Blog

  • Amafaranga u Rwanda rwakuye muri ‘Eurobonds’ azishyurwa n’abafite akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y
    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)

    Ku wa mbere w’iki cyumweru Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) yatangaje ko abashoramari b’i Burayi bahaye u Rwanda umwenda ukomoka kuri ‘Eurobonds’ ungana n’amadolari ya Amerika miliyoni 620 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 620).

    Impapuro zitwa ‘bonds’ ni amasezerano y’icyizere Leta itanga ku bashoramari bayihaye umwenda (mu mafaranga y’amahanga), bakazishyurwa hiyongereyeho inyungu mu gihe kirekire kirenga imyaka 10.

    Umwenda u Rwanda rwavanye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’i Burayi ubaye uwa kabiri, kuko hari uwo rwahawe mu mwaka wa 2013 wanganaga na miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika (ni hafi miliyari 400 z’Amafaranga y’u Rwanda).

    MINECOFIN na BNR bivuga ko amenshi muri ayo mafaranga u Rwanda rwahawe azishyura uwo mwenda wa Eurobonds wa mbere, asigaye akazifashishwa mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabisobanuye kuri Televiziyo Rwanda, ko amafaranga yavuye muri ‘Eurobonds’ za mbere yakoreshejwe mu kubaka Convention Center, kugura indege za Rwandair ndetse no kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri Nyabarongo.

    Avuga ko ibikorwa nk’ibi hamwe n’ibindi biba byarubatswe mu mafaranga y’inguzanyo Leta igenda isaba, bitanga imirimo ku bantu benshi, bamara guhembwa hakavamo imisoro yo kwishyura wa mwenda.

    Yagize ati “Wowe wabonye akazi, wungukiye muri wa mwenda Leta yafashe, wowe wabonye ubucuruzi bushingiye kuri Nyabarongo yaguhaye amashanyarazi, uragira icyo ugarura muri Leta nk’umusoro, kugira ngo Leta ishobore kwishyura wa mwenda, ntabwo wavuga ngo ‘turafata ‘Convention Center’ cyangwa Nyabarongo, oya!”

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na we yakomeje avuga ko buri gicuruzwa cyose kiguzwe, hagomba kuvaho umusoro wagenewe kwishyura umwenda Leta yafashe.

    Yongeyeho ko mu Ngengo y’Imari ya Leta ya buri mwaka no mu bwizigame bugenda bukorwa, haba harimo amafaranga yagenewe kwishyura umwenda igihugu kigenda gifata.

    Dr Ndagijimana yagize ati “Tuba dufite gahunda y’amafaranga yishyurwa, igihe yishyurirwa, buri muntu watugurije wese igihe azishyurirwa, mu kwezi runaka amafaranga aya n’aya, burya amafaranga aba ateganyijwe mu Ngengo y’Imari, ntawe u Rwanda rujya rugirana na we ikibazo cyo kwishyura imyenda”.

    Dr Ndagijimana avuga ko uretse Eurobonds hari n’indi myenda u Rwanda rwafashe mu bihugu bitandukanye, mu mabanki n’ibigega mpuzamahanga ndetse no mu bashoramari b’imbere mu gihugu.

    Buri gihembwe u Rwanda rutanga impapuro mpeshwamwenda ku bashoramari b’imbere mu gihugu, zifite agaciro ka miliyari z’Amanyarwanda zibarirwa hagati ya 15-20 kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu.

    MINECOFIN ivuga ko impapuro z’agaciro nshya u Rwanda rwatanze i Burayi zitabiriwe n’abashoramari benshi, ku buryo ayo bashakaga gutanga yikubye hafi inshuro eshatu ayo Leta yifuzaga, kuko bagejeje kuri miliyari imwe na miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

    MINECOFIN ikavuga ko ibi byerekana icyizere abashoramari bo ku isi bafitiye ubukungu bw’u Rwanda, buvugwaho kuba bwarazamukaga ku rugero rwa 7.8% buri mwaka mbere y’icyorezo cya Covid-19.


  • Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo yaririmbye atari ize ndetse abisabira imbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mavenge Sudi yaramamaye cyane kubera indirimbo benshi bari bazi ko ari ize z
    Mavenge Sudi yaramamaye cyane kubera indirimbo benshi bari bazi ko ari ize z’umwimerere

    Yabyemeye ku wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, mu kiganiro Impamba y’Umunsi cyatambutse kuri KT Radio, mu gace kacyo kitwa NYIRINGANZO.

    Mavenge Sudi uzwi cyane mu ndirimbo Gakoni k’Abakobwa, Ku Munini n’izindi, yavuze ko yamenyanye na Kayitare Gaetan mu mwaka wa 1986 amusanze aho yakoreraga mu Ruhango.

    Mavenge Sudi yavuze ko yavuye i Kigali ari kumwe n’umusore witwa Mugabo wakomokaga i Nyanza, bahamara iminsi itatu na ho bahava berekeza i Karama ku musore witwa Muhirwa wacurangaga gitari ariko wakoranaga na Kayitare Gaetan.

    Bahageze ngo basanze Muhirwa nta gitari (Guitar) afite bakomeza inzira bagana ahitwaga i Kigoma (Ruhango y’ubu) bahasanga Kayitare Gaetan.

    Ati “Tugezeyo Mugabo yaramumbwiye hanyuma Kayitare arishima ampa gitari ndacuranga atangazwa, atungurwa, ankundira ukuntu nakiriye gitari nyicurangisha imoso, ndacuranga utuntu nari nzi cyane, ndamuririmbira arishima ubwuzu buramusaba, mbona biramurenze.”

    Mavenge Sudi avuga ko icyo gihe bahise baba inshuti ndetse Kayitare Gaetan amuririmbira indirimbo ye ya mbere yitwa “Ikigabiro” na yo Mavenge akaba yarayisubiyemo.

    Avuga ko nyuma yaho bajyanye mu irushanwa ku Gisenyi, nyuma y’iryo rushanwa nabwo ngo yakomeje kuzajya amusanga aho yakodeshaga yakoreraga akazi ko kudoda imyambaro cyane iy’abagore n’abakobwa, i Kigoma.

    Mavenge avuga ko yakomeje kubana na Kayitare Gaetan i Kigoma ndetse atangira no kuzajya amutuma kasete (Cassette) mu mujyi wa Kigali agashyiraho indirimbo akaziha abaturage bazishaka.

    Agira ati “Yantumaga kasete i Kigali, nazikuraga mu iduka bitaga muri Audiotex, hafi no kwa Venant, agashyiraho indirimbo akaziha abantu b’inshuti ze, ababyeyi, abamama, abapapa, abantu bose ndetse ukabona biramushimishije.”

    Mavenge Sudi ariko yahakanye ko atigeze afunganwa na Kayitare Gaetan ahubwo ko yakundaga kumusura akamugemurira ibintu bitandukanye ahawe na Muhirwa wacuruzaga imyenda i Nyanza.

    Muri gereza ngo yamushyiriyeyo gitari ye, kasete ndetse na kasete fone kugira ngo ajye abona uko akora indirimbo ze akaziha abantu bazifuza ku buntu.

    Yavuze ko indirimbo acuranga kenshi ngo yakunze kubivuga mu itangazamakuru ndetse no mu bantu baziranye ko ari iza Kayitare Gaetan ndetse akababwira n’amateka ye.

    Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aribwo yahisemo kuririmba ibihangano bya Kayitare Gaetan kugira ngo bitazimira kandi yari inshuti ye.

    Ati “Umuco namusanganye, igihango twagiranye, ibiganiro twagiranye, uburyo yari afite umuco wo gusohora ibimurimo kandi nkabona arangwa no kubiha abantu bose, nkimara kumubura nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi narebye ukuntu abantu bari bakonje, ukuntu twari dukonje, ntekereje ko hari ibihangano bya mugenzi wanjye nanjye nifitemo yanyigishije noneho nkora ku buryo mbisohora kugira ngo bitazagwa mu kimuga, ahubwo mbisohore byubake Abanyarwanda mu bijyanye n’urukundo kuko hari ukuntu duhungeza abantu kugira ngo bishime bave mu irungu kubera ibihe bibi twari tuvuyemo.”

    Yongeye ati “Ubwo rero ako kantu, ntigeze mvuga, inshuti zanjye, abantu bose bakunze kuba abafana banjye, batari bamenya ako kantu ndakababwiye kandi nzahora nkasubiramo nanamuvuga ibigwi.”

    Mavenge Sudi yaboneyeho n’umwanya wo gusaba imbabazi kubera kwiyitirira ibihangano bitari ibye.

    Yagize ati “Imbabazi kuzisaba ni byo koko nk’umuntu wumva ko ntigeze mbivuga, musabye imbabazi pe ariko noneho nk’umuntu w’umugabo ushyira mu gaciro bumvise urukundo twagiranye, amateka dufitanye na Gaetan ni maremare.”

    Yanahishuye ko indirimbo “Kavuna”, Kayitare Gaetan yayihimbiye muri gereza ndetse icyo gihe ngo ni nabwo yamusabye ko ibihangano bye bitazazimira ahubwo yazaziririmba.

    Mavenge Sudi yavuze ko ntawundi muhanzi wasubiyemo indirimbo ya Kayitare Gaetan ndetse ngo ku giti cye ntiyanamwemerera kuko zose azizi.

    Yanijeje ko afite gahunda yo kuzajya gusura umuryango wa Kayitare Gaetan kugira ngo bagire ibyo baganiraho byerekeranye n’izi ndirimbo yasubiyemo.

    Shumbusho Michel uhagarariye umuryango wa Kayitare Geatan yashimiye cyane Mavenge ku bw’imbabazi yasabye ariko avuga ko atamuha imbabazi we wenyine ariko nanone bakibabajwe n’uko yazisubiyemo nabi.

    Yagize ati “Jye naramubwiye duhuriye mu Biryogo, ndabimubwira ntiyabyumva ariko mubwira ko twababaye nk’umuryango kuzisubiramo nabi kuko atari ko yazicuranze, yego ubisabiye imbabazi, natwe turabyakiriye gato ariko ntabwo birangiye kuko burya ikosa riba ryabaye ni ugusubiramo ikintu cy’undi yakoze, n’ubwo yaba ari inshuti yawe yarabikuragije, ubisabira mu muryango wasigaye ntabwo yazimye kuko afite abavandimwe basigaye kuko ubu hasigaye batatu.”

    Ati “Dufite ibyo tugiye kuganira nk’umuryango ahubwo turamushimiye cyane Imana imuhe umugisha, imbabazi yazisabye sinahita nzitanga jyenyine tuzicara tubiganireho ariko turamushimiye ni umuntu w’umugabo.”


  • Chelsea yarunze akayabo k'amapawundi kuri rutahizamu ukomeye #rwanda #RwOT

    Ntabwo umuherwe Roman Abramovich aracika intege zo gushakira Chelsea rutahizamu uri ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu yemeye gutanga miliyoni 120 z'amapawundi kuri Romelu Lukaku wigeze gukinira iyi kipe akiri muto.

    Romelu Lukaku nawe ngo arifuza kugaruka muri Chelsea kuko ngo hari inshingano atakoze ubwo yari ayirimo.

    Chelsea yananiwe inshuro 2 kugarura Lukaku mu bihe bitandukanye ariko kuri iyi nshuro irashaka gutanga akayabo Inter Milan itakwanga kugira ngo imwegukane.

    Amakuru avuga ko Chelsea iri gutanga miliyoni 85 z'amapawundi kongeraho myugariro Marcos Alonso ariko Inter Milan irashaka miliyoni zitari munsi ya £100.

    Amakuru aravuga ko Lukaku ashaka kwereka Chelsea ko ari umukinnyi ukomeye ariyo mpamvu ari kwifuza ko Inter imurekura cyane ko irembejwe n'ubukene.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 28 ntiyahawe agaciro ubwo yari muri Chelsea akiri muto ari nabwo yaje kugurishwa muri Everton kuri miliyoni 28 z'amapawundi.

    Ubwo yari muri Chelsea ku myaka 18,Lukaku yakinnye imikino 10 gusa mu mwaka w'imikino ariko kuri ubu Roman Abramovich ari kumushaka ngo ayobore umupangu we wo kwisubiza shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yarunze-akayabo-k-amapawundi-kuri-rutahizamu-ukomeye

  • Mupenzi Eto ntiyaba arimo yanduza izina rya APR FC itamenyerewe mu manyanga? Imvugo ye yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zirimo kuvugisha benshi, ni Mupenzi Eto ushinzwe kugurira abakinnyi APR FC, watutse akandagaaza umunyamakuru Kazungu Claver wari umuvugizi w’iyi kipe, byafahswe nko gusebya ikipe y’Ingabo z’Igihugu isanzwe imenyereweho kuba yubakiye ku kinyabupfura.

    Umunyamakuru Kazungu Claver wa Radio10 ukora mu kiganiro cy’imikino cyizwi nk’Urukiko, akaba yarahoze ari n’umuvugizi wa APR FC aho yavuye kuri izi nshingano mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Nyakanga 2021, mu kiganiro 'Urukiko rw’Imikino’ cyo kuri Radio10, Kazungu Claver yagarutse k’uburyo Mupenzi Eto ushinzwe kugurira abakinnyi iyi kipe ko ntabyo azi ahubwo iyi kipe ikwiye gushaka undi.

    Ibi yari abikomoye mu byavuzwe by’uburyo uyu mugabo ari we wihishe inyuma y’amanyanga yose arimo gukorwa kugira ngo Nishimwe Blaise atandukane n’iyi kipe ajye muri mukeba, umukinnyi ahamya ko APR FC idakeneye.

    Uretse ibi kandi yanavuze ko urebye n’abakinnyi bamwe na bamwe bagiye bagurwa muri iyi kipe bigizwemo uruhare na we nta kintu bazafasha APR FC kuko ari abasimbura.

    Ati'muribuka bavuga ngo APR FC yasinyishije Yannick(Bizimana) nkabihakana, nanjye ntabyo nari nzi nubwo nari umuvugizi, birangira bamutangaje, ariko wareba Yannick uguzwe, ni umusimbura ariko kuko ngo avuye muri mukeba (…) Narababaye kuko yaraguzwe ari umusimbura byaranze muri Rayon, ndavuga nti ese muri APR FC y’igitutu azayishobora? Byaranze umutoza yamuhaye amahirwe biranga cyane ko ari na we wamuguze afatanyije na Mupenzi Eto.'

    'Ejobundi bazana Barafinda(Mugisha Gilbert) ukina muri Rayon Sports yoroshye ariko abanyamahanga bahari ni umusimbura, ese tugeze aho tugura barafinda, ariko kuko nari umuvugizi sinari kubivuga.'

    Aho umunyamakuru mugenzi Faustin yahise amuvugiramo ati 'ibyo byo kugura abasimbura byaje ku bwa Eto', Kazungu yahise avuga ati 'Mupenzi ni we ubagura afatanyije n’umutoza, ni umu-agent w’umutoza. APR FC niba idafite abantu bazi gushaka abakinnyi, nibazane ariko ikigendanye no kuvuga ngo ijisho ryawe riri muri Rayon Sports, ukina neza ni uwa Rayon, kirangire ntabwo umukinnyi mwiza kuri APR FC ari uwa Rayon Sports(…) Ugura abakinnyi muri APR FC nareke kubeshya abayobozi.'

    Kazungu Claver abona Eto atari ku rwego rwo kugurira APR FC abakinnyi

    Nyuma yo gutangaza ibi, byababaje Mupenzi Eto na we yifashisha itangazamakuru asubiza Kazungu Claver aho yavuze ko atari we ugura abakinnyi muri iyi kipe ko ari akazi ka komite yose kuko bose bazi umupira nk’uko yabitangarije Transit Line TV.

    Ati 'Reka ngaruke kuri iki kintu numvise byarateje impagarara mu bantu cyane kuri Radio imwe ndibuze kugarukaho, kugura abakinnyi muri APR FC ntabwo bikorwa na Eto, ntabwo bikorwa na Eto wenyine, muri APR FC hari abayobozi guhera kuri Gen James Kabarebe umuyobozi w’icyubahiro, ukamanuka kuri Chairman(perezida wa APR FC), visi chairman, umunyamabanga, ushinzwe ubuzima bw’ikipe.'

    'Twese turicara tugahuriza hamwe ibitekerezo tukareba umukinnyi dushobora kugura, hari abatoza(staff technique) uretse ko turamutse tuguze abakinnyi nka 7 babiri baba ari ab’abatoza abandi ari ubuyobozi.'

    Yakomeje asaba abakunzi b’iyi kipe kwirinda ababarangaza bavuga ko Eto ari we ugurira abakinnyi APR FC bitewe n’inyungu ze.

    Ati 'mu by’ukuri nk’umukinnyi uza gukina muri APR FC azi uko bikorwa, Chairman na visi chairman baba bicaye aho n’abandi tukaganira ku giciro yumva ari bugurwe tukagira aho duhuriza, nk’uko nakubwiye hari umunyamakuru ndibuze kugarukaho akunda kuvuga ngo ikipe ni iya Eto n’umutoza nibo babaguze bazabibazwe, si byo uwo munyamakuru arayobya abakunzi b’umupira mu Rwanda cyane aba APR FC, ntabwo abakinnyi bagurwa na Eto.'

    'Chairman yarakinnye umupira mu cyiciro cya mbere, Gen Mubarakh afite impano yo kureba umukinnyi akabona ko ashoboye tukamugura, Gen Kabarebe afite impano yo kureba abakinnyi arabikora buri gihe, ni umuntu ushobora kureba umukinnyi akavuga ngo tugure uyu, visi chairman yarakinnye.'

    Muri iki kiganiro ni ho Mupenzi Eto yaje gutangariza amagambo akomeye yibasira uyu munyamakuru bahoze bakorana aho yinjiye mu buzima bwe cyane.

    Mu butumwa bwatanzwe kuri iki kiganiro bwinshi bwagiye bumunenga ndetse binabatera kwibaza impamvu iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemereye uyu mukozi wayo kujya gutangaza ibintu nk’ibi kandi ari ikipe igendera ku kinyabupfura cyangwa niba yarabikoze ku giti cye.

    Ubusanzwe APR FC ni ikipe igendera ku kinyabupfura kurusha ibindi byose, umupira ushobora kukunanira ariko ukaba ufite ikinyabupfura(discipline), hari benshi mu bakinnyi bagiye basezererwa kubera imyitwarire mibi, abaheruka barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe, gusa iyi kipe uretse kuvuga ko batandukanye kubera imyitwarire mibi ntabwo ishobora kujya mu itangazamakuru ngo ivuge akantu kandi k’ibyo bakosheje, bigaragaza uburyo bubaha abakozi bayo ndetse ko nubwo batandukanye nta mpamvu yo kubasebya.

    Gusa ibi siko Mupenzi Eto we abibona kuko yinjiye mu buzima bwite bw’uyu munyamakuru avuga ko yishushanya nubwo ahorana Bibiliya, ntabwo yigeze avuga amazina ye ariko byumvikanaga ko ari Kazungu Claver yavugaga.

    Ati 'nabonereho kumuha umutumwa, nabonye anyataka cyane ashaka no kunyangisha abantu bimwe bavuga ngo reka tumurase azadushake, ariyizi aho akora mba numva anavuga ngo ni umurokore na Bibiliya iba iteretse aho imbere, ariko si byo afite ishyari rirenze.'

    Ngo ntabwo ari Eto ugura abakinnyi muri APR FC, ni komite yose

    Ngo bafuye ko aho yakuraga yamusibiye amayira

    'Mbere ntaraza muri APR FC, yakundaga kujya mu ngo z’abakinnyi, ababeshya ngo ninjye uzabazana muri APR FC bagatonda imirongo, uretse ko nabwo yababeshyaga, nakubwiye uko abakinnyi bagurwa muri APR FC, ntabwo umuntu umwe ashobora kuzana umukinnyi muri APR FC. Kuko njye ntari mpari nk’ubishinzwe yabonaga icyuho cyo kujya mu mago y’abakinnyi kuko yabaga yamenye abo dushaka, nkeka ko ari nawe wabashakagaho injyawuro(kurya kuyo baguzwe), ni ibintu abantu bo muri komite twicara tugakora urutonde rw’abo dushaka.'

    'We yahitaga ajyayo mbere akabasanga mu mago akababeshya ko ari we ugiye kubibakorera, noneho aho naziye nk’ubishinzwe muri APR FC yarabimenyega ariko ntabwo yari kujyayo kuko ntabwo yari kujya kubibabeshya kandi mpari mbishinzwe.'

    Kazungu ni injiji ntazi gusoma, ahahira inde ye gusa

    Eto yakomeje avuga ko Kazungu yigeze kumwita igicucu kandi we atazi no gusoma iyo bamwoherejeje ubutumwa mu kiganiro bisaba kubusomesha, ngo ni umugabo uhahira inda ye gusa.

    Ati 'ikindi nigeze kumva, ninjye yabwiraga ndabizi, ngo ndi umupfapfa, ndi igicucu, umurokore muzima Bibiliya imuteretse imbere ugatukana kuri micro abanyarwanda bose bamwumva, ariko njyewe reka nemere, niba uri mu kiganiro uri umunyamakuru ukagera aho wohererezwa ubutumwa ukaba utubasha kubusoma, ukifashisha abo muri kumwe, uribuka ubushize yafunguye Bibiliya agiye gusuma umurongo, byabaye intambara no kugira ngo awurangize, biba ngombwa ko abandi bamufasha(…) Sinamuvuga ariko se hari umuntu utazi umunyamakuru utazi gukina.'

    'Uwo muntu nkibaza ukuntu anyita iguicucu, igipfapfa, ndi umuntu ufite umwana, muhahira, muteganyiriza ngo azagire ubuzima bwiza mu myaka iri imbere, kandi we noneho imyaka afite yakagombye kuba ambyaye we ahahira inda ye gusa.'

    Imyaka 10 irashize yarahishe aho ataha umuryango we kubera umutima mubi

    Mupenzi Eto avuga ko yaba umuryango we, inshuti ze nta n’umwe uzi aho ataha kubera umutima mubi yigirira.

    Ati 'ibintu by’urwango ariko uwo munyamakuru ni umurokore, umuryango we amaze imyaka 10 nta wuzi aho ataha, nta n’inshuti ye izi aho ataha, nabo basengana ntawe yakwereka iwe, kubera umutima mubi nkubwira, we ni umuntu ufite umutima mubi karemano yavukanye.'

    Mupenzi Eto kandi yakomeje asa n’ukemanaga ubushobozi bwa Kazungu Claver kuko ngo akunda kunenga abatoza barimo nka Mashami Vincent, Yves Rwasamanzi, Nshimiyimana Eric n’abandi kandi bafite ibyo bakoreye igihugu, ni mu gihe aba ashimagiza abarimo Banamwana Camarade ubu udafite akazi.

    Yageneye ubutumwa Kazungu Claver avuga ko yamukunda cyangwa akamwanga nta kintu na kimwe azigera ahindura.

    Mupenzi Eto ibyo avuga yaba ari ukuri cyangwa atari ukuri, benshi batanze ibitekerezo kuri iki kiganiro kiri hasi, bamunenze imvugo yakoresheje ko atari mvugo nziza nk’umuntu wiyubashye kandi akorera ikipe yiyubashye nka APR FC idakunda kumvikana mu nkuru z’akavuyo, ngo ntiyari akwiye kuza atukana yinjira no mu buzima bwite bwe.

    Eto yavuze ko icyo apfa na Kazungu ari uko yamufungiye amayira

    Kazungu Claver ngo ntazi gusoma no kwandika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mupenzi-eto-ntiyaba-arimo-yanduza-izina-rya-apr-fc-itamenyerewe-mu-manyanga-imvugo-ye-yateje-ururondogoro

  • Abarimu 1800 bigisha siyansi bagiye guhabwa mudasobwa – #rwanda #RwOT

    Abarimu bazahabwa mudasobwa ni abagisha amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, ‘engineering’ ndetse n’imibare. Bagiye kuzihabwa muri gahunda ya ‘One Laptop per Teacher’ yatangiye uyu mwaka igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu.

    Ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri REB, Nyiranzamwiyitira Christine, yabwiye The New Times ko ubu abarimu bigisha siyansi ari bo batahiwe ariko ko n’abandi bo mu yandi mashami bazagerwaho.

    Yagize ati “Biteganyijwe ko mudasobwa zizagezwa no ku bandi barimu bigisha mu masomo atandukanye.”

    Yakomeje avuga ko iyi gahunda izarangira mu 2024 abarimu basaga ibibumbi 89 barahawe mudasobwa kandi ko igihe cyateganyijwe gishobora guhinduka bitewe n’ingengo y’imari yaba nke abafatanyabikorwa batabonekeye igihe.

    Izi mudasobwa ziri guhabwa abarezi imwe iba ifite agacirico kari hagati y’ibihumbi 300Frw na 450Frw bitewe n’ubwoko bwayo, bigaragaza ko hazakenerwa ingengo y’imari iri hagati ya miliyari 26.7Frw na 40Frw.

    Ku ruhande rw’abarimu bamaze guhabwa mudasobwa bemeje ko kuzigira byaborehereje akazi karushaho kugenda neza, kurenza mbere kuko zibafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi.

    Umwarimu wigisha Icyongereza muri GS Nyamirama, Munyamahoro Aimable, yagize ati “Mbere hari abarimu batari bafite ubumenyi kuri mudasobwa ariko ubu tubasha kwigisha tuzikoreresheje, ubu tuzikoresha twereka abanyeshuri ‘note’, zidufasha no gukora ubushakashatsi.”

    Umwarimu wo kuri GS Nyarubuye muri Gatsibo, Nezineza Sylvie, we ati “Mbere twandikaga ibintu byose ku mpapuro n’amasomo ni ho twayateguriraga. Ubu tubikorera kuri mudasobwa n’ibizamini na raporo ni ho tuzitegurira.”

    Yongeyeho ko mbere hari ibitabo bakenerega ntibabashe kubibona ariko ubu byose babibona bakoresheje mudasobwa.

    Aba barimu bombi bahuriza ku kuba bakibangamiwe n’ikibazo cya murandasi itagenda neza mu duce bakoreramo, bakaba bizeye ko Leta izagishakira igisubizo.

    Kuva iyi gahunda yatangira muri Gashyantare nibura umwarimu umwe mu munani amaze kubona mudasobwa, bivuze ko hamaze gutangwa izigera ku 11 125 hirya no hino mu gihugu.

    Abarimu bahawe mudasobwa bavuga ko zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi bitandukanye n’uko byari bimeze mbere yo kuzihabwa

  • Igerageza ryo korora isambaza mu biyaga bya Burera na Ruhondo nta musaruro ryatanze – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, u Rwanda rwari rwakoze igerageza ry’ubworozi bw’isambaza mu biyaga bya Burera na Ruhondo, hashyirwamo isambaza zikiri nto hateganya ko bizatuma haboneka umusaruro ungana na toni ibihumbi 20 buri mwaka.

    Ibi byakozwe nyuma y’aho bigaragaye ko umusaruro ukomoka mu Kiyaga cya Kivu, wari muke cyane kandi ari cyo kiyaga cyonyine mu gihugu cyavagamo isambaza.

    Leta yashyize isambaza nto zigera ku bihumbi 650 mu biyaga bya Burera na Ruhondo kugira ngo harebwe niba biberanye na zo ku buryo hari hitezwe kuzajya haboneka toni 500 buri cyumweru.

    Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ku byerekeye amatungo n’ibiyakomokaho, Uwituze Solange, yabwiye New Times ko byagaragaye ko isambaza zitaberanye n’ibi biyaga.

    Mu 2020 hakozwe igerageza ryo kuroba haboneka umusaruro mucye cyane mu Kiyaga cya Ruhondo, bivuze ko isambaza nke ari zo zabashije kurokoka.

    Ni mu gihe mu Kiyaga cya Burera nta musaruro na muke wigeze uboneka bivuze ko izashyizwemo zose zapfuye.

    Uyu muyobozi yavuze ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane igikwiye gukorwa.

    Nubwo bimeze bityo ariko ngo hazongerwamo izindi hakoreshejwe ibikoresho bifite ubuziranenge, ibi bikaziyongeraho gukora igenzura rihoraho ku miterere y’isambaza zizaba zashyizwemo.

    Mu Kiyaga cya Kivu, hasaruwemo toni 16,598 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021ugereranyije na toni 16,194 zari zabonetse mu mwaka wabanje.

    Muri rusange umusaruro w’amafi wabonetse mu 2020/2021 ungana na toni 41,664 zivuye kuri toni 35,670 mu 2019/2020. Intego ni uko mu 2024 u Rwanda ruzaba rubona umusaruro ungana na toni ibihumbi 112 ku mwaka.


  • Sena igiye gutumiza Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku bibazo by’imicungire mibi y’imari ya leta – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ya Sena yo kuri uyu wa 3 Kanama 2021, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isuzuma rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ku igenzura ryakozwe ku mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2020.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nabi yari kuri miliyari 5.7, ikagaragaza ko ikoreshwa nabi ry’imari ya leta ryagabanutseho miliyari 2.9 kuko mu 2018/2019 ryari miliyari 8.6.

    Senateri Nkusi Juvénal, Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, yavuze ko mu gusuzuma raporo, komisiyo yari igamije kureba uko umutungo wa Leta wakoreshejwe mu mwaka wa 2019-2020.

    Yakomeje agira ati “Hari hagamijwe no gutanga inama ku bibazo bigaragara mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.”

    Imiterere ya raporo zagiye zihabwa ibigo n’imishinga bya leta mu rwego kubahiriza amategeko igaragaza ko imishinga 30% yabaye nta makemwa, 27% by’ibyakozwe byakwihanganirwa, 6% biragayitse.

    Senateri Nkusi ati “Muri za minsiteri na byo, ibyerekeye imari 53% byabonye nta makemwa, 32% byakwihanganirwa, 15% biragayitse. Naho mu kubahiriza amategeko 32% ni nta makemwa, ibyakwihanganirwa ni 38%, mu gihe ibigayitse ari 30%.”

    Yakomeje agira ati “Murumva ko n’igikorwa cyose cyakorwa na gahunda zafatwa, ibikwiye kwitabwaho cyane cyane ni ibijyanye no kubahiriza amategeko bijyana cyane cyane n’amasoko ya leta.”

    Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yateguye raporo isesengura ibibazo bihuriweho n’inzego nyinshi n’ibibazo byihariye byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (2019-2020).

    Mubyo iyi komisiyo yabonye muri iri suzuma harirmo ibyagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo mu bigo bya Leta bikomatanyije n’ibikora ubucuruzi aho bimwe muri byo bigenda bitera intambwe mu gukoresha no gucunga neza imari n’umutungo bya leta.

    Senateri Nkusi yatanze ingero z’ibigo nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB ndetse n’Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB.

    Ku rundi ruhande ariko hari ibigo bikomeje kutagaragaza impinduka birimo Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RBA, Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe ingufu, REG, Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi ,RTDA n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC n’ibindi.

    Senateri Nkusi yagaragarije Inteko Rusange ya Sena kandi ko hari ibigo 21 bikora ubucuruzi Leta ishoramo amafaranga ariko bitagaragaramu bugenzuzi bw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

    Hari icyizere ko ibi bibazo bizashira?

    Abasenateri babajije impamvu hari ibigo bikomeje kugaragaraho raporo zidasobanutse zirimo ibibazo by’imikoreshereze n’imucungire mibi y’umutungo wa leta.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Cyane cyane kuri ziriya nzego zicunga nabi umutungo wa leta kandi zihora zigaruka, nibazaga abantu bari bakwiye kugira inama biriya bigo byakomeje gucunga nabi umutungo wa leta.”

    Abasenateri bagaragaje ko hari ibibazo bikomeje kugaragara mu bigo bitandukanye bya leta birimo bamwe mu bayobozi badakurikirana kandi ntibubahirize uko bikwiye, amabwiriza yo gucunga imari n’umutungo bya Leta.

    Hari ukutagaragaza amafaranga yinjijwe n’ayakoreshejwe n’inzego zitagenerwa ingengo y’imari / NBAs, mu ngengo y’imari y’igihugu yatowe.

    Hari kandi ibibazo by’imicungire y’imari yagaragaye mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi ‘GBEs’ no mu bigo binini ndetse n’imitangire n’imicungire itanoze y’amasoko ya Leta n’ibindi.

    Abasenateri bagaragaje ko hakenewe kurushaho gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo mu Turere n’Umujyi wa Kigali nk’uko biteganywa n’amategeko (MINECOFIN na MINALOC), gushyira mu bikorwa inshingano z’Inama z’Ubuyobozi zo gukurikirana imicungire y’imari n’umutungo bya Leta mu bigo zishinzwe kuyobora.

    Mu zindi nama abagize Sena batanze harimo gushyira mu nzego zifite ibigo zireberera uburyo bunoze bwo gukurikirana imicungire y’imari n’umutungo bya Leta muri ibyo bigo ndetse no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imitangire y’amasoko ya Leta.

    Ku rundi ruhande ariko, Senateri Nkusi yavuze ko hari intambwe imaze guterwa ndetse hari icyizere cy’uko mu bihe biri imbere ibi bibazo bizagenda bibonerwa umuti.

    Ati “Nubwo twavuze ibibazo, ariko gahunda ihari ni uko ubuyobozi bw’igihugu bukomeje gushyira imbere gukorera mu mucyo, kunoza imicungire n’imikoreshereze myiza by’imari n’umutungo by’igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Kuko turashimangira cyane ku kubazwa inshingano bijyanye no kutihanganira na rimwe abakora ayo makosa, na byo ni intambwe ikomeye kubera ko ikibazo kijyanye n’imicungire ni uguhata kugira ngo tuzagere aho dushaka kugera kandi ntiducike intege.”

    Aha ni ho abagize Sena bahereye bafata umwanzuro wo kuzungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kugira ngo agaragaze ingamba zihari mu gushyira iherezo kuri ibi bibazo by’imikoreshereze n’imicungire mibi y’imari n’umutungo bya leta.

    Abasenateri bagiye kungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

    Abasenateri banzuye ko bagiye kungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku bibazo by’imicungire mibi y’imari ya Leta

  • Ihurizo mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kuhira imyaka wari washowemo miliyari 100Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wo kuhira imyaka byari byitezwe ko ushyirwa mu bikorwa mu turere dutatu harimo urugomero rwa Warufu mu Karere ka Gatsibo, Nyamukana hakaba muri Nyanza mu gihe urugomero rwa Mugesera ari mu Karere ka Ngoma.

    Wari ugamije guhashya ikibazo cy’amapfa hitezwe kuhira nibura hegitari 6000 z’ubutaka, bigatuma umusaruro wiyongera ndetse bigafasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri utwo duce n’ahandi mu gihugu.

    Icyo gihe kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB, cyatangazaga ko uyu mushinga ugomba kumara imyaka ine. Ku rundi ruhande ariko kuri ubu imyaka itatu irashize u Rwanda ruhawe iyo nguzanyo mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ritaratangira.

    RAB igaragaza ko mu gukora inyigo y’urugomero rwa Warufu na Nyamukana yakozwe mu gihe kuri Mugesera ho nta nyigo irakorwa, ni ukuvuga ko umushinga udashobora gutangira.

    Urugomero rwa Nyamukana n’urwa Warufu, byo byari biteguwe ku buryo byatangira kuhirwa ariko nyuma yo kugenzura bigaragara ko amabwiriza agenga inguzanyo agena ko nibura 75% by’ibikoreshwa muri uwo mushinga bigomba kuba bituruka mu Buhinde.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Karangwa Patrick, yabwiye New Times ko izo ari zimwe mu mbogamizi zatumye umushinga udashyirwa mu bikorwa mu gihe cyari cyateganyijwe.

    Ati “Amabuye n’umusenyi biramutse bitaravanwa mu Buhinde, amabwiriza ntabwo yaba yubahirijwe.”

    Karangwa yavuze ko ibiteganywa nk’amabwiriza agenga iyi nguzanyo bitashoboka ko ibikoresho nk’ibyo birimo amabuye bivanwa mu Buhinde bizanwa mu Rwanda.

    Yavuze ko kuri ubu nka RAB barimo gutegereza ahashobora kuboneka amafaranga yo gushyira mu mushinga wo kubaka ingomero za Warufu na Nyamukana, ahatekerejwe kugirana ibiganiro na Banki ya Exim yo mu Bushinwa [China Exim Bank] ndetse ibiganiro bigeze kure.

    Ati “Turi mu biganiro n’Abashinwa ku buryo twabona inguzanyo idasaba amabwiriza ahambaye, kugira ngo dushyire mu bikorwa iyo mishinga.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko mu Rwanda ubutaka bungana na hegitari 60.000 bwuhiye, mu gihe ubutaka bukenerwa kuhirwa ari hegitari miliyoni 1,5. Gahunda ya guverinoma ni uko mu 2024, hazaba hari ubutaka bwuhirwa bungana na hegitari 102.000.

    Urugomero rwifashishwa mu kuhira imyaka mu Karere ka Rulindo

  • Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge yashyize Akagari muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo yafashe kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021 nk’uko bigaragara mu itangazo yashyize hanze ariko riza guteshwa agaciro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bubinyjije ku rubuga rwa twitter.

    Iryo tangazo riragira riti “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatare buramenyesha abaturage bose ko nyuma yo kubona ko ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera mu Kagari ka Gatare, hafashwe imyanzuro ikurikira kandi igomba gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Gatatu tariki ya 4/8/2021 kugeza ku ya 14/8/2021.

    Ryakomeje rivuga ko ingendo ziva cyangwa zijya mu kagari ka Gatare zibujijwe. Abaturage b’Akagari ka Gatare basabwa kuguma mu rugo kandi imodoka na moto bitemerewe gutwara abagenzi muri ako kagari.

    Rivuga kandi ko abaturage bose basabwe gukorera mu rugo, Sacco na COTHEGAB bifunze abakozi babyo bagomba gukorera mu rugo. Abakozi b’ikigo ngororamuco cya Nyamagabe/ NRC- Gatare bazakomeza kwitabira akazi mu kigo bitwararika mu kubahiriza amabwirza yo kwirinda Covid-19.

    Serivisi zo ku Kagari ka Gatare no ku Biro by’Umurenge wa Gatare zizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (telefone cyangwa mudasobwa). Abakozi b’akagari n’umurenge bazakomeza gukora bafatanya n’inzego z’umutekano n’izindi nzego ku kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.

    Rikomeza rivuga ko amaduka, resitora, butike n’izindi nzu z’ubucuruzi bifunze ndetse n’utubari tuzakomeza gufunga.

    Iryo tangazo ryavuze kandi ko amashuri y’incuke n’abanza azakomeza gukora; abasoromyi b’icyayi n’imodoka zikijyana mu ruganda rwa Mushubi na byo bizakomeza.

    Ryasozaga risaba abaturage bose kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera igihe bari mu bantu benshi cyangwa mu nzira, abarwayi basabwa kuguma mu rugo kugeza igihe cyose bakorewe isuzuma rya kabiri ryerekana ko bakize.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwahise buritesha agaciro

    Iryo tangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, ryahise riteshwa agaciro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.

    Bwagize buti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b’Akagari ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b’Akagali ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. pic.twitter.com/yNqsF1kOX1

    — Nyamagabe District (@Nyamagabe) August 3, 2021

    [email protected]


  • Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye Bakuru n’Abato muri Polisi na RCS – #rwanda #RwOT

    Muri Polisi y’Igihugu, Abakomiseri, ba Ofisiye Bakuru n’Abato bashyizwe mu kiruhuko bose hamwe ni 112.

    Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ACP Anthony Kulamba wigeze kuba Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ndetse n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ryari rishinzwe Ubugenzacyaha, CID.

    ACP Kulamba yayoboye CID nyuma yo kumara igihe ari Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imirimo y’Ubugenzacyaha muri CID ndetse nyuma yaje no kugirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

    Kulamba kuri ubu asigaye ari Umuyobozi w’Ishami ryo gutwara abantu n’ibintu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, nyuma yo kubanza kuba umuvugizi warwo ubwo yari avuye muri Polisi y’Igihugu.

    Mu bandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ACP Révérien Rugwizangoga, wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse ayobora Abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ACP Seminega Jean Baptiste wari Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi.

    ACP Murenzi Sebakondo wari Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage nawe ni umwe mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abofisiye batandatu b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, barimo CSP Zuba Camille wigeze kuba Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

    Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri RCS, ni CSP Mubihame Alphonse, SUPT Kajabo Semariza Denis, CIP Nizeyimana Bernard, CIP Harorimana Evariste na AIP Bagenzi Jean Baptiste.

    Hari kandi na CIP Ndayambaje Jackson wirukanywe burundu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

    Kuri uyu wa Kabiri kandi Su-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 80 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni mu gihe Abapolisi bato bane basubijwe mu buzima busanzwe.

    Ba Su-ofisiye n’abapolisi bato 19 bo basezerewe muri Polisi y’u Rwanda ku mpamvu z’uburwayi.

    Ba Su-Ofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, 151 nabo kandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Ku rundi ruhande, ba Su-ofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa 12 nabo basubijwe mu buzima busanzwe mu gihe bagenzi babo n’Aba-Wada 29 birukanywe burundu muri RCS.

    ACP Seminega Jean Baptiste wari Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi nawe yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    ACP Anthony Kulamba yigeze kuba Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol)

    ACP Murenzi Sebakondo yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru