Blog

  • Ifoto y’urwibutso: Bruce Melodie yiyunze na A… – #rwanda #RwOT

    Ifoto y'aba bombi izahora ari urwibutso mu mitwe ya benshi! Bruce Melodie yahamagaye Ama G The Black amufata ku rutugu, avuga ko ari umuntu w'ingirakamaro mu muziki we, kuko bakoranye ibintu byinshi cyane, amuharurira inzira.

    Ama G The Bkack yaserutse ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo 'Twarayarangije' yakoranye na Bruce Melodie, ashima uko yakiriwe. '

    Uyu muraperi yavuze ko yishimye cyane, aha icyubahiro Bruce Melodie. Ati 'Ndishimye cyane. Icyubahiro kuri Bruce Melodie. Imyaka 10 iba ari myinshi.'

    Ama G yagaragarijwe urukundo na benshi. Ni nyuma y'igihe kinini atagaragara mu bitaramo binini.

    Mu ijambo rito, Bruce Melodie yavuze ko yatangiranye umuziki na Ama G The Black, kandi ko bakoranye ibintu byinshi cyane mu muziki. Ati 'Wakoze cyane Ama G The Black…Twakoranye ibintu byinshi.'

    Abazi neza amateka ya Bruce Melodie, bazi ko Ama G The Black yagize uruhare rukomeye ku muziki w'uyu muhanzi, harimo kumufasha kwiga gutunganya indirimbo, kumukorera indirimbo n'ibindi byinshi.

    Gusa, nyuma y'igihe kinini Bruce Melodie 'yaje kugafata mu muziki' [Mu mvugo z'ubu] atangira kurebana ay'ingwe na Ama G The Black. Impande zombi ntizerura imvano y'umwuka y'umubi, gusa buri wese mu itangazamakuru yivugaga neza.

    Undi nawe yafata indangururamajwi akavuga ko atazi icyo apfa na mugenzi. Havuzwe byinshi byazamuye urwango hagati y'aba bombi, ariko byabaga ari nyuma y'amarido.


    Bruce Melodie yizihije imyaka 10 mu muziki yiyunga na Ama G The Black bateranye imijugujugu igihe kinini


    Ama G The Black yavuze ko yishimiye kuririmba mu gitaramo cya Bruce Melodie yafashije gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga

    Ama G The Black na Bruce Melodie bakoranye indirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye bise 'Twarayarangije' yatumye hari byinshi bihinduka muri sosiyete

    Ama G The Black na Bruce Melodie bafite igice cy’ubuzima babayemo kitazwi hanze aha!

    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111176/ifoto-yurwibutso-bruce-melodie-yiyunze-na-ama-g-the-black-nyuma-yigihe-baterana-imijugujug-111176.html

  • Kigali Arena: Niyo Bosco yishimiwe mu buryo b… – #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco yavuye ku rubyiniro rwa Kigali Arena mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 abantu batabishaka. Ndetse yarinze ava ku rubyiniro abantu bakimukomera amashyi.

    Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro arinzwe na Rutambi, umusore w'amatuza uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kuri Youtube. Akaba n'umukinnyi wa filime.

    Rutambi yabyinishaga amatuza ashingiye ku buryo indirimbo ya Niyo Bosco igenda, abantu baratungurwa bavuza akaruru k'ibyishimo, abandi bamufata amashusho n'amafoto.

    Niyo Bosco yaririmbye abantu bacanye telefoni zabo bafata amashusho, bamwe bafata amafoto, abandi bahagarutse bafatanya nawe kuririmba.

    Uyu muhanzi uri mu kiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda, yahereye ku ndirimbo ye yise 'Ubigenza ute'. Iyi ndirimbo yayisohoye tariki 10 Ukuboza 2020, imwinjiza mu muziki kuva icyo gihe.

    Ni yo ndirimbo ya mbere yasohoye, kuva ubwo bitangazwa ko ari gufashwa n'umunyamakuru wa Isibo Tv, Irene Murindahabi. Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro cyihariye binagaragazwa n'uburyo yayiteye abantu bakamwikiriza muri Kigali Arena.

    Uyu muhanzi yanzitse mu ndirimbo ye nshya yise 'Piyapuresha' yamuhaye igikundiro kuva mu mpeshyi y'uyu mwaka, ndetse yari ihataniye ibihembo muri Kiss Summer Awards 2021.

    Niyo Bosco yanaririmbye kandi indirimbo ye yise 'Seka' imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1 kuri Youtube. Iri mu ndirimbo zibyinitse zizihira abanyabirori.

    Uyu muhanzi yaririmbye yicurangira gitari, afashwa n'itsinda rya Neptunez Band n'abandi bamufashije kugorora ijwi rye


    Umuhanzi Niyo Bosco yashyuhije ibihumbi by'abantu bakoraniye muri Kigali Arena mu kwizihiza imyaka 10 ya Bruce Melodie

    Abafana bacanye telefoni zabo, bafata amafoto, Niyo Bosco aratera arikirizwa 

    Niyo Bosco yagaragarijwe urukundo mu buryo budasanzwe


    Rutambi uzwi ku mbuga nkoranyambaga yabyinishaga amatuza uko Niyo Bosco yabaga arimo araririmba 

    Producer Ishimwe Clement washinze Kina Music yitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie


    Abanyamakuru ba RBA Gloria Mukamabano na Paul Rutikanga bitabiriye igitaramo cy'imyaka 10 cya Bruce Melodie 



    Imbaga y’abantu yacanye amatoroshi ya telefoni bishimira Niyo Bosco 

    Niyo Bosco yarinze ava ku rubyiniro abantu bagikoma amashyi


    Umuhanzi Mike Kayihura mbere y’uko ajya ku rubyiniro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111171/kigali-arena-niyo-bosco-yishimiwe-mu-buryo-bukomeye-arinzwe-numusore-ubyinisha-amatuza-ama-111171.html

  • AEAUSA: Queen Of Sheba ya Meddy ihatanye mu… – #rwanda #RwOT

    Mu bihembo bihabwa abahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa bizwi nka AEAUSA (Africa Entertainment Awards USA), indirimbo y'umuhanzi w'umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy iri mu 10 zihanganye mu cyiciro cy'indirimbo y'umwaka, amatora akaba yamaze gutangira aho unyuze kuri vote.aeausa.net  wabasha kumwongerera amahirwe ugatora iyi ndirimbo ye yitwa 'Queen Of Sheba' ihanganye n'izindi zirimo 'Waah' ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide.

    Ihanganye kandi na 'Essence' ya Wizkid na Tems, 'Peru' ya Fireboy, 'Kua Buaru' ya Calema, Soraia Ramos  na Manecas Costa, 'It Ain't me' ya Dj Abuxx na Innocent, 'Number One' ya Rayvanny na Zuchu. Hari kandi na Bounce ya Rema, Ke Star ya Focalistic na Davido, Somebody's Son ya Tiwa Savage na Brandy. 

    'Queen Of Sheba' ihataniye igihembo cy'indirimbo nziza y'umwaka ku mugabane wa Africa, ikaba ari imwe muri ebyiri Meddy yashyize hanze muri uyu mwaka. Ni indirimbo yanditse amateka yo mu Rwanda ica agahigo ko kuba indirimbo yarebwe na Miliyoni mu minsi ibiri gusa kuri Youtube.

    AEAUSA ni ibihembo byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2015, iyi ikaba ari inshuro ya gatandatu bitanzwe, inshuro zose byagiye bitangwa bikaba byaragiye bibera muri Leta ya New Jersey mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo bikaba bigizwe n'ibyiciro bigera kuri 31, aho 22 ari ibigenerwa abanyamuziki, ibindi bikaba bijyanye n'izindi ngeri zirimo Cinema, Comedy n'ibindi bijyana n'imyidagaduro.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUHANZI UKUNDA BY'UMWIHARIKO USHYIGIKIRE UMUNYARWANDA MEDDY URI MU BAHATANIYE IGIHEMBO CY'INDIRIMBO Y'UMWAKA


    Queen Of Sheba ihataniye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu bihembo bya AEAUSA


    Waah ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide nayo ihatanye muri iri rushanwa

    Essence ya Wizkid na Essence yaciye ibintu ku isi by’umwihariko muri Amerika nayo ihatanye muri iri rushanwa

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO QUEEN OF SHEBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111168/aeausa-queen-of-sheba-ya-meddy-ihatanye-mu-cyiciro-cyindirimbo-yumwaka-hamwe-nizabarimo-di-111168.html

  • Abapolisi 160 bahawe impanuro mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aganiriza aba bapolisi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, yababwiye ko bateguwe neza ndetse ko banahawe amahugurwa azabafasha gukora neza, bagaragaza ubunyamwuga ndetse no kubaha umuco w’abaturage bazaba bashinzwe kurinda.

    DIGP Namuhoranye yagize ati “Gukorera hamwe ndetse no gufatanya mwubaha abandi bose muzaba mukorana bikwiye kubaranga mu mirimo muzaba mushinzwe”.

    Ikindi kandi abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’epfo bibukijwe, ni uko bagomba gusohoza inshingano zabo kinyamwuga, bakarushaho kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.

    Itsinda rigizwe n’abapolisi 160 ryitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ribaye itsinda rya kane rifite umubare munini w’abagore riyobowe na SSP Marie Grace Uwimana, rikazasimbura irindi tsinda rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

    source : https://ift.tt/3CVWz4S

  • Equity Bank yashyizwe muri Banki 1000 zikomeye ku Isi – #rwanda #RwOT

    Muri iyi raporo Equity Bank yaje ku mwanya wa 39 ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’inyungu yinjiza ku mutungo wayo, ku mwanya wa 71 mu bijyanye n’inyungu ku mari shingiro ndetse no ku mwanya wa 149 ku bijyanye n’uko abakiliya bayiyumvamo mu zigera ku 1000 ku isi.

    Byagaragajwe nyuma y’isesengura ryakorewe amabanki mu nzego zigera munani zirimo iterambere ryazo, inyungu zinjiza, imikorere myiza, amafaranga afatika zifite, uko abakiliya baziyumvamo n’ibindi.

    Muri rusange Equity yaje ku mwanya wa 22 muri Afurika n’uwa 761 ku rwego rw’Isi hashingiwe ku mari shingiro yayo (Tier 1 capital) ingana na miliyoni 1096 z’amadolari

    Uko kuba intangarugero kwa Equity Bank, kuje nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu mu ngeri zose. Iyi banki yakoze ishoramari rigamije kurinda sosiyete n’abafatanyabikirwa bayo.

    Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 Equity Bank yakomeje guharanira ishoramari rigira inyungu kuri sosiyete.

    Ku bufatanye n’urwego rushinzwe kurwanya Covid-19 muri Kenya, Equity yatanze ibikoresho bifasha abakora mu buvuzi kwikingira mu turere tugera kuri 56 no mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu.

    Hari kandi gutanga radiyo zikoresha imirasire y’izuba yatanze ku banyeshuri mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo ubwo amashuri yafungwaga.

    Equity Bank yahizemo kuvugurura inguzanyo zigera kuri miliyari 1,2 z’amashilingi no kwigiza inyuma ubwishyu bw’inguzanyo zingana na 31% n’inyungu mu gihe cy’imyaka itatu mu rwego rwo korohereza ubucuruzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko gushyirwa kuri uru rutonde bishimangira imbaraga zikomeje gukoreshwa mu guhangana no kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Gushyirwa muri uru rutonde, bishimangira ugukomera mu buryo bw’imari n’ubunyamwuga bwa banki bigendanye n’ingamba zafashwe nk’igisubizo cyo guhangana na Covid-19. Twazamuye ishoramari ryacu hamagijwe kongera inyungu, korohereza abaturage mu nguzanyo z’igihe kirekire; twafashije abaturage n’abakiliya hagamijwe gukumira ingaruka z’icyorezo binyuze mu gukuraho amande ndetse no kuvugurura inguzanyo zabo kugira ngo zizabashe kwishyurwa.”

    Kugeza ubu Equity Bank Group ikorera mu bihugu bitandatu bitandukanye, gusa yahuye n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Equity Bank kuri ubu ni banki ikomeye mu Karere kuko imaze kugira umutungo wa miliyari zisaga 1000 z’amashilingi zivuye kuri miliyari 746.6 yari ifite umwaka ushize.

    Uretse ibi ariko mu Ukwakira 2021, Equity Bank yahawe igihembo cya banki ya mbere muri Afurika yorohereza ibigo bito n’ibiciriiritse “Africa’s Best Bank for SMEs 2021 gitangwa n’ikigo cya Euromony kizobereye mu bikorwa byo guhemba banki zitwaye neza muri serivisi zinyuranye ziha abazigana.

    Iyi banki ikomoka muri muri Kenya, ifite amashami mu bihugu bitandatu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Kenya, ndetse ikagira n’ibiro biyihagarariye muri Ethiopie. Iyi banki kandi yanditse ku masoko y’imari n’imigabane mu Rwanda, Kenya na Uganda.

    Equity bank ni ishami rigize Equity Group Holdings Plc, ikigo gifite ishoramari mu bindi bikorwa birimo ubwishingizi, itumanaho, ikoranabuhanga mu bikorwa by’imari n’ibindi bitandukanye.

    Iyi banki nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ifite umutungo ungana na miliyari 11,2$, amashami 337 ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 15.

    Equity Bank ni banki ya 22 ikomeye muri Afurika

    source : https://ift.tt/3CUjhKr

  • Amatora y’inzego z’ibanze yakomereje ku rwego rw’umurenge (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro amatora yakomereje ku rwego rw’umurenge, hatorwa abagize inama njyanama ku rwego rw’umurenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu zitandukanye.

    Muri aya matora niho hava abazahagararira imirenge mu matora azabera ku turere kugira ngo hatorwe inama njyanama z’uturere.

    Amatora yari yitabiriwe na komite zatowe ku rwego rw’utugari kuko buri kagari kagira umuntu umwe ugahagarariye mu Nama Njyanama y’Umurenge, uhagarariye amadini n’amatorero, uhagarariye ibigo by’amashuri abanza, uhagarariye ibigo by’amashuri yisumbuye, uhagarariye abafite ubumuga, urubyiruko ndetse na 30% by’abagore.

    Abatorewe guhagararira inzego zinyuranye ku rwego rw’umurenge bagaragaje ko bazakomeza kwitwara neza no gushimangira ubushake bugamije guharanira iterambere ry’abanyarwanda.

    Pererezida w’Inama Njyanama y’Umurenge watowe mu Murenge wa Muhima, Dusabimana Camille, yasabye bagenzi be ubufatanye mu bikorwa bigamije guteza imbere umurenge wa Muhima no guharanira ishema ryawo binyuze mu gutanga ibitekerezo byubaka no gufata imyanzuro igamije iterambere rusange.

    Yavuze ko kugira ngo ibyo bifuza bigerweho hazibandwa ku guteza imbere ibyagezweho muri rusange no gufata ibyemezo bigamije gutuma Muhima ihangana.

    Yagaragarije bagenzi be ko ubufatanye bw’inzego zose nk’uko batowe guhagararira abandi mu tugari tunyuranye ari ryo banga kandi buri wese agaharanira ko ibyemezo bifatirwa mu nama njyanama biba binyuze mu mucyo bagamije kwirinda gutatira indahiro barahiriye.

    Ku rwego rw’uturere amatora azakomeza tariki ya 9 Ugushyingo 2021, hatorwa Komite Nyobozi z’Inama Njyanama z’Igihugu ku rwego rwihariye mu gihe ay’abajyanama b’uturere azaba kuri 13 Ugushyingo uyu mwaka.

    Abahagariye Utugari bari bitabiriye iki gikorwa cy’amatora ku rwego rw’umurenge

    Hirya no hino ibyumba byabereyemo amatora byari byarimbishijwe

    Ibikorwa byo kurahira ni byo byabimburiye amatora ya komite z’Inama Njyanama

    Urubyiruko rwatoye abaruhagarariye ku rwego rw’Umurenge

    Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge wa Muhima irangajwe imbere na Dusabimana Camille (ibumoso)

    Abatowe mu byiciro bitandukanye bahize kwitwara neza

    Abatowe kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge barahiye

    source : https://ift.tt/3mT0km4

  • Minisitiri w’Ingabo yitabiriye inama yamuhuje na bagenzi be bo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ni inama igamije kurebera hamwe uburyo ibi bihugu byarushaho guteza imbere imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’izindi nzego, ndetse no kurebera hamwe imyanzuro yari yafashwe n’Akanama k’Ubunyamabanga bukuru bw’uwo Muryango.

    Hanarebwe kandi ku ngengabihe izaranga imikorere y’ubufatanye kuva muri Mutarama kugera muri Kamena umwaka utaha.

    Ibihugu bitandukanye by’Akarere bisanganywe ubufatanye mu bijyanye no kurinda umutekano, ingingo y’ingenzi cyane ko aka karere kugarijwe n’ibibazo bitandukanye, birimo iby’iterabwoba n’ibindi nk’ibyo.

    Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Albert Murasira, yitabiriye inama yamuhuje na bagenzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba

    source : https://ift.tt/31Ek2K3

  • Huye: MINEMA yagobotse imiryango 150 yasenyewe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Imiryango yafashijwe ni iyo mu Kagari ka Byiza, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

    Muri iki gikorwa hanatewe ibiti bizajya bitangira umuyaga kugira ngo udasenya inzu ndetse abaturage n’abafundi bigishwa kubaka inzu baziha imisingi bakanazirika ibisenge kugira ngo zitagwa.

    Imiryango yahawe ubufasha yashimiye Leta iniyemeza ko igiye kujya yubaka inzu zikomeye kugira ngo zidasenywa n’ibiza.

    Mukansanga Alphonsine, yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwaduhaye amabati kuko agiye kudufasha kongera kutanyagirwa naho ubundi twari tugiye kuzicwa n’imvura kuko ubu iyo yagwaga yatunyagiraga kubera ko tutari dufite aho kwikinga.”

    Mukansaga Laetitia, we yagize ati “Ubu ndishimye ku buryo utabyumva kuko ubu nanjye ngiye gusubira mu nzu yanjye ndeke gukomeza kuraraguza.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Kayumba Olivier, yasabye abaturage kujya bazirika ibisenge kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga.

    Ati “Barasabwa gukomeza kwirinda izi ngaruka zibiza kuko icyabaye aha n’umuyaga wari ukomeye ariko ugasanga hagati y’inzu eshatu hari imwe yagurutse igisenge. Rero icyo tubasaba ni ukumenya tekinike zo kubaka kugira ngo igihe haje umuyaga bidatwara n’umuyaga kubera ko bibagiwe kuzirika igisenge.”

    Nubwo iyi miryango 150 yo muri uyu Murenge wa Kinazi ari yo yahawe inkunga y’amabati n’umuganda wo gusana iyo ugeze mu nzu nyinshi zo muri aka gace ubona ko zangiritse ku buryo hatagize igikorwa hakiri kare zishobora kugwira abazituyemo mu gihe imvura yaba ibaye nyinshi.

    Abasenyewe n’ibiza bahawe umuganda wo kububakira ndetse n’amabati

    Abafundi bigishijwe kuzirika ibisenge by’inzu kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema ari gutera igiti

    source : https://ift.tt/3BLI02k

  • Symphony mu myenda ya Squid Game, abamotari 1000 batunguranye mu gitaramo cy’amateka cya Bruce Melodie(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 10 umuhanzi Bruce Melodie amaze mu muziki w’u Rwanda cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abamotari bagera ku 1000, umuhanzi Riderman atungurana igitaramo kigezamo hagati.

    Cyari igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 umuhanzi Bruce Melodie amaze mu muziki ’10YearsofBrucemelodie’, kikaba kitabiriwe n’umubare mwinshi w’abamotari ugera ku 1000 wari wahawe amatike n’uyu muhanzi.

    Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena aho cyari kitabiriwe n’abantu benshi.

    Inganzo Ngari niyo yabanje ku rubyiniro isusurutsa abantu, yakurikiwe na Papa Cyangwe waririmbye indirimbo ze zikunzwe zirimo Bambe, Kukuntsutsu n’izindi, uyu muhanzi akaba yakurikiwe na Alyn Sano.

    Hahise hakurikiraho umuhanzi Niyo Bosco wakirijwe amashyi menshi y’urufaya yamaze hafi iminota 5. Yahereye ku ndirimbo ye ‘Ubigenza Ute’ aho abafana be bamufashije kuyiririmba.

    Yahise akurikizaho Piyapuresha yatumye abari bahari bose bajya ibicu maze bamufasha, yasoreje ku ndirimbo ye ‘Seka’.

    Hari hatahiwe abakunzi ba Hip Hop aho hise hinjira Bull Dogg yinjirira ku gitero cye mu ndirimbo ‘Kamwe’ yahuriyeho n’abandi bahanzi.

    Asoje yahise abwira abari aho ko bagiye kuririmba indirimbo ‘Old School’ iri kuri Album ye nshya ‘Kemothelapy’, yahise akurikizaho Nk’umusaza yishimiwe na benshi, akurikizaho ‘Sinema’ asoreza ku ndirimbo yakoranye B Trey aho yahise amutumira ku rubyiniro.

    Yakurikiwe na Mike Kayihura wasusurukije abantu mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Tuza’ yakiriwe neza n’abiganjemo igitsina gore.

    Umuhanzi Christopher ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo ni we wakurikiyeho aho yakirijwe amashyi menshi aho yahereye ku ndirimbo ye ‘Byanze’ akurikizaho ‘Iri Joro’ yahugurukije abantu benshi akurikizaho ‘Ijuru Rito’, ‘Agatima’ asoreza ku ndirimbo ye nshya ikunzwe cyane ‘Micasa’ yatumye n’abari bicaye bahaguruka.

    MC Tino wari umushyushyarugamba yatumiye Nkusi Arthur ku rubyiniro ashyushya abantu mbere y’uko Bruce Melodie aza.

    Yabanjirijwe n’itsinda rya Symphony Band ryacurangiye abahanzi bose baje baririmbye uretse Mike Kayihura.

    Kuri iyi nshuro ryatunguranye riza mu myambaro imenyerewe muri filime ya Squid Game ikunzwe muri iyi minsi.

    Saa 20:45′ zibura umunota umwe nibwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro yakiriwe neza cyane, yahereye ku ndirimbo ze za kera zirimo ‘Tubivemo’, ‘Inkovu’, ‘Indorerwamo’, ‘Ntujya Uhinduka’, ‘Ndakwanga’, ‘Uzandabure’ yishimiwe na bantu benshi.

    Yakurikijeho indirimbo ‘Ntundize’ yasohoye muri 2014, ‘Tutaberanye ‘ yasohotse 2016, ‘Complete Me’ nayo ya 2016 yafashijwe n’abakunzi be kuyiririmba.

    Nyuma yo kuririmba indirimbo Hello yakoranye na Fille, yafashe akaruhuko gato aha urubyiniro umusore n’inkumi bacinya akadiho basusurutsa abari aho.

    Yagarutse mu ndirimbo ‘Ikinya’ yakunzwe cyane maze abari muri Arena si ukuyibyina karahava.

    Uyu muhanzi yakomeje gususurutsa abakunzi be aho atanabahaye umwanya wo guhumeka, ni mu ndirimbo nka Tuza yakoranye na Alliono, ‘Bucece’ n’izindi.

    Saa 21:47 nibwo bwa mbere yafashe umwanya aganiriza abari baje kumushyigikira, yibukije abantu Jay Polly aho yavuze ko n’ubwo yapfuye agihari.

    'Muri uru rugendo rw’umuziki nahuriyemo n’abantu benshi cyane, ariko uyu munsi ndatinda ku bahanzi, nahuye na Jay Polly. Nahuye na Jay Polly ariko nta hantu yagiye, mbumvishe ko agihari?'. Yahise aririmba indirimbo 'Hishamunda’ bakoranye.

    Irangiye yahise ahamagara umuhanzi Ama G The Black umwe mu bo batangiranye, baririmbana agace gato k’indirimbo bakoranye 'Twarayarangije'.

    Yahise akurikizaho indirimbo 'Ikinyarwanda’ yakoranye na Riderman, yabanje kuyiririmba wenyine, igeze ku gitero cya Riderman, uyu muraperi benshi bakekaga ko adahari yahise atungurana ku rubyiniro barayirimbana.

    Irangiye Melodie yagize ati 'Nakuze ndi umufana wa Riderman, none uyu munsi duhagaze hamwe, murumva atari igitangaza?

    Bahise bakurikizaho n’indi bakoranye yitwa 'Nta kibazo'.

    Bruce Melodie yahise ava ku rubyiniro asigira Riderman umwnya ngo ataramire abakunzi be, yahereye kuri 'Holo’ yatumye benshi basimbuka. Yahise asaba abakunzi be kuririmbana na we indirimbo ze zakunzwe zirimo Igicaniro, Inkoni, Rutenderi.

    Yahise aha umwanya Kaligombe, umuhanzi ukizamuka wize umuziki ku Nyundo usanzwe umufasha iyo ari ku rubyiniro.

    Bahise baha umwanya Bruce Melodie wahise ugirwa Brand Ambassador wa Primus.

    Uyu muhanzi yause atangira kuririmba indirimbo ze zava vuba zirimo Katerina, Abu Dabi.

    Noneho yahise yinjira mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi benshi bise ibishegu, yahereye kuri Saa Mayo akurikizaho ‘Ikinyafu’ yakoranye na Kenny Sol wahise umusanga ku rubyiniro bakayiririmbana.

    Yakurikijeho Katapila yakunzwe cyane, Henzapu, akurikizaho ‘Ubushyuhe’ yakoranye na Dj Pius muri 2020, yanamusanze ku rubyiniro bakayiririmbana, yakurikijeho indirimbo yanditse amateka yakoranye na Sunny muri 2019.

    Uyu muhanzi akaba yasoreje ku ndirimbo Bado yumvikana ashimiramo abantu bose bamufashije mu muziki we.

    Yasoje igitaramo ashimira abahanzi bose bamufashije, abafana baje kumushyigikira n’abandi bose bamuteye ingabo mu bitugu.

    Uyu muhanzi yari yatanze amatike 1000 ku bamotari bakaba bari baje kumufana

    Umuhanzi Papa Cyangwe ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro

    Alyn Sano ni we wakurikiye Papa Cyangwe

    Christopher yasusuruije abakunzi be

    Abantu bo bari benshi baje kumushyigikira

    Mike Kayihura

    Benshi byabarenzi bitewe n’uburyohe bw’igitaramo

    Bull Dogg yaryohereje abakunzi ba Hip Hop

    Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi beretswe urukundo rwinshi cyane

    Symphony Band yaje mu myambaro imenyerewe muri Squid Game

    Bruce Melodie yageze ku rubyiniro ategerejwe n’abantu benshi

    Melodie yashimishije abafana bataha banyuzwe

    Abantu banyuzwe n’iki gitaramo

    Bruce Melodie yakoze amateka

    AMAFOTO: IGIHE

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/riderman-yabuze-mu-gitaramo-cya-bruce-melodie-abamotari-1000-symphony-mu-myenda-ya-la-casa-de-papel