Blog

  • Canal+ yagaruye poromosiyo ‘Kuri Foot Turayob… – #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo izamara iminsi 22, igamije guha amahirwe abakunzi ba ruhago ndetse n'abanyarwanda muri rusange amahirwe yo gutunga ibikoresho bya Canal+ ndetse no kubona abonema ku giciro gito  cyane. 

    Muri iyi poromosiyo ku mafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000FRW), urahabwa ibikoresho birimo dekoderi ya HD, igisahani, telekomande ndetse na abonema ya Ikaze, ibi bikaba bivuze ko bivuye ku mafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) byaguraga mbere. 

    Ubusanzwe Canal+ igira abonema 4 zigurwa buri kwezi zirimo;  Ikaze igura 5,000FRW, Zamuka igura 10,000FRW, Zamuka na Siporo igura 20,000FRW ndetse na UBUKI igura 30,000FRW ukareba amashene yose ya Canal+.  

    Ushaka kudacikanwa n'iyi poromosiyo gana umucuruzi wemewe wa Canal+, cyangwa ugane amabutike ya Canal+ aherereye muri isoko rya Nyarugenge, Ku gisimenti iruhande rwo kwa Lando cyangwa se Kicukiro centre ahateganye na IPRC. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108775/canal-yagaruye-poromosiyo-kuri-foot-turayoboye-izamara-iminsi-22-108775.html

  • Madonna w’imyaka 63 n’umukunzi we Ahmalik Wil… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Madonna ukomoka muri Amerika ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop yatangaje abantu benshi muri 2019 ubwo yatangiraga gukundana n’umusore w’imyaka 27 nyamara amuruta kure ndetse bamwe bavugako amubyaye mu myaka, Madonna w’imyaka 63 wavuzeko urukundo ntaho ruhuriye n’imyaka kugeza ubu we n’umukunzi we Ahmalik Williams bakomeje kwerekana ko umubano wabo wafashe indi ntera nubwo bawutegaga iminsi.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho Madonna w’imyaka 63 n’umukunzi we w’imyaka 27 bari mu gihugu cy’Ubutaliyani bagiye kuryayo ubuzima bari kumwe n’abana b’uyu muhanzikazi aho bagiye kwizihiza isabukuru ye:

    Src:www.CNN.com,www.Hollywoodlife.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108767/madonna-wimyaka-63-numukunzi-we-ahmalik-williams-wimyaka-27-baryohewe-nubuzima-mu-butaliya-108767.html

  • Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuc… – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku InyaRwanda.com avuga ko Amb. Joseph Habineza benshi bari bazi nka Joe Habineza yari amaze igihe arwaye,  akaba yarivurije mu gihugu cya Nigeria, ahava yerekeza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye. Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo n’abo mu gisata cya Siporo n’Imyidagaduro bagaragaje ko bazahora bibuka ibyiza yakoze akiriho birimo guharanira iterambere rya Siporo mu Rwanda ndetse guteza imbere umuziki.

    Amb. Joseph Habineza yitabye Imana azize uburwayi 

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108774/amb-joseph-habineza-wabaye-minisitiri-yumuco-na-siporo-yitabye-imana-azize-uburwayi-108774.html

  • Wa mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza noneho agarukanye umujinya||Umva ibyo abwiye abambwibasiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ezee Dealing wagaragaye mu mashusho y'indirimbo ya Juno Kizigenza yambaye ibisa nk'ubusa yiyamye abantu batareba ibibareba kandi abwira abakobwa b'abanyeshyari ko barekeraho.

    Kuri uyu wa gatanu mu ikiganiro uyu umukobwa yagiranye na YagoTv Show yagaragaje umujinya aho yiyamye anihanangiriza abantu bose bamuvuze kandi batamuzi.

    Ezee Dealing yagize ati 'reka nkubwire akantu ntago ngihagarika umuntu unyanga ntago nitaye ku muntu wese utanyumva ahubwo icyo nitayeho ni ubumuntu bwange'

    Akomeza agira ati 'ntago nitaye kubya abantu bamvugaho mu gihe batazi uwo ndi we, abantu baguma bavuga umuntu uko Atari, ntago munzi nkura yewe nkiri umwana simwari munzi'
    Yagize icyo yibariza abantu bagenda bamuvuga uko Atari yagize ati 'kubera iki utamanura amaso yawe hasi ngo utekereze Kubikureba ?'

    Ezee kandi yaniyamye abakobwa babanyeshari abasaba ko bakita ku bibareba, abasaba kureka ishyari.
    Yirinze kugira icyo avuga ubwo yarabajijwe kucyo yavuga ku bantu bavuze yiyambitse ubusa kandi adateye neza.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wagaragaye-mu-ndirimbo-ya-juno-kizigenza-noneho-agarukanye-umujinyaumva-ibyo-abwiye-abambwibasiye/

  • Jacques Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, yasabye anakwa umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

    Nkuko amashusho akurikira abigaragaza, Jacques Tuyisenge yari aherekejwe n'abasore b'inkorokoro ubwo yajyaga aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye; byari ibyishimo kuri Jacques Tuyisenge n'umukunzi we bari bashyigikiwe n'imiryango yabo ndetse n'inshuti zabo ku mpande zombi.

    Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo aribwo hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumiwe mu muhango w'ubukwe bwa Jacques Tuyisenge n'umukunzi we.

    Source : https://yegob.rw/jacques-tuyisenge-yasabye-anakwa-umukunzi-we-video/

  • Apotre Gitwaza asanga mu bintu Congo-Kinshasa… – #rwanda #RwOT

    Apotre Gitwaza kuri ubu uherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Dallas yatangaje ko mu bintu abona Congo ikeneye harimo inzu z'imbohe zihagije, ibi akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube yitwa Papa Legend TV.

    Uyu mushumba wabajijwe ibibazo bitari bicye muri iki kiganiro, yabajijwe icyo yakora aramutse abaye Perezida wa Congo, abihungira kure, agaragaza ko we yaremewe gukora umurimo w'Imana, yongeraho ati “Reka nsubize mu gihe naba mbaye umujyanama wa Perezida wa Congo”.

    Yagize ati: 'Inama ya mbere njyewe naha Perezida wa Congo ni iyi nasaba Perezida wa Congo kubanza gusengesha igihugu cyose gusaba Congo ngo buri muntu wese wemera Imana abanze apfukame asabe imbabazi, abanyekongo bose babanze begere Imana batungane.'

    Akomeza agaruka ku cya kabiri yakora mu gihe yaba ari umujyanama w'umukuru w'igihugu cya Congo Kinshasa ati: 'Ndi umujyanama wa Perezida namusaba kunga abanyekongo buri bwoko bukiyunga n'abanyekongo bakiyunga.'

    Agaragaza kandi ko iki ari ikintu yashyiramo imbaraga nyinshi abishimangira agira ati: 'Nabishyiramo imbaraga cyane nkashyiraho Minisiteri y'Ubumwe n'Ubwiyunge noneho abantu bagahurira hamwe bagakora.'

    Inama ya gatatu Gitwaza yaha Umukuru w'igihugu cya Congo-Kinshasa mu gihe yaba ari umujyanama we agaragaza ko ari ukongera inzu z'imbohe ati: 'Inama ya gatatu namuha ni ukongera inzu z'imbohe zajya zifashishwa mu gufunga abantu biba barya ruswa ndetse badatungana.'

    Gitwaza asobanura iyi ngingo y'inzu z'imbohe agira ati: 'Igihe inzu z'imbohe zaba zimaze kuba nyinshi abantu bagafungwa umuntu atarebye ngo ni mwene wabo cyangwa ni iki, byatuma abandi batinya noneho umunyekongo wese agakora yaba uw’imbere n’uba hanze bose bagahabwa gukorera mu gihugu gifite amategeko n'ubwigenge.'

    Gitwaza yanzura kuri iki kibazo yarabajijwe yabaye nk’ukora incamake z'inama zose yagira Perezida wa Congo Kinshasa agira ati:'Ni byo bintu bitatu: kwiyunga n'Imana, kwiyunga n'abantu no gufunga abanyabyaha.'

    Apostle Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse kuwa 15 Kanama 1971, ni umunyarwanda w'umupasiteri, umuvugabutumwa mpuzamahanga, umushakashatsi n'umwarimu, akaba ari nawe mushumba w'itorero rya Zion Temple Celebration Centre ku isi.

    Zion Temple ni rimwe mu matorero akomoka muri Africa rifite umuvuduko wo kwaguka uri hejuru, rikaba rimaze guhindurira ubuzima bw'umwuka n'ubufatika bwa benshi muri Afrika no hanze yayo. Gitwaza kandi yashinze Minisiteri y'Ivugabutumwa ‘Authentic Word Ministries’ itegura ibiterane mpuzamatorero kandi mpuzamahanga, ifite radiyo na televiziyo ndetse n'amashuri n'ibitaro.

    Gitwaza asanga kuba abanyekongo bamenya Imana, bakiyunga kandi bagakurikiza amategeko ari ibintu by’ingenzi Congo Kinshasa ikeneyeApostle Dr Paul Gitwaza mu murimo w’ivugabutumwa akorana ubuhanga harimo n’iryo akora abinyujije mu ndirimbo we ubwe yanditse akanaririmba

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO APOTRE GITWAZA YATANGARIJEMO INAMA YAGIRA PEREZIDA WA CONGO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108771/apotre-gitwaza-asanga-mu-bintu-congo-kinshasa-ikeneye-cyane-harimo-gereza-nyinshi-108771.html

  • Ambasaderi wa Amerika muri Tanzania yavuye mu… – #rwanda #RwOT

    Kuwa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021 amafoto ya Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzaniya yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ari kugura ikigori ubwo yari arimo gutembera ibice bimwe na bimwe bya Tanzania. Ubwo yari ari mu nzira yerekeza Iringa yaje kubona abana bacuruza ibyo kurya birimo: ibirayi, ibijumba, ibisheke n’ibigori byokeje ahita agura ikigori.

    Amb. Donald Wright avuga ko yaguze ikigori kandi ko yashimishijwe n’ibice yari yatembereyemo, ati “Naguze ikigori cyokeje. Nashimishijwe cyane n’ubwiza bw’ahantu nyaburanga muri kariya gace k’igihugu ndetse n’ubucuti bwa buri wese duhuye. Tanzaniya ni nziza  rwose”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108777/ambasaderi-wa-amerika-muri-tanzania-yavuye-mu-modoka-ajya-kugura-ikigori-cyokeje-ku-muhand-108777.html

  • Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n'urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

     

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021, nyuma y'iminsi ibiri ashyizwe mu bitaro.

    Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari yavuganye na IGIHE dukesha iyi nkuru ubwo yizihizaga imyaka 33 arushinze. Yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n'umugore we.

    Yagize ati 'Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby'ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!'

    Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

    Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

    Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w'Urubyiruko, Siporo n'Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

    Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n'Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y'Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

    Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w'Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w'Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015.

    Source : https://yegob.rw/amb-joseph-habineza-wabaye-minisitiri-yitabye-imana/

  • Abakoresha umuhanda barasabwa kurushaho kubahiriza amategeko yawo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habayeho kwigishwa uko amategeko y
    Habayeho kwigishwa uko amategeko y’umuhanda yubahirizwa

    Babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwongeye gukorwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, bugamijwe kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko yawo bita ku mirongo yo mu muhanda cyane cyane iyambukiraho abanyamaguru (Zebra crossings), uwo bagomba guhagararaho igihe bategereje ko ibimenyetso bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka hamwe no kubahiriza umurongo n’ibyapa biciye hagati mu muhanda.

    Abakoresha umuhanda banagaragarijwe amakosa camera zashizwe mu muhanda zizajya zibahanira, hamwe n’andi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya babahanira.

    Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko akenshi amakosa bayakora batayobewe ko ari yo, ahubwo ngo bisanga bayakoze ariko ngo bagiye kurushaho kwitwararika kugira ngo barusheho gukumira impanuka zibera mu muhanda.

    Kagorora Elias akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagaragaye ahagaze mu murongo w’abanyamaguru mu gihe yagombaga kuba awuhagaze inyuma, avuga ko n’ubwo bibaho ariko batayobewe ko ari amakosa.

    Ati “Ikosa nkoze ndaribonye ni iryo gusatira umurongo w’abanyamaguru, hari igihe mu muhanda buriya umuntu azinduka afite wasiwasi n’akavuduko bigatuma umuntu yica amategeko ariko mu by’ukuri tuba twarabyize, ntabwo nzabyongera ndabwira n’abandi ko ari ukuwugendera kure”.

    Nkundabera Aimable wari utwaye ivatiri nawe yagaragaweho kutubahiriza umurongo uciye hagati mu muhanda agendera aho atagombaga kugendera, avuga ko amakosa yakoze atari yitaye ku kureba umurongo hamwe n’utumenyetso two mu muhanda ariko ngo agiye kurushaho kujya abyitwararika.

    Ati “N’ukujya tujya mu muhanda umuntu yitonze akareba ibyapa neza, ubwo ndabibwira na bagenzi banjye dushobora kubonana”.

    Uretse abatwara ibinyabiziga bagaragaye batubahiriza amategeko y’umuhanda hari n’abanyamaguru byagaragaye ko badasobanukiwe n’ayo mategeko, kuko hari abo wasangaga bambuka mu gihe batabiherewe uburenganzira n’ibimenyetso bimurika kuburyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y
    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y’umurongo

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo witegereje usanga abantu bakora amakosa menshi mu muhanda kandi atari ngombwa, kuko ibyinshi baba barabyize.

    Ati “Turagira ngo rero tubwire abaturarwanda yuko iyo wize amategeko y’umuhanda urayiga ugakomeza uyakoresha, iyo wize gutwara ikinyabiziga ukabona uruhushya, urabyiga ugakomeza ukoresha ubwo bumenyi wahawe, ariko ikitugaragarira ni uko umuntu yicara mu kinyabiziga akirebera imbere gusa ibindi byose akabyirengagiza, abantu rero bagomba kumenya ko ibyo bize bagomba kubikoresha mu buzima bwa buri munsi”.

    Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga n’ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kuwugendamo neza ari inshingano zabo, kubera ko bituma hatabaho impanuka, bakirinda bakarinda n’abandi.


    source : https://ift.tt/3kc6Txh