Blog

  • Musore, niba utiyizeye ku ikofi ntuzirushye utereta umukobwa nk'uyu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore benshi usanga bipasa muremure mu gihe cyo gutereta inkumi, akenshi bakurikiye ubwiza bw'umukobwa nyamara ahenze ndetse akeneye ibyo umusore atabonera ubushozi,ibi bigatuma bamwe bagashaka kuba aka ya mvugo ngo ' umusore utirariye ntarongora inkumi'.

    Ibi tugiye kukwereka ushobora kubisuzugura bitewe nibyo ubayemo uyu munsi ariko niwegera abagabo benshi bazaguha ukuri gusesuye ndetse wige byinshi.

    Dore bamwe mu bakobwa udakwiye kwiteza mugihe utiyizeye ku ikofi muburyo buhagije.

    1.Umukobwa ukunda impano cyane

    Uyu impamvu udakwiye kumuzana nuko agatima ke gahira gakeneye kwakira atitaye ibyo yakira aho bivuye. Uyu numuzana agasanga ibyo ufite murugo byose nawe arabifite azakenera ibindi bishya kandi wowe udafitiye ubushobozi. Mu gihe rero uzaba udashoboye kumuha byose ashaka n'ubundi birangira asubiye hanze gushaka za mpano akeneye. Ukwiye kwitonda.

    2.Umukobwa ugira ubugambo bwinshi

    Nubwo bavuga ngo abagore bagira amagambo ariko burya sibose ndetse n'amagambo bagira ntahura. Hari bamwe bakunda ibihuha uko byaba bimeze kose mwene uyu rero bisaba ngo niba umuzanye ube ufite amafaranga kuburyo ujya kumutuza aha wenyine adahura n'abanyamagambo benshi.
    Nukubera iyo aba mu kajagari ahura n'abandi bagore buri munsi wisanga ugomba gukemura amatiku bitabaye ibyo birangira nawe umutwe bawumennye.

    3.Abakobwa bafite ikimero gikurura abagabo

    Umukobwa (umugore) ashobora kuba adafite isura ikurura abagabo ariko akaba afite imiterere ibakurura, mwene uyu uko asohotse azunguza ikibuno ku muhanda, abagabo benshi bava mubyabo, mwene uyu iyo umufite umutima wawe uhora uhagaze igihe cyose atari murugo, ibi rero bigora benshi kubana nabyo ndetse bikagera aho na wa mugore akakwinubira ko umufuhira bikabije kandi udafite ibyo akeneye byose.

    4.Umukobwa w'uburanga buhebuje cyane

    Igihe cyose uzanye umugore w'uburanga buhebuje kandi udafite amafaranga ahagije yo kumwitaho, uzamenye ko wikururiye indwara y'umutima. Uko ageze hanze abagabo bamukanuriye baramwifuza bikomeye ndetse abafite ku ikofi bagatangira gushaka kumuha ibyo adafite, uwo mugore nawe iyo adafite umutima ukomeye agatangira kwemera izo mpano uzamenye ko kakubayeho bamujyanye birangiye.

    Mwene aba bagore (abakobwa) bahora bakeneye byinshi bwo kwiyitaho nko gukomeza uruhu rwabo ngo rukomeze kubengerana mugihe udafite ibyo akeneye ntabwo azemera gusa nabi ahubwo azafata bimwe abagabo bo hanze bamuha.

    Source : https://yegob.rw/musore-niba-utiyizeye-ku-ikofi-ntuzirushye-utereta-umukobwa-nkuyu/

  • Chelsea yihanije Arsenal ishyira Arteta mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Brentford ibitego 2-0,kuri iki cyumweru yatsindiwe ku kibuga cyayo na Chelsea ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere.

    Romelu Lukaku wakinnye umukino we wa mbere muri Chelsea nyuma yo kugurwa miliyoni 97 z'amapawundi, niwe watsinze igitego cya mbere ku munota wa 15 ku mupira mwiza yahawe na Reece James.

    Lukaku w'imyaka 28,yari amaze imyaka 9 n'iminsi 360 akinnye umukino we wa mbere muri Chelsea ariyo mpamvu yakoze cyane kugira ngo yigarurire imitima y'abafana.

    Ku munota wa 35,Chelsea yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Reece James nyuma y'umupira mwiza yahawe na Mason Mount agaca mu rihumye ba myugariro ba Arsenal bari barangaye.

    Lukaku wabyigaga cyane ba myugariro ba Arsenal,yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitego byinshi ariko umunyezamu Leno amubera ibamba.

    Arsenal itakigira umukino wubakitse kubera urwego rwo hasi rwa bamwe mu bakinnyi bayo,niyo kipe imaze gutanga amafaranga menshi mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi ariko nta n'umwe wakora ikinyuranyo mu bo yaguze.

    Umutoza Arteta utaramara imyaka 2 muri Arsenal,amaze gutsindirwa mu rugo imikino myinshi kurusha iyo Arsene Wenger yatsinzwe mu myaka 6.

    Arsenal iri mu mazi abira kuko ku mukino w'umunsi wa 3 izasura Manchester City imaze iminsi iyitsinda iyo bahuye.

    Umutoza Mikel Arteta yatangaje ko gutsindwa uyu mukino byatewe nuko yabuze abakinnyi 9 bakomeye ndetse ngo nibaba bagarutse azitwara neza gusa yijeje abafana ko azatsinda umukino wo hagati mu cyumweru azakina na West Bromwich muri Carabao Cup.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yihanije-arsenal-ishyira-arteta-mu-mazi-abira

  • Ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone buri mu mazi abira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone akomeje kurembera mu bitaro, nyuma yo kujyanwa kwa muganga atameze neza.Ikinyamakuru the Standard media cyatangaje ko umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone arembye cyane kandi akaba aryamye mu bitaro bya Nakasero i Kampala.

    Nk'uko byatangajwe n'umwe mu batwara Chameleon witwa Stuart Kagolo ko yinjiye mu bitaro byo mu gace ka Seguku ku wa kane, tariki ya 19 Kanama 2021, mbere yo kujyanwa mu bitaro bya Nakasero i Kampala.

    Nkuko kandi byatangajwe na Dembe FM mu kiganiro cya mu gitondo nuko Chameleone ashobora kuba arwana n'indwara ijyanye n'umwijima kubera kunywa cyane ibinyobwa bisindisha no kunywa itabi.

    Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwumuhanzi-jose-chameleone-buri-mu-mazi-abira/

  • Ingeso zitari nziza zishobora gushyira iherezo ku rukundo rw'abashakanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dr. John Gottman ; umuhanga mu bijyanye n'umubano n'imiryango, mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ko ku isi hose abashakanye bagera kuri 91 ku ijana (91%) mu myaka 40 baba bakeneye gatanya n'ubwo bose atari ko bayibona n'ubwo baba barashakanye bagaragaza ko bakundana. Mu bushakashatsi bwe yerekana impamvu zishobora kugeza abantu ku kumva ko batagishaka kubana bagahitamo gutandukana.

    1.Kubwirana ibyo bakoze mu busore bwabo

    Kubwira uwo mubana imico itari myiza waba waragiraga mutarabana si byiza kuko iyo ubimubwiye ntabyibagirwa ahubwo ahora akubonamo ya sura mbi, mwavugana nabi gato akagira ngo usubiye mu byo wahozemo rimwe na rimwe akanabigucyurira bikaba byateza amakimbirane mu rugo arimo no gutanduakana. Aha ariko bisaba kwitonda kuko mu gihe utekereza ko ashobora kuzamenya ayo mafuti wakoze mu buto bwawe, ibyiza ni uko wakwitanguranwa ukayamubwira ugahita utakamba ukamusaba imbabazi unamubwira ko wahindutse kandi ubyicuza, kuko ayamenye warayamuhishe yarushaho kubibona nabi.

    2.Kutajya inama mu rugo

    Iyo abantu babana batajya inama mu rugo rwabo ngo bafate ingamba zo kurwubaka rugakomera ahubwo ibyemezo byose bigafatwa n'umuntu umwe, usanga hari ubangamiwe bigasa nk'aho we ntacyo amaze mu rugo maze akaba yatekereza gutandukana n'uwo bashakanye kuko aba abona nta bufatanye buri mu rugo.

    3.Kumva amabwire

    Amagambo ashobora kwinjira mu rugo rw'abashakanye bakayaha umwanya ajya atuma umwe yumva azinutswe undi kubera ibyo abwirwa bitari byiza k'uwo babana.umuntu ukeneye kubakana n'uwo bashakanye kandi bakabana akaramata ntaba agomba kumva amabwire ngo ayahe agaciro.

    4.Guhorana intonganya

    Kutavugana neza mu rugo rw'abashakanye ni kimwe mu bituma umwe mu bashakanye afata icyemezo cyo gutana n'uwo babanaga kuko nta muntu wapfa kwihanganira mugenzi we babana mu rugo uhora avuga nabi kuko iyo abantu bashakanye, baba bakeneye kugira ibyishimo mu rugo rwabo. Iyo umwe mu bashakanye akomeje kwihanganira intonganya zihora mu rugo, igihe kiragera kwa kwihangana kugashira akumva batandukana.

    5.Kumena amabanga y'urugo

    Akenshi iyo umwe mu bashakanye agiye avuga mugenzi we cyangwa amena amabanga y'urugo ntibyorohera undi kubyihanganira kuko ahita yumva ko uwo yita ko bajya inama nta banga agira bigatuma yahitamo gutandukana nawe.

    6.Ibibazo byo mu buriri

    Iyo abantu babana ntibashimishanye uko bikwiye mu buriri abenshi ntibabasha kubyihanganira kuko ibyo byishimo biba biri mu nkingi urugo ruba rwubakiyeho, niyo mpamvu biba byiza kurushaho iyo buri wese mu bashakanye yuzuza inshingano zo mu buriri.

    Source : https://yegob.rw/ingeso-zitari-nziza-zishobora-gushyira-iherezo-ku-rukundo-rwabashakanye/

  • Undi mukinnyi avuye mu mwiherero w'Amavubi igitaraganya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Manishimwe Djabel ukinira ikipe y'igihugu Amavubi ntagikinnye umukino uzabahuza na Mali bitewe n'ikibazo cy'uburwayi, aho biteganyijwe ko amavubi azahaguruka taliki 28/8/2021 umukino ukazaba taliki ya 1/9/2021 .

    Manishimwe Djabel yavuye mu mwiherere w'ikipe y'igihugu bitewe n'ikibazo yagize, aho yanduye Covid-19 akigera mu mavubi, ikindi kandi ntiyigeze akora umwitozo n'umwe. Akaba atazajyana n'Amavubi.

    Manishimwe Djabel ni umukinnyi wa kane uvuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu nyuma yaho birukanye Kwizera Olivier, Muhadjir wagiye gushaka ikipe, Tuyisenge Jacques wahawe agahushya agiye gukora ubukwe.

    Source : https://yegob.rw/undi-mukinnyi-avuye-mu-mwiherero-wamavubi-igitaraganya/

  • Nyuma y'ibyumweru bike batandukanye, Grand P na ya nkumi y'ikizungerezi bongeye gutungurana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuruu yavugaga ko umuhanzi akaba n'umuherwe ufite uburwayi bw'ubugufi bukabije, Grand P yatandukanye n'umukobwa ubyibushye bitangaje Eudoxie, kuri ubu bongeye gutungurana maze bariyunga .

    Mu byumweru bicye bishize,nibwo uyu muhanzi mugufi cyane ukomoka muri Gineya, Grand P, yatandukanye n'umukunzi we Eudoxie Yao ahita abona undi mukobwa mushya bakundana, ariko ubu yagarutse mu rukundo rwe nyarwo na Eudoxie nk'uko ikinyamakuru Nairobian cyabyanditse.

    Uyu mukobwa Eudoxie Yao, niwe wabanje kuba imbarutso y'amakuru y'itandukana ryabo aho yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akavuga ko atakiri mu rukundo na Grand P. Icyo gihe amakuru yacicikanye avuga ko Grand P yaba aca inyuma uyu mukobwa ari nabyo byatumye batandukana.

    Nairobian ivuga ko uru rukundo rwabo ruri gufata indi ntera aho Eudoxie yahisemo kureka ububabare bwose yatewe na Grand P agasubirana nawe. Aba bombi ubwo batangiraga gukundana, byavuzwe ko Eudoxie 'akurikiye ifaranga' ry'uyu musore kuko ari ibintu bigaragara ko nta rukundo yamugirara, gusa umukobwa we yavugaga ko abakeka ko akurikiye amafaranga bibeshya ahubwo amukunda cyane.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yibyumweru-bike-batandukanye-grand-p-na-ya-nkumi-yikizungerezi-bongeye-gutungurana/

  • Abasore batatu bavukana babaye abapadiri bituma benshi bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Umuryango wo muri Diyosezi ya Nyundo wakoze amateka yo kwibaruka abapadiri 3 bavuka mu rugo rumwe.

    Inkuru dukesha Kinyamateka ivuga ko abo ari Padiri Gilbert, Padiri Leandre na Padiri Revocat wabuhawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/8 i Byumba.

    Ifoto y'aba bapadiribagaragiye nyina ubabyara yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru.

    Abantu benshi bakomeje gutanga ibitkerezo bonyuranye kuri iyo foto aho bamwe bavuze ko uyu muryango umuryango urangiye,abandi bati iki n'igihombo mu gihe hari abavuga ko bazajya babyara abana hanze.

    Icyakora hari bamwe bavuga ko ari umugisha kubona Abihayimana 3 mu muryango.

    Ubwo Radio Rwanda yashyiraga iyi foto ku rubuga rwayo rwa Facebook,benshi bashimye uyu muryango ndetse bifurije aba bapadiri umugisha.

    Umuryango wa Marondo Andrea na Mukarubibi Verediyana, batuye muri Santarali ya Nyange Paruwasi ya Nyange ni wo umaze kwibaruka abapadiri 3.

    Uyu muryango uvukamo abana 8 barimo abakobwa 3 n'abahungu 5. Muri aba bana
    umukobwa umwe yitabye Imana na Se ubabyara.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abasore-batatu-bavukana-babaye-abapadiri-bituma-benshi-bacika-ururondogoro

  • Umuhanzi Jose Chameleone Chameleone ararembye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Uganda Jose Chameleome wanditse amateka mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba, muri Afrika ndetse na henshi hatandukanye kw'isi, kugeza ubu arembeye mu bitaro bikuru bya Nakaseronkuko byemezwa n'umuryango we wavuze ko ubuzima bwe butameze neza.

    Uyu muhanzi wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe mu myaka isaga 20 amaze mu muziki arwaye umwijima n'igicamakoma [Liver and Pancreas].

    Amakuru aravuga ko Jose Chameleone yajyanwe mu bitaro kuwa Kane nijoro hanyuma aza kumererwa neza arasezererwa ariko mu gitondo cyo kuwa Gatanu ibintu byabaye bibi cyane asubizwa kwa muganga igitaraganya.

    Amakuru avuga ko uburwayi bwa Jose Chameleone buri guterwa no kunywa inzoga nyinshi yagerageje kureka kubera inama z'abaganga ariko bikanga.

    Amafoto ya Jose Chameleone aryamye mu bitaro ndetse bigaragara ko agiye gucishwa mu cyuma yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

    Jose Chameleone yamenyekanye mu ndirimbo nka shida za Dunia,Badilisha, Valu valu,Tubonge,Bayunda n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzi-jose-chameleone-chameleone-ararembye

  • Umuhungu wa Perezida wa Nigeria yakoze ubukwe bwitabiriwe n'indege 50 #rwanda #RwOT

    Indege nizo zari zuzuye ikibuga cy'indege cy'umujyi wa Kano kiri mu majyaruguru ya Nigeria, mu gihe abanyacyubahiro b'igihugu n'abandi bategetsi bo mu bihugu bya Afrika y'Uburengerazuba bitabiragaubukwe bw'umuhungu w'umukuru w'igihugu, aho nijoro yarongoye umukobwa w'umutegetsi akomeye w'idini rya Islam.

    Ubu bukwe bwa Yusuf Buhari na Zahra Nasir Bayero ni bimwe mu birori bikomeye cyane muri Nigeria muri uyu mwaka.

    Abantu ibihumbi n'ibihumbi bitabiriye ibi birobi byabereye ahitwa Bichi, umujyi wo mu ntara ya Kano.

    Umuhanga mu b'amateka yabwiye BBC ko ubukwe hagati y'imiryango y'umukuru w'igihugu n'iy'ibwami butari bwarigeze bubaho muri Nigeria.

    Aba baraye barushinze bahuriye muri kaminuza ya Surrey mu Bwongereza.

    Ibi birobi byaraye bibaye nijoro kuwa gatandatu,ubwo se w'umukobwa Nasir Ado Bayero yari yaramutse yimikwa nka Emir wa Bichi. Mwenewabo nawe ni Emir wa Kano, umwe mu bategetsi b'idini rya Islam bakomeye cyane muri Nigeria.

    Umuryango w'umuhungu watanze inkwano y'ama naira (amafaranga yo muri Nigeria) angana na 500.000 (ni ukuvuga amadorari 1200 y'amadorari y'abanyamerika ) – yakubye inshuro icumi inkwano zisanzwe zitangwa mu majyaruguru ya Nigeria.

    Umunyamakuru wa BBC Ishaq Khalid muri Nigeria avuga ko amashusho y'umukobwa imbere y'ubukwe yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko imyenda yari yambaye ari “igayitse” kubera ibitugu bye byari hanze, mu gihe abandi nabo bamusyhigikira.

    Mu gihe hari amakuru avuga ko hari indege 100 zaje muri ubu bukwe, umutegetsi wo ku kibuga cy'indege we avuga ko zitarenga 50.

    Ibirori byari byoroheje kubera coronavirus. Abenshi mu batumiwe bari bambaye udupfukamunwa muri kino gihe Nigeria ihanganye n'umubare munini w'abandura.

    Ubu bukwe bwari burinzwe bikomeye, aho abapolisi n'abasirikare bari bacunze ahantu hose.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuhungu-wa-perezida-wa-nigeria-yakoze-ubukwe-bwitabiriwe-n-indege-50

  • Menya inkomoko y’imvugo ‘Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof Pacifique Malonga
    Prof Pacifique Malonga

    Ni mu kiganiro Prof Malonga yagiranye n’umunyamakuru wa KT Radio, Bisangwa Nganji Benjamin, mu kiganiro Impamba y’umunsi mu gace kacyo kitwa “Nyiri inganzo”, kahariwe amateka y’abahanzi bo hambere, ubwo havugwaga amateka y’umuhanzi Bizimana Loti.

    Prof Malonga Pacifique ni murumuna w’umuhanzi Bizimana Loti wamenyekanye mu ndirimbo ziganjemo ugusetsa, uvuga ko bavukiye mu cyahoze ari Kibuye, muri Karongi y’ubu ahazwi ku izina rya Kirinda, hahana imbibi na za Buhanda ho muri Ruhango.

    Nk’uko Prof Malonga yabivuze mu kiganiro, ngo aho bari batuye i Kirinda hitwaga mu Rwimpuzu ahari amashyamba ya Kimeza, hegeranye n’utugezi tubiri aho kamwe kitwa Mashyiga akandi kakitwa Kabakobwa tugatandukanywa n’ahitwa mu Nganzo, ahari inganzo y’ubuhanzi.

    Ngo ni no mu gace kafatwaga nk’igicumbi cy’idini ry’Abadivantisiti, mu gace ka Nkoto gahana imbibi na Buhanda, ahazwi ku izina rya Gitwe mu Karere ka Ruhango.

    Avuga ko abapasitoro benshi biyitiriraga imvugo igira iti “Ni nde ukinishije Pasitoro w’ikirinda”, dore ko mu badivantisiti bavugaga Pasitoro, aba Presipiteriyene bakavuga Pasiteri.

    Mu gihe abo ba Pasiteri benshi bagiye biyitirira iyo mvugo, ngo Prof Malonga yabakuriye inzira ku murima avuga ko iyo mvugo yadukanywe bwa mbere n’umubyeyi we wari Pasiteri w’Umupresipiteriyene, ariko kubera ko yari aturiye agace k’Abadivantisiti bakamwita Pasitoro.

    Umubyeyi we witwaga Pasitoro Samson Karera, ngo ubwo yari mu muhanda, yarambise isakoshe ye hasi ajya kwiherera (Kwihagarika), akimara kurambika iyo sakoshe ku muhanda, abasore bari hafi aho ngo barabibonye baza biruka bakeka ko irimo amafaranga, barayitwara.

    Bakigera hirya ngo basanze ibyo bari biteze bitarimo, aho bayifunguye basanzemo ibitabo by’itorero, na ho we uko yakavuye kwihagarika abuze isakoshe abaza abari hafi aho ati “Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda?” Ngo isakoshe ye barayigarura n’isoni nyinshi nyuma yo kuburamo amafaranga.

    Ati “Ubwo yari ahitwa ku Buhanda, igisakoshe yari afite yagisize ku muhanda asa n’ujya hepfo, ibyo yari agiye gukora simbizi ariko nawe ugende ushishoze, cyane cyane ko ntari mpari. Agenda ubwo, yari agiye nko kugira icyo areba hepfo aho (kwihagarika), abana bari babibonye bati, uriya ubwo avuye hakurya y’uruzi afite ibifaranga tu”.

    Arongera ati “Baraje baracyirukankana ariko bageze hirya barebamo basanga nta kirimo, harimo igitabo cy’amasomo, igitabo cy’indirimbo na Bibiliya, uko Pasitoro yakagarutse arebye igisakoshi cye arakibura, ahasanga uduhungu twijijisha, burya ni ko utubandi dukora, tumwe turacyirukankana utundi dusigara ahongaho tuyobya uburari. Nibwo atubajije ati niko sha mwa bwana mwe bite amakuru, bati turaho, ati Ese shahu ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda? We yumvaga batamwibye ahubwo bashatse kumukinisha, ubwo ya sakoshe barayigarura akomeza urugendo”.

    Uwo mubyeyi wa Prof Malonga Pacifique na Bizimana Loti, ngo yishwe mu 1963 ubwo hari ku isabato avuye kwigisha, yicwa na bamwe mu bo yigishaga mu itorero nk’uko Prof Malonga asoza abivuga.


    source : https://ift.tt/3kdYn0S