Blog

  • Perezida Kagame yeretse G20 icyakorwa kugira ngo intego yo gukingira 70% muri 2022 igerweho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu umukuru w’igihugu yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi ari nacyo kiyoboye G20 muri iki gihe.

    Iyi nama ibaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID19 ari nako igerageza kuzahura ubukungu bwashegeshwe bikomeye n’ingaruka z’icyo cyorezo.

    Mu kiganiro cyagarutse ku bukungu n’ubuzima ku Isi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuzahura ubukungu bidashoboka mu gihe cyose hakiri ubusumbane mu gusaranganya inkingo za COVID19.

    Yagize ati “Ntidushobora gutsinda icyorezo cya COVID19 hatabayeho gusaranganya inkingo ku buryo bungana kandi ni na cyo bisaba kugira ngo ubukungu buzahuke. Abanyafurika bagize 18% y’abatuye Isi bose, ariko doze z’inkingo zitageze no kuri 5% ni zo zageze ku mugabane wacu. Kuziba icyo cyuho birasaba ibintu 3 kandi ubushake bwa G20 muri byo ni ingenzi nk’uko byagaragaye.”

    Yunzemo ati “Icya mbere, tugomba gukomeza gutanga inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nta gucogora kugira ngo tuzagere ku ntego yo kuba twamaze gukingira 70% muri 2022 hagati. Nyuma yo gutangira biguruntege, COVAX ubu yongereye umuvuduko, turashimira ibihugu byakomeje kwemera izindi nkingo birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi n’ibihugu byibumbiye muri uwo muryango ndetse n’ibindi. Icya kabiri, inzego z’ubuzima zigomba kongererwa ubushobozi kugirango zibashe gukingira abantu benshi. Icya Gatatu, tugomba kubaka ubushobozi bwo gukora inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”

    Aha ni na ho Umukuru w’igihugu yahereye maze avuga ko amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Senegal ndetse n’ikigo kabuhariwe mu gukora inkingo, BionTech, ari kimwe mu bisubizo birambye ku kibazo cy’ubusumbane mu isaranganywa ry’inkingo ku Isi.

    Yagize ati “99% by’inkingo Afurika ikenera izikura hanze. Turifuza ko muri 2040 tuzaba twikorera byibura 60% yazo. Muri iki cyumweru ibihugu by’u Rwanda na Senegal byasinye amasezerano na BionTech yo kubaka uruganda rukora inkingo rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA rukazatangira kubakwa muri 2022 hagati. Ikoranabuhanga n’ubumenyi bizahabwa ibigo byo muri ibyo bihugu ndetse na doze z’inkingo zizakorwa zikwirakwizwe muri Afurika. Iyi ni intambwe ikomeye yagizwemo uruhare rukomeye n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’uw’ubumwe bw’u Burayi.”

    Uretse ubukungu n’ubuzima, iyi nama ya G20 iranagaruka ku kibazo cy’ingufu ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.”

    Muri iyi nama kandi Perezida Paul Kagame yanahuye kandi anagirana ibiganiro n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida w’inama y’abakuru b’ibihugu mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi Charles Michel, Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi Dr.NGOZI Okonjo-Iweala ndetse n’umwamikazi w’Ubuholandi Maxima.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yeretse-G20-icyakorwa-kugira-ngo-intego-yo-gukingira-70-muri-2022-igerweho

  • Ngoma : Wa munyerondo waciwe ikiganza n’abajura yatangiye guhabwa ubutabera #rwanda #RwOT

    Mbonigaba Innocent wari usanzwe ari mu umwe mu bakora irondo ry’umwuga, yaciwe ikiganza n’abagabo babiri tariki 12 Nzeri 2021 ubwo bafatirwaga mu cyuho bari kwiba inanasi mu murima wazo uherereye mu Kagari k’Agatare.

    Icyo gihe bahise batoroka, gusa nyuma baje gufatirwa mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro aho bari baratokeye.

    Aba bagabo ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no kwiba hakoreshejwe intwaro bakoreye mu Karere ka Ngoma mu kwezi gushize.

    Aba bagabo bavukana barimo uw’imyaka 40 na murumuna we w’imyaka 30, baheruka gufatirwa mu cyuho bari kwiba inanasi mu mirima y’abaturage bafatwa n’irondo. Icyo gihe batemye ikiganza cy’umunyerondo umwe bahita batoroka.

    Abafashwe uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana kandi dosiye yabo yamaze gukorwa inoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 28 Ukwakira 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Wa-munyerondo-waciwe-ikiganza-n-abajura-yatangiye-guhabwa-ubutabera

  • CSP Kayumba wayoboraga Mageragere ubu Ufunze avuga ko yagambaniwe, ati 'Si ndi umuntu wo kwiba ibisuguti' #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba na bagenzi be bahoze bafatanyije mu buyobozi bw’iriya Gereza, bakurikiranyweho kwiba ariya mafaranga yari ku ikarita ya Visa Card y’umunyamahanga ubundi bakayifashisha batumiza ibikoreho binyuranye birimo telephone zigezweho, imivinyo n’ibisuguti.

    Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira, CSP Kayumba Innocent yatangiye kwiregura ku byaha bitatu akekwaho nyuma y’uko ku itarki ya 01 Ukwakira 2021 SP Ntakirutimana Eric wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge na we yireguye agahakana ibyaha byose akekwaho.

    CSP Kayumba Innocent wagarutse ku buryo yamenyanye na Amani Olivier uvugwaho kuba yaramufashishije kwinjira mu ikoranabuhanga kugira ngo bibe ariya mafaranga, yabwiye urukiko ko kugirango bamenyane byaturutse ku wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS) Ujeneza Chantal wamusabye kuzajya amufasha akavugana n’umubyeyi we witwa LT Col Nyirasafari kuri Telephone ye kuko muri Gereza icyo gihe hari icyorezo cya Covid-19

    CSP Kayumba Innocent yabwiye Urukiko ko ibyaha byose uko ari bitatu Ubushinjacyaha bumukekaho atabyemera kuko nyiri bwite wabikoze abyemera akanereka urukiko uko yabikoze.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Olivier Amani ubwo yari mu rukiko muri Kamena 2021 yemereye urukiko ko ari we wibye Kassem Ayman Mohamed basanzwe bafunganwe akagobekamo

    CSP Kayumba ati 'Ibintu byose byavuzwe na Amani Olivier Ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko ibyo yavuze hano nta kimenyetso na kimwe yeretse urukiko usibye kubivuga mu magambo kandi urukiko ntabwo rugendera ku magambo rugendera ku bimenyetso.'

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Ayman Kassem ari we wabwiye CSP Kayumba Innocent ko yibwe amafaranga kuri Visa Card bitandukanye n’uko Olivier Amani yavuze ko ari we wabibwiye Ayman Kassem ko yibwe.

    CSP Kayumba ati 'Nyuma y’aho Ayman ambwiriye ko yibwe amafaranga ni bwo iperereza ryatangiye dutangira gukurikirana icyo kibazo.'

    CSP Kayumba Innocent ahakana ubujura ashinjwa ahubwo ko yabugeretsweho na Amani kugira ngo amufungishe.

    Ati 'Ubushinjacyaha bundega icyaha cy’ubujura, mu buzima bwange ntabwo ndiba nta na Dosiye ngira y’ubujura, sinshobora kwiba ngo ncure umugambi wo kwiba ibintu ndinze nindangiza nibe ibisuguti.'

    Ku cyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, CSP Kayumba yagize ati 'Murabyibyibuka ko Amani Olivier ari we wabyiyemereye nacyo murumva ko atari njye ukwiye kukiryozwa.'

    Akavuga ko n’Icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe na cyo cyakozwe na Olivier Amani ari mu bikorwa bye by’ubujura.

    CSP Kayumba Innocent ati 'Ndasaba imbabazi ko namwizeye akageza aho ahora ariya mahano yo kwiba umufungwa mugenzi we akoresheje Telephone twamuhaye zari zarafatiwe muri gereza mu bihe bitandukanye, njye nta mugambi wo gukora icyaha nigeze ngira n’umwe.'

    Akomeza agira ati 'Ariko ndemerera urukiko ko Olivier Amani yandangaje kugira ngo agere ku mugambi wo wiba Kassem Aymman Mohamed, icyo nanjye ndacyemera. Ntabwo ndi Umuntu wafatanya gucura umugambi n’umufungwa wo kwiba ibisuguti n’ibihumbi 800Frw.'

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko yizeye Olivier Amani abibwiwe n’abakoresha be kuko Ujeneza Chantal yamusabye kuzajya amufasha kuko ari inshuti y’umubyeyi we

    Ati 'Ibi byose byambayeho ni ubugambanyi nakorewe n’abantu bakoresheje baciye muri Amani Olivier.'

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko uyu Olivier Amani ari 'umujura kabombo kuko atari ubwa mbere afungiwe ibyaha by’ubujura bifitanye isano n’ikoranabuhanga' ati 'no muri 2019 Olivier Amani yarafunzwe kubera ubujura bwe n’uyu munsi ibyaha yakoreye muri muri Gereza ni byo bimufunze.'

    Olivier Amani yunganirwa mu mategeko na Me Utazirubanda Ghadi yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku byavuzwe na CSP Kayumba Innocent ndetse n’abamubanjirije kuburana mbere ye ari bo SP Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephaim.

    Amani yongeye kubwira urukiko ko ibyo yakOze byose byo kwiba Kassem yabikoreshejwe ku gahato akabikora arengera ubuzima bwe ko we nta mugambi yarI afite wo kwiba Kassem ko kandi kuva yatangira kubazwa yabyemereye inzego zose zabimubajije akanabisabira imbabazi.

    Amani arasabirwa kutongera gukoza ikiganza kuri Mudasobwa

    Ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga ijambo ngo bugire icyo buvuga ku myiregurire y’abaregwa, bwasabye urukiko ko bwazazana mudasobwa zibiweho Kassem Mohamed Ayman kuko bwamaze kuzifatira kugira ngo Olivier Amani yereke urukiko uko ubwo bujura yabukoze.

    Abar mu cyumba cy’urukiko bose bahise basakuriza hejuru bati 'Amani yongeye gukora kuri Mashine noneho abo yakwiba byagenda gute ?'

    Abaregwa nabo babwiye urukiko ko Olivier Amani atari umuntu wo guhabwa mudasobwa kuko ibyo yayikoreyeho bihagije.

    CSP Kayumba Innocent yahise abwira urukiko ko icyo ubushinjacyaha bwavuze ko bufite mudasobwa zibiweho Mohamed Kassem Ayman bwabeshye urukiko kuko zose zikiri mu kazi ka RCS.

    Aberegwa bose bamaze kwiregura ku byaha byose bakekwaho n’ubushinjacyaha, bakaba basabye urukiko kubagira abere kuko babihakana.

    Umucamanza yahise asubika urubanza kuko amasaha yari yarenze arwimurira kuwa 12 Ugushyingo 2021 humvwa Ubushinjacyaha bunasabira ibihano abaregwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/CSP-Kayumba-wayoboraga-Mageragere-ubu-Ufunze-avuga-ko-yagambaniwe-ati-Si-ndi-umuntu-wo-kwiba-ibisuguti

  • Akuzuye umutima : Akamwenyu ni kose kuri Evode wasezeranye n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Inkuru yo gusezerana kwa Evode Uwizeyimana na Abyisenga Zena yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira gusa basezeranye ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira.

    Evode Uwizeyimana usanzwe ari Umushingamategeko muri Sena y’u Rwanda, yarahiriye ku idarapo ry’u Rwanda kubana mu buryo bwemewe n’amategeko na Zena Abayisenga.

    Ni umuhago wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy.

    Biteganyijwe ko indi mihango yo gusezerana kwa Evode n’umukunzi we izaba mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza.

    Evode Uwizeyimana ni umwe mu Banyapolitiki bakiri bato bazwi cyane mu Rwanda kubera ibitekerezo akunze gutanga akenshi bikunze kuba bishingiye ku isesengura ry’amategeko mpuzamahanga.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Akuzuye-umutima-Akamwenyu-ni-kose-kuri-Evode-wasezeranye-n-umukunzi-we-AMAFOTO

  • Irebere uko Andereya asomye umunyamakuru Yago. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe muri ba bagabo batatu bagufi byamenyekanye Imusanze, Andereya yagaragaye arimo asoma umunyamakuru Yago nyiri yago tv show ikorera kuri YouTube. Uyu mugabo yagaragaye mu mashusho arimo asoma Yago kwitama, amusoma akanya katari gato kandi muburyo budasanzwe. Muri Aya mashusho Yago yerekaga abafana be uburyo Paul yasutse(yaboshye) Dread, nuko Andereya aturuka hirya asuhuza Yago aramuhobera aranamusoma mu buryo budasanzwe. Abinyujije ku mbugankoranyambaga Yago yashyize hanze Ayo mashusho, yarebe hano.👇👇👇

    Source : https://yegob.rw/irebere-uko-andereya-asomye-umunyamakuru-yago/

  • Jay Squeezer(Kasuku) yatutse abakobwa bifuza abakunzi babakire.(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo umenyerewe nkumushyushya rugamba ku mbuga nkoranyambaga Jay Squeezer cyangwa se Kasuku, yagaragaye mumashusho arimo asobanura impamvu Imana hari amasengesho itinda gusubiza. Muri aya mashusho atangira avuga ko yamaze kumenya impamvu Imana itindagusubiza amasengesho amwe namwe. Asobanura akoresheje urugero, ati ubu hari abari gusaba Imana ko ibakiza bari mu bitano hakaba nabakobwa bari gusaba imana aba boyfreinda babakire. Muri aya mashusho yihanangiriza abo bakobwa abatuka abereka ko ataribyo, ngo Imana ntiyareka gufasha abarwayi ngo ize kugushakira boyfriend wumukire. Reba Aya mashusho hano👇👇👇

    Source : https://yegob.rw/jay-squeezerkasuku-yatutse-abakobwa-bifuza-abakunzi-babakire-video/

  • Ibyo wamenya ku muco uteye ubwoba wo kubuza amabere y'abakobwa b'abangavu gukura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Baravuga ngo' agahugu umuco wako akandi uwako' muri Cameroun haba umuco uteye ubwoba wo gutwika amabere yabangavu bakayabuza gukura (breast ironing), kugirango abasore batabarangarira.

    Amateka n'amakuru bigaruka ku migenzo imwe yo muri Cameroon, Tchad, Gineya- Bissau, Togo na Bénin, aho umwana w'umukobwa utangiye gupfundura amabere, ubwo ni uguhera ku myaka 9 y'amavuko, atangira kwitabwaho n'agatsinda k'abagore gashinzwe kubuza amabere gukura, maze bagafata amabuye ashyushye bakajya batsindagiriza ku mabere y'umukobwa bityo ntakure.

    Imiryango imwe n'imwe yo hanze y'imijyi niyo ikora iyi migenzo, ikabikora kugira ngo abana babo bakomeze kwiga neza, batarangajwe n'abasore. Usibye gutwika amabere bashyiraho amabuye ashyushye, hari n'ubundi buryo bwo gufata uyu mwana w'umukobwa uri gupfundura amabere bakamuzengurutsa igitambaro ku mabere bagakomeza n'inyuma mu mugongo, aho agiye hose akaba agifite. Ibi bituma amabere ye adakura, umukobwa akavamo inkumi itagira amabere.

    Mu Bushakashatsi bwakozwe na Globalcitizen, buvuga ko ibi aba bakobwa bakorerwa ari ihohoterwa ribi cyane rikwiriye kurwanywa, kuko bituma umukobwa akura yariyanze kuko aba abona atameze nk'abandi bityo nawe ubwe akagira ipfunwe ry'umubiri we. Ibikorwa byo kubuza amabere y'abakobwa gukura, birababaza cyane, iyo umukobwa yabikorewe agakura nta mabere agira bituma adateretwa bityo ntaterwe inda, ntarangazwe n'abasore mu mashuri kuko baba babona atari mwiza kandi ameze nk'umusore mu gatuza.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-muco-uteye-ubwoba-wo-kubuza-amabere-yabakobwa-babangavu-gukura/

  • Manchester United yongeye guha ibyishimo abakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi Manchester United yitwara nabi yongeye guha ibyishimo abakunzi bayo ni nyuma y'umukino yatsinzwemo na liverpool 5-0.

    kuri uyu wa gatandatu Manchester United itsinze tottenham 3-0 ,igitego cya mbere cyatsinzwe na Cristiano Ronald ku munota wa 39'.

    Manchester United yakomeje gusatira cyane aho ku munota wa 64' Edison cavani yongeyemo igitego cya kabiri.

    Manchester United yakomeje kugaragaza inyota yo kwegukana amanota atatu aho na tottenham yanyuzagamo igakina gusa Rashford yashyizeho akadomo ku munota 86'.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yongeye-guha-ibyishimo-abakunzi-bayo/

  • Umugore yarumye igitsina cy'umugizi wa nabi washatse kumufata ku ngufu mu gicuku #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wo muri Ghana yavuzwe cyane nyuma y'aho amakuru agiye hanze ko yarumye igitsina cy'umugizi wa nabi wamuteye mu rugo rwe hanyuma agashaka kumufata ku ngufu.

    Uyu mugabo bivugwa ko yari azanwe no kwiba ngo yari yitwaje intwaro zitandukanye ubwo yinjiraga mu rugo rw'uyu mugore ahagana saa munani n'igice zo mu gicuku.

    Nk'uko Justina Donkor wahohotewe yabitangaje, ngo yabyutse ahita abona umugabo udasanzwe mu cyumba cye.

    Uyu mugizi wa nabi ngo yamwetse igikinisho cy'imbunda ikorerwa muri ako gace hamwe n'icyuma kinini cyo mu gikoni.

    Yahise amusaba kumuha ibintu byose by'agaciro ndetse ngo uyu yabikoze atazuyaje.

    Amaze kwambura uyu mugore ibye,uyu mugizi wa nabi ngo yumvise afite ubushake bwo gufata ku ngufu uyu mugore w'imyaka 24.

    Uyu mugizi wa nabi ngo yasabye uyu mugore konka igitsina cye ku ngufu.

    Nta kindi uyu mugore yakoze uretse kubyemera ariko ahita yiyemezakwihorera. Uyu mugore ngo yahise afata umwanzuro wo kuruma igitsina cy'uyu mugizi wa nabi.

    Uyu mugore ngo yamurumye cyane ku buryo yagerageje guca ubugabo bwe.Urusaku rw'uyu mugizi wa nabi rwatumye abaturanyi bahurura babimenyesha abapolisi.

    Uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi ahita ajyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe. Ku buriri bwe bw'ibitaro, yari yambitswe amapingu kugira ngo adacika.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yarumye-igitsina-cy-umugizi-wa-nabi-washatse-kumufata-ku-ngufu-mu