Blog

  • Ibitaravuzwe kuri Niyomwungere, ’umunyabitangaza’ wagejeje ’umutama’ Rusesabagina i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye na “Operation” byo byaravuzwe cyane, Bishop Niyomwungere Constantin asobanura neza uko “nk’umukozi w’Imana” yemeye kwitandukanya n’ikibi agashyikiriza inzego z’umutekano “umutama” akaba n’inshuti ye “Paul” nyuma yo kubona amarira yateye mu mitima ya benshi.

    Ntabwo ari benshi bari bamuzi mbere ndetse n’izina rye ryandikwaga nabi bamwe bati yitwa Niyomwungeri abandi bati ni Niyomwungere.

    N’ubu hari ibintu byinshi abantu batamumenyeho, byamuvuzweho ndetse bikimuvugwaho. Ikizwi na buri wese ni uko yamenyekaniye cyane mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ahazwi nko mu Ruvumera, aho afite itorero yashinze rizwi nka Goshen Holy Church.

    Twaganiriye na bamwe mu bamuzi, babanye na we, basenganye na we cyangwa se abo yasengeye. Ubuhamya bwabo kuri we buratangaje.

    Kimwe n’abandi bakozi b’Imana benshi muri iki gihe, Niyomwungere ngo ni umuntu wakundaga kwambara neza, akagira n’abantu bamugenda iruhande bameze nk’abarinzi gusa mu itorero babitaga abashinzwe “protocole” y’umukozi w’Imana.

    Mu baturage, abo bantu ngo bari abarinzi be bacunga ko isaha yambaraga “ihenze” nta muntu uyimwambura nubwo ari ibintu utabonera gihamya.

    Umwe mu bantu bo mu gace karimo uru rusengero rwe yabwiye IGIHE ati “Nigeze kumva bavuga ngo yatwaye umugore w’abandi ariko niba ari inkuru sinzi gusa ni abaturage bakunda kubivuga.” ku rundi ruhande hari undi watwongoreye atubwira ko “uyu mugore w’abana babiri yari yaratandukanye n’umugabo we”, aza kubengukwa n’uyu mukozi w’Imana nyuma.

    Niyomwungere ni mwene Nzubugize François na Iyamuremye Beathe. Yabonye izuba ku wa 17 Kamena 1976. Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bivugwa ko Niyomwungere kimwe n’abandi Banyarwanda yatashye mu gihugu aturutse i Burundi kuko se yari yarahungiyeyo mu 1959.

    Mu 1994 akigera mu Rwanda ngo yatuye i Gitarama (Muhanga y’uyu munsi). Abamuzi barimo n’umushoferi wamutwaye imyaka irenga ibiri bavuga ko itorero rye ryashinzwe ahagana mu 2002.

    Iri torero ngo ryatangiye nta bayoboke rifite, ku buryo abantu ba mbere bakoraga umurimo w’Imana barimo abari za mayibobo i Muhanga yigishije bagahinduka.

    Hatangwa ingero z’abantu babaye abapasiteri nk’uwitwa Felix uherutse kwitaba Imana n’undi witwa Theo ukiri mu murimo muri iki gihe. Barafatanyije, bakora umurimo ukomeye barigisha muri Muhanga benshi barafashwa.

    Iyo yasengaga, ngo hari abantu bahungabanaga bafashwe n’imyuka mibi, bakajyanwa imbere ariko akabakiza mu buryo budasanzwe. Umwe mu bari mu rusengero Niyomwungere ari kwigisha yagize ati “Icyo gihe nari ndimo, aravuga ngo hari abazimu bicwa n’inkweto. Umuntu umwe ajya imbere, akora ku nkweto ye, niko Pasiteri yamubwiye.”

    Niyongana Gustave wari umushoferi wa Niyomwungere, yabwiye IGIHE ko yahuye n’uyu mugabo mu 2008 amukuye mu kinamba aho yakoraga akazi ko koza imodoka aramwikundira ahitamo kumugira umushoferi.

    Yahoze muri ADEPR

    Niyongana yavuze ko yamenye Niyomwungere asengera muri ADEPR- Gahogo, ariko nyuma aza gushinga itorero rye, ahanini ngo biturutse ku bibazo yagiranye n’abandi bapasiteri.

    Ati “Wenda sinasengeye muri ADEPR ariko nari nturiye aho yasengeraga, yari pasiteri, kugira ngo ajye kwimuka yitandukanyije na yo, nyuma yo kugirana amakimbirane n’abandi bapasiteri kubera ubushobozi bwe bwo kuba yasengera abantu bagakira, baramwanga, baramurwanya, bukeye arabasezerera arimuka. Yari afite abakirisitu bamukunda cyane.”

    Uyu mugabo yemeza ko Niyomwungere afite ubushobozi bwo gukora ibitangaza kuko hari n’ibyo yakoze yirebera.

    Ati “Ikintu muziho yasengeraga abantu, agasengera abafite ubumuga bakagenda, umurwayi agakira n’umuntu ufite ikibazo, iwe nta mahoro, akaba yagenda akamusengera icyo kibazo cye kikarangira […] igitangaza muziho ni uko yasengeye umuntu ufite imbago agahaguruka akazita, akagenda mbirora n’amaso yanjye.”

    Ibitangaza bya Niyomwungere bihamywa kandi n’umwe mu basengera mu idini rye witwa Ugirumurengera Augustin, uvuga ko yamukirije umugore uburwayi yari amaranye igihe ndetse guhera uwo munsi afata umwanzuro wo kwinjira muri iri torero.

    Ati “Nasengeraga mu Bahamya ba Yehova, nza kurwaza umugore imyaka itatu ari CHUK, nza kumva ko muri Goshen Holy Church basenga umuntu agatabarwa, mpageze uko babimbwiye ni ko nabibonye.”

    Ugirumurengera avuga ko umugore we yaje gukira ubu burwayi nyuma yo gusengerwa na Niyomwungere Constantin.

    Akenshi ngo inyigisho ze yazivaganga no gukangurira abakirisitu kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zirimo mituweri na Ndi Umunyarwanda.

    Mu baganiriye na IGIHE bose nta n’umwe uzi aho uyu mugabo atuye kuko bamwe bavuga ko urugo rwe ruri mu karere ka Muhanga ahazwi nko ku Kagitarama, mu gihe abandi bavuga ko ruri i Ruli mu Murenge wa Shyogwe na wo ubarizwa muri aka Karere, gusa we yabwiye Urukiko ko aba muri Komini Forest mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ariko agera mu Rwanda ku mpamvu z’akazi.

    Bigizwemo uruhare na Niyomwungere Constantin, Rusesabagina na bagenzi be bagejejwe imbere y’ubutabera kuri ubu hakaba hategerejwe isomwa ry’urubanza rwabo tariki 20 Nzeri 2021.

    Abazi Niyomwungere Constantin washinje Rusesabagina bavuga ko yahoze muri ADEPR aza kuyivamo

    source : https://ift.tt/3zvg1Du

  • Ibyo twamenye kuri Dasso wanizwe n’uwari uragiye inka i Nyagatare – #rwanda #RwOT

    Dasso wari witwaje inkoni yahereye ku mwana wari hafi y’inka atangira kugerageza kumukubita, ariko nyuma aramureka asatira umukuru witwa “Safari” ngo abe ari we akubita.

    Mu majwi yumvikana muri ayo mashusho hari aho bavuga bati “Mugende mufate Safari’’; undi ati “Tugende kariya gasaza tugakubite.’’

    Ubwo Dasso yageraga kuri Safari bahise bafatana mu mashati ariko Dasso araganzwa ndetse yubikwa hasi kugeza ubwo yatangiye gutabaza.

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko ibyo byabereye mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi ho muri Nyagatare mu byumweru bibiri bishize.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel, yahamije ko ibi byabaye ubwo hagenzurwaga aborozi baragira ku muhanda cyane ko muri Nyagatare hari gahunda yo kugenzura inka ziragirwa ku gasozi.

    Muri iryo genzura ni bwo inzego z’ibanze zahuye na Safari George uri mu kigero cy’imyaka 60 wari uragiye ize ku muhanda.

    Twahirwa yagize ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka z’imodoka kenshi, rimwe na rimwe hakabonekamo n’impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo.”

    Umu-Dasso warwanaga yari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa Karangazi, akaba ari na we wamukiranuye na Safari wari wariye karungu.

    Mu gitondo cyo ku wa 25 Kanama 2021, ubuyobozi bwa Nyagatare bwateye utwatsi iyo myitwarire, buvuga ko nubwo izo nzego ziri muri gahunda y’akarere bidakwiye gukorwa muri ubwo buryo.

    Bwanditse kuri Twitter buti “Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyije n’imyitwarire ikwiye. Abagaragayeho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.”

    “Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk’iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage.”

    Cyore! Ngaho da! Akumiro ni iki harya? pic.twitter.com/u1pzaruRUF

    — Eric BAGIRUWUBUSA (@Bagiruwubusa) August 24, 2021

    Turabashimiye kuri aya makuru. Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n’imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

    — Nyagatare District (@NyagatareDistr) August 25, 2021

    Amakuru y’ibanze avuga ko Safari yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi.

    IGIHE yagerageje kuvugana n’inzego zibishinzwe ndetse na Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ariko ntiyitabye telefoni mu nshuro enye yahamagawe ndetse n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubije.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko aho ibihe bigeze inzego zikora muri ubwo buryo zikwiye “gukosorwa” cyane ko byanduza isura y’u Rwanda nk’igihugu kimaze kumenyekanaho imiyoborere myiza no gushyira imbere uburenganzira bw’umuturage.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gutangaza ko abayobozi bagombye kugira uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage.

    Yabasabye kudakoresha imbaraga z’umurengera igihe bashyira mu bikorwa gahunda za Leta cyangwa bagenzura iyubahirizwa ryazo.

    Umuturage wari uragiye inka yafashe Dasso arayiniga, iratabaza

    source : https://ift.tt/3zwMIkl

  • Mukeka Clémentine yakiriye Ambasaderi wa Indonesia ucyuye igihe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amb Ratlan Pardede wari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva mu 2017, akaba yari afite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania. Kuri uyu wa 25 Kanama 2021, ni bwo yasezeye Minisitiri Mukeka.

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Indonesia, banakomoza kuri gahunda zihari zo kwagura ubufatanye n’ubuhahirane mu rwego rw’ubukungu.

    Umubano wa Indonesia n’u Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu z’ibihugu byombi, uw’u Rwanda afite icyicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.

    Ni umubano waje gutanga umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bagiye kwiga muri icyo gihugu bahamya ibyiza bahakuye.

    Indonesia yahaye abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.

    Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine na Amb Ratlan bagiranye ibiganiro byihariye

    Mukeka Clémentine yashyikirije Amb Rotlan Pardede impano nyuma yo kumusezera

    source : https://ift.tt/3guoi3e

  • Dr Biruta yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Zambia – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kurahirira kuyobora Zambia, Perezida Hakainde yagiranye ibiganiro mu muhezo n’abari bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muhango barimo na Minisitiri Dr Biruta wari uhagarariye u Rwanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Zambia, byatangaje ko Perezida Hakainde yaganiriye na bo muri Taj Pamodzi hotel iherereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Lusaka.

    Perezida Hakainde yavuze ko yaganiriye n’aba bayobozi ku ngingo zitandukanye zagarutse ku bubanyi n’amahanga.

    Ati “Twaganiriye kuri gahunda z’iterambere twise Iterambere rya Zambia n’abanya-Zambia, mbere na mbere. Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo Zambia izungukire mu buhahirane n’ubufatanye n’amahanga.”

    Yakomeje agira ati “Turajwe ishinga no guharanira kuzahura ubukungu bwa Zambia ku bw’abaturage n’igihugu cyacu ndetse n’akarere muri rusange.”

    Uretse Minisitiri Dr Biruta kandi abandi bahagarariye ibihugu byabo bitabiriye irahira rya Perezida Hakainde barimo uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Uhuru Kenyatta wa Kenya n’abandi.

    Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa Kabiri, Perezida Hakainde yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere n’Abanya-Zambia kandi ari umuhungu wo mu cyaro.


    source : https://ift.tt/3ykRKPj

  • Abanyeshuri b’abakobwa 250 bavuye muri Afghanistan bageze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko aba bakobwa bageze mu Rwanda ku wa 24 Kanama 2021. Bose bari basanzwe biga mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri iki gihugu rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA).’

    Umwe mu bashinze iri shuri, Shabana Basij-Rasikh, abinyujije kuri Twitter yavuze ko kugira ngo aba bakobwa bagere mu Rwanda byagizwemo uruhare na Guverinoma ya Qatar, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Rwanda.

    Yavuze ko aba bakobwa bazakomereza amasomo yabo mu Rwanda ariko yemeza ko bazaba bahari by’igihe gito mu gihe bategereje ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.

    Yagize ati “SOLA iri kwimuka ariko kwimuka kwacu ntabwo ari ukw’iteka ryose. Igihembwe hanze y’igihugu ni cyo twateganyije. Mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo, twizeye ko tuzasubira muri Afghanistan.”

    Kugeza ubu ntiharamenyakana byinshi ku bijyanye n’uburyo aba bakobwa bazigamo, gusa Minisiteri y’Uburezi ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibahaye ikaze muri gahunda y’amasomo bagiye gukomereza mu Rwanda.

    Kuva ku wa 15 Kanama 2021, Aba-Taliban bakongera gufata ubutegetsi, abaturage b’iki gihugu bakomeje guhunga ku bwinshi aho ku bufatanye n’ibindi bihugu bamwe bari kujyanwa mu by’agateganyo birimo u Rwanda na Uganda mu gihe bagitegereje ko babona ibihugu by’i Burayi na Amerika bizabakira.

    Aba bakobwa basanzwe biga muri School of Leadership Afghanistan bagiye gukomereza amasomo yabo mu Rwanda

    source : https://ift.tt/2ULAhli

  • Umugabo yapfuye nyuma y'iminsi 2 gusa akoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Dominic Ssemwogerere uzwi cyane muri Uganda kubera akazi ke k'ubuganga,yakoze ubukwe bw'igitangaza kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize n'umukunzi we Josephine Namuju ariko ku munsi wakurikiyeho yakoze impanuka byarangiye imuhitanye.

    Ikinyamakuru The New Vision cyavuze ko Bwana Ssemwogerere, wari nyiri ibitaro byitwa Villa Maria Hospital biri I Masaka,yakoze impanuka ubwo yari atwaye impano babahaye mu bukwe mu rugo rwabo rushya.

    Uyu mugabo yahisemo gukoresha moto mu gihe abarimo umugore we bakoresheje imodoka bimukira mu rugo rushya.

    Uyu mugabo atwaye iyi moto mu muhanda,yagonze ikinogo imoto ye ita umuhanda igongana n'imodoka.

    Uyu muganga yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitwa Mulago ariko nyuma y'umunsi umwe yaje gushiramo umwuka.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugabo-yapfuye-nyuma-y-iminsi-2-gusa-akoze-ubukwe

  • Abanyeshuri 250 bo muri Afghanistan bahawe ubuhungiro mu Rwanda bahageze #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri b'abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan bageze mu Rwanda aho bagiye gukomereza amasomo yabo mu gihe igihugu cyabo kirimo ibibazo by'umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw'Aba-Taliban.

    Aba banyeshuri biga mu ishuri ribanza n'iryisumbuye ry'abakobwa ritegamiye kuri leta ryigisha ibijyanye n'imiyoborere (School of Leadership, Afghanistan, SOLA), ryigamo abanyeshuri bacumbikirwa mu kigo.

    Shabana Basij-Rasikh uri mu barishinze, ku wa kabiri yavuze ko abagera hafi kuri 250 barimo abanyeshuri, abakozi baryo n'abo mu miryango yabo, bari mu nzira berekeza mu Rwanda, banyuze muri Qatar, gutangira “igihembwe cy'amezi atandatu mu mahanga ku banyeshuri bacu bose”.

    Minisiteri y'uburezi mu Rwanda yatangaje ubutumwa kuri Twitter buha ikaze abo mu ishuri SOLA.

    Madamu Shabana yavuze ko yizeye ko baba bimukiye mu Rwanda by'igihe cy'amezi atandatu gusa, bakazasubira muri Afghanistan ibintu nibisubira mu buryo.

    Kuwa 15 Kanama 2021, nibwo Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi bituma abaturage ba Afghanistan batangira guhunga ku bwinshi aho ku bufatanye n'ibindi bihugu bamwe bari kujyanwa mu by'agateganyo birimo u Rwanda na Uganda mu gihe bagitegereje ko babona ibihugu by'i Burayi na Amerika bizabakira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/abanyeshuri-250-bo-muri-afghanistan-bahawe-ubuhungiro-mu-rwanda-bahageze

  • Umugore yahuye n'uruva gusenya ku munsi we w'amavuko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Ghna, hakomeje kuvugwa inkuru iteye agahinda cyane, y'umugore witwawitwa Dubigan Sabrina wahuye n'uruvagusenya Ku munsi w'amavuko we.

    Nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu gihugu cya Ghana abivuga, uyu mugore yahuye n'ibibazo byo gupfusha abana batanu Bose yareraga bahiriye mu nzu Ku isabukuru ye.

    Amakuru atangwa n'ikinyamakuru kitwa Ghana news avuga ko uyu mubyeyi wari usanzwe urera aba abana 5 wenyine, yavuye murugo rwe agiye kuzana inshuti ze mu kirori k'isabukuru ye y'amavuko .Agarutse asanga inzu ye yaka umuriro yarimo abana be bose ukwari 5.

    Amakuru akomeza avuga ko umuriro watangiriye mu igorofa rya kabiri ry'inyubako iri mu burasirazuba bwa St Louis hakurya y'ikibuga cy'ishuri ribanza rya Annette Harris.

    Umukuru wa Polise wo muri ako gace yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ubwo bazaga kuzima iyi nkongi basanze abana 4 bamaze kwitaba Imana , umwe wari usigaye ari muzima ajyanwa mubitaro ari naho yaguye.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yahuye-nuruva-gusenya-ku-munsi-we-wamavuko/

  • Amakosa abantu benshi bakora barimo kwisukura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore amakosa rusange akorwa na benshi mu gihe barimo gusukura umubiri, wagakwiye kwirinda kuko yakuzanira ibibi byinshi kurusha ibyiza.

    1.Kudakaraba intoki uvuye mu musarane 

    Mu gihe uvuye ku musarane ni ngombwa gukaraba intoki n'isabune
    Nkuko byerekanwa n'ikigo gishinzwe kurwanya indwara no kuzirinda, gukaraba intoki ni bumwe mu buryo bwiza kandi bwizewe bwakurinda kuba warwara cg se wakwanduza abandi.Ukunze gusanga, hari abantu bava mu bwiherero badakarabye intoki cg se abandi ntibakarabe neza.Waba wakoresheje ubwiherero rusange, cg se iwawe mu rugo, ni ngombwa gukaraba intoki neza n'amazi meza ndetse n'isabune.

    2.Kudapfuka neza ku munwa mu gihe witsamura

    Gupfuka ku munwa mu gihe witsamura cg se ukorora ni ingenzi cyane, kuko birinda gukwirakwiza mikorobe ahantu hose. Gusa benshi usanga bitsamura niyo baba bari mu bantu benshi ntacyo bibabwiye cg se batazi ko bari gukora amakosa.Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umuntu umwe mu bantu bane, atajya yibuka gupfuka umunwa we mu gihe yitsamuye ari mu ruhame.

    Mu gihe witsamura cg ukorora ni ngombwa gupfuka umunwa, usibye kugufasha guhorana isuku, ni ingenzi cyane mu kurinda ikwirakwiza ry'indwara zandurira mu mwuka n'ibiza (ibicurane by'ibiguruka n'izindi zikwirakwizwa mu mwuka).

    Niba urwaye ibicurane cg izindi ndwara zandurira mu mwuka, ni byiza kwirinda kujya ahari abantu benshi, kugira ngo utanduza abandi. Mu gihe ugiye mu ruhame, ukibuka kwipfuka ku munwa mu gihe ukorora cg witsamura.

    3.Gutereka aho ubonye uburoso bw'amenyo kandi bugitose.

    Kubyerekeye isuku yo mu kanwa, ni ingirakamaro kwita k'uburoso ukoresha usukura mu kanwa.Uburoso ntibugomba kubikwa butose cg se ngo ubukoreshe igihe kirenze amezi 3.Abantu benshi ukunze gusanga nyuma yo koza amenyo, ahita atereka uburoso hasi bugitose, yaba mu bwogero cg se ahandi abubika. Iri ni ikosa rikomeye rikunze gukorwa na benshi mu kwita ku isuku y'umubiri.

    Uburoso butose ni indiri ikomeye ya bagiteri nyinshi, iyo ubuteretse hasi ukongera kubukoresha uba winjiza bagiteri nyinshi mu kanwa hawe, ibi bikaba isoko y'indwara zo mu kanwa (harimo no kuva amaraso mu menyo) ndetse no kunuka mu kanwa.

    Nyuma yo koza amenyo, ugumba kubuzunguza ku buryo amazi ashiramo, warangiza ukabushyira mu kantu gatuma umwuka winjira neza, byanashoboka ukaba uburekeye ku zuba.

    Ugomba kandi kwirinda gushyira uburoso bwawe ahegereye umusarane (nko kubagira ubwogero bufatanye n'umusarane), ugomba kubushyira ahitaruye byibuze nka metero 3. Bagiteri nyinshi zishobora kujya ku buroso, kurusha ku musarane aho wicara, niyo mpamvu ugomba kububika neza.

    4.Gukoresha tige cotton (cotton swabs) usukura mu matwi.

    Kuva cyera wagiye wigishwa gukoresha agati kariho ipamba (tigo cotton/cotton swabs) mu kwikurugutura mu matwi. Ubukurugutwa nubwo bufatwa na benshi nk'umwanda, gusa sibyo ahubwo bufatiye runini mu gutwi imbere, kuko burinda ubwandu butandukanye bw'amatwi no kurinda ko utuntu duto nk'umukungugu ndetse n'udusimba dushobora kwinjiramo.

    Tigo cotton zagenewe gusukura igice cy'inyuma gusa. Kuyinjiza mu gutwi bishobora kuguteza ingaruka, zirimo no gusunika ubukurugutwa bukinjira aho butagomba kugera; bukaba bwakwangiza ingoma y'ugutwi, usibye ibi kandi ipamba iba kuri turiya duti ishobora gusigara mu gutwi ikaba yateza izindi ngaruka.

    5.Gukuba cyane uruhu.

    Kwikuba cyane uruhu ni uburyo bwo gukuraho uturemangingo tuba twapfuye, no gutuma haza utundi dushya. Gusa gukuba uruhu cyane kandi kenshi, uba uri gukora amakosa akomeye mu kwita kw'isuku y'umubiri.

    Source : https://yegob.rw/amakosa-abantu-benshi-bakora-barimo-kwisukura/

  • Byinshi ku masezerano ya Miliyari imwe y’aman… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko babisobanuriye itangazamakuru, aya mafaranga Bruce Melodie yasinyiye bazayamuha cash mu gihe cy'imyaka ibiri. Impande zombi zatangaje ko aya masezerano ari ukuri atari ibihuha. Bagiye gutangirira ku bukangurambaga bwiswe More fresh life bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n'uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi nabo bakamenya uko bakwiriye gukora ngo ibiribwa bahinga babicuruze mu buryo bugezweho.

    Bavuze ko bari bamaze amezi atandatu baganira ku gusinya aya masezerano

    Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y'ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika. Ati 'Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo”. Iyi sosiyete yari isanzwe ikorana n'abahinzi bari hagati y'ibihumbi 2000 na 3000 , ngo ubu bashaka gukuba uwo mubare inshuro 100.

    Muri iki gihe umusaruro wangirika utageze ku isoko ni 40% kuko abahinzi batabona uko bawugezayo cyangwa bakabura abaguzi. Shikama yavuze ko bashaka ko bafashijwe na Bruce Melodie, uyu mubare uzagabanuka ukagera ku 10%. Bifuza kandi ko Bruce Melodie azabafasha nibura bakajya babona abaguzi 10,000 ku munsi.

    Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho. Ati 'Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n'iyi sosiyete neza nk'uko nsanzwe mbigenza.'

    Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba asobanura imbere y’itangazamakuru

    Food Bundles ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa. Tariki 4 Gicurasi 2021, nibwo Bruce Melodie na Kigali Arena bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire hagati y'impande zombi.

    Shikama umuyobozi wa food bundles(ibumoso), Bruce Melodie na Lee umujyanama we

    Aya masezerano ya Bruce Melodie na Kigali Arena agena ko Bruce Melodie yemerewe gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk'ibitaramo, ibiganiro n'itangazamakuru n'ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo ari byo byose. Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 Frw. Igihe aya masezerano azamara ntabwo impande zombi zigeze zifuza ko gitangazwa.

    Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye mu baherwe mu Rwanda

    AMAFOTO: BJC Official

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108918/byinshi-ku-masezerano-ya-miliyari-imwe-yamanyarwanda-bruce-melodie-yashyizeho-umukono-amaf-108918.html