Blog

  • Umugabo yakoze agashya ashakana n'abagore be 9 ku munsi umwe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Brazil yashakanye n'abagore icyenda mu byo yise ibirori by'urukundo rwigenga n'imyigaragambyo yo kwamagana itegeko ryo gushaka umugore umwe.

    Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko umunyamideli ukomoka muri Brazil Arthur Urso yari yarashakanye na Luana Kazaki ariko bifuzaga gushyingiranwa mu bukwe rusange n'abandi bagore be.

    Icyakora, bahisemo gushyingiranwa nabandi bagore icyenda kugirango bizihize urukundo rw'ubuntu no kwamagana umugore umwe.

    Aba bashakanye bazwiho gukunda kwambara ubusa,gusa aho batuye hari itegeko ko kwambara imyenda  ari amahitamo aho kuba itegeko.

    Byatangaje benshi ubwo kiliziya gatorika yahitwa sao paulo isezeranya uwo mugabo na bagore be icyenda gusa mu busanzwe muri kiliziya gatorika bemerera umugabo gushaka umugore umwe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yakoze-agashya-ashakana-nabagore-be-9-ku-munsi-umwe-amafoto/

  • Avugwa mu mikino: AS Kigali ikomeje gutanga isomo rya ruhago/FERWAFA yanze ubusabe bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yakomeje gushimangira ko yiyubatse bikomeye ndetse iguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona,nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0, ni mu mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona y'umwaka w'imikino 2021-22.

    Uyu munsi hari hasubukuwe shampiyona hakinwa umunsi wa gatatu, ni nyuma y'akaruhuko gato katanzwe kubera ikipe y'igihugu.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,AS Kigali yasuye Gorilla FC iyitsinda igitego 1-0,cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 8 w'umukino.

    Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yanganyirije i Rusizi na Espoir FC,0-0

    Indi mikino y'umunsi wa 3 iteganyijwe.

    Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

    Gorilla FC 0-1 AS Kigali, Kigali Stadium – 15.00PM
    Espoir FC 0-0 Gicumbi FC, Rusizi Stadium – 15.00PM

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

    Marines FC vs Mukura VS&L (wasubitswe)
    Gasogi United vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 12.30PM
    Kiyovu SC vs Police FC, Kigali Stadium – 15.00PM

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

    Rayon Sports FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 15.00PM
    Etincelles FC vs APR FC (wasubitswe)
    Etoile de l'Est vs Musanze FC, Ngoma Stadium – 15.00PM

    FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC

    APR FC yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko umukino wayo na Rayon Sports uzaba mu cyumweru gitaha wasubikwa ariko FERWAFA yatesheje agaciro ubwo busabe ivuga ko uyu mukino uzaba ku munsi wateganyijwe.

    APR FC zakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

    Bitewe n'umukino wa CAF Confederation Cup, APR FC irimo kwitegura RS Berkane tariki ya 28 Ugushyingo hano i Kigali, yari yasabye ko uyu mukino wa shampiyona wasubikwa.

    Mu ibaruwa FERWAFA yasubije APR FC, yayimenyesheje ko ubusabe bwabo bwanzwe kubera ko budafite ishingiro.

    Bagize bati “dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 16 Ugushyingo mwatwandikiye mudusaba gusubika umukino mufitanye n'ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 23/11/2021;”

    “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n'uko iminsi yo kwitegura umukino wa 'CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022' mufitanye na RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk'uko byari biteganyijwe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/avugwa-mu-mikino-as-kigali-ikomeje-gutanga-isomo-rya-ruhago-ferwafa-yanze

  • Rubavu: Hatangajwe igihe Gare nshya y'Akarere izubakirwa #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier yagize ati”nibyo koko hashize igihe kitari gito hateguwe kubaka Gare ya Rubavu ariko hagiye haboneka imbogamizi zitandukanye nka Covid-19 ndetse n'abaturage bamwe bari bataremera amafaranga babariwe y'ingurane y'ubutaka bwabo.

    Umuyobozi wa Jari investment ati“Tubijeje ko iyubakwa rya Gare ya Rubavu rizatangira mu kwezi kwa 2/2022 Kandi turarangiza gutegura gahunda yo kubaka Gare bitarenze mu kwezi k'Ukuboza ikindi kandi abataremera kwishyurwa nabo dutegereje umwanzuro wabo ariko bagenzi babo icyenda tumaze kubishyura miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda, hasigaye abantu batatu bazishyurwa miliyoni 300 FRW mbere yo gutangira kubaka gare.

    Nyiratabaro Hassina, Umuturage wahawe ingurane,yashimiye Jali investment ati“Ndishimye cyane, bampaye amafaranga menshi nshobora Kuba nanabahenze! Nzashaka ahandi heza ho gutura cyangwa nigire kugura Kigali kuko Amafaranga bampaye arahagije.”

    Iyi gare ya Rubavu izatwara agera kuri miliyari hafi eshanu kandi izubakwa mu gihe cy'umwaka n'amezi atatu gusa.

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-gare-y-akarere-igiye-kongera-kubakwa

  • Mani Martin yasohoye indirimbo ya mbere kuri… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Ingirakamaro' yakunzwe. Asohora iyi ndirimbo ye nshya kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2021, yavuze ko yari amaze igihe yibese mu nganzo ku bw'impamvu zitandukanye.

    Avuga ko yishimiye gusangiza abafana be n'abakunzi b'umuziki indirimbo ye yise 'Jelasi' iri kuri EP ye nshya yitegura gusohora yise 'Tunes of People (T.O.P).'

    Mani Martin avuga ko afite icyizere cy'uko iyi ndirimbo ikora ku mitima ya benshi. Yabwiye INYARWANDA ko amaze igihe akora kuri Ep ye iriho indirimbo enye.

    Avuga ko kugeza ubu ataramenya niba mu ndirimbo enye harimo iyo azakorana n'undi muhanzi. Uyu muhanzi yavuze ko EP ye yayise 'Tunes of People' kubera ko igihe kigeze kugira ngo asangize abandi ibyo yari amaze iminsi ahugiyemo.

    Ati 'Hari hashize igihe numva ko nkeneye gufata umwanya wo kubana nanjye ubwanjye ndetse no kugira inganzo yanjye ifunguro rya roho yanjye ubwanjye.'

    'Nafashe uwo mwanya rero kandi wambereye uw’agaciro gakomeye ariko igihe kirageze ngo nsangize n’abandi nk’uko nsanzwe mbigenza ni naho iryo zina rikomoka “Tunes of the people [T.O.P].'

    Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda. Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri 'secular'.

    Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye; yaririmbye mu birori n'ibitaramo bikomeye, yambuka n'imipaka.

    Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element muri Country Records naho amashusho yatunganyijwe na Gerard Kingsley.


    Mani Martin yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Jelasi' yakoreshejemo umunyamideli Rachel

    Mani Martin yavuze ko yari amaze igihe yibese mu ngazo, ko igihe kigeze kugira ngo asangize abafana be n'abakunzi b'umuziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JELASI' YA MANI MARTIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111619/mani-martin-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-kuri-ep-video-111619.html

  • Amashusho y'umwana w'umuhungu n'uw'umukobwa bari barimo gukina iby'abana akomeje guca ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho y'umwana muto w'umuhungu n'undi w'umukobwa aho bari barimo gukirana basa nk'abarimo gukina iby'abana nkuko imvugo za kera zabivugaga. Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumwana-wumuhungu-nuwumukobwa-bari-barimo-gukina-ibyabana-akomeje-guca-ibintu/

  • Mukobwa: Dore ibintu bizakwereka ko umuhungu agukunda by'ukuri kandi agufiteho gahunda nzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubona umugabo mwiza ugukunda muri iki gihe n'ibintu bigoye cyane, ibi bigatuma hari umubare w'abakobwa munini wamaze kumva ko ntabagabo beza kandi bavugisha ukuri bakibaho, niyo mpamvu twahisemo kubagezaho ibimenyetso 7 wowe mukobwa bizakwereka ko umusore mukundana agukunda byukuri.

    1. Akubonera umwanya kndi ntiyita kuba afite gahunda nyinshi.

    Nta muntu numwe uhora  ahuze (adafite umwanya). Umukunzi wawe azaba agukunda bya nyabyo kandi agufiteho gahunda nyayo igihe akubonera umwanya mu kabonana ndeste mukabona n'umwanya wo kuganira. Ntabwo aba ari wawundi uguhamagara cyangwa se ngo akwandikire aruko agushaka gusa. Ahubwo ibi abikora n'igihe cyose atagukeneye ho ikintu runaka.

    2. Atuma wumva ko uri mwiza

    Umusore mukundana by'ukuri ahora atuma w'umvako uri umugore w'igitangaza kw'Isi, ntabwo bihagije ko akubwira ko uri mwiza, ahubwo buri gihe akora ibintu bituma nawe wumva ko koko uri mwiza kandi ntabwo atuza kugeza igihe wemereye ko koko uri mwiza nubwo waba utabyemera.

    3. Ahora yibuka ibintu wamubwiye

    Iki ni ikintu cy'ingenzi mu rukundo , umusore mukundana kandi ugukunda by'ukuri, ntabwo yibagirwa ibintu mwavuganye, ahubwo ugukunda by'ukuri ahora yibuka ibara ukunda, umugati ukunda gurya, itariki yamavuko yawe, ndetse nibyo wikundaho n'ibindi byinshi.

    Umusore ugukunda koko ntashobora kubyibagirwa kuko akenshi aba akuzirikana, ariko ibaze nawe ukundana n'umusore maze akibagirwa umunsi w'amavuko wawe? Ugukunda by'ukuri ahora y'ibuka n'utuntu duto cyane wamubwiye tukwerekeyeho.

    4. Ntatuma wicuza kumubano mufiitanye

    Iki nacyo ni ingenzi cyane mu rukundo , umusore ugukunda koko ntabwo atuma wicuza impamvu mwamenyanye , ntatuma wibaza impamvu utameze nkabandi bakobwa, tatuma wibaza impamvu utari mwiza n'ibindi byinshi , ahubwo uzamenya ko agukunda bya nyabyo igihe uzumva utuje igihe uri mu rukundo.

    5. Akwerekana mu nshuti ze ndetse no mu muryango

    Iyo bigeze aha byo biba ibindi , uzamenya ko waguye ahashashe igihe umusore mu kundana adaterwa ipfunwe no kukwereka inshuti ze kandi akazibwiza ukuri ko mukundana, ntibigarukira ahi ahubwo anakwereka umuryango we. Ibi abikora akujyana mu birori byahuje imiryango ye kandi ukabona ashaka ko uba inshuti cyane nabo mu muryango we ikindi agaharaira ko umuryango we ugukunda nkuko agukunda.

    6. Arakwizera

    Umukunzi wawe by'ukuri yizera ibyo umubwiye kandi akanagushigikira mumyanzuro itandukanye uba wafashe. Nimutizerana uzasaga agushinja kumubeshya ko umukunda kandi wenda unamukunda. Rero nubona umusore mukundana atakwizera uzamenye ko atagukunda cyane.

    7. Areka ibyo yarari gukora kugira ngo wishime igihe wababaye

    Umusore ugukunda ashobora  kugenda ibirometero bitabarika aje kugusura kugirango wishime, ntabwo ari wawundi usaba ko yagusura maze akavuga ngo ni kure ahubwo wowe uzamusure. Oya, ahubwo we yanakwitangira ariko ukabona ibyishimo.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-dore-ibintu-bizakwereka-ko-umuhungu-agukunda-byukuri-kandi-agufiteho-gahunda-nzima/

  • Karongi: Umworozi warogewe amafi ku nshuro ya kabiri aratabaza – #rwanda #RwOT

    Uyu muturage ni umworozi w’amafi ufite icyuzi ayororeramo, akaba ari n’umucuruzi wayo wari utangiye kugira isoko rifatika.

    Ubwo yari agiye mu bikorwa bye bisanzwe byo kwita ku mafi, yaje gutungurwa no gusanga yose yapfuye, ariko agenzuye mu mazi asangamo icupa ribamo umuti wica udukoko uzwi nka ‘kiyoda.’

    Mu gahinda kenshi, uyu mugabo witeguraga umusaruro yavuze ko yahombye nibura amafaranga arenga miliyoni, ariko ikibabaje akaba ari uko ubu bugizi bwa nabi bubaye ku nshuro ya kabiri kandi mu buryo bumwe, ahera aho asaba inzego z’umutekano kumufasha gukurikirana iki kibazo.

    Ati “Ndasaba ubuyobozi kumfasha gushaka uwanyiciye amafi, cyane ko atari ubwa mbere abikoze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bari gushaka uwangije aya mafi kugira ngo abiryozwe.

    Yagize ati “Nibyo icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye, twatangiye gukurikirana kugira ngo tumenye uko bimeze, umuntu wabikoze turamutse tumumenye yabiryozwa. Iki ni igikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Abaturage bakwiye kubana neza no gufatanya muri gahunda zo kwiteza imbere, aho gusubiza inyuma ugerageje kwiteza imbere.”

    Amafi y’umuturage yarozwe yose arapfa

    source : https://ift.tt/3FxbVgK

  • Kigali: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bacuruza ’mukorogo’ – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo uwabwiye itangazamakuru ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka yatangiye ubucuruzi bw’amavuta atemewe, yafatanywe ubwoko 10 bw’ayiganjemo aya mukorogo.

    Yavuze ko amwe yayahabwaga n’abantu bayakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, andi akayahabwa n’abayakura muri Uganda.

    Yagize ati ”Polisi yamfashe tariki ya 17 Ugushyingo mu gitondo insanze aho ncururiza mu Nyakabanda. Aya mavuta ya mukorogo nyazanirwa n’abagore bayakura muri Congo ariya ya Movit Jelly nyazanirwa n’umuntu uyakura muri Uganda, bose simbazi mbona bayazana nkayagura.”

    Undi na we yavuze ko abapolisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021 bamusanze aho yacururizaga mu Isoko rya Kimisagara bakamusaka bagasanga afite amoko atandatu y’amavuta ya Mukorogo na Movit.

    We avuga ko yari amaze umwaka wose acuruza ayo mavuta, yavuze ko hari abantu bagendaga bayamuzanira buhoro buhoro.

    Abafashwe bemera ko bashutswe n’inyungu iri muri ayo mavuta birengagiza ko barimo gukora icyaha.

    Umwe yagize ati ”Ndimo kwicuza, aya mavuta nayashoyemo amafaranga menshi ariko ubu nta kundi ndahombye. Ubutumwa naha abandi bacuruzi baba bacuruza aya mavuta ni uko babireka kuko byangiza ubuzima bw’abantu bikanaguteranya n’igihugu kuko ntabwo yemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yashimiye abaturage batanze amakuru, agatuma bariya bantu bafatwa. Yaburiye abakwirakwiza amavuta n’abayagura ko ibyo bakora ari icyaha.

    Ati ”Ibikorwa byo kurwanya aya mavuta bimaze igihe kandi ntibizigera bihagarara, turongera kwibutsa abacuruza aya mavuta ndetse n’abayabazanira ko bagomba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihano bizabafatirwa umunsi bafashwe. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru ari nayo adufasha gufata aba bantu.”

    CP Kabera yanakanguriye abantu kwirinda kwisiga amavuta yose yaciwe ku isoko ry’u Rwanda kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwabo.

    Ati ”Ariya mavuta azwi ku izina rya mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura. Turasaba abaturarwanda kwirinda kuyisiga ahubwo bakatumenyesha aho acururizwa kugira twamagane abayacuruza.”

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 266 rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi yataye muri yombi abagabo bafashwe bacuruza amavuta atemewe mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3FtoOsu

  • Nyirabahire wigisha abagore koga mu Kivu yiteje imbere ahereye ku 3500 Frw – #rwanda #RwOT

    Nyirabahire w’imyaka 40 atuye mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni umugore ufite indangagaciro yo gukunda umurimo no gufasha bagenzi be kugira ubuzima bwiza, binyuze mu kubigisha koga mu Kiyaga cya Kivu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko gutera imbere uhereye ku mafaranga make bishoboka, akitangaho urugero.

    Yagize ati “Ikintu cya mbere ni ugutinyuka, ugakora. N’iyo yaba amafaranga make agira icyo akugezaho. Nagiye nkora utuntu twinshi dutandukanye, hari aho nize muri Kaminuza i Kibungo muri INATEK, nacuruzaga amakara, ngacuruza ifu, ngacuruza amabere y’ibitoki, kuko haba ibitoki byinshi.’’

    “Nabikoraga ndi umunyeshuri, ndi umudamu, mfite n’uruhinja. Byarandihiraga n’umugabo akanyunganira birumvikana ariko rwose byamfashije gukodesha inzu no gufotoza impapuro zitangwaho amasomo [Syllabus].’’

    Icyo gihe yabonaga abagore bagenzi be ntacyo bakora we yinjira muri ubwo bucuruzi ahereye mu mafaranga make.

    Ati “Natangije amafaranga 3500 mu 2004, umugabo wanjye yari ayanyoherereje mbona ninyarya mpita nyamara. Naranguye ibitoki kandi hari imbere ya kaminuza, ndadandaza. Uwo munsi ayo naranguje narayabonye hasigara ibitoki byo kurya.”

    Mu gihe umubare munini w’abarangiza kaminuza baba bahanze amaso Leta, n’abikorera bategereje guhabwa akazi, Nyirabahire we nyuma y’imyaka ibiri arangije kaminuza yaretse akazi ajya kwikorera.

    Ati “Ntabwo najya kwaka akazi kuko kwikorera ni ibya mbere. Nagiye mbona amafaranga menshi kandi nyakuye mu kwikorera, hari aho nakoreye Leta nk’imyaka ibiri ariko nabwo ayo yampaye igishoro gifatika cyo gukomeza kwikorera.”

    Nyuma yo kureka akazi ka Leta yacuruje inanasi, ari naho yaje guhurira n’abagore bacuruza isambaza akajya azirangura akazijyana i Kigali.

    Kugeza ubu aracyacuruza isambaza, abifatanya no kwambika abageni ndetse afite na Papeterie.

    -  Uko yinjiye muri siporo yo koga no kwigisha bagenzi be
    Nyirabahire avuga ko buri mugoroba we n’abagore bakorana siporo yo koga bahurira ku Kivu.

    Mu mpera z’icyumweru ni bwo iyi siporo yitabirwa cyane ku buryo aho bogera ushobora kuhasanga abantu bagera kuri 50 barimo abaje koga n’abaje kubyiga.

    Yagize ati “Gukora siporo yo koga byongera umuntu imbaraga. Ni yo siporo ya mbere ukoresha ingingo zose z’umubiri, urugingo rwose rurakora. Ba badamu bagira inda nini (ibinyenyanza) ziragabanuka, biruhura mu bwonko.’’

    Uyu mugore ugeze ku rwego rwo koga ahantu hareshya na kilometero, ashishikariza abantu kujya bakora siporo yo koga, kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.

    Ati “Iyo ubitangiye uba ufite ubwoba, amazi araza ukumva uri kujyana nayo, ariko uko ugenda umenyera tukakwigisha kureremba, tukakwigisha koga, uhereye kuri metero nke, ukongera ukagaruka ku nkombe ugeraho ukajya woga nk’ifi.”

    Yasobanuye ko mu ikipe y’abo bogana hari abatanga ubuhamya usanga barahageze barwaye imigongo, ikaba yarakize kubera siporo yo koga, abagore bari barwaye amavi agakira ndetse n’abari bafite ibibyimba muri nyababyeyi bavuga ko bakize.

    Nyirabahire Thérèse avuga ko ibibikorwa bye byose iyo abiteranyije abibarira agaciro kari hagati ya miliyoni umunani na miliyoni 10 Frw.

    Nyirabahire Thérèse yigisha abagore koga mu Kiyaga cya Kivu

    Nyirabahire Thérèse yiteje imbere ahereye kuri 3500 Frw none ageze kuri miliyoni 10 Frw

    source : https://ift.tt/30FMcUx

  • U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku buringanire – #rwanda #RwOT

    Iyi nama iteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 17 na 20 Nyakanga mu 2023 aho izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bitandatu baturutse hirya no hino ku isi.

    Mu nama nk’iyi igiye kubera muri Afurika, haganirwa ku ngingo zitandukanye harebwa ibibazo bikibangamiye uburinganire bw’abagabo n’abagore, haba mu burenganzira bwabo, ubuzima bw’imyororokere, imibereho n’ibindi.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira iyo nama, nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Women Deliver ribigaragaza.

    Ati “Ni ishema ku Rwanda kuba rugiye kwakira iyi nama. Byerekana ko ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu guteza imbere uburinganire ziri gutanga umusaruro.”

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye ku Isi buzagerwaho ari uko abantu bose bagize amahirwe ku butabera, uburenganzira bwa muntu, serivisi z’ubuzima n’andi mahirwe atuma abantu babaho batekanye.

    Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Kigo cy’Abanya-Canada gishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Joshua Tabah, washyikirije Minisitiri Bayisenge inkoni igaragaza ko Women Deliver Conference izabera mu Rwanda, yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuba abantu baturutse mu bihugu bisaga 165 hirya no hino ku Isi bazahurira i Kigali.

    Yavuze ko ari undi mwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo ziteza imbere abagore.

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin, yavuze ko iyi nama ije ikenewe cyane by’umwihariko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ingaruka zatewe na Covid-19.

    Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyazanye ingorane zikomeye ku bagore n’abakobwa, kikaba gishobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu buringanire n’ubwuzuzanye. Twumva ko ubuvugizi n’ishoramari mu bijyanye n’uburinganire ari ingenzi cyane ngo ingamba zagiye zifatwa zishyirwe mu bikorwa”.

    Women Deliver Conference 2023 izitabirwa n’abasaga 6.000 imbonankubone, mu gihe abandi bagera ku bihumbi 200 bazayikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ni inama byitezwe ko hejuru y’ibibazo byugarije uburinganire n’iterambere ry’abagore, izanagaruka ku guha urubuga amatsinda y’abantu akunzwe guhezwa mu muryango.

    Women Deliver yateguye iyi nama yijeje ko izakomeza gukurikiranira hafi ibijyanye n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo abazitabira inama bazayikorera mu mutekano.

    U Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori

    source : https://ift.tt/3lbchlR