Blog

  • Rayon Sports ishobora gukura amaso kuri Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ishobora gukura amaso kuri Muhire Kevin utarayongerera amasezerano aho abasaba kubanza kumwishyura amafaranga yose bumvikanye.

    Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports umwaka ushize w’imikino aho yahise avunika shampiyona irangira atongeye kuyikinira.

    Uyu musore akaba yari mu biganiro na Rayon Sports ngo abe yayongerera amasezerano ariko bisa n’aho impande zombi zananiwe kumvikana.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira yasabye iyi kipe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda akajya ahembwa miliyoni n’ibigumbi 200.

    Amakuru avuga ko iyi kipe yabonye miliyoni 10 barazimushyira ariko yanga kuyafata avuga ko bayashaka bitonze ko bazayamuha yuzuye kuko atayafata ari igice.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora kureka uyu musore kuko arimo kubagora bakaba ahubwo bashakamo abanyamahanga cyane ko n’umubare wabo muri shampiyona wiyongereye wavuye kuri 3 ugera kuri 5.

    Muhire Kevin ashobora kubakinira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-gukura-amaso-kuri-muhire-kevin

  • Dore uburyo bworoshye wakwisuzuma kanseri y'ibere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri munota, umuntu umwe yicwa na kanseri y'ibere.

    Icyo utazi ariko ni kanseri y'ibere ishobora kwirindwa ukoresha kwipima ibere wibereye iwawe mu rugo.

    Dore uko wakwisuzuma kanseri y'ibere

    1. Etape 1: Kureba amabere yawe

    Dore bimwe mu bimenyetso bya kanseri wabona:

    — Imoko yinjiyemo
    — Uruhu rusa n'ironge
    — Udusebe
    — Amaraso, amatembabuzi ava mu ibere.

    Etape 2: Kureba amabere yawe washyize amaboko mu mayunguyungu

    Etape 3:Kureba amabere yawe washyize amaboko inyuma y'ibikanu.

    Etape 4: Kumva amasazi (Ganglion cyangwa Lymph nodes)

    Ibi bikoreshwa imitwe y'intoki kandi ukibanda mu maha no ku rutugu.

    Etape 5i: Gukandakanda ibere ujya hasi no hejuru

    Aha uba ugamije kumva utubyimba ndetse n'uburibwe.

    🛑 Ibuka amabere yombi

     

    Reba hasi hano video yagufasha kwisuzumisha amabere:

     

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-bworoshye-wakwisuzuma-kanseri-yibere/

  • Resitora yagaburiraga abanyeshuri ba UR-Huye baherutse mu bitaro yabaye ifunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Resitora Umucyo yabaye ifunzwe
    Resitora Umucyo yabaye ifunzwe

    Veneranda Bankudiye, ari we nyiri iyo resitora, avuga ko na we yatunguwe kandi ababazwa no kumva ko abanyeshuri agaburira bagize ibibazo biturutse ku biryo yabagaburiye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, ariko ikimushimisha ni uko nta n’umwe wahasize ubuzima, kandi ubu bakaba barakize bose.

    Anavuga ko nyuma y’iki kibazo, yasuwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abashinzwe isuku mu Karere ka Huye, bakemeranywa ibyo agiye guhindura kugira ngo birusheho kugenda neza, ariko akaba yaratunguwe n’uko yasabwe gufunga tariki 23 Nzeri 2021, igihe yahawe kitararangira.

    Agira ati “Nari nagaragarije itsinda rishinzwe isuku ku Karere ko abanyeshuri ngaburira baba banyishyuye mbere, twemeranywa ibyo nkosora, hanyuma bakazagaruka kureba ko nabyubahirije ku itariki 20 Ukwakira 2021. Ariko natunguwe n’uko gitifu w’umurenge yanzaniye ibaruwa impagarika uyu munsi tariki 23 Nzeri 2021.”

    Ubwo hafungwaga, hari abanyeshuri bari baje kurya, hanyuma babwirwa ko bajya kurira muri resitora Happiness iri imbere muri Kaminuza, na ho nyiri Resitora Umucyo asabwa kubasubiza amafaranga angana n’iminsi yari isigayemo.

    Icyakora, mu banyeshuri bari basanzwe baharira harimo n’abari barwaye, hari abavuga ko batasubira kurira muri resitora y’imbere muri Kaminuza, kuko ngo na mbere bari bayisize, hanyuma bajya kurira muri iyo yafunzwe.

    Umwe muri bo yagize ati “Njyewe ku giti cyanjye ntabwo nasubirayo, kuko impamvu yahankuye na n’ubungubu iracyahari. Ni impamvu yanjye ku giti cyanjye, ariko cyane cyane uburyo umuntu abona serivisi, kuko aho umuntu ashaka ibyo akenera, ntabwo ahakunda kimwe hose. Aho ubona baguhereza cyangwa bakwakira neza kurusha abandi ni ho ukunda cyane.”

    Yunzemo ati “Ahangaha nibahafunga burundu, njyewe ku giti cyanjye nzashaka ukundi mbaho”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iriya resitora itafunzwe burundu, kuko ngo aho bizagaragarira ko nyirayo na nyiri inzu ikoreramo bakosoye ibyo basabwe, izemererwa kongera gufungura.

    Yafunzwe yariragamo abanyeshuri babarirwa muri 300 nk’uko bivugwa na Bankundiye.


    source : https://ift.tt/3ACUCJe

  • Perezida Kagame ategerejwe muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique
    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique


    source : https://ift.tt/3AG9rdY

  • Video: ShaddyBoo yaraye abyiniye mu kabari inyamirambo abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo kuwa Kane nibwo mu Rwanda hatangiye kubahirizwa ingamba nshya zo kwirinda coronavirusi, zirimo no kuba harafunguwe utubari.Shaddy Boo umwe mu bakunzwe mu myidagaduro yagaragaye abyina mu buryo budasanzwe imbyino gakondo ubwo yari yasohokeye mu kabari kamwe I Nyamirambo. Muri aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bakomera amashyi Shaddyboo ubwo yacinyaga akadiho.

     

    Source : https://yegob.rw/video-shaddyboo-yaraye-abyiniye-mu-kabari-inyamirambo-abantu-barumirwa/

  • Inkuru ibabaje y'umunyarwanda umaze imyaka 30 aziritswe nk'itungo||dore ibyamubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ati:'ubuzima ni gatebe gatoki ', ibi nibyo byabaye kuri uyu musaza uri mu kigero cy'imyaka 80 , umaze imyaka 30 akururwa mu kiziriko nk'itungo.

    Uyu musaza witwa Mihigo aganira na Afrimax English yavuze ko yavutse ameze nk'abandi ariko nyuma ubwo yari afite imyaka 15 yaje gufatwa n'uburwayi bwamufashe umubiri wose.

    Ubu burwayi bwamuremaje intoki, umugongo urahinamirana, uruhu rurumagara netse namaso ye arahuma.Nyuma ngo yaje kugira umugiraneza amujyana kwa muganga atangira kumuvuza ariko biba iby'ubusa ndetse abaganga bamubwira ko atazakira kubera ubu burwayi bwamayobera.

    Mihigo yagarutse mu rugo aho aba wenyine mu nzu, kandi atabasha kubona, ntagira umwitaho.Iyo ashaka kujya ahantu arasohoka akicara ku muryango hanyuma agahamagara uwaba ari hafi akamuzirika ikiziriko mu ijosi hanyuma akagenda amukurura nk'itungo, kugira abashe kugera aho ajya.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-yumunyarwanda-umaze-imyaka-30-aziritswe-nkitungodore-ibyamubayeho/

  • Ibyo wakora niba ushaka kuryoherwa na weekend. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri weekend akenshi tuba dushaka ibyo twahugiramo twishimisha, ariko biba byiza iyo ubonye ibya gushimisha bigatuma uruhuka ariko akaba ari byiza ku mubiri wawe. Bituma urushaho kubaho neza.

    Iyi niyo mpamvu twabakusanyirije inama nziza zagufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru mugihe urangije akazi.

    Tegura icyo gukora

    Tugura icyo ugomba gukora mumpera z'icyumweru. Reba kuri buri kimwe cyose uzi maze uhitemo ikingezi ugomba gukora. Icyo ugomba guhitamo ugomba kugihitamo mbere yuko ugera muri iyo minsi irangiza icyumweru. Nibyiza guhitamo icyo gukora kandi ubona ukunze kuko mugihe utagize icyo uhitamo bizarangira ubuze amahitamo maze ubure icyo gukora,

    Hura n'inshuti zawe

    Buri gihe tuba dufite inshuti zikomeye, zituba hafi burigihe. Kugira tutabihirwa n'impera z'icyumweru nibyiza ko duhamagara inshuti zacu maze tukagira. Dushobora kubasura cyangwa bakadusura, guhura nabo tugira byinshi tuganira maze tukagira byinshi twakungukira mubiganiro tugirana.

    Gerageza kwisansura

    Nibyiza ko mumpera z'icyumweru ugerageza gutembera. Ugasohokera ahantu heza ugasabana n'abandi. Nibyinshi muri wowe uba utekereza byagufasha kuruhuka. Muri iki gihe, niwo mwanya uba ubonye kugira ukore ibyo byose ubona byaguha kumva unezerewe.

    Irinde gufata ibisindisha byinshi

    Ntabwo twavugako twese tudafata ibinyobwa bisindisha. Benshi tuva mukazi ku wa gatanu nimugoroba dufite aho tugomba gusohokera. Nibyizako tugomba kumenyako tutagomba kunywa nzoga nyinshi kugera aho tutabasha kwigenzura. Mugihe wanyoye ugasinda cyane burya yaminsi yo kuruhuka uba uyangije. Kubera umunsi ukurikiyeho wirirwa utameze neza, ukaba wakirirwa uryamye cg wacitse intege. Bizatuma umunsi urangira ntacyo ukoze. Gerageza rero unywe inzoga murugero niba wumva utazireka murwego rwo kuruhuka ariko ntugatume usinda cyane kuburyo bukabije.

    Gira ibyo ugabanya ubona byakwangiriza igihe

    Sibyizako watondeka ibikorwa bidafite akamaro kabone nubwo byaba bishimishije ngo usange aribyo uhugiyemo gusa. Ahubwo nibyizako ureba ibikorwa byiza bidafite ingaruka mbi, akaba aribyo ukora. Byabindi bituma ukoresha ubwenge utekereza kandi ugakoresha n'imbaraga z'umubiri. Mugihe uruhuka nibyiza ko ushyiraho umwanya wawe wagufasha kugera ku ntego zawe, ukaba wasoma ibitabo, ukumva indirimbo.

    Iteganyirize igihe cyo kwihugura

    Nibyo koko impera z'icyumweru abenshi dufata icyo gihe nk'igihe cyo kuruhuka ndetse no kujya muri bimwe bidushimisha tutabashije gukora muminsi y'akazi. Ariko burya haba hari byinshi twahuye nabyo bikatunanira cq ugasanga nta bumenyi buhagije tubifiteho, nicyo gihe rero tuba tubonye kugira twihugure muri ibyo byose tutazi maze tuzasubire mukazi tubifiteho ubumenyi buhagije.

    Gira ibyo uruhuka gukora

    Hari ibintu biba bishobora kuba byakorwa igihe cyose atari mumpera z'icyumweru gusa. Mugihe wateguye igihe cyawe neza nibyiza ko utegura ibintu bigomba gukorwa mugihe cyo mumpera z'icyumweru kandi bizatuma ubona imbaraga zizatuma utangira ikindi cyumweru ufite umwete ku kazi gasanzwe.

    Irinde ibikorwa bimenyerewe

    Mubuzima bwacu usanga tuvanga ibintu. Nibyizako dutandukanya ibikorwa bya buri munsi dukora mugihe cy'akazi ndetse nibyo dukora turimo dusoza icyumweru. Mugihe cy'impera z'icyumweru kuwa gatandatu ndetse no ku cyumweru, tugomba kumenyako tugomba kubonamo umwanya uhagije wo kuruhuka maze tugahindura imirimo twakoraga buri munsi nuko tukayiruhuka.

    Shaka ibigushimisha bishya

    Kubona ibigushimisha bishya bitari bisanzwe byuzuza neza ibyiza biri muri izi nama zingezi turi kuganiraho. Niba uteguyeko ugomba gusohokera mu kabari, ni byiza ko utegura neza uko uzajyayo kandi ko ugomba guhurirayo n'inshuti nshya. Mu gihe ushaka ikigushimisha gishya nibyiza ko ureba icyagushimisha wowe ubwawe utarebeye kubandi kandi ukareba neza ko ari cyo warukeneye muri icyo gihe urimo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wakora-niba-ushaka-kuryoherwa-na-weekend/

  • Kamonyi : Akarere kamaze gushyira mu cyamunara inzu yako ubugiragatatu habura uyigura #rwanda #RwOT

    Ni inyubako yubatse hafi y’akarere, ifite ubusitani n’imbuga ngari aho iri ku buso bwa Hegitari ebyiri, yubakiwe kujya ifasha abakora inama cyangwa abaje mu mahugurwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere buvuga kandi ko iriya Guest House yagombaga gushyirwaho ibibuga byazajya bifasha abaturage kwidagadura ariko ko bimwe mu bikorwa remez byagombaga kuhashyirwa bitakunze kubera akarere kabuze ubushobozi bwo kuhagura.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée yagize ati 'Akarere kabuze ubushobozi bwo kongera izindi nyubako zari ziteganyijwe mu cyiciro cya 2, biba ngombwa ko izihari ndetse n’ubutaka bigurishwa bigahabwa Rwiyemezamirimo.'

    Uyu Muyobozi yavuze ko icyamunara cyahagaze bitewe na COVID 19, ariko agahamya ko bagiye kugisubukura.

    Tuyizere avuga ko hari icyizere ko iriya nyubako izagurwa kuko iherereye ahantu heza dore ko iri ku muhanda wa kaburimbo kandi ikaba yegereye ibiro by’Akarere.

    Bamwe mu bazi iby’iyubakwa ry’iriya nyubako, bavuga ko habayemo kunyereza amafaranga menshi ku buryo bishobora kuba biri no mu byateye ingaruka zo kuba itaratanze umusaruro yari yitezweho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Akarere-kamaze-gushyira-mu-cyamunara-inzu-yako-ubugiragatatu-habura-uyigura

  • Abakobwa bahohotewe batangiye gufashwa kwiga moto n’ubwubatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mezi atanu ari imbere i Kigali haraba habonetse abakobwa 30 b
    Mu mezi atanu ari imbere i Kigali haraba habonetse abakobwa 30 b’abamotari

    Uwo muryango uvuga ko ku ikubitiro guhera muri uku kwezi kwa Nzeri 2021, aba mbere 60 bo mu Mujyi wa Kigali bazamara amezi atanu, 30 baziga gutwara moto, abandi 30 bige gutera borudire (bordures) ku mihanda hamwe no gusasa amakaro n’amapave.

    Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana avuga ko iyo myuga ikorwa ahanini n’abantu b’igitsina gabo, ndetse ko abayikora badashobora kuba abashomeri na rimwe.

    Nsabimana avuga ko yagiranye amasezerano n’ibigo bibiri, kimwe cy’ubwubatsi kizigisha abakobwa kuba abafundi, ikindi cyigisha gutwara ibinyabiziga kikazatoza abatwara moto, kandi bose mu mezi atanu bakazaba bagaragaza ubumenyi batojwe.

    Nsabinama yagize ati “Mu mezi atanu abo bafundi b’abakobwa bazaba bazi kubaka bya kinyamwuga, abiga moto na bo bazahabwa moto 10 bigiraho zizaba zanditseho ngo ‘Byuka Bakobwa’ (izina ry’umushinga), nyuma yaho tuzakorana na banki kugira ngo tubasabire moto bazajya bishyura gake gake, twebwe tubishyurire inyungu irengaho”.

    Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana
    Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana

    Yakomeje agira ati “Aba bana b’inzirakarengane bagomba kubona ikintu bakora kuko iyo turangaye gato n’izindi nda zizamo”.

    Nsabimana avuga ko hafi y’ibigo byigisha abo bakobwa hari amarerero asigarana abana babo, ndetse ko buri mukobwa azajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi yo kumufasha, kandi n’umwana we akazajya agenerwa amafaranga ibihumbi 10 (buri kwezi mu mezi atanu ari imbere).

    Nsabimana avuga ko nyuma y’amezi atanu ubwo umushinga uzaba ushobora kugaragaza umusaruro mwiza, azakorana n’abaterankunga (b’Abanya-Canada basanzwe bamufasha), bagashinga ishuri ryigisha nibura abakobwa 500 buri mezi atanu bo hirya no hino mu gihugu.

    Nsabimana avuga ko bafite ubutaka buri ku buso bwa hegitare eshanu bashobora kuba bakubakaho ishuri mu gihe bazaba babonye ubushobozi.

    Umuryango ‘Centre Marembo’ uvuga ko imyuga abakobwa bagiye kwigishwa ari isanzwe imeze nk’iyahariwe n’abagabo, yunguka cyane kandi yoroshye kubona, ku buryo umuntu ataba azi kuwukora ngo agire ikibazo cy’ubukene.

    Twaganiriye n’abakobwa bazajya batwara abagabo cyangwa abahungu bagenda bicaye inyuma yabo kuri moto, rimwe na rimwe usanga bagenda babakorakora, tubabaza uburyo bazabyitwaramo.

    Uwitwa Grace Uwimanizanye w’imyaka 23, avuga ko mu gihe yakumva umugabo cyangwa umuhungu agenda amukorakora, yabanza agaparika moto ku ruhande akamwihaniza, harimo no kuba yabimenyesha inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa.

    Inama yo gutangiza umushinga wiswe
    Inama yo gutangiza umushinga wiswe ‘Byuka Bakobwa’ yabereye i Kigali

    Uwimanizanye yagize ati “Namubwira ko ntakiri wa wundi umuntu akoraho ngo ‘oya, oya’ kandi ntari guhakana, nahita mparika moto nkabanza nkamwibutsa ko twumvikanye ko mujyana akagera aho ajya, ariko ko tutumvikanye ibyo kugenda antereta, ankorakora”.

    Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu ijwi ry’Umujyanama wa Minisitiri, ivuga ko isanzwe ishima ubufasha bw’umuryango Centre Marembo, cyane cyane ubujyanye no gufasha abana b’abakobwa kwitinyuka bagakora nk’ibyo abahungu n’abagabo bakora.

    Gatabazi Pascal avuga ko bafitiye icyizere uwo muryango ko uzagera ku ntego wiyemeje.


    source : https://ift.tt/3CFypuL