Blog

  • Umubyeyi w' i Karongi ari guhanisha umwana we kumuruma n' amenyo mu mugongo none ari mu mazi abira_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wo mu Karere ka Karongi ari kuvugwaho kuruma n' amenyo umwana we y' ibyariye mu mugongo nk' igihano ari kumuhanisha.

    Amakuru aravuga ko abaturanyi b' uyu mubyeyi bari kwibaza impamvu ari guhanisha uyu mwana we w' imyaka 12 y' amavuko ibihano byo kumuruma mu mugongo n' amenyo akamukomeretsa.

    Nk' uko abo baturanyi bakomeza babivuga ngo uriya mubyeyi ko uriya mubyeyi na we atari shyashya kuko biriya byose abikora yasinze dore ko ngo akunda agatama.

    Bavuga ko kubera ibihano biremereye aha umwana we bituma uriya mwana ava mu rugo kuko babona asa nk'ufite ihahamuka yatewe na biriya bihano ahabwa n'umubyeyi we.

    Umwe muri aba baturanyi, yagize ati 'Ameze nk'ubana n'ihahamuka kuko nyina buri gihe amuha ibihano biteye ubwoba, bigatuma umwana adatuza, aho amubonye yasinze agahunga.'

    Bavuga ko mu ntangiro z'uyu mwaka, uriya mugore yari yafungiwe ibifitanye isano na biriya bihano byo kuruma umwana we akamukomeretsa ariko ngo nyuma y'ibyumweru bibiri akaza kurekurwa.

    Icyakora ngo aho afunguriwe yakoze igisa n'insubiracyaha kuko yongeye kuruma uriya mwana ubu akaba afite ibikomere bitatu byishushanyije bigaragaza ko yarumwe.

    Nkusi Medard uyobora Umurenge wa Rubengera, avuga ko atari azi iki kibazo icyakora agasezeranya ko agiye kugikurikirana gusa akaboneraho kugira inama ababyeyi ko badakwiye guhanisha abana ibihano bibabaza umubiri kuko bigize ibyaha byatuma bafungwa.

    Uriya mubyeyi we yisobanura avuga ahanisha umwana we biriya bihano bikomeye kuko akunda kuzerera ndetse ko hari igihe adataha akayoberwa aho yaraye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/28/umubyeyi-w-i-karongi-ari-guhanisha-umwana-we-kumuruma-n-amenyo-mu-mugongo-none-ari-mu-mazi-abira_-inkuru-irambuye/

  • Gicumbi: Abantu 33 bafatiwe mu masengesho barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati” Kuri iki cyumweru ahagana saa mbiri za mugitondo nibwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19.”

    SP Gisanga yakomeje avuga ko kuwa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi nabo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Umuyobozi wa Polisi yibukije abaturage ko icyorezo cya COVID-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati” Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.”

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye , baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya. Nyuma yo kuganirizwa, inzego zibishyinzwe zabaciye amande.


    source : https://ift.tt/3uiKJho

  • Nyagatare: Abanyarwanda 14 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyamara bose bavuga ko bagiye muri icyo gihugu banyuze ku mipaka yemewe ari yo Cyanika, Gatuna na Kagitumba, bagiye mu mirimo itandukanye.

    Nyirarukundo Venansia w’imyaka 34 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nkombo na Murekatete Ernestine na we wo ku Nkombo, bagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 banyuze ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Karangara aho Nyirarukundo afite abavandimwe, bakaba bari bagiye gucuruza amafi.

    Bose bafashwe n’igisirikare cya Uganda ku wa 03 Nzeri 2021 bagaruka mu Rwanda, bajyanwa kuri Polisi ya Mbarara aho bafungiwe iminsi itanu nyuma bakatirwa n’urukiko gufungwa iminsi 21 kubera kwinjira no kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

    Nyirarukundo agira ati “Banshinje ko nagiyeyo mu buryo butemewe kandi nanyuze ku mupaka wemewe. Nafunganywe n’abana banjye bane harimo uw’umwaka umwe. Ubuzima bwa gereza hariya buragoye, urya akawunga kanuka n’abana n’ikibazo kitoroshye.”

    Nyirarukundo avuga ko asizeyo umugabo we akaba yibaza uko bazongera guhura.

    Maniraguha Daniel w’imyaka 49 ukomoka mu Karere ka Kirehe yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2013 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gukorerayo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Avuga ko yafashwe ataha afungirwa kuri Police ya Mbarara we n’umugore we n’abana batatu, nyuma yo gukatirwa bafungiwe muri gereza ya Nyabuhikye aho bakoreshwaga imirimo y’ubuhinzi utabishoboye agakubitwa.

    Ati “Baradufashe bavuga ngo twaje mu buryo butemewe kandi nanyuze ahemewe. Muri gereza abagabo twahingaga mu mirima y’abasirikare na ho abagore bakajya kubagara uburo, twakoraga umunsi wose utabishoboye akarambya bakamukubita munsi y’ibirenge, bamwe gukandagira n’ikibazo.”

    Uko bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bambuwe amafaranga yabo ndetse Munyentwari Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana, we yambuwe na Polisi ya Uganda amashilingi 2,800,000.

    Bakigera Kagitumba bose bapimwe Covid-19 basanga ntawe uyifite, bakaba boherejwe mu ishuri rya IPRC Nyagatare mbere yo gusubizwa mu mirayngo yabo.

    source : https://ift.tt/3ibIt6M

  • R Kelly yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    R Kelly yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari ubugambanyi
    R Kelly yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari ubugambanyi

    Ntibyari bisanzwe kubona abenshi mu bashinja iki cyamamare ari abagore b’abirabura kandi bashinja umwirabura mugenzi wabo.

    R. Kelly ku myaka ye 54 wamenyekanye cyane mu ndirimbo “I believe I can Fly” yahamijwe kandi icyaha cyo gucuruza abantu agamije kubasambanya.

    Ibi byaha ashinjwa amaze ukwezi arimo kubiburanishwaho bikaba ari ibyo gusambanya abana, gufata ku ngufu, ibyaha bya ruswa no gukoresha imirimo y’agahato, ni ibyaha yakoze hagati ya 1994 na 2018.

    Abavoka ba R Kelly batangaje ko batemera ibyahamijwe umukiriya wabo bakaba bavuze ko bahita bajurira.

    Abagore icyenda n’abagabo babiri ni bo batanze ubuhamya bw’uburyo uwo muhanzi yitwaje izina rye akabafata ku ngufu, akabanywesha ibiyobyabwenge, akabafungisha yewe akanakinisha abana filme z’urukozasoni.

    Kubera ibyo byaha byamuhamye ashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu.

    Ubutabera bwa Amerika ku byaha nshinjabyaha bakunda gufata umwanya uhagije mu gusuzuma ibihano, ni yo mpamvu urukiko ruzatangaza ibihano umwaka utaha.


    source : https://ift.tt/3zMofXw

  • Gicumbi: Abantu 33 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Kageyo mu tugari twa Nyamiyaga na Kageyo, 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga abandi 6 bafatiwe mu Kagari ka Kageyo bari mu ishyamba.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati “Ku cyumweru ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya Covid-19.”

    SP Gisanga yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi na bo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Yibukije abaturage ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.”

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye, baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya, nyuma yo kuganirizwa inzego zibishyinzwe zabaciye amande, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3EYwL9z

  • Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n'iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo umwaka w'imikino 2021/2022 byari biteganyijwe ko izatangira gukinwa tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri ubu byamaze kwemezwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ko yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri.

    Nk'uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo igaragaza ko iyi shampiyona y'abagabo yo mu kiciro cya mbere ndetse n'icya kabiri izatangirira rimwe tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Iyo baruwa iragira iti 'Dushingiye ku mwanzuro wa Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki ya 22 Nzeri 2021; Tunejejwe no kubandikira tugirango tubamenyeshe ko shampiyona y'umwaka wimikino wa 2021/2022 mu kiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagabo izatangira ku itariki ya 20 Ukwakira 2021.'

    Amakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko impamvu yo kwegezwa inyuma ho ibyumweru bibiri ku mikino y'ikiciro cya mbere, byakozwe mu rwego rwo kugirango amakipe azaba azamutse mu kiciro cya mbere avuye mu cyakabiri azabone umwanya wo kwitegura iyi shampiyona kubera ko igihe yari iteganyijwe gutangiriraho hari bube hashize umunsi umwe amakipe abiri azamutse mu kiciro cya mbere.

    Kugeza ubu amakipe azasimbura AS Muhanga ndetse na Sunrise FC yo mu kiciro cya kabiri arimo kwitegura aho asigaje umukino umwe wo mu matsinda ngo yerekeze muri kimwe cya kane cy'inzira yo kujya mu kiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-2022.

    The post Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n'iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-bagabo-mu-rwanda-2021-2022-yegejwe-ho-inyuma-ibyumweru-bibiri-izatangirira-rimwe-niyo-mu-kiciro-cya-kabiri-tariki-30-ukwakira-2021-shampiyona-yumupira-wamag/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-bagabo-mu-rwanda-2021-2022-yegejwe-ho-inyuma-ibyumweru-bibiri-izatangirira-rimwe-niyo-mu-kiciro-cya-kabiri-tariki-30-ukwakira-2021-shampiyona-yumupira-wamag

  • Umutoza wa APR FC aracyategerejwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi 5, umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi aracyetegerejwe i Kigali aho bivugwa ko ashobora kuhagera ku munsi wo ku wa Kane.

    Nyuma y’uko APR FC isezereye Mogadishu City Club tariki ya 19 Nzeri 2021 ikagera mu kindi cyiciro cya CAF Champions League, iyi kipe yahise itanga icyumweru cy’ikiruhuko ku bakozi bayo(abakinnyi n’abatoza).

    Umutoza Adil na we yahise ajya mu kiruhuko iwabo muri Maroc ariko n’amakuru akavuga ko yanagiye mu Bubiligi aho yagombaga kumara iminsi 5 agahita agaruka.

    Uyu mutoza yagombaga kuba yarageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 26 Nzeri agakomezanya n’abakinnyi imyitozo bitegura umukino wa Etoile Sportive du Sahel uzaba tariki ya 15 Ukwakira, ariko ntaragera mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko nta gihindutse bitarenze ku wa Kane w’iki cyumweru azaba yahageze.

    Mu gushaka kumenya ikibazo uyu mutoza yahuye nacyo cyatumye atinda, ISIMBI yagerageje kuvugana n’umunyamabanga wayo, Masabo Michel ariko ntibyakunda kuko inshuro zose yahamagawe atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Adil Erradi Mohammed aracyategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-aracyategerejwe-i-kigali

  • Kwita Izina, umurage wahindutse umugisha – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri imvura iba itaraba nyinshi cyane ku buryo byakumira ba mukerarugendo baturutse hirya no hino.

    Ni ko kwizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, wizihizwa buri tariki ya 27 Nzeri ku rwego mpuzamahangan’uw’ingagi zo mu misozi mu Rwanda ufite imizi mu 1967, ubwo Umushakashatsi w’Umunyamerika, Dr. Dian Fossey, yatangiraga ubushakashatsi kuri izi nyamaswa aho yavugaga ko nta gikozwe, izi ngagi zizaba zazimiye bitarenze mu 2000.

    Ku bw’amahirwe izi ngagi zituye mu misozi miremire y’Ibirunga ziracyahari, ndetse ziherutse kuvanwa mu nyamaswa zifite ‘ibyago byinshi byo kuzimira’.

    Inyungu zihishe mu gikorwa cyo Kwita Izina ingagi

    Umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 24 uheruka kuba ku itariki ya 24 Nzeri uyu mwaka, wahujwe n’umunsi Dian Fossey yatangirijeho ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi mu Rwanda, wari ubaye ku nshuro ya 17, kuko watangiye kwizihizwa mu 2005.

    Ubusanzwe, abashakashatsi n’abandi bantu bakurikirana ubuzima bw’ingagi, bari basanganywe umuco wo gukurikirana ingagi mu miryango yazo, bakagenda bazita amazina kugira bazoroherwe no gukomeza kuzikoraho ubushakashatsi mu minsi iri imbere.

    Mu 2005, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira uyu muhango igikorwa gihoraho, kigakorwa mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi.

    Bitewe n’akamaro k’ingagi zo mu misozi miremire, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bizicumbikiye, rufite inshingano zo kuzirinda kuko ari nk’umurage w’Isi muri rusange, kugira ngo zitazazimira.

    Icyakora uko imyaka yagendaga ishira, iby’iki gikorwa byagenda bihindura isura, kikarushaho kwakira abashyitsi benshi, kikagarukwaho cyane ku rwego mpuzamahanga ku buryo kugeza uyu munsi kitakiri gusa igikorwa cyo kwerekana uruhare u Rwanda rugira mu kurengera ingagi n’ibidukikije, ahubwo cyabaye igikorwa cyifashishwa mu kwerekana isura nziza y’u Rwanda mu ngeri zose, kuva ku bukerarugendo kugera ku hantu hashobora gukorerwa ishoramari n’ibindi.

    Umugishwanama mu by’ubukungu, Straton Habyarimana, yasobanuye ko inzego nkuru z’igihugu zikoresha uyu munsi mu kumurikira igihugu amahanga.

    Ati “U Rwanda rwahisemo kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi, kandi ubukerarugendo buyoboye izindi nzego mu kwinjiriza amafaranga igihugu. Ingagi ni cyo gicuruzwa cy’umwihariko tugira mu bukerarugendo, niyo mpamvu uyu munsi RDB (Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere) iwukoresha mu kwereka amahanga ko u Rwanda rufite ibintu by’umwihariko bitari ahandi ku Isi, ku buryo bishobora gushitura abakerarugendo. Ni umunsi uba udasanzwe, washishikaje abantu hirya no hino ku Isi kuko ntabwo inyamaswa zikunze guhabwa amazina mu birori bikomeye nka biriya. Ni amahirwe yo kwimurika.”

    Yasobanuye ko Umunsi wo Kwita Izina ingagi ari umunsi wo kwerekana no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi, “Niyo mpamvu amazina y’abita ingagi aba ari abantu bakomeye mu ngeri zitandukanye, yaba abayobozi b’ibigo bikomeye, abacuruzi bakomeye, ibyamamare n’abandi bantu bafite amazina ahambaye, kuko ingagi ntabwo zisurwa na buri wese, bityo rero bariya nibo bumvwa n’abantu bafite amafaranga bashobora gusura ingagi.”

    Mu rwego rwo kurushaho kwita ku ngagi, Leta y’u Rwanda iherutse kuzamura ibiciro byo kuzisura, bishyira kuri 1500$, ndetse amakuru akavuga ko ibi bitagize ingaruka ku igabanuka ry’umubare w’abasura ingagi.

    Uyu munsi witabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye zirimo ibyamamare mu muziki, imikino n’izindi nzego

    Guhangana n’abaharabika isura y’u Rwanda

    Habyarimana yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhura n’ibibazo birimo guharabikwa n’itangazamakuru mpuzamahanga, umuhango nk’uyu ari amahirwe yo kwerekana u Rwanda mu yindi sura nshya.

    Ati “Uyu munsi werekana ko u Rwanda rushyize imbere kwita ku bidukikije n’inyamaswa ziri mu zishobora kuzarimbuka. Iyi ngingo ni imwe mu zigezweho cyane ishobora gutuma abantu bakomeza guha u Rwanda agaciro, kuko bariya bantu bari mu bihugu birimo ibinyamakuru biharabika u Rwanda, nibo twifuza ko bazaba abashyitsi bacu kuko bafite ubwo bushobozi, ni ngombwa rero gukora ibishoboka byose tukabereka ikindi kintu cyiza gitandukanye n’ibyo birirwa babona mu itangazamakuru ryabo, kugira ngo bagirire amatsiko u Rwanda bajye barusura.”

    Yongeyeho ko iyi sura nzira ku gihugu irenga gusa kurengera ibidukikije, ikagera ku kuzamura icyizere cy’abashoramari mpuzamahanga, “Kuko muri iyi minsi hari ihangana rikomeye mu bihugu byinshi, kugira ngo igihugu kigire ishoramari rituruka hanze rihagije ni uko abashoramari bacyizera, kandi ibyo bigaturuka mu kwerekana igihugu nk’ahantu hadasanzwe.”

    Ntiwavuga ko ushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, cyangwa gukurura abashoramari mpuzamahanga benshi, udafite ibikorwa byerekana igihugu nk’ahantu h’umwihariko. Kwita Izina na logo ya Visit Rwanda kuri ariya makipe (PSG na Arsenal) nicyo bimaze, ni ibintu biha u Rwanda umwihariko mu maso y’Isi.”

    Ingufu u Rwanda rwashyize mu kurengera ingagi zatanze umusaruro kuko umubare wazo wiyongereye, ubu izimaze guhabwa amazina zigera kuri 352 kuva iki gikorwa cyatangira mu 2005. Uku kwiyongera kw’ingagi niyo mpamvu RDB yatangiye umushinga wo kongera ubuso bw’ishyamba izi ngagi zibaho, aho buzongerwaho hegitari 6,620 zingana na 23% by’ubuso bwari busanzwe. Ibi bikorwa bizatwara miliyoni 255$, bitange akazi ku baturage barenga ibihumbi 17.

    Umuhango wo Kwita Izina ufite izina riruta iryo kurengera ingagi gusa, kuko unakoreshwa mu kwerekana isura nziza y’igihugu ku rwego mpuzamahanga

    source : https://ift.tt/3ocZ4ei

  • U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch irushinja kwibasira abarimo abaryamana bahuje igitsina – #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y’uyu muryango, ivuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza izwi nka CHOGM, abaryamana bahuje ibitsina, indaya, abazunguzayi n’inzererezi n’abandi bafite imyitwarire idahwitse bibasiwe bagafungirwa mu bigo by’inzererezo n’ibindi binyurwamo by’akanya gato bizwi nka Transit Centers.

    Inama ya CHOGM yari iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufungira abo bantu mu kigo kinyurwamo by’akanya gato cyizwi nko ‘Kwa Kabuga’ i Gikondo, bakabaho ubuzima bubi burimo gukubitwa n’ibindi.

    Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibikubiye muri iyo raporo, ivuga ko ari umugambi w’igihe kirekire wa Human Rights Watch ugamije guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda, hagendewe ku birego bidafite ishingiro.

    Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter yagize ati “Raporo ya Human Rights Watch ni uburyo bwacuzwe neza bugamije kwangiza urwego runaka rw’ubukungu bw’igihugu hitwajwe ibirego bihimbano.”

    Makolo yongeyeho ati “Ubwo bwangizi ntacyo buzageraho kuko ibyo birego atari ukuri. U Rwanda nta vangura rugira rishingiye ku gitsina, haba mu mategeko, politiki zarwo cyangwa imikorere.”

    Yavuze ko ari ibirego Human Rights Watch imaze igihe ishinja u Rwanda nyamara nta kuri na guke kurimo.

    .@HRW‘s report on Rwanda is a calculated attempt to harm a strategic sector of our economy with fabricated allegations. The sabotage won’t work because the allegations are not true. Rwanda does not discriminate, in law, policy or practice, against sexual or gender orientation.

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 27, 2021

    Uyu muryango umaze imyaka itatu uhagaritswe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kirekire utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, nyamara hakorwa iperereza rikagaragaza ko atari ko biri.

    U Rwanda rujya guhagarika imikorenire na wo mu 2018, wari uherutse gusohora raporo wari wise ‘All Thieves Must Be Killed” [ugenekereje mu kinyarwanda ni “abajura bose bagomba kwicwa”], aho yavugaga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

    Mu iperereza Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yahise ikora, yasanze abavugwaga ko bapfuye ari bazima ndetse bamwe mu babitswe barigaragaza.

    Imikorere ya Human Rights Watch yakunze kunengwa n’abantu batandukanye, aho akenshi ifatwa nk’iba igamije kugaragaza byacitse aho bitari no kuba igikoresho mu nyungu za politiki.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021, yavuze ko imiryango nka Human Rights Watch ifite ikibazo mu mikorere, kuko n’iyo isanze yarabeshye cyangwa yabeshywe igatangaza ibitari byo, itabikosora.

    Yagize ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ni nde wishe abo bantu byagenze gute? Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye.”

    Yakomeje agira ati “Twabajije Human Rigths Watch tuti ’ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa?’ Bahisemo guceceka. Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

    Ubwo u Rwanda rwangaga kuvugurura amasezerano yarwo y’imikoranire na Human Rights Watch, rwagaragaje ko ibikorwa by’uwo muryango nta burenganzira bwa muntu birengera ahubwo bifite impamvu zihishe za politiki.

    U Rwanda rwamaganye ibirego bya Human Rights Watch birimo kwibasira indaya n’abaryamana bahuje igitsina mu gihe hitegurwaga inama ya CHOGM

    source : https://ift.tt/3zMwGSG

  • Nyarugenge: Rwabuze gica hagati y’abavandimwe batatu bapfa 7800 Frw – #rwanda #RwOT

    Abagore babiri baherutse kurwana na mukuru wabo ku karubanda banamutera amabuye, nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga yakoresheje.

    Aba bagore barwanye na mukuru wabo bavuga ko bari barashinze ikimina kugira ngo kibateze imbere ariko akajya akoresha amafaranga bazigamaga mu nyungu ze bwite kandi ntabishyure, ndetse akanababwira ko ntayo azabaha kuko nta nyandiko bagiranye.

    Nyirambonabucya Saada, uri mu bishyuza mukuruwe we, yabwiye IGIHE ati “Ubusanzwe nizigamiraga 1000 Frw ku munsi, noneho hari aho byageze angeramo ibihumbi 90 Frw, aho kuyampa angurira matela ampa n’ibihumbi 26 Frw gusa kandi mfite abana babiri. Nyuma yaje kumbarira andi mafaranga y’ibiryo yigeze kumpa, nibwo namusabye nibura kunyishyura 7800 Frw amfitiye ahubwo atangira kurwana.”

    Uyu mugore na mugenzi we bari kwishyuza mukuru wabo bavuze ko birwanyeho kuva nyina yabasiga bakiri bato, kandi bakaba bafite izindi nshingano zikomeye ku buryo batakwemera ko ubwizigame bwabo bupfa ubusa.

    Nyuma y’uko abaturage bahosheje iyi mirwano, aba bagore banze kuva ku izima, aho amakuru avuga ko batifuza ubwunzi bw’ubuyobozi, ndetse no kuri uyu wa Mbere bakaba baragaragaye bari kuri ’saloon de coiffure’ ya mukuru wabo, kugira ngo bamwishyuze.

    Umwe mu baturanyi babo utifuje ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko ubuyobozi bukwiye guhagurukira iki kibazo.

    Ati “Mu by’ukuri ubuyobozi bukwiye gushaka uko bukemura iki kibazo kuko aba bantu bashobora kuzagirirana nabi kuko batumvikana hagati yabo, abayobozi bakwiye gushaka uko babunga kuko iki kibazo kimaze igihe kandi ntibashobora kukikemurira hagati yabo.”

    Abagore batatu bava inda imwe bakomeje guhangana bapfa amafaranga 7800 Frw

    Imirwano y’aba bavandimwe iba iteye impungenge kuko bibashisha ibirimo amabuye ashobora gutera ibikomere

    source : https://ift.tt/2XU73Su