Blog

  • Kayonza: Umuturage yateye icyuma mugenzi we bapfa 1000 Frw – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Kabarungu, mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon yabwiye IGIHE ko aba basore bateranye ibyuma nyuma yo gushyamirana bapfa 1000 Frw.

    Yagize ati “Ni abasore babiri umwe yari sebuja w’undi, bari biriwe bakorana umwe afasha mugenzi we kumusunikira ku igare kuko acuruza ibitoki. Nabagezeho amaze kumutera icyuma bambwira ko yari yamusigayemo amafaranga 1000 amubwira ko azayamuhe ejo.”

    “Bamaze kunywa inzonga undi yumva ko agomba kuyamwishyura, agenda amugenda inyuma, bageze hafi y’aho bataha umwe ajya mu rugo azana icyuma akimutera mu mutwe kuburyo yakomeretse bikomeye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bahise batabara bafata wa musore wateye icyuma mugenzi we, umwe bamujyana kwa muganga undi bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya Ndego.

    Yakomeje avuga kuri ubu umusore watewe icyuma mu mutwe yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare akitabwaho.

    Yavuze ko bagiye kurushaho kwegera urubyiruko kuko urugomo n’amakimbirane ariho biri kugaragara cyane.

    Ati “Aho bisigaye cyane ni mu rubyiruko rukunze gukoresha ibiyobyabwenge , mu bantu bakuru ho biri gucika bisigaye mu rubyiruko narwo turateganya kurwegera tukarukoramo ubukangurambaga bakirinda ibyaha.”

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nabwo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Gikaya hari hagaragaye abaturage babiri bateranye ibyuma bapfa 200 Frw.

    Uru rugomo rwabereye mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza

    source : https://ift.tt/3BukNS3

  • Nyuma yo kugurumana k'urukundo rwa Zaba Missedcall n'umukobwa witabiriye Miss Rwanda, Zaba afashe icyemezo gikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Zaba Missedcall uherutse kuvugwa mu rukundo na Miss Uwankusi Nkusi Linda, kuri ubu yamaze gufata icyemezo gikomeye aho yavuze ko yifuza ko Miss Linda yazamubera Mama w'abana be.

    Ibi Zaba yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yo gushyira hanze ifoto ya Miss Linda maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Ni wowe ukwiye kuba Mama w'abana banjye ❤️🔐Ndagukunda Mmy🌹 “.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kugurumana-kurukundo-rwa-zaba-missedcall-numukobwa-witabiriye-miss-rwanda-zaba-afashe-icyemezo-gikomeye/

  • Ibintu abakobwa b'iki gihe basigaye bareba ku musore mbere yo kumwerera urukundo.||Basore mubyitondere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa b'iki gihe basigaye bitaho cyane mbere yo kwemera kujya mu rukundo n'umusore runaka, nyamara abasore bo bibwira ko ntagaciro bifite ndetse abenshi ntibanabyitaho.Abasore barasabwa kubyitondera.

    1.Uko wakoze umubiri

    Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk'abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

    2.Amafaranga

    Ntamugore wifuza kubaho nabi. Abagore benshi bifuza abagabo bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n'ibyahindutse kuko n'abagabo ntibagikeneye abagore b'ibyangamibyizi. Abagore rero nabo bakeneye gukora kugira ngo bazabone abagabo bifuza.

    3.Isaha yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk'umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

    4.Inkweto yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Ntamukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n'ureba ukomeze yahuza n'inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba inkwe iyo nkweto akagereranya n'amafaranga winjiza ku kwezi.

    5.Uburyo ugerageza kumwegera

    Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

    6.Inyogosho

    Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y'akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk'ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk'inkomoko y'iyi sitire y'imisatsi.

    7.Amarineti yambara

    Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk'uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe. Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk'umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n'abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk'umusirimu.

    8.Umwuka uhumeka

    Uretse n'abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n'umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n'umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n'izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

    9.Imyambarire

    Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n'ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

    10.Amenyo ye

    Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y'umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk'ayahomye amamesa. Ntamukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-abakobwa-biki-gihe-basigaye-bareba-ku-musore-mbere-yo-kumwerera-urukundo-basore-mubyitondere/

  • Rwanda: Umugabo yicukuriye imva agura isanduku yo gushyingurwamo none dore uko bigenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Namuturano Leonidas (uzwi cyane ku Izana rya Gaparata) utuye mukarere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda nyuma yo kubona umugabo wari umukire apfuye bikamutera ubwoba byatumye afata umwanzuro wo kwicukurira imva anagura Isanduku bashyinguramo agura ikanzu yera bazamushyingurana igihe azapfira avugako kandi yaragiye kugura indi sanduku bazashyinguramo umugore we mugihe yapfuye umuryango we ukabyanga .

    Uyu mugabo witwa Namuturano Leonidas akomeza avuga ko Atari umusazi ahubwo ko yabitekerejeho mugihe abaturanyi be bavuga ko impamvu yabikoze gutyo yanze agasigane kazabaho mu gihe cyo kumusezeraho bwanyuma kubera abagore yashatse benshi bashobora kumusiganira.

    Bamwe mubaturanyi baganiriye na shene imwe yo kuri Youtube bavuze ko uyu mugabo ibyo yakoze ari amahano abandi bavuga ashobobora kuba akorana n'amagini.

    Umuturanyi witwa Ndimubanzi Jean piere ushinzwe inkera gutabara muri aka Kagali yagize ati:' Ubwo Leonidas yabonye umuntu ukomeye apfa akazanwa mukideyi kandi afite amafaranga menshi uyu mugabo ahitamo gukora bwangu agura isanduku ngo napfa bazayimushiremo'.

    Undi ati: 'uyu mugabo nagatangaza pe! Yatangaje benshi batuye mu aka Gake nyamara benshi babikuyemo isomo kubera ubuzima bushaririye byuyu mugabo'.

    Abandi bati: 'Impamvu yatumye uyumugabo yigurira isanduku nuko afite abagore benshi nivugwako afite Abagore 7 akagira Abana barenga 25 barenga '.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umugabo-yicukuriye-imva-agura-isanduku-yo-gushyingurwamo-none-dore-uko-bigenze/

  • Musore, mu gihe ushatse umugore ugasanga yararyamanye n'abagabo benshi, dore uko wabigenza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi iyo bamenye ko umugore bashakanye yaryamanye n'abagabo benshi, akenshi biba intandaro yo guca ukubiri cyangwa akaba yagira umujinya akamukubita akamwica, hari n'abananirwa kwiyakira kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kwiyahura ariko si ko byagakwiye ahubwo uzabanze umenye impamvu yatunye abikora.

    Hano hari inama igirwa umusore wisanze muri iki kibazo ,uburyo yakwitwara:

    Ntabwo ari ngombwa ko, iyo usanze yarasambanye na benshi ntabwo biba bivuze ko atabasha kubaka urugo, urugo ni rugari, ntabwo ruba rushingiye ku buriri gusa, ashobora kuba yarasambanye n'abagabo 1000 ariko ugasanga ari wowe ugomba kuba uwanyuma wa 1001, yarafashe icyemezo ko kutazongera.

    Uzagire ikibazo ahubwo ari uko usanzwe yaguciye inyuma mubana, kuko byo biba ari ikibazo gikomeye, ni n'ingaruka cyane kuko yakuzanira kabutindi ya Sida cyangwa izindi ndwara, akaba yabyara umwana ukamurera kandi atari uwawe, umutungo w'urugo rwawe akawusesagura,…

    Ubundi se usanzwe yarasambanye cyane, uretse kuba yabikwibwirira nta handi wabimenyera uretse kuba wasanga yaragutse, ariko se uramutse wijujuse ko usanga yarasambanye cyane akakubaza ikibikubwiye wamusibiza iki?

    Nta mugabo ushobora kumenya ko umukobwa atakiri isugi na we ataraciye ibintu ngo abe asanzwe yarakoze imibonano, ni ibintu byumvikana. Aha rero mugabo urihangana ukabyakira, ahubwo uzirinde ko umugore wawe aba yaguca inyuma.

    Hari indaya nyinshi zubaka ingo zigakomera, ntibe yatinyuka kuba yaca inyuma umugabo, kuko nta kintu na kimwe iba itazi, irubaka rugakomera. Ugendeye kuri ibyo rero, ntiwaba wubatse.

    Urugo rukomera kubera imbara za mwese, urugo ntiruzakomera muryana, nushwana n'umugore wawe ku munsi wa mbere, ruzaba rusenyutse pe, ahubwo ugerageza kwirengagiza abakobwa mwaryamanye mbere, nawe akirengagiza abasore bahuye, ubundi mukabwa umwe urugo mukarukomeza.

    Source : https://yegob.rw/musore-mu-gihe-ushatse-umugore-ugasanga-yararyamanye-nabagabo-benshi-dore-uko-wabigenza/

  • Nyagatare: Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams’ baburiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Valley dam y
    Valley dam y’Akayange yubatswe mu mwaka wa 2017 none batangiye kuyikandagizamo inka

    Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, ubwo hasurwaga Dam y’Akayange n’iya Rwabiharamba igiye gusiba kubera gukandagizwamo inka.

    Mu kiganiro yagiranye n’aborozi nyuma yo gusura izo valley dams, yababwiye ko aje kubamenyesha itegeko kugira ngo uzarirengaho atazitwaza ko atari arizi.

    Ingingo ya 182 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha iteganya ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 Frs) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 Frs).

    Iyo gusenya cyangwa konona inyubako zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngongo byakozwe ku bushake, hakoreshejwe urutambi, ibisasu, intwaro cyangwa ikindi kintu giturika, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frs) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7,000,000 Frs).

    Ashingiye kuri ibi bihano biteganywa n’amategeko, yasabye aborozi kwirinda kongera gukandagiza Valley dams kuko igihe inka zizafatirwamo hatazarebwa umushumba gusa ahubwo bizagera kuri nyirazo.

    Yasabye buri wese kumva ko kubungabunga ibikorwa remezo bimureba, bityo akagira uruhare mu kurwanya abashaka kubyangiza.

    Ati “Kumenya icyaha, kugihishira no kugikora mwese muba musa, ni nk’uko wamenya ko umuntu yishe umuturanyi wawe ukamuhishira ngo bitanturukaho, tukaza gusanga ayo makuru wari uyafite n’ubwo atari wowe wamwishe, muba munganya icyaha kuko nawe uba wahishiriye.”

    Valley dam ya Rwabiharamba yatangiye gusiba kubera gukandagizwamo inka
    Valley dam ya Rwabiharamba yatangiye gusiba kubera gukandagizwamo inka

    Rutaro yaburiye abaturage ba Karangazi ko mu gihe bazakomeza kwangiza valley dams nta yindi nteguza bazirengera ibihano bazahabwa n’inkiko.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko bigayitse kubona abantu bahabwa amazi bakarengaho bakayonona mu gihe ahandi bayabuze.

    Yabasabye kubungabunga ibikorwa remezo Leta ibegereza kuko ari ibyabo kandi bigamije imibereho myiza n’iterambere byabo.


    source : https://ift.tt/3bpqczp

  • I Huye hafatiwe abantu batatu bakwirakwizaga amafaranga y' amiganano #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Huye , mu bihe bitandukanye yafashe abantu batatu bari bafite amafaranga y' u Rwanda agera ku bihimbi 40 y' amiganano.

    Urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru rwatangaje ko abafashwe na Polisi ari Ndahayo Maurice w'imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, naho Kabandana Eric w'imyaka 22 na Rukundo William w'imyaka 20 bafatanwe amafaranga ibihumbi 10 nayo y'amiganano.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga , ngo aba bantu bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu wa Amahoro.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye  tariki ya 29 na 30 Ukwakira.

    SP Kanamugire yagize ati 'Polisi yabanje kubona amakuru kuwa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira amakuru avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w'ikigo cy'itumanaho utanga serivisi zo kwakira, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye uwitwa Ndahayo amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z'ibihumbi Bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira Polisi yitabye telefoni y'umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko uwitwa Rukundo William na Kabandana Eric bamwishyuye inoti ebyiri z'ibihumbi bitanu nazo z'impimbano. Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.'

    Bariya bantu bose uko ari Batatu biregura bavuga ko ariya mafaranga bayishyuwe n'abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba. Yibukije abaturage ko amafaranga y'amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw'Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y'amiganano. Baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

    Aba bantu bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/31/i-huye-hafatiwe-abantu-batatu-bakwirakwizaga-amafaranga-y-amiganano/

  • The Ben agiye gusohora ‘album’ izaba irimo abandi bahanzi b’ibyamamare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agaruka kuri iyo album, The Ben yagize ati “Abafana banjye bitege imwe muri albums nakoze mu buzima bwanjye, izaba irimo abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, barimo Tiwa Savage n’abandi”.

    The Ben aherutse kujya muri Tanzania aturutse i New York, aho yagombaga guhura na Diamond Platnumz, gusa ntibiramenyekana niba na we azagaragara ari muri iyo album, ariko kuki se bitashoboka, gusa byazaba ari agashya.

    Uretse abo bahanzi b’ibyamamare b’abanyamahanga, kuri iyo album hazaba harimo n’abahanzi b’Abanyarwanda bakomeye nka Tom Close, nk’uko The Ben yabitangarije KT Press.

    Iyo album The Ben avuga ko amaze igihe cy’imyaka itatu ayitunganya, gusa icyo gihe cyose nticyatumye adakomeza kugaragara muri muzika, kuko hari izindi ndirimbo yagendaga acishamo agakora nka Habibi, Vazi, Can’t get enough, Thank you, Binkolela, This is love, Fine girl n’izindi.

    source : https://ift.tt/3pQrsnx

  • #G20: Perezida Kagame yahuye n’abayobozi batandukanye (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ari kumwe na Emmanuel Macron w
    Perezida Kagame ari kumwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa
    Perezida Kagame ari kumwe na HM Queen Máxima wa Netherlands
    Perezida Kagame ari kumwe na HM Queen Máxima wa Netherlands
    Perezida Kagame ari kumwe na Charles Michel, Perezida wa EU
    Perezida Kagame ari kumwe na Charles Michel, Perezida wa EU
    Perezida Kagame ari kumwe na Mario Draghi, Minisitiri w
    Perezida Kagame ari kumwe na Mario Draghi, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani
    Perezida Kagame hamwe na Dr Ngozi Okonjo-Iweala, Umuyobozi mukuru wa WTO
    Perezida Kagame hamwe na Dr Ngozi Okonjo-Iweala, Umuyobozi mukuru wa WTO

    source : https://ift.tt/3GN4sfg

  • Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 nibwo mu mujyi wa Kigali hakinwaga irushanwa ryiswe iryo gukunda igihugu ryazengurukaga uduce dutandukanye twa Kimihurura ndetse na Remera, iri siganwa ryegukanywe na Areruya Joseph wa Benediction Ignite mu bagabo na Ingabire Diane wa Benediction Club mu bagore.

    Iri siganwa ryatangiye ahagana saa yine n'igice, ryari ryitabiriwe n'ibyiciro byombi icy'abagabo ndetse n'abagore, aba bose bakaba basiganwaga mu gace kangana n'ibilometero 7 ariko bakabizenguruka incuro 15 ku bagabo naho abagore bo bazengurutse incuro 9.

    Mu bagabo uwabaye uwambere ni Areruya Joseph wakoreshyeje ibihe bingana n'amasaha atatu akaba yaje imbere ya Manizabayo Eric uzwi ku izina rya Karadiyo aba bombi bakaba bakinira ikipe ya Benediction Ignite naho ku mwanya wa gatatu hasoje uwitwa Niyonkuru Samuel ukinira ikipe ya Les Amis Sportif y'i Rwamagana.

    Mu kiciro cy'abagore cyo ibihembo byihariwe n'abagize ikipe ya Benediction Club, ku isonga hashoje Ingabire Diane, ku mwanya wa kabiri haza Irakoze Violette mu gihe ku mwanya wa gatatu wo hasoje Manirakiza Olive.

    Mu bihembo byatanzwe uwabaye uwambere yahawe ibihumbi 80 by'amafaranga y'u Rwanda naho mu bagore uwegukanye iri siganwa we wabonye ibihumbi 60 by'amafaranga y'u Rwanda ndetse aba bombi banahawe imyambaro ya Siporo yatanzwe n'iduka rya Magasin Sports Class.

    Iri siganwa ritegurwa n'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryiswe iryo Gukunda igihugu niryo siganwa rya mbere ribaye nyuma yaho icyorezo cya Koronavirusi kigeze mu Rwanda kuko iryaherukaga kuba ryabaye muri Mutarama 2020 rikaba ryariswe iry'Ubutwari 2020 ryatwawe na Habimana Jean Eric wa SACA.

    The post Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/areruya-joseph-na-ingabire-diane-begukanye-isiganwa-ryo-gukunda-igihugu-ryazengurukaga-kimihurura-ndetse-na-remera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=areruya-joseph-na-ingabire-diane-begukanye-isiganwa-ryo-gukunda-igihugu-ryazengurukaga-kimihurura-ndetse-na-remera