Blog

  • PAC yahase ibibazo RPPA ku masoko ya miliyari 31 Frw yatanzwe mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa PAC irimo cyo kwaka ibisobanuro inzego n’ibigo bya Leta ku micungire mibi y’imari yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Ubusesenguzi bwa PAC kuri iyo raporo bwerekanye ko imikorere ya “E-procurement” idahwitse ku buryo hagaragaramo ibyuho byateza igihombo Leta na ba rwiyemezamirimo.

    Nta buryo ifite bwo kugarura amakuru (recovery) mu gihe yaba igize ibibazo cyangwa ngo igire ahandi iyabika (backup) ku buryo akenewe bayahashakira.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RPPA, Namara Hannington, yasobanuye ko “E-Procurement” ari uburyo bushya ndetse yemera ko bugaragaramo ibyuho koko ariko ko ari cyo gihe cyo kubishakira ibisubizo cyane ko umushinga nyir’izina wo kubwubaka umaze gukomera.

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yabwiye PAC ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru yakozwe mu gihe hari hatangiye gushakwa uko “recovery” yashyirwamo, naho “backup” hakaba hakoreshwa iya RPPA.

    Yakomeje ati “Ariko nyuma yaho hari amabwiriza RISA yasohoye yajyanaga no gukora ibyo n’andi mabwiriza abishingiyeho. Kugeza ubu rero tubigeze kure, navuga ko tugeze kuri 90% tubishyira mu bikorwa, twizera ko biterenze mu Ukwakira [2021] tuzaba tubifite.”

    Amasoko 13 ya miliyari 31 Frw yatangiwe kuri “E-procurement” mu buryo butemewe

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko imikorere idahwitse y’ubwo buryo bwo gutanga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga yatumye hatangwa 13 afite agaciro karenga 31.055.000.000 Fw mu buryo butemewe.

    PAC yavuze ko icyo cyuho cyatumye abakoresheje uburyo buboneye batabona amasoko ahubwo abakoresheje ubutaboneye akaba ari bo bayahabwa.

    Yanagaragaje ko muri “E-Procurement” hatinze kugaragazwa amakuru y’abatemerewe gupiganira amasoko ya Leta, aho hari ba rwiyemezamirimo bane “bakingiwe ikibaba” bakayahabwa kandi batari ku rutonde rw’abemerewe kuyahabwa.

    Ibyo byatumye Abadepite bavuga ko batewe impungenge n’uko haba hari n’ibindi bibazo byabayeho mbere Raporo itagaragaje dore ko nubwo “E-procurement” iri kwitwa iya vuba yatangiye mu 2016-2017.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagize ati “Ntabwo wavuga ngo ugiye gukora igerageza noneho ugeragereze ku kunyuranya n’itegeko. Mwagombye kuba mwarashyizeho ubwo buryo mwizeye neza ko bukora. Kuko niba butanga miliyari 31 Frw mu buryo bunyuranye n’amategeko ubwo urumva noneho icyizere abantu bazabugirira. Aho ntitugiye mu bibazo abayikoresha bagiye batugaragariza mu buryo burambuye.”

    Uwingeneye yivugiye ubwe ko amasoko yose atanyuzwa kuri “E-Procurement”, abadepite baboneraho kumubaza bati “Niba hari amasoko atahanyuzwa kandi n’amakuru ya ba rwiyemezamirimo batemerewe guhatana ntahaboneke, murabona atari ikibazo?”

    RPPA yagaragaje ko yatangiye kuzana impinduka hakosorwa ibitaragendaga neza muri ubwo buryo ndetse ibyinshi bikaba byarakosotse.

    Hannington Namara yashimiye PAC na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta ku bwo kugaragaza ibyuho biri muri “E-procurement” asezeranya kubikemura mu maguru mashya.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RPPA, Namara Hannington, yasobanuye ko “E-Procurement” ari uburyo bushya ndetse yemera ko bugaragaramo ibyuho

    source : https://ift.tt/3zKIgNX

  • Karongi: Umugore wafungiwe kuruma umwana we; yongeye kumuruma aramukomeretsa – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yari yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka, azira guha umwana we ibihano biremereye, icyo gihe yashinjwe kumurumisha amenyo ye akababaza uyu mwaka w’imyaka 12 gusa.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri, uyu mugore yaje kuva muri gereza asubira mu muryango, gusa ejo bundi yongeye kuruma umwana we mu mugongo, aho uyu mwana afite ibikomere bitatu byatewe n’icyo gikorwa cy’umubyeyi we.

    Uyu mwana yabwiye IGIHE ko nyima amuruma bitewe no gutaha yasinze, akamukubita cyane ndetse akanamukorera ibindi bikorwa bibabaza umubiri.

    Uyu mubyeyi yavuze ko impamvu ahanisha umwana we ibihano biremereye, “Ari uko akunda kuzerera hirya no hino ndetse hari ubwo adataha mu rugo, akarara mu gasozi.”

    Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuze ko uyu mwana “Agenda iyo nyina yatashye yasinze, ameze nk’ubana n’ihahamuka kuko nyina buri gihe amuha ibihano biteye ubwoba, bigatuma umwana adatuza, aho amubonye yasinze agahunga.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yavuze ko iki kibazo atari akizi, ariko akaba agiye kugikurikirana, agira ababyeyi inama yo “Kubaha abana babo, bakirinda ubusinzi kuko bushobora kuba intandaro yo guhohotera umwana n’undi muntu, kandi ibyo amategeko arabihanira. Abana ntibakwiye gukubitwa, ntibakwiye kwimwa uburenganzira bwabo.”

    Umugore uherutse gufungirwa kuruma umwana we, yongeye kumuruma aramukomeretsa

    source : https://ift.tt/3ugCWRv

  • Rayon Sports ishobora kurekura abakinnyi batatu #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ishobora gutiza abakinnyi batatu bayo kubera ko bashobora kutazabona umwanya uhagije wo gukina kandi bakiri bato.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza Masudi Djuma yamaze kubwira abakinnyi barimo myugariro Niyibizi Emmanuel [Kibungo], Mudacumura Jackson[Rambo] ukina mu kibuga hagati na myugariro Iradukunda Axel wazamukiye mu Isonga ko atazabakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

    Aba bakinnyi bari bagifite amasezerano ya Rayon Sports, aho nka Rambo na Kibungo bari bagifite imyaka 3 y’amasezerano, iyi kipe ikaba ititeguye kuba yabasezerera ahubwo izabatiza bajye ahandi bazabona umwanya wo gukina bazamure urwego bazagaruke bari ku rwego rwayo.

    Umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma, aherutse gutangaza ko azakora ikipe y’abakinnyi 28 ariko bakazaba ari abakinnyi bari ku rwego rwa Rayon Sports atari abana bavuga ngo bazakurira mu ikipe kuko atari irerero.

    Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo

    Iradukunda Axel

    Mudacumura Jackson Rambo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-kurekura-abakinnyi-batatu

  • Impinduka kuri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wagombaga gutangira tariki ya 16 Ukwakira yimuriwe tariki ya 30 Ukwakira.

    Mu butumwa Nzeyimana Felix ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yoherereje abayobozi b’amakipe, yabamenyesheje ko hashingiwe ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye tariki ya 22 Nzeri 2021, ko yanzuye ko shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Batangaje ibi mu gihe muri Kanama 2021 bari batangaje ko iyi shampiyona izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021, ariko bikaba byahindutse ahanini bivugwa ko ari ukubera shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri umwaka w’imikino wa 2020-21 igomba gutanga amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere 2021-22, yatangiye 18 Nzeri ikaba izasozwa tariki ya 11 Ukwakira 2021.

    Kuri gahunda isanzwe, shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari kuzasozwa hasigaye iminsi 5 gusa kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere itangire, bivuze ko amakipe azazamuka atari kubona umwanya uhagije wo kwitegura, bakaba bongeyeho ibyumweru 2 bizafasha aya makipe.

    Shampiyona yashyizwe tariki ya 30 Ukwakira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-kuri-shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda

  • Ubuhinzi bw’ibirayi bumwinjiriza asaga miliyoni 20 buri mezi atandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibirayi bumwinjiriza asaga miliyoni 20 buri mezi atandatu

    Mu Kinigi, ni mu gace kegereye ibirunga ahari ubutaka bw’umukara buvanze n’amakoro, aho uwahahinze ikirayi wese yumva adashobora kuva mu mwuga w’ubuhinzi, abenshi bakahatangira aho ubuhamya bagaragaza aho bavuye n’intera bagezemo mu iterambere ryabo.

    Bariyanga Sylvestre wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ni urugero rwiza rw’umuntu witeje imbere abikesha ubuhinzi bw’ibirayi, dore ko amaze imyaka icumi yarihebeye ubwo buhinzi bwamuzamuye mu iterambere mu gihe gito ava ku butaka bwa Are 20 agera kuri Hegitari eshanu yaguze, akaba ari zo akoreraho ubwo buhinzi ahanini bwo gutubura imbuto y’ibirayi, aho ubu bumwinjiriza miliyoni zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda buri mezi atandatu.

    Abakozi be ngo bamwigiraho byinshi
    Abakozi be ngo bamwigiraho byinshi

    Ni umugabo udakunda kugaragaza ibyo yagezeho, aho yabwiye Kigali Today ko kwigamba abifata nko kwiyemera, ariko aza kwemera gutanga ubuhamya nyuma y’uko asobanuriwe ko biri mu nyungu z’Abanyarwanda benshi, aho bushobora kubabera isomo bakamwigiraho, ndetse na bo bakaba babasha kwiteza imbere.

    Ubwo yatambagizaga Kigali Today mu mirima ye ibiri minini ihinzemo ibirayi, mu bigaragarira amaso, ni uko bihinze mu murima we bifite itandukaniro n’ibihinze mu mirima ikikije iye, aho bifite ubwiza bubereye amaso, ibanga ngo ni ubumenyi abifiteho mu mahugurwa yagiye ahabwa na RAB, avuga kandi ko kumenya gutoranya imbuto nziza no guhingira ku gihe ari ingenzi ku muhinzi wifuza umusaruro utubutse, ubundi ngo agakora umwuga akunze ntabiharire abakozi ahubwo nawe akaba abikurikirana umunsi ku wundi.

    Imbuto y
    Imbuto y’ibirayi yo mu cyiciro cya kane

    Bariyanga, avuga ko yatangiye ubuhinzi bw’ibirayi nyirizina mu mwaka wa 2010, mu isambu yari afite ya Are 20, ngo nyuma yo kubona ko ari umuhinzi mwiza yahawe amahugurwa atoranywa muri bake bemerewe gutubura imbuto ihabwa abahinzi, nibwo yatangiye kubona ko ubuhinzi bw’ibirayi bwakiza ababukora.

    Ati “Natangiye ubuhinzi bw’ibirayi muri 2010, kandi mbona bigenda binteza imbere nk’umuryango wanjye n’igihugu muri rusange. Kuba ibirayi mu mirima yanjye bisa neza, bisaba kubyitaho ubigire ibyawe ntubiharire abakozi kuko igihingwa cy’ikirayi gipfa vuba, niyo mpamvu bisaba ko ugihora hafi kugira ngo imbuto usaruye uyihe abaturage uzi ko ubahaye imbuto nziza, ikindi icyamfashije ni amahugurwa nahawe, ibyo bimfasha gusobanukirwa n’ubwiza bw’imbuto mpinga”.

    Arongera ati “Ubu namaze kugura ubutaka bwa Hegitari eshanu ni zo ntuburiraho imbuto y’ibirayi, umusaruro ni hagati ya toni 15 na 20 kuri hegitari imwe, toni nke nsarura navuga ko ntabura 75 muri buri sizeni”.

    Yamaze kubaka inzu ijyanye n
    Yamaze kubaka inzu ijyanye n’icyerekezo

    Bariyanga avuga ko iyo amaze gutubura iyo mbuto, abona amafaranga ahagije aho muri toni 75 asarura mu mezi atandatu, akubiye ku mafaranga 300 agurisha ikiro cy’imbuto, bingana n’amafaranga asaga miliyoni 22, birumvikana ko abona ayo mafaranga avanyemo ibyo yakoresheje mu buhinzi, dore ko igiciro nyacyo cy’imbuto cyemejwe na RAB ari amafaranga 450 ku kiro.

    Uwo mugabo aremeza ko ubuhinzi bw’ibirayi akora bwo gutubura imbuto, ari umusanzu ukomeye aha igihugu cye, dore ko abaturage bahoze bajya gushaka imbuto y’ibirayi mu gihugu cya Uganda, hakaba ubwo bazanye imbuto irwaye bahinga bagahomba, ariko ubu abaturage bakaba bishimiye imbuto abaha.

    Ati “Habayeho igihe twahoraga duteze amahirwe ku baturanyi bacu bo muri Uganda, rimwe abaturage bakazana imbuto bakuye muri icyo gihugu itizewe, twahinga ibirayi bigapfa tugahomba, ariko ubu biroroshye cyane aho baduhereye amahugurwa n’inama mu butubuzi bw’ibirayi twabigize ibyacu. Njye mbona ari umusanzu ukomeye ndimo gutanga ku gihugu cyanjye, binteye ishema cyane kuko ibyo twumvaga ko bitashoboka byarashobotse, dore nk’iyi mirima yanjye nimara gusarura, imbuto izagera ku bahinzi benshi nanjye binteze imbere”.

    Inzu Bariyanga yabanagamo n
    Inzu Bariyanga yabanagamo n’umuryango we

    Usibye izo hegitari eshanu z’ubutaka yaguze anahingamo ibirayi, ngo uwo mwuga wamusigiye n’ibindi bikorwa binyuranye birimo ubworozi, aho yoreye inka atashatse kuvuga umubare, aniyubakira inzu ya kijyambere yamutwaye miliyoni zisaga 20, nyuma y’uko ngo yabaga mu nzu afata ko yari idahesheje agaciro umuryango we.

    Uwo mugabo ufite imodoka nziza atemberamo, avuga ko abana be biga neza kandi mu mashuri meza, aho afite intumbero zo kongera ubutaka ahingaho bukava kuri hegitari eshanu zikagera ku icumi.

    Mu bakozi 25 akoresha, na bo biteje imbere aho akomeza kubagira inama yo gukora ubuhinzi bw’umwuga, nk’uko na we abikora ku buryo abamaze kugira ubumenyi na bo bajya kwikorera, ubuhinzi bw’ibirayi bukabateza imbere bagendeye ku bumenyi bamurahuyeho.


    source : https://ift.tt/3EXqr23

  • Muhire Kevin yatangiye imyitozo muri Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, umukinnyi Muhire Kevin wari wararangije amasezerano, yongeye kugaragara mu myitozo y’iyi kipe aho bivugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyisinyira amasezerano mashya.

    Muhire Kevin yongeye gusubukura imyitozo muri Rayon Sports (N.B: Iyi foto ni iyo mu mwaka ushize w
    Muhire Kevin yongeye gusubukura imyitozo muri Rayon Sports (N.B: Iyi foto ni iyo mu mwaka ushize w’imikino)


    source : https://ift.tt/39IOTG3

  • U Rwanda rwateye utwatsi Raporo irushinja gufungira kwa Kabuga abarimo Indaya n’Abatinganyi ngo rusukura Kigali #rwanda #RwOT

    Ni Raporo yasohowe na HRW kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ivuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, rwakoresheje uburyo bwose bwo gutuma Umujyi wa Kigali ugaragara neza.

    HRW ivuga ko icyo gihe ubuyobozi bw’u Randa bwafunze bamwe mu bantu ngo bagaragaraga ko bagaragaza nabi isura ya Kigali barimo abazunguzayi, indaya, abaryamana bahuje ibitsina (abazwi nk’Abatinganyi) ndetse n’inzererezi.

    Ngo aba bantu bafungiye mu kigo cy’inzererezi kizwi nko kwa Kabuga giherereye mu Mujyi wa Kigali ngo barundwamo ari benshi ubundi bakorerwa ibikorwa bibi nko gukubitwa buri gihe.

    HRW yakunze gusohora ibyegeranyo nk’ibi bihindanya isura y’u Rwanda ariko Guverinoma na yo ntihweme kuyinyomoza, muri iyi raporo yawo ivuga ko abari bafungiwe kwa Kabuga batahabwaga ibya ngombwa bikenerwa nk’amafunguro ndetse n’amazi.

    Ni ibirego by’ibicurano

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yalonde Makolo yanyujije ubutumwa kuri Twitter agaragaza ko iriya raporo ya HRW nta kuri na guto ifite ahubwo ko igamije guhindanya isura yarwo.

    Yagize ati 'Raporo ya HRW yacuzwe ihamije guhindanya urwego rw’Ubukungu bwacu ikoresheje ibirego bidafite ishingiro.'

    Yakomeje avuga ko uku gushaka kurogoya ibikorwa by’u Rwanda bitazagera ku ntego 'kuko ibirego ari ibinyoma. U Rwanda ntirukora ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsina mu mategeko, mu igenamigambi cyangwa mu ngiro.”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-rwateye-utwatsi-Raporo-irushinja-gufungira-kwa-Kabuga-abarimo-Indaya-n-Abatinganyi-ngo-rusukura-Kigali

  • Inkumi yatendetse abasore babiri ibyababayeho bagiye kumukwa ntibisanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore babiri bakomoka muri Afurika y'Epfo batendetswe n'inkumi maze bombi bagiye gutanga inkwano bahurirayo bararwana karahava.

    Amakuru atandukan ye avuga abasore babiri barwaniye umugore umwe bari baje kwishyura inkwano umunsi umwe. umukobwa witwa Grace Musonza w'imyaka 27 y'amavuko yari afitanye umubano n'abasore babiri kandi bose bataratandukana, yakundanye mbere na George Mbirimi , baje gusezerana ko bazaba ariko inkwano ikomeza kubura . Grace yabonye ko inkwano ikomeje kubura ahitamo guhita akundana n'undi musore rwihishwa.

    Aba basore barwanye karahava kubera umukobwa

    Aba basore bose ntawamenye ko Grace abatendeka, baragumye bashaka inkwano hasi hejuru, umukobwa ntanumwe yigeze amenyesha ko yabinye umukunzi mushya.Amakuru avuga ko aba basore umwe yigirye inama kujyana inkwano ku mukobwa bikaza kuba ibibazo bose bahahuriye.Gusa hari andi makuru avuga ko umukobwa ariwe wabiteye atanga itariki zimwe ku basore ngo bazaze gusaba niko kuhahurira .

    Martin Marisa yari yitwaje inkwano ya ingana 620 y'amadorali y'amerika, ukuvuga ibihumbi 620 by'Amanyarwanda, mu gihe undi ngo yari yitwaje amafanga arenze miliyoni nk'uko amakuru akomeza abivuga, Martin akinjira mu rugo kwa Grace yasanze imihango yo kumukwa irimbanije niko kwadukira umusoe mugenzi we intambara iratangira, batana mu munigo karahava bakubitana amangumi n'imigeri abantu barumirwa.

    Bari bitwaje inkwano bombi.

    Source : https://yegob.rw/inkumi-yatendetse-abasore-babiri-ibyababayeho-bagiye-kumukwa-ntibisanzwe/

  • Gicumbi : Abantu 33 bafashwe basenga binyuranyije n’amabwiriza barimo abafatiwe mu ishyamba #rwanda #RwOT

    Aba bantu 33 bafashwe mu matariki ya 25 na 26 Nzeri aho 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga naho batandatu bagafatirwa mu ka Kageyo mu Murenge wa Kageyo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati 'Kuri iki cyumweru ahagana saa mbiri za mugitondo nibwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19.'

    SP Gisanga yakomeje avuga ko kuwa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi nabo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Umuyobozi wa Polisi yibukije abaturage ko icyorezo cya COVID-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati 'Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.'

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye , baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya. Nyuma yo kuganirizwa, inzego zibishyinzwe zabaciye amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Abantu-33-bafashwe-basenga-binyuranyije-n-amabwiriza-barimo-abafatiwe-mu-ishyamba

  • Nyabugogo: Imodoka ebyiri zipakiye ibiribwa ziragonganye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushoferi w’imodoka ya Alfa wabonye iyo mpanuka iba avuga ko imodoka yari itwaye ibitoki iva mu cyerekezo cyo kwa Mutangana yagonganye n’itwaye ibirayi yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata izamuka igana i Kimisagara.

    Uyu mushoferi mu gusobanura impamvu imodoka yagongana n’indi kandi “Feux Rouges” zibanza guhagarika iziva mu bindi byerekezo, yagize ati “Ibyo ari byo byose hari umwe mu batwaye izo modoka wishe amategeko.”

    Undi mushoferi witwa Jean Paul(nta rindi zina yifuje kuvuga) yagize ati “Imodoka yarenze kuri ‘feux rouges’ itabyemerewe ni iyari itwaye ibitoki yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata.”

    Abari batwaye ibyo binyabiziga byombi bose ni bazima ariko uwari utwaye ibirayi ngo ni we waba yacitse amaguru, uw’ibitoki we akaba yavuyemo agifite ingingo nzima.
    Inzego zishinzwe umutekano zihutiye kuhagera kugira ngo zikurikirane iby’iyi mpanuka.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana…

    source : https://ift.tt/2Zxnbdr