Blog

  • Uburyo Mwenda adasobanukiwe umugambi mugari wa Museveni ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri iyo nkuru, Mwenda agaragaza n’ibimenyetso bifatika, ingingo icyenda z’aho Uganda yashotoye u Rwanda, [ndetse n’indi imwe u Rwanda rwashotoyeho Uganda].

    Ibi ariko Mwenda yarabirenze, yandika ko Museveni atigeze agaruka ku kibazo [cy’ishimutwa ry’Abagande mu Rwanda] nubwo abasirikare, abadipolomate n’abakora mu nzego z’ubutasi bakunze kukigarukaho ndetse ko ubutegetsi bwa Kampala butigeze bwamagana ubwa Kigali mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Ati “Gusa ndabizi ko binyuze muri Interpol, u Rwanda na Uganda byagiranye amasezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.”

    [Iyo nyandiko yagaragaje ko] Mwenda ashyigikiye uruhande rumwe [rwa Uganda] muri iki kibazo gihuje ibihugu byombi.

    Kuva icyo gihe Mwenda yakunze kwirinda kwandika kuri iki kibazo, hakanibazwa impamvu yabihagaritse, ariko bigeze ejo bundi ku itariki ya 13 Nzeli, agarukana inkuru ifite umutwe ugira uti ‘kutabona ishusho ngari’ [y’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].

    Umuntu asomye izo nkuru ebyiri zegeranye, yakwibaza niba utabona ishusho ngari y’icyo Uganda igamije mu mubano wayo n’u Rwanda, atari Mwenda aho kuba Museveni.

    Mwenda atangira yandika ko u Rwanda ‘rushobora kuba rufite intasi nyinshi muri twe [muri Uganda] ndetse ko ‘bishoboka ko benshi mu bafunzwe [bashinjwa ubutasi] bakoze icyo cyaha’, ariko akibaza impamvu ‘Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI) rubafunga igihe kinini bataburanishwa cyangwa ngo bamenyeshwe ibirego bitumye bafungwa?’

    Mu buryo busanzwe, kuba Abanyarwanda bafungwa na CMI bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubutasi muri Uganda, byakabaye impamvu yo kubashyikiriza, aho kugira ngo bakorerwe iyicarubozo? Niba barakoze ibyaha bashinjwa, ahantu bakwiye kubihamirizwa ni imbere y’amategeko.

    Mu kwemeza ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bakoze ibyo bakekwaho, Mwenda ari kwigira umucamanza, ari nako aha ishingiro ibikorwa byo guhohotera abaturage b’inzirakarengane, kandi akabikora atari uko atazi icyo amategeko asaba, [ahubwo ari mu buryo bwo kwigiza nkana].

    Uko kwirengagiza no gusobanura impamvu y’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda, byerekana Mwenda ari we utari gusobanukirwa n’ishusho ngari y’ibyo Museveni ari gukorera Abanyarwanda, nubwo mu nyandiko ye, asa nk’umugaragaza nk’utazi ibyo ari gukora iyo bigeze ku mubano we n’u Rwanda.

    Icyakora bitandukanye n’ibitekerezo bya Mwenda, u Rwanda ruri mu bintu bicye Museveni yashoboye kwerekana neza uruhande ashyigikiye, nubwo yarwerekanye mu buryo bwamugizeho ingaruka. Kuva na kera, imyitwarire ya Museveni ku Rwanda yakomeje gukurikira umurongo mugari yari yarihaye, wo gushyiraho ubutegetsi ashobora kubwira icyo gukora, igihe cyo kugikorera ndetse n’uburyo bwo kugikora.

    Iyi ntumbero ya Museveni yatangiye kera cyane ubwo RPF yari imaze kubohora u Rwanda. Icyo gihe, abayobozi ba FPR baratangaye cyane ubwo Museveni yababwiraga ugomba kuzaba Perezida, ndetse n’abantu bagomba guhabwa kuyobora minisiteri runaka. Icyo gihe kandi yashakaga guhora ahamagaza abayobozi b’u Rwanda muri Uganda kugira ngo bahabwe amategeko y’icyo gukora, nubwo ibyo bikorwa bitajyanye n’uburyo za Leta ziba zigomba gukorana ku rwego mpuzamahanga.

    Icyerekana iyi myitwarire ya Museveni ni uburyo yahoraga atumanaho na Kayumba Nyamwasa ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Ubusanzwe, imyitwarire nk’iyi ni igikorwa gikomeye gishobora kubyara umwuka mubi hagati y’ibihugu, [ariko Museveni yabikoraga usa nk’udafite icyo yikanga]. Museveni kandi yagerageje gushwanisha Paul Kagame wari Visi Perezida icyo gihe, ndetse na Bizimungu wari Perezida.

    Umwanditsi w’amateka ukomoka mu Bufaransa, Gerald Prunier, yagarutse kuri iyi myitwarire ya Museveni mu gitabo yise ‘Africa’s World War (Intambara y’Isi ya Afurika). Yavuze ko nyuma y’uko FPR ibohoye u Rwanda, Museveni yari mu biganiro na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Umutekano, byari bigamije gushaka abasore b’Abanyarwanda bagombaga gukora umutwe urwanya Leta nshya ya FPR yari imaze gushyirwaho.

    Prunier avuga ko yakoraga nk’umuhuza hagati ya Sendashonga na Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, wari wasezeranyije Sendashonga ko Uganda izatanga intwaro muri ibyo bikorwa.

    Ku rupapuro rwa 366 mu gitabo cya Prunier, hari aho agira ati “Mu gihe Tanzania ari yemeye kuzafasha abo barwanyi kubona aho bakorera imyitozo, [Sendashonga] yizeraga kuzabona ubufasha [bw’intwaro buturutse] muri Uganda. Yansabye kumufasha kuganira na Leta ya Kampala, kandi nanjye namuhaye abantu yagombaga kuvugana nabo. Ku Cyumweru cya tariki ya 3 Gicurasi, 1998, hari inama yabereye i Nairobi yamuhuje na Salim Saleh. Icyo gihe umubano w’ibihugu byombi ntabwo wari wifashe neza, ndetse yari yiteguye gushyigikira ingabo zagombaga gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.

    Iyi myitwarire ya Museveni kuri Leta ya FPR yari ikiri kwiyubaka, inagizwe n’abafashije Museveni kubohora Uganda, yatangaje cyane Mwalimu Julius Nyerere wari Perezida wa Tanzania, wigeze kubaza Museveni ‘ikibazo afitanye n’Abanyarwanda. Museveni yamusubije ko ”Batajya banyumva’, ibintu byatunguye Nyerere cyane akagera ubwo yibutsa Museveni ko abo bantu ari kuvuga batamwumva ari abayobozi b’igihugu kigenga.

    Ibimenyetso by’uburyo Museveni yakomeje gushotora u Rwanda ntibyarangiriye ku mugambi wo gushaka guhirika Leta ya FPR, kuko no mu 2001, uyu mugabo yagiranye imikoranire na FDLR, umutwe wari umaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugahungira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Winnie Byanyima wagerageje kunenga iby’uwo mubano, yaje gutabwa muri yombi, ariko mu 2005, biza kugaragara ko ibyo yavugaga byari ukuri, kuko Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR, yafatanywe urupapuro rw’inzira rwa Uganda, ari narwo yakoreshaga mu ngendo zigana hirya no hino ku Isi mu gushaka inkunga yo gufasha uwo mutwe kuzatera u Rwanda.

    Mu 2007, Karegeya yahunze u Rwanda anyuze muri Uganda, ndetse nyuma y’imyaka itatu, Kayumba Nyamwasa nawe ahunga anyuze muri icyo gihugu. Muri uwo mwaka nibwo aba bagabo bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC, ndetse muri Kanama 2010, Karegeya atangariza mu kinyamakuru cya Uganda ko intego yabo ari ugukuraho Leta y’u Rwanda binyuze mu mirwano.

    Mu 2017, RNC yimuriye icyicaro cyayo muri Uganda, ndetse muri iki gihe nibwo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda banze kwifatanya n’uwo mutwe byarushagaho gukaza umurego. Uburyo Abanyarwanda bafungirwaga ku muhanda mu maso y’abantu bose, byatumye gutandukanya abakozi ba Leta ya Uganda n’abakorera RNC bigorana, kuko izi mpande zombi zari zifitanye imikoranire idasanzwe.

    Kuba umutwe w’iterabwoba, watangaje ko ufite umugambi wo guhirika igihugu cy’igituranyi, warakoranaga bya hafi n’inzego z’umutekano za Uganda byari ikimenyetso simusiga cy’uko inzego z’umutekano za Uganda zarimo kubahiriza amabwiriza zahawe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

    Muri Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiye ku Ngoro ya Perezida Museveni muri Uganda, agirana ibiganiro na mugenzi we. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Museveni yemeye ko CMI yafashije RNC mu bikorwa byo gushaka abarwanyi, ndetse no kubafasha kugera mu mashyamba ya Congo.

    Muri Werurwe umwaka wakurikiyeho, Museveni yongeye kwemera ko yahuye n’abayobozi ba RNC mu buryo bw’impanuka, mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda. Abo bayobozi barimo Eugene Gasana ndetse na Charlotte Mukankusi nawe wagenderaga ku rupapuro rw’inzira rwa Uganda. Uru rupapuro yaje kurwamburwa binyuze mu biganiro byahuje u Rwanda na Uganda, bihagarariwe n’abahuza barimo Congo na Angola. Abayobozi ba Uganda bamwatse uru rupapuro, bari barabanje gutsemba bavuga ko ntarwo afite.

    Ibi bimenyetso byose byerekana ko Museveni ayigeze atezuka ku mugambi we mugari [wo gukuraho Leta ya FPR]. Kuri we, gukuraho Leta y’u Rwanda itamwumva, niyo ntumbero ye nyamukuru.

    Mu nkuru ya Mwenda yo mu 2018, yagaragaje ko Perezida Kagame yamugaye kubera uburyo yabonaga impamvu za Museveni ku buryo yageragezaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ukuri kwa Perezida Kagame ku buryo yafashe Mwenda kugaragarira muri iyi nyandiko ya Mwenda ivuga ko Museveni atakaza ubushobozi bwo ‘kubona ishusho ngari iyo bigeze ku mubano n’u Rwanda’, [aho avuga ko Museveni aha agaciro ibintu bito byangiza umubano w’ibihugu byombi, aho guha agaciro ibikorwa bigari birimo umubano mwiza hagati y’impande zombi].

    Bitandukanye n’ibyo Mwenda atekereza, ubushobozi bwa Museveni bwo kugira umurongo mugari n’ishusho y’icyo yifuza gukora, bigaragara cyane iyo bigeze ku mubano we n’u Rwanda [kurusha uko bigaragara mu bindi bikorwa]. Uwo mugambi mugari afite ku Rwanda, awuryamyeho cyane ku buryo yemera guhara imishinga y’ibikorwaremezo ihuriweho n’ibindi bihugu birimo Tanzania na Kenya, ndetse akanemera agahara amafaranga menshi y’inyungu Abagande bakuraga mu bucuruzi bw’ibicuruzwa boherezaga mu Rwanda mbere y’uko ikibazo hagati y’impande zombi gifata indi ntera.

    Mu busanzwe, umuntu ushyigikiye ubwihuze bw’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [ nk’uko Mwenda abigarukaho mu nyandiko ye, avuga ko Museveni arajwe ishinga no kubaka Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika y’Iburasirazuba], ntiyagashyigikiye ibikorwa bishobora gukoma mu nkokora iyo ntego, cyane cyane ko mu myaka 20 amaze abikora, nta musaruro na muto arakuramo.

    Kwemera guhara inyungu z’Abagande bacuruzaga mu Rwanda nabyo si ikimenyetso cy’umuntu ukunda igihugu cye, ndetse no guhara inyungu z’imishinga ihuriweho n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ntibyerekana urukundo n’ishyaka ryo kubaka Afurika Yunze Ubumwe, kandi byose bikarekurwa kubera gushaka kugera ku ntego ‘y’umugambi wo gukuraho Leta y’u Rwanda nawo wamaze gupfuba’.

    Igihe Mwenda yibaza ati “Ni kuki ibi byose byaharwa kubera ibirego by’abantu bashimutwa?” igisubizo kiroroshye: Ntabwo byahagaritswe kubera abantu bashimutwa gusa, byahagaritswe kubera umugambi wa Museveni [wo gushaka gukuraho Leta yatowe n’abaturage], kandi akaba yariyemeje kuzawugumaho kugera awushyize mu bikorwa. Ikindi ni uko ihererekanya ry’abakekwaho ibyaha [ryagarutsweho na Mwenda] ryabaye hagati y’u Rwanda na Uganda, ryabaye mu 2013.

    Niba Uganda yari ifite ikibazo ku Banyarwanda batuyeyo, kuko nyuma y’iryo hererekanya, yategereje imyaka itanu mbere yo gutangira kubakorera ibikorwa byari bugire ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi, na cyane ko yakiriye abakekwaho ibyaha benshi kurusha abo u Rwanda rwakiriye? Ikigaragara cyo ni uko ikibazo cyo gushimuta Abanyarwanda atari cyo ntandaro y’ummubano mubi hagati y’impande zombi.

    Icyemezo cya Museveni cyo kwakira ibikorwa bya RNC bigakorera muri Uganda byari ikosa rikomeye. Ingamba zagikurikiye zirimo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, guterana amagambo hagati y’impande zombi ndetse no gufunga umupaka uhuza ibi bihugu.

    Muri macye ayo niyo makosa yakozwe na Museveni, ndetse igihe Mwenda azasobanukirwa iyi ngingo, azamenya neza ko ‘Uganda itumvise nabi ibyo u Rwanda rwagaragaje ko birubangamiye’, ari bwo buryo yakoresheje mu kugerageza gukura ikimwaro kuri Museveni, akagishyira aho kidakwiye kuba kiri [kuri CMI], kuko CMI ntabwo igena umubano mu bya dipolomasi hagati ya Uganda n’u Rwanda.

    Mu gihe kandi Mwenda yasobanukirwa iyi ngingo, byamufasha kuvugurura imvugo ye iri mu nyandiko, aho avuga ko ‘Umuyobozi mwiza w’urwego rw’ubutasi yakamenye intumbero z’igihugu akorera ubundi agakoresha ubutasi mu kuzigeraho’, kuko ibyo nibyo abayobozi ba CIM bari gukora, ari nacyo gishingirwaho mu ‘kubazamura mu ntera, kubongera ubushobozi ndetse n’umushahara’, nk’uko Mwenda abigarukaho asa nk’uwigiza nkana.

    Uyu Mwenda niwe udasobanukiwe umugambi mugari Museveni afite ku Rwanda, ndetse ni mu gihe kuko atigeze awumubwira, dore ko aherutse kubwira France 24 ko amabanga ye ari ‘mu mutwe we’.

    Mu yandi magambo, mu gihe Mwenda yahagarika ibyo kwigiza nkana, azabona ko umugambi wa Museveni ku Rwanda udahungabana [iyo bigeze ku mibanire ye n’u Rwanda] ahubwo ko ari bwo ugaragara neza, nubwo utabura kumugiraho ingaruka.

    Andrew Mwenda ayobya uburari agaragaza ko ikibazo cya Uganda n’u Rwanda ntaho gihuriye n’ibikorwa bya Perezida Museveni byo gushaka kubangamira ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3nLFp50

  • Umwaka wa 2020 wasize abaforomo 280 banduye Covid-19, babiri irabahitana – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara, yavuze ko mu gihe Isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, abarwayi bakiyongera mu bitaro, n’abaforomo bakurikiranaga ubuzima bwabo bwa buri munsi banduye icyo cyorezo babiri kikabivugana.

    Umwaka wa 2020 uretse kuba wari utegerejwe na benshi mu batuye Isi, wari umwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryahariye abaforomo n’ababyaza no kwishimira ibyo bagezeho mu bikorwa byo kwita ku buzima bwa benshi, cyane ko mu bitaro ari bo biganjemo.

    Mu mpera za 2019, ibimenyetso by’uko uwo mwaka utazorohera abakora ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abarwayi barimo n’abaforomo n’ababyaza, byatangiye gututumba mu Bushinwa ubwo COVID-19 yadukaga nubwo abenshi bibwiraga ko icyo cyorezo kitazarenga igihugu ngo kigera mu kindi.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara, yavuze ko nubwo babungabungaga ubuzima bw’abarwayi bari bafite ibyago byinshi byo kwandura gusa ku bw’amahirwe mu Rwanda handuye umubare muto ugereranyije n’ahandi.

    Yagize ati “Abantu bakora kwa muganga ntabwo babura kwandura. Dufite imibare itari myiza y’abaforomo barenga 280 bayanduye, babiri bitabye Imana. Mu by’ukuri nabyo turabishima kuko hagombye kuba harananduye abarenze abo cyane ko mu mizo ya mbere w’iki kibazo twese tutari tuzi n’uburyo bwo kwirinda.”

    Yavuze ko uwo mwaka wababereye umwaka uw’ingume kugeza n’aho bamwe bakoraga amanywa n’ijoro.

    Ati “OMS yari yawise ko ari umwaka twizihiza ibikorwa abaforomo n’ababyaza bagezeho, ariko wahise uhurirana n’ikibazo cya Covid-19. Ni umwaka twahuye n’akazi tutari dusanzwe tubona.”

    “Ni umwaka wabaye mubi ku Isi yose no ku bantu bose, ni n’umwaka mubi ku banyarwanda bose kuko buriya ntitwavuga ko twageze ku byo twifuzaga kugeraho byaba no mu bukungu bw’igihugu. Rero no ku baforomo n’ababyaza ntabwo wabaye umwaka mwiza.”

    Yagaragaje ko kuva ibikorwa byo gukingira byatangira mu Rwanda, abaforomo n’ababyaza baje mu bibanze ndetse kugeza ubu 100% byabo barakingiwe kandi ngo nibura bibaha amahirwe yo gukurikirana abarwayi batabishisha dore ko bagize 60% by’abakora kwa muganga.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo ku rwego rw’Isi (ICN), Howard Catton, uri mu Rwanda yagaragaje ko abaforomo n’ababyaza bagakwiye kuba ba nyambere mu bikorwa byo gukingira kuko bakoze akazi katoroshye nyamara muri Afurika imibare igaragaza ko 2% ari bo gusa bakingiwe.

    Yagize ati “Icyorezo, cyateye ibihe bidasanzwe mu mwuga w’ubaforomo mu Isi yose. Abaforomo benshi ntibari bafite uburyo bwari bukenewe bwo kwirinda. Nubwo byari bimeze bityo abaforomo bakomeje gukora mu buryo buboneye.”

    “Nyamara turacyabona abaforomo n’ababyaza batarakingirwa mu bihugu bitandukanye. Ndabizi ibikorwa byo gukingira abakozi bo kwa muganga byarakozwe mu Rwanda ariko ntabwo ari Afurika yose. Abantu bagera muri 2% nibo bamaze kubona urukingo mu gihe ibihugu byateye imbere bigeze kuri 60% na 70.”

    Magingo aya Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda rugizwe n’abaforomo 8942 n’ababyaza 2200. Bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800 naho umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

    Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko abaforomo bagize umwaka utoroshye mu guhangana na Covid-19

    source : https://ift.tt/3EoKVjY

  • Ubuzima bw’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12 – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu afite imyaka 26 y’amavuko, umwuga w’uburaya awumazemo imyaka 14. Ababazwa no kuba ubukire yagiye gushakamo yarabubuze, ahubwo akaba yaratewe inda imburagihe afite imyaka 15.

    Mu buhamya bwe, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yagiye mu buraya bitewe n’ubuzima bwa gikene iwabo bari babayemo, yibwira ko azakuramo amafaranga menshi bakaba abakire.

    Ati “Impamvu nagiye mu mwuga w’uburaya ni uko iwacu ari abakene kandi ubuzima nari mbayemo butari bunyoroheye.”

    Yatangiye uburaya yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza ahita areka kwiga. Agitangira uburaya yari afite ababyeyi bombi ariko kuri ubu asigaranye nyina gusa kuko Se yapfuye.

    Akomeza avuga ko agitangira uburaya atigeze atekereza gukoresha agakingirizo kuko yari yarumvise ibihuha bivuga ko iyo umuntu agakoresheje kamuheramo agapfa.

    Ati “Ntabwo nigeze nikingira kuko numvaga bavuga ko iyo umuntu akoresheje agakingirizo kamuheramo.”

    Mu 2010 agize imyaka 15 y’amavuko yahise atwara inda abyara umwana, kuri ubu uwo mwana amaze gukura kandi ariga ku buryo agiye gutangira umwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye.

    Avuga ko n’ubwo yakoraga uburaya agamije gufasha ababyeyi be kubaho no kubona ibibatunga [bari bageze mu za bukuru kandi ari abakene] batari babizi.

    Ati “Ntabwo nababwiraga ko amafaranga yo guhahisha nyakuye mu buraya, narabibahishaga ariko aho mariye kubyara ni bwo nabyatuye. Ababyeyi narababeshyaga ngo ngiye gusura umwana twigana nkahita njya gutega abagabo.”

    Avuga ko yamaze igihe kirekire mu buraya kandi aganwa n’abagabo benshi bubatse ingo bagasambana nta gakingirizo bakoresheje, ariko ku bw’amahirwe nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yahanduriye.

    Kugeza ubu aracyakora uburaya kandi abakiliya be benshi ni abagabo bubatse ingo, ariko mu bimugora ni uko abo bagabo badakozwa ibyo gukoresha agakingirizo.

    Ati “Udukingirizo tuba tutwifitiye kuko tudukura ku Kigo Nderabuzima, iyo umugabo yanze kugakoresha akorera aho kuko aba ari bunyishyure amafaranga menshi.”

    Avuga ko nubwo yaryamanaga n’abagabo benshi batikingiye, uwamuteye inda yamumenye kuko igihe yamaraga kuryamana n’umugabo yahitaga yandika itariki n’isaha.

    Gusa uwo mugabo yanze kwemera ko ari we wamuteye inda ntiyagira n’icyo amufasha mu kurera umwana.

    Ati “Nta kintu yigeze amfasha kuko n’umwana atamwemeye. Kuri ubu nta n’ubwo tukivugana cyane kuko tudahuza.”

    Avuga ko aramutse abonye igishoro akabona ibindi akora yareka uburaya kuko abukora atabwishimiye. Mu byo yifuza gukora harimo ubucuruzi cyangwa ubworozi.

    Yicuza ko yararetse ishuri akayoboka uburaya, kuko ngo iyo akomeza kwiga yari kugira ejo hazaza heza.

    Ati “Iyo ntajya mu buraya wenda nkakomeza nko kwiga numva nari kuba nk’umuganga cyangwa umushoferi.”

    Ku munsi umwe ashobora kuryamana n’abagabo batanu cyangwa abarenzeho bitewe n’uko babonetse.

    Avuga ko mu buraya akora ikintu cyamubabaje atajya yibagirwa ari umugabo baryamanye akamutera inda yarangiza akamwihakana akanga no kumufasha kurera umwana.

    Ikindi avuga atazibagirwa ni uburyo yatwise inda akiri muto afite imyaka 15 y’amavuko ubuzima bukamugora ndetse yajya no kubyara akababara cyane.

    Icyamushimishije ni uko yabashije kurera umwana we agakura, kuri ubu akaba agiye gutangira amashuri yisumbuye.

    Yaboneje urubyaro yifashishije uburyo bw’urushinge kugira ngo hatazagira umugabo wongera kumutera inda itateguwe.

    Agira inama abakobwa bakiri bato kwifata bakirinda kujya mu buraya kuko ari umwuga mubi kandi ugayitse.

    Asaba ababyeyi kujya bita ku bana babo bakabaganiriza kandi bakabagira inama yo kwirinda ingeso mbi zirimo uburaya.

    Ubuzima bw’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3i0Mvz9

  • Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’umutwe MRCD/FLN, we na bagenzi be 20 bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cyo gufungwa burundu, hanyuma Nsabimana Callixte bumusabira igifungo cy’imyaka 25. Abandi na bo bagiye basabirwa ibihano birimo igifungo cya burundu no gufungwa imyaka 25.

    Kigali Today yabateguriye icyegeranyo ku mavu n’amavuko y’uru rubanza.

    source : https://ift.tt/3u1lfoZ

  • Mister Africa yigeze kwegukanwa na Jay Rwanda yatwaye n’Umunya-Angola ariko Umunyarwanda ntiyaviramo aho #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ribera i Abidjan muri Cote d’Ivoire aho u Rwanda rwari ruhagarariwemo na Rukundo Dismas usanzwe amurika imideri.

    Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ryatwaye n’umusore wo muri Angola, Eryvaldo Reis.

    Ubwo hatangwaga amakamba, Umunyarwanda Rukundo yaje mu byiciro bibiri bya nyuma aho yabanje kuza mu icyenda bagiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse akaza no kuboneka muri batanu bahatanye muri final.

    Gusa ntiyahiriwe kuko ategukanye iri kamba ariko yabaye umusore ugaragara neza aho ikamba yahawe ryitwa Mister Substance

    Umunya-Cameroun Asanga Braine Check we yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa aho yahize abandi mu kugira igituza, ajyanisha n’imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi.

    U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu aho irya 2017 rwanaryegukanye ubwo Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka ay Rwanda yaryegukanaga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mister-Africa-yigeze-kwegukanwa-na-Jay-Rwanda-yatwaye-n-Umunya-Angola-ariko-Umunyarwanda-ntiyaviramo-aho

  • Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-2022 #rwanda #RwOT

    Imikino y'ikiciro cya kabiri bahatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-2022, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu aribwo iyo mikino iri butangire gusa imwe mu makipe yagombaga nayo guhatanira kuzamuka ya Gasabo United yamaze gusezera.

    Iby'isezera by'iyi kipe byemejwe n'ubunyamabanga bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, mu butumwa bwashyizwe kuri twitter ya FERWAFA buragira buti ' ikipe ya Gasabo United yamenyesheje Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ko itazitabira amarushanwa y'Ikiciro cya kabiri 2021 igomba gutangira ku wa gatandatu tariki 18-09-2021.'

    Iyi kipe ya Gasabo United yasezeye biravugwa ko umuyobozi wayo ngo ntabushobozi bwo gukora ingendo ku makipe azasura by'umwihariko ku ikipe y'Amagaju iherereye mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe, iyi kipe ya Gasabo yasezeye ikaba yari iherereye mu itsinda A hamwe na Intare FC, Interforce FC, Heroes FC n' Amagaju FC.

    Iyi mikino igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, irimo gukinwa mu rwego rwo gushaka amakipe abiri azasimbura ikipe ya As Muhanga ndetse na Sunrise FC zo zamanutse mu mwaka ushize w'imikino, ikipe zizazamuka zizatangira gukina iyi mikino guhera tariki ya 16 Ukwakira 2021.

    Muri tombola yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nzeri 2021 yasize amakipe ari mu matsinda akurikira:

    Itsinda A: Heroes FC, Amagaju FC, Intare FC na Interforce FC.
    Itsinda B: Gicumbi FC, La Jeunesse FC, Nyanza FC, Pepinière FC na Rugende FC
    Itsinda C: Vision FC, Espérance FC, United Stars, University of Rwanda FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC
    Itsinda D: Etoile de l'Est FC, Impeesa FC, Kirehe FC, Rwamagana City FC na The Winners FC

    Uko imikino iri bukinwe kuri uyu wa gatandatu guhera saa munani:

    Itsinda A: Heroes vs Amagaju, Gasabo United vs Intare FC (Wasubitswe) & Interforce FC ifite ikiruhuko
    Itsinda B: Rugende FC vs Pepinière FC, yanza FC vs Gicumbi FC, La Jeunesse FC yaruhutse
    Itsinda C: United Stars vs Espérance FC, Vision FC vs UR FC, VJN yaruhutse
    Itsinda D: The Winners FC vs Etoile de l'Est, Kirehe FC vs Impeesa FC , Rwamagana City yaruhutse

    The post Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/habura-umunsi-umwe-ikipe-ya-gasabo-united-yikuye-mu-irushanwa-ryo-guhatanira-gukina-ikiciro-cya-mbere-umwaka-wimikino-wa-2021-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=habura-umunsi-umwe-ikipe-ya-gasabo-united-yikuye-mu-irushanwa-ryo-guhatanira-gukina-ikiciro-cya-mbere-umwaka-wimikino-wa-2021-2022

  • Umunya-Tanzaniyakazi ari kuzenguruka Igihugu ashaka uwamurongora ngo namubura aramanukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Baby Nai yagaragaye mu mafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga aho agaragara yambaye ikanzu y’igitae isanzwe yamarwa n’abageni ndetse n’agatimba ubundi acigatiye icyapa.

    Icyo cyapa cyanditseho amagambo asobanura ikimugenza aho kivuga ko akeneye umugabo uri hagati y’imyaka 20 na 70 wamurongora.

    Ubu aratangaza ko amaze kwakira ubutumwa bw’abagabo benshi ariko ko nta numwe uhamye urimo ahubwo ko abenshi bishakira ko bagira umunezero wo mu buriri gusa kandi atari cyo yifuza.

    Ngo mu magambo ye, uyu mugore avuga ko ashaka umugabo uzamufata ikiganza ubundi akamujya mu rugo bakarushinga adakaneye abashaka ko bishimana.

    Avuga ko nubwo aba bagabo bifuza kumujyana mu mahoteli kumusambanya bakomeje kumuca intege ariko ntakimukoma mu nkokora intego ye yo gukomeza gushakisha umugabo.

    Atangaza ko namuburira i Dar es Salaam azakomereza mu yindi mijyi wa kiriya gihugu nka Mwanza, Arusha cyangwa i Mbeya icyakora ngo hose nibyanga ntakizamubuza kujya gushakishiriza mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/Umunya-Tanzaniyakazi-ari-kuzenguruka-Igihugu-ashaka-uwamurongora-ngo-namubura-aramanukira-mu-Rwanda

  • Umusore Lil Nas yogeye kwibasirwa bikomeye nyuma yo gusohora amafoto yakorewe Baby Shower #rwanda #RwOT

    Lil Nas X yavuze ko aya mafoto ari ateguza album yenda gusohora, ndetse ko iyi album ayifata nk'umwana we ariyo mpamvu avuga ko atwite.

    Montero Lamar Hill umaze kwamamara ku izina rya Lil Nas X mu muziki, ni umuraperi ugezweho muri Amerika udahwema kuvugwa cyane mu itangazamakuru, bitewe n'udushya ahorana. Mu minsi ishize uyu muraperi wemeye ko ari umutinganyi ku mugaragaro, yasohoye amafoto menshi agaragaza ko atwite gusa agamije kwamamaza album nshya yenda gusohora yise 'Montero', iyi album akaba avuga ko ayigereranya n'umwana wenda kuvuka akaba ariyo mpamvu atwite.

    N'ubwo bizwi ko bidashoboka ko umuhungu yasama, ntabwo byabujije Lil Nas X gukoresha inda itari iya nyayo, akerekana ko atwite nyamara ataribyo. N'ubwo kandi yanenzwe cyane hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, ntibyamubujije kongera gucisha ururondogoro abantu ubwo yakoraga ibirori bya 'Baby Shower', bisanzwe bikorwa n'abagore benda kwibaruka. Yatangaje ko abikoze kuko umwana atwite agiye kuvuka, ariyo album agiye gusohora. Ibi byateje amagambo menshi kumbuga nkoranyambaga, benshi bamubwira ko yarengereye ndetse ko ari ugusuzugura no gukinira ku babyeyi n'abana.

    Mu mafoto akurikira, irebere uko 'Baby Shower' y'umutinganyi Lil Nas X yari yifashe:



    Lil Nas X w'imyaka 22 umaze kumenyerwaho gukora ibintu bitangaje, birimo kwamamaza inkweto zirimo amaraso y'abantu nyuma zigakurwa ku isoko, aherutse no kwerekana umuhungu bahuje igitsina bakundana. Kuri ubu yavuze ko iyi album agereranya n'umwana atwite, ko izasohoka kuri uyu munsi tariki ya 17Nzeri 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umusore-lil-nas-yogeye-kwibasirwa-bikomeye-nyuma-yogusohora-amafoto-yakorewe

  • Ibyagoye Richard Gasana mu gihe amaze ari Meya wa Gatsibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana

    Abitangaje mu gihe uyu mwaka biteganyijwe ko haba amatora mu nzego z’ibanze bamwe mu bayobozi b’uturere basoje manda ebyiri bagasimburwa n’abandi bashya.

    Richard Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo guhera mu mwaka wa 2011 avuga ko nta muyobozi usoza manda mu gihugu cye kuko ashobora kuba atari umuyobozi w’Akarere ariko agakora ikindi cyateza igihugu imbere.

    Ati “Ntabwo umuyobozi ubundi ajya arangiza manda, manda mu gihugu cyawe ntabwo ibaho. Nshobora kuba ntari umuyobozi w’akarere nkajya gukora ikindi kandi na cyo giteza imbere igihugu nanjye kikanteza imbere, nta manda rero dufite, manda irangiye ni iyo twatorewe n’abaturage muri aka karere ariko mu gihugu turacyarimo, turacyakorera igihugu, tuzakomeza no kugikorera.”

    Mu gihe yari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko yahuye n’akazi katoroshye ko kurandura ubukene mu baturage no kubahindurira imyumvire.

    Yagize ati “Hari ubukene bujyanye n’ibyo batunze ndetse n’ibyo bazi. Abaturage badafite ubumenyi buhagije kugira ngo tubane na bo, bajyane abana babo mu ishuri, bishyure mituweli rimwe na rimwe bakumva ko ari inkeke bashyirwaho, undi ukamuha inka mu gitondo akaba yayigurishije, ukamuha ihene akayizindurira ku cyokezo, ukamwongera indi, twagiye duhura n’izo mbogamizi.”

    Avuga ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi zijyanye no guhindura imyumvire y’abaturage ndetse n’ubukene ariko bigishijwe bikomeye ndetse banishakamo ibisubizo.

    Avuga ko nk’abayobozi bahoranaga inyota yo gukora ariko nanone bakagorwa n’ubushobozi buke ku buryo batabashaga gukemura ibyifuzo by’abaturage byose.

    Ati “Ubushobozi bwagiye buba bukeya rwose, ingengo y’imari ugasanga abaturage ibyo bifuza biri muri miliyari 60, twajya gutora ingengo y’imari tugatora miliyari 20, akaba makeya ugasanga rimwe na rimwe imbaraga umuntu afite ntabwo arimo azikoresha neza ariko tukamenya ko ari bwo bushobozi bw’igihugu.”

    Meya Richard Gasana avuga ko ariko bakoze ibishoboka byose, ubu akaba yishimira ko imyumvire y’abaturage imaze kuzamuka ku buryo abazamusimbura batazagorwa cyane.

    Ikindi ngo ni uko ubushobozi bw’Igihugu na bwo bugenda buzamuka bityo manda y’abazamusimbura ngo bakaba bazagiriramo ibihe byiza mu byo bazakora bigamije guteza imbere abaturage.


    source : https://ift.tt/3Eq1BaM

  • Kwita izina: U Rwanda rwatangiye serivisi yo gutembereza abakora mu bukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ba mukerarugendo batangiriye gusura u Rwanda ku Mujyi wa Kigali
    Ba mukerarugendo batangiriye gusura u Rwanda ku Mujyi wa Kigali

    Icyo gikorwa cyo gutembereza abakora mu bukererugendo (Familization Trip) kiba buri mwaka, kikaza kibanziriza Umuhango wo ‘Kwita Izina’, aho bajya kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse muri uwo mwaka.

    Ni umuhango umaze gukorwa inshuro 17, ukaba ufatwa nk’urubuga rwo gutangariza isi ibijyanye n’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), RDB yashoboye kwakira abakora mu bukerarugendo n’abakora mu itangazamakuru hirya no hino ku isi, barasura ahantu nyaburanga h’ingenzi u Rwanda rufite, bakerekwa ibyo u Rwanda rufite mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’aho rugeze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Icyo gikorwa cyatangiye ku itariki 15- 25 Nzeri 2021.

    Abari muri icyo gikorwa cyo gusura u Rwanda ‘Visit Rwanda’ ni itsinda ry’abantu 30, barimo abanyamakuru bo ku rwego mpuzamahanga n’abakora mu by’ubukerarugendo baturutse muri Amerika, u Bufaransa, u Budage, Ukraine, Afurika y’Epfo, Tanzania na Kenya.

    Abo bashyitsi batemberejwe Umujyi wa Kigali, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Bazasura n’ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite harimo Pariki y’igihugu y’Akagera, Pariki y’igihugu y’ibirunga, Ingoro y’Umwami i Nyanza, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, umuhanda uzenguruka ku Kiyaga cya Kivu (Kivu belt), ukanyura mu Karere ka Rusizi, Karongi, Rutsiro na Rubavu.

    Kageruka Ariella, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yagize ati “Intego y’uru rugendo ni ukugira ngo abo bantu bakora mu bukerarugendo mpuzamahanga bamenye u Rwanda, bamenye ibyo rufite mu rwego rw’ubukerarugendo n’aho rugeze mu kubungabunga ibidukikije. Iyo umuntu aje akamenya u Rwanda, akavugana n’Abanyarwanda, abasha kumenya uko arwamamaza nk’ahantu habereye ubukerarugendo”.

    Ati “Abo kandi dufatanya gukora ‘packages’, ni ukuvuga gahunda umukerarugendo agura mu gihe ategura urugendo, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye n’ibiciro byabyo, kugira ngo abashe guhitamo kuza mu Rwanda”.

    Kageruka yavuze ko abo batumiwe ubu barimo basura ibyiza by’u Rwanda bitandukanye, ari abantu basanzwe bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo kandi bumva batanga umusanzu wabo mu rugendo u Rwanda rurimo rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

    Muri abo harimo uwitwa Tim van der Wel, Umuyobozi mukuru wa ‘Avila Reizen’, iyo akaba ari ‘Agence’ y’ubukerarugendo yo mu Buholandi.

    Tim van der Wel, yavuze ko yishimiye cyane kuba ari mu Rwanda, akaba yiteguye kumva no kwiga ibyo u Rwanda rukora mu rwego rw’ubukerarugendo, kuko ubundi ngo ibyo yarumenyagaho ni ibyo yasomaga kuri Internet gusa.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe kuri njye, kuza kureba ibibera mu Rwanda kugira ngo nshobore kubyereka no kubisobanurira abakiriya bifuza gusura u Rwanda”.

    Ubu ni inshuro ya kabari umuhango wo ‘Kwita Izina’ ugiye kubaho mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, uwo muhango ukazaba ku itariki 24 Nzeri 2021, ukaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘a virtual Kwita Izina ceremony’, nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020.

    Uwo ngo uzaba n’umwanya wo kugaragaza ibyo u Rwanda rurimo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo, nyuma y’uko bwari bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19.

    source : https://ift.tt/3kk8emQ