Blog

  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 720 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse uyu munsi ni 720 bangana na 11.1% by'ibipimo 6,429 byafashwe mu masaha 24.Uyu munsi hasezerewe abantu 19 mu gihe 24 bahawe ibitaro. Abakingiwe ni 5,685.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Igiciro cy'urukingo rwakozwe na Pfizer cyiyongereyeho 25% mu gihe igiciro cy'urukingo rwakozwe na Moderna cyiyongereyeho 10% ku isoko ry'i Burayi.

    Uku kuzamuka kw'ibiciro kwatewe n'uko inkingo z'ibi bigo byombi zikomeje gukenerwa cyane mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitewe n'ikwirakwira rya Coronavirus yo mu bwoko bwa Delta, yanduza ku muvuduko ukubye kabiri ubwoko bwa mbere bwa Coronavirus bwagaragaye mu Bushinwa.

    Indi mpamvu ni uko izi nkingo zombi zifite ubushobozi bwo kurinda Covid-19 kurusha iza AstraZeneca na Johnson & Johnson zihanganye ku isoko rimwe.

    Urukingo rumwe rwa Moderna ruzajya rugurishwa amadolari 18,41$, mu gihe urukingo rumwe rwa Pfizer ruzagurishwa amadolari 23,16$.

    Pfizer yari iherutse gutangaza ibimenyetso byerekana ko inkingo izagurisha zizagera kuri miliyari 2,1 kugera nibura mu 2023, mu gihe amafaranga iki kigo cyateganyaga kwinjiza muri uyu mwaka nayo yiyongereye, akava kuri miliyari 26$ akazagera kuri miliyari 33,5$.

    Ibi bigo byombi byavuze ko bicuruza inkingo ku giciro gito ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-720-barayandura

  • Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Suluhu wa Tanzania – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Tatu z’igitondo, nibwo Perezida wa Tanzania yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali mu ruzindiko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ku butumire bwa Perezida Kagame.

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire hagati y’ibihugu byombi.

    Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

    Perezida Suluhu kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

    Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Kagame na Perezida Suluhu bazasura icyanya cy’inganda kiri i Masoro, gitanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 13.

    Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Suluhu wa Tanzania

    Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ndetse banakurikira umuhanga w’isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi

  • Kanama irasiga Abanyarwanda ibihumbi 700 bakingiwe Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Inkingo zizatangwa ni izakozwe n’uruganda rwa Pfizer, zikazatangirwa mu bigo nderabuzima ndetse no ku zindi site zateganyijwe.

    Muri rusange uku kwezi kuzarangira Abanyarwanda ibihumbi 300 bakingiwe, biyongere ku bandi barenga ibihumbi 400 bamaze gukingirwa, bitume umubare w’abamaze gukingirwa ugera ku bantu barenga ibihumbi 700 mu mpera z’uku kwezi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko ibi bikorwa bizibanda ku baturage bari hejuru y’imyaka 40.

    Mu kiganiro na RBA, yagize ati “Iki ni igikorwa kigari cyo gukingira abantu benshi batuye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane abari mu myaka 40 kuzamura, abagore batwite kuva ku byumweru 12, abonsa ariko n’abandi bantu bakora mu buzima busanzwe nk’ubucuruzi n’indi mirimo ifite aho ihuriye n’iterambere.”

    Kugeza ubu abantu 460.837 bamaze gukingirwa byuzuye mu Rwanda, bivuze ko batewe nibura inkingo ebyiri. Leta ifite gahunda y’uko bitarenze impera z’umwaka utaha, 60% by’Abanyarwanda bazaba bamaze gukingirwa, ibizatuma u Rwanda ruza mu bihugu bifite ubudahangarwa bwuzuye, bityo imirimo yose igasubukurwa.

    Abanyarwanda barenga ibihumbi 700 bazaba bakingiwe bitarenze Kanama

  • Kigali: Umushoferi yagongeye umusore kwa Rubangura ahita aburirwa irengero (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abamubonye babwiye IGIHE ko batunguwe cyane n’uburyo uyu mushoferi akimara kugonga uyu musore yabajijishije nk’aho agiye guhagarara, ariko agahita yongera umuvuduka bakamubura.

    Umwe yagize ati “Njye nari nkiva hano mu gikari cya hano kwa Rubangura mbona umusore agaramye hasi ari gutabaza, nibwo yatweretse ko agiye guhagarara hariya hari parikingi, mbwira bagenzi banjye ngo bamukurikirane atabacika, nibwo yahise yongera umuriro agenda muri ubwo buryo.”

    Mushiki w’uyu musore we yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo umuntu wamugongeye musaza we atigeze anareba ko nta kibazo yagize.

    Ati “Babaye bakimbwira ko bamugonze nza nihuta, ngeze aha nibwo ntunguwe no kumva ko uwamugonze yahise yikomereza, nta kindi nasaba uretse ubuvugizi kugira ngo uwamugonze amenyekane.”

    Iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi yahise ihagera itangira iperereza ibaza abaturage bari bakiri hafi aho, bemeza ko babonye ibirango by’iyi modoka.

    Ubusanzwe amabwiriza avuga ko iyo umushoferi ugonze umuntu akiruka, ahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

    Abaturage batunguwe n’uburyo umushoferi yagonze umusore akabaca mu rihumye

    Kwa Rubangura rwagati mu Mujyi wa Kigali hakunze kuba hari urujya n’uruza rw’abantu

    Impanuka ikimara kuba polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera

    umusore wagonzwe yari aryamye mu muhanda afite intege nke

    Polisi ishinzwe umutekano wo mu Muhanda yahise ihagera

    Ahabereye impanuka hahise huzura abantu benshi bashungereye

    Abaturage batanze umusanzu wo kuvana umusore mu muhanda yagongewemo

    Ntabwo abaturage bigeze bategereza ambulance, bahise bijyanira uyu musore kwa muganga

    Abaturage bahageze mbere bateranyije amafaranga bamujyana kwa muganga mu buryo bwihuse

    Byitezwe ko camera ziri hejuru y’inyubako ya Rubangura ziri buze kwifashishwa mu kumenya umwirondoro w’umushoferi wagonze

  • Umujyi wa Kigali wihanangirije ba rwiyemezamirimo bambura abakora isuku mu mihanda – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi isukuye ku Isi, ariko ibi bishoboka kubera ibigo bikora isuku muri uyu Mujyi, bifite abakozi batandukanye bashinzwe kuwusukura, nubwo bakunze gutaka kudahemberwa igihe, nk’uko umwe mu baganiriye na Radio 1, akaba akorera sosiyete ya Comfort Safari Ltd yabitangaje.

    Ati “Tugira ikibazo cyo kudahembwa, bakatubwira ngo ni ibihumbi 30 Frw, tukabaza tuti ‘ko twakoreraga ibihumbi 40 Frw mukaba muyagabanyije bizaganda bite?’ Bati ‘nta kibazo ibihumbi 10 Frw tuzabishyiraho’, turategereza ntiyayashyiraho. Na ya yandi ibihumbi 30 Frw nayo amezi agashira atayaduha.”

    Aba baturage bavuga ko kubera kutishyurwa ubuzima bwabo buzahara, abana babo bakabura ibyo kurya ndetse bamwe bakaba baratangiye gusohorwa mu nzu kubera kubura ubukode.

    Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima rusange, Mukangarambe Patricie, yavuze ko mu masezerano bagirana na ba rwiyemezamirimo, baba bagomba kwishyura abo bakoresha badategereje ayo bazahabwa.

    Yagize ati “Ibyo biba biri ku ruhande kugira ahembe umukozi. Mu masezerano tugirana ntabwo harimo ko azahemba umukozi ari uko yishyuwe, agomba guhabwa isoko yagaragaje ko afite ubushobozi bwo guhemba abakozi be, adategereje amafaranga azishyurwa n’ikigo cyamuhaye isoko.”

    Yakomeje avuga ko iyo habayeho kutubahiriza amasezerano bagiranye, hafatwa ingamba zikomeye zirimo no kuyahagarika.

    Ba rwiyemezamirimo batishyura abakozi bakora isuku mu muhanda baburiwe

  • Perezida Samia Suluhu yunamiye Abatutsi bazize Jenoside – #rwanda #RwOT

    Samia Suluhu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Kanama 2021. Ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ko agomba gukora mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugurira mu Rwanda.

    Perezida Samia Suluhu yashyize indabo kumva rusange zishyinguwemo Abatutsi bishwe mu 1994.

    Mbere yo kujya gusura uru rwibutso, mu ijambo Perezida Suluhu yavugiye muri Village Urugwiro, yihanganishije Abanyarwanda bose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yasize babuze benshi mu bari bagize imiryango yabo.

    Muri uru ruzinduko Samia Suluhu ari kugirira mu Rwanda biteganyijwe ko azasura n’Icyanya cyahariwe inganda i Masoro.

    Perezida Samia Suluhu yageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida Samia yashyize indabo ku mva zishyunguwemo Abatutsi bishwe mu 1994

    Kanda hano ureba andi mafoto


  • Maj Gen Albert Murasira yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Muchinguri Kashiri uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Maj Gen Albert Murasira kuri uyu wa 2 Kanama 2021.

    Muchinguri Kashiri yavuze ko ibiganiro bye na Maj Gen Albert Murasira byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ikibazo cy’iterabwoba ku Mugabane wa Afurika.

    Ati “Ndi muri Kigali ku butumire bwa Minisitiri w’Ingabo kugira ngo twongere turebe uburyo bwo kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi. Bimwe mu byo twaje gukora uyu munsi ni ugusangira amakuru ajyanye n’ibibazo ibihugu byacu byombi bihura nabyo, birimo n’ibijyanye n’iterabwoba mu bihugu byacu, mu karere no ku Mugabane wa Afurika.”

    Muchinguri Kashiri yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano mwiza ukomoka ku masezerano y’ubufatanye yasinywe mu 1997.

    Minisiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira aganira na mugenzi we wa Zimbabwe

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri z’Ingabo ku mpande zombi

    Abitabiriye ibi biganiro bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Minisiteri y’Ingabo


  • Ngoma: RIB yataye muri yombi batatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi barimo umugabo w’imyaka 33 wayoboraga koperative, uwari umuyobozi wungirije, umunyamabanga n’umubitsi. Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Zaza.

    Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga ya koperative angana na miliyoni eshatu, bavuga ko yakoreshejwe ariko ntibagaragaza uburyo yakoreshejwemo.

    KOTAVEM imaze imyaka irindwi ikora, igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 90, mu ntangiro buri mu nyamuryango yatanze amafaranga ibihumbi 20 byo kwinjira ndetse buri kwezi batanga umusanzu wa 500 Frw. Abanyamuryango 60 batangiranye nayo batanga umusanzu w’ibihumbi bitatu buri kwezi.

    Aba banyamuryango bagiye kumenya ko amafaranga yabo yibwe, ubwo bajyaga kureba ayo bafite kuri konti bagasangaho 1 600 Frw batazi uko andi yakuweho.

    RIB yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura, awukoresha mu nyungu ze bwite.

    Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Bahanishwa kandi igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi ariko itarenze 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu z’umutungo banyereje.


  • Uwabuza Abanyekongo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda yaba afite ikibazo – Guverineri Habitegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Habitegeko François
    Guverineri Habitegeko François

    Ikibazo cy’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batemererwa kuzana ibicuruzwa mu Rwanda nk’uko Abanyarwanda babijyana muri Congo cyagiye kigaragazwa, bakavuga ko Abanyarwanda ibicuruzwa byose bashaka babijyana muri Congo ariko bo iyo babizanye mu Rwanda ntibemererwe.

    Mu nama yabaye tariki 29 Nyakanga 2021 yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu yateguwe n’Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) mu mujyi wa Goma, iki kibazo cy’ibicuruzwa by’Abanyekongo bashaka kubizana mu Rwanda cyagarutsweho, ndetse muri iyi nama hagaragazwa n’ikibazo cy’amafaranga yakwa Abanyarwanda bajyana ibicuruzwa muri Congo kandi adafite ubusobanuro.

    Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko hari imbogamizi bahura na zo zirimo kuba hari imisoro itubahirizwa ku bicuruzwa kandi hari urutonde rw’ibicuruzwa n’ingano yabyo bitemerewe gusoreshwa ku mupaka.

    Inama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu yasabye ko ikibazo cy’Abanyekongo batemererwa kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi yagikurikirana.

    Iki kibazo cy’ibicuruzwa ntikiboneka mu Karere ka Rubavu gusa kuko n’abaturage ba Congo bitabira isoko mpuzamahanga mu Karere ka Karongi bavuga ko bahura n’icyo kibazo, aho ngo batemererwa kuzana ibicuruzwa mu Rwanda.”

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko ntawe ugomba kubuza Abanyekongo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda, aho usanga bamwe baza mu Rwanda ariko ntibagire icyo bazana.

    Agira ati “Ibyo bazana ntitwabisubiza inyuma, babizanye uwabasubiza inyuma ni we waba ufite ikibazo.”

    Mu gihe abaturage bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bakoresha Laisser passer na Passeport hakuweho gukoresha indangamuntu, Guverineri Habitegeko avuga ko u Rwanda atari rwo rubitegeka.

    Ati “Ntidutegeka ko bazana laisser passer na passeport, nibaza tuzabakira, ndetse n’ikizami cya Covid-19 batagikoze twamupima, twifuza ko barema amasoko yacu, bakagura ibicuruzwa byacu ariko bazanye nibyo bakora bahawe ikaze.”


  • #COVID19: Abantu 10 bitabye Imana, abakingiwe ni 5,685 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore 6 n’abagabo 4.

    Iyo Minisiteri itangaza kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 19 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 24, abarembye ni 49.