Blog

  • MINALOC yasohoye amabwiriza mashya agenga insengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Insengero z’amadini n’amaterero byemewe mu Rwanda kandi zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa zizakomeza gukora.

    Insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

    Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru.

    Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.

    Hagati y’iteraniro n’irindi hakwiye kujyamo umwanya uhagije (isaha) kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

    Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi amasengesho akorwa iminsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero, ariko ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.

    Gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

    Uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’uko igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC), ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

    Aya mabwiriza asimbuye amabwiriza yo ku wa 02 Mata 2021. Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

    Inzengo z’ibanze, iz’umutekano n’inzego z’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC) zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

    Andi mabwiriza insengero zemewe gukora zari zisanzwe zikurikiza agomba gukomeza kubahirizwa.

    Abaturage bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda Covid-19 nta kudohoka.

    source : https://ift.tt/3DSEeWe

  • APR FC yerekeje muri Tunisia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko ikipe ya APR FC yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Internet, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Tunisia aho yabanje kunyura i Doha muri Qatar, nyuma igafata urugendo rujya muri Tunisia.

    Ikipe ya APR FC yahagurukanye abantu 48 barimo abakinnyi 25, staff technique 10, komite ya APR FC 5, n’abanyamakuru 3, abafana 4 ndetse n’uhagarariye FERWAFA 1.

    Urutonde rw’abantu 48 berekeje muri Tunisia:

    TECHNICAL STAFF:

    01. ERRADI MOHAMMED ADIL
    02. NEFFATI JAMELEDDINE
    03. HAJ TAIEB HASSAN
    04. MUGABO ALEXIS
    05. Maj. RUTAYISIRE GUILLAUME
    06. Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
    07. Lt. Dr. URWIBUTSO JEAN DE DIEU
    08. HABUMUGISHA ERNEST
    09. NSHIMIYIMANA STEVEN
    10. UWIHANGANYE HARDI

    ABAKINNYI:

    01. ISHIMWE PIERRE
    02. AHISHAKIYE HERITHIER
    03. MUTABARUKA ALEXANDRE
    04. NSABIMANA AIMABLE
    05. NSHIMIYIMANA YUNUSU
    06. KARERA HASSAN
    07. BUREGEYA PRINCE
    08. OMBOLENGA FITINA
    09. NDAYISHIMIYE DIEUDONNE
    10. NGABONZIZA GYLAIN
    11. NIYOMUGABO CLAUDE
    12. MUGISHA BONHEUR
    13. RWABUHIHI AIME PLACIDE
    14. NSANZIMFURA KEDDY
    15. RUBONEKA BOSCO
    16. MANISHIMWE DJABEL
    17. ITANGISHAKA BLAISE
    18. NIZEYIMANA DJUMA
    19. KWITONDA ALLAIN
    20. MUGISHA GILBERT
    21. ISHIMWE ANNICET
    22. TUYISENGE JACQUES
    23. BIZIMANA YANNICK
    24. MUGUNGA YVES
    25. NSHUTI INNOCENT

    KOMITE:

    01. MASABO MICHEL
    02. KALISA GEORGINE
    03. MUPENZI ETO
    04. KABANDA TONY

    ABANYAMAKURU:

    01. KALISA BRUNO
    02. NKURUNZIZA EMMANUEL
    03. UWIMANA CLARISSE

    ABAFANA:

    01. RTD COL RUZIBIZA EUGENE
    02. UMUGWANEZA JEAN CLAUDE
    03. DUSENGIMANA PAUL
    04. RURANGWA JULES

    Uhagarariye FERWAFA:

    01. RURANGIRWA AARON

    Ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021 nibwo APR FC yakinnye umukino ubanza wa CAF Champions League n’ikipe ya Etoile Du Sahel, umukino wabereye i Kigali, urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu gihugu cya Tunisia.

    Ikipe ya APR FC igeze muri Qatar 🇶🇦 kuri Hamad International Airport i Doha, aho iza guhaguruka i saa 9h20 (saa 8:20 za Kigali) yerekeza i Tunis muri Tunisia 🇹🇳 N’ubundi ikaza gukomezanya urugendo n’indege ya Qatar.

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) October 20, 2021

    source : https://ift.tt/3BZvRrv

  • Nyamagabe: Barasaba inkunga y’imashini ikora amasabune #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi ni isabune abo bagore bakora, bakifuza ko bafashwa kubona imashini ituma bakora nyinshi
    Izi ni isabune abo bagore bakora, bakifuza ko bafashwa kubona imashini ituma bakora nyinshi

    Jeanne d’Arc Uwimbabazi, ari we uhagarariye abo bagore mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye bibumbiramo, akaba ari na we wazanye iki gitekerezo cyo gukora amasabune anakabyigisha bagenzi be, avuga ko imvano y’iki gitekerezo yari ukugira ngo abone icyo akora cyamuteza imbere.

    Ati “Naricaye ndareba nti ese ni iki nakora gishobora kumpa amafaranga kandi kigafasha na bagenzi banjye kwiteza imbere?”

    Icyo gihe ngo yagerageje kwegeranya amafaranga bafite mu matsinda yibaza ko hari icyo bayakoresha, ariko abona ari makeya, ni ko gutekereza ko kuba mu matsinda bidahagije, maze atekereza ku gukora amasabune yifashishije avoka, cyane ko yari asanzwe azi kuyakora yifashishije amavuta.

    Agira ati “Nifashishije avoka z’ubuheri kuko n’ubundi iyo uyisatuye usanga ari nk’amavuta imbere. Mpereye ku bumenyi bwo gukora amasabune nari nsanganywe narayifashe, nkozemo isabune mbona biremeye.”

    Yungamo ati “Gusa kugeza ubungubu ntabwo twabasha gukora menshi bitewe n’uko nta bikoresho dufite. Nabanje kuyakora ku giti cyanjye, ariko ubungubu mbonye imashini twayakora nk’amatsinda.”

    Mu myaka ibiri ishize ngo yari yamenye ko imashini bakwifashisha ihagaze muri miliyoni eshanu, ariko ubungubu ntazi uko igura kuko n’ibindi bintu bisigaye bihenda.

    Ati “Ntibyoroshye kubona amafaranga menshi yo kwifashisha mu kugura imashini, kuko mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya twibumbiyemo tutabonamo arenze ibihumbi 500.”

    Ubwo tariki 15 Ukwakira 2021, Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alice Kayitesi, yizihirizaga umunsi w’umugore wo mu cyaro mu Mudugudu wa Karumbi, uherereye mu Kagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, Uwimbabazi yamugaragarije imbogamizi y’igishoro cyo kwigurira imashini bahuye na yo.

    Icyo gihe yavuze ko aba bagore bakwiye gufashwa kugira ngo babashe gutera intambwe bifuza mu iterambere.

    Yagize ati “Twavuganye n’ubuyobozi bw’akarere, kugira ngo begere ririya tsinda ryabo, tubahuze na BDF. Hari inguzanyo ntoya zibaho, n’inkunga, zishobora kubafasha. Ikibazo cyabo tugiye kugikurikirana by’umwihariko, kugira ngo bakomeze batere imbere nk’uko bari muri uwo murongo mwiza.”

    Uwimbabazi avuga ko azi no gukora makaroni yifashishije ifu y’ingano, kandi ko uwabimwigishije yajyaga amutiza imashini agakora igihe yabonye isoko. Gusa kuri ubu iyo mashini yarapfuye kandi ngo bamubwiye ko igura miliyoni ebyiri.

    Avuga ko abonye n’imashini ikora makaroni bakongerera agaciro umusaruro w’ingano babona iwabo.

    source : https://ift.tt/3C345Kw

  • Gasabo:Abaturage barashinja inzego zishinzwe imyubakire gutinza ibishushanyo by' imitunganyirize y'aho batuye #rwanda #RwOT

    Bamwe mubaturage bo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo  mu mujyi wa Kigali baratunga agatoki inzego zishinzwe imyubakire kugenda biguru ntege mugukora  ibishushanyo by' imitunganyirize y'aho batuye ibizwi nka Physical Plans byatumye babuzwa kubaka hakaba nabahitamo kwishora mu myubakire y'akajagari.

    Nubwo Igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu Mujyi wa Kigali gihari ariko hari ibyo  kitagaragza mu buryo burambuye nko kugena ko buri kibanza gikora ku muhanda, kuburyo kigerwaho  byoroshye n'ibikorwaremezo n'amazi n'ibindi hagenda hakorwa ibishushanyo by'imitunganyirize y'ahantu ibizwi nka Physical Plans'. Gusa bamwe mubatuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa mubombogo mu kagari ka Kinyaga Umudugudu wa Muhoozi abatunga agatoki umujyi wa Kigali kugenda biguru ntege mu gukora Phsical Plan cg  igishushanyo by'imitunganyirize cy'aho bikaba byaatumye babuzwa kubaka.

    Umuturage umwe ati ' Kubwacu byaratinze batugirira vuba rwose imihanda igacibwa abantu bakubaka'

    Undi ati ' Muri uyu mudugudu wa Muhoozi twarasabye umujyi wa Kigali uratwakira uratwumva unakora igishushanyo ariko twasabaga ko watuvuganira physical Plan ikihuta'.

    Undi nawe ati 'Iyo baba baciye imihanda mu makaritsiye abantu bagatura Karitsiye itera imbere ibintu bikagenda'.

    Aba baturage kandi bagaragza ko batangiye kubona ingaruka zo gutinda gukora igishushanyo cy'imitunganyirize yaha hantu zirimo kuba hari abarambirwa bagihitamo kwishobora kubaka mu kajagari

    Hirya no hino mu mujyi wa Kigali byumwariho mu mirenge y'icyaro abaturage bakunze kumvikana bavuga ko babujijwe kubaka kuko Phsyical Plan cg igishushanyo cy'imitunganyirize y'aho batuye kitaraboneka. Twagerageje kuvugana n'umujyi wa Kigali ngo ugire icyo ivuga kuri iki kibazo ntibyadukundira ariko Dr MPABWANAMAGURU Merard Umuyobozi wumujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwa remezo mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko imbaraga zabanje gushyirwa mu kunoza imiturire yo mumujyi rwa gati .

    Ati ' Ni ukuvuga ngo rero muri gahunda y'ishyirwamubikorwa y'igishushanyombonera habamo ibyiciro by'ishyirwamubikorwa aho dufite ko ibyihutirwa muri mu mujyi rwa gati mubindi bice abantu batuyemo bisaba ko abantu babanza gukora physical plan ahantu abantu baba bagomba gutura hagomba kuba haciyemo imihanda  inzira z'amazi y'imvura ziteganyijwe'.

    Amakuru agaragara kurubuga rwa Murandasi  rw'umujyi wa Kigali agaragaza ko gukora inyigo z'imitunganyirize y'ahantu ho gutura  byakomwe mu nkokora na COVID 19 ariko ubu inyingo iri kugenda neza ndetse isesengura ryazo naryo rikaba ririmo gusozwa .

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Gasabo:Abaturage barashinja inzego zishinzwe imyubakire gutinza ibishushanyo by' imitunganyirize y'aho batuye appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/20/gasaboabaturage-barashinja-inzego-zishinzwe-imyubakire-gutinza-ibishushanyo-by-imitunganyirize-yaho-batuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasaboabaturage-barashinja-inzego-zishinzwe-imyubakire-gutinza-ibishushanyo-by-imitunganyirize-yaho-batuye

  • Umuhanzikazi Tiwa Savage yanze kwishyura none amashusho arimo asambana yashyizwe hanze #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga yasabwe ngo hadashyirwa hanze amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we, yamaze kugera hanze.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubu inkuru igezweho ni iy’uyu muhanzikazi ukunzwe aho amashusho ye arimo akora imibona mpuzabitsina yamaze gukwirakwizwa n’umuntu utaramenyekana.

    Aya mashusho amwe ntabwo agaragaza isura y’uwo bari muri icyo gikorwa, ni mu gihe andi amugaragaza yicaye ku ntebe uwo bakorana igikorwa cy’urukundo yamuturutse inyuma n’isura ye igaragara, gusa ntabwo umwirondoro we wamenyekanye ariko bivugwa ko ari umukunzi w’uyu muhanzi nk’uko yabyitangarije ko uwo muntu wamuteye ubwoba ari ko yamubwiye.

    Mu kiganiro 'The Angie Martinez Show’ gitambuka kuri radio ya Power 105.1 FM yo muri New York, Tiwa Savage aheruka kuvuga ko hari umuntu wamwoherereje amashusho ari mu rukundo n’umukunzi we bahuje urugwiro yifuza amafaranga.

    Uyu muhanzikazi wari muri Amerika icyo gihe, yabwiye iyi radio ati 'ejo ndi mu nzira mu modoka yanjye, umpagarariye(manager) yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko hari amashusho yanyoherereje nyarebe. Narikanze nyarebye nibaza aho yayakuye, hari hashize nk’iminota 20.'

    'Manaja yambwiye ko ayo mashusho yayahawe n’umuntu wari mu ikipe yacu, birancanga ndamubaza ngo turakora iki?'

    Akomeza avuga ko uyu muntu amafaranga yose yaba yifuza atayamuha kuko nta cyamubwira ko atazagaruka kumusaba andi.

    Ati 'manaja yarambajije ngo tumubaze ayo ashaka tuyamuhe? Namubwiye ko bidashoka kubera ko tumuhaye amafaranga uyu munsi, nyuma y’amezi 2 azagaruka ashaka andi na none, rero sinakwemera ko umuntu anyiba muri ubwo buryo.'

    Aya mashusho akaba yakurikiwe n’amarangamutima y’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaa aho bamwe bavuze ko icyaba cyose bazakomeza kumukunda cyane ko akuze afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, ni mu gihe abandi bavuga ko iki ari ikintu kibi cyamubayeho mu buzima bwe kitazibagirana.

    Amashusho ari mu gikorwa cy’urukundo yagiye hanze

    Because Tiwa Savage personal activities is exposed in public doesn’t make her different or less human than most of us.

    Tiwa is amazing as always and she should be celebrated for all she has done for Africa Music!!

    Tiwa is not an angel so mistakes like this should be overlooked pic.twitter.com/yzfPTjWLrC

    — Elder Seun (@iamseunalaofin) October 19, 2021

    Tiwa is an amazing person yes, no one argues with that but Sextape is a bad thing for someone like her who many young ladies are looking up to as models……

    — Mayor_Of_Abuja (@Nasirdeen99) October 19, 2021

    1. She is a grown woman who has the right to do what she wants regardless of society’s moral standards
    2. She didn’t ask anyone to make her their role model

    — Tae_mini⁷💜💜 (@armyonthebloc) October 19, 2021

    The world is full of hypocrite, can you see your sister sextape and tell us she’s amazing, you need talk the fact bruh.
    The last time a sextape of a private university student was leaked you all come online to criticize the lady, but now it’s Tiwa she’s celebrated instead.😏😏

    — I’m OLAFUYI🇳🇬✊ (@OLAFUYI2) October 19, 2021

    It’s not about her.. think of her son growing up in this digital age…. I pray for the boy to be strong and not bullied

    — Oluwalosolafunmi Oke (@flowjossy) October 19, 2021

    It’s not even a mistake. Everyone have sex.

    — DamilolaUTD (@iDamflow) October 19, 2021

    Yanze kwishyura ngo adashyirwa hanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-tiwa-savage-yanze-kwishyura-none-amashusho-arimo-asambana-yashyizwe-hanze

  • Video ya Tiwa Savage atera akabariro iri kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Uyu Munya-Nijeriyakazi aherutse gutangaza ko afite impungenge z’abakomeje kumutera ubwoba ko bagiye gushyira hanze amashusho ye ari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

    Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Africa yavugaga ko yumva afite igishyita cy’uburyo urubyaro rwe ruzakira ariya mashusho ariho akora igikorwa cy’abakuze.

    Ubu amakuru y’imyidagaduro muri Africa yihariwe n’avuga kuri ariya mashusho yamaze kujya hanze agashyirwa ku rubuga rwa Snapchat n’umuntu utaramenyekana.

    Nubwo yayashyizeho ariko agahita ayasiba, abari bamaze kuyamanura ubu bari kuyahanahana umusubirizo bagira n’icyo bayavugaho ku mbuga nkoranyambaga.

    Abari kuvuga kuri ariya mashusho kandi barimo n’Abanyarwanda barimo abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

    Uwitwa Igikoma cya Mukaru kuri Twitter, yagize ati 'Guys wasanga utarabona aka Video ka Tiwa Savege…Vayo DM nkagukarage n’ubundi nta myaka 100.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Video-ya-Tiwa-Savage-atera-akabariro-iri-kuvugisha-benshi

  • Umudepite arasaba Minisitiri w’Ingabo gusobanurira Inteko uko RDF yageze muri Congo #rwanda #RwOT

    Iyi ntumwa ya rubanda yitwa Jackson Ausse uhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko Teritwari ya Irumu yo mu Ntara ya Ituri, yavuze ko Minisitiri w’Ingabo wa kiriya Gihugu Gilbert Kabanda akwiye gutanga ibisobanuro byimbitse uko RDF yageze muri Congo.

    Uyu Mudepite avuga ko bitumvikana uko abasirikare b’u Rwanda bavogera Igihugu cyabo, bityo ko Minisitiri w’Ingabo akwiye guha Inteko Ishinga Amategeko ibisonuro kuri kiriya Gikorwa ndetse n’ikigiye gukorwa kugira ngo bitazasubira.

    Ubwo yagaragazaga ibikwiye gusobanurwa na Minisitiri w’Ingabo, Depite Jackson Ausse yagize ati 'Bariya basirikare bari bavuye he ? Bari baje gukora iki ? Ndetse banatubwire icyakurikiyeho.'

    Yakomeje agira ati 'Turi Igihugu kigenga bityo ibindi bihugu bigomba kutwubaha. Dutegereje ibisobanuro bya Minisitiri w’Ingabo.'

    Ibi bivuzwe nyuma y’uko kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru hakomeje kuvugwa amakuru ko hari abasirikare b’u Rwanda bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse habanje gutangazwa ko bakozanyijeho n’ingabo za kiriya Gihugu.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasohoye itangazo ritanga umucyo kuri ariya makuru yari amaze iminsi acicikana.

    Iri tangazo rivuga ko ari byo koko hari abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda zarenze umupaka bakisanga bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ho metero nke ariko ko batari babigambiriye.

    RDF yatangaje ko abo bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bari bakurikiye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bari bafite ibipfunyika bikekwa ko byarimo n’intwaro bakaza kwisanga barenze imbibi z’u Rwanda.

    Ririya tangazo risoza rigira riti 'Igisirikare cy’u Rwanda [RDF] n’icya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo [FARDC] bizakomeza gusigasira umubano n’imikorere byiza ku birebana n’umutekano.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Umudepite-arasaba-Minisitiri-w-Ingabo-gusobanurira-Inteko-uko-RDF-yageze-muri-Congo

  • Gasabo: Umugore yatwitse moto n'ibindi bikoresho by'umugabo we kubera gufuha #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yakoze ibi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19/10/2021 biturutse ku makimbirane bombi basanzwe bafitanye.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Jali w'agategano NIOYOMUGABO Grégoire, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Hanga.rw dukesha iyi nkuru.

    Yagize ati:''Nibyo koko Mukampabuka yatwitse Moto y'umugabo we ,byatewe n'amakimbirane bari bafitanye''.

    Yakomeje avuga ko uyu mugore yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha yakoze.

    Amakuru yatanzwe n'baturanyi avuga ko uyu mugabo yari umusore ukiri moto ,yashakanye n'uyu mugore akuze aba ari nawe yamuguriye Moto, biracyakwa ko yayitwitse kubera kumufuhira ko ayitwaraho inkumi.

    Uyu mugore witwa Beatrice w'imyaka 62 asanzwe afitanye ubucuruzi bw'akabari n'umugabo we witwa Kimonyo w'imyaka 30 y'amavuko.

    Ngo uyu mugabo yari yazanye umukobwa uzajya abakorera muri kariya kabari ariko Beatrice abona hari ikindi kibyihishe inyuma ngo uriya atari umukozi ahubwo ari ihabara.

    Bamwe mu baturanyi bavuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021 biriya ari byo byazamuye intonganya hagati y'umugore n'umugabo dore ko anamushinja kumuca inyuma akajya kwiryamanira n'abakobwa bakiri bato bari mu kigero kimwe.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Umugore arakuze kandi umugabo ubona ko ari umusore. Bivugwa ko umugabo amuca inyuma…Uyu munsi yagiye azana umukozi w'umukobwa avuga ko azakora muri ako kabari. Umugore yaje kujya mu nzu asanga basomana, ni ko gufata ibintu byose birimo matela, na moto arafunga ubundi aratwika.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu babonye umwotsi upfupfunyutse baratabara. Umukobwa afata ibye arigendera.'

    Uyu muturage avuga ko bishoboka ko umugore yashakaga kubatwika bose bagahira mu nzu 'ngo yavugaga ati 'n'ubundi imitungo yanjye ni yo ikoshya reka nze nkwereke.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-umugore-yatwitse-moto-n-ibindi-bikoresho-by-umugabo-we-kubera-gufuha

  • Burundi: Mu minsi 3 gusa habonetse imirambo 14 muri Komini 2 gusa #rwanda #RwOT

    Imirambo ibiri y'abagore niyo igaragara mu itsinda ry'imirambo yavumbuwe kuri iki cyumweru ivugwa, abasigaye ni abagabo. Ku wa mbere, komite yo mu biro bya perezida yasuye Cibitoke kugira ngo ibaze uko ibintu bimeze. Abenshi mu bishwe baciwe imitweabandi baciwe amaguru nkuko SOS Media Burundi ibitangaza.

    Mu cyumweru gishize,imirambo itanu yagaragaye munsi yumusozi wa Nyamitanga muri komini ya Buganda. Ni ku mupaka n'umusozi wa Kagwema muri komini ya Gihanga mu ntara ya Bubanza (iburengerazuba).

    Umunsi ukurikiye, indi mibiri ibiri yavumbuwe ahitwa Kaburantwa (komine ya Buganda).

    Dukurikije amakuru yacu, ku wa gatanu ushize, indi mibiri ibiri yagaragaye I Gasenyi ubwo havumbuwe izindi eshatu ku ya 14 Ukwakira ku musozi wa Ndava-Village, uri muri komini ya Buganda. Indi isigaye yabonetse mu gace ka Rusiga. Ni mu mujyi uhana imbibi na Rugombo .

    Imirambo myinshi yaturutse mu mugezi wa Rusizi utandukanya u Burundi na DRC.

    Benshi bari bafunze mu magunira cyangwa mu mifuka minini.Imyinshi muri iyo mirambo yari yambaye imyenda ya siporo ndetse ngo bamwe bari baciwe amaguru,abandi imitwe.

    Amakuru aravuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze n'intara bamenyesheje inzego zo hejuru ibi “bintu biteye impungenge birenze”.

    Itsinda ryaturutse mu biro by'umukuru w'igihugu ryerekeje i Cibitoke guhura na Carême Bizoza, guverineri wa Cibitoke ndetse na komiseri w'amakomine ya Buganda hamwe n'abandi bayobozi.

    Umuyobozi w'izo ntumwa yasabye ko ubushinjacyaha bwafungura amadosiye ndetse bukore raporo kuri uku kwiyongera guteye ubwoba kw'iyi mirambo ndetse ko batakwihutira gushyingura imirambo kugeza igihe imiryango y'abishwe imenyekanye.

    Izi ntumwa zari ziyobowe n'umwe mu bashinzwe 'umutekano' wa Perezidansi.

    Amakuru avuga ko hari abayobozi bahita bashyingura iyi mirambo batabanje gukora iperereza ndetse n'imiryango yabo itamenyekanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-mu-minsi-3-gusa-habonetse-imirambo-14-muri-komini-2-gusa

  • Ibuka-Sénégal: Biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nama yari igamije kwimenyekanisha no kugaragaza imirongo migari ikubiye muri gahunda y’ibikorwa bya Ibuka – Senegal nyuma yo gushingwa tariki ya 05 Nzeri muri uyu mwaka wa 2021.

    Umuyobozi wa Ibuka-Senegal Bwana Yves MUNANA RWOGERA, mu izina rya Komite ayoboye, yagaragaje ko mu byo bashyize imbere ari ukurwanya ingengabiterezo ya Jenoside, guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku isi.

    Ibuka-Sénégal izagira uruhare mu kwigisha urubyiruko rwo muri Senegal kimwe no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko biri mu nshingano za Ibuka zirimo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bikorwa birimo kwigisha urubyiruko n’abandi bantu ayo mateka, kandi izanagira uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abagize Komite nyobozi ya Ibuka-Senegal bagaragaje ko kubera ikoranabuhanga, isi yabaye umudugudu bityo bakaba bashishikariza buri wese harimo n’inshuti z’u Rwanda, gutahiriza umugozi umwe mu kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa cyane n’abahekuye u Rwanda kimwe n’ababafasha muri uwo mugambi wo gusubiza inyuma intambwe Abanyarwanda bagezeho mu bumwe n’ubwiyunge. Ikindi ni uko bazategura ibiganiro bigamije kurushaho gusobanura amateka y’u Rwanda harimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yashimye iyo gahunda ya Ibuka- Sénégal, agaragaza kandi ko Ambasade izabafasha muri gahunda bafite, no mu mahugurwa y’abanyamuryango ba Ibuka by’umwihariko urubyiruko, kandi banabasaba kuzakomeza kurushishikariza kwitabira gahunda zinyuranye bategurirwa zirimo n’Itorero, bigiramo byinshi harimo n’amateka y’u Rwanda n’indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda no kubakangurira bose gufatanya urugamba rwo kurwanya abagambiriye gucamo ibice Abanyarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Ambasade kandi izabafasha gushaka abatanga ibiganiro kuko mu Gihugu cya Sénégal hari inshuti z’u Rwanda zirimo n’abanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    source : https://ift.tt/3jlfFJH