity of Rwanda, aho hari bimwe mu byagendeweho muri ubwo bushakashatsi byarebwe mbere y’uko izo Kaminuza zifungwa, na nyuma yaho amakuru agenderwaho mu bushakashatsi akaba akiboneka muri izo Kamunuza.

    INES-Ruhengeri
    INES-Ruhengeri

    Agendeye ku myanya Kaminuza zo mu Rwanda ziriho kuri urwo rutonde aho mu myanya 2500 ya mbere nta Kaminuza yo mu Rwanda yagaragayemo, Padiri Dr Hagenimana Fabien yavuze ko u Rwanda rudahagaze neza, avuga ko bisaba kongera imbaraga mu burezi.

    Ati “Ku rwego rw’isi muri rusange, ntabwo u Rwanda rurahagarara neza ari amashuri yigenga n’ishuri rya Leta rimwe dufite rya UR, ntabwo turahagarara aho dushaka, birumvikana iyo ku rwego rw’isi udahagaze neza no mu rwego rwa Afurika hari uburyo bigaragara ko udahagaze neza. Ariko ku rwego rw’igihugu cyacu, gifite amateka, gifite aho kivuye n’aho kigeze n’aho cyerekeza hatanga icyizere, nka INES-Ruhengeri biragaragara ko hari uburyo turimo kuzamura urwego, aho tuza inyuma gato ya Kaminuza y’u Rwanda”.

    Kuri urwo rutonde Kaminuza y’u Rwanda ni yo iza ku mwanya wa mbere, INES-Ruhengeri ku mwanya wa kabiri, UGHE ku mwanya wa gatatu, ku mwanya wa kane hari AUCA, mu gihe UoK iza ku mwanya wa gatanu.

    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri
    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri

    Muri Afurika Kaminuza eshanu za mbere ni izo muri Afurika y’Epfo, aho iyaje ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde ari University of Cape town iri ku mwanya wa 264 mu gihe Kaminuza y’u Rwanda ku rutonde rw’isi iza ku mwanya wa 2977.

    Kuri urwo rutonde, Kamunuza zo muri Amerika zihariye imyanya 14 ya mbere, aho iyaje ku isonga ari Harvard Univerisity, ikurikirwa na Stanford Univerisity ku mwanya wa gatatu haza Massachusetts Institute of Technology.

    Mu bikomeje kuzamura ireme ry’uburezi muri INES Ruhengeri nk’uko ubuyobozi bubivuga, ni abarimu babishoboye n’ibikoresho bijyanye n’igihe aho ifite Laboratoire zisaga 10, ikaba inakorana na Kaminuza zikomeye ku isi, bafatanya mu bushakashatsi bunyuranye, Leta ikaba yaramaze no kwemerera iryo shuri rikuru kuryoherereza abanyeshuri irihira.

    Abagera mu bihumbi 10 barangije muri INES-Ruhengeri
    Abagera mu bihumbi 10 barangije muri INES-Ruhengeri

    Ni ishuri kugeza ubu rifite abanyeshuri basaga 3200, aho ubu ryatangiye kwandika abifuza kuryigamo biteganyijwe ko bazatangira mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2021.


  • Uburebure budasanzwe bw'uyu munyeshuri bwatumye ava mu ishuri igitaraganya||menya impamvu isekeje yabimuteye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe benshi mu banyeshuri bareka ishuri bitewe no kubura ibikoresho byishuri, imyambaro cyangwa se bigaterwa nubukene aho bamwe bavuga ko batajya kwiga bashonje.Gusa kuri uyu musore we yaretse ishuri kubera uburebure bwe budasanzwe.

    Yitwa Charles Sogli, akaba afite imyaka 22, kuri ubu uyu musore yatangiye umwuga wo gusudira nyuma yuko aretse ishuri ageze mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza, mu gace kitwa Ziope mu gihugu cya Ghana.

    Yagize ati: 'naretse ishuri ngeze mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza, navuye mu ishuri bitewe nuko ntari nkishoboye kubona inkweto zinkwira bitewe n'ikirenge cyanjye kinini cyane birenze'

    Uyu wavutse ari umwana wa gatatu mu bana batanu bagize umuryango we, afite ikirenge kinini cyane kuburyo kubona inkweto imukwira ku isoko ari ibintu bidashoboka. Kugira ngo ubyumve neza ikirenge cye gipima santimetero 45, we ku giti cye afite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 16 igitangaje kurushaho nuko areshya uku afite imyaka 22 gusa, ndetse akaba ari nawe muremure mu muryango wabo.

    Uretse kandi kuba atabona inkweto zimukwira, uburebure butuma hari byinshi atabona, nkubu avuga ko nta modoka nimwe ijye ipfa kumutwara, bityo bigatuma agenda n'amaguru ahantu hose agiye.

    Uyu musore ni muremure bitangaje

    Yagize ati: 'nta mushoferi numwe ujya wemera guhagarara ngo antware, uwo mpagaritse wese arabyanga, bakavuga ko uburebure bwanjye butakwira mu modoka zabo. Ibyo rero bituma njya kukazi n'amaguru ndetse nkagaruka n'amaguru, kereka iyo hari umuntu ungiriye impuhwe akampa lifuti'

    Kuri we ngo asaba ko abantu bamuha uburenganzira akwiriye nawe akibona kimwe n'abandi. yagize ati: 'nzanezerwa cyane nihagira umbonera inkweto zinkwira, icyakora kuzibona mu isoko ntibyakunda kereka hagize uzinkoreshereza zihariye kuruganda. Nkeneye cyane imyenda ishobora kunkwira ndetse n'ikintu gishobora kuntwara nkaba naruhuka kugenda n'amaguru ahantu hose ngiye'

    Source : https://yegob.rw/uburebure-budasanzwe-bwuyu-munyeshuri-bwatumye-ava-mu-ishuri-igitaraganyamenya-impamvu-isekeje-yabimuteye/