Blog

  • Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yavuze icyamutunguye ahura na Lionel Messi bwa mbere #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Cristiano Ronaldo mukuru,Cristiano Jr, yatekereje ko Lionel Messi 'ari mugufi cyane' bituma ahakana ko ariwe ubwo bahuraga mu birori byo gutanga kuri Ballon d'or ya 2017.

    Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, ufite imyaka 36, ​​umaze imyaka isaga 10 mu ntambara yo kuba umukinnyi ukomeye ku isi, yatwaye iki gihembo ku nshuro ya gatanu muri uwo mwaka.

    Ubwo yari akiri muri Real Madrid, Ronaldo yajyanye numuhungu we Cristiano Jr muri biriya birori,maze ahura n'uyu munyabigwi wakoze amateka muri FC Barcelona.

    Ariko, kubera uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain afite uburebure butandukanye nubwo uyu mwana yatekerezaga,yanze kwizera ko ari we koko.

    Dolores Aveiro, nyina wa Ronaldo, yatangaje ibintu bisekeje mu kiganiro yatanze umwaka ushize.

    Yavuze ati: 'Nari kumwe na we ndavuga nti: 'reba, ni Messi,' aransubiza ati: 'ntabwo ari Messi, we ni mugufi.'

    'Hanyuma umuhungu wanjye amusaba kudupepera. Messi n'umuntu mwiza cyane.

    'Umwuzukuru wanjye yamaze kumurusha uburebure [aseka] cyari igihe gishimishije cyane.'

    Nubwo Messi na Ronaldo bamaze imyaka myinshi bahanganye bidasanzwe mu kibuga, hanze y'ikibuga barubahana cyane.

    Messi yashinje itangazamakuru kuba ryaragerageje guteza ibibazo hagati yabo, agira ati: 'Gusa ibitangazamakuru, byifuza ko twatongana ariko sinigeze nshwana na Cristiano.'

    Hariho abakinnyi benshi bo gushimwa. Rafa Nadal, Federer, LeBron – mu mikino yose buri gihe hariho umuntu ugaragara kandi ushimirwa ku bikorwa bye.

    'Cristiano ahagarariye umupira w'amaguru. Hariho benshi bagaragara kandi buri gihe bakora uko bashoboye. '

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuhungu-wa-cristiano-ronaldo-yavuze-icyamutunguye-ahura-na-lionel-messi-bwa

  • Byinshi wamenya ku ibarura rusange rya 5 rigiye kuba mu Rwanda #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri kwitegura ibarura rusange rya 5 ry'abaturage n'imiturire nyuma y'Amabarura yo muri 1978, 1991 na 2002,2012 n'umwaka utaha rizamara iminsi 15(16-30 Kanama 2022).

    Buri myaka icumi, mu Rwanda hakorwa iri barura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire (Population and Housing Census, PHC); aho hakusanya amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi nko kumenya ngo igihugu gituwe n'abaturage bangahe, abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe.

    Hanasuzumwa umubare w'abana n'abakuze, imirimo bakora, uko babyara, amadini basengamo, ubwishingizi bakoresha mu kwivuza n'ibindi, ibi bikaba bireba Abanyarwanda n'abanyamahanga.Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ni ryo ryonyine rigera ku muturage wese.

    Ritanga ibipimo bitandukanye birimo umubare w'abaturage kuva kurwego rw'Igihugu kugera ku rwego rw'Umudugudu, ibyiciro by'imyaka yabo, imiterere y'aho batuye, ibijyanye n'uburumbuke n'ikigereranyo cy'abitaba Imana ndetse no kuramba (icyizere cyo kubaho: life expectancy), kwimuka (migration) n'imibereho y'ingo.

    Hari kandi ibijyanye n'imyigire n'imiterere y'imirimo, imibereho y'abaturage muri rusange n'imibereho y'ibyiciro binyuranye by'abaturarwanda: abana, abagore, urubyiruko, abageze muzabukuru, abafite imbogamizi z'umubiri, ikigereranyo cy'umubare w'abaturarwnda mumyaka iri imbere, ibijyanye n'imyemerere, n'ibindi.

    Ibarura rya mbere ryabaye ku butegetsi bwa Habyarimana mu 1978, ubwa Kabiri rikorwa mu 1991 ariko ibyavuyemo ntibyamurikwa, ubwa Gatatu riba muri 2002, ubwa kane riba muri 2012.

    Kuri ubu, biteganyijwe ko mu gihugu hose hazaba hari abakarani b'ibarura hafi ibihumbi 25.

    Amakuru avuga ko ibikorwa by'iri barura bizatwara agera kuri miliyoni 30 z'amadolari (30.246.180.000 Frw), ugereranyije na miliyoni 27 z'amadolari zakoreshejwe mu rya 2012.

    Umwihariko w'iri barura ni uko rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, rizakuraho umubare w'impapuro zakoreshwaga, itwara ryazo n'aho zibikwa nk'uko yakomeje abisobanura bikazagabanya igihe cyo gutangaza ibyavuye mu ibarura: imibare izava mu ibarura kugirango itangire gukoreshwa.

    Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ni umwe mu mishinga y'ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho yabo ya buri munsi.

    Abayobozi ku nzego zose bakeneye kumenya umubare w'abaturage bayobora kugirango bashobore gutegura igenamigambi rihamye, bazi neza abo bateganyiriza uko bangana, ibyiciro by'imyaka y'amavuko barimo, uko batuye n'uko biyongera.

    Kugirango ibyo byose bishoboke, buri muntu asabwe kwibaruza, nta n'umwe wibagiranye cyangwa ngo yibaruze kabiri.

    Ba Nyir'ingo cyangwa ababahagarariye basabwe gutanga ibisubizo nyabyo bagaragaza imibereho bwite yabatuye urugo bose kugira ngo ingamba zizafatwa zizabe zije gukemera koko ibibazo nyakuri byagaragajwe n'ibisubizo byatanzwe na buri rugo cyangwa ikigo.

    Ijoro ry'ibarura

    Amabarura yose amaze kuba mu Rwanda, akusanya imibare y'abaraye mu rugo ku itariki 15 Kanama, ni umunsi Abakilisitu Gatulika ari na bo benshi mu gihugu bizihizaho kujyanwa mu Ijuru kwa Mariya.

    Uwo munsi ushaka wawita Asomusiyo nk'uko bimenyerewe muri Kiliziya Gatulika, cyangwa se Ijoro ry'Ibarura nk'uko byitwa mu ibarura. Umumaro wawo mu ibarura ni ntagereranywa.

    Abaturarwanda bose basabwa gusobanukirwaicyo twita” Ijoro ry'Ibarura “. Ni ijoro ngenderwaho mu gikorwa cy'Ibarura. Iryo joro rizaba ari kuwa 15 rishyira uwa 16 Kanama 2022.

    Bene ingo basabwa kwibuka (bishobotse bakaba banabyandika ahantu) abazaba baraye mu ngo zabo muri iryo joro n'abazaba bataharaye ariko basanzwe baba mu rugo hamwe n'abashyitsi bagendereye urugo bakaharara muri iryo joro.

    Ibibazo byose abakarani b'ibarura bazabaza ku munsi uwo ari wose muri iyi minsi 15 igenewe ibarura biba bireba iryo joro.

    Abakarani b'ibarura bakusanya amakuru mu gihe cy'iminsi 15 uhereye ku itariki 16 Kanama, ni ukuvuga umunsi umwe nyuma ya Asomusiyo, kugeza ku itariki 30 z'uko kwezi kwa munani.

    Bivuze iki? Bivuze ngo umukarani w'ibarura ashobora kugera iwawe tariki 23 Kanama ariko akakubaza amakuru yo kuwa 15 Kanama akaba ari yo yandika aho kukubaza ay'umunsi akugereyeho.

    Bitewe n'uburemere Asomusiyo cyangwa kujyanwa mu Ijuru kwa Mariya bihabwa, biroroshye ko umuturage amenya abantu baraye iwe kuri uwo munsi kurusha uko wamubaza undi munsi ntabyibuke.

    Ngira ngo impamvu hakusanywa amakuru ya tariki 15 irumvikanye. Ariko se kuki harebwa tariki 15 z'ukwa munani, kuki atari ukwa kabiri cyangwa ukwa cumi na kumwe? Impamvu ingana ururo.

    Bishingira ahanini ku kuba Kanama ari ukwezi usanga akenshi nta mvura ikurimo, uba wizeye gusanga mu rugo bene urugo cyangwa ababahagarariye, abo mu mashuri na bo baba bari mu biruhuko.

    Kuko ibarura riba rikeneye amakuru y'abantu bose, ubundi bikunze yose ukayakusanya umunsi umwe ni bwo wabona uko igihugu cyose gihagaze, ariko birumvikana ko bitapfa gushoboka.

    Biragoye kubona uburyo bwo kugera kuri buri rugo mu mamiliyoni y'ingo ziri mu Rwanda. Ni yo mpamvu amakuru akusanywa mu gihe cy'iminsi 15, buri rugo rukaba rugomba kubarurwa

    Udupande

    Kugira ngo amakuru akenewe akusanywe neza, ingo zishyirwa mu byo bita udupande, utu tukaba uduce duto umukarani w'ibarura azakoreramo, buri gapande kakaba gafite ingo 150.

    Ibarura nyirizina rizakorwa umwaka utaha wa 2022 ariko nyine habanje imirimo yo gukora udupande kandi ubu iyo mirimo yararangiye. Yatangiye mu Gushyingo 2020 irangira muri Kamena 2021.

    Muri iki gihe cyo kwitegura ibarura rusange (preparation phase) hakorwa icyitwa Pilot Census cyangwa se Ibarura Mbonera cyangwa Ibarura Gerageza, ari byo bigezweho ubu, iri rigasuzuma ibiki?

    Muri pilot census ababishinzwe basuzuma niba ibibazo bizabazwa mu ibarura byumvikana neza (questionnaire), bakareba niba udupande twarakozwe neza nta gapande karenze umudugudu etc.

    Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire rikorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR). Muri Pilot Census kinashaka (recruit) abakarani b'ibarura ndetse kikanabahugura ku mirimo ibategereje.

    Iki kigo cya NISR ubusanzwe gihamagaza itangazamakuru mu gihe cyo kumurika ibyavuye mu ibarura, ariko kuri iyi nshuro hari impinduka: abanyamakuru bazabikurikirana kuva bigitangira.

    Mu yandi magambo, nka pilot census imaze iminsi itandatu itangiye (kuva kuwa 15 Kanama 2021), abanyamakuru bagiye kuyikurikirana mu buryo bwa hafi, aho boroherezwa kujya mu ntara zose.

    Ibizaba muri iri barura mbonera bizagereranywa n'ibizava mu ibarura rusange habeho kugereranya amakuru. Iryatangiye ubu (mbonera) rirakorerwa mu dupande 600 mu gihugu hose.

    Nta murenge utarimo nibura agapande kamwe, ni ukuvuga ko amakuru azatangwa n'iri barura mbonera azatanga ishusho y'igihugu nubwo nk'uko nabisobanuye hejuru, iri barura ryo ritagera ku ngo zose.

    Uko iminsi yicuma ni ko ikoranabuhanga rikataza. Mbere wasangaga umukarani w'ibarura yikoreye umuba w'impapuro, ubu si ko bigenda, amakuru akusanyirizwa muri porogarame ya telephone.

    Bivuze ngo umukarani iyo aje akakubaza niba inzu yawe isakaje amabati cyangwa ifite sima, amakuru akuye iwawe arara ayohereje kuri seriveri akamutanga i Kigali. Ikoranabuhanga ni akagabo!

    Kuki pilot census irimo gukorwa mu kwa cyenda?

    Ibarura mbonera ubusanzwe na ryo rikorwa mu kwa munani mu kwezi gukorwamo ibarura rusange, ariko ababishinzwe mu Kigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare basobanura ko 'byatewe na kovidi'.

    Ingamba zo kwirinda gukwirakwira kwa korona virusi, zatumye mu kwa munani hari ibice bimwe by'igihugu byari muri Guma mu Rugo ku buryo ibarura ritari gukunda mu bihe nk'ibyo.

    Bimwe mu bibazo wakwibaza ku ibarura rusange

    Umukarani w'ibarura ageze iwanjye kuwa 25 Kanama nkamuha amakuru yo kuri Asomusiyo, uwaba yaravutse tariki 19 Kanama aramwandika? — Usibye n'abavuka hari n'abapfa. Abo bazabarwa mu ibarura rusange ritaha, irigezweho rikusanya amakuru yo kuwa 15 Kanama gusa.

    Nonese ko umuturage ataba yiteguye kuzabazwa abaraye iwe kuri Asomusiyo, amakuru aha abakarani b'ibarura aba afite ukuhe kuri? — Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare gitegura abaturage binyuze mu matangazo acishwa mu binyamakuru, mu nsengero, abaturage bakamenya ko ibarura ryegereje kandi ko amakuru yo kuri Asomusiyo bazayabazwa, bityo ushoboye kwandika akandika abaraye iwe hanyuma yabibazwa akabyibuka bitamugoye.

    Uwaraye ahatari iwe abarwa ate? — Abarwa aho asanzwe ku munsi wa Asomusiyo, hanyuma iwe akabarwa nka absent resident, ni ukuvuga umuntu usanzwe aba ahantu ariko uwo munsi adahari. Resident cyangwa umuntu utuye ahantu, mu ibarura ni umuntu umaze ahantu amezi 6 cyangwa munsi yayo ariko afite gahunda yo kuzayarenza.

    Abaraye mu tubyiniro no mu nsengero mu Ijoro ry'Ibarura cyangwa ku Munsi wa Asomusiyo babarwa bate? — Abo ntibajya babarurwa ku tubyiniro kuko abakarani b'ibarura batagera mu tubyiniro cyangwa mu nsengero, ahubwo babarurwa iwabo nka absent residents.

    Ijoro ry'Ibarura nirihura na Guma mu Rugo bizagenda bite? — Ibyo kugeza ubu nta gisubizo bifitiwe, NISR izagendera ku murongo Guverinoma izashyiraho.

    Abari muri mabuso cyangwa mu bigo by'inzererezi babarurwa bate? — Abo ngabo, NISR ikorana n'inzego zibashinzwe nka Polisi, RCS (abari mu magereza), n'izindi, abo babarwa mu byiciro byihariye (special groups). Abantu batuye mu bigo nk'inkambi z'abasirikare, abagororwa bari muri gereza, abarwayi bari mu bitaro n'abandi nk'abo babarurwa mu buryo bwihariye.

    Abarwayi bari kwa muganga bo bite? — Abo ngabo babarurwa mu ngo zabo

    Naho abanyeshuri? — Abo na bo babarurwa iwabo. Ababarurwa ku mashuri ni bamwe badataha bazwi ko baguma ku mashuri no mu biruhuko.

    Amabarura yabanje ntiyagaragaje abafite ubumuga, kubera iki? — Icyo kibazo cyaragaragajwe hanyuma NISR yemeranya n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga ko kuri iyi nshuro abafite ubumuga bazabarurwa ndetse hari ibibazo bigera kuri birindwi bibareba by'umwihariko bizabazwa mu ibarura.

    Umugabo ufite abagore benshi abarurwa ku ruhe rugo? — Abarurwa ku rugo rukuru, ni ukuvuga umugore yashatse mbere (si uwo basezeranye).

    Iyo ubajije umuturage ubushobozi bwe ntashobora kukubeshya ko akennye wenda ngo umushyire mu bo ufasha? — Birashoboka, ariko abakarani b'ibarura basabwa kwandika amakuru bahawe si ayo bazi, hagenderwa ku cyizere. Abaturarwanda basabwa kumenya ko igikorwa cy'Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ntaho gihuriye n'igenzura ry'imisoro, iyandikwa ry'ubutaka cyangwa ubundi buryo bw'iperereza n'ibindi.

    Abakarani b'ibarura bo babarurwa na nde? — Ingo zabo na zo zirabarurwa, zibarurwa n'abakarani bagenzi babo cyangwa bakazibarurira mu gihe urugo rwawe rwaba ruri mu gapande ushinzwe kubarura.

    Abasirikari batuye mu makaritsiye bo babarurwa mu bigo bya gisirikari cyangwa mu ngo zabo? — Babarurwa mu ngo zabo nk'abandi baturage

    Ibindi wamenya

    Mu 1991 hakozwe ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire rya Kabiri, ariko NISR ivuga ko ibyarivuyemo bitatangajwe, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bitaratangazwa.

    Imibare y'abaturage yo mu ibarura ryo muri 2002 ni mito ugereranyije n'iyayibanjirije kuko hari benshi bari barapfuye kubera Jenoside, ariko iyo muri 2012 yari minini kuko abantu bororotse cyane.

    Birumvikana ko nyuma yo gupfusha, urokotse ari umwe cyangwa akisanga nta kana asigaranye kandi agifite ubushobozi bwo kubyara, ashyira ingufu mu kubyara kurusha utaragize icyo kibazo.

    Mbere yo gutangira ibarura, ingo zose zishyirwaho nimero kubera impamvu nyinshi zirimo gufasha ubarura kumenya urugo yagezeho n'urwo atarageraho.

    Izo nimero zifasha umukarani w'ibarura kutagira urugo asimbuka cyangwa ngo arubarure kabiri.

    Ba Nyir'ingo bagomba kwirinda gusiba izo nimero igihe cyose ibarura rizaba ritararangira mu Gihugu kabone n'ubwo ingo zabo zaba zabaruwe.

    Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ntirihagarika imirimo isanzwe ikorerwa mu Gihugu. Ba Nyir'ingo cyangwa ababahagarariye basabwa guhana gahunda n'abakarani b'Ibarura y'igihe ingo zabo zizabarurirwa bityo bakikomereza imirimo yabo.

    Kuva kuri uyu wa 23-29 Kanama 2021, abanyamakuru bazajya mu ntara zitandukanye ahabera ibarura mbonera (pilot census) ku buryo Abanyarwanda bazajya bamenyeshwa amakuru hakiri kare.

    Ibi birerekana imikoranire myiza Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) gifitanye n'Itangazamakuru, ndetse no kumva umumaro wo guha abaturage amakuru ku gihe.

    Uturere abanyamakuru bagiye kwerekezamo ni dutanu two mu Ntara enye: Musanze, Rubavu, Huye, Karongi na Nyagatare, ibyo kumurikirwa ubushakashatsi batazi uko bwakozwe ntibikigezweho.

    Amakuru akubiye muri iyi nkuru ashingiye ahanini ku kiganiro umukozi wa NISR akaba n'inararibonye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire Uwayezu Beatrice yahaye abanyamakuru kuwa 22 Kanama 2021.

    Ibizava mu ibarura bizatangazwa nyuma y'umwaka umwe bitandukanye n'imyaka ishize byatwaraga imyaka 2 kubera gutinda mu ikoranabuhanga.

    Source: Popote.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/byinshi-wamenya-ku-ibarura-rusange-rya-5-rigiye-kuba-mu-rwanda

  • Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yifuza gushyira iherezo ku guhanga amaso ibiribwa biva hanze yayo – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mirire, ubuzima, ubuhinzi n’ibindi bibazo byugarije abatuye Isi birimo imihindagurikire y’ikirere yiswe “United Nations Food Systems Summit”. Yabaye kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ku wa 26 Nyakanga 2021 ni bwo hari habaye inama yo kuyitegura, mu gihe igitekerezo cyayo cyatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu 2019.

    Yitabiriwe n’abandi barimo Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Abdulla Shahid; Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo hirya no hino mu Isi.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayitabiriye, yabanje gushimira Guterres ku bwo kuzana igitekerezo cyayo dore ko ari yo ya mbere ibayeho igaruka ku mirire n’ibiribwa nk’ibintu byageza ku iterambere rirambye.

    Yibukije ko ari byo bigize kimwe cya cumi cy’ubukungu bw’Isi aho byihariye miliyari 8.000$.

    Yakomeje ati “Muri Afurika, 70% by’abafite imyaka y’ubukure bakora mu buhinzi n’imishinga ibushamikiyeho; ariko imirire n’ibiribwa ku Mugabane wacu bihora bijegajega ndetse bidahagije. Aya ni amahirwe akomeye yo kongerera umuvuduko iterambere rigeza ku ntego z’amajyambere arambye.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ngombwa ko hakorwa amavugurura hakarushaho kongerwa ingufu bishorwamo “zirimo kongera ishoramari mu ikoranabuhanga ribika rikanasesengura amakuru, ikoranabuhanga mu gutunganya ibikomoka ku nyamaswa n’ibimera, serivisi z’imari zoroshye kuzigeraho n’utundi dushya.”

    Yemeje ko ibyo bizanafasha muri ibi bihe Isi yose ikomeje gushaka uko yakwigobotora ingaruka za COVID-19.

    Yakomeje agira ati “Kuri Afurika, intego nyamukuru ni ugushyira iherezo ku mirire mibi irangwa ku Mugabane no kuba wahanga amaso ibiribwa bituruka hanze yawo, ndetse hagahangwa imirimo mishya.”

    Perezida Kagame kandi yabwiye abitabiriye iyo nama ko Ikigo Nyafurika gishinzwe Iterambere (NEPAD) cyafashije Common African Position (CAP) Kuyishyigikira hibandwa ku bintu bintu bitanu birimo gushyiraho ingamba zirebana n’amafunguro yuje intungamubiri, ubuhunikiro bw’ibiribwa no kwagura gahunda zo kugaburira abanyeshuri.

    Hanibanzwe ku gushyigikira amasoko y’imbere muri Afurika hanagurwa ubucuruzi bwaho n’inzira ibiribwa binyuzwamo kugeza bigeze ku bari bubirye.

    Icya gatatu cyakozwe ni ukongera ishoramari mu buhinzi rikagera ku 10% by’ibyo Leta zishoramo amafaranga; icya kane kiba korohereza abahinzi bato no kugenzura ko abagore bagera ku mitungo ibyara inyungu; naho icya gatanu ni ukwagura uburyo bwo kurengera abababaye n’ubw’amakuru y’imihindagurikire y’ibihe.

    Perezida Kagame yagize ati “Kuzuza inshingano ngo ibi bikorwa bigerweho hazaba harimo amagenzura ahoraho y’Umushinga wita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (CAADP). Uburyo bw’ishoramari bushya bushobora kwihutisha iterambere, ari bwo gushora imari mu birebana n’amafunguro no kuboneza imirire byasabwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.”

    Yavuze ko iyo nama ishyizeho intangiriro y’ukundi kwiyemeza gushya mu bufatanye mpuzamahanga bukenewe kugira ngo havugururwe ibirebana n’ibiribwa n’imirire ndetse bijyane n’intego z’iterambere rirambye.

    Ati “Ubu ni wo mwanya ngo Isi ihagurukire iki kibazo, dushyire hamwe.”

    Antonio Guterres yavuze ko guhindura ibijyanye n’amafunguro n’imirire nidashoboka gusa ahubwo bikenewe, ati “Ibiryo ni ubuzima, ibiryo ni icyizere”.

    Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama bagiye batanga ubutumwa bibanda cyane ku mirire yuje intungamubiri n’ibishobora gufasha mu kuba ibiribwa byagera kuri bose.

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika yifuza gushyira iherezo ku guhanga amaso ibiribwa biva hanze yayo

    source : https://ift.tt/3EIxKL3

  • Ibyo Meddy n'umugore we bakoze mu bukwe ubwo bumvaga ko capati zitarashira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Meddy kuri ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika, abinyujije kuri story ye ya instagram yashyize hanze ifoto isobanura uko we n'umugore we, Mimi bakoze ubwo bumvaga ko capati zitarashira.

    Nkuko ifoto Meddy yashyize hanze ibigaragaza, Meddy n'umugore we, Mimi bari basabwe n'ibyishimo bigaragara mu maso yabo ndetse Mimi we yararimo guseka. Iyi foto yafatiwe mu bukwe bwa Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi buherutse kuba mu minsi ishize.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-meddy-numugore-we-bakoze-mu-bukwe-ubwo-bumvaga-ko-capati-zitarashira/

  • Bamporiki yamaganye bikomeye Rocky Kimomo wazanye imvugo ya 《Nta gikwe》 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'urubyiruko, Bamporiki Edouard yagarutse ku mvugo ya Nta gikwe na nta myaka ijana yamamaye mu batari bake barimo n'ibyamamare nka Rocky Kimomo umenyerewe mu Agasobanuye maze avuga ko umuntu wazanye izo mvugo akwiye kwamaganwa, bitewe n'uko aba azwi, ashobora kuvuga ikintu kikica benshi bamukurikira nk'umusitari.

    Aganira na Isimbi Tv kuri shene yabo ya Youtube, Minisitiri Bamoriki yavuze ko ushobora kuvuga ngo nta myaka 100 uziko wivugira ugatangira kubyizereramo bikarangirana nawe.Maze aheraho agira inama abasitari bazwi kwitondera ibyo bavuga binjiza mu rubyiruko.

    Bamporiki yagize ati: 'Iyo utekereje ko nta myaka ijana ntayo umara koko, ubitekereje ukavuga ngo nta cyakindi aho minisitiri yavugaga (Nta Gikwe) ati sinjye ubivuga kubivuga nabibazwa uwavuze ko ntacyo (…)'Ibyo birakenyura, birakenya kuvuga ngo nta myaka ijana. Ushobora kubivuga uziko wivugira, watangira kubyizereramo wowe ukarangirana nawe, ukaba uhemukiye abari kuzagukomokaho, ukaba uhemukiye abantu, ukaba uhemukiye u Rwanda wari kuzaba umwe mu barutera gukomeza kwanda, ariko kuri wowe ntihazagire ugukomokaho n'intekerezo zawe, nuba wari ufite n'ibyo ushoboye ntibizarenge kuri we.

    Akomeza agira ati: 'Ubwo rero reka mbwire abana b'abanyarwanda, kurama ntabwo ari ngombwa kugira n'iyo myaka ijana wowe uriho nkawe, ariko ibyo utekereza ibyo waharaniye abo wabyaye iyo bariho nawe uba uriho, hari impamvu nyinshi zishobora gutuma batamara imyaka ijana batiteye.

    Ariko wowe iyo utangiye kubyizera nk'aho wakora nk' udashaka no kuyimara ubwo biteza ingorane zitari ngombwa icyo ni kimwe. Icya kabiri, iyo uvuze ngo 'Nta Gikwe' ubundi ukwanda kw'imiryango y'abanyarwanda bishingiye ku gushyingirana, bishingiye ku bukwe, bishingiye ku kuba njyewe njya gusaba umugeni ndi Umusinga nkajya kumusaba mu Bega cyangwa mu Banyiginya, bakanshyingira ubwo noneho Abasinga bakaba bongeye kunywana n'Abega.''

    Minisitiri Bamporiki yakomeje avuga ko iyo ukuyeho ibijyanye n'ubukwe bwose uba ukwiye kwamaganwa. Yakomeje agira ati: 'Iyo rero uvuze ngo ibyo bintu ubikuyeho, ubundi ukwiye kwamaganwa. Umeze nk'umuntu uri kuvuga ko uwo mushinga wo kwanda kw'imiryango ushaka kuwuburizamo. Ni ukwikunda kurimo kwikenya no kwirya ukimara. Kwirya ukimara biri 'Negatif' kwiyica bimeze nko kwiyahura, kuvuga ngo kuri njyewe nta bandi bantu bazankurikira, cyangwa sincaka gukurikiza umurage nahawe n'ababyeyi'.

    Bamporiki yongeyeho ko n'ubwo baba barabivuze, cyangwa se babivuga bikinira cyangwa batebya bidakwiriye. Ati: 'Reka twiringire ko abantu bashobora kubivuga batebya ariko uko gutebya ntitukwamamaze, hari abantu bitwa abantu bazwi (abasitari) ubundi nta musitari wigira umusitari; wowe uri umusitari kubera abantu bagukurikiye kandi abantu benshi bakurikira umuntu kubera ibyiza'

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe kiterambere atari byiza gutebya kuko ushobora ,kuvuga ikintu kigahita gikwira hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, agasanga ibyari ugutebya biba ibindi bindi.

    Source : https://yegob.rw/bamporiki-yamaganye-bikomeye-rocky-kimomo-wazanye-imvugo-ya-%E3%80%8Anta-gikwe%E3%80%8B/

  • Amwe mu magambo aryoshye abakobwa bose bakunda guhora bumva. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amagambo afite uburyo afungura umutima, amagambo ni meza kandi amagambo ni uburyo bushobora gutuma wiharira umukobwa wenyine.

    Dore amagambo 5 umukobwa wese ashaka guhora yumva ndetse ntayahage:

    1.Ndi umunyamahirwe kuba nkufite mu buzima bwanjye

    Abasore benshi bumva ko amagambo nk'aya baba barengereye, ariko ntabwo ariko biri; ni uburyo bwo gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo nawe ukamwumvisha neza uburyo uri umunyamugisha kuba umufite mu buzima bwawe.

    2.Ndagukunda

    Ibi byo biza bisubiza byose; buri mukobwa aho ava akagera ufite umusore bakundana, ashimishwa n'uko umukunzi we ahora amwibutsa ko amukunda.

    3.Ufite inseko irangaza bose

    Nta kintu cyiza nko kuba useka neza; bituma abantu bagukunda; inseko nziza ituma umukobwa aba uw'igikundiro birenze ndetse nabo barabizi. Niba wumva ko inseko ari nziza nawe azahora agusekera, bityo gerageza kumwumvisha ukuntu aseka neza nawe bizamushimisha.

    4.Usobanura isi kuri njye

    Ni uwuhe mukobwa cyangwa umugore udashaka gusobanura byose ku mukunzi we? Hari ibintu byinshi bituma umugore cyangwa umukobwa mukundana asobanura byinshi kuri wowe. Numwereka ko asobanura byinshi kuri wowe nawe aziyumvamo ko ari uw'agaciro ndetse yumve ko ari n'uw'igikundiro, buri mugore wese ashaka gusobanura byose ku mukunzi we.

    5.Uri mwiza

    Buri mukobwa wese ashaka gutakwa, buri mukobwa wese ashaka kuba itandukanirizo n'abandi maze akaba umwe gusa, buri mukobwa wese aba ashaka ko umukunzi we amufata nk'aho ariwe mukobwa wenyine utuye ku isi. Niba wumva ko amagambo ashobora gutuma umukobwa yishima hanyuma ukaba utaramubwira uburyo ari mwiza, utegereje iki? Tuma umukunzi wawe aba umukobwa w'igitangaza mu buzima bwawe, ntabwo azigera abyibagirwa.

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-magambo-aryoshye-abakobwa-bose-bakunda-guhora-bumva/

  • Miss Vanessa na Miss Jolly batangariye imiterere ya Miss Keza Joannah – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021 nibwo Miss Keza Joannah abinyujije ku rukuta rwa instagram ye yashyize hanze ifoto ye ikurikira.

    Nyuma yuko Miss Joannah ashyize hanze iyi foto, benshi mu bafana be bagize byinshi batangaza kuri iyi foto ye, mu batangariye iyi foto ya Miss Keza harimo na Miss Uwase Vanessa ndetse na Miss Mutesi Jolly. Miss Vanessa yagize ati ” Egoko Mana jibs🥵🔥😍 “, naho Miss Jolly yagize ati ” Ehhhh jo🔥, ndumiwe “.

    Source : https://yegob.rw/miss-vanessa-na-miss-jolly-batangariye-imiterere-ya-miss-keza-joannah/

  • Amabwiriza ajyanye n'ifungurwa ry'utubari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021 yanzuye ingingo zirimo n'imwe ijyanye nuko utubari tuzafungura mu byiciro kuri ubu Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda mu Rwanda, yashyize ahagaragara amabwiriza akurikira ajyanye n'uko utubari tuzafungura.

    Source : https://yegob.rw/amabwiriza-ajyanye-nifungurwa-ryutubari/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umugabo wa Miss Bahati Grace ari kumwe n'umwana wa Miss Bahati Grace – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nzeri twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahiriyemo kuri uyu munsi ni iy'umugabo wa Miss Bahati Grace n'umwana wa Bahati Grace ariwe Ethan. Ni ifoto yashyizwe hanze na Miss Grace Bahati abinyujije kuri story ya instagram ye. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umugabo-wa-miss-bahati-grace-ari-kumwe-numwana-wa-miss-bahati-grace/

  • Iby'umunyamakuru Sam Karenzi bikomeje kuba urujijo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye bakomeje kwibaza niba umunyamakuru wakunzwe cyane mu rubuga rw'imikino,Sam Karenzi azakomeza ubunyamakuru cyangwa ashobora kuzaba Umunyamabanga wa FERWAFA guhera mu kwezi gutaha.

    Tariki 12 Nzeri ni bwo uwari umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu Francois Regis yasezeye kuri uyu mwanya, avuga ko azasohoka mu biro tariki 13 Ukwakira 2021. Kuri ubu hakomeje kwibazwa umusimbura w'uyu mugabo wari umaze hafi imyaka ine ari umunyamabanga wa FERWAFA. Mu bashyirwa mu majwi harimo uwahoze ari umuyobozi wa Siporo kuri Radio na TV 10 Sam Karenzi uherutse gusezera kuri izi nshingano, akaba ategereje ko amasezerano ye agera ku musozo tariki 30 Nzeri 2021 agatandukana n'iki kigo.

    Sam Karenzi yageze kuri Radio na TV 10 ari umunyamakuru wakoraga ikiganiro Urukiko ariko yaje gukurwamo agirwa umuyobozi wa Siporo ndetse bamwe muri bagenzi be bakoranaga nabo barajyana barimo Axel Horaho wahise asezera kuri Radio na TV 10 ndetse na Taifa Bruno wagiye mu kiganiro cya nimugoroba. Sam Karenzi aherutse gutangaza ko yamaze gusezera kuri Radio/TV10 ariko avuga ko ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA na we atabizi.

    Yagize ati:'Ni byo koko namaze gusezera kuri Radio/TV10, nanditse ibaruwa ku itariki ya 15 Nzeri, gusa ndacyari umukozi w'iki gitangazamakuru kugeza tariki ya 30 z'uku kwezi nk'uko biri mu masezerano. Ntabwo ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA mbizi, nanjye ndabyumva gutyo, ibizakurikiraho muzabimenya ninsoza amasezerano yanjye hano kuko ubu ndacyari umukozi w'iki kigo.'

    Ibi bikomeje gutera urujijo abafana b'uyu munyamakuru hibazwa niba azakomereza kuri FINE FM cyangwa azaba umuyobozi muri FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/ibyumunyamakuru-sam-karenzi-bikomeje-kuba-urujijo/