Blog

  • Musanze: IGP Munyuza yasoje amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 29 Ukwakira 2021, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC).

    Abahuguwe ni urubyiruko 49 bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu. Urwo rubyiruko rwahuguwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu banabashimira ibikorwa by’ubukorerabushake bagiye bakora, cyane cyane mu bihe by’iki cyorezo cya Covid-19.

    Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, IGP Munyuza yashimiye urwo rubyiruko ku bikorwa bakomeje gukora, abasaba gukomereza muri uwo mujyo wo gukorera Igihugu.

    Yagize ati “Muri urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bakorana imbaraga kandi turabashimira kuko byaragaragaye muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, n’ubwo itararangira. Akazi mwakoze kafashije Polisi kuko ntiyari kugakora yonyine, gusa turacyahanganye n’ibindi bibazo harimo ibyaha bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko n’abacuruza magendu zambukiranya imipaka batuzanira ibidafite umumaro”.

    IGP Munyuza yakomeje agaruka ku byaha byiganjemo abasambanya abana n’abantu bihisha inyuma y’ikoranabuhanga bisunze imbuga nkoranyambaga, bagatangaza amakuru y’ibihuha basebya kandi baharabika u Rwanda. Yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko aribo Igihugu gifite mu guhangana n’abakora bene ibyo byaha.

    Richard Kubana, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko intego z’ibi biganiro zagezweho. Yavuze ko ashingiye ku myumvire y’urubyiruko yizeye neza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa.

    Yagiye ati “Mu gutegura iki gikorwa cyo guhura n‘urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi byari bikenewe kandi byihutirwa, intego y’aya mahugurwa yagezweho. Tuboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu bwatwoherereje abagombaga kuduhugura, aya mahugurwa yafatiwemo imyanzuro igera kuri 16, ni yo igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, cyane hibanzwe ku kujya gusangiza ubumenyi abo twaje duhagarariye mu mirenege no mu tugari.”

    Umwe mubitabiriye ayo mahugurwa, Ndagijimana Jean Claude ushinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko ayo mahugurwa yababereye isoko bavomyemo ubumenyi.

    Yagize ati “Aya mahugurwa yatuberereye isoko twavomyeho ubumenyi mu kunoza akazi twari dusanzwe dukora no kumenya uburemere bw’umwanzi turwana na we ari we gushaka iterambere ry’abaturage. Twongeye kwiyibutsa inyungu dufite mu gukunda no gukorera u Rwanda kuko ni urwancu, natwe twiyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyo twigiye hano”.

    Mu gihe cy’iminsi itanu urwo rubyiruko rwari rumaze muri ayo mahugurwa baganirijwe n’abantu batandukanye baturutse mu nzego nkuru z’Igihugu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe wabaganirije ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

    source : https://ift.tt/3w9cdXY

  • Abazamuye ibiciro by’amata y’Inyange batangiye gucibwa amande #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali ahakozwe igenzura, abacuruzi 9 bakorana n’uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato, bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19,5 Frw nyuma y’aho bigaragaye ko bazamuye ibiciro by’amata.

    Ikigo gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa ku isoko no kurengera abaguzi (RICA), gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi b’amata, hagamijwe kumenya abacuruza ku giciro gihanitse ugereranyije n’icyo baranguraho.

    MINICOM isaba abaguzi gutanga amakuru ku mucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro kuko ahanwa hakurikijwe amategeko.

    Mu mujyi wa Kigali abaguzi bavuga ko ikarito y’amata igurishwa Amafaranga y’u Rwanda 7,500 ahandi ikagera ku 9,000 mu gihe uruganda Inyange rutahinduye igiciro ahubwo bizamurwa n’abo ruranguza.

    Umwe mu baturage yagize ati “Ku cyumweru amata naguze mu mujyi kuri Depot y’Inyange muri CHIC barambwiye ngo ikarito ya 500ml ni 7,500 Frw nyitwaye yonyine bakayimpera 5000Frw ari uko nguze na Jus, nishyuye amata ya 7500 Frw kuko Jus ntayo nari nkeneye”.

    Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko uko bikwiye, na ho aboneka ibiciro byarazamutse.

    Umuyobozi mukuru w’uruganda Inyange, James Biseruka, yabwiye Kigali Today ko amata yatangiye kuboneka ndetse batigeze bahindura ibiciro.

    source : https://ift.tt/3GIY9sZ

  • Ni amahirwe gukorana n’abasirikare – umutoza Yves Rwasamanzi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Yves Rwasamanzi avuga ko ari amahirwe kuba atoza ikipe iyobowe n’abasirikare kuko ifite uko yubakitse uko byagenda kose itazamo akavuyo.

    Yves avuga ko yaba umuyobozi w’ikipe ahari cyangwa adahari ngo aherekeze ikipe mu bikorwa bya buri munsi nta kibazo cyabaho, ngo umuyobozi yasanzeho si we ugihari ariko n’uwaje bakorana neza.

    Ati “Umuyobozi turamufite ni uko yagize ikibazo cy’inama zijyanye n’akazi ke, ibyo ng’ibyo mbivuzeho ndakeka naba ndengereye akazi kanjye ariko umuyobozi nasenzeho muri Marines njya i Gisenyi si we uhari kuko barasimburana, uwo nasanze yaragiye asimburwa n’undi, na we araza turakorana neza na we haje undi tuzakorana neza.”

    Yakomeje avuga ko gukorana n’abasirikare ntako bisa kuko amakipe ayobowe n’abasirikare usanga ahagaze bwuma nta kintu kiyanyeganyeza.

    Ati “Icyiza cy’ikipe ziyiborwa n’abayobozi b’umutekano zifite ukuntu ziyiborwa neza, usanga zihamye mu makipe yose, nta kavuyo gashobora kubamo, usanga icyo biyemeje bakigeraho, ni amahirwe gukorana n’abasirikare kuruta uko wakorana n’ahandi batari abasirikare.”

    Yabitangaje nyuma yo kunganya na Gorilla FC ku munsi w’ejo hashize 1-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Ubusanzwe intego ya Marines ni uguhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere ariko igafasha abana b’abanyarwanda kwigaragaza bakabona amakipe yisumbuyeho cyane ko bakinisha Abanyarwanda gusa.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-amahirwe-gukorana-n-abasirikare-umutoza-yves-rwasamanzi

  • Umugabo yirukanse yambaye ukuri asiga umugore bari baryamanye mu gihuru aribwa n'intare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yariwe n'intare yitaba Imana mu gihe umugabo we yirukanse akayisiga mu gihe bari baryamanye mu gihuru.Ibi byabereye muri Zimbabwe.

    Iyo nyamaswa yibasiye Sharai Mawera n'umukunzi we ahantu hitaruye mu gihuru hafi y'umujyi wa Kariba uherereye mu majyaruguru aho bari batembereye, banashaka gutera akabariro.

    Amakuru avuga ko iyo ntare yaje itontoma maze umukunzi wa Madamu Mawera abasha gutoroka ahunga yambaye ubusa, mu gihe uwo mudamu yamusanze aho yari ari igahita imurya.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yirukanse-yambaye-ukuri-asiga-umugore-bari-baryamanye-mu-gihuru-aribwa-nintare/

  • Itangazo rya Polisi y'U Rwanda rimenyesha umuhanda wafunzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Polisi y'U Rwanda bubinyujije kuri Twitter rwashyize ahagaragara itangazo rimenyesha umuhanda utakiri nyabagendwa.

    Ubu butumwa bukubiye muri iri tangazo buragira buti ” Mwiriwe, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye — Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa “. 

    Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze.

    Mwiriwe,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye — Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 2, 2021

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rya-polisi-yu-rwanda-rimenyesha-umuhanda-wafunzwe/

  • Urukundo ruraryoshye hagati ya Meddy na Mimi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora ubukwe bakemeranya kubana nk'umugabo n'umugore Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfira bakomeje kwereka abakunzi babo uburyo bakomeje kuryoherwa n'ibyiza by'urukundo mu mitoma ivuza ubuhuha ku mbuga nkoranyambaga.

    Nyuma y'amezi macye basezeranye kubana , Meddy na Mimi bakomeje kugenda bagaragarizanya urukundo ariko ahanini ugasanga binyura mu bihangano by'umugabo aho yatakagizaga umwiza w'umunya Ethiopia Imana yamugeneye kuba uwe akaramata mu ndirimbo zirimo nka Queen Of Sheba na My Vow.

    Mimi nawe ntazuyaza akaba yafashe umwanya amutakagiza mu mutoma usigirije ugaragaza ko rwose yashimye uwo yahawe na Rurema aho yanditse agira ati:'Umugisha wanjye, ndagukunda Ngabo, urihariye.'

    Aya magambo akaba yayanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy nawe amugaragariza ko anyuzwe nibyo akoze kandi amubwira ayasangiza abamukurikira.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ruraryoshye-hagati-ya-meddy-na-mimi/

  • Umwana w'umunyarwanda amaze imyaka 19 aziritse nk'itungo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Emmanuel ni umusore w'imyaka 19 kuva yavuka ahora aziritse ikiziriko ku kuguru kubera ubumuga bwo mu mutwe yavukanye nk'uko umubyeyi we yabitangarije kuri Youtube.

    Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yavukiye amezi 9 nk'abandi bana ariko mu kuvuka kwe ntiyigeze arira, hashize amasaha abiri avutse nibwo yarize ,nyuma yakomeje kugaragara mu buryo budasanzwe, ibi byatumye umubyeyi we amujyana kwa muganga kuko yabonaga bidasanzwe. Umwana yarakomeje arakura agejeje mu mezi arindwi nibwo uyu mubyeyi yamenye ko umwana we afite ikibazo.Yatangiye kujya agaragaza ibimenyetso nk'igicuri akagwa hasi bya hato na hato, ariko no mu mitekerereze ye akabona ihabanye n'iyabantu badanzwe.Kuva ubwo yayatangiye kugaragaza ibimenyetso by'abantu bafite indwara zo mu mutwe.

    Emmanuel yatangiye kujya amenagura ibintu byose byo mu rugo ku kuburyo atashoboraga kumusiga mu rugo wenyine.Uyu mubyeyi yatangiye kujya amuzirika, nkuzirika itungo aho agiye hose aba amufite ku kiziriko ,kuva icyo gihe kugeza uyu munsi Emmanuel nta jambo na rimwe ashobora kuvuga ,uretse kuvuza induru.Emmanuel yikomerekeje amaso ye kubera guhora yikubitagura.Uyu mubyeyi atangaza ko babayeho mu buzima bubabaje kuko nta bushobozi afite bwo kumuvuza ndetse no kubona amafunguro biragoye.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumunyarwanda-amaze-imyaka-19-aziritse-nkitungovideo/

  • Abantu bakomeje gutangarira ibihembo BK yahembye abatwaye irushanwa ryamagare! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuruyi wagatandatu tariki 30 zukwa cumi, nibwo habaye kunshuro ya mbere irushanwa ryiswe 'Isiganwa ryo gukinda Igihugu' ryateguwe n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'Amagare. Abakinnyi 72 harimo abagabo n'abagore bo mu makipe atandukanye bitabiriye iri siganwa ryabereye mumujyi wa Kigali.

    Nyuma yo gusiganwa amasaha atatu, Areruya Joseph yegukanye isiganwa mu bagabo yasize abandi maze ahembwa amafaranga ibihumbi 80,000Frw, naho Ingabire Diane yegukana isiganwa mu bakobwa ahembwa amafaranga ibihumbi 60,000Frw.

    Uwambere mu bagabo yahembwe 80,000Frw
    Uwa mbere mu bagore yahebwe 60,000Frw

    Nyuma yiri rushanwa, abakurikirana umukino w'amagare ntago bashimishijwe n'ibihembo abatsinze bahembwe, aho babinyujije kumbuga nkoranyambaga, bijujutaga bavugako aya amafaranga ari make cyane.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bakomeje-gutangarira-ibihembo-bk-yahembye-abatwaye-irushanwa-ryamagare/

  • Antonio conte abonye ikipe nshya bidasubirwa(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo tottenham yirukanye uwari umutoza wayo nyuma yo kubura umusaruro mu kibuga gusa kurubu yabonye umutoza mushya.

    Nkuko byari byakomeje kuvugwa ko Antonio Conte ariwe ugomba gusimbura Nuno Espírito Santo wari watandukanye na Tottenham Hotspur, Ejo nibwo Antonio Conte yageze I Londre kugirango aganire na Daniel Lavy uhagarariye Tottenham Hotspur.

    Ubu yamaze kuba umutoza wayo akaba yasinye imyaka 2 atoza iyi kipe kuva kuri iyi tariki  kugeza mu mpeshyi ya 2023.

    Antonio conte yitezweho umusaruro mwiza kandi agahesha tottenham ibikombe Nkuko yabikoze muri chelsea nahandi yanyuze.

    Source : https://yegob.rw/antonio-conte-abonye-ikipe-nshya-bidasubirwaamafoto/