Blog

  • Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yageze i Kigali [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Kanama 2021, aho atangiye uruzinduko rw'iminsi 2.Yageze i Kanombe ahagana saa tatu z'igitondo.

    Ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane,Dr.Vincent Biruta.

    Kuri uyu munsi wa mbere w'uruzinduko rwa Madamu Samia, arasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

    Nyuma biteganyijwe ko arakirwa na mugenzi we w'u Rwanda,Perezida Kagame mu biganiro birabera muri Village Urugwiro.

    Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Samia azasura icyanya cyahariwe inganda i Masoro, Special Economic Zone. Ni icyanya kirimo inganda nyinshi zikomoka muri Tanzania n'abashoramari benshi bifashisha Tanzania mu bikorwa byabo bya buri munsi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.

    Urugendo rwa Perezida Samia ruje rukurikira ingendo abayobozi b'u Rwanda mu ngeri zitandukanye bagiriye muri Tanzania. Urwabanje ni urwa Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli.

    Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda na IGP Dan Munyuza uyobora Polisi y'u Rwanda na bo bagiriye uruzinduko muri Tanzania rushimangira umubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga uhanzwe amaso w'iyubakwa ry'umuhanda wa Gari ya Moshi. Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w'ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018.Biteganyijwe ko aba bakuru b'ibihugu bawuganiraho.

    Uzava i Isaka muri Tanzania ugere i Kigali wuzure utwaye miliyari 3,6$.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, inzira yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k'ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1,3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n'ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2,3$.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-samia-suluhu-wa-tanzania-yageze-i-kigali-amafoto

  • Abafana ba Rayon bateje akavuyo ku biro byayo basaba ibisobanuro Perezida wayo hitabazwa Polisi #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021 ubwo bamwe mu basanzwe ari abafana bazwi ba Rayon Sports baramukiraga ku biro by’iyi kipe biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Bariya bafana barimo abasanzwe bazwi mu gufana iyi kipe, batezaga akavuyo bavuga ko bashaka ko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele asohoka muri office akaza akabaha ibisobanuro ku buzima bw’iriya kipe.

    Aba bafana bagera muri 20 baje banambaye imyambaro y’ibara ry’ikipe yabo, baje guhera inyuma y’amarembo ya biriya biro na bo bahita bicara ku muhanda biza gutuma n’abamotari basanzwe bafa iyi kipe na bo baza kubiyungaho.

    Mu magambo bavugaga, bavuga ko babazwa n’Ikipe yabo ngo kuko babona igana ahabi bityo ko bakeneye ibisobanuro by’ahazaza hayo.

    Nyuma ni bwo haje kwitabazwa Polisi y’u Rwanda yahise ihosha ako kaduruvayo katerwaga na bariya bafana ba Rayon Sports.

    Bamwe mu basesengura iby’umupira w’amaguru bavuga ko ikipe ya Rayon Sports iri kugana ahabi kuko uretse kuba yararangije shampiyona ihagaze nabi ngo ubu itari no kugura abakinnyi mu gihe amakipe y’amacyeba yayo yo akomeje kwiyubaka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Abafana-ba-Rayon-bateje-akavuyo-ku-biro-byayo-basaba-ibisobanuro-Perezida-wayo-hitabazwa-Polisi

  • AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika muri irushanwa rya CAF Confederations Cup mu kwezi gutaha kwa Nzeri, yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo kugirango yitegure neza iri rushanwa, iyi kipe ikaba yasabwe ko igomba kubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi.

    Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yandikiye iyi kipe y'abanyamujyi yababwiye ko yemerewe gutangira imyitozo ariko yubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi muri iki igihe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kanama 2021, binyuze kuri Twitter y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nabo bashimangiye ko iyi kipe yemerewe gutangira imyitozo.

    Bagize bati 'mu rwego rwo kwitegura igikombe cya CAF Confederations Cup, ikipe ya AS Kigali yahawe uruhushya rwo gukomeza imyitozo, iyi kipe yasabwe gukurikiza amabwiriza yatangajwe na FERWAFA arebana no gukumira icyorezo cya COVID-19.'

    Iyi kipe igiye gutangira imyitozo nyuma yaho yiyubatse ikazana abakinnyi bashya barimo Haruna Niyonzima, Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Mugheni Fabrice, Saba Robert, Uwimana Guillain ndetse na Butera Andrew.

    AS Kigali izatangira urugendo rwo guhatanira igikombe cya CAF Confederations Cup hagati ya taliki ya 10 n'iya 12 Nzeri 2021 mu mukino ubanza naho uwo kwishyura uzaba hagati ya taliki ya 17 na 19 Nzeri 2021, biteganyijwe ko tombola y'uko amakipe azahura izaba ku ya 15 Kanama 2021.

    The post AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yitegura-guhagararira-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika-yemerewe-na-minisiteri-ya-siporo-gutangira-imyitozo-yubahiriza-ingamba-zo-kwirinda-koronavirusi-ikipe-ya-as-kigali-yitegura-guhagarari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yitegura-guhagararira-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika-yemerewe-na-minisiteri-ya-siporo-gutangira-imyitozo-yubahiriza-ingamba-zo-kwirinda-koronavirusi-ikipe-ya-as-kigali-yitegura-guhagarari

  • 11:25′ Perezida Kagame ahaye ikaze Madamu Suluhu muri Village Urugwiro #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Tanzania mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Villade Urugwiro.

    Ni umuhango wabimburiwe n’akarasisi kanogeye ijisho ko kwakira Madamu Samia Suluhu wageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta.

    Muri uyu muhango, ubwo Perezida Kagame yari amaze kuramukanya na mugenzi we Samia Suluhu, hahise haririmbwa indirimbo zubahiriza igihugu ku mpande zombi.

    Ubwo indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zari zimaze kuririmbwa, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan yabanje kunyura mu karasisi ubwo yarebaga impagarike y’umutwe w’ingabo z’u Rwanda zakira abayobozi bakomeye.

    Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame yahise ajya kwereka mugenzi we Samia Suluhu bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda ari na ko byahise bigenda ku ruhande rwa Madamu Samia Suluhu na we wahise ajya kwereka Kagame abayobozi bazanye bavuye muri Tanzania.

    Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango, abakuru b’Ibihugu bombi baza guhita bagirana ibiganiro biza gukurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru ubundi hakabaho umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/11-25-Perezida-Kagame-ahaye-ikaze-Madamu-Suluhu-muri-Village-Urugwiro

  • Ngororero: Barahakana ko abanyeshuri batandatu bafungiye kwigaragambya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    ESECOM Rucano
    ESECOM Rucano

    Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo abana b’abahungu batandatu bivugwa ko bari batorotse ikigo bajya kunywa inzoga batahaga nijoro mu masaha ya saa mbiri (20:00′) maze batwika amasaso y’ibitanda ndetse banamena ibirahure by’inzu baryamamo.

    Mu gikorwa ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko cyamaze nk’iminota 30 kikaza guhagarikwa n’inzego z’umutekano, zatabaye nyuma yo kumva ko abanyeshuri barangije ibizamini barimo gutwika ibikoresho by’ishuri.

    Icyo gikorwa cy’imyitwarire mibi ngo cyatewe no kuba abo bahungu bari basinze bagategura ibisa n’ibirori byo kwishimira ko barangaje amashuri yisumbuye ariko bakabikora nabi, kuko aho kwishimira gutsinda no kuba ibizamini birangiye badukiriye isaso z’ibitanda bitatu barazitwika.

    Icyakora ngo inzego z’umutekano zatabaye zasanze isaso imwe ari yo yamaze gukongoka izindi zitarafatwa, ni ko kubata muri yombi bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero aho bafungiye kubera ibyo bakoze.

    Amakuru yacicikanye cyane yagaragazaga ko abo bana baba barakoze ibyo bikorwa kubera ko bangiwe gutaha ngo bategereze kuzataha hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, muri ayo makuru kandi byagaragajwe ko harimo abari banyoye ibisindisha nk’uko ibipimo byafashwe na polisi bibigaragaza.

    Ibyabaye ni igikorwa cy’imyitwarire mibi kubera ubusinzi

    Umuyobozi wari ukuriye Santere y’ibizamini ya ESECOM Rucano, Bakundabate Jean Berchimas, atangaza ko ibyabaye kuri abo bana abifata nk’igikorwa cy’imyitwarire mibi kubera gusinda aho kuba imyigaragambyo.

    Asobanura ko ubwo abo bana bajyaga kunywa inzoga batorotse ntawe ubizi, batashye bateza umwuka mubi mu kigo babikoreshejwe n’inzoga, icyakora ngo n’ubundi abo bana bigaragara ko bari basanzwe bitwara nabi kuko hari umwe muri bo wari warigeze guhanishwa igihano cyo gutanga amafaranga yo kugura umufuka wa sima wo gusana aho yigeze gusenya n’ubundi yatorotse ikigo nk’uko biri mu bihano biteganywa n’amabwiriza ngengamyitwarire y’imbere mu kigo.

    Agira ati “Njyewe nk’umuntu wari ushinzwe ibizamini kuri iki kigo ntabwo nemeranya n’abavuga ko abo bana bigaragambije, ahubwo mpamya ko ibyo bakoze ari imyitwarire mibi yatewe n’ubusinzi kuko n’ubundi bari basanzwe batitwara neza”.

    Ku kijyanye no kuba haravuzwe ko abana bigaragambije kubera kwangirwa gutaha, Bakundabate avuga ko ntaho bihuriye kuko abana batangiwe gutaha ahubwo imodoka yabatwaye yahamagawe na Polisi yari icunze umutekano kuri icyo kigo, kugira ngo harebwe niba umwe mu bana bayigiyemo ntaho ahuriye n’ubujura bwari bumaze kuvugwa nyuma y’uko imodoka ibatwaye.

    Agira ati “Abana bamaze kuriba bisi hatangwa amakuru ko muribo hari uwaba wibye ibikoresho bya mugenzi we wari ugikora ibizamini, imodoka barayihamagaye iragaruka twasanze ibimenyetso bidafata uwo mwana ntabwo kwari ukubangira gutaha”.

    Icyakora Bakundabate ngo nta makuru afite niba bamwe muri abo bana bafunzwe haba harimo abagaruwe batashye ngo umuntu abe yavuga ko ibyo bakoze baba barabitewe koko n’umujinya wo kwangirwa gutaha.

    Yaba Bakundabate, yaba n’umuyobozi usanzwe wa ESECOM Rucano n’abandi baturage baturiye ishuri bavuga ko ibyabaye atari ukwigaragambya ahubwo ari imyitwarire mibi y’abanyeshuri, icyakora ngo inzego z’umutekano ni zo zizemeza ukuri nyako hakurikijwe iperereze abana bari gukorwaho.

    Kugeza ubu abana bategereje gutaha kuri icyo kigo ngo bameze neza nta kibazo kuko n’abari bafashwe batararangiza ibizamini bagarutse kubikora bagasubira kuri Sitasiyo ya Pilisi ya Ngororero, twakomeje gushaka amakuru ku muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ariko ntitwabasha kumubona kuri telefone.


  • Perezida Samiya Suluhu yageze mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Samiya Suluhu yageze mu Rwanda
    Perezida Samiya Suluhu yageze mu Rwanda

    Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Perezida Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yakirwa na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro.

  • Platini yerekeje muri Nigeria, ashobora gukorana indirimbo n’abahanzi babiri bakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P yafashe indege yerekeza muri Nigeria aho ibimujyanye harimo n’umuziki.

    Uyu muhanzi akaba yahagurutse mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021.

    Platini agiye muri iki gihugu aho ajyanywe na gahunda z’umuziki aho ashobora gukorera indirimbo muri iki gihugu.

    Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Dream Boys amakuru avuga ko agiye muri iki gihugu aho kimwe mu bimuraje ishinga ari ugushaka uko yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu nka Davido cyangwa Wizkid.

    Platini mu ndege yerekeza muri Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/platini-yerekeje-muri-nigeria-ashobora-gukorana-indirimbo-n-abahanzi-babiri-bakomeye

  • Tokyo Olympics: Abakinnyi babiri bakoze ibyaherukaga kuba mu myaka hafi 110 #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara amasaha abiri barushanwa, kubatandukanya ntibyashobokaga, bombi bari basimbutse 2.37m.

    Bahawe amahirwe yo kongera bagasimbuka ngo babatandukanye.

    Ariko mu gikorwa cy'ubworoherane muri sport, bemeye gusangira umwanya wa mbere, bituma benshi cyane babishimira.

    Bose bari bananiwe inshuro eshatu kugera ku muhigo usanzweho wo kuzimiza 2.39m, bashoboraga gutandukanywa no kongera gusimbuka rimwe badakoze ikosa kugira ngo babone uwa mbere.

    Ariko aho gukora ibyo bakoze amateka, – Nibwo bwa mbere kuva mu 1912 abakinnyi bemeye gusangira umudari mu mikino olempike.

    Maksim Nedasekau wa Belarus yafashe umwanya wa gatatu n'umudari wa Bronze, nubwo na we yasimbutse 2.37m ariko akabigerageza kenshi bibanza kwanga.

    Tamberi na Barshim bahoberanye mbere yo kwiruka batwaye amabendera y'ibihugu byabo bakajya kwishimira intsinzi n'abo bakinana n'abatoza babo.

    Tamberi yari akiri mu byishimo aho bahatanira ubwo mugenzi we Lamont Marcell Jacobs yazaga akamuhobera akimara gutungurana nawe agatsindira zahabu mu bagabo basiganwa 100m.

    Tamberi na Barshim bombi bagiye bagira imvune zikabasubiza inyuma, ariko Barshim avuga ko kwitanga bagize kubahaye umusaruro.

    Ati: “Birashimishije cyane. Izi ni inzozi numva ntashaka gukanguka ngo mvemo.”

    Tamberi yafashe igihe kinini ngo akire nyuma y'imvune ikomeye yagize mbere gato y'imikino ya Rio mu 2016.

    Yagize ati: “Nyuma yo kuvunika nashakaga kugaruka, none ubu ntsindiye zahabu, birashimishije. Ibi narabirose kenshi.”

    “Mu 2016 mbere gato ya Rio nabwiwe ko nshobora kutazongera kurushanwa. Rwari urugendo rurerure.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tokyo-olympics-abakinnyi-babiri-bakoze-ibyaherukaga-kuba-mu-myaka-hafi-110

  • Musore/Nkumi: Ngizi impamvu ukwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka umugore/umugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bumva ko kubaho muri iki gihe uri umusore cyangwa umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ari ibintu bigayitse, bamwe bumva ko kwigamba mu bandi ko watakaje ubumanzi cangwa ubusugi ari kimwe mu bituma abo mugendana bumva ko uri umusore cyangwa umukobwa w'igihangange.

    Gusa hari byinshi uba wiyicira iyo utangiye kwijandika mu bikorwa by'ubusambanyi ndetse bigira ingaruka ku buzima bwawe.

    Dore impamvu ukwiriye kubyirinda:

    1.Bigabanya ibibazo byo gucana inyuma

    Mu buzima uko umuntu agenda korana imibonano mpuzabitsina n'abantu batandukanye niko agenda araruka, biragorana cyane kubona umuntu nk'uwo yubaka urugo rugakomera kubera guhora agatima karehareha yumva yajya no kumva uko ahandi bimeze. Iyo wirinze ubsambanyi ukiri ingaragu bigufasha mu buzima bwo gushing urugo kuko nta mutima urehareha ugira.

    2.Bigabanya kutanyurwa mu gutera akabariro

    Kwirinda gutera akabariro utarashaka ni byiza kuko bituma uba umuntu uhamye, bikurinda gushing urugo ukajya ugereranya uwo mwashakanye n'abandi mwigeze kuryamana bigatuma urugo rukomera kandi rugashinga imizi. Iki nacyo ni kimwe mu byiza bigomba gutuma wirinda ugakomera ku bumanzi cyangwa ubusugi bwawe mpaka ushinze urugo.

    3.Birinda amarangamutima yawe

    Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi utarashaka hari ingaruka bigira nk'uko inzobere zibitangaza, ni byiza kubyirinda ukazabikorana n'uwo muzashakana kuko ari kimwe mu bizagufasha mu buzima bwawe.

    4.Bituma urugo rwawe rwubakira ku cyizere cy'igihe kirekire

    Iyo utigeze ugira ubutiriganya bwo gusambana bituma uba mu buzima n'uwo mwashakanye, bituma urugo rwanyu rutazamo za kidobya zitandukanye zatuma rugera aharindimuka. Bituma mwizerana kuva mushakanye kugeza ku mpera z'ubuzima bwanyu mugatandukanywa n'urupfu.

    5.Ni igipimo cy'urukundo rw'ukuri

    Niba ufite umukunzi, kimwe mu bizakwereka ko agukunda koko ni ukuba atajya aca y'uko ashaka ko mukorana imibonano mpuzabitsina. Mu gihe uzajya uhatira umukunzi wawe mutarashinga urugo gukora imibonano mpuzabitsina azahita abona ikintu ugambiriye bituma icyizere yari afite kuri wowe kiyoyoka burundu ndetse kigende nka Nyomberi, bizatuma akuzinukwa.

    Rero ushaka wazirinda guhatira umukunzi wawe iki gikorwa kuko gishobora gutuma akureka kandi umukunda by'ukuri.

    Source : https://yegob.rw/musore-nkumi-ngizi-impamvu-ukwiye-kwirinda-gukora-imibonano-mpuzabitsina-utarashaka-umugore-umugabo/

  • New Melody yashyize hanze indirimbo nshya “Ndakwiringiye” ihumuriza abari mu bibazo #rwanda #RwOT

    Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, New Melody, ryashyize hanze indirimbo ryise “Ndakwiringiye”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bihe bikomeye.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, yumvikanamo umuntu ufite ibibazo byamurenze ariko agasenga yizeye ko gutabarwa kwe kuri ku Mana.

    New Melody yasohoye “Ndakwiringiye” mu gihe Isi n’u Rwanda bimaze igihe bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho usanga buri muntu wese yibaza igihe kizarangirira. Kubera ibibazo kimaze guteza Isi usanga benshi baramaze kwiheba.

    Mu kiganiro na IGIHE.COM dukesha iyi nkuru, Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yavuze ko iyi ndirimbo bayihimbye bagira ngo bibutse abantu ko ibihe byose baba barimo iyo biringiye Imana babasha kubivamo neza.

    Yagize ati 'Ni indirimbo ikubiyemo isengesho risenganywe kwizera, tugendereye kubwira utwumva wese ko igihe cyose waba uhagazemo niba wiringiye Uwiteka ntuzakorwa n’isoni. Zaburi 125.'

    Yakomeje ati 'Byaba ibi bihe turimo bigoye, inzara n’izindi ngorane zigose ubuzima bwawe, Uwizera wese arahirwa kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Luka 1:45'

    New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo baturuka mu madini atandukanye ya gikirisito.

    Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze gusohora indirimbo zirenga 40. Ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Nimuze Dushime”, “Ibyo wakoze”, “Igihe nagutegereje”, “Akira ihumure” n’izindi.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/New-Melody-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Ndakwiringiye-ihumuriza-abari-mu.html