Blog

  • Akurikiranyweho kubaka inzu hejuru y’umubiri w’uwishwe muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyigena utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Bisizi, Umudugudu wa Kamakinga afunganywe n’abandi batatu barimo Munyagishari Jean Marie Vianney wubatse inzu, naho Kabarisa Innocent na Harerimana Eugene bakaba bakekwaho kwica Kalisa Mathias.

    Bafunzwe nyuma y’uko inzu ya Niyigena imaze gusenywa hakaboneka ibisigazwa by’umubiri wa Kalisa wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Murangira B Thierry yemeje ko Niyigena na Munyagishari bakurikiranweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside.

    Ati “Tariki ya 06/10/2021, RIB yafunze abantu bane aribo Niyigena Jean Damascene na Munyagishari Jean Marie Vianey bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, Niyigena Jean Damascene niwe nyiri nzu y’aho umubiri wa Kalisa Mathias wishwe muri Jenocide yakorewe abatutse muri 1994 wakuwe, naho Munyagishari Jean Marie Vianney akaba ariwe wayubatse iyo nzu, naho Harerimana Eugene na Kabalisa Innocent bakurikiranyweho icyaha cya jenocide, kuko bicyekwa ko aribo bishe Kalisa Mathias muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.”

    Tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo umugore wa Kalisa Mathias yemeje ko umuntu wubakiweho inzu ari umugabo we agendeye ku myambaro babonye kuko ariyo yari yambaye.

    source : https://ift.tt/3llNUCd

  • Ebola yongeye kuboneka muri RD Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibisubizo byavuye mu bizamini bya laboratoire byakorewe i Goma tariki ya 7 na tariki ya 8 Ukwakira 2021 byemezwa na INRB ko umugabo n’umwana bagaragaje ibimenyetso byo kuva amaraso, kuruka no kubura umwuma tariki ya 14 Nzeri 2021 bageje kwa muganga barapfa.

    Ndetse nyuma y’iminsi mikeya undi muntu mu muryango w’abapfuye nawe yagaragaje ibimenyetso nawe ahita apfa.

    Umuntu wa kane ni umwana w’amezi 29 w’umuturanyi wabo nawe wagaragaje ibimenyetso nawe arapfa.

    Itsinda ry’abaganga ryahise ryoherezwa ku kigo nderabuzima cya Butsili gufata ibizami no kugenzura.

    Ubuyobozi bwa INRB ikaba ihera kuri ibyo bizami yemeza ko habonetse ubwandu bwa Ebola.

    Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean Jacques Mbungani, yemeje ko itsinda ry’abaganga ryageze ahagaragaye ibimenyetso bya Ebola no kureba abahuye n’abagaragayeho icyorezo.

    Icyorezo cya Ebola muri 2018 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru cyahitanye abantu barenga 400.

    source : https://ift.tt/3iOoXO7

  • Itangazo: Uwitwa GATAMBIRA Noel yasabye guhindura amazina akitwa GATAMBIRA Innocent #rwanda #RwOT

    Uwitwa GATAMBIRA Noel yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa GATAMBIRA Innocent bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga mu mashuri kuva yatangira kwiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-gatambira-noelyasabye-guhindura-amazina-akitwa-gatambira

  • Ebola yongeye kugaragara muri Congo. #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima muri RD Congo,Jean Jacques Mbungani, yatangaje ko umwana w'imyaka itatu yipimishirije hafi y'umujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo, iki gice kikaba ari kimwe mu byibasiwe n'icyorezo cya Ebola hagati ya 2018-2020, uyu mwana akaba yaraje gupfa azize indwara.

    Itangazo ryavugaga ko abantu bagera ku 100, bashobora kuba baranduye virusi, Kandi abamaze kumenyekana bazakurikiranwa kugira ngo barebe niba hari ibimenyetso bagaragaza bya Virus.

    Raporo y'imbere muri laboratoire y'ibinyabuzima ya DRC yavuze ko bamwe mu baturanyi b'urwo rugo ruri mu gace ka Beni gatuwe cyane na Butsili na bo bagaragaje ibimenyetso bihuye na Ebola mu kwezi gushize nyuma baje gupfa, ariko ntabipimo byafashwe ngo barebe nimba Koko ari Ebola.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasohoye itangazo rivuga ko rikorana n'inzego z'ubuzima mu iperereza ryo kugaragaza aho icyi cyorezo kigeze.

    Iyi ndwara yongeye kugaragara muri Gashyantare mu gace ka Kivu y'Amajyaruguru ko, hagati ya Kanama 2018 na Kamena 2020, hakaba haragaragaye icyorezo kinini cya Ebola mu mateka ya DRC, abantu banduye indwara ni 3,470 abapfuye ni 2.287.

    Indwara ubusanzwe yica hafi kimwe cya kabiri cy'abantu bayanduye, nubwo imiti yatejwe imbere muri Afrika y'uburengerazuba yagabanije cyane umubare wimpfu iyo abantu bamenyekanye ko banduye hakiri kare.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/09/ebola-yongeye-kugaragara-muri-congo/

  • Umuryango “Amahoro Human Respect” wahuguye abakobwa babyariye iwabo n'abasore bibana #rwanda #RwOT

    Umuryango “Amahoro Human Respect” wabanje gupimisha uru rubyiruko Covid-19 ndetse hashyirwaho amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo mbere y'ayo mahugurwa.

    Amahoro Human Respect ni Umuryango utegamiye kuri Leta,washinzwe mu mwaka wa 2014,ushingwa na Kayitare Emmanuel uzwi nka Kayitare Wayitare Dembe agamije kubungabunga uburenganzira bwa muntu n'ubuzima muri Serivisi zitandukanye zigenewe ikiremwamuntu aho kiva kikagera harimo n'ubuvugizi.

    Kayitare Wayitare Dembe ari nawe washinze iyi Organization,yahishuye ko Mageragere ikitwa Butamwa ariho yandikiye indirimbo ye ya Mbere yise mujye mukundana Rubyiruko,ndetse yasabye urubyiruko kugira ubuzima bufite intego.

    Mu buhamya bwe yavuze ko yavukiye mu buhunzi ndetse ababyeyi be bitaba Imana afite imyaka itandatu gusa,aboneraho kubwira urwo Rubyiruko ko iyo yishora mu biyobyabwenge aba yarapfuye kera cyangwa se akaba ari undi muntu uraho utatanga umusanzu ku gihugu cye.

    Kayitare kandi yatanze urugero rw'ukuntu yigeze kunywa Wine,ibirahure bitatu,arasinda cyane bituma mu gitondo abyuka yababaye Cyane..bitewe n'uburyo Wine yamuyoboye kdi ariwe wari ukwiye kuyiyobora bityo kuva icyo gihe bituma afata icyemezo cyo kureka burundu ikinyobwa gisembuye.

    Uru rugero Kayitare yarutanze ashaka kumvisha urubyiruko rwari ruraho ko rugomba kumenya kwifatira ibyemezo ndetse no kugira ubuzima bufite intego buzira ibiyobyabwenge n'ivangura iryo ariryo ryose harimo n'irishingiye ku miterere y'umuntu.

    Uru rubyiruko rwaganirijwe Kandi mu kuboneza urubyaro,Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n'ibiyobyabwenge.

    Uru rubyiruko rwagaragarijwe n'amoko atandukanye y'ibiyobyabwenge n'ingaruka zabyo.

    Rwigishijwe kandi amoko y'Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,ibimenyetso byazo n'uburyo bazirinda.

    Bagaragarijwe kandi n'impamvu Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari ikibazo cyane mu Rubyiruko no Muryango Nyarwanda muri rusange.

    Umuyobozi w'umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas,mu ijambo rye yashimiye AMAHORO HUMAN RESPECT by'umwihariko uwashinze uyu Muryango ndetse abashimira n'igikorwa bakoreye abaturage batishoboye bo mu murenge ayobora wa Mageragere bakabarihira Mutuelle de Sante.

    Nawe akaba yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge,inda zitateganyijwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Yabasabye kurangwa n'ikinyabupfura,asoza, yongeye gushimira AMAHORO HUMAN RESPECT,ku nyigisho bageneye urubyiruko rwo mu murenge wa Mageragere.

    Nyuma y'inyigisho,urubyiruko rwiganjemo ababyariye mu rugo bagenewe ibiribwa birimo amavuta yo guteka,umuceri,kawunga,ibishyimbo n'isukari.












    Kayitare Wayitare Dembe washinze umuryango “Amahoro Human Respect” na Gitifu wa Mageragere

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuryango-amahoro-human-respect-wa-kayitare-wayitare-dembe-wahuguye-urubyiruko

  • Ubutumwa Miss Naomie yandikiye RIB n'urwego rw'umuvunyi bukomeje guteza urujijo kuri bamwe bakoresha Twitter #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomie, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asaba RIB n'Urwego rw'Umuvunyi gusoma ibyo yabandikiye, iibintu byakomeje gutera urujijo abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko uyu mukobwa yirinze kwerura ngo avuge icyo yabaye, ariyo mpamvu bamwe bamubazaga niba yibwe, cyangwa yahohotewe.

    Nishimwe Naomi yagize ati: “Mwaramutse RIB, mwareba ubutumwa nabandikiye mu gikari”. RIB yahise imuzubiza byihuse iti “Urakoze Naomie reka tubikurikirane”. Miss Naomi yahise abashimira ati “Murakoze”. Ubu butumwa bwa Nishimwe Naomie yabuhaye n'Urwego rw'Umuvunyi, uru rwego rwamusubije rugira ruti: “Muraho Miss, ubutubwa bwawe bwakiriwe murakoze”.

    Abantu batari bacye bibajije icyo Miss Naomie yabaye. Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2016, Mutesi Jolly yahise agwa mu kantu agira ati “Ehhh Miss, barakwibye??”. Aha yahise amusuza ati “Reka”. uwitwa Mufasha yagize ati; “Bakwibye amanota?”. Uwiyita Kigalighost kuri Twitter we yagize ati “Ninde wagusagariye?”.


    Naho uwitwa Naonesho yamubajije impamvu yabigize ubwiru, ati: “Kuki wabigize ubwiru c?”,n'abandi batari bacye bibajije ku cyo Naomie yabaye kitaramenyekana. N'ubwo Miss Naomie yagize ubwiru ikibazo cye, gishobora kuba gikomeye cyane bitewe n'inzego yitabaje. Turacyagerageza kumuvugisha.

    Bamwe mubagize amatsiko y'ubutumwa Miss Naomie atanze





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubutumwa-miss-naomie-yandikiye-rib-n-urwego-rw-umuvunyi-bukomeje-guteza-urujijo

  • Amafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo abanyarwandakazi batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. Miss Vanessa Uwase Raïssa

    2. Miss Witness Umutoni

    3. Miss Kundwa Doriane

    4. Chelina Doll na Baby Bianca

     

    5. Queen Cha

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabanyarwandakazi-yaciye-ibintu-muri-iki-cyumweru-2/

  • Ndimbati yashimagije umugore we mu magambo meza y'urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yabwiye umufasha we ko amukunda cyane ndetse amushimira ko ari inyangamugayo.

    Ndimbati yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto y'umugore we ,maze yandikaho ko amukunda cyane.Yagize ati:' ndamukunda cyane mama w'abana banjye ni inyangamugayo'.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-yashimagije-umugore-we-mu-magambo-meza-yurukundo/

  • “Aho Kiyovu Sports iri biragoye kugira ngo mujyane ku isoko”-Juvenal nyuma yo kugura Okwi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umugande, Emmanuel Okwi yamaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe ariyo mpamvu Perezida wayo yishimye cyane ndetse yataka ba mukeba.

    Mu muhango wo kwerekana uyu rutahizamu wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu,erezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yakomoje ku makipe arimo Rayon Sports na AS Kigali byavugwaga ko yashatse gutwara uyu mukinnyi akigera i Kigali mu gihe yashimangiye ko bongeye gutitiza Umujyi.

    Ati 'Ikipe duhanganye na bo batekereje gukora gapapu nk'uko mwahoze mubivuga, niba barabikoze, ngira ngo byarabananiye kuko uyu munsi aho Kiyovu Sports iri biragoye kugira ngo mujyane kuri iryo soko.'

    Yakomeje agira ati 'Ahubwo wakabaye umbwira ko ejo Umujyi watitiye, niba Umujyi utaratitiye ejo ubwo hagombye kuba hari ikindi kibazo. Waratitiye ejo, abantu bose barabimbwiye ko ejo Kiyovu Sports yari yasubiranye Umujyi. Hari abari barawitije, ariko ngira ngo ejo barawusubije. Tuyitege rero, kandi ngira ngo aho umufana wa Kiyovu Sports ari aranezerewe. Uyu mwaka, Imana nidufasha umufana wa Kiyovu Sports ashobora kwishima.'

    Emmanuel Arnold Okwi w'imyaka w'imyaka 28 nk'ukobigaragara ku byangombwa akiniraho, asanzwe ari Kapiteni w'ikipe y'Igihugu ya Uganda. Gusa, ntiyahamagawe n'umutoza Milutin Sredojević Micho ku mikino ibiri y'u Rwanda kubera ko nta kipe yari afite nubwo yari yamwitabaje ku mikino ya Kenya na Mali.

    Muri Kiyovu Sports, ahasanze abandi bakinnyi bashya barimo rutahizamu w'Umunye-Congo Pinoki Vuvu Patsheli wavuye muri AS Maniema de Kindu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na myugariro Ndayishimiye Thierry wavuye muri Marines FC.

    Hari kandi Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Mukura VS, Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston bavuye muri AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wavuye muri Marines ndetse n'Umurundi Nshimirimana Ismael Picu.

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aho-kiyovu-sports-iri-biragoye-kugira-ngo-mujyane-ku-isoko-juvenal-nyuma-yo

  • U Rwanda rwashinje abadepite ba EU kwivanga mu butabera bwarwo #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko ibi ari ” kwivanga mu mikorere y'ubutabera bw'u Rwanda.”

    Kuwa kane w'iki cyumweru nibwo aba badepite b'inteko y'Ubumwe bw'Uburayi bafashe umwanzuro usaba ko Rusesabagina arekurwa aho wemejwe ku bwiganze bw'amajwi 660 kuri abiri ya Oya ndetse n'ukwifata kwa 18.

    Irekurwa n'icyurwa mu Bubiligi rya Rusesabagina, abo badepite bavuga ko bikwiye gukorwa nk'igikorwa cy'ubutabazi hatitawe ku kuba ari umwere cyangwa se ahamwa n'ibyaha.

    Paul Rusesabagina umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi wamenyekanye cyane muri Filimi Hotel Rwanda, aheruka gukatirwa igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'iterabwoba mu rubanza rutavuzweho rumwe.

    N'ubwo hari impungenge zakomeje kugaragazwa ku migendekere y'uru rubanza, Bwana Joseph Borrell ukuriye Komisiyo y'Ububanyi n'amahanga n'umutekano mu nteko nshingamategeko y'Ubumwe bw'Uburayi yavuze ko hatakwirengagizwa bimwe mu bimenyetso bishinja, birimo byinshi byatanzwe n'ubushinjacyaha bw'igihugu kinyamuryango ari cyo Ububiligi.

    Ibihugu by'Ububiligi na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bishimangira ko Rusesabagina ataburanishijwe mu buryo buboneye. Mu mwanzuro wabo, abo badepite bakavuga ko bashingira kuri iyo migendekere itanoze y'urubanza basaba ko Bwana Rusesabagina arekurwa kandi agacyurwa mu Bubiligi.

    Nk'uko ikinyamakuru “Le Soir” cyandikirwa mu Bubiligi, cyabigarutseho, ubusabe bw'aba badepite mu nyandiko yabo bavuga ko bushingiye ku itegeko nshinga ry'u Rwanda, amahame mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu, ndetse n'amasezerano mpuzamahanga atandukanye u Rwanda rwashyizeho umukono.

    Bavuga kandi ko bushingiye ku byo uwari Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda, Bwana Johnston Busingye yiyemereye, bijyanye n'uruhare leta y'u Rwanda yagize mu kugeza Rusesabagina mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n'ibiteganywa n'amategeko. Umwanzuro wabo wemejwe mu buryo budasubirwaho ukaba ukubiiye mu ingingo 10 z'ibyo basaba leta y'u Rwanda.

    Izo zirimo iyibutsa leta y'u Rwanda ko igomba kubahiriza uburenganzira bw'ibanze, burimo ubwo gutanga ubutabera mu rubanza ruboneye, nk'uko bikubiye mu masezerano nyafurika y'uburenganzira bwa muntu n'ubw'abaturage. Zirimo kandi ko u Rwanda rugomba kwemerera ubutabera kwigenga nk'uko biteganywa n'itegeko nshinga n'andi mategeko ko biri mu nshingano z'inzego zose yaba iza leta n'izitari iza leta kubahiriza ubwigenge bw'ubutabera.

    Abo badepite b'Uburayi, mu mwanzuro wabo, bibutsa kandi ko iyoherezwa mu kindi gihugu ry'ukekwaho icyaha rigomba gukorwa hakurikijwe inzira ziteganywa n'amategeko uburenganzira bw'ukekwa bwubahirijwe kandi habanje kwemezwa niba uburenganzira bwe bwo kubona ubutabera buboneye buzubahirizwa mu gihugu kimusaba.

    Abo badepite bakavuga ko ku bw'ibyo bamaganye bivuye inyuma itabwa muri yombi, n'ifungwa rinyuranyije n'amategeko bya Bwana Paul Rusesabagina. Ibyo bakumvikanisha ko biciye ukubiri n'amahame mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu ndetse n'ay'u Rwanda.

    Ku bw'ibyo byose, abadepite b'Uburayi basaba abahagarariye Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda ndetse n'abahagarariye ibihugu binyamuryango byawo gushyira ingufu muri ubu busabe mu biganiro bagirana n'abategetsi b'u Rwanda.

    Abo badepite b'Uburayi bahamagarira urwego rw'Ubumwe bw'Uburayi rushinzwe ibikorwa byo yanze yawo, Komisiyo y'uwo muryango ndetse n'intumwa idasanzwe yawo ishinzwe uburenganzira bwa muntu kongera imbaraga mu biganiro na leta y'u Rwanda ku ngingo y'uburenganzira bwa muntu kugira ngo icyo gihugu gishyire mu ngiro ibyo cyiyemeje gishyira umukono ku masezerano ya Cotonou.

    Inteko nshingamategeko y'Ubumwe bw'Uburayi igasoza isaba Komisiyo y'uwo muryango gusubiramo no gusuzumana ubushishozi ibijyanye n'inkunga uwo muryango ugenera leta y'u Rwanda n'inzego zayo.

    Ibyo bigakorwa mu rwego rwo gutuma iyo nkunga iteza imbere uburenganzira bwa muntu, iyubahirizwa ry'ubutegetsi bugendera ku mategeko n'ubwigenge bw'imiryango ya sosiyete sivile, aho gukoreshwa mu bikorwa bibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubwo kwishyira hamwe, n'ubw'ibitekerezo by'urunyurane muri politike.

    Aba badepite basabye perezida w'inteko gushyikiriza kopi y'uyu mwanzuro inzego zitandukanye zirimo inteko rusange y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, komisiyo y'uwo muryango, visi perezida wa komisiyo icya rimwe n'ushinzwe ububanyi n'amahanga n'umutekano, intumwa idasanzwe ishinzwe uburenganzira bwa muntu, perezida w'u Rwanda, perezida w'inteko nshingamategeko y'u Rwanda, cyo kimwe n'umuryango w'ubumwe bw'Afurika n'inzego ziwugize.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwamaganye-ubusabe-bw-abadepite-ba-eu-basaba-irekurwa-rya-rusesabagina