Blog

  • Nyarugenge: Ubuyobozi bwakurikiranye ikibazo cy’abagore bashyamiranye n’abanyerondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu babonye ayo mashusho bagarutse ku bushobozi buke bwo kwirinda no kwitabara, bwagaragaye kuri abo banyerondo babiri igihe bashyamiranaga n’abazunguzayi.

    Ubwo baganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, umwe muri abo banyerondo wabanje gushyamirana n’abazunguzayi hamwe na mugenzi we wamutabaye akagera aho aturwa hasi, bavuze ko zimwe mu mbogamizi bakunze guhura na zo zirimo gusagarirwa n’abazunguzayi ari na ho bahera basaba ubufasha ku nzego z’umutekano zisumbuyeho.

    Uwabanje gushyamirana na bo avuga ko ubwo yageragezaga kubuza abazunguzayi gucururiza mu muhanda babyanze ahubwo bagatangira kumurwanya.

    Ati “Abazunguzayi baramanutse ndabakurikira, tugeze imbere y’amarembo y’isoko barahagarara, ndababwira nti mumanuke mukomeze mugende, mureke gucururiza hano, barabyanga, igihe babyanze ngiye gufata ibicuruzwa barimo gucuruza, umwe ahita atangira kundwanya, baransunika, nigiye inyuma ndimo kubahunga barankurikirana, mugenzi wanjye na we yari hirya araza aje kuntabara, bahita bahindukira inyuma bamufata mu ijosi, baramuniga, bamujya hejuru ahagurutse bariruka”.

    Akomeza agira ati “Imbogamizi duhura na zo ni ugufata abajura cyangwa se abo bazunguzayi barimo kuzunguza, cyangwa se abana bo mu muhanda bita ‘marine’, wamufata akaba yashobora kuba yashaka kukurwanya, tumva icyakorwa iyo duhuye n’abo bashaka kutwigomekaho ngo babe baturwanya ni uko nka polisi yaba iri hafi, yajya idutabara kuko ifite intwaro kandi twe nta ntwaro dufite”.

    Undi munyerondo waje gutabara bikamuviramo gukubitwa avuga ko yagiye gutabara mugenzi we azi ko abarimo gushyamirana na we bamubona bakagira ubwoba bagahunga ahubwo bahita bamuhindukirana.

    Ati “Maze kwambuka umuhanda ndavuga nti, ubwo turi babiri wenda baragira ubwoba bahite bikanga bagende, nta kindi bakoze, rwose yahindukiye ahita amfata, kwa kutitegura yahise ankaraga bya hatari nibona hasi, numva icyo twafashwa, nifuza ko nka polisi yajya iduha ubufasha igihe nk’ibyo bitangiye kuba kuko bariya bagore ntabwo bumva rwose”.

    Ku rundi ruhande ariko hari abaturage na bo bashinja inzego zirimo Irondo ry’umwuga ndetse na ba Dasso kubahohotera bitwaje akazi kabo.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko bibujijwe kubuza inzego z’ibanze gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, gusa ngo hari ibyo bagiye kunoza.

    Ati “Ni ukuvuga ko niba uyu munsi habonetse abantu bashobora guhohotera abanyerondo kubera impamvu runaka iyo ari yo yose, ubwo bihita bigaragara ko hagomba kugira ikindi kiyongeraho mu bumenyi, ariko bijyanye n’amategeko y’uburyo abantu bashyira mu bikorwa akazi kabo, ariko no mu mikoranire, ni ukuvuga ngo igihe barimo gukora akazi kabo, igihe bahuye n’ikibazo cyangwa igihe babonye ikintu cyahungabanya umutekano gikomeye, bashobora ndetse no kubona ibindi bikomeye kurushaho, uburyo bavugana n’inzego ziri hafi aho zishobora kuba zifite n’intwaro ni byo tugiye kunoza kurusha ibindi byose”.

    Ibyerekeranye n’urugomo rukorerwa inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bisa n’ibifata intera, dore ko mu minsi ishize hagiye humvikana n’ahandi byabaye, ibyagarutsweho cyane bikaba ari ibyabereye i Nyagatare aho umworozi witwa Safari yagaragaye ashyamirana na Dasso n’abandi bayobozi bamubuzaga kuragira ku gasozi mu buryo butemewe.

    Ubuyobozi buvuga ko butazihanganira abaturage bubahuka inzego ziri mu kazi kazo, icyakora na zo zigasabwa kugakora zirinda guhutaza abaturage. Kuri ubu abakora uru rugomo barakurikiranwa uwo bigaragaye ko yakosheje agahanwa.

    source : https://ift.tt/2Z7epCR

  • Gakenke: Amazi Mujawashema yagejeje ku baturage atumye abangavu babyaye imburagihe bahabwa ihene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bakobwa bishimiye inyunganizi babonye mu kurushaho kwiteza imbere
    Abo bakobwa bishimiye inyunganizi babonye mu kurushaho kwiteza imbere

    Mu nkuru ya Kigali Today yo ku itariki 06 Kamena 2021, ifite umutwe ugira uti “Mujawashema yubakiye abaturage umuyoboro w’amazi wa miliyoni 76”, abaturage banyuranye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke batanze ubuhamya bw’ubuzima bubi babagamo, bashimira uwo muterankunga (Mujawashema Candide) bafata nk’umwana wabo, dore ko n’ubwo aba mu mahanga avuka muri ako gace.

    Ni nyuma yo kugeza umushinga we mu bo babana mu mujyi wa Lyon, bakusanya izo miliyoni 76, ahitamo kuza kubakira abaturage uwo muyoboro w’amazi aho ku ivuko mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke.

    Nk’uko kuri uwo munsi abaturage bamwijeje kuzasigasira icyo gikorwaremezo bagejejweho, nyuma Kigali Today yafashe umwanya wo kujya kureba uburyo uwo muyoboro ukoreshwa, isanga ukomeje kubyazwa umusaruro aho wifashishwa mu bindi bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, biturutse ku mafaranga umunani umuturage yishyura ku ijerekani y’amazi.

    Ubwo hatangwaga ihene 25 ku bakobwa 25 bo mu Murenge wa Ruli kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nzeri 2021, hanatangwa n’izindi ebyiri ku rubyiruko rw’abakorerabushake babiri batishoboye, Mukakimenyi Angès Ushinzwe gukurikirana imishinga ya Mujawashema, yavuze ko mu mafaranga yaguzwe izo hene, harimo ya yabdi umunani buri muturage yishyura ijerekani y’amazi.

    Yavuze ko ayo mafaranga abaturage batanga ku ijerekani, yacunzwe neza none akaba atangiye kwifashishwa mu bindi bikorwa birimo no kwita kuri abo bakobwa babyaye imburagiye, akiyongera ku yandi ava mu bufasha bw’umuryango Africa Jyambere washinzwe na Mujawashema.

    Yagize ati “Twatanze ihene 25 ku bana b’abakobwa babyariye iwabo, nyuma y’uko byari bitangiye kugaragara ko bamwe batangiye kurwaza abana babo indwara ziterwa n’imirire mibi, abagaragayeho icyo kibazo duherutse kubaha n’inkoko zibafasha mu kongera imirire, ubu bufasha bw’izi hene, bufitanye isano n’uriya mushinga w’amazi”.

    Arongera ati “Mu mafaranga twaguze ayo matungo, hari ayo dukura kuri wa muyoboro w’amazi wagejejwe ku baturage, turavomesha ijerekani ikagura amafaranga umunani, ayo mafaranga ni yo yifashishwa mu gusana ibyangiritse no guhemba umukozi urinda uwo muyoboro w’amazi. Ku mafaranga yasigaye, Africa Jyambere yarayongereye tubasha gufasha abo bagenerwabikorwa”.

    Abaturage bishimiye kwegerezwa amazi
    Abaturage bishimiye kwegerezwa amazi

    Mukakimenyi avuga ko ikigambiriwe ari ugufasha Abanyarwanda mu mibereho myiza, hagendewe ku bushobozi buhari n’abafite ibibazo kurusha abandi, uwo mushinga ukazaguka ukagera ku bantu benshi.

    Bamwe mu bakobwa borojwe ihene baganiriye na Kigali Today, bavuze ko kuba batekerejweho bibahaye imbaraga zo kongera kwigarurira icyizere cy’ubuzima bamwe bari baramaze gutakaza, ikindi ngo iryo tungo rikaba rigiye kubahindurira imirire, aho bagiye kubona ifumbire izabafasha kwita ku turima tw’igikoni.

    Uwimana Liliane, ati “Ndashimira uwakoze iki gikorwa cyo kudufasha akadufata nk’abantu nk’abandi, ibi bitwongerera icyizere cy’ubuzima. Ikindi kuba twarabyariye mu rugo kandi abenshi tutujuje imyaka y’ubukure, kurera abana biratugora cyane, uwatekereje kudufasha turamushimira atubereye aho ababyeyi bacu batabaye. Iyi hene kandi ndayifata neza mu myaka iri imbere ndaba mfite ihene nk’eshanu, zizamfasha gusubira mu ishuri, ikindi kandi, ifumbire irabonetse ngiye kwita ku mboga”.

    Nyiransabimana Marie Jeanne, ati “Nshimiye abantu batekereje kuduha itungo, njye mbona iyi hene igihe kumpindurira ubuzima, kuko mbonye ifumbire yo kwita kuri dodo, bityo njye n’umwana wanjye tugire ubuzima bwiza, ndamushima cyane yarakoze”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko ibyo bikorwa uwo mugiraneza akomeje gukorera muri uwo murenge, bifasha abaturage mu iterambere no mu mibereho myiza yabo.

    Agira ati “Abaturage babonaga amazi bibavunnye kandi mabi, aho ijerekani yagurwaga 200 ubu ikaba igeze ku mafaranga umunani, muri make ikibazo cy’amazi cyarakemutse abaturage baruhutse imvune, abana baruhuka kujya kuvoma kure rimwe na rimwe bikababuza kwiga neza. None dore uwo mugiraneza adufashirije abana babyariye iwabo batishoboye, ni uwo gushimirwa”.

    Mujawashema Candide, Umuterankunga uba mu gihugu cy
    Mujawashema Candide, Umuterankunga uba mu gihugu cy’u Bufaransa akomeje gufasha abaturage bo ku ivuko

    Ni umuyoboro wakemuye ikibazo cy’amazi mu ngo 900, by’umwihariko mu tugari dutatu two mu Murenge wa Ruli aritwo Ruli, Rwesero na Jango.

    Uwo muterankunga yemeza ko afite intego yo kwagura ibikorwa by’umuryango Africa Jyambere bikagera kuri benshi, mu rwego rwo gukomeza kunganira igihugu mu kuzamura iterambere ry’abaturage.


    source : https://ift.tt/3Ew9OKO

  • Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko hari abanyamakuru b'Abanyarwanda bakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC cyangwa VOA bagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru yerekeranye n'ibikorwa bya FLN n' impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina.

    Ibimenyetso Ubushinjacyaha bw' u Rwanda bwabonye bubihawe n'abayobozi b'u Bubiligi binyuze mu bufatanye mu by'ubutabera, bigaragaza ko hari abanyamukuru b'ibinyamakuru bibiri bizwi aribyo BBC na VOA , byakoranaga bya hafi na Rusesabagina n'abo bakoranaga, bahanahana amakuru hagati y'umwaka wa 2018 na 2019 mu gihe FLN yagabaga ibitero mu Rwanda.

    Ubutumwa bwa WhatsApp bwagaragaye muri mudasobwa na telefoni bya Rusesabagina byabonywe n'Ubushinjacyaha bw'u Bubiligi igihe bwajyaga gusaka inzu ya Rusesabagina i Buruseli, bugaragaza ko hari abanyamakuru bamwe b'Ijwi rya Amerika (VOA) muri serivisi y'Ikinyarwanda na BBC Gahuzamiryango babanzaga guha Rusesabagina inkuru bateguye kugira ngo azemeze mbere y'uko bazitangaza.

    Hari n'aho bigaragara ko hari abanyamakuru b'ibyo bitangazamakuru ndetse n'abayobozi babo (editors) bakoranaga cyane na Rusesabagina n'ikipe ye, cyane cyane mu bihe bishyira ifatwa ry'umuvugizi wa FLN Callixte Nsabimana, muri Mata 2019.

    Muri kimwe mu biganiro byabaye nyuma y'ifatwa rya Callixte Nsabimana, Rusesabagina (witwaga 'Humura' mu buryo bwo kujijisha) yaganiriye na Mukashema, Thomas Kamirindi na Etienne Karekezi bakorera Ijwi rya Amerika, biga uko bagomba gutangaza ibijyanye n'ifatwa ry'umuvugizi wa FLN Callixte Nsabimana, nyuma bemeranya ko babyita 'gushimutwa'.

    Muri icyo kiganiro kandi ngo hazamo undi muntu witwa Appolinaire Nsengiyumva, n'umunyamakuru wa BBC abagenzacyaha bemeje ko yari Ally Yussuf Mugenzi, aganira ku kiganiro Perezida Paul Kagame yari yagiranye n'abanyamakuru, kikavuga ku bibazo byo mu karere .

    Ikiganiro kimwe cyo kuri whatsapp kigaragaza Rusesabagina aganira n'abagize MRCD hakagarukamo n'abanyamakuru b'ibitangazamakuru mpuzamahanga

    The post Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibimenyetso-byagaragaje-ko-thomas-kamilindi-ally-youssuf-mugenzi-na-etienne-karekezi-bari-bafite-inshingano-zo-gukwirakwiza-ibikorwa-bya-fln/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibimenyetso-byagaragaje-ko-thomas-kamilindi-ally-youssuf-mugenzi-na-etienne-karekezi-bari-bafite-inshingano-zo-gukwirakwiza-ibikorwa-bya-fln

  • Dr Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul kuri uyu wa 17 Nzeri 2021, yashyizeho Dr Ugirashebuja Emmanuel kuba Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda akaba n'intumwa nkuru ya Leta, umwanya asimbuyeho Busingye Josthon wahamagariwe indi mirimo.

    Itangazo rishyira Dr Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutabera, akaba n'intumwa nkuru ya Leta, ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard.

    Uwo Dr Minisitiri Ugirashebuja asimbuye kuri uyu mwanya, Busingye Johnston aherutse guhabwa guhagarira u Rwanda mu gihugu cy'u Bwongereza. Ni impunduka muri Gurerinoma zakozwe ku wa 31 Kanama 2021 nyuma y'inama y'Abaminisitiri yari yateranye iyobowe na Perezida Kagame Paul.

    Mu mirimo myinshi yagiye akora, Dr Ugirashebuja, agizwe Minisitiri w'Ubutabera nyuma y'igihe gito avuye ku mwanya w Perezida w'Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba(EACJ). Ni Umugabo w'imyaka 45 y'amavuko kuko yavukiye i Nairobi mu 1976. Yabaye kandi umuyobozi w'ishuri ry'amategeko muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda. Yabaye Umujyanama mu by'Amategeko muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga hagati ya 2001-2003. Yanabaye umunyamuryango w'Inama Nkuru y'Ubucamanza n'Inama Nkuru y'Ubushinjacyaha.

    Mu mwaka wa 2009 yagizwe Umujyanama mu by'Amategeko mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibidukikije. Mu 2010-2011, yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda, iya Edinburgh n'iya Dar es Salaam. Yigishije kandi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse n'irya Polisi mu Rwanda riri i Musanze.

    Mu Ugushyingo 2013, Dr Ugirashebuja yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw'Ubujurire [EACJCourt Appellate Division]. Nyuma y'umwaka umwe, mu 2014 yabaye Perezida wa Kane wa EACJ, umwanya yamazeho imyaka irindwi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/dr-ugirashebuja-emmanuel-yagizwe-minisitiri-wubutabera-wu-rwanda/

  • Nyanza : Umugabo birakekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe na Baramu be bahurujwe n’umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Boniface w’imyaka 36 usize abana babiri n’umugore, batuye mu Mudugudu wa Kavumu muri kariya Kagari ka Nyanza yapfiriye mu bitaro ubwo yajyanwagayo amaze kurembywa n’inkoni yakubiswe.

    Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana, atangaza ko uriya mugabo yapfuye nyuma yo kugezwa kwa muganga kuko yajyanyweyo nyuma yo kuremba aho bikekwa ko yari yakubiswe,

    Ati 'Hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane abamukubise abo ari bo ngo bakurikiranwe. Birakekwa ko yaba yakubiswe inkoni bitewe n’amakimbirane afitenye n’umugore we.'

    Bamwe mu baturanyi b’uriya muryango, bavuga ko umugore wa nyakwigendera yatabaje irondo ko umugabo we ari kumukubita na ryo rikihutira kuhagera.

    Ngo ubwo irondro ryahageraga ryahise rijyana uriya mugabo kuri Polisi ariko ngo bageze mu nzira, umugore asaba ko basubira mu rugo kuko ngo hari ibyo yari yibagiwe gutunganya.

    Ngo irondo na ryo ryahise rihitamo kubasubiza mu rugo kuko ngo n’umugabo yari yamaze kwiyunga n’umugore we.

    Icyakora ngo uwo mugore yari yabanje guhamagara basaza be bikaba binakekwa ko bari banategeye uwo muramu wabo mu nzu ubundi bakamukubira.

    Uyu Boniface ngo yatabaje irondo ariko ngo hari umwe wagiye kumureba mu gitondo agezeyo asanga umugabo arembye ahita amujyana ku ivuriro ryigenga ari na ho bahise bamwohereza ku ivurira risanzwe ari na ho yaje kugwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyanza-Umugabo-birakekwa-ko-yishwe-n-inkoni-yakubiswe-na-Baramu-be-bahurujwe-n-umugore-we

  • Perezida Kagame yagize Dr Ugirashebuja wabaye Perezida w’Urukiko rwa EAC Minisitiri w’Ubutabera #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente rivuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku itegeko Nshinga cyane mu ngingo y’ 116 yashyizeho umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

    Dr Ugirashebuja Emmanuel ahawe uyu mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera uherutse gukurwaho Johnston Busingye wari uwumazeho imyaka umunani akaba ubu yaragizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

    Ugirashebuja ufite impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye n’amategeko yakuye muri University of Edinburgh yo muri Scotland mu Bwongereza.

    Yanabaye Umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, mu mwaka wa 2014 yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yagize-Dr-Ugirashebuja-wabaye-Perezida-w-Urukiko-rwa-EAC-Minisitiri-w-Ubutabera

  • Abakinnyi 11 beza b’abanyarwanda batarabona amakipe mu cyiciro cya mbere(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Harabura ukwezi kumwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-2022 igatangira, amakipe akomeje kwiyubaka aho yaguze abakinnyi batandukanye, ni mu gihe hari n’abakinnyi batarabona amakipe.

    Kuba umukinnyi yasinyira ikipe runaka biterwa n’uburyo ikipe yamweretse ko imwifuza, kuba yamuha ibyo akeneye kugira ngo asinye, hari abakinnyi bataragira ikipe basinyira kubera ko batumvikanye n’amakipe yabifuje, gusa hari n’abatarasinya kubera ko nta makipe barabona.

    Muri iyi nkuru, ISIMBI yararanganyije amaso ireba bamwe mu bakinnyi beza baba bakiri ku isoko bataragira ikipe basinyira, itegura ikipe y’abakinnyi 11 batarabona amakipe ari bo tugiye kugurakaho muri iyi nkuru.

    Umunyezamu — Ndayishimiye Eric Bakame

    Ndayishimiye Eric Bakame ni umunyezamu udafite ikipe kugeza ubu, umwaka ushize yakiniraga AS Kigali ariko nyuma yo gusoza amasezerano muri iyi kipe y’abanyamujyi ntiyigeze yongererwa andi masezerano, hagiye havugwa ko ashobora kwerekeza muri Musanze ndetse na Rayon Sports akaba yayisubiramo ariko nta na hamwe arasinya.

    Myugairiro w’ibumoso – Ndayishimiye Celestin

    Uyu ni myugariro uheruka gutandukana n’ikipe ya Sunrise FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri. Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, ntabwo arabona ikipe.

    Myugairiro w’iburyo — Songayingabo Shaffy

    Ubusanzwe ni umusore ukina mu mutima w’ubwugarizi yugarira ariko n’iruhande rw’iburyo yahakina, umwaka w’imikino ushize yawukinnye muri Gorilla FC, yavuzwe muri Rayon Sports ariko ntabwo yigeze ayisinyira.

    Mu mutima w’ubwugarizi

    Emery Bayisenge

    Ni umukinnyi ufite ubanararibonye wanakiniye amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda, yasoje amasezerano muri AS Kigali yamwiginze ngo yongere andi ariko aranga, yavuzwe mu makipe nka Police FC na Rayon Sports ariko nta n’imwe yigeze asinyira, bivugwa ko hari amakipe yo hanze bari mu biganiro.

    Runanira Amza

    Ni umukinnyi na we ukina mu mutima w’ubwugarizi watandukanye na Bugesera FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2020-21 utangira, kugeza ubu na we nta kipe afite.

    Batatu bakina mu kibuga hagati

    Muhire Kevin

    Kuva yasoza amasezerano y’amezi abiri yasinyiye Rayon Sports ahwanye n’umwaka w’imikino wa 2020-21, uyu mukinnyi yagiye yumvikana yemeza ko yiteguye kongerera amasezerano iyi kipe mu gihe atajya gukina hanze, gusa kugeza aka kanya nta hantu na hamwe arasinya.

    Bonane Janvier

    Ni umukinnyi wasoje amasezerano muri Kiyovu Sports, umwaka ushize akaba yari umwe mu bakinnyi ntayeganyezwa muri iyi kipe, yakina ku 8 cyangwa 10, uyu na we ntabwo arabona ikipe, ni nyuma y’uko Kiyovu Sports imusohoye mubo itazongerera amasezerano.

    Niyibizi Vedaste

    Ni umukinnyi wasoje amasezerano muri Sunrise FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri, yifujwe n’amakipe atandukanye arimo Mukura VS, Bugesera … ariko ntibumvikana, ni umukinnyi ushobora gukina imyanya 4 mu kibuga(7,8,10 na 11) na we nta kipe afite.

    Abasatira

    Ndacyayisenga Ally

    Ni umukinnyi wasoje amasezerano mu ikipe ya AS Muhanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri, uyu akina asatira anyuze ku mpande, na we akaba ategereje ikipe yamusinyisha.

    Sekamana Maxime

    Ni umusore wasoje amasezerano muri Rayon Sports, iyi kipe bivugwa ko yari yiteguye kumwongerera amasezerano ariko we ntabikozwe bitewe n’ibihe bagiranye. Nta kipe arabona kugeza uyu munsi.

    Sugira Ernest

    Ni rutahizamu na we udafite ikipe nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports. Bivugwa ko iyi kipe yifuje kumwongerera amasezerano ariko umutoza Masudi Djuma ntabikozwe, gusa na we abamwegereye bavuga ko intumbero ye ari ugukina hanze y’u Rwanda.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-11-beza-b-abanyarwanda-batarabona-amakipe-mu-cyiciro-cya-mbere-amafoto

  • Intambwe ku yindi: Ukuboko kwa Rusesabagina muri politiki, igisirikare no gukusanya inkunga yo gufasha FLN – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ari imbere y’ubutabera aho akurikiranyweho uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba byavuyemo ibitero byagabwe mu Rwanda, bikagwamo abaturage icyenda mu bihe bitandukanye.

    Ibimenyetso bitandukanye byerekana ko uyu mugabo w’imyaka 67, yagize uruhare rufatika mu ishingwa ry’Impuzamashyaka MRCD, ifite inyeshyamba za FLN.

    Rusesabagina ari muri RIB, ubwo yabazwaga amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero. Yasobanuye ko abazi neza uko amafaranga yakusanywaga, akanagezwa ku barwanyi ba FLN ari ababitsi ba MRCD.

    Ni igisubizo yatanze asa n’ushaka kugabanya uburemere bw’icyaha no guhunga inshingano yari afite n’uruhare yagize mu gutera inkunga iterabwoba binyuze muri MRCD/FLN.

    Inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ya Rusesabagina mu Bubiligi zigaragaza ko yari ku ruhembe rw’imikorere yayo ndetse yakurikiraniraga hafi ibikorwa byose kuva ku gushaka amaboko y’abaterankunga, kugena politiki igenderwaho no gutanga ibitekerezo ku bikeneye gukorwa ku rugamba.

    Inyandiko mvugo ye muri RIB, yuzuzwa n’ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge, ishyaka ryari muri MRCD [yarimo PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’.]

    Gen Irategeka yamubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice?’’

    Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo zabo, bakoreshaga “abahinzi” bashaka kuvuga “abarwanyi”, “amasuka” yasimburaga “imbunda”, “amasasu” bayitaga “utubuyenge” mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu “murima” cyangwa ku isambu.

    Umugambi wo gukusanya inkunga ya MRCD/FLN witwikiriye inzira yo gucyura impunzi

    Mu gukusanya inkunga yo gufasha MRCD/FLN, Rusesabagina yatangaga umusanzu utomoye kuva ku gushaka ubushobozi no gukora ubukangurambaga bwo kongera abayoboke bafatanya mu mugambi mubisha wo kurwanya u Rwanda.

    Inyandiko igaragaza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi nyuma yo gusaka urugo rwa Rusesabagina i Bruxelles yerekana inzira zakoreshwaga mu gukusanya inkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    Bimwe mu biganiro byasanzwe mu nyandiko zo muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’, yarimo na Rusesabagina wari wariyise “Pas Besoin.’’ Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi.

    Mu bihe bitandukanye, Rusesabagina kimwe n’abandi bayoboke ba MRCD/FLN bandikiranye bajya inama ku cyakorwa ngo umugambi wabo utange umusaruro.

    Imwe muri izo nyandiko yerekana ko uwitwa Nsengiyumva Appolinaire yashyizwe mu bayobozi bakurikiraniraga hafi ubukangurambaga bwari bugamije gushyiraho amatsinda yo gushishikariza abantu cyane cyane impunzi z’Abanyarwanda kwinjira no gushyigikira uyu mugambi no kwigomwa bagatanga icyo bafite, bizezwa ko “ari zimwe mu nzira zizabafasha gutaha mu Rwanda.”

    Ku wa 28 Mutarama 2018, Nsengiyumva yandikiye uwitwa Emma kuri WhatsApp, amubwira ko hakenewe imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abantu bashyigikire urugamba rwa MRCD/FLN.

    Ati “Komera Emma, ni byo rwose hakenewe kongera ingufu mu kazi. Mukangurire inshuti n’abavandimwe bikore ku mufuka kuko amikoro ni kimwe mu bidindiza imirimo. Nimwigomwe mu gihe gito maze icyo mubonye cyoherezwe ku isambu. Imana ibidufashemo.”

    Nsengiyumva Appolinaire yari ku ruhembe rw’abayobozi bakoraga ubukangurambaga bugamije gushaka abayoboke ba MRCD/FLN no gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba

    Ijisho rya Rusesabagina ryagenzuriraga hafi imikorere ya MRCD/FLN

    Mu bihugu bitandukanye hatangiye gushakishwa abarwanashyaka benshi kugira ngo uwo mugambi ugerweho.

    Nko ku wa 27 Gashyantare 2018, Ntakirutimana Esdras utuye i Yaoundé muri Cameroun yandikiye Rusesabagina amubwira ko ubukangurambaga bugomba gushyirwamo imbaraga (“kuba intense”).

    Yagize ati “Mukomere Mzee, akazi karakomeje. Mobilisation igomba kuba intense. Nifuzaga ko mwavugana n’umuhungu uri Canada witwa Jovial, twahoze dukorana muri F ariyo avuye muri Canada. Tumaze kuvugana rwose kandi yavamo umurwanashyaka mwiza w’umukozi. Yemeye ko mwavugana kandi na nyirabukwe babana muri Canada muraziranye cyane kuko sebukwe w’uwo muhungu akomoka iwanyu i Gitwe, Murama.”

    Rusesabagina yamenyeshwaga buri kimwe cyose gikorwa muri MRCD/FLN kugeza no ku bayoboke bashya. Muri bimwe byagenderwagaho mu guhitamo inkoraramutima zabo, bagenderaga ku cyenewabo

    Aba barwanashyaka bari mu mashyaka ya CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM yaje kubyara MRCD, bose basabwe gusenyera umugozi umwe mu kwegeranya inkunga yo gufasha FLN.

    Mu nyandiko yo ku wa 27 Nyakanga 2018, Nsengiyumva Appolinnaire, yandikiye Rusesabagina amubwira kwibutsa abakuru b’amashyaka yo muri MRCD; ubwo ni we wayoboraga PDR, Gen Irategeka Wilson wa CNRD na Nsabimana Callixte Sankara wa RRM kubwira abantu bahagarariye ko ubu ibikorwa bya mobilization na fundraising turi kubikorera hamwe, ku bw’ibyo aho bari hose bagakorera hamwe.’’

    Yakomeje ati “Abo muri RRM bamenyekane bashyirwe mu buyobozi bw’ibanze kugira ngo message [ubutumwa] ibe imwe. Ibi birihutirwa cyane cyane hano twatangiye akazi. Abakuru mubidufashemo.”

    Abayobozi bakuru b’amashyaka yihuje akabyara MRCD, bahoraga bashishikarizwa kwigisha abanyamuryango bashya kugira ngo bagwize imbaraga

    Icyo gihe “Pas Besoin”, izina rya Rusesabagina kuri ya groupe ya WhatsApp yarasubije ati “Wiriwe, ubu ndi mu igaraje nindangiza ibyo ndimo nkoresha ndabashaka.”

    Nyuma yo gushyiraho inzego zitandukanye zigize MRCD-FLN, Komisiyo ishinzwe Ubukungu yahawe inshingano zo gukusanya inkunga hirya no hino ku Isi (Congo-Brazaville, Cameroun, u Buholandi, Malawi, Kenya n’ahandi).

    Tariki 5 Kanama 2018, Nsengiyumva yongeye kwandika ati “Komiseri ushinzwe Imari agomba kwigaragaza cyane (kuba active) muri ibi bihe turimo. Sinzi niba uwo mudamu aboneka igihe cyose ku buryo yabikora neza. Bitabaye ibyo, nasaba ko niba dufite umuntu twizeye i Brazzaville, Cameroun cyangwa uwo muzahurira mu Buholandi mube ari we mubishinga. Murakoze”.

    Rusesabagina yaramusubije ati “Wiriwe, ubonye akanya twavugana.”

    Nyuma y’iminsi itatu gusa, ku wa 8 Kanama 2018, Nsengiyumva yongeye kwandika amumenyesha ko “ya gahunda ya Gisubizo nabitunganyije.”

    Yakomeje ati “Byari bigoye ariko nabikoze, nizeye ko nta ngaruka zizabaho nyuma. Yakomeje gutsimbarara ku biribwa n’icumbi ry’abantu batandatu yohereje.”

    Rusesabagina yari azi neza buri kimwe cyose cyakorwaga muri MRCD/FLN. Mbere yo gukora inama yabanzaga kumenyeshwa

    Rusesabagina yahabwaga raporo ku gato n’akanini

    Paul Rusesabagina nka Perezida wa MRCD/FLN, yatangaga umurongo ngenderwaho, akanaha umugisha ibikorwa bya buri tsinda aho riherereye kuko buri raporo yamugezwagaho.

    Nka tariki 20 Kanama 2018, uwitwa Ngarambe Jean Baptiste yandikiye Rusesabagina amubaza ku bantu bashaka kwinjira mu ishyaka.

    Ati “Hari umuntu twavuganaga ngo hari abantu bashaka gufasha ariko batinjiye mu ishyaka. Kubera iyo mpamvu ngo ntabwo bashyiraho cellule y’ishyaka.”

    Rusesabagina yamusubije ati “Abashaka kuza mu ishyaka bagafasha barimo, bahawe ikaze kandi n’abashaka gufasha gusa, imfashanyo zabo turazakiriza amaboko yombi.”

    Rusesabagina yakoreshaga izina rya “Pas Besoin.’’ Inyandiko zitandukanye zerekana ko yahaga buri wese ikaze ngo bafatanye umugambi wo guhungabanya u Rwanda

    Urugero rubihamya ruri muri raporo y’urugendo Eric Munyemana wari Umubitsi Mukuru wa MRCD/FLN, yamugejejeho akubutse mu rugendo yakoreye muri Afurika n’inkunga yahaboneye.

    Tariki 10 Nzeri 2018 yandikiye Rusesabagina ati “Raporo y’urugendo muri Malawi. Tariki 29 Kanama ni bwo nagiyeyo, ngenda nsura abavandimwe twari twaravuganye kuri telefoni bakishimira intambwe MRCD irimo itera.’’

    “Nabasabye gushyigikira ibikorwa bya MRCD, mbasobanurira ingorane z’amikoro zihari, bagenda begeranya inkunga yaje kugera ku 5.740.000 Koca (ni nka 8000$). Nasanze kandi bari barateranyije 6000$ mbere y’uko ngerayo. Bari barabashije gukora ubukangurambaga mu muntu w’i Nairobi na we watanze 2000$. Umusaruro w’abo bavandimwe bose ni 22.300$ n’amayero 1000.’’

    Yongeyeho ko yakoresheje itike y’amayero 937 n’amafaranga yo kwifashisha yise “ka argent de poche” k’amayero 150. Aya arimo ay’ingendo, telefoni na internet no gufata akantu rimwe na rimwe.

    Nyuma y’urugendo yakoreye muri Malawi, Munyemana yatanze raporo yose yerekana uko amafaranga yakusanyijwe angana n’ayakoreshejwe

    Munyemana kandi yongeye gutanga raporo kuri Rusesabagina agaruka ku byavuye mu nama yabereye i Paris, ibitekerezo byahatangiwe n’ingano y’umusanzu wahatangiwe ku wa 15 Nzeri 2021.

    Muri iyo nyandiko yanditswe nyuma y’umunsi umwe, ku wa 16 Nzeri 2018, Munyemana yagize ati “Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri, Biruka, Eric na Jean Louis ni bo babashije kuboneka bajya i Paris. Habonetse abantu bake cyane (9). Ababonetse bateranyije amikoro angana n’amayero 840. Nta sale yari yakodeshejwe ahubwo twahuriye muri parc public. Habayeho kuganira twumvikana ko nyuma icyo gikorwa kizongera kubaho mu kwezi kumwe, ariko twiha inshingano ko buri muntu atazaza wenyine ko ahubwo buri wese azaza azanye n’undi muntu.”

    Usibye raporo y’ibyakozwe Rusesabagina yahabwaga, yanagishwaga inama mbere yo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose, agatanga umurongo ukwiye.

    Ibi ni nako byagenze ku witwa Matabaro Patrick wo muri Cameroun; mbere yo gushishikariza impunzi zihatuye gutera inkunga MRCD/FLN, yabanje kumugisha inama.

    Nyuma yo kwemererwa kujya kuganira n’impunzi, yarabikoze, ndetse akubutseyo, atanga raporo y’urugendo avuyemo.

    Tariki 7 Mata 2019, Matabaro yandikiye Rusesabagina ati “Ubu mvuye mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’impunzi z’Abanyarwanda hano i Yaoundé. Ni inama nari nasabye Perezida w’umuryango ubwo duheruka guhura n’itsinda rya MRCD tariki 28 Werurwe 2019, kugira ngo dutange ubutumwa bw’urugamba rwa MRCD/FLN kuri bose icyarimwe.’’

    Matabaro kuri uwo munsi yabwiye Rusesabagina ko nyuma yo kubasobanurira urwo rugamba biyemeje ko bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukusanya inkunga binyuze mu mazone kugera no ku nzu ndetse avuga ko bazatanga igihe ntarengwa cyo guhigura ubwo bwitange.

    Ati “Nyuma yo gukusanya ikizaba cyavuye muri ubwo bwitange [promesses] bazaba batanze, tukazabaza abayobozi bakuru ba MRCD uko uwo musanzu uvuye i Yaoundé wabageraho. NB: Byagaragaye ko abantu bishimiye ko tuvuye mu bwoba tukaba twerekanye ko twiyemeje kwinjira mu rugamba ku mugaragaro. Murakoze.”

    Mu gukusanya amafaranga hakoreshwaga imbaraga n’igisa n’igitsure kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa bya MRCD/FLN

    Kugenda biguru ntege mu kugaba ibitero byatumaga inkunga iba iyanga

    Mu bukangurambaga bwakorwaga, abarwanashyaka babwirwaga ko hakenewe inkunga yo gushyigikira abarwanyi ba FLN bagombaga kugaba ibitero.

    Ibi byatumaga rero iyo hashiraga iminsi myinshi nta gitero kigabwe, umusanzu ugabanuka. Icyo gihe byasabaga ko abayobozi baganira ku buryo bushya bwo gukangura abanyamuryango ba MRCD.

    Izo nyandiko zerekana ko muri ubwo uburyo harimo no gusaba abahinzi (imvugo yakoreshwaga mu kuvuga ‘abarwanyi’), guhinga (byavugaga ‘kugaba ibitero’).

    Uwamahoro Emilien ku wa 24 Ukwakira 2018 yanditse ati “Mukomere, birakwiye ko twabikora ariko ubu bamwe batangiye kudufata nk’ababeshyi kubera nta gikorwa giherutse, abandi bakongeraho ko ntaho dutaniye n’abasanzwe natwe twatangiye kugaragaraho gucikamo ibice. Tuzagerageza ariko ntibyoroshye.”

    Frank yarasubije ati “Niko biri, wagira ngo bazajya bafasha ibikorwa gusa ntibiduca intege nukugumya dukora mobilization.”

    Ibiganiro byinshi byafatiwe muri telefoni ya Rusesabagina, ubwo Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwajyaga gusaka urugo rwe

    Eric yahise asubiza ati “Mwiriwe neza, kuwa Gatandatu tariki 3/11 dutegure igikorwa cyo kwiteza imbere se? Hari ubukangurambaga hanze aha bwo kudusenya ko twabeshyaga, ko nta bikorwa tugira. Nkaba nibaza niba hari abantu tuzabona. 1) Dutegure igikorwa abazaza bose? 2) Tube turetse dutegereze abana babanze bakomeze ihinga? Mumfashe guhitamo icyo twakora.”

    Emilien Uwamahoro tariki 25 Ukwakira 2018 yaranditse ati “Mukomere, njye ndumva options ya kabiri ariyo twafata kuko no mu gikorwa cyo kwiteza imbere hazamo abantu baje kuneka ko twabonye abantu. Ibaze tubabuze n’iyo campagne yo kudukoba irimo kudukorerwa byaba bibi kurushaho. Bahinge natwe tube twitegura kuzagenda tubagara, twicira n’ibisamho Ariko bitabujije ko abantu basanzwe batwizeye kandi batwiyumvamo kubegera tugafata icyo baba baduhaye.”

    Bimwe mu biganiro byakorwaga habayeho kuzimiza ku buryo utamenya neza icyo bashakaga kuvuga mu gihe utasesenguye neza cyangwa uhuze ayo magambo n’urugamba

    Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba. Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko ruzatangaza umwanzuro ku rubanza we n’abandi 20 baregwamo.

    Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba

    source : https://ift.tt/3tSqN4P

  • Ubuzima bushaririye bw’abakobwa babyariye mu nkambi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 14 Nzeri 2021 nasuye inkambi y’impunzi z’abanye-Congo ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi yatangiye gutuzwamo impunzi mu 1997. Mu by’ukuri si ubwa mbere nari ngeze mu nkambi ngo nicarane n’ababaye mu buzima bw’ubuhunzi tuganire, gusa nibwo bwa mbere nabashije kuganira n’urubyiruko rw’abakobwa babyaye bakiri bato.

    Ibyo bivuze ko nari nsanzwe nzi ubuzima bushaririye abari mu buhungiro banyuramo, burimo inzara, ubukene, indwara z’ibyorezo n’ibindi gusa hari icyo nari ntaramenya neza.

    Muri iyo nkambi nahasanze abana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 16 na 24 bahetse abana babo bwite.

    Hari umwe muri abo bana waganiriye na IGIHE, avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo akimenya ko atwite. Ababyeyi be, umuryango ndetse n’abo mu nkambi batangiye kumutoteza, kumwishisha n’ibindi.

    Yavuze ko n’ubwo amaze imyaka itandatu abyaye, rwari urugamba rutoroshye, kugira ngo abashe kwisanga mu bandi.

    Yagize ati “Nkimara kumenya ko ntwite numvaga ubuzima bwanjye burangiye. Nabonaga abandi bavuye kwiga nkumva ndihebye. Mu rugo nta jambo nari mfite. Mbere twaricaraga tukaganira n’ababyeyi nkabona ko ndi mu muryango mugari ariko nyuma yo gusama batangiye kumpeza. Ntangira kugenda numva ko ubuzima busa n’ubundangiriyeho.”

    Yakomeje agaragaza ko kubyara uri mu nkambi nta mugabo ufite benshi babifata nk’igitutsi bityo ko abana bari mu nkambi bagize ibyago byo guterwa inda babaho bahangayitse bitewe no guhozwa ku nkeke.

    Mugenzi we wabyaye afite imyaka 16 kuri ubu afite umwana w’uruhinja, yagaragaje ko ubuzima bw’umukobwa wabyariye iwabo aba mu nkambi bugoye cyane.

    Ati “Kwitwa umubyeyi bisaba gufata inshingano ariko twebwe nta bushobozi tuba dufite. Abenshi twari abanyeshuri twacikirije amashuri yacu kuko nkanjye nari ngeze mu wa Kane w’amashuri yisumbuye. Kwakira ko ntwite byarangoye cyane ariko nyuma y’amezi abiri uriyakira. Mu nzu iwanyu, abavukanyi, ababyeyi n’abaturanyi baba bakwita ikivume, bakanagufata nk’utagira ubwenge kuko wabyaye.”

    Basabye ababyeyi babo n’abaturanyi guhindura imyumvire yo kwirinda kubatesha agaciro kuko bishobora no kubatera kwiyambura ubuzima, ahubwo ko bakwiriye gufashwa kongera kwiyubaka.

    Nubwo bimeze bityo, imiryango itandukanye yita ku mibereho y’impunzi, nk’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanya-Koreya wita ku butwererane KOICA, Ishami Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, yatangiye gufasha aba bana b’abakobwa babyaye imburagihe kugira ngo barusheho gutegura ejo hazaza habo n’abana babo.

    Umuyobozi w’Ishuri ryigisha imyuga itandukanye abakobwa n’impunzi babyaye imburagihe rya Centre Diocésain Des Jeunnes China Keitetsi, Soeur Odette Uwimana Mitengezo, yavuze ko ibikorwa byo kwigisha aba bana biri muri gahunda zo kubasana imitima no kububakamo abantu beza b’ejo hazaza.

    Yagize ati ” Tubigisha no kuva mu bwigunge no kuba barihebye kubera ko babyaye. Aha turabigisha tukabereka ko nabo ari abantu, tukabereka ko n’ejo hazaza nibihangana bakava muri ubwo bwigunge bazavamo abantu bazima bazakorera imiryango yabo n’abana babo.”

    Yakomeje avuga ko kuza kwiga imyuga byatumye ababyeyi babo badakomeza kubafata nk’abadafite agaciro kuko batangiye kugira inzozi z’ahazaza.

    Ati “Igituma imibanire yabo n’imiryango igenda iba myiza ni uko abona cya giceri. Ntabwo umwana agisabiriza kandi akagira igihe we agura umunyu akawuzanira ababyeyi. Ntabwo umubyeyi na we yakinubira umwana ufite icyo amuzanira.

    Uhagarariye KOICA mu Rwanda Chon Gyong Shik yasabye uru rubyiruko kudacika intege ndetse no guharanira kwigira kugira ngo ubuzima bwarwo bukomeze kurushaho kuba bwiza.

    Aba bakobwa babyariye iwabo bavuga ko ubuzima bw’inkambi ku mukobwa wabyariye iwabo butoroshye

    source : https://ift.tt/3AjAAmN

  • U Bufaransa bwatanze ikirego kuri muramu wa Bagosora ukekwaho Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kamali ni muramu wa Colonel Bagosora wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, agakatirwa imyaka 35.

    Kamali umaze igihe mu Bufaransa wanahawe ubwenegihugu bwaho, guhera mu 2009 yakorwagaho iperereza n’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Umushinjacyaha mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko Kamali akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Majyepfo y’u Rwanda ari naho avuka, nk’uko AFP yabitangaje.

    Uyu mugabo uri mu myaka 70, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukozi wa Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Kamali atemera ibyaha ashinjwa, nubwo umunyamategeko we atigeze yifuza kuvugana n’itangazamakuru.

    Kubera ibyaha yahamijwe n’inkiko mu Rwanda, Kamali yari yarakatiwe urwo gupfa ariko icyo gihano kiza guhindurwa kubera ko mu mategeko y’u Rwanda kitacyemewe.

    Ni umwe mu magana y’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda icyakora u Bufaransa bwanze kumutanga.

    Kamali ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu

    source : https://ift.tt/3tVTiP9