Blog

  • Dore abasore babiri bakuri imbere, hitamo umw… – #rwanda #RwOT

    Iteka ryose uzitondere umuntu nk'uwo: Niba ari umusore, azakora ibiri mu bushobozi bwe byose, ndetse yiyime n'akaruhuko. Azashaka uburyo aba mwiza inyuma rwose (Attractive), azakurura amarangamutima yawe, maze akore uko ashoboye nawe ukururwe n'ibyo ubona inyuma kuri we, ubundi atangire akwigarurire. Uyu musore akenshi akoresha amarenga y'ibiganza bye cyane, amaso ye, uzajya uyabonamo ubuhehesi. Azahagarara mu ruhame rw'abantu, yambare neza, yitere ibihumura kugira ngo abe ari we umubona.

    Umusore ugiye kugukinishiriza umutima nimuhura, mwembi muzahindukira, azagukuruza ingaragaro ye, birangirire aho atahe, kandi ntuzagaruka uko wagiye

    Mu nkuru tugenda tubagezaho umunsi ku munsi, tugaruka ku magambo yagiye avugwa n'abahanga ndetse n'ayanditswe n'ibinyamakuru bikomeye mu kubaka urukundo n’imibanire y'abantu. Mu by'ukuru, iyi ngingo twayigarutseho kenshi cyane. Ibyiyumviro by'ako kanya bimeze nk'urukundo rufatiyeho (Love At First Sight).

    Jay Shetty yaragize ati 'Urukundo rufatiyeho ni rwiza, ariko ni ikintu umuntu wese akwiriye kwitondera, kuko uru rukundo ruzanwa n'amarangamutima adafashije, adafite icyo ashingiyeho, yubatse ku busa. Uru rukundo rurangirana n'umuhuro wa mbere w'abahuye kubera ko buri wese yakunze uko undi ateye nta kindi arebyeho. Urukundo rugira icyo rushingiraho'. Ibi uyu mugabo yabivuze mu gitabo cye yise ngo 'I'm a Monk', kimaze igihe gito gisohotse.

    Uyu musore azakunda ko umusura ahantu atuye cyane, ndetse ashake n'uburyo bwose uzahagera yitwaje icyo ari cyo cyose kuko ntagukunda ahubwo agushaka by'akanya gato. Erega urukundo rw'ukuri rugira ibintu bifatika rugenderaho kandi kurubona ntabwo bisaba ako kanya. Bisaba umwanya no kwicara ukabona koko ko bihari kandi bihagije, ukitegurira inzira nziza aho kwitegurira aho amarira yawe azamenekera.

    Uyu musore numuha umwanya azagufata ikiganza, akube iruhande mukomezanye nk'aho mukundana. Uyu musore, azafungura imiryango ye, ubundi agutize agakoti mu gihe wagize imbeho kugira ngo ukunde ushukwe n'uburyarya bwe, ejo uzakamushyire, azagutuma guhaha kugira ngo umushyire ibyo wahashye,…

    Azakubwira ko uri umuntu udasanzwe, mbese ko uruta abantu bose yahuye nabo. Uyu musore azakwereka ko uri uwa mbere kuri we. Nawe uzasanga wakuruwe nk'umuntu uri guca mu munyururu w'igare utabizi. Azakubwira ko afite inzu, afite amafaranga kugira ngo umwizere. Kumwizera ni ryo kosa rya mbere uzaba ukoze.

    TUGANIREHO GATO.

    Ubundi umuhungu ugukunda akwiriye kwitwara gute? Ese ubundi niba uyu musore akora uko ashoboye kuki tuvuga ko hari ikindi agushakira? Ese kuki tumwita uw'agahe gato?. Mu nyandiko nto cyane nasomye ahantu ariko ntibuka neza uwayanditse, hari aho banditse ngo 'Urukundo ntabwo urwiyumvamo mu mutima wawe gusa, ahubwo ruzerera mu mubiri wawe no muri roho yawe'. 

    Urukundo rwawe, byanga bikunze nawe uzumva ko ruhari hagati yawe n'umuntu ugushaka cyangwa nuba wicaye ujye wibaza uti 'Ariko se harya uyu musore kuva twahura ni iki nkwiriye gushingiraho, nkomeza kumuha umwanya wanjye?. Icara hamwe, nushaka ufate ikaye n'ikaramu, ubundi wandike, A na B. Uvuge ngo nshingire kuki? Ese uyu musore turahuje? Ese amarangamutima niyo yonyine ari kunkoresha? Icyo gihe kuri iyo ntebe uzahavana igisubizo.

    Umunsi umwe naganiriye n'inshuti yanjye, ntabwo byaba byiza kuyivuga izina, gusa ni umukobwa, yarambwiye ati 'Umuhungu dukundana kugeza ubu, njye byatangiye ntamukunda, bitangira ntamwiyumvamo, ku buryo kumubwira ngo Chr, biri mu bintu byangoraga, we yabimpamagaraga nkabyikiriza ariko bitandimo. Uyu musore yari yaranyeretse ko ankunda pe, kandi yari yaranyeretse ko atankurikiyeho ikindi, kuko nta n’ubwo yigaragazaga uko atari wenda ngo atire imyambaro cyangwa yambere iy'umusore wundi babana kugira ngo akunde yambare nk'igitangaza, yari we ubwe.

    Uyu musore yigeze ambwira ngo 'Rero kuba hamwe nawe ntagufite, simbishoboye hitamo tube inshuti mu ruhame, cyangwa nguhe umwanya n'abo ushaka. Ni ukuri icyo gihe nta nshuti nagiraga nari njyenyine, byansabye kwicara hamwe, ndandika ngereranya abantu babiri, nsanga uyu musore sinkwiriye kumureka.

    Nabonye ko nimureka akagenda, nzaba mbuze inshuti nziza, nzaba mbuze umwunganizi mu buzima, nzaba mbuze uwambaye iruhande mu bihe bibi n'ibyiza, nzaba mbuze njye, ndangije muha amahirwe, ndamwemerera. Kuko yankundaga njye nta mbaraga nasabwaga gushyira mu rukundo rwacu kuko sinamwiyumvagamo, ariko uko iminsi yagiye ihita niko nagiye mukunda nirengagiza abandi, ndetse nsanga ari nawe wari we kuri we njye. Kugeza ubu ntawamundutira.'.

    Reka tuve kuri icyo gitekerezo cyacu twari dufashe ho gato.

    Nuhura n'uyu musore bizarangira ari wowe, uri kujya ushaka ko muhura, ari wowe uri kumukunda cyane, ari wowe uri kurwana ku rukundo rwanyu:

    Uyu mwiza inyuma ari mubi ku mutima, ni muhura akagushobora neza, bizarangira umwiyeguriye neza, birangire ari we ukunda cyane, birangiye umeze nk'igitebo kirimo inyanya ariko gifunguriye umwana ukiri imbere. Uzisanga umutekereza buri kanya, na buri munota (Ku mukobwa rero ubyange ubyemere, urwo ntabwo ari urukundo akwiriye). Uyu musore intego ye kwari ukukugira nk'ikinyugunyugu akakwigisha kuguruka, ubundi ukajya wigurutsa. Azatuma wiyumva nk'uwakora ku nyenyeri.

    Umuhungu ugukinishiriza umutima nawe ubwawe uzamubona ariko bizagusaba gufungura amaso. Uyu musore azifuza ko musangira agacupa, rimwe na rimwe, azajya agusaba ibintu ubona ko akugoye ariko kubera uri gutangira kutabona, nawe uzajya uhumuriza wemere. Umuntu utagukunda, ajya mu rukundo kubera irari ry'umubiri we. Uku ni nako azarusohokamo mu gihe iryo yakwerekejeho rizaba rirangiye. Nta n’ubwo uzongera kumubera mu mutima habe na gato, kuko ntiwigeze uhaba ubusanzwe.

    N'UBWO BIMEZE BITYO, HARI UMUHUNGU TWAKWITA UW'ITEKA RYOSE NAWE UGUSHAKA (KIND BOY AND FOREVER BOY).

    Uyu musore ntazitwara bitandukanye cyane n'uwa mbere ariko nta n’ubwo azaba ameze nkawe, uyu musore ntazihindura uko atari kugira ngo umubone, ikindi nta n’ubwo azaguhindura kandi nta n’ubwo azagusaba ibirenze. Uyu musore ibintu bye abikora yitonze buhoro buhoro ariko bikakugeraho. Uyu musore agira isoni, nta n’ubwo akunda kukwiyegereza cyane.

    Uyu musore ntagira ijambo avuga ridaherekejwe n'igikorwa kandi kivuye ku mutima, ntakunda kwigaragaza mu maso yawe. Uyu musore ibyo akora byose agukorera, ntaba ategereje icyo nawe uzamukorera. Ntabwo ategereza ngo abe ari we uhabwa mbere, kuko nta n’ubwo aba ashaka ibivuye kuri wowe cyane kuko abifata nko kukugora, n'ubwo nawe uri umuntu.

    Uyu musore azishimira kuyoborwa nawe kugeza umweretse inzira yinjira mu mutima wawe. Amarangamutima azamusaga akureke ubimenye ariko agusabe kumufasha. Azemera ko agukunda abihamishe ibikorwa bitarimo kwiyemera.

    UZABANZA GUSHIDIKANYA MURI WOWE, KUKO UMUSORE W'ITEKA RYOSE AZAZA AGUTUNGUYE, NTA N’UBWO AZABA ASHAMAJE

    Reka tugaruke gato kuri cya gitekerezo cy'inshuti yanjye twaganiriye, nawe yabanje gushidikanya cyane, ariko nyuma asanga bikwiriye. Kenshi uyu musore w’iteka azakubwira ko agukunda, uzabanza ushidikanye kuko erega nta n’amarangamutima uzaba umufitiye kuko na cyane ko adashamaje rwose, uzabanza wange kubera ko hari undi ku ruhande uri kukwatsa, cyangwa waguhemukiye kubera ko yari umukinnyi gusa. Ntabwo ushaka kongera kwirekura nka mbere kubera ko utekereza ko ushobora kuba ugiye kongera kubeshywa.

    Gusa gahoro gahoro, uyu musore uzamusanga imbere mu mutima wawe kandi muzakundana bitinde. Uyu musore ntazakwirukansa mu gihe gito gusa nanone ntazemera gutegereza cyane. Azagutegereza ndetse anakubwire ko agutegereje akubwire ko ukwiriye kwishima. Nta n’ubwo yizeye neza ko uzamurebaho, ariko azi ko uzatekereza kuba yazakubabaza. Uyu muntu ni we wenyine uzagufata uko wahoze wifuza gufatwa. Gusa ntabwo azagufata uko ubyifuza.

    'Umusore wa burundu, azagufata ikiganza, ntazakirekura, nta n’ubwo azigera akureka ngo ugende'. 

    'Wibabaza ugukunda, ngo ushimishe uzakubabaza ejo'.

    'Wibabaza urukundo rwawe rw'ubu n'ejo'

    'Kunda umuntu ugukunda cyane kuko uwo utekereza ko ukunda wasanga akunda abandi ari kugukoresha'.

    'Ese umuntu ugukunda wamuyoberwa? Ese nawe ugendera ku marangamutima ashingiye ku busa? Urukundo rubaho kandi ugukunda ntazigera agenda'.

    Iyi nkuru ikorwa nta muntu n'umwe yafatiyeho, ni ibitekerezo twahuje twifashishije inkuru yanditswe n'ikinyamakuru Relrules, ibitekerezo by'umwanditsi Jay Shetty, ndetse n'ikiganiro umunyamakuru Kwizera Jean de Dieu wa InyaRwanda.com yagiranye n'inshuti ye. Ujye wibuka gusoma. Igitekerezo cyawe ni inyamibwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108268/dore-abasore-babiri-bakuri-imbere-hitamo-umwe-uwubu-gusa-nuwa-burundu-108268.html

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 769 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kanama 2021,bantu 6 bahitanwe na Covid-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 850.Abapfuye n'abagore 4 n'abagabo 2.

    Habonetse kandi abantu bashya 769 (5.3%) basanganywe icyorezo cya COVID-19,mu bipimo 14.337 byafashwe.Akarere ka Karongi ni ko kabonetsemo abanduye benshi bagera kuri 80

    Abavuye mu bitaro ni 24 mu gihe ababihawe ari 20.Kuri uyu munsi hakingiwe abantu 44,227.

    Ku wa 30 Nyakanga 2021, Guverinoma y'u Rwanda yavanyeho Gahunda ya Guma Mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Ni mu gihe indi Mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, yo ikomeje kubahiriza ayo mabwiriza, na ho ahandi hose ingendo zikaba zibuhijwe guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa kumi n'imwe za mugitondo.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa umuti wabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-769-barayandura

  • Umubyeyi yarize ayo kwarika abonye umwana we ahawe ishuri adashaka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi witwa Rachel Amogola utuye mu Karere ka Murang'a muri Kenya yaririye mu ruhame, arahogora, abitewe n'uko Leta yohereje umukobwa we kwiga ku ishuri avuga ko ridasobanutse ndetse atanashaka.

    Uyu mubyeyi yabwiye televiziyo K24 ko umukobwa we witwa Hildah Anatwa yari yaratoranyijwe mu bagomba kwiga mu ishuri rya Leta ryiza ryigaho abakobwa gusa ryitwa Mugoiri Girls, ubwo yari amugejejeyo bafite ibyangombwa byose, amenyeshwa ko yoherejwe mu rindi rya Wambasa.
    Yabisobanuye arira cyane ati: 'Twaje hano mu gitondo saa mbiri, nyuma yo gutegereza amasaha, tubwirwa ko umukobwa atakwemerwa ku ishuri kubera ko yajyanwe ku rindi.

    Amogola yakomeje asobanura ko izi mpinduka zakozwe kugeza ubwo bagereye kuri iri shuri yari azi ko umwana we azigaho. Ati: 'Impinduka zakozwe tutabimenyeshejwe, ntituzi uko byagenze kuko ntitwanasabye ko ahindurirwa ishuri. Twakoze ubushakashatsi tumenya ko Mugoiri ari ishuri ryiza cyane.'

    Uyu mubyeyi yasabye Leta ya Kenya kumufasha, umwana we akoherezwa kuri iri shuri, cyane ko yujuje ibisabwa byose kugira ngo aryigeho. Yagize ati: 'Ndasaba Leta kwinjira muri iki kibazo, igaha umukobwa wanjye amahirwe yo kubakira ahazaza he muri iri shuri.'

    Ikinyamakuru Tuko kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021 cyatangaje ko nyuma y'aho uyu mubyeyi agaragaye arira cyane, Leta ya Kenya yasubije umukobwa we ku ishuri rya Mugoiri Girls yashakaga.

    Source : https://yegob.rw/umubyeyi-yarize-ayo-kwarika-abonye-umwana-we-ahawe-ishuri-adashaka/

  • Breaking News: APR FC isezereye umukinnyi ukomeye yari isigaranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bubinyujije ku rubuga rwabo bumaze gutangaza ko bwasezereye umukinnyi Niyonzima Olivier Seïf wari umwe mu bakinnyi bakomeje ndetse banamaranye igihe kinini n'iyi kipe y'ingabo z'U Rwanda.

    Impamvu y'isezererwa rya Niyonzima Olivier Seïf nkuko byatangajwe na Chairman wa APR FC Lt General Mubarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza mu bihe bitandukanye bihabanye nindagagaciro zigomba kuranga abakinnyi ba APR FC. Ndetse yewe yagiriwe inama kenshi akomeza kubyiregagiza nkana.

    Umuyobozi wa APR FC yakomeje agira ati ”  Dushyira imbere imyitwarire myiza kuruta ikindi cyose mu muryango wa APR FC kuko turerera igihugu “. Yavuze ko imbarutso yisezererwa rya Niyonzima Olivier Seïf yabaye kwanga kwikoresha imyitozo aho bari mu ngo zabo nkuko babisabwe n'abatoza. Ibyo byaje byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose.

    Niyonzima Olivier Seïf atandukanye na APR FC nyuma y'igihe kingana n'imyaka 2 yari amaze ayikinira.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-apr-fc-isezereye-umukinnyi-ukomeye-yari-isigaranye/

  • Umunyamakuru Rugangura Axel yagize icyo abwira urungano rwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Rugangura Axel nyuma y'igihe kinini benshi mu rungano rwe bamusaba ko yazabereka umukunzi yagize atya ashyira hanze ifoto y'umukobwa bikekwa ko bari mu rukundo ndetse anaboneraho amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Ibi Axel yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yo gushyira hanze ifoto y'uyu mukobwa, Axel yayiherekesheje amagambo agira ati ” Happy birthday MA❤️ More years more blessings The your marvelous Gift is on the way!!!! “.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-rugangura-axel-yagize-icyo-abwira-urungano-rwe/

  • INYANDIKO IMENYESHA MIBURO Gina IMIKIRIZE Y 'URUBANZA #rwanda #RwOT

    Me PFAKWANDIKA Patrick, Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga, amenyesheje MIBURO Gina imikirize y'urubanza nomero RC00290/2020/TB/KICU.

    INYANDIKO IMENYESHA IMIKIRIZE Y 'URUBANZA IKABA IRI HANO HASI

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/inyandiko-imenyesha-miburo-gina-imikirize-y-urubanza

  • Itangazo: Uwitwa HARERIMANA MUHIRE Olivier yasabye guhindura amazina akitwa MUHIRE Olivier #rwanda #RwOT

    Uwitwa HARERIMANA MUHIRE Olivier yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUHIRE Olivier mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina menshi kandi maremare

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-harerimana-muhire-olivier-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Rusizi: Ba bagore bakekwaho gukubita umucamanza bihannye umucamanza urubanza rurasubikwa #rwanda #RwOT

    Aba bose Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gutuka no gusagarira inzego z'ubutabera icyi cyaha gihanishwqa ingingo ya 260 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Saa tatu zuzuye nibwo inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi yatangiye kuburanisha uru rubanza.Abaregwa bari bunganiwe uko ari bane n'abanyamategeko babiri Me Ndikumana Elisee na Me Ruremesha Nicolas.

    Abaregwa bose baregwa n'ubushinjacyaha ku kirego cyageze murukiko kuwa 26 Nyakanga 2021.Kuri iki gicamunsi,urubanza rwaburanishijwe mu buryo bwihuse
    kuko kuburana ifunga n'ifungurwa nta byabayeho kuko mu ibazwa ry'abaregwa bemeye icyaha banagisabira imbabazi.

    Ubwo umucamanza yatangiraga iburanisha yasabye abantu kugira ituze mu rukiko no kuzimya Telephone ku bazifite kubera ko yaragiye gutangira kuburanisha ababuranyi.

    Me Ndikumana Elisee wunganira abaregwa yahise abwira umucamanza ko amwihannye nk'uko ingingo ya 103 ibiteganya.

    Me Ndikumana yavuze ko uretse ingingo z'amategeko zibimwemerera yavuze ko umucamanza wahawe urubanza yavuye mu rukiko rwibanze rwa Nyakabuye kandi umucamanza wahohotewe akaba yaraje gukorera mu rukiko rwibanze rwa Kamembe ariho yabanje gukorera.

    Uyu munyamategeko ati “murumva ko dufite impungenge z'uko twabona ubutabera muri uru rubanza turasaba ko umucamanza urufite yaruvamo”.

    Indi mpamvu ikomeye uyu munyamategeko yatanze y'ubwihane bwe mu rukiko, nuko urukiko rwikirenga rwasohoye itanganzo rwamagana ibikorwa byakozwe na bariya bagore byo kuvogera urukiiko rwibanze rwa Kamembe bakanahohotera umucamanza.

    Me Ndikumana ati “Murumva ko uru rubanza mu gihe rwaba rubaye habaho kurengera urwego kurusha gutanga ubutabera kuko urukiko rw'ikirenga rwamaze kwerekana uruhande rubogamiyeho.”

    Uyu munyamategeko ati Ndihana Umucamanza kuko turacyemanga ubwigenge bwe mugutanaga ubutabera.”

    Me Ndikumana Elisee yasoje avuga ko mu gihe uru rubanza ruzaba ruburanishijwe abacamanza bazabogamira ku mucamanza mugenzi wabo wahohotewe ko bityo batizeye ubutabera bazahabwa.

    Nyuma y'ubwihane bwa Me Ndimumana Elisee, Me Ruremesha Nicolas nta kintu yongeyeho n'ubushinjacyaha nta kintu bwigeze buvuga.

    Umucamanza yahise ahagarika urubanza,asubika iburanisha urubanza rushyirwa igihe kitazwi.

    Umunyamategeko Me Gatete Collin,mu kiganiro cy'umwihariko yahaye Umuryango yavuze ko kwihana Umucamanza mu rukiko ari ibintu bisanzwe,ariko nanone uwihana umucamanza aba agomba gutanga ibimenyetso bifatika kuko kumwihana gusa bitaba bihagije.

    Me Gatete Collin yavuze ko iyo habayeho kwihana umucamanza urubanza ruhita ruhagarara rugasubikwa Umucamanza wari urifite agakora Raporo akayishyikiriza Perezida w'urukiko urwo rubanza rwaburanishirijwemo.

    Perezida w'urukiko asuzuma impamvu zatumye uwihannye yihana umucamanza iyo asanze impamvu yatanze nta shingiro zifite, wa mucamanza bari bihannye urubanza arusubiramo nta kabuza ariko iyo abaregwa batanze impamvu zifatika wa mucamanza bihannye aruvamo.

    Uru rubanza Umuryango uzarukurikirana kugera umucamanzna arufasheho icyemezo cya nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rusizi-ba-bagore-bakekwaho-gukubita-umucamanza-bihannye-umucamanza-urubanza

  • Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zirukanye inyeshyamba mu birindiro bifatwa nk'icyicaro cyazo #rwanda #RwOT

    Jose Tembe, umunyamakuru wa BBC muri Mozambique avuga ko muri icyo gitero hafashwe imbunda nyinshi ntoya n'inini n'amasasu by'inyeshyamba.

    Awasse ubu ni agace kabohowe, kari muri 45Km mu burengerazuba bw'umujyi mukuru w'aka karere uri ku nyanja.

    Awasse ni hamwe mu hantu habiri muri Mocimboa da Praia aho kugumuka kw'izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam kwatangiriye mu myaka ine ishize.

    Kubera uburyo ari ahantu h'ingenzi mu rugamba, hafatwaga nk'icyicaro gikuru cyizi nyeshyamba.

    Umujyi wa Mocímboa da Praia uri ku nyanja ukiri mu maboko y'izi nyeshyamba niwo ushobora gukurikiraho mu bitero by'izi ngabo za Mozambique zifashijwe n'iz'u Rwanda, nk'uko Tembe abivuga.

    Uwo mujyi uri muri 70Km mu majyepfo y'uwa Palma ahari umushinga munini wo guhindura gaze ibisukika washowemo miliyari z'amadorari na kompanyi y'Abafaransa ya Total.

    Tembe avuga ariko ko ikiri kure kurangira kuko izi nyeshyamba zikigenzura ahantu hatandukanye mu bice byinshi bya Cabo Delgado.

    Kuwa kabiri, Bernardino Rafael umukuru w'igipolisi cya Mozambique yasuye agace ka Awasse, aho yabwiye abanyamakuru ko aje no kureba uko hasubizwaho imiyoboro y'amashanyarazi n'itumanaho yashenywe n'izi nyeshyamba.

    Kubera kwangizwa kw'umuyoboro w'amashanyarazi wa Awasse, uturere twose two mu majyaruguru ya Mozambique nta mashanyatazi dufite kuva mu mpera z'umwaka ushize.

    Ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Africa y'amajyepfo, SADC, nazo ziherutse kugera muri Mozambique ngo zinjire mu mirwano yo guhashya izi nyeshyamba.

    Izi nyeshyamba zateye ubwoba zinigarurira uduce twinshi mu ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2017, abantu barenga 3,000 barishwe naho abarenga 800,000 barahunga.


    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-mozambike-zirukanye-inyeshyamba-mu-birindiro-bifatwa-nk