Blog

  • Agahinda k’umwana wafashwe ku ngufu n’uwo atazi agaterwa inda ku myaka 16 – #rwanda #RwOT

    Ntibyafashe igihe kinini ngo menye ko ari umuhungu we kuko yakomeje kurira akaza kumuha ibere, kubona umwana muto nk’uwo yonsa byanteye amatsiko menshi mubaza uko yabyaye.

    Mu gahinda kenshi, amarira azenga mu maso, yansubije ko yafashwe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 16 n’umuntu atamenye, atazi n’ubu.

    Kumuganiriza ngo akubwire inkuru y’uko yafashwe n’umugizi wa nabi atamenye ntabwo byoroshye, ubona ko ibyo yakorewe byamuteye igikomere ku mutima.

    Yagize ati “Hari ahantu hari urwuri twari duturanye bajyaga bampa umuriro wo muri telefoni, nyijyanayo nsubiye kuyireba mpasanga undi muntu ntazi ndasuhuza maze gusuhuza arambwira ngo ninjire nyifate ahita ankurura amfata ku ngufu.”

    Ageze iwabo mu rugo ntiyabashije kubwira ababyeyi ibyamubayeho kuko yari yahungabanye ahubwo haciye igihe abonye ko atwite ni bwo yabivuze ariko uwamufashe ku ngufu ntiyabashije kumumenya.

    Yagize ati “Byarambabaje, byanteye n’agahinda kuko yamfashe nkiri umwana, ibintu bintera agahinda. Sinzi uko nzasobanurira umwana se kandi nanjye ntamuzi, ibyo binyongerera ishavu ariko ngenda mbyakira n’umwana nakura azabyakira.”

    Imibereho iragoye

    Uwo mwana abana na nyina umubyara warembejwe n’uburwayi, ubuzima babayemo buragoye ku buryo no kubona icyo kurya ari ikibazo gusa icyo bifuza cyihutirwa ni uko bakubakirwa nk’abandi kuko inzu barimo yenda kubagwaho.

    Ati “Ngira mama wenyine, inzu yacu yarasenyutse ibintu bimeze nabi, na mama ntashoboye kubera uburwayi bwaturutse ku mpanuka yakoze ikamwangiza mu bwonko, imibereho iratugoye.”

    Uyu mwana abarirwa mu barenga 800 batewe inda mu Karere ka Gatsibo mu myaka itatu ishize.


    source : https://ift.tt/3B2VXsG

  • Tanzania: Perezida Samia yanenzwe gukoresha imvugo isesereza abagore_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan arimo kunengwa ku mbuga nkoranyambaga kubera kuvuga ko bamwe mu bakinnyi b'abagore b'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru bafite 'mu gatuza harambuye' kandi ko batabereye kuba bashakwa.

    Yabivugiye mu biro bye i Dar es Salaam ubwo yakiraga umudari watsindiwe n'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'abari munsi y'imyaka 23, mu irushanwa ryo mu karere k'Afurika y'uburasirazuba no hagati (CECAFA) ry'uyu mwaka.

    Yavuze ko nubwo abo bagore bahesheje ishema igihugu batsindira imidari, bamwe muri bo nta mahirwe bafite yo kubona abagabo kubera ukuntu bameze.

    Avuga ku ikipe y'abagore y'umupira w'amaguru, yagize ati: 'Tubazanye hano tukabatondesha umurongo, ku bafite mu gatuza harambuye, ushobora gutekereza ko ari abagabo — ko atari abagore'.

    Yavuze ko nubwo bamwe muri abo bakinnyi bamaze gushaka abagabo, benshi muri bo batarabashaka, 'kandi kubera ukuntu bameze, ubuzima bw'abashakanye… ni inzozi gusa [kuri bo]'.

    Perezida Samia yavuze kandi ko abakinnyi barimo kubaho ubuzima bugoye nyuma yo gusoza akazi kabo ko gukina, asaba abategetsi gukora kuburyo ubuzima bwabo bwa nyuma yo gusezera ku mikino bwitabwaho.

    Yavuze ko ubwo buzima bugora abagore by'umwihariko 'aho amaguru yabo aba ananiwe, iyo bamaze gusezera ku mukino'.

    Hari bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga ayo magambo ye. Umwe mu bakoresha Twitter yatangaje igice cy'ijambo rya Perezida Samia, arinenga gukoresha 'amagambo asesereza' ikipe y'abagore:

    Maria Tsehai yanditse kuri Twitter ati: 'Ibi ni byo 'perezida wa mbere w'umugore' afite byo kuvuga ku bandi bagore barimo guhangana n'ababafata uko batari bagakina umupira kinyamwuga!'

    Harry Mwala we ati: 'Ibyo avuga si ukuri!! Yashyize muri rusange nta gihamya ya siyansi afite ku bakinnyi b'abagore bafite mu gatuza harambuye no kutagira ubwiza no ku bijyanye no kuvamo abashakwa!! Ntabwo avuga gusa ibitari ukuri ahubwo yongeye no kubeshya!'

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/23/tanzania-perezida-samia-yanenzwe-gukoresha-imvugo-isesereza-abagore_-inkuru-irambuye/

  • Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise 'Wowe utuma mpimba' kizaba gikubiyemo ibisigo bye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda Cécile Kayirebwa ubarizwa mu gihugu cy'u Bubiligi yatangaje ko agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere cy'ibisigo biri mu ndirimbo zimwe na zimwe yanditse mu bihe bitandukanye.

    Uyu muhanzikazi yatangaje ibi abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, aho yavuze ko igitabo cye cya mbere kigiye kujya hanze yacyise wowe utuma mpimbam yagize ati 'Wowe utuma mpimba, iri ni izina ry'igitabo cyanjye cya mbere gikubiyemo bimwe mu bisigo biri mu ndirimbo nahisemo'.

    Umwanditsi akaba n'umuhanzikazi Cécile Kayirebwa ubimazemo imyaka irenga 35 agiye kwandika iki gitabo kigiye kuba icyambere cye nyuma yaho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Tarihinda, Impuruza, Inkindi, Marebe, Iwacu, Ikizungerezi ndetse n'izindi.

    Cécile Kayirebwa ni umubyeyi, umuririmbyi akaba kandi ari umuntu ukunda ibintu byerekeranye n'umuco w'ikinyarwanda cyane ibyerekeranye n'imbyino, indirimbo, ibisigo ndetse n'umuco.

    The post Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise 'Wowe utuma mpimba' kizaba gikubiyemo ibisigo bye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cecile-kayirebwa-aritegura-gushyira-hanze-igitabo-cye-cya-mbere-yise-wowe-utuma-mpimba-kizaba-gikubiyemo-ibisigo-bye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cecile-kayirebwa-aritegura-gushyira-hanze-igitabo-cye-cya-mbere-yise-wowe-utuma-mpimba-kizaba-gikubiyemo-ibisigo-bye

  • Iburasirazuba: Mu kwezi gutaha buri Murenge uzaba ufite urwuri rw’icyitegererezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana avuga ko uru rwuri ruzaba ruteyemo ubwatsi bw’amatungo haba ay’inyama cyangwa ay’amata, umworozi akazajya ahitamo ubwatsi atera bijyanye n’ubworozi bw’inka afite.

    Iyi gahunda ngo igamije gufasha aborozi gukoresha ubutaka icyo bwagenewe ndetse no kubashishikariza kwirinda gukura inka mu nzuri zazo.

    Igamije kandi gufasha aborozi kumenya guhinga ubwatsi bw’amatungo mu nzuri, kuzigabanyamo ibice no kumenya guhunika ubwatsi kugira ngo ubutaha inka zitazongera kujya zisonza nk’uko zimeze ubu.

    Ati “Bamenye uko bahinga ubwatsi bw’amatungo mu nzuri, kuzigabanyamo ibice kugira ngo bahunike ubwatsi, ejo ntibizongere kuba nk’uko bimeze iki gihe, ubu iki gihe inka zimeze nabi cyane, igihe cyose zihore zimeze neza kugira ngo zigirire akamaro umworozi.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana anashishikariza aborozi kwifashisha ibisigazwa by’imyaka mu kugaburira amatungo aho kubitwika.

    Avuga ko ibisigazwa by’ibishyimbo, iby’ibigori, iby’umuceri n’ibya Soya iyo buhunitswe bakabisya uretse kuba inka zabiriye zihaga ngo byongera n’umukamo.

    Agira ati “Ukabona umuntu asaruye ibishyimbo, arahuye arangije aratwitse none ugasanga ni nko gutwika imari, biri na ngombwa yabigurisha ariko biriya bintu bifite agaciro cyane kuko bifitemo intungamubiri zituma inka ikamwa kandi ikagira umubiri woroshye.”

    Guverineri Gasana avuga ko mu rwego rwo kongera umukamo Leta izafasha aborozi kubona ubwoko bw’inka zitanga umukamo binyuze mu gutera intanga n’ibindi.

    Ikindi ni uko aborozi bazafashwa kubona ubwoko bw’imiti y’inka kandi ibegereye ndetse iri ku giciro cyiza.

    Mu kiganiro yagiriye kuri Radio y’Abaturage ya Nyagatare, mu minsi ishize ku iterambere ry’Ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba, Guverineri Emmanuel K. Gasana yibukije aborozi gukorera inzuri zabo ndetse anateguza ko abatazikorera bashobora kuzazamburwa.

    Yanagarutse ku kibazo cy’amazi yo mu nzuri avuga ko uretse Valley Dams zasibye zigiye gusiburwa hari n’umushinga wo kugeza amazi mu nzuri ku muyoboro wa WASAC ariko anashishikariza aborozi gufata amazi ndetse bakanagura amahema ayafata kuko ayo mahema afite nkunganire ya Leta.

    source : https://ift.tt/3mnf64n

  • Rusizi: Imirenge y’icyaro ikomeje kugezwamo amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Francis Cyiiza
    Francis Cyiiza

    Francis Cyiiza; umuyobozi w’ishami rya REG muri Rusizi avuga ko muri rusange bari kwihutisha gutanga amashanyarazi muri Rusizi, ariko cyane cyane bibanze ku Mirenge itaragiraga amashanyarazi.

    Cyiiza avuga ko kugeza ubu ingo 72% zifite amashanyarazi muri Rusizi harimo 62% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 10% zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Cyiiza asoza avuga ko hari imishinga myinshi ihari yo kugeza amashanyarazi mu baturage ndetse ngo 2024 ingo zose zo muri Rusizi zizaba zifite amashanyarazi, kandi ibyo bigakorwa bibangikanywa no gusimbuza imiyoboro ishaje cyangwa yari imeze nabi.

    Muri iyi Mirenge abaturage bishimiye iterambere bamaze kugezwaho mu gihe gito kubera amashanyarazi

    Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge ya Bugarama, Gikundamvura na Butare bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

    Kamali Kimonyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, avuga ko mu Murenge ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi ubuzima bw’abatuye muri Butare bwari bushingiye ku buhinzi gusa.

    Ati: “Mbere abaturage ba hano i Butare bakoraga ubuhinzi gusa, ariko ubu aho amashanyarazi ahagereye abaturage bafite inzu zitunganya imisatsi, abandi ibyuma bisya, “papeterie”, imashini zo gusudira n’ibindi, ubu iterambere muri Butare riri kwihuta cyane.”

    Kamali akomeza avuga ko usibye iterambere rigaragarira buri wese mu baturage ryazanywe n’amashanyarazi, na serivisi batangaga ku biro by’Umurenge zahindutse kubera kubona amashanyarazi.

    Yagize ati “Ubu turatanga serivisi zihuse kubera ko dufite amashanyarazi, mbere ntitwabonaga uko dufotora impapuro cyangwa tuzemprima, nta mashini “Computer” twakoreshaga, ariko ubu byose turabikoresha kubera dufite amashanyarazi, ubu abaturage bishimira serivisi yihuse tubaha.”

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Butare yishimira ko mu myaka 2 gusa muri Butare hageze amashanyarazi ubu ingo 49% mu zigize uwo Murenge ziyafite.

    Hategekimana Claver nawe ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura muri Rusizi. Uyu muyobozi nawe ashima iterambere uyu murenge umaze kugeraho kubera amashanyarazi mu gihe utaramara imyaka ibiri uyabonye. Avuga ko muri icyo gihe gito muri uyu Murenge hamaze kugezwa imashini zisya zirenga 10, inzu zitunganya imisatsi zirenga 25, inzu zicuruza ibijyanye n’impapuro “Papeterie”, Ibigo nderabuzima byinshi ndetse n’amashuri akoresha amashanyarazi.

    Hategekimana avuga ko abaturage ba Gikundamvura cyera hari serivisi nyinshi batabonaga kubera kubura amashanyarazi, ariko ubu hafi ya zose bazifite.

    Uyu muyobozi asoza ashima Leta y’u Rwanda kuko mu gihe gito gusa ingo zisaga 66% ubu zifite amashanyarazi muri Gikundamvura.

    Nterane Kora Augustin, ni umusore ukoresha icyuma gisya mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagali ka Rwambogo, mu Murenge wa Butare. Uyu musore avuga ko mbere y’uko bahageza iki cyuma gisya bajyaga gusesha muri Nyakabuye kuko ariho hari hafi hari amashanyarazi kandi bakoreshaga amafaranga y’urugendo arenga 4,000 ariko ubu izo serivisi bazibona hafi ndetse bazishimira.

    Augustin akomeza avuga ko hari bamwe bari bafite ibyuma bisya ariko bakoresha mazutu ndetse byabahendaga cyane kwishyura iyo mazutu batarabona umuriro ndetse hari bamwe babihomberagamo.

    Hagirumukiza Alphonse; umuyobozi w’uruganda rushya rutunganya umuceri muri Bugarama. Avuga ko mbere umuyoboro w’amashanyarazi wa Bugarama utaragurwa batajyaga bakora mu masaha yo ku manywa kubera umuriro muke, ariko ubu bakora amasaha yose.

    Hagirumukiza avuga ko muri Bugarama nta mashanyarazi afite ingufu bari bafite ahantu henshi, ariko ubu byakemutse.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,4% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3za7Uw4

  • Mutsinzi Ange yasinye mu ikipe yo muri Portugal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutsinzi Ange asinyiye iyo kipe nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze agiye gukora igeragezwa mu Bubiligi, bikaba byarangiye asinyiye Clube Desportivo Trofense yo mu gihugu cya Portugal, iri mu cyiciro cya Kabiri.

    source : https://ift.tt/3B6dKiA

  • Felix Muragwa yashyize hanze indirimbo ‘Dusho… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Felix Muragwa yagize ati “Ubutumwa burimo ni ugukangurira abakristo bose kwiyegereza Imana mu gihe bacitse intege kuko hari izindi mbaraga za Yesu Kristo zidushoboza”. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Ndaje music na Ben studio naho amashusho ayoborwa na Moses. ‘Executive producer’ ni Umuco photograph. Ati “Ndashima cyane Umuco photograph mu nama nyinshi bangira ndetse n’ubwitange bwabo. Ndashimira na none Moses cyanee amba hafi mu buryo butandukanye kugira ngo dukore video nziza”.

    Uyu muramyi umaze igihe kitari kinini cyane mu muziki wa Gospel yakomeje gushimira abantu banyuranye ati “Ndashimira abakoze ‘Audio production’. Ndashimira nanone byimazeyo abakunzi banjye badahwema kungaragariza ko turi kumwe”. Yagize icyo abwira abantu bose bazumva bakanareba iyi ndirimbo ye, ati “Uzayumva wese, izamufasha kumva ko hari ahandi yakura imbaraga zo kunesha umwanzi satani no kumenya neza ko uko waba umeze kose, uwo waba uri we wese, hari izindi mbaraga zigushoboza kugira ngo ube uwo uri we cyangwa gutsinda sekibi ari we satani.'

    Felix Muragwa yashyize hanze indirimbo nshya ‘Dushobozwa’

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘DUSHOBOZWA’ YA FELIX MURAGWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108856/felix-muragwa-yashyize-hanze-indirimbo-dushobozwa-isaba-abantu-kwiyegereza-imana-mu-gihe-b-108856.html

  • Tanzania: Perezida Samia Suluhu amerewe nabi kubera uko yibasiye abagore #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan arimo kunengwa ku mbuga nkoranyambaga kubera kuvuga ko bamwe mu bakinnyi b'abagore b'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru bafite “mu gatuza harambuye” kandi ko batabereye kuba bashakwa.

    Yabivugiye mu biro bye i Dar es Salaam ubwo yakiraga umudari watsindiwe n'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'abari munsi y'imyaka 23, mu irushanwa ryo mu karere k'Afurika y'uburasirazuba no hagati (CECAFA) ry'uyu mwaka.

    Yavuze ko nubwo abo bagore bahesheje ishema igihugu batsindira imidari, bamwe muri bo nta mahirwe bafite yo kubona abagabo kubera ukuntu bameze.

    Avuga ku ikipe y'abagore y'umupira w'amaguru, yagize ati: “Tubazanye hano tukabatondesha umurongo, ku bafite mu gatuza harambuye, ushobora gutekereza ko ari abagabo – ko atari abagore”.

    Yavuze ko nubwo bamwe muri abo bakinnyi baze gushaka abagabo, benshi muri bo batarabashaka, “kandi kubera ukuntu bameze, ubuzima bw'abashakanye… ni inzozi gusa [kuri bo]”.

    Perezida Samia yavuze kandi ko abakinnyi barimo kubaho ubuzima bugoye nyuma yo gusoza akazi kabo ko gukina, asaba abategetsi gukora kuburyo ubuzima bwabo bwa nyuma yo gusezera ku mikino bwitabwaho.

    Yavuze ko ubwo buzima bugora abagore by'umwihariko “aho amaguru yabo aba ananiwe, iyo bamaze gusezera ku mikino”.

    Hari bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga ayo magambo ye. Umwe mu bakoresha Twitter yatangaje igice cy'ijambo rya Perezida Samia, arinenga gukoresha “amagambo mabi” ku ikipe y'abagore:

    Maria Tsehai yanditse kuri Twitter ati: “Ibi ni byo 'perezida wa mbere w'umugore' afite byo kuvuga ku bandi bagore barimo guhangana n'ababafata uko batari bagakina umupira kinyamwuga!.”

    Harry Mwala we ati: “Ibyo avuga si ukuri!! Yashyize muri rusange nta gihamya ya siyansi afite ku bagore b'abakinnyi bafite mu gatuza harambuye no kutagira ubwiza no ku bijyanye no kuvamo abashakwa!! Ntabwo avuga gusa ibitari ukuri ahubwo yongeye no kubeshya!.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/tanzania-perezida-samia-suluhu-amerewe-nabi-kubera-uko-yibasiye-abagore

  • RURA yumvise akababaro k'abakiliya ba MTN, itanga igihe ntarengwa cyo kubikemura #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwahaye igihe ntarengwa MTN Rwanda cyo kuba yakemuye ibibazo biri mu guhamagara.

    MTN Rwanda  yategetswe ko bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 izaba yamaze gukemura ibibazo bigaragara muri Kigali, na ho ku ya 30 Ugushyingo 2021 ikaba yakemuye ibigaragara mu tundi duce tw'igihugu.

    Hari abaturage babwiye itangazamakuru rya Flash ko serivise za MTN zitari kugenda neza nkuko abakiliya bazifuza.

    Umwe yagize ati 'Rimwe na rimwe réseau ziranga, waba uhamagaye nk'umuntu wamushakaga mufitanye gahunda, ugasanga bari kukubwira ngo numero ye ntayiriho, mu kandi kanya ikaza gukunda. Hari n'igihe bakubwira ngo uyu munsi serivise zacu ntabwo ziri bukore, wohererzanya maafaranga cyangwa bakoherereza. Urumva igihe kiba cyapfuye. '

    Undi yagize ati 'Ikindi bagomba gukosora, Ni biriya by'abajura bakoresha ikoranabuhanga(Huckers) banyura kuri telefone y'umuntu baramutuburiye. Urumva ikibazo ni icya MTN ninayo igomba kugikemura. Kuko ubukungu bw'umukiliya buba buhungabanye. '

    RURA yagaragaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abayobozi ba MTN Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2021, bikagaragara ko hari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa bya gahunda zigamije gukemura ibi bibazo.

    RURA ivuga ko muri icyo gihe yatanze MTN nidakemura ibyo bibazo izafatirwa ibihano.

    The post RURA yumvise akababaro k'abakiliya ba MTN, itanga igihe ntarengwa cyo kubikemura appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/23/rura-yumvise-akababaro-kabakiliya-ba-mtn-itanga-igihe-ntarengwa-cyo-kubikemura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rura-yumvise-akababaro-kabakiliya-ba-mtn-itanga-igihe-ntarengwa-cyo-kubikemura

  • Nyagatare-Mimuli: Bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z'ibyabo byangijwe n'amapoto #rwanda #RwOT

    Hari abaturage batuye mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, basaba kwishyurwa ingurane ku butaka bwabo bwanyujijweho amapoto y'Amashanyarazi.

    Mu mwaka wa 2019 nibwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyanyujije amapoto y'amashanyarazi mu mirima y'aba Baturage batuye.

    Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, aba baturage baravuga ko batarishyurwa amafaranga y'ingurane kandi barabariwe.

    Umwe ati 'Ikibazo cya REG nabwo baratwangirije ubwa mbere,  baraza baratemagura intoki n'ibiti byari birimo, batwandikira amafaranga bazaduha, baratwandikisha turasinya. Baragenda barahera ntibagarutse. Ejo bundi baragaruka ubwa Kabiri, ngo bagiye kongeraho izindi nsinga  kugira ngo umuriro ugire ingufu. Icyo gihe njye narisjije ndabahagarika.'

    Undi yagize ati 'Batumeye ibigori, barabara gusa turategereza turaheba kugeza n'uyu munsi. Bagarutse gushaka kongera umuriro abaturage turababwira tuti rero  nt akuntu mwakongera kutwangiriza ibintu  kandi n'ibya mbere batari baduha amafaranga.'

    Aba baturage baravuga ko iki kibazo bakigejeje mu buyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bukabizeza ko bitarenze muri Kanama bazaba bamaze kubona amafaranga yabo ariko amaso yaheze mu kirere.

    Barasaba kwishyurwa kuko barimo kudindira mu iterambere.

    Umwe yagize ati 'Ariko ibyo byose biterwa n'iki? Ni ukutagira abavugizi? Ni ukutagira ubufasha bwo kugira ngo twigerere i Kigali kuri za Minisiteri tujye kwibariza? Ubuse ndambara imyenda yacitse  ntari mfite urutoki nakuragamo  ibikorwa byanjye by'amafaranga? Na Mutuelle twabuze uko tuyitanga.'

    Undi muturage utuye muri uyu murenge ati 'Baraza bati mwihangane tubirimo, n'ubu ngubu bari batwijeje ko bitazarenga ukwezi kwa Nyakanga na Kanama kugeza n'ubu turacyategereje . Tukaba twibaza rero niba ibi bintu inzego zo hejuru ziba zibizi, niba bipfira mu karere, tuyoberwa ibyaribyo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Bwana Mushabe David Claudian avuga ko bazi iby'iki kibazo ndetse ko barimo kuvugana n'ikigo gishinzwe ingufu z'amashyanyarazi (REG) kugira ngo bishyure aba baturage.

     'Ikibazo rero turakizi kandi na REG irakizi, ikirimo kurebwa ni uburyo  bwo kwishyura bano bantu  muri iyi ngengo y'imari  y'umwaka dutangiye.' Meya w'Akarere ka Nyagatare Mushabe

    Kugeza ubu Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko bwamaze kwishyura icyiciro cya mbere cy'abaturage babariwe ingurane ku mapoto y'amashyarazi yanyujijwe mu butaka bwabo, mu gihe abandi bagitegereje bihanganye.

    Itegeko rivuga ko iyo umuturage yabariwe ingurane ko agomba kwishurwa bitarenze amazi atatu, none aba bo bamaze imyaka isaga ibiri batarishyurwa.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare-Mimuli: Bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z'ibyabo byangijwe n'amapoto appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/23/nyagatare-mimuli-bamaze-imyaka-3-bategereje-ingurane-zibyabo-byangijwe-namapoto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-mimuli-bamaze-imyaka-3-bategereje-ingurane-zibyabo-byangijwe-namapoto