Blog

  • Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije akingira umuturage muri iyo gahunda
    Minisitiri Ngamije akingira umuturage muri iyo gahunda

    Byatangarijwe mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021, ahatangirijwe gahunda y’ubukangurambaga ku kwikingiza Covid-19 burimo gukorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo gukingira abaturage benshi bashoboka muri gahunda ya MINISANTE yise #KigiraURwanda.

    Ubwo bari mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, basobanuriye abaturage akamaro k’inkingo banabashishikariza gukomeza kwitabira kwikingiza Covid-19 kugira ngo baharanire ko ubuzima bwasubira uko bwari bumeze mbere y’umwaduko w’icyo cyorezo.

    Ni nyuma y’uko mu mirenge ya Murundi, Gishyita na Mubuga y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi
    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi

    Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko gukingirwa ari inshingano z’umuntu ariko kandi bitagomba kubangamira abandi.

    Ati “Gukingirwa ni inshingano z’umuntu kandi agomba kumva y’uko atagomba kubangamira abo babana n’abo baturanye, kudakingirwa uba ubereye imbogamizi bagenzi bawe kuko ushobora kubanduza iriya ndwara hakagira n’abashobora gupfa. Ntabwo rero ushobora gufata icyemezo ku giti cyawe cyabangamira abandi, n’ukuvuga ko uburenganzira bwawe buba butangiye kuba ikibazo k’ubw’abandi”.

    Akomeza agira ati “Abantu bakwirakwiza ayo makuru adafite ishingiro turashaka kubamagana tubamenyesha ko batazihanganirwa kuko tudashaka ko badusubiza mu bihe tuvuyemo bigoye by’abarwayi benshi bazaga kwa muganga harimo n’abapfuye, bidusubiza muri Guma mu Rugo, bidusubiza mu bindi bibazo byose byari bimaze igihe kandi ubuzima bwari butangiye gusubira ku murongo. Abana basubiye ku mashuri, ubucuruzi burimo gukorwa, amasoko ararema, imyidagaduro iraba, nta muntu twakwemera ko abera ikibazo abaturage kandi igisubizo cyarabonetse”.

    Ba Minisitiri Ngamije na Gatabazi basabye abaturage kwitabira kwikingiza Covid-19
    Ba Minisitiri Ngamije na Gatabazi basabye abaturage kwitabira kwikingiza Covid-19

    Minisitiri Gatabazi asaba abantu bose bafite imyumvire mibi ku nkingo za Covid-19 ko bayireka bitaba ibyo bakazakurikiranwa mu mategeko.

    Ati “Birabujijwe, kiranazira ndetse biranahanirwa, twagira ngo twibutse ababikora, turabakurikirana tuzabafatira ingamba zikomeye aho byagiye bigaragara hano mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi cyane cyane, hari abantu bamwe bagiye bajugunya impapuro hirya no hino zibuza abantu kwikingiza”.

    Akomeza agira ati “Birahanirwa kugumura abaturage, kubayobya, kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite kubigisha ibintu bishobora kubambura ubuzima bwabo nabyo ubwabyo n’icyaha. Nagira ngo twibutse ababa bitwaza imyemerere ko nta muntu ugira imyemerere yo kutivuza kuko ari ibyo buri wese yakwishora mu rupfu agapfa, imyemerere myiza rero ni imyemerere irinda ubuzima”.

    Bamwe mu baturage bamaze gukingirwa byuzuye bo mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko abari mu cyiciro cy’urubyiruko, basaba bagenzi babo bagifite imyumvire yo kutikingiza bayisiba mu mitwe yabo, bakitabira kwikingiza kuko abamaze gukingirwa nta ngaruka byabagizeho kandi no kuba uturere twinshi tugize Intara y’Iburengerazuba duhana imbibI na Repabulika iharanira Demokarasi ya Congo, ngo byarushaho kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwa Covid-19.

    Ku baturage bagera ku bihumbi 217 bafite imyaka iri hejuru ya 18 mu Karere ka Karongi, abasaga 62% bamaze guhabwa doze ya mbere, hari n’abamaze gukingurwa mu buryo bwuzuye (doze ebyiri), n’ubwo atari benshi cyane.

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko biteganyijwe ko uhereye uyu munsi kugera mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka hazakirwa inkingo doze miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 zikazakomeza gutangwa hirya no hino mu turere turi hanze y’Umujyi wa Kigali.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 40% by’abaturage bagomba gukingirwa.

    source : https://ift.tt/3bIbR12

  • Urubanza rw’abakekwaho iterabwoba rwasubitswe nyuma y’aho babuze mu rukiko #rwanda #RwOT

    Bitewe n’ibibazo by’ihuzanzira (network) byakomye mu nkokora iburanisha riheruka, urukiko rwari rwasabye abaregwa ko bazaza kuburanira mu cyumba cy’iburanisha ku cyicaro cy’urukiko mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bibazo byakongera. Gusa nanbwo ababurana ntibagaragaye mu rukiko n’ubwo abunganizi babo bari bahari.
    Urukiko rwabajije abunganira abaregwa impamvu abo bunganira batagaragaye mu rukiko, basubiza ko nabo impamvu batayizi ko byabazwa ubushinjacyaha n’ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere bafungiyemo ngo kuko na bo baje biteguye kuburana.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko na bo batazi ikibazo cyabaye ku buyobozi bwa gereza kuko bari babisabye kandi na bo bakaba bari baje biteguye kuburana.

    Urukiko rumaze kumva ibivugwa n’impande zombi rwavuze ko hagendewe ku kuba ubuyobozi bwa gereza butagaragaje impamvu yatumye ababurana batabinetse kandi n’abunganira abaregwa bakaba batakunganira abo batari kumwe rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki ya 30/11/2021. Nabwo ababurana bakazanwa kuburanira ku cyicaro cy’urukiko imbona nkubone.

    Source : https://imirasire.com/?Urubanza-rw-abakekwaho-iterabwoba-rwasubitswe-nyuma-y-aho-babuze-mu-rukiko

  • Adekunle Gold asanga itangazamakuru rikwiriye gufasha abahanzi bo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, gitegura igitaramo uyu muhanzi azahuriramo na Kenny Sol na Gabiro Guitar kizabera muri Canal Olympia kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyiswe 'M*ovember Fest’.

    Yabanje kuvuga ko yishimiye gutumirwa muri iki gitaramo kigiye kuba icya mbere kirimo umuhanzi mpuzamahanga nyuma ya Guma mu rugo.

    Yagize ati: “Nishimiye kuba hano. Ni byiza kuba ndi imbere y’itangazamakuru nka gutya. Ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali ntegereje igitaramo cy’ejo no kuririmbira abantu bashya batari basanzwe bataramana nanjye.”

    Adekunle yabajijwe niba hari umuhanzi yari azi mbere yo kugera mu Rwanda, avuga ko uwo yamenye ari Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol kubera indirimbo ye yitwa 'Say my name’.

    Yagize ati: “Nzi umuhanzi Bruce Melodie kubera igitaramo ari gutegura, namenye n’indirimbo 'Say my name’ ya Kenny Sol mbere ho gato y’uko nza mu Rwanda.”

    Yahise abazwa n’umunyamakuru impamvu avuze ko hari abahanzi azi bo mu Rwanda nimugoroba agera ku kibuga cy’indege yavuze ko ntabo azi, amusubiza ko yavuze ko yari yabibagiwe.

    Muri iki kiganiro uyu muhanzi mu bibazo yabajijwe harimo ikintu abahanzi bo mu Rwanda bakora kugira ngo umuziki wabo umenyekane mu ruhango mpuzamahanga, asubiza ko itangazamakuru ariryo rizabigiramo uruhare.

    Yagize ati: “Hari umukoro ku itangazamakuru. Mwe ni gute muri kubafasha? Ni inshuro zingahe mukina indirimbo zabo kuri televiziyo cyangwa kuri radiyo? Niba mukina indirimbo mpuzamahanga ntabwo aribyo. Mukureho imipaka ariko muhere hano mu Rwanda mubafasha. Ikindi ariko habeho gufatanya hagati y’abahanzi n’itangazamakuru. Umurimo ukomeye cyane ni uw’itangazamakuru.”

    Kenny Sol yavuze ko yiteguye igitaramo neza kandi atekereza ko abantu bazitabira bazishima. Gabiro Guitar na we yavuze amaze igihe yitegura igitaramo asaba abantu kuzaza kubashyigikira muri iki gitaramo kuko kizaba ari icy’amateka.

    Remmy Rubega uhagarariye RG Consult yateguye igitaramo yavuze ko bishimye kandi bashima Imana uba bagiye gukora igitaramo kirimo umuhanzi mpuzamahanga nyuma ya Guma mu rugo.

    Yagize ati: “Turishimye kuba tugiye gukora umuhanzi mpuzamahanga ku nshuro ya mbere nyuma ya Guma mu Rugo. Ntabwo ndi hano kuvuga kuri COVID-19 ahubwo nshaka kubabwira ko twagarutse kandi dufite imbaraga zidasanzwe.”

    Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni, izaberamo iki gitaramo yavuze ko ari ishema kuri bo kuba bagiye kwakira igitaramo nk’iki gikomeye.

    Yagize ati: “Ntewe ishema kandi nishimiye kuba turi bamwe mu bafatanyabikorwa by’iki gitaramo kinini kigiye kuba nyuma ya Guma mu Rugo. Twizeye ko abazaza bazishima mu gitaramo kizabera muri Canal Olympia kuko ari ahantu hanze kandi hisanzuye.”

    Uretse aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo abazitabira bazasusurutswa na Nep Djs na Neptunez Band.

    Source : https://imirasire.com/?Adekunle-Gold-asanga-itangazamakuru-rikwiriye-gufasha-abahanzi-bo-mu-Rwanda

  • Ushobora gusaba inguzanyo ya miliyoni 30Frw muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda nta ngwate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice K. Toroitich
    Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice K. Toroitich

    Izi mpinduka Banki y’Abaturage yazitangaje ku wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, ikavuga ko ari mu rwego rwo gufasha abantu kubona igishoro gihagije cyabateza imbere.

    Iyo Banki ivuga ko izi nguzanyo zizatangwa ku bifuza inzu zo kubamo, inguzanyo y’umuntu ku giti cye, inguzanyo yo kugura ibikoresho byo mu rugo cyangwa kugura imodoka.

    Inguzanyo izajya itangwa nta ngwate barinze gusaba umuntu, yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 uyisaba atarenzaga ishyirwa kuri miliyoni 30, nk’uko BPR ikomeza ibisobanura.

    Banki y’Abaturage ivuga ko izajya yishyuza (ikata) 50% by’umushahara fatizo (net) ushyirwa kuri konti buri kwezi, bitandukanye na 35% yakatwaga ku mushahara w’umuntu buri kwezi.

    Ku birebana n’abazasaba inguzanyo yo kugura ibikoresho byo guteza imbere urugo, banki izabagenera 70% by’agaciro k’ikintu bashaka kugura.

    Iyo Banki ivuga ko umukiriya wari usanzwe yarayisabye inguzanyo, na we yemerewe gusaba indi y’inyongera.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, Maurice K Toroitich avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo korohereza abacuruzi gukorana n’iyi banki.

    Toroitich yagize ati “Kuvugurura ibigenderwaho mu gutanga inguzanyo bigamije koroshya no korohereza abakiriya bacu gushyira mu bikorwa imigambi yabo”.

    Ati “Buri gihe duhora dushakisha ibyaba inzitizi muri politiki n’imigendekere y’ibyo dukora kugira ngo tubikosore, bityo abakiriya bacu bahabwe ibibanogeye, ni yo mpamvu twakoze impinduka zo kongerera agaciro ibigenderwaho ngo abakiriya bacu bashobore gutera imbere.”

    Abakiriya bose ba BPR, baba abasanzwemo n’abashya bafite icyo binjiza cya buri kwezi, bemerewe kujya gusabamo inguzanyo igera kuri miliyoni 30 itagombera ingwate, mu gihe baba bubahirije ibisabwa kugira ngo bayihabwe.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri iyi Banki, Xavier Shema MUGISHA, avuga ko mu kongera inguzanyo itagombera ingwate kugera ku mafaranga miliyoni 30 ndetse no gukata 50% by’umushahara fatizo w’umuntu, ngo bigiye kongera urugero rw’imibereho y’abakiriya b’iyi banki kurusha uko byari bisanzwe.

    Mugisha yagize ati “Inguzanyo y’amafaranga miliyoni 15 yatangwaga nta ngwate ntabwo yari ihagije abagenerwabikorwa iyo babaga bashaka kwigurira ibikoresho cyangwa ibindi bakeneye”.

    Yakomeje agira ati “Nk’iyo umuntu yashakaga inzu yo guturamo yaguraga ikibanza gusa, uwashakaga imodoka akaba ari yonyine agura, ariko ubu noneho umuntu azajya abasha gukora ibirenzeho”.

    Abakiriya ba BPR bifuza inguzanyo nshya cyangwa abari basanzwe barayisabye bifuza iy’inyongera, bemerewe kugana ishami rya Banki y’Abaturage ribegereye kugira ngo batangire kuzuza ibisabwa.

    Kuri ubu Banki y’Abaturage y’u Rwanda igengwa na Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB Bank), ifite amashami agera kuri 137 hirya no hino mu gihugu, hamwe n’aba ajenti 350, ndetse n’ibyuma 51 bya ATM bibikurizwaho amafaranga.

    source : https://ift.tt/3wdNGkk

  • Icyayi cy’ikimera cyitwa ‘Camomille’ gifasha guhangana na stress #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Si ibyo gusa ariko, kuko ihatse ibindi byiza byinshi ku buzima.

    Usibye kuba ifasha uyinywa kumva aguwe neza, Kamomiye ifasha urwungano ngogozi gukora neza, kugabanya ububabare ndetse no guhangana n’indwara zikunze kwibasira abantu mu bihe by’ubukonje.

    1. Ibyiza bya Kamomiye ku bitotsi no kurwanya ubwoba (Anxieté):

    Nk’uko twatangiye tubivuga, uyu niwo mumaro uzwi cyane kuri kamomiye. Ikindi ni uko ifasha cyane no ku mikorere myiza y’ubwonko, bityo ikaba inarwanya umuhangayiko (stress), ubwoba ndetse n’umunaniro ukabije surmenage).

    Mu gihe rero umuntu ari mu bihe bigoye bituma abura ibitotsi, ni byiza gufata icyayi cya Kamomiye mu buryo buhoraho kuko kimufasha kugubwa neza no kumva ufite amahoro. By’umwihariko kumufasha gusinzira neza no kuruhuka.

    2. Akamaro ka Kamomiye ku rwungano ngogozi

    Kamomiye izwiho gufasha urwungano ngogozi gukora neza. Mu gihe umuntu akunda kubyimba inda cyangwa se gutumba (ballonnement), imikorere mibi y’igifu, cyangwa se kugira ibibazo byo gucibwamo bya hato na hato, ni byiza ko wafata icyayi cya kamomiye nka bumwe mu buryo bwa kamere hatabayeho gufata imiti ikorerwa mu nganda.

    Aha, umuntu agirwa inama yo kunywa icyo cyayi nyuma yo gufata amafunguro bityo kikamufasha mu igogora.

    3. Kamomiye irwanya kubyimbirwa

    Icyo kimera cyifitemo ibinyabutabire bizwi nka flavonoids (fulavonoyide), ari nabyo bifasha mu kurwanya ububyimbirwe n’ububabare bumwe na bumwe, nko kuribwa mu nda mu gihe cy’imihango.

    4. Kamomiye ifasha kurwanya indwara zibasira abantu mu bihe by’ubukonje

    Kamomiye izwiho kandi guhangana na za bagiteri (antibactérien), bityo ikaba ifasha mu guhangara virusi (nk’izitera ibicurane no kubabara mu muhogo bikunze kwibasira abantu mu bihe y’ubukonje) no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

    Ese Kamomiye ikoreshwa ite?

    Bamwe bakoresha amavuta yayo akoze nk’imibavu (huille essentielle) icyokora iyo akoreshejwe cyane na none bishobora kugira ingaruka ku mubiri.

    Ubundi buryo bwiza bwafasha kubona ibyiza byayo neza ni ukuyinywa nk’icyayi, no kuyogesha mu muhogo (gargarisme), cyane cyane nk’abantu bafite ikibazo cyo kubabara mu muhogo.

    source : https://ift.tt/3BPBqaR

  • Uyu mukobwa yavuze ibinyoma umusore bahuriye kuri Facebook yamubeshye bikarangira yisanze agiye gukina mu mashusho y'urukozasoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Neema yavuze akaga yahuye nako ubwo yahuraga n'umusore kuri Facebook bakaza gukundana umusore akamubwira ko aba muri Amerika maze Neema nawe urukundo ruramusaza koko.

    Ngo uyu musore yaje kuza mu Rwanda ahageze urukundo rwabo rurakomeza ndetse ruranaryoha kurushaho, ntibyatinze kuko umusore yaje iongera gusubira muri Amerika maze ageze muri Amerika yandikira Neema amubwira ko yamuboneye akazi.

    Mu matsiko menshi Neema yabajije uwo musore akazi yamuboneye akariko maze umusore yanga kukamubwira amubwira ko azakabona ahageze. Umusore yoherereje amafaranga y'iticye Neema maze Neema afata rutemikirere yerekeza muri Amerika.

    Akihagera umusore barabonanye ndetse aranamwakira neza gusa umunsi wo kumwereka akazi ugeze niho byaje kuzambira byose.

    Kera kabaye umunsi wo kwereka akazi Neema warageze maze Neema aza gusanga akazi aje gukora muri Amerika ari ako gukina filime z'urukozasoni (purono). Neema niko gutera hejuru uwo musore bakundanaga amubwira ko ako kazi atagakora ko katubahisha umunyarwandakazi.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mukobwa-yavuze-ibinyoma-umusore-bahuriye-kuri-facebook-yamubeshye-bikarangira-yisanze-agiye-gukina-mu-mashusho-yurukozasoni/

  • Umukobwa yatunguwe n'ibyo nyirabukwe yashakaga gukoresha uwari ugiye kumurongora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w' imyaka 23 y'amavuko yatangaje ko yatunguwe cyane no kumva uburyo uwari ugiye kumubera nyirabukwe amusaba ko umuhungu we bagiye gushyingiranwa agomba kujya uca inyuma uyu mukobwa nibamara kubana.

    Uyu mwari avuga ko yatumiwe na nyirabukwe iwe ,agirango ni umwanya mwiza abonye wo kuganira ndetse no kumenyana n'ababyeyi bibarutse umusore wari ugiye kumurongora.Nyamara avuga ko umugoroba we wagenze nabi cyane ubwo yatungurwaga n'umukunzi we ndetse na nyirabukwe kuko bari bamutumiye ngo bamusabe ndetse bamwumvishe ko umunsi yabanye nuyu musore akwiye kuzajya amwemerera akajya yigira mu bandi bakobwa mbese ko najya aca inyuma mukobwa bitagomba kumubabaza.Ushobora kugirango habayeho kwibeshya ariko ni ko bimeze kuko basabaga uyu mukobwa kwemera bubi na bwiza ko umuhungu wabo azajya agirana ibihe byiza n'abandi bakobwa uyu ntafuhe.

    Mu mashusho uyu mukobwa yasangije kuri Tiktok yagize ati:' ndibuka uburyo uyu musore twahoze dukundana yansohokanye ndi kumwe na mama we, maze bagashaka kunyumvisha ko nkwiye kureka umuhungu we akazajya anca inyuma cyane cyane ku isabukuru y'amavuko ye,'

    Uyu mukobwa avuga ko ibi byamubayeho ubwo yari afite imyaka 15 ,maze umuhungu bari bakimenyana ahita amuhuza na nyina.Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe no kumva nyina wuyu musore avuga ko nubwo yashaka umugore atagomba kumera nkuziritse ahantu hamwe.Ahubwo agomba kwidagadura nabandi bakobwa.

    Uyu mukobwa yaje kuvumbura ko uyu musore amuca inyuma arababara cyane ndetse aranamureka burundu.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yatunguwe-nibyo-nyirabukwe-yashakaga-gukoresha-uwari-ugiye-kumurongora/

  • Abacuruzi baciriritse ntibarumva impamvu bagomba gutanga inyemezabwishyu ya EBM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w
    Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice bashishikarije abacuruzi baciriritse gukoresha EBM

    Abacuruzi baciriritse bavuga ko basabwa kugura telefone cyangwa mudasobwa yo gushyiramo uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha gutanga inyemezabwishyu kandi atari buri mucuruzi wabyigondera, hakaba n’ikibazo cy’uko batarahabwa amahugurwa kuri iryo koranabuhanga.

    Mukamuganga Venerande avuga ko ku giti cye nk’umucuruzi yasabye gukoresha EBM ikoresha telefone ariko akaba atarahabwa amahugurwa yo kuyikoresha, kuko ubucuruzi bushya bw’imyenda abumazemo amezi atatu gusa mu isoko rya Muhanga.

    Mukamuganga agaragaza ko impamvu ataratangira gukoresha ubwo buryo ari uko atahabwa amahugurwa y’uburyo bizajya bikorwa, kandi abona hari hakiri kare kuko ari bwo agitangira ubucuruzi.

    Icyakora avuga ko hari ubundi bucuruzi yakoraga bwo gucuruza ibijyanye n’ibikoresho byo mu biro, agatanga inyemezabwishyu yifashishije imashini isanzwe ya EBM ariko mu bucuruzi bwe bushya, akaba ataratangira gukoresha EBM nshya.

    Ku kijyanye n’abavuga ko gutanga inyemezabwishyu ya EBM bishobora kubagora kubera ko bisaba telefone ihenze cyangwa mudasobwa, Mukamuganga avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gikwiye kugira ibindi bisobanuro giha abacuruzi kugira ngo boroherwe.

    Agira ati “Ku bwanjye nta kibazo mfite cyo gukoresha EBM, kompanyi yacu iracyari nshya njyewe numva ntaratinze cyane. Hano mu isoko turacyari no mu gihe cy’igerageza, abacuruzi bakwiye guhabwa ubumenyi bwo gukoresha buriya buryo, ariko ntawakwirengagiza ko hakiri abacuruzi bafite ubushobozi buke bwo kubona mudasobwa, kubona izo telefone zigezweho, cyangwa interineti yo gukoresha”.

    Ndizeye Aimable na we ucururiza mu isoko rya Muhanga avuga ko uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu za EBM bisa n’ibitarumvikana neza kuko basanzwe n’ubundi basora akaba atumva impamvu yo gutanga iyo nyemezabwishyu.

    Avuga ko yemera gusora kuko imisoro ari yo yubaka Igihugu ariko akaba atumva impamvu asabwa gutanga inyemezabwishyu ya EBM mu gihe n’ubundi basanzwe basora kandi iyo na yo itazaca umusoro kuko bafite igishoro gike.

    Agira ati “Rubanda rugufi bakwiye koroherezwa kuko nta bushobozi bwo kugura telefone igezweho cyangwa mudasobwa n’iyo interineti, ariko ntabwo twumva impamvu baduzaba gukoresha EBM mu gihe n’ubundi tugifite igishoro gitoya, ikibazo rwose ntabwo turabyumva bisa nk’ibyadutunguye”.

    RRA ivuga ko EBM itagamije guca umusoro gusa

    Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro kimara impungenge abacuruzi baciriritse kuko ngo inyemezabwishyu ya EBM itagambiriye gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo inagamije guca akajagari k’abacuruzi badasora kandi abaguzi ari bo batanga umusoro.

    Komiseri mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal atangaza ko gahunda yo gutanga inyemezabwishyu ya EBM hakoreshejwe telefone cyangwa Mudasobwa itagamije gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo igamije kugaragaza uburyo bakoramo kugira ngo n’abashobora kuba bakwiye gusora batabikora batahurwe.

    Avuga kandi ko inyemezabwishyu ya EBM itazabangamira abacuruzi baciriritse kuko itanga amakuru y’ubucuruzi bwabo ku buryo umucuruzi muto adasora kimwe n’uwahombye, akabasaba gukorera mu mucyo kuko ari bwo Igihugu kimenya uko gikurikirana abashobora kuba bahunga imisoro.

    Agira ati “Turabasaba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabwishyu, ntabwo ica umusoro ahubwo igaragaza uko mukora bityo tukabasha gukurikirana ba bandi bakwepa imisoro kuko nanjye iyo ngiye guhembwa banca umusoro. Kuki se umucuruzi we atifuza gutanga ibyo agomba Leta kandi umusoro n’ubundi uba watanzwe n’abaguzi? Icyo gihe tumenya uwacuruje n’utacuruje usora agasora utagomba gusora ntasore”.

    Komiseri mukuru wa RRA avuga ko abacuruzi bafite ibibazo by’ubushobozi n’ubumenyi mu gukoresha EBM abakozi ba RRA bazajya babegera bakaganira kuri izo mbogamizi zigakemuka, akaba ashishikariza abacuruzi bose kwitabira gukoresha EBM.

    Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abacuruzi gutanga imisoro kandi, abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza mu gusora bashimiwe mu birori byabereye mu Karere ka Muhanga, aho bashimiwe kuba barinjije imisoro isaga miliyari 44frw mu mwaka wa 2020-2021.


    source : https://ift.tt/3mIlJhu

  • Dore ubwiza bw'abanyarwandakazi bari guhatanira ibihembo muri Rwanda Infuencers Awards[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri Rwanda Influencers Awards hazagaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye , haba ibyamamare bivuga rikumvikana kuri Instagram, Twitter, Youtube, Comedy, Radio na Televiziyo. Iyo urebye ibyiciro byateganijwe ubona neza ko ibi bihembo bizahuriza hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibyamamare mu itangazamakuru, ibyamamare mu muziki, cinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.

    Ibi bihembo byateguwe na KCN Ltd, bikaba biteganyijwe ko hazabaho ibirori byiswe 'We Share Party' bizatangirwamo ibi bihembo aho byitezwe ko abazabyitabiza bazabanza gutambuka kuri Red Carpet, bagafata ifoto cyangwa bakaba baganiriza itangazamakuru.

    Mu cyiciro cy'ubwiza harimo abakobwa batanu aribo; Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2016 Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda muri 2020 , Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda muri 2015 , Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole .

    1.Miss Mutesi Jolly


    2.Miss Nishimwe Naomie

    3.Umukundwa Clemence



    4. Ishimwe Winnie Nicole .

    5.Miss Uwase Raïssa Vanessa



    Dore n'ibindi byiciro bitandukanye biri muri Rwanda Influencers Awards

    -Instagram: MBABAZI Shadia (ShaddyBoo), Bugingo Bonny (JuniorGiti), RUKUNDO Patrick (Paycope) na Uwase Muyango.

    - Twitter: Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na ISHIMWE Claude

    - Abanyamakuru ba Televiziyo: Luck Nizeyimana, Angeli Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio.

    - Abanyamakuru ba Radio: Oswakim, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi

    - Abanyarwenya: Clapton, Joshua, Arthur, Rusine, Japhet na Etienne

    - Music: Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody.
    Abanyamakuru ba Televiziyo: Luck Nizeyimana, Angeli Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio.

    - Abanyamakuru ba Radio: Oswakim, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi
    - Abanyarwenya: Clapton, Joshua, Arthur, Rusine, Japhet na Etienne

    - Music: Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody.

    - Cinema: Papa Sava, Bamenya, Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Nick dimpoz

    - Youtube: Isimbi, Yago, Rose Nishimwe, Dash Dash na Irene Murindahabi

    -Fashion: Moshions, Tanga Designer, The trainer, The mackenzies na Joyce Designer

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ubwiza-bw-abanyarwandakazi-bari-guhatanira-ibihembo-muri-rwanda-infuencers

  • Rubavu: Abantu babiri barashwe barapfa ubwo bashakaga kwambutsa Caguwa bayikuye RDC #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka karukogo mu mudugudu wa Bisizi humvikanye amasasu 6 y'ingabo z'u Rwanda zarashe abantu 3 bashakaga kwinjiza magendu ku butaka bw'u Rwanda babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2021,nibwo aba bagabo bagerageje kwambutsa caguwa bayikuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,bakubitana n'ingabo z'u Rwanda zibarasaho babiri bahasiga ubuzima undi arakomereka bikabije.

    Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange y'akarere ka Rubavu,Niyibizi Hubert,yemeje aya makuru ati “Nibyo koko abaturage babiri barashwe mu masaha ya saa kumi zirengaho.Babiri barashwe barapfa undi arafatwa.N'abaturage bari bambutse umupaka mu buryo butemewe hanyuma abasirikare babahagaritse ntibabyemera, bashaka kubarwanya.

    Nk'abashinzwe umutekano,ubusugire bw'igihugu nta kindi bari gukora,birwanyeho,ku bw'amahirwe make 2 barapfa undi arafatwa ubu yashyikirijwe inzego z'umutekano.

    Iyo umuturage ahagaritswe ku mupaka ntabyemere ntabwo bashobora kumutandukanya n'iyo nterahamwe,FDLR,kandi hari mu mwijima,kubatandukanya nabo biragoye.

    Niyibizi yasabye abaturage ati “Turashishikariza abaturage kunyura mu nzira zemewe,bakagenda bemye,bakaza tukabaha ibyangombwa,bakareka guca mu nzira zitemewe.”

    Abaturage bo muri aka gace bavuze ko bafite agahinda ko kuba aba baturage barashwe bari gushaka imibereho.

    Umwe mu baganiriye n'umuryango yagize ati “Ibi birababaje.Umuturage ahanyura saa kumi n'ebyiri avuye guca inshuro,nta rumogi acoye, afite utwenda baramuha ibihumbi 2,barangiza bakamwica.”

    Undi ati “Biriya n'amakosa,ntabwo aribyo.Mutuvuganire bafungure imipaka.”

    Niyibizi yavuze ko ibyo abaturage bakoze bamagana uru rupfu atari imyigaragambyo ahubwo ari agahinda ko kubura ababo ndetse ko baganirijwe bakabwirwa ububi bwo guca mu nzira zitemewe.

    Aba bantu bazwi nk'abacoracora bakunze guca mu nzira zitemewe zikunze gucamo abanzi b'igihugu mu masaha ya nijoro bigatuma baraswa n'ingabo z'u Rwanda.

    Kuwa 22 Nzeri 2021, nabwo Ingabo za RDF zikorera mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, nabwo zarashe abagabo babiri n'umugore umwe barimo bagerageza kwinjiza mu gihugu Magendu igizwe n'amabaro y'imyenda.

    Icyo gihe,Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu Ushinzwe iterambere ry'Ubukungu,Nzabonimpa Deogratias, yasabye abakora ubucuruzi gukora mu buryo bwemewe kandi bakirinda gukoresha umupaka mu buryo butemewe n'amategeko.

    Yagize ati 'Ni byiza gukora ubucuruzi, ubushabitsi ariko ntabwo ari byiza kubukorera mu nzira zitemewe ahubwo banyure mu nzira ziteganywa n'amategeko.Mu by'ukuri ni nko kwiyahura ubwabyo gukora ubucuruzi butemewe n'amategeko warangiza ugashaka guca mu birindiro by'ingabo z'igihugu.'

    Yakomeje agira ati 'Nicyo dusaba abaturage bacu ni ukugerageza kunyura mu nzira zemewe n'amategeko.Igihugu cyacu duhahirana n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mipaka itatu kandi izwi.'

    Muri Werurwe 2019 ubwo haraswaga abagabo batatu b'Abanyarwanda bageragezaga kwinjiza mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,caguwa,icyo gihe uwari umuyobozi wa Brigade ya 301, Brigadier General Pascal Muhizi, yavuze ko abaturage bakwiriye gukoresha inzira zemewe.

    Ati 'Ba bandi bose bajya batera, baturuka hariya kandi nta narimwe [umwanzi] yigeze atera adaherekejwe n'abacoracora [abacuruza magendu] kuko nibo babayobora. Nonese murashaka ko dukorana gute? Dukunde abacoracora bakorana n'umwanzi twibagirwe inshingano zacu? Nibyo mushaka? Twe tube abana beza tubareke baze babarimagure? Amahitamo ni ayanyu [ariko] mwabyemera, mutabyera, twebwe ntabwo tuzigera tubyemera.'

    ''Amabwiriza twarayabahaye, imipaka irazwi hari Kabuhanga, Petite Barrière na Grande Barrière. None se iyo utahanyuze ugapfumaguza nijoro mu mwijima usatira ibirindiro by'Ingabo uba ushaka kugera kuki, uretse kwiyahura? Cyangwa ni ugushaka kurangiza ubuzima ku buryo bwihuse? Umusirikare ari aho ategereje umwanzi, nawe uraje wikoreye ibifurumba bya magendu. Ubwo twabwirwa n'iki niba utikoreye imbunda?''




    Ntakirutimana Alfred/UMURYANGO.RW

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abantu-babiri-barashwe-barapfa-ubwo-bashakaga-kwambutsa-caguwa-bayikuye