Blog

  • Tanasha Donna yasebeje Diamomd ubwo yamusabaga ubufasha , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Tanasha Donna wahoze ari umugore wa umuhanzi Diamond Platnumz , yavuze umuntu uyu muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania ngo ajye mu mashusho y'indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise 'Naanzaje' ariko undi amutera utwatsi.

    Ubwo iyi ndirimbo igiriye hanze ,Hanscana wayoboye amashusho yayo yavuze ko Diamond yari yahisemo ko Tanasha ariwe bazakoresha muri iyi ndirimbo gusa Tanasha we abitera utwatsi.

    Aganira n'umunyamakuru wa Kiss100 ubwo yari mubagiye gushyigikira Alikiba urikumurika album ye nshya ,Tanasha yemeje ko byabayeho ko koko yanze kujya mumushusho yiyi ndirimbo ariko atifuza kujya muri byinshi.

    Ati 'ni byo narabyanze ariko nakwifuza kutagira byinshi mbivugaho uyu munsi. Reka wtibande kuri Alikiba na Album ye mugende muyirebe !'

    Tanasha Donna na Diamond batandukanye muri Werurwe 2021, ni nyuma y'uko mu Kwakira 2020 bari babyaranye umwana w'umuhungu, Naseeb Jr.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/12/tanasha-donna-yasebeje-diamomd-ubwo-yamusabaga-ubufasha-inkuru-irambuye/

  • Amashusho ya Miss Muyango arimo kubyina yazamuye amarangamutima y'abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango uherutse kwibaruka imfura ye yabyaranye n'umukunzi we Kimenyi Yves yagaragaye mu mashusho meza cyane abyina yiyerekana mu buryo buryoheye ijisho ,maze abakunzi be batangira kumugaragariza amarangamutima yabo, ni amashusho yanyujije kuri instagram ye.

    Mu gihe gito aya mashusho yari amaze gushyirwaho yahise agira ibitekerezo byinshi bimushimira uburyo ateyemo, bamwe bati:'ikibuno cyariyongereye', abandi bati:'incwiii', ari nako bongeraho udutima dutukura.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-miss-muyango-arimo-kubyina-yazamuye-amarangamutima-yabafana-be/

  • Video: Abaturage bo mu karere ka Ngoma biroshye mu muhanda bishimira kuzamuka kw'ikipe yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu karere ka Ngoma bashimishijwe cyane nuko ikipe ya Étoile de l'Est yazamutse mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'umupira w'amaguru hano mu Rwanda maze bajya mu muhanda bishimira ibyo ikipe yabo yari imaze kugeraho.

    Nkuko amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, abaturage ba Ngoma bari bishimye cyane bigaragaza ko banyuzwe cyane nuko ikipe yabo yazamutse ikajya mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'umupira w'amaguru hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/video-abaturage-bo-mu-karere-ka-ngoma-biroshye-mu-muhanda-bishimira-kuzamuka-kwikipe-yabo/

  • Umukobwa w'uburanga yabyutse yasaze nyuma yo kurara atera akabariro ijoro ryose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga yabyutse yabaye umurwayi wo mu mutwe nyuma yo kurarana n'umugabo w'abandi batera akabariro.

    Abaturage ba Cameroon baguye mu kantu nyuma yo kumva ko umukobwa yasaze nyuma y'umunsi aryamanye n'umugabo wundi mugore.

    Brenda Atagana, watangaje iyi nkuru yavuze ko uyu mukobwa n'uyu mugabo baryamanye, bukeye babona uwo mukobwa wo mu mujyi wa Douala yasaze.

    Brenda ati: 'Imana ni umukozi w'umuhanga, umukobwa yasaze nyuma yo gusambana n'umugabo wubatse'.

    Akomeza asobanura uko byagenze, ati: 'Brenda yavuze ko uyu mukobwa wasaze ari inshuti ye, ngo yahoraga amuha gasopo ku bagabo b'abandi akavunira ibiti mu matwi'.

    Ibi byabaye byateye abantu ubwoba ndetse abakobwa bamwe na bamwe barahira ku mugaragaro gucika ku bagabo bubatse.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wuburanga-yabyutse-yasaze-nyuma-yo-kurara-atera-akabariro-ijoro-ryose/

  • Inkuru ishimishije kuri Meddy n'abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho urubuga rwa Youtube rwari rumaze iminsi rwarasibye indirimbo ya Meddy 'Dusuma ' yari yarakoranye na Otile Brown kuri ubu iyi ndirimbo yongeye kugaruka.

    Ni indirimbo yari imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 33 kuri Youtube. Otile nawe wari wasibiwe indirimbo 5 zirimo n'iyi yakoranye na Meddy yabihamije yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze ashishikariza abakunzi be gukomeza kuzireba.Iyi ndirimbo igarutse nyuma y'iminsi mike Otile Brown atangaje ko ikibazo cy'izi ndirimbo ,babivuganyeho na Google na Youtube ngo ibasobanurire impamvu y'uku gusibwa.Gusa bivugwa ko uwasibye izi ndirimbo ari umuntu ufite uburenganzira kuri konti ya Otile Brown nubwo hatamenyekana uwari we.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ishimishije-kuri-meddy-nabafana-be/

  • Davis College and Akilah yashimye Mastercard Foundation yayigobotse mu bihe bya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ishuri Rikuru rya Davis College and Akilah ni rimwe muri ayo mashuri yahuye n’imbogamizi kubera COVID-19, abanyeshuri bakiga hakoreshejwe ikoranabuhanga hakaba n’abatabasha kubona internet yabafasha kwitabira ishuri n’umunsi umwe.

    Mastercard Foundation nk’umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa birimo no guteza imbere uburezi, yagobotse iri shuri irifasha kubonera buri munyeshuri internet buri kwezi kugeza amashuri afunguye, ndetse yishyurira amafaranga y’ishuri abatari bagifite ubushobozi kubera ingaruka COVID-19 yagize ku miryango.

    Umuyobozi w’abanyeshuri muri iri shuri, Kevin Mbogo, yavuze ko iyi nkunga yagize uruhare runini mu gutuma amasomo adahagarara. Yatumye abanyeshuri bakurikirana amasomo nta nkomyi na cyane ko benshi bahiga baba baturuka mu miryango itifashije.

    Ati “Kubera ibibazo byinshi abanyeshuri bacu bahura na byo usanga hari ababa bashaka kurivamo, bamwe ntibitabire ishuri, abandi bagata umurongo. Rero dufite porogaramu igenewe kubafasha mu buryo bw’imitekereze ndetse no mu buzima busanzwe. Iyi ntiba yarashobotse muri COVID-19 iyo hataba Mastercard Foundation.”

    Yakomeje avuga ko inkunga nyinshi uyu muryango wabahaye zakoreshejwe mu gufasha abanyeshuri haba mu kubagurira internet, kubafasha mu bijyanye n’ubuzima, aho buri cyumweru umuforomo yabahaga amakuru yo kubahumuriza ndetse no kubabwira uko birinda kuko iki cyorezo cyari gishya.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Davis College, Christine Osae, yavuze ko COVID-19 yatumye bahindura burundu uburyo bw’imyigishirize kuko mwalimu n’umunyeshuri bahuriraga kuri internet gusa, bigasaba gutanga amasomo ku buryo umunyeshuri abasha kwisobanurira ibyo yigishijwe adafashijwe na mwalimu.

    Yakomeje agira ati “Iyo tutabona inkunga ya Mastercard ntabwo twari kubasha guhindura integanyanyigisho yacu, ngo tuyivane mu buryo bw’imbonankubone tuyijyane mu buryo bworoheye umunyeshuri [wigaga atabona mwalimu]. Baradufashije cyane.”

    Lorna Ongesa ukora mu shami ry’ubukerarugendo n’amahoteli muri iri shuri we yemeza ko iyi nkunga yatumye umusaruro w’abanyeshuri wiyongera yatumye bakomeza guhabwa ubufashamyumvire, bagirwa inama mu masomo bituma bakomeza gutsinda neza.

    Ati “Amasomo yabo ntiyigeze akomwa mu nkokora no kutabona amafaranga y’ishuri kuko bamwe bishyuriwe igice abandi bishyurirwa amafaranga y’ishuri yose, bashobora gusobanurirana, gukora imikoro babahaye no gushyikirana hifashishijwe ikoranabuhanga, bibafasha gutsinda neza.”

    Nari kuva mu ishuri iyo ntafashwa na Mastercard Foundation

    Uwamahoro Jacqueline ni umwe mu banyeshuri ba Davis Collage and Akilah babonye ‘Scholarship’ ya mastercard Foundation, yishyurirwa amafaranga yose y’ishuri abasha kwiga neza ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo agiye kumara umwaka akurikirana.

    Aganira na IGIHE yagize ati “Mbere ya Covid-19 niyishyuriraga amafaranga y’ishuri, ninjye wifashaga buri kintu cyose nkeneye. Icyi cyorezo cyaje ndi mu mwaka wa mbere, kintera ibibazo byinshi kuko nahise ntakaza akazi k’ubwarimu nakoraga.”

    “Natangiye kwibaza uko nzabigenza, nibaza ukuntu nzakomeza kwiga ntangira kwiheba. Ariko Mastercard Foundation yaje ari nk’umucunguzi, kuko ndibuka bafungura amashuri twatangiye kwiga dukoresheje ikoranabuhanga ariko uyu muryango waduhaye internet dukomeza kwiga, unyishurira amafaranga y’ishuri ndayishimira cyane.”

    Uwera Divine uri kurangiza amasomo ye mu bijyanye n’Ubucuruzi we yagize ati “Ababyeyi banjye bari mu bakozweho bikomeye n’ingaruka za COVID-19 ntibari bagishoboye kunyishyurira amafaranga y’ishuri, byarashobokaga ko ndivamo iyo ntabona inkunga ya Mastercard Foundation. Ni ukuri barakoze cyane.”

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko mu byo uyu muryango ushyira imbere harimo no kugira uruhare mu guteza imbere uburezi, akaba ari yo mpamvu batanze ubufasha muri Davis College and Akilah.

    Yagize ati “Byari iby’ingenzi ko abanyeshuri bakomeza kwiga nubwo hari mu gihe cya Covid-19. Kuba twarabashije gutanga ubufasha abanyeshuri bagakomeza kwiga igihe bahinduraga imyigire bagakoresha ikoranabuhanga ni iby’ingenzi kuri twe nka Mastercard Foundation.”

    Yakomeje avuga ko binyuze mu bufatanye n’iki kigo, Mastercard Foundation yabashije kugira uruhare muri ubu buryo bushya bw’imyigire, ifasha abanyeshuri badafite amikoro ahagije. Aho yagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cy’imbaraga zishyirwa mu guteza imbere imyigire ndetse no guhanga udushya mu burezi.

    Mastercard Foundation yarihiye abanyeshuri bagera kuri 463 muri iri shuri binyuze muri porogaramu yayo yo gutanga ubufasha ku bagizweho ingaruka na Covid-19.

    Davis College and Akilah imaze imyaka 11 itangiye mu Rwanda, aho imaze gutanga impamyabumenyi inshuro 8 kuva mu 2010 ndetse yahaye ubumenyi abanyeshuri barenga 2.700.

    Abanyeshuri barangiza muri iri shuri baba bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (diploma), aho hari abiga ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo [Hospitality and Tourism management], Ibijyanye n’ubucuruzi [Business management and entrepreneurship] ndetse n’ibijyanye n’amakuru [Information systems].

    Davis College and Akilah yashimye Mastercard Foundation yayigobotse mu bihe bya COVID-19

    Christine Osae ushinzwe amasomo yemeza ko Mastercard Foundation yatumye boroherwa no guhindura imyigishirize mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Uwera Divine we avuga ko byari gushobora ko arivamo iyo atabona ubufasha bwa Mastercard Foundation

    Uwamahoro Jacqueline avuga ko kwishyurirwa amafaranga y’ishuri byamucunguye agakomeza amashuri ye

    Kevin Mbogo, Umuyobozi w’abanyeshuri ba Davis College and Akilah yavuze ko inkunga bahawe na Mastercard yatumye amasomo adahagarara mu bihe bya mbere bya Covid-19

    Lorna Ongesa, ukora mu ishami ry’ubukerarugendo yavuze abanyeshuri bafashijwe kubona ama unite yo gukoresha biga bigira uruhare mu kongera umusaruro batanga

    source : https://ift.tt/3FAP1WV

  • Kimisagara: Buri kagari kahawe moto yo gukoresha mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, nibwo abikorera bo muri uyu murenge bashyikirije utugari dutatu tugize Umurenge wa Kimisagara moto zizajya zifashishwa mu gusakaza ubutumwa bwo kwirinda COVID-19.

    Ubu bukangurambaga bwatangirije muri gare ya Nyabugogo. Izi moto zatanzwe zose zifite indangururamajwi zizajya zifashishwa mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Kimisagara, Iragena Eric yavuze ko izi moto bazitanze mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.

    Ati ” Twatanze moto muri buri kagari kugira ngo dushakire utugari twacu uko ari dutatu moto bitewe n’imiterere y’umurenge wacu kugira ngo ubutumwa bwo kurwanya COVID-19 bujye bugera hose vuba, bidufashe kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze.”

    Yavuze ko izi moto zatwaye arenga miliyoni 5 Frw.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko izi moto zizagira uruhare mu kurandura COVID-19 muri uyu murenge.

    Ati “Izi moto ni igikoresho kiramba, rero tugiye kujya dukoresha aho kugira ngo agende afite indangururamajwi urugo ku rundi avuga. Moto ni igikorwaremezo kizajya kigera ahantu hose kandi mu buryo bwihuse ndetse buzajya binadufasha no mu bikorwa by’ubugenzuzi bitworohere. Bitewe n’uburyo moto izagera ahantu hose twizeye ko COVID-19 tuzayirwanya tukayihashya muri uyu murenge wacu.”

    Uretse igikorwa cyo gutanga moto muri uyu Murenge wa Kimisagara hanashyizwe ibirango byo kurwanya COVID-19 ku modoka zitwara abagenzi, hanasigwa amarangi aho abagenzi bahagarara bahana intera mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19

    Mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga hasibuwe n’ibimenyetso byerekana aho abantu bazajya bahagarara igihe bategereje imodoka

    Buri kagari ko mu Murenge wa Kimisagara kahawe moto izajya yifashishwa mu bukangurambaga bwa COVID-19

    source : https://ift.tt/3iSCbcz

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Mutesi Jolly mu mwambaro agaragaza imiterere ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yifotoje yambaye imyenda igaragaza ikimero cye. Jolly yari yambaye umwambalo ukoze nka kola imwegereye cyane ndetse igaragaza ibibero bye. Ni amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma y'aya mafoto ,abafana ba Miss Jolly bagiye bamwereka ko bimwishimiye ndetse bamwereka urukundo bamukunda.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-mutesi-jolly-mu-mwambaro-agaragaza-imiterere-ye/

  • Umuhungu na mushiki we bahawe uburenganzira bwo kuryamana kubera impamvu isekeje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu na mushiki we bahawe uburenganzira n'ababyeyi babo ngo bajye baryamana, nyuma y'igihe babikora bihishe ariko aba babyeyi babimenya bakabibemerera ku mugaragaro.

    Mu butumwa uyu mugabo yanyujije kuri Facebook, yatangaje ko we n'umugore we bafashe umwanzuro wo kumenyesha abana babo ko ibyo bakora babizi ,kandi ko babikomeza nta kwihishahisha.Impamvu aba babyeyi bemereye abana babo kujya bakorana imibonano mpuzabitsina kandi bavukana ngo ni uko bubahiriza uburyo bwo kuboneza urubyaro kandi ngo ntawundi muntu babonana na we uretse bo ubwabo.

    Uyu mugabo yagize ati:'mu cyumweru gishize nababwiye ko umukobwa n'umuhungu wanjye baryamana, none ndashaka kubabwira aho ibintu bigeze.Nabanje kugirana ikiganiro kirekire n'umugore wanjye kucyo tugiye gukora kuko ikibazo twari tukizi nubwo twari twarabyirengagije.Nyuma y'ibiganiro twasanze bisa nibidukangura,twumva biduteye isoni,kuko ni bibi. Twasanze tugomba kubabwira ko tubizi ariko tugashyigikira umubano wabo 100%.Twasanze abana bacu dukwiye kubatera inkunga.Twababwiye ko tubizi maze bagwa mu kantu nkaho tubafashe babikora ,twarabaretse baratuza,maze turaganira.Nyuma twasanze bakoresha uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro.Ntimwakumva uburyo numvise ntewe ishema n'abana banjye.Namenye ko ntawundi muntu bajya baryamana uretse hagati yabo ubwabo.Twabemereye ko bazajya babana mu cyumba kimwe kandi bakagira uburenganzira bwo kuganira kumubano wabo.'

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-na-mushiki-we-bahawe-uburenganzira-bwo-kuryamana-kubera-impamvu-isekeje/

  • Ubuzima bwacu bufite agaciro nk’ubw’Ababiligi n’Abanyamerika – Kagame asubiza abotsa u Rwanda igitutu kubera Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar.

    Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru Steven Craig Clemons ukora kuri The Hill, kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Clemons wavutse mu 1962 yakoze kuri The Atlantic no ku bindi binyamakuru birimo Quartz. Yabajije Umukuru w’Igihugu icyo avuga ku bantu bamaze igihe basaba ko Paul Rusesabagina afungurwa n’icyo asubiza abavuga ko ibyaye kuri uyu mugabo wabaye icyamamare kubera filime Hotel Rwanda ari intambara ya ba “Paul babiri” [Paul Kagame na Paul Rusesabagina ].

    Perezida Kagame yavuze ko hari abantu benshi badashishikajwe n’ikintu na kimwe ku kibazo cya Rusesabagina usibye kuvuga gusa ko akwiriye kurekurwa.

    Inkuru ya Rusesabagina, Kagame yavuze ko ifite impande ebyiri, aho rumwe rushingiye kuri filime Hotel Rwanda. Iyi filime yagombaga kuba ibara inkuru ivuga ku bintu bitabayeho yaje guhinduka igira Rusesabagina intwari y’u Rwanda.

    Ikindi gice cyo yavuze ko cyubakiye ku cya mbere kuko cyo abantu benshi bari bararemye Rusesabagina bashingiye kuri filime nk’umuntu w’igitangaza, maze na we yuririra kuri ubwo bwamamare yaba ku giti cye cyangwa se akoreshejwe ashinga kandi ayobora umutwe witwaje intwaro wagabye ibitero ku Rwanda.

    Ati “Iyo mitwe yagendaga ihindura amazina ariko yarayishyigikiraga agera n’aho aba umuyobozi w’umwe muri yo. Yakundaga gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rimwe akajya muri RDC, muri Zambia no mu bindi bice by’aka karere.”

    Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati “Imitwe yitwaje intwaro yashyigikiye, yateraga inkunga, yakunze kugaba ibitero mu gihugu cyacu iturutse mu Burundi ubundi iturutse muri RDC. Hano [Rusesabagina] yatanze ibimenyetso, birahari, ntabwo abihakana.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abantu bashyigikira Rusesabagina, bananiwe kubona ikimenyetso na kimwe cyangwa se inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu buryo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rumute muri yombi.

    Ati “Babuze inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu byabaye kugira ngo agere mu Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari abandi bareganwaga na Rusesabagina, batanze ibimenyetso mu rubanza bashinjanya ariko by’umwihariko abo bose bagera kuri 20 bose bashinjaga Rusesabagina.

    Ati “Abantu bamugize igitangaza bakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe, batitaye ku nzirakarengane, ku bikorwa bye cyangwa se ku byo abareganwa nabo bavuga.”

    Perezida Kagame yavuze ko bisa n’aho “abakomeye” bamugize igitangaza bumva ko akwiriye kurekurwa kuko ari umuturage w’u Bubiligi akaba anafite uburenganzira bumwemerera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gukurikirana Rusesabagina, Amerika n’u Bubiligi ari ibihugu byombi byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka.

    Ati “Twamaze igihe duhanahana amakuru n’ibyo bihugu byombi, ubutabera bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabahaye buri kimwe cyose mu myaka hafi icumi. Ntibashobora kuvuga ngo ntabyo bazi, ariko ni nk’aho bari kuvuga ngo mureke byose, mwibagirwe byose, turashaka ko uyu mugabo arekurwa.”

    Yakomeje agira ati “Iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko nibwira ko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi biciye mu mucyo hanyuma bo bakomeza kuvuga ku nkuru ya filime ariko ibireba ubuzima bwacu, ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Babiligi n’Abanyamerika.”

    Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu banenga u Rwanda bose babishingira ku kuba hari ibyo rwabashije gukora, akibaza intambwe rumaze gutera iyo iza kuba itaratewe ikiba kivugwa.

    Ati “ Iyo tuza kuba nta ntambwe twateye, iyo tuza kuba ntacyo twagezeho, abatunenga bari gushingira kuki uyu munsi? Dushobora kunengwa ku bwo gutera intambwe nziza, ahari no kuba tuticaye ntacyo dukora. “

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ubwabo batanga ibisubizo ku banenga u Rwanda, kandi ko n’abo bantu babibona kandi babisoma.

    Perezida Kagame yatangaje ko ubuzima bw’abanyarwanda budakwiriye kurutishwa ubw’abandi bantu

    Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro muri iyi nama yifashishije ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/2YLwSEA