Blog

  • Bishop Brigitte Mukanziga yahanuye abashakany… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV kibanze ahanini ku busabane bw'umugore n'umugabo mu cyumba yagaragaje ko abarara bambaye bibakururira ibyago byo gusenya ingo zabo. Sabin wari uyoboye iki kiganiro yavuze ko kiri bwibande ku busabane bw'umugore n'umugabo mu cyumba. Mbere yo gutangira ikiganiro, umunyamakuru [Sabin] wari ukiyoboye yavuze ko we n'umutumirwa bari buze kwibanda ku 'Ubusabane bw'umugore n'umugabo mu cyumba', bakarebera hamwe icyo bimarira umuryango.

    Bishop Mukanziga Brigitte ubwo yaganiraga na Isimbi Tv

    Bishop Mukanziga Brigitte, umushumba Mukuru w'Itorero Imbaraga z'Imana mu Rwanda (The Power of God Church), mbere y'uko atangira kugira ibyo abazwa yatangiye avuga ko 'yiyamye abaza kuvuga ko yaguye kubere ibyo bagiye kugarukaho', avuga ko akeneye kwifashiriza abantu bakiyubakira ingo nzima, gutandukana kw'abashakanye kwa hato na hato kukavaho.

    'Guhuza imibiri k'umugore n'umugabo bimara iki mu kubakika k'umugore n'umugabo?' Iki nicyo kibazo cya mbere yabajijwe maze agisubiza muri ubu buryo ati 'umuryango uhera ku mugore n'umugabo kuko, n'abatabonye abana bitwa umuryango. Ubwo urumva ko umuryango ari umugore n'umugabo abandi bagashamikaho ariko nibo mutwe w'umuryanago'.

    Yakomeje agira ati: 'Biriya bintu rero byo guhuza imibiri, kuko Bibiriya iba yanavuze ko babaye umwe, biriya bintu bifite uruhare runini cyane mu kubaka wa muryango. Twirengagize abana aka kanya baturuka muri iyo 'relation' yayo no muri iyo miryamanire yabo yubashywe.

    Bo ubwabo bariho gukundana, buriya urukundo ukundana n'umugore wawe Sabin mushiki wawe mwasangiye ibere ntabwo ari rwo rukundo umukunda'.

    Yakomeje atanga urugero rw'ukuntu umugore wawe ashobora kukubwira ko mushiki wawe adakwiye kubona amafaranga y'ishuri avuye mu mufuka wawe, ukabyumva. Yashimangiye ko burya atari amatwi abyumva kubera ko aguhaye igitekerezo runaka agaragaza ko guhita ubyumva bituruka muri kwa guhuza imibiri kuko umugirira ikizere kandi akaba ari we nshuti yawe ya mbere.

    Ati: ' Niwe nshuti yawe ya mbere, niwe mama wawe wa mbere, niwe mujyanama wa mbere. Ibyo bituruka hehe? Muri biriya bakorera mu cyumba cyabo, muri uko guhuza imibiri yabo, niho bituruka kuba umugabo abasha kumva umugore no kuba umugore yumva umugabo'.

    Yongeyeho ko kabone n'iyo batonganye bakaryana icyo gikorwa kikaba, gihita kibagiza bya bindi byose bari bahuye nabyo byo kutumvikana. Mu gushimangira ko ibi bintu ari ingenzi kubashakanye yagize ati: 'Reka tubwire abagore barongorwe n'abagabo barongore'.

    Sabin yongeye kumubaza aho rimwe na rimwe bipfira avuga ko hari ubwo usanga abantu barashakanye babikora ariko gahoro gahoro bikagenda bihagarara.

    Yamusubije ati: '(…..) reka mbabwire ngo hari umurongo aka kanya undinda uvuga ngo kurongora kube ukubahwa kubashakanye! Uwo murongo rero urabivuga neza kuba mvuga ngo kurongora no kurongorana ni ibintu Bibiriya yabivuzeho, nta buye nteye, si naho honyine, mu migani harabivuga, mu bakorento barabivuga, muri Timote, ahantu hose bavuga ibintu bita kurongorana'.

    Yahise noneho asubiza cya kibazo ati: 'Noneho rero urambaza ngo bipfira hehe? Uyu mugore akiza umugabo aba yaramurongoraga, baba barabikoraga ariko uko bagenda babana, babana yenda umwe ahura na tuno undi ahura na tuno muri urwo rugo ugasanga batangiye kubihagana, kubyanga! Ubundi ntibyakagombye guhagwa ahubwo nta rukundo ruba rukiriho, ahari urukundo biriya bihoraho yenda tubonereho kubwira imiryango itamenyaga impamvu bitarimo kubaho urukundo ruba rwahagaze'.

    Yatanze urugero agaragaza ko umuntu ahaga umuntu ariko byo bikaba bidahagwa bitewe n'impamvu nyinshi zirimo kutamenya gukomeza kwitanaho nka mbere. Yagize ati: 'Umva uwo mutoma wo kwicura saa 6:00 ngo Cherie waramutse? Waraye neza? Kandi mwararanye mu ishuka, uwo si umutoma utuma aka mugitondo kemera? Ahahaha'.

    Yahise atanga urugero ko ubu ibintu nk'ibyo bitakibaho kuko ubu usanga abagabo babyuka biruka kubera akazi n'ibindi agira inama abagabo nk'aba kwibuka kuganiriza abagore no kubitaho ntibarutishe abagore babo akazi.

    Aha yahise anenga abashakanye barara bambaye ati 'Ninde wababwiye ko umugore arara yambaye? Nibyo byasenye ingo nanjye mvuge nka 'Mpyisi', nta mugore urara yambaye, nta mugabo urara yambaye, uriya ni umuryango w'abambara ubusa ninjoro'.

    Yaje yambaye umukufi ku kuguru avuga ko mu kwambara yisanisha n’abayisiraheri

    Yashimangiye ko kurara wambaye ufite umugabo bisaba kubanza kubivuganaho. Ashimangira ko urara yambaye ari inkunguzi ati: 'Uwo ni inkunguzi none se bamurongora yambaye ikariso, none se yarongora yambaye itiriningi? Kurara wambaye ni ibintu mwembi babiri mwavuganyeho kubera impamvu runaka'.

    Yashimangiye ko igihe imibonano mpuzabitsina idakorwa ku bashakanye nta burwayi cyangwa indi mpamvu bihita bibatandukanya. Bishop Mukanziga Brigitte yagiriye inama abashakanye yo gukora ibituma ntawe utekereza kujya hanze ashimangira ko hagati y'umugabo n'umugore ukeneye igikorwa cyo gutera akabariro aba akwiye gushyira undi muri uwo mujyo nawe akabikenera.

    Uyu mushumba asanzwe atanga ibiganiro byubaka imiryango abinyujije kuri shene ye ya YouTube 'GOROGOTA TV'.

    REBA HANO IKIGANORO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108161/bishop-brigitte-mukanziga-yahanuye-abashakanye-barara-bambaye-ikariso-na-boxer-108161.html

  • Urukundo nirwogere! Ngarambe Franois Xavier… – #rwanda #RwOT

    Ngarambe François Xavier, wamamaye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware' yasabye anakwa umukunzi we Kagoyire Yvonne Solange tariki 1 Kanama 1992.

    Bombi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta, ku wa 10 Nzeri 1993. Bahana isakaramentu ry'ugushyingirwa 1 Mutarama 1994, ari naho batangiye kubana mu rugo nk'umugabo n'umugore

    Urugendo rwo gukundana ariko ruhera tariki 20 Mata 1991. Mu ibaruwa ye yanyujije kuri Instagram, kuri iki Cyumweru tariki 1 Kanama 2021, Ngarambe yavuze ishusho y'uko umunsi wo gusaba no gukwa wagenze, anashushanya urugendo rw'imyaka 29 agendanye n'umugore we.

    Atangira ibaruwa ye agira ati 'Ku wo nakunze, nkunda nzakunda kugeza gupfa, ndetse na nyuma yo gupfa, kuko urukundo rwaduhuje ari urudashira.'

    Akavuga ko uyu munsi ari isabukuru 'ikomeye' mu buzima bwabo, kuko imyaka 29 ishize 'ngusabye, nkagukwa, ukanakobwa'.

    Uyu muhanzi avuga ko ku itariki nk'iyi mu 1992 agaragiwe n'umuryango we, bagiye mu muryango wa Kagoyire kumusaba ajyayo amukunze kandi amushaka, agira amahirwe aramuhabwa, basabwa inkwano arayitanga.

    Ashima umugore we ko yemeye kumubera 'impano'. Akavuga ko bakimara kumwemerera umugeni, [Solange] yamusanganiye ashinjara gipfura, amubonye ibyishimo 'biramusaga' yumva ameze amababa ashaka kuguruka ngo amugwe mu nda ariko arifata ategereza ko 'bakunshyikiriza.'

    Ngarambe avuga ko yakiranye ubwuzu Solange, bahoberanye bakirizwa impundu n'amashyi, maze ibyishimo bisaga hose.

    Avuga ko 'Inseko wansanganije isesekaza umucyo mu mutima wanjye, ituze rintembamo ndyumva, mbona kwicarana nawe, umutima uri mu gitereko, dusangira, dutwenga, turangamira itorero ryatubyiniraga, ari nako nkwereka Musengo nagukoye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko icyo gikorwa cyabaye nko kumurikira imiryango 'yacu' urukundo rwabahuje, rukabaha kwifuza kuba umwe, bakabyiyemeza bosebabireba amubera uwo yasezeranijwe.

    Ngarambe yashimye Imana yamuyoboye kuri Kagoyire Solange, imubera umuranga, inababera umuhuza. Ati 'Yo (Imana) yari ifite umugambi ko tuzabera abaranga urukundo ikunda abantu, iyiranga ubwayo, kuko ari urukundo.'

    Yashimye umuryango wa Solange 'wemeye kukumpa ngo umbere umugore'. Ashimira umuryango we wabonaga ko igihe kigeze cyo kurushinga.

    Ati 'Nubwo imiryango yabyemeranijweho, twagombaga gutegereza ko bazakumpekera kugira ngo kuba umwe bibe impamo.'

    Yakomeje avuga ko bihanganye amezi 16 kugira ngo habeho ugushyingirwa. Ko yari isezerano rye, bityo gutekereza byari inshingano ze, kandi byagaragaza urukundo amukunda, kuko urukundo rwihangana.

    Ngarambe yasezeranije Solange kuzakomeza kumufata neza nk'uko mu myaka 29 ishize yabikoze. Ati “Ubwo nagusabye hashize imyaka 29, nkaguhabwa, ukambera impano, niyemeje kugufata neza ku buryo udacuyuka. Nzagufata neza, maze abakumpaye bizihirwe n'urukundo rwacu, nzagufata neza, maze uwaduhanze, akanaduhuza, asingirizwe mu rukundo yaduhunze.”

    Ngarambe yabwiye INYARWANDA, ko iyi tariki ikomeye mu buzima bwabo ari nayo mpamvu bayizihiza. Avuga ko ariyo ntangiriro yo kunga ubumwe n'uwo wakunze.

    Ati “Ntibikunze kwizihizwa, ariko urebye agaciro kuri buri intambwe ifite, ni iyo kwibukwa. Kandi kwibuka ni isoko y'ubudahemuka. Twe turabyibuka tukabyizihiza, kuko ari intambwe igana ugushyingirwa. Reba neza ko urugendo rugana ku gushyingirwa ari intambwe nyuma y'indi. Ntawe uterera intambwe zose icyarimwe.”

    Imyaka 29 irashize Ngarambe akoye Kagoyire Solange YvonneNgarambe yavuze ko buri tariki 1 Kanama bizihiza intangiriro yo kubana nk'umugabo n'umugore

    Umwe mu bana ba Ngarambe na Kagoyire ni umuhanzi- Yitwa Ngarambe Rwiru Nganzo Claude-Samuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108186/urukundo-nirwogere-ngarambe-francois-xavier-yandikiye-ibaruwa-umugore-we-bamaranye-imyaka–108186.html

  • Gupima Covid-19 mu buryo bwihuse (Rapid test)… – #rwanda #RwOT

    RBC yatangaje aya makuru ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter. Yongeyeho ko mu gihe cya vuba hazatangazwa urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima Covid-19. Ubusanzwe igiciro cyo gupima Covid-19 mu mavuriro yigenga cyari 10,000 Frw.

    RBC yagize ati “RBC iramenyesha abantu bose ko guhera Tariki ya 9 Kanama 2021 igiciro cyo gupima #COVID19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga kizaba Frw 5,000. Urutonde rw'amavuriro yigenga ashobora gupima #COVID19 muzarumenyeshwa bidatinze”.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima kigabanyije igiciro cyo kwipimisha Covid-19 ku munsi wa mbere wo kuva muri ‘Guma mu rugo’ ku baturage batuye Umujyi wa Kigali n’Uturere 8, bari bamazemo iminsi 15. Ni mu gihe kandi hari Imirenge 50 ikiri muri Guma mu rugo bitewe n’ubwandu bwinshi buyibarizwamo.

    Icyemezo cy’uko wipimishije Covid-19 gisabwa muri serivisi nyinshi zirimo abakora ingendo zijya hanze y’igihugu, abacumbika mu mahoteli, ndetse na RDB yigeze kugaragaza urutonde rw’ama resitora ujyamo ari uko werekanye iki cyemezo. Abaturage batari bacye bavugaga ko 10,000 Frw yo kwipimisha ari menshi none birangiye ijwi ryabo ryumviswe igiciro gishyirwa kuri 5,000 Frw mu mavuriro yigenga.

    RBC yatangaje ko gupima Covid-19 mu mavuriro yigenga byashyizwe ku 5,000 Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108188/gupima-covid-19-mu-buryo-bwihuse-rapid-test-mu-mavuriro-yigenga-byashyizwe-ku-5000-frw-108188.html

  • Haiti: Madamu Martine Moise arashaka gusimbura ku butegetsi umugabo we uherutse kwicwa #rwanda #RwOT

    Madamu Martine Moise mu kiganiro cya mbere yahaye abanyamakuru, yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko bari baryamye, hanyuma baza gukangurwa n'urusaku rw'amasasu.

    Nyakwigendera Perezida Moise yahamagaye abashinzwe kumucungira umutekano ngo bamutabare nkuko madamu we abyemeza, ariko bidatinze abicanyi babasanga mu buriri bwabo babamishamo amasasu.

    Yakomeje avuga ko nawe yageze igihe abura umwuka kuko umunwa we wari wuzuye amaraso.

    Yavuze ko abishe umugabo we imbere yo gusohoka babanje gusuzuma ko nawe bamwishe, ariko baribeshya kuko yari agihumeka.

    Yagize ati: “Ubwo bagendaga bari bazi ko nanjye banyishe'.

    Madamu Martine yemeje amakuru y'uko abishe umugabo we bavugaga iki espanyore.Ati: ' Bari bafite umuntu bavuganaga kuri telefone igihe cyose bamaze bakora ishyano.Sinzi icyo batwaye ariko binjiye aho umugabo wanjye yabikaga amwe mu madosiye ye, hanyuma bakuramo bimwe mu byo bahasanze.'

    Muri icyo kiganiro umupfakazi wa Nyakwigendera Prezida Moise yemeje ko umugabo we yishwe na bamwe mu bategetsi bo hejuru bafatanyije n'abanyamafaranga bafite ijambo muri Politike ya Haiti.

    Yashimangiye ko yifuza ko abishe umugabo we nawe bagashaka kumwambura ubuzima bamenya ko ntacyo atinya, kandi azaharanira kubarwanya, akaba aniteguye n'umutima we wose kuba Perezida wa Haiti.

    Yasabye ko abambuye ubuzima umugabo we bafatwa, bitabaye ngo asanga bazakomeza guhitana abaperezida bose bazafata ubutegetsi bwa Haiti.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/haiti-madamu-martine-moise-arashaka-gusimbura-ku-butegetsi-umugabo-we-uherutse

  • Pasiteri wo muri Assemblée de Dieu akurikiranyweho gusambanya umwana – #rwanda #RwOT

    Uyu mupasiteri w’imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa 30 Nyakanga 2021; yafatiwe mu Karere ka Gisagara.

    IGIHE yamenye ko uyu mukozi w’Imana ngo yatangiye gusambanya uyu mwana mu mwaka ushize wa 2020 ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agasigara yibana wenyine mu nzu.

    Icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umudugudu wa Nyabitare.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora.

    Ati “Dosiye yamaze gukorwa ndetse izashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 2 Kanama 2021.’’

    Yavuze ko akenshi abana basambanywa n’abantu bazi, babanza kubigiraho incuti kugira ngo babagirire icyizere.

    Ati “Ababyeyi barasabwa kujya barinda abana babo kuba basambanywa. RIB irasaba abashakanye kwirinda amakimbirane, kuko ashyira abana mu kaga ko kuba basambanywa.’’

    Dr Murangira yavuze ko abakora ibyaha byo gusambanya abana batazigera bajenjekerwa.

    Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Turakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Uyu mupasiteri agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.


  • Iradukunda umaze imyaka 18 mu Rwanda, arifuza guhabwa ubwenegihugu – #rwanda #RwOT

    Avuga ko yageze mu Rwanda afite imyaka irindwi, ahagejejwe na nyirasenge wari umukuye i Burundi nyina amaze gupfa. Icyo gihe nyirasenge ngo yari azanywe mu Rwanda no gupagasa ariko ntiyari inshuro ya mbere.

    Akigera mu Rwanda nta mahirwe yagize yo kurerwa na Nyirasenge ahubwo yagiye amushyira mu miryango itandukanye kubera ko nta bushobozi yari afite bwo kumwitaho bihagije.

    Mu buhamya bwe, Iradukunda avuga ko Nyirasenge yaje gusubira i Burundi atabizi amakuru y’uko yagezeyo ayamenya nyuma.

    Uyu mugore kuri ubu yashakanye na Uzabakiriho Jonas uvuka mu Kagari ka Nyinya, Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, bakaba ari na ho batuye n’umwana wabo ugiye kuzuza umwaka.

    Urukundo rwabo rutangira bombi bari baziranye. Uzabakiriho yari azi neza inkomoko ya Iradukunda ndetse na Nyirasenge [wa Iradukunda] yari yaramenye ko bakundana mbere y’uko ajya mu Nkambi ya Mahama, aho yakomereje asubira i Burundi.

    Kugeza igihe yashakiye [binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko], yari atarabasha kugira icyangombwa na kimwe kimuranga kandi ni na ko bikimeze n’uyu munsi.

    Ubwo bombi bashakaga gusezerana mu idini ndetse no mu mategeko, babwiwe n’inzego z’ibanze ko bidashoboka keretse Iradukunda abonye indangamuntu nk’Umunyarwandakazi cyangwa agasubira iwabo agahabwa ikimuranga.

    Yibuka ko Nyirasenge yamubwiye ko ari muri Komini Giteranyi (Intara ya Muyinga) ariko ngo ntiyamenya icyerekezo.

    Ati “Sinteganya kujyayo kuko sinahamenya. Ikindi usibye amakuru namenye ko masenge yasubiyeyo nta kindi nigeze menya kubera ko tutavugana. Ariko iki kibazo kirankomereye kuko ntagira aho mbarizwa. Nifuza ko nabona indangamuntu nkagira uburenganzira nk’ubw’abandi baturage. Sinshobora kuvurwa muri mituweli, gusezerana n’umugabo na byo byaranze.”

    Uzabakiriho Jonas na we avuga ko ikibazo cy’umugore we kitamworoheye. Ati “Nanjye iki kibazo kirankomereye. Twakundanye muzi neza kuko yari yaranyibwiye. Mbere y’uko tubana twagiye mu buyobozi ngo turebe ko badufasha tugasezerana ariko biranga. Icyo twifuza ni indangamuntu ngo na we agire uburenganzira mu gihugu kuko nk’uko iyo arwaye mwishyurira 100% nk’umunyamahanga kuko ntiyemerewe kuvurirwa kuri mituweli.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Laurent Muvandimwe Mbonigaba, yavuze iki kibazo akimenye vuba. Yavuze ko nibasuzuma bagasanga umugabo w’uyu mugore afite ubwenegihugu bashobora kubishingiraho bakabusabira n’umugore we.

    Itegeko Ngenga no 002/2021.OL ryo ku wa ku wa 16/07/2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 28 Nyakanga 2021, riteganya ibishingirwaho kugira ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu butangwa.

    Ingingo ya 16 y’iri tegeko ngenga ivuga ko umuntu ashobora gusaba ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba mu Rwanda. Mu bishingirwaho hakaba harimo kuba ubisaba amaze nibura imyaka cumi n’itanu aba mu Rwanda kandi ari ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko ku munsi w’ubusabe.

    Na none umuntu ashobora gusaba ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba ari umwimukira iyo yimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, iza politiki cyangwa iz’ubukungu. Ashobora no kuba akomoka ku muntu wimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho nk’uko bigenwa mu ngingo ya 18 y’iri tegeko.

    Umuntu utagira ubwenegihugu na we ashobora kubusabirwa hashingiwe ku kuba ari ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’ubusabe no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

    Uzabakiriho Jonas n’umugore we Iradukunda Médiatrice hamwe n’umwana wabo

  • Abakozi ba Afrimax TV bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 (Video) – #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe kuri iki Cyumweru tariki 1 Kanama 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Rwezamenyo.

    Abafashwe barimo umuyobozi wa Afrimax Tv uzwi nka Nameless Camposs wamenyekanye akora amashusho y’indirimbo, umunyarwenya Zaba Missed Call; uwitwa Yezu, Afande cyangwa Regis ndetse n’abandi bantu bari mu birori bya mugenzi wabo washakaga kwereka bagenzi be umukobwa benda kurushinga.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nameless Camposs yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku mashusho basakaje bari kwishimira ko bujuje miliyoni imwe y’ababakurikira kuri Afrimax mu ishami ry’Icyongereza.

    Ati “Ntabwo twafashwe ahubwo ni amashusho yacu yagaragaye turi mu birori. Abantu twari kumwe mu nzu bake niko twakatanye umutsima. Turi benshi hari abatari bahari ariko abo twari kumwe nibo twafatanyije muri ibyo byishimo cyane ko dufite ikipe y’abantu dukorana mu rugo.”

    “Icyo navuga ni uko dusaba imbabazi. Iyo turi muri guma mu rugo turebamo ab’ingenzi. Abo twari kumwe bari abantu duhorana buri munsi.”

    Yabajijwe niba atari isura mbi ku bantu bazwi bakomeje kugenda berekanwa barenze ku mabwiriza, avuga ko ibintu byababayeho bitatwarwa mu cyiciro cy’ibyamamare ahubwo byavugwa nk’ibyabaye ku muntu ku giti cye.

    Ati “Ntabwo ibi bintu biba kubera ko umuntu azwi. Ni ibintu bibaho ku giti cy’umuntu. N’abantu basanzwe byababaho. Ubutumwa natanga ku bantu ni ukwirinda kuko COVID-19 irahari. Ubutumwa natanga ni uko twakurikiza amabwiriza.”

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Chief Inspector of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko bashimira abaturage batanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda, anenga abatayubahiriza.

    Ati “Twafashe abantu bari barenze ku mabwiriza benshi muri bo bari muri za house party. Aba bantu bafashwe ejo nimugoroba. Aba mbere ba Afrimax bari bagize miliyoni y’ababakurikira kuri YouTube, abandi ni abantu benshi cyane bari bakoze ibirori banarenga ku ibwiriza bajya kogera muri piscine. Icyo dushima ni uko abaturage aribo baba batanze amakuru. Twashatse kuberekana ngo bisubireho kuko imyitwarire nk’iyi nikomeza tutazatsinda icyorezo.”

    Yavuze ko ikintu bagamije atari uguhana abantu ahubwo ari ugukomeza gukora ubukangurambaga ngo abantu birinde kuko Coronavirus idatoranya.

    Ati “Ikigamijwe si uguhana ahubwo ni ukugira ngo icyorezo gicike. Guhana ni byiza ariko tugendeye no ku bindi byaha ntabwo turabona icyaha cyacitse kubera ko gifite igihano kiremereye. Icya mbere ni ukwigisha abantu.”

    Aba bafashwe nyuma y’aho ku wa 29 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe ibindi byamamare birimo Ruhumuliza James uzwi nka King James, Muhire William (K8 Kavuyo) na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, bafatiwe i Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Zaba Missed Call ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Uyu musore asanzwe akina ari afande mu rwenya runyuzwa kuri YouTube

  • Umuganura ugiye kongera kuba mu bihe bidasanzwe, Abanyarwanda basabwe kuganuza abaturanyi babo – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka ibirori byo kuwizihiza ntabwo bizaba nk’uko byari bisanzwe ahubwo uzizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu Gihugu.

    Nk’uko byagenze umwaka ushize n’ubundi ibikorwa byo kuwizihiza byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibitangazamakuru, na bwo ni ko bizagenda.

    N’ubwo abantu batazahurira hamwe ari benshi ngo basabane ariko hateganyijwe ibikorwa bitandukanye mu cyumweru cy’Umuganura.

    Iki cyumweru gishobora no kurenga bitewe n’uko Abanyarwanda batuye mu mahanga hari ibikorwa bazajya bakora mu bihe bitandukanye bijyanye na wo kugera tariki ya 31 Kanama 2021.

    Muri uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe.

    Abanyarwanda basabwe kuganuzanya

    Ubusanzwe umunsi w’Umuganura warangwaga no kwishimira ibyagezweho no guhamya ingamba z’igihe kirekire.

    Aha ni ho hashimwaga abakoze neza kurusha abandi ndetse abandi na bo bagasuzuma impamvu yaba yaratumye badatera imbere uko babyifuzaga, bagafata ibyemezo bigamije kugera ku musaruro ushimishije umwaka ukurikiyeho.

    N’ubwo ari ibihe bidasanzwe ariko ubundi kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura wari umwanya mwiza wo gusabana kw’abayobora n’abayoborwa, inshuti n’abavandimwe, uwejeje n’utarejeje, bikagaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda.

    Kuri iyi nshuro bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake hirya no hino ku Isi, Abanyarwanda basabwe kuzawizihiza bifatanya na bagenzi babo bashegeshwe na cyo.

    Itangazo Inteko y’Umuco yashyize ahagaragara rigira riti “Mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, Abanyarwanda barakangurirwa gukomeza kugira umutima uzirikana abandi cyane cyane abo iki cyorezo cyagizeho ingaruka ntibabashe kugira icyo basarura aho bari babibye. Umutima uzirikana abandi ntusaba kuba ufite byinshi kandi uduke ufite twaramira udafite na mba kuko ubusabusa buruta ubusa gusa.”

    Ibiganiro bijyanye no kwizihiza Umuganura bizanyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye kandi bikurikiranwe mu miryango y’Abanyarwanda bari mu Gihugu no mu mahanga.

    Ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cy’Umuganura

    Nk’uko bisanzwe mu cyumweru cy’Umuganura hategurwa ibiganiro mu ngeri zitandukanye bigamije gufasha abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga gusobanukirwa agaciro ko kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura.

    Inteko y’Umuco yatangaje ko kwizihiza uyu munsi bizakorerwa mu miryango kandi abantu babana mu nzu akaba ari bo bawizihiriza hamwe, aho gutumira abanyamuryango bataba muri urwo rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    N’ubwo icyumweru cyo kwizihiza uyu munsi gishobora kurenga ariko hari amatariki y’ingenzi y’ibikorwa bizakorwa.

    Tariki ya 3 Kanama 2021: Ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga kizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga “Webex”. Ni ikiganiro kizibanda ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza Umuganura uyu mwaka.

    Tariki ya 5 Kanama 2021: Hateganyijwe Inama nyunguranabitekerezo ku Muganura no kwimakaza indangagaciro ziwukubiyemo. Iyi nama izagirwamo uruhare n’inzego n’inararibonye zinyuranye.

    Tariki ya 6 Kanama 2021: Hari Ikiganiro Dusangire Ijambo kizatambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse na Radiyo Rwanda, kizatumirwamo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco n’umwe mu bayobozi ba Unity Club Intwararumuri.

    Icyo kiganiro kizibanda ku gutanga ubutumwa bujyanye n’Umunsi w’Umuganura no gutanga ubutumwa bwo gutangiza ibikorwa byo kuganuza Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Covid-19 , bigakorwa ku rwego rw’umuryango.

    Mu bindi bikorwa bizakorwa kuri uwo munsi harimo kuganuza abahanzi ba muzika umusaruro wavuye mu bihangano byabo ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco na RSAU (Rwanda Society of Authors) ndetse n’igikorwa cy’Umuganura muri gahunda ya E-itorero Indahanganwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Unity Club Intwararumuri, ubwo izaba yizihiza imyaka 25 igiyeho, izagaragaza uruhare rwayo mu kuganuza Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.

    Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko kwizihiza Umuganura ari umwanya mwiza wo kwishimira uburyo Leta y’u Rwanda iha agaciro abaturage kandi ikanafasha buri wese kugira ubuzima buzira umuze.

    Ni umwanya kandi wo gufatanyiriza hamwe gukomeza urugendo rw’iterambere Abanyarwanda batangiye, bahuriza hamwe imbaraga mu miryango mu kwirinda icyahungabanya ubuzima bwa buri wese.

    Ku munsi w’Umuganura Abanyarwanda basangira ibyo bejeje, abana bagahabwa umwanya wihariye

    Mbere ya COVID-19 uyu munsi wizihizwaga mu birori bikomeye

    Abanyamahanga basura u Rwanda n’abarutuyemo nabo ntibibagirana ku munsi w’Umuganura

    Umusaruro w’amata ni umw mu byishimirwa ku munsi w’Umuganura

    Mbere y’iki cyorezo, ibirori by’Umunsi w’Umuganura byitabirwaga n’abayobozi bakuru b’Igihugu, aha Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yari ari kumwe na Senateri, Espérance Nyirasafari

    Umunsi w’Umuganura wakunze kurangwa no gusangira imyaka Abanyarwanda bejeje