Blog

  • Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y' u Rwanda Amavubi aritegura gukina imikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda E, izakina na Mali ndetse na Kenya mu rwego rwo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi 2022, kuri uyu wa gatandatu nibwo yatangiye imyitozo ibera kuri Sitade ya Kigali ya Nyamirambo.

    Ni imyitozo yatangiye ariko itarimo abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda, nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA batangaje ko umukinnyi uzabimburira abandi kugera mu mwiherero ni Bizimana Djihad wa KMSK Deinze yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Biteganyijwe ko Djihad ahagera mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taariki ya 6 Ugushyingo 2021.

    Tariki ya 7 Ugushyingo hagomba kugera mu Rwanda umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strømmen IF yo muri Norvège, Mvuyekure Emery wa Tusker yo muri Kenya, myugariro Manzi Thierry wa FC Dila Gori yo muri Georgia ndetse na Rutabayiro Jean Philippe wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru, we akaba azaba avuye mu mujyi wa Oviedo muri Espagne aho asanzwe akinira SD Lenense Proinastur.

    Ku munsi wo kuwa mbere, tariki ya 08 Ugushyingo nibwo Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat yo muri Maroc, Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Suède na Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon yo mu Bufaransa.

    Umukinnyi uzagera mu mwiherero nyuma y'abandi ni Myugariro Salomon Nirisarike ukinira Urartu FC yo muri Armenia, uyu we azagera mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.

    Umukino uzahuza u Rwanda uzakinwa kuwa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021 ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo naho uwa nyuma muri iri tsinda uzakinwe basuye ikipe ya Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021 ubere muri icyo gihugu.

    Mu itsinda rya E u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya wa nyuma wa kane aho afite inota rimwe, ibi bivuze ko amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi 2022 yamaze kurangira hakaba hategerejwe kumenya ikipe izahagarira iri tsinda hagati ya Mali, Kenya na Uganda.

    The post Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-gukina-na-mali-ndetse-na-kenya-yatangiye-imyitozo-adafite-abakina-hanze-bazabimburirwa-na-djihad-bizimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-gukina-na-mali-ndetse-na-kenya-yatangiye-imyitozo-adafite-abakina-hanze-bazabimburirwa-na-djihad-bizimana

  • Ibyamamare nyarwanda birimo na Miss Grace Ingabire bakanguriye abaturange b'I Rubavu kwiingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abahanzi batandukanye bagaragaye bari mu karere ka Rubavu aho bari bari gufatanya n'abaturage bo muri ako karere babakangurira kwikingiza icyorezo cya Covid-19. Nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bifatanyije n'abaturage b'akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo gukingira akaba yagize ubutumwa atanga, ati: “Narakingiwe inkingo zose nimba utarakingirwa nawe urimo gucikanwa. Urukingo rudufasha gusubira mu buzima busanzwe.”

    Umuramyi Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bakunzwe cyane, nawe yitabiriye iki gikorwa cyo gukangurira abanyarwanda kwikingiza Covid-19. Mu butumwa yatanze, Patient Bizimana yavuze ko nk'umukirisitu akangurira abantu bose gufata neza aya mahirwe bakaba intangarugero bakikingiza kuko Imana ibasaba kuba intangarugero kuri bose.

    Abahanzi batandukanye batanze ubutumwa

    Nyampinga w'u Rwanda 2021 Ingabire Grace nawe witabiriye iki gikorwa, yavuze ko yagize amahirwe yo kubona abantu benshi bari kwitabira kwikingiza bimuha icyizere cyo gukomeza no gukangurira abanda kwitabira. Yagize ati: ''Nagize amahirwe yo kubona abantu benshi bari kwitabira kwikingiza byampaye ikizere cyo gukomeza gukangurira abantu kwitabira kwikingiza.''

    Andy Bumuntu na Alyn Sano ni bamwe mu bari mu Karere ka Rubavu

    Hashize amezi abiri abahanzi batandukanye bari mu bakunzwe bahuriye mu ndirimbo 'Tuzatsinda' ivuga ko gufatanyiriza hamwe mu kwirinda iki cyorezo bizatuma batsinda Covid-19. Ni indirimbo yakunzwe n'abatari bake bitewe n'ubutumwa by'umwihariko abahanzi b'abahanga bayiririmbyemo. Abahanzi 12 b'ibyamamare mu muziki wa Gospel babarizwa mu itsinda 'All Gospel Today' nabo baherutse gukora indirimbo bise 'Sindohoka' ikangurira abantu kwirinda Covid-19.

    Miss Rwanda Ingabire Grace na Patient Bizimana ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-nyarwanda-birimo-na-miss-grace-ingabire-bakanguriye-abaturange-b-i

  • Umuhanzikazi Marilia Mendonca wari ukunzwe cyane muri Brazil yahitanwe n'impanuka y'indege bishengura abarimo na Neymar Jr #rwanda #RwOT

    Umuhanzi watwaye GRAMMY yapfuye azize impanuka y'indege ari kumwe n'abandi bane bari kumwe.

    Marilia Mendonca,wari ufite imyaka 26, yari mu nzira agiye gutaramira mu gitaramo ubwo indege yarimo yagwaga hasi i Minas Gerais, muri Brezil

    Indege yaguye-ahagana mu ma saa cyenda n'igice z'ijoroa ku isaha yaho – kilometero 12 uvuye aho Marilia yagombaga gukorera igitaramo i Caratinga.

    Amafoto yerekanye ibisigazwa by'indege yaguye hasi hamwe n'abaje mu butabazi bwihuse.

    Abakoranaga na Marilia babanje kuvuga ko ari muzima kandi ameze neza nyuma y'impanuka.

    Ariko nyuma baje kwemeza ko uyu muhanzikazi, wari ufite umuhungu w'imyaka ibiri, yapfuye azize impanuka, kandi ko nyirarume ari mu bandi bane bishwe.

    Iri tangazo ryagize riti: “Tubabajwe cyane no kwemeza urupfu rw'umuhanzikazi Marília Mendonça, producer we Henrique Ribeiro, nyirarume akaba n'umujyanama we Abicieli Silveira Dias Filho, umuderevu w'indege n'umufasha, amazina yabo ntabwo turayatangaza muri mwanya.”

    Uyu muhanzikazi wegukanye igihembo cya Grammy 2019, yatangiye umuziki akiri umwana ariko muri 2016 nibwo izina rye ryatangiye kuvugwa cyane bitewe n'umuziki yakoraga, yaje no kumenyekana nk'Umwamikazi w'Ibibazo.

    Urupfu rwe rukaba rwababaje ibyamamare bitandukanye birimo na Neymar aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko atakwizera ko yitabye Imana.

    Ati 'sinshobora kubyizera, sinshobora.'


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzikazi-marilia-mendonca-wari-ukunzwe-cyane-muri-brazil-yahitanwe-n

  • Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abagabo 20, abagore batatu n’abana barindwi.

    Bose uko ari 30 bari bafungiye mu Karere ka Mbarara bashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ku mupaka wa Kagitumba bakaba bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, bakaba bagomba gukorerwa ibizamini bya COVID-19 mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3kfFHhZ

  • ITANGAZO RISABA KWISHYUZA AMAFARANGA ANGANA N'AMADORARI 399.879 USD YA Motherland Farmers Ltd. #rwanda #RwOT

    ITANGAZO RISABA KWISHYUZA AMAFARANGA ANGANA N'AMADORARI 399.879 USD YA Motherland Farmers Ltd mu kurangiza icyemezo cy'urukiko RPA 00238/2019/HC/NYZ na RPA 00247/2019/HC/NYZ cyo kuwa 29/11/2019.

    Itangazo riri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-risaba-kwishyuza-amafaranga-angana-n-amadorari-399-879-usd-ya

  • MU MAFOTO 50: Adekunle Gold yatanze ibyishimo… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihe bitabonerwa ubusobanuro ubwo aribwo bwose kuko igitaramo cyaraye kibaye ku mugoroba wo kuwa 05 Ugushyingo 2021 kuri Canal Olympia ku Irebero, cyerekanye ko koko abantu b'ingeri zitandukanye bari bakumbuye gukata umuziki. Ni igitaramo cyatangiye ubona ko abanyabirori baturutse impande zitandukanye bambaye bakaberwa ndetse buri uko umuziki wajyagamo bawusamiraga hejuru ku buryo babyinaga imbyino zitandukanye.

    Muri aya mafoto ihere ijisho urebe uko ibirori byari byifashe n'uko abahanzi baserutse ku rubyiniro ndetse urebe ukuntu inkumi z'i Kigali zari zabukereye kugeza n'aho zimwe zasanze Adekunle Gold ku rubyiniro.

    Mbere y’uko igitaramo gitangira Mutzing yabonekaga buri hamwe


    Umwanya wari wateguriwe abanyacyubahiro

    Gabiro Guitar yanyuze abantu muri iki gitaramo

    Kenny Sol yerekanye ubuhanga bwe muri iki gitaramo

    Okkama mu ndirimbo Iyallah yerekanye ko iri ku isonga

    Kenny Sol ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Haso’ abantu bahise bayisamira hejuru

    Inkumi z’i Kigali zahobeye Adekunle zanga kumurekura

    Ange Kagame yari yizihiwe

    Ange Kagame yari kumwe n’umugabo we


    AMAFOTO: Lewis Ihorindeba – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111162/mu-mafoto-50-adekunle-gold-yatanze-ibyishimo-avuga-ko-umutima-unyuzwe-nyuma-yo-gusanganirw-111162.html

  • Umunya- Philippines yegukanye ikamba rya Miss Globe 2021, Miss Stella Matutina ataha amara masa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ibirori byabaye ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 5 Ugushingo 2021 i Tirana mu Murwa Mukuru wa Albanie , aho Maureen Montagne, yazamuye neza ibendera ry'igihugu cye Cya Philippines.

    Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Globe yagaragiwe n'abakobwa barimo uwo muri Nigeria wabaye igisonga cya mbere, uwo muri Turikiya wabaye icya kabiri, uwo muri Venezuela wabaye igisonga cya gatatu mu gihe Umunya-Canada yabaye igisonga cya kane.
    Dore urutonde rw'abatahanye amakamba atandukanye mu marushanwa ya Miss Globe 2021:
    • Miss Globe 2021 – Maureen Montagne, Philippines
    • Igisonga cya mbere – Ester Ogechi Gabriel, Nigeria
    • Igisonga cya Kabiri – Melike Bali, Turkey

    • Igisonga cya Gatatu- Jhosskaren Carrizo Smiler, Venezuela

    • Igisonga cya Kane – Hailey Hamelin-Wilson, Canada

    Montagne afite imyaka 28, ni umunyamideli ubikora nk'ubucuruzi kandi wabigize umwuga.

    Stella Matutina Murekatete wari uhagarariye u Rwanda yahagurutse mu gihugu ku wa 23 Ukwakira 2021.

    Uyu mukobwa ntabwo yabashije kuza mu myanya ya mbere cyane ko mu bakobwa 39 bari bahatanye ataje muri 15 baje mu cyiciro cya nyuma.

    Uretse Maureen Montagne n'ibisonga bye, hatanzwe andi makamba arimo irya Miss Bikini ryagiye muri Guyana, Miss Talent ryatwawe n'Umugereki, Head to Head Challenge ryagiye muri Malaysia, Miss Friendship ryegukanywe n'Umunyafurika y'Epfo, Miss Photogenique ryegukanywe n'Umunya-Finland na Miss Elegance ryagiye muri Siberie.

    Hari kandi irya Miss Runway Model ryegukanywe n'Umutaliyanikazi, Best in National Costume ryatwawe n'Umunya-Peru, Miss Social Media ryegukanywe n'Umudage ndetse na People's Choice wabaye uwo muri Estonie.

    Stella Matutina Murekatete yari ahagarariye u Rwanda

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunya-philippines-yegukanye-ikamba-rya-miss-globe-2021-miss-stella-matutina

  • Sierra Leone: Ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yakoze impanuka abasaga 100 barapfa #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi kamyo ipima metero 12 yagonganaga n'iyindi modoka mu mahuriro y'umuhanda hasanzwe haba abantu benshi.

    Amashusho yerekanwe n'ibinyamakuru byo muri icyo gihugu yerekanye imirambo y'abantu bahiye bagatokombera mu muhanda ukikije aho iyi modoka yahiriye

    Umukuru w'icyo gihugu Julius Maada Bio avuga ko yababajwe cyane n'umuriro uteye ubwoba hamwe n'abantu bahasize ubuzima mu buryo bubabaje cyane.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko leta ye “izakora uko ishoboye kose kugira ngo ishyigikire imiryango yahuye n'ibyago”.

    Umukuru w'umujyi wa Freetown Yvonne Aki-Sawyerr avuga ko yabonye amafoto “ateye ubwoba cane” ariko ko ibyangiritse kugeza ubu bitaramenyekana neza.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Facebook, avuga ko hari “ibihuha bivuga ko abarenga 100 ari bo bapfuye”, ariko kugeza ubu ubutegetsi butaratanga imibare ndakuka y'abahasize ubuzima.

    Uyoboye uburuhukiro bwa leta yabwiye Reuters ko bamaze kwakira imirambo 91.

    Iyi mpanuka bivugwa ko yabaye muri iryo ijoro ku wa gatanu nka saa yine z'ijoro mu masaha mpuzamahanga(saa sita z'ijoro ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda).

    Ikinyamakuru kimwe kivuga ko imodoka itwara abagenzi (bus) yari yuzuye yahiye igakongoka, mu gihe amaduka n'amasoko yegereye aho iryo bara ryabereye byafashwe n'umuriro ubwo lisansi yanyanyagiraga ikuzura mu muhanda.

    Brima Bureh Sesay, umukuru w'kigo gishinzwe kurwanya ibiza muri Sierra Leone, yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko ibyabaye ari “akaga gateye ubwoba…gateye ubwoba”.

    Uyu mujyi usanzwe utuwemwo n'abantu barenga miliyoni wagiye uhura n'ibiza biteye ubwoba muri iyi myaka ishize.

    Mu kwa gatatu, abantu barenga 80 barakomeretse ubwo umuriro wadukaga mu karere kamwe k'uwo mujyi watumye abarenga 5000 bata ingo zabo.

    Ni mu gihe mu 2017 abarenga 1000 bapfuye mu gihe imvura ikaze yateje inkangu yacuze inkumbi mu mujyi, bigatuma abantu 3000 basigara mu kangaratete.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sierra-leone-ikamyo-yari-itwaye-ibikomoka-kuri-peteroli-yakoze-impanuka-abasaga

  • Kigali Arena: “Uyu munsi ni amateka, wagira n… – #rwanda #RwOT

    Mu minota micye iri imbere kuva Saa Kumi z’umugoroba, biraba ari ibicika muri Kigali Arena mu gitaramo cy’imbaturamugabo cya Bruce Melodie. Abantu ibihumbi bitezwe kwitabira iki gitaramo kibera mu nzu kabuhariwe y'imikino n'imyidagaduro aho bari bube bagiye gushyigikira Bruce Melodie ugiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze akora umuziki by'umwuga.

    Nyamara uyu umugabo wakomeje kugenda atanga ibyishimo mu muziki wa Live mu ijwi rikundwa na benshi rijyanisha n'injyana yatangiye kubaka afite imyaka 14 aririmba mu rusengero, mu kanya gato abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yumva atiyumvisha neza ibiri kuba wagira ngo ni bwo bwa nyuma agiye kuririmba.

    Yagize ati: 'Uyu munsi ni amateka ndikumva wagira ngo ni ubwa nyuma ngiye ku rubyiniro.' Aya magambo afite uburemere mu buryo bwose yaba mu buryo bw'ibyishimo byuje umutima wa Bruce n’ibyo abantu bafite kwitega ku gitaramo kigiye kuba mu minota micye iri imbere.

    Ku ruhande rw'ibyishimo, Bruce arasa nk’uhishura ko atumva ko ariwe waba ugeze kuri iyi ntambwe aho Akarere k'ibiyaga bigari kose n'ibice binyuranye by'isi ariwe byerekejeho amaso mu myidagaduro nyarwanda.

    Ku ruhande rw'ibyo abantu bafite kwitega ku cyo Bruce Melodie aza gukorera ku rubyiniro, bigaragara ko ari ibintu bidasanzwe nk’aho bwaba ari bwo bwa nyuma araba aririmbye asa nu’sezera bivuze ko aza gutanga icyo afite cyose agakora n’ibyo ashoboye byose.

    Bruce Melodie niwe muhanzi wa mbere ugiye gukora igitaramo gikomeye cyo muri ubu bwoko bwo kwizihiza imyaka amaze akora umuziki mu Rwanda kandi ubona ko cyakangaranije imbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru n'igihugu muri rusange.

    Ubutumwa bwuje amarangamutima Bruce Meldie anyujije kuri Instagram mu gihe habura amasaha mbarwa akagaragaza icyo yubatse kuva yatangira umuziki


    Nyuma y’uduhigo tunyuranye yagiye aca mu gihe kingana n’ikinyacumi cyose Bruce Melodie agiye gukora igitaramo gitegerejwe kuza kuberamo ibitangaza bitigeze mu mateka y’umuziki nyarwanda yaba mu miririmbire, ubwitabire n’uburyo abahanzi baza guseruka


    Kuva saa kumi z’umugoroba biraba bishyushye muri Kigali Arena

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA MBERE YAREBWE INSHURO NYINSHI KURI YOUTUBE MU MATEKA Y’UMUZIKI WA BRUCE MELODIE YITWA ‘KATERINA’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111160/kigali-arena-uyu-munsi-ni-amateka-ndikumva-wagira-ngo-ni-ubwa-nyuma-ngiye-ku-rubyiniro-bru-111160.html

  • Stella Matutina wari uhagarariye u Rwanda mur… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021, Stella Matutina yatashye uko yagiye aho  irushanwa yari yitabiriye rya Miss Globe 2021 ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Phillipine witwa Maureen Montagne wagaragiwe n’Ibisonga bine: Igisonga cya mbere ni umukobwa witwa Esther Gabriel ukomoka muri Nigeria, icya kabiri ni Melike Bali ukomoka muri Turikiya, icya gatatu ni Jhosskaren Corrizo Smiler ukomoka muri Venezuela, icya kane ni Hailey Hamelin Wilson wo muri Canada.

    Maureen Montagne wabaye Miss Globe 2021 ni umunyamidelikazi w'imyaka 28, ubikora nk'ubucuruzi kandi wabigize umwuga. Stella Matutina Murekatete wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, yatashye uko yagiye mu bijyanye n'ibihembo dore ko atabashije no kuza mu myanya ya mbere cyane ko mu bakobwa 39 bari bahatanye ataje muri 15 baje mu cyiciro cya nyuma.

    Hatanzwe kandi amakamba arimo irya Miss Bikini ryagiye muri Guyana, Miss Talent ryatwawe n'Umugereki, Head to Head Challenge ryagiye muri Malaysia, Miss Friendship ryegukanywe n'Umunyafurika y'Epfo, Miss Photogenique ryegukanywe n'Umunya-Finland na Miss Elegance ryagiye muri Siberie.

    Hari kandi irya Miss Runway Model ryegukanywe n'Umutaliyanikazi, Best in National Costume ryatwawe n'Umunya-Peru, Miss Social Media ryegukanywe n'Umudage ndetse na People's Choice wabaye uwo muri Estonie.

    Stella Matutina Murekatete ni we wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Globe
    Maureen Montagne wegukanye ikamba rya Miss Globe 2021

    Stella Matutina Murekatete na Maureen Montagne 


    Ibisonga bine bya Miss Globe na Maureen Montagne



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111161/stella-matutina-wari-uhagarariye-u-rwanda-muri-miss-globe-2021-yatashye-amara-masa-amafoto-111161.html