Blog

  • Abafana 15 bari ku mukino wa Rayon Sports na APR FC batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Kabera avuga ko abafashwe batarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 gusa ahubwo bakoze n’ibyaha.

    Yavuze ko bafite amakuru ko hari abantu bahimba ubutumwa ko bikingije bakanipisha COVID-19 kugira ngo babone uko bitabira imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi, bityo ababiteganya bakaba bazabigiriramo ibibazo ndetse bakagezwa imbere y’amategeko.

    Yasabye abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza aba yarashyizweho n’inzego zibishinzwe agamije kubafasha kuko abazajya bayarengaho bazajya babibazwa.

    Ati “Kuri aba babihisemo barabibazwa, ku babiteganya bazabibazwa kandi bazafatwa, abantu turabagira inama yo kubivamo bakabireka.”

    CP Kabera avuga ko guhimba ubutumwa bugufi, kubwitwaza kugira ngo ubone ibyo utari ukwiye kubona ari inyandiko mpimbano kubera ko ari umugambi uba wacuze.

    Yabwiye Radio Rwanda ko bagiye kuvugana n’abo bakorana harebwe uko hakwifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura ko ibyangombwa abantu berekana kuri sitade ari byo koko atari ibihimbano.

    source : https://ift.tt/3l1Qv3S

  • Iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhahirane, ishoramari …, Umusaruro w’imyaka 15 u Rwanda rufunguye Ambasade mu Buholandi – #rwanda #RwOT

    U Buholandi ni igihugu giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burayi. Cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda mu 1995 nyuma y’umwaka umwe habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uyu munsi umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uracyakomeje.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuva Jenoside ikirangira iki gihugu cyafashije u Rwanda guhangana n’ingaruka zayo.

    Ati “U Buholandi bwadufashije mu bintu bitandukanye ariko ikintu gikomeye ni mu butabera, aho badufashije mu kongera kubaka no gusana inkiko, kwigisha no guhugura abacamanza, abashinjacyaha n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubutabera.”

    “Ikindi ni ugukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi kuko u Buholandi bumaze kuburanisha abakekwaho Jenoside babiri bahamijwe icyaha bakanakatirwa, hari n’abandi batatu bwaperereje busanga bafite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze boherezwa mu Rwanda kuburanishwa, abandi baracyakorwaho iperereza.”

    Mu bamaze kuburanishwa n’inzego z’ubutabera z’u Buholandi harimo Yozefu Mpambara wakatiwe burundu mu 2011 na Yvonne Basebya wakatiwe imyaka itandatu n’amezi umunani mu 2013.

    Mu bafashwe bakoherezwa mu Rwanda harimo Jean Baptiste Mugimba, Jean Claude Iyamuremye na Venant Rutunga.

    Amb Nduhungire akomeza avuga ko iki gihugu ubu kiri gufasha u Rwanda mu bikorwa biganisha ku iterambere mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ishoramari.

    Ati “Hari imishinga myinshi u Buholandi bukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi [RAB], mwabonye ko hari n’ibihingwa bishya byagiye bizanwa birimo inkeri ku bufatanye n’ubutwererane bw’u Rwanda n’u Buholandi.”

    Amb Nduhungirehe yasobanuye ko umubano w’ibihugu byombi uri kurushaho kugana mu bucuruzi, aho kuba imfashanyo, bijyanye n’uko u Rwanda ruri gutera imbere ari na ko urwego rwarwo rw’ibyo rushobora gucuruza rwiyongera.

    Ati “Ubu rero turimo turagana mu gusimbura buhoro buhoro imfashanyo tukayisimbuza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Niho tugana tuzakomeza kubiharanira dufatanyije n’izindi nzego zo mu Rwanda ndetse n’abacuruzi n’abashoramari bo mu gihugu cyacu.”

    Nko mu 2014 u Buholandi bwateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 5 z’Amayero yari agenewe gushyigikira imishinga yo gukwirakwiza amashyanyarazi muri gahunda yiswe “Energy Access and Roll out Program (EARP3)”.

    Muri ubu bufatanye mu mishinga y’amashanyarazi byari biteganyijwe ko buzarangira mu 2017 u Buholandi bumaze guha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 239 z’amayero.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano w’ibihugu byombi

    Mu myaka itanu, ubucuruzi hagati y’ibihumbi byombi bwinjirije u Rwanda arenga miliyari 10 Frw

    Abaholandi bashora imari mu Rwanda mu bintu binyuranye. Nka Heineken yashoye imari muri Bralirwa, indege ya KLM iza mu Rwanda, Sosiyete yitwa Unilever yashoye imari mu cyayi, hari Royal DSM yashoye imari muri sosiyete yitwa African Improved Food.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu muhanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Claude Bizimana, yavuze ko mu myaka itanu ishize iki kigo gitangiye gukorana na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi birimo imboga n’imbuto bwiyongereye cyane.

    Ati “Twabonye abakiliya bashya b’ibicuruzwa twoherezayo, umubare w’ikawa twoherezayo wariyongereye bigaragara aho zinjirije u Rwanda arenga miliyari 2.2 Frw. Ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi birimo imboga n’imbuto na byo byariyongereye cyane, bikaba byarinjirije u Rwanda arenga miliyari 9 Frw.”

    Bizimana uyobora NAEB mu butumwa bwe kuri iyi sabukuru y’imyaka 15, yashimiye cyane iyi ambasade uruhare igira mu guhuza Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu Buholandi ndetse n’abakiliya babyo, akavuga ko yizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzakomeza kwiyongera hagamijwe guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, Claude Ndabarasa, na we yashimye iyi ambasade uburyo iba y’Abanyarwanda ireberera.

    Ati “Mu bihe bya Covid-19 igitangira, Abanyarwanda bo mu Buholandi bakusanyije inkunga yafashije abari mu kaga mu Rwanda. Icyo gikorwa kikaba cyaragenze neza kubera ubufatanye bwa diaspora na ambasade yacu. Muri macye umubano wa diaspora na ambasade ni mwiza kandi twifuza ko wakomeza.”

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi ambasade izakomeza gufatanya na diaspora guteza igihugu imbere, ndetse ko iri gutegura gushyiraho umushinga wo gusaba ko habaho Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Buholandi, ku bufatanye na Ibuka-Hollande.

    Uru rwibutso rwaza rwiyongera ku zindi ziri mu Bufaransa, u Butaliyani, u Busuwisi ndetse na Canada byamaze kugira ahantu hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje agira ati “Nagira ngo nifurize Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buholandi isabukuru nziza y’imyaka 15 kuko yatanze umusaruro mu guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubutwererane, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ndetse no guteza imbere umuryango nyarwanda hano mu Buholandi.”

    Ambasaderi Nduhungirehe kandi yasobanuye ko akazi kabo kanajyana no gusobanura imigambi y’igihugu, cyane cyane iyo hagaragajwe impungenge kuri gahunda za Leta nk’uko byagenze ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.

    Ati “Hari ibihugu bimwe na bimwe byumva ko turi mu bihugu bya Afuruka bikiri mu nzira y’amajyambere tugomba gukomeza gufashwa kubera inyungu zabo, ugasanga ntibabyimva, ugasanga mu nteko zimwe na zimwe, abadepite babo babaza ngo kuki u Rwanda rukoresha amafaranga y’imfashanyo mu guteza imbere ubukerarugendo? Aha rero ugasanga ari ikibazo cy’imyumvire, ari naho akazi kacu muri dipolomasi tugomba gukomeza gusobanura ingamba z’igihugu cyacu n’icyerekezo dushaka kuganamo.’’

    Amb. Nduhungirehe amaze umwaka agizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, akaba anahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Estonia, Lithuania ndetse na Latvia.

    Anahagarariye u Rwanda mu muryango mpuzamahanga ushinzwe kurandura intwaro kirimbuzi, OPCW, mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye, ICJ, ndetse no mu rwego rushinzwe kurangiza imanza z’Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.

    Ambasaderi Nduhungirehe ubwo yashyikirizaga Umwami w’u Buholandi inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda

    Unilever yashoye imari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda

    KLM ni Sosiyete y’Abaholandi ikorera mu Rwanda

    Mu bafatanyabikorwa ba Africa Improved Foods, harimo n’ishoramari ry’Abaholandi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3l3RArI

  • U Rwanda rwabonye miliyari 30 Frw yo kuzahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo hashyizwe umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 30 z’ama-euro yatanzwe na EIB na BRD. EIB yatanze inguzanyo ya miliyoni 15 z’ama-euro hanyuma na BRD igomba kongeraho andi nk’ayo.

    Byitezwe ko abacuruzi bato n’abaciriritse aribo bazungukira kuri iki kigega ku ikubitiro cyane cyane ko inguzanyo zabo ziba ziri hagati ya miliyoni 300 Frw na miliyoni 500 Frw.

    Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi, Thomas Östros, yatangaje ko izo miliyoni 30 z’ama-euro zizacungwa na Banki y’Igihugu y’Iterambere, zizafasha u Rwanda muri gahunda yarwo yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.

    Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ayo amafaranga bahawe agamije guteza imbere imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.

    Yakomeje agira ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga ya EIB, izafasha mu kuzamura urwego rw’abikorera by’umwihariko abakora ishoramari rito n’iriciriritse. Ibi bigaragaza ko BRD ikomeje kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga. Ibi bizafasha BRD gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku bigo by’ishoramari mu rwego rwo kuzahura ubukungu.”

    Yagaragaje ko imishinga izibandwaho cyane ari irebana no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibikorerwa mu nganda, ubuzima ndetse n’igamije guteza imbere ingufu zisubira n’ibindi.

    Ati “Ni amafaranga azadufasha mu ishoramari, mu nzego tubona zizafasha ubukungu kongera gukomera.”

    Iyi nguzanyo yahawe BRD izishyurwa hagati y’imyaka irindwi na 10, ibizatuma n’abazagurizwa muri BRD bazahabwa inguzanyo z’igihe kirekire.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya masezerano azafungura ishoramari rishya mu Rwanda.

    Ati “Covid-19 yashegeshe cyane ishoramari mu Rwanda kandi ishoramari rishya ni ryo zingiro ryo guhangana n’imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi. Gukorana na BRD na EIB bizafungura amarembo ku ishoramari rishya.”

    Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko bahisemo gutera inkunga u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu cyane ko bamaze igihe kitari gito bakorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije kuzamura abakora ubucuruzi buciriritse.

    Mu Ukwakira 2021, EIB yaherukaga gutanga miliyoni zisaga 55 z’amayero harimo 40 zahawe Banki ya Kigali ndetse na 15 zahawe KCB zigamije gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Abitabiriye umuhango wo gusinya amazezerano beretswe ko hari amahirwe kuko inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire

    Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, ashyira umukono ku masezerano

    Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko ubufatanye bwa Banki ayoboye n’u Rwanda bumaze igihe kirekire

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko ubufatanye bw’amabanki yombi buzatanga umusaruro kuri ba rwiyemezamirimo bato

    Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko hakenewe ishoramari rishya mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

    Hagaragajwe ko EIB isanzwe ikorana n’u Rwanda mu mishinga inyuranye

    Inguzanyo u Rwanda rwahawe izafasha abifuza gukora imishinga mito n’iciriritse mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

    Itsinda ryaturutse muri Banki y’Ishoramari y’u Burayi ryakurikiranye uko amasezerano ashyirwaho umukono

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/30Sd4Bc

  • APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda y'umupira w'amaguru yakomezaga ku munsi wayo wa kane, mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yaraye itsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1 naho mu wundi mukino ikipe ya Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Gasogi United ibitego 2-1 ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona.

    Mu mukino w'ishiraniro wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino urangira ari ibitego bibiri byatsinzwe na Manishimwe Djabel ndetse na Ruboneka Jean Bosco, ni ibitego byombi byatsinzwe mu gice cya mbere naho ku ruhande rwa Rayon Sports yatsindiwe na Andre Willy Onana.Nk'uko imibare ibigaragaza ni uko ikipe ya APR FC ndetse n'umutoza wayo Adil Mohammed Erradi buzuzaga imikino 40 adatsindwa, ibi bikaba byanatumye ubuyobozi bw'iyi kipe bwashimye abakinnyi bayo kubwo gukomeza kwitwara neza.

    Binyuze ku rubuga rwa internet rwa APR FC, umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati 'Mu izina ry' Ubuyobozi, Abakunzi n'Abafana ba APR FC ndatangira nshimira byimazeyo Abakinnyi n' Abatoza b'ikipe yacu ku intsinzi baduhaye turishimye.'

    'Ndashima n'ikipe twakiriye n'ubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe ariko bongeye kwemera ko batsinzwe kumugaragaro ndetse bavuga ko twimwe na penarite yari gutuma dutahana ibitego birenze bibiri.'

    Uyu muyobozi yasoje avuga ku gitekerezo cyo gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda mu ikipe ya APR FC bigenda bitanga umusaruro, yagize ati 'N'ubwo bisaba kwihangana ariko umusaruro ugaragaza ko kiriya cyerekezo ari inyamibwa cyane. Ubu tuvugana k'umukino wa gatatu w'iyi Shampiyona ikipe twahuye nazo zose zakinishije Abanyamahanga babo 05 babahashyi ariko ntibitubuza ku batsinda.'

    Usibye uyu mukino wahuje amakipe yombi kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, i Bugesera ikipe ya Gasogi United yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1 byatumye ihita iyobora uru rutonde rwa shampiyona aho kuri ubu ifite amanota 10 mu mikino 4 imaze gukinwa.

    Iyi kipe irakurirwa na na AS Kigali ndetse na APR FC zifite amanota 9 ariko zimaze gukina imikino 3.

    I Gicumbi kandi ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiye ikipe ya Gicumbi FC igitego kimwe ku busa bituma ikipe y'urucaca igeza amanota 7 ikaba iri ku mwanya wa 5.

    Uyu munsi imikino irakomeza hakinwa umunsi wa kane mu buryo bukurikira:
    AS Kigali vs Marines FC i Nyamirambo
    Etoile de l'Est vs Etincelles i Ngoma
    Musanze FC vs Espoir FC

    The post APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-rayon-sports-yuzuza-imikino-40-idatsindwa-gasogi-united-iyoboye-urutonde-rwa-shampiyona-nyuma-yo-gutsinda-bugesera-fc-ku-munsi-wa-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-rayon-sports-yuzuza-imikino-40-idatsindwa-gasogi-united-iyoboye-urutonde-rwa-shampiyona-nyuma-yo-gutsinda-bugesera-fc-ku-munsi-wa-4

  • 'Sinibazaga ko uyu munsi uzagera'- umugabo warekuwe nyuma y'imyaka 42 afunzwe arengana #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Leta ya Missouri wafunzwe mu 1978 yabeshyewe, yakuweho icyaha aranarekurwa. Kevin Strickland wimyaka 62, yakomeje kuvuga ko arengana kuva ubwo yafatwaga afite imyaka 18. Yakatiwe gufungwa muri Kamena 1979. Hanze y'urukiko, Strickland yagize ati: 'Sinibazaga ko uyu munsi uzagera'.

    Niko gufungwa igihe kirekire cyane ku muntu urengana kwabayeho mu mateka y'iyi Leta, ariko mu mategeko yayo ashobora kutabona impozamarira mu mafaranga. Imibare y'ikigo cya Leta National Registry of Exonerations ibarura abakuweho ibyaha kuva mu 1989, yerekana ko Strickland ari uwa karindwi mu bafunzwe igihe kirekire cyane ku maherere.

    Kuri uyu wa kabiri, umucamanza yategetse ko Strickland arekurwa ako kanya, nyuma y'iminsi 15,487 afunze. Abanyamategeko bo muri Midwest Innocence Project bakoze akazi k'amezi kugira ngo arekurwe, babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko' bishimye birenze' kubera iyi nkuru.

    Mu itangazo, Tricia Rojo Bushnell ukuriye uwo mushinga yagize ati: 'Twari twizeye ko umucamanza wese uzareba ibimenyetso azabona ko Bwana Strickland arengana kandi ibyo ni uko byagenze'.

    Yongeraho ati: 'Nta kintu cyamusubiza imyaka 43 yatakaje akaba atashye iwabo muri Leta itazamwishyura n'igiceri ku gihe bamwambuye. Ubwo si ubutabera'.

    Leta ya Missouri iriha gusa imfungwa zakuweho icyaha ku bimenyetso bya DNA, ntishingira ku buhamya bw'abantu, nk'uko Midwest Innocence Project ibivuga.

    Uko yafunzwe abeshyewe n'uwarokotse.

    Strickland yakatiwe gufungwa burundu nta burenganzira bwo gusubirishamo mbere y'imyaka 50, hari nyuma y'uko ashinjwe ubujura bwiciwemo abantu muri Kansas City bwabaye tariki 25 Mata (ukwa kane) 1978.

    Muri iryo joro, abagizi ba nabi bane barashe abantu batatu barabica babasanze mu nzu; Sherrie Black, wari ufite imyaka 22, Larry Ingram, 22, na John Walker, 20. Uwa kane — Cynthia Douglas w'imyaka 20 — yarakomeretse yigira nk'aho yapfuye arokoka atyo.

    Mu guhitamo hagati ye n'umusore ukundana na mushiki we, Polisi yafashe Strickland wari ufite imyaka 18 maze nk'uko bivugwa ihatira Cynthia Douglas kumuhitamo ku murongo w'abandi bakekwaho kuba muri abo bagizi ba nabi.

    Strickland yabwiye Polisi ko ibyo byabaye we yibereye mu rugo areba televiziyo. Nta kimenyetso gifatika cyashingiweho mu kumuhamya ibyaha.

    Urubanza rwe rwa mbere mu 1979 rwarangiye abacamanza bananiwe kumvikana, nyuma y'uko umucamanza umwe w'umwirabura muri 12 bamuburanishije atambamiye umwanzuro w'urukiko.

    Ku rubanza rwe rwa kabiri, inteko y'abacamanza bose b'abazungu yahamije Strickland ibyaha by'ubwicanyi.

    Hashize imyaka myinshi, Cynthia Douglas yarisubiye ku buhamya bwa wenyine bwashingiweho, yandikira Midwest Innocence Project ko 'ibintu bitari bisobanutse icyo gihe, ariko ubu nzi byinshi kandi ndashaka gufasha uyu muntu niba bishoboka'.

    Cynthia yapfuye mbere y'uko ahamya mu buryo bwemewe ko akuyeho ubuhamya bwe bushinja Strickland, ariko nyina, mukuru we n'umukobwa we bose bahamirije urukiko ko 'yahisemo umuntu utari we'.

    Abashinjacyaha batangiye gusubiramo urubanza rwa Strickland mu Ugushyingo (11) gushize, maze — bashingiye ku itegeko rishya rya Missouri — basaba ko ahita agirwa umwere kandi akarekurwa.

    Mu mwanzuro wo kuwa kabiri, umucamanza James Welsh yaranditse ati: 'Muri ibi bintu byihariye byabaye, urukiko rwanzuye ko guhamya icyaha Strickland bidafite ishingiro ku buryo byagumaho'.

    Rojo Bushnell wa Midwest Innocence Project yavuze ko ibyabaye 'byerekanye uburyo bigoye cyane izo nzego gukosora ikosa. Umushinjacyaha yemeye ko Strickland arengana ariko byafashe amezi. Ntibikwiye kuba bikomeye gutyo.'

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/sinibazaga-ko-uyu-munsi-uzagera-umugabo-warekuwe-nyuma-yimyaka-42-afunzwe-arengana/

  • Manchester United na Chelsea zamaze kubona itike ya 1/16 cya UEFA Champions League,Barcelona mu nzira ziyerekeza muri Europa League #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yongeye guheka ikipe ya Manchester United ayibonera igitego cyo gufungura amazamu mu minota ya nyuma ihura na Villarreal bituma ibasha kugera muri 1/16 cy'irangiza mu gihe Chelsea yo yanyagiye Juventus ibitego 4-0.

    Mu mukino wa mbere watojwe n'umutoza wungirije,Michael Carrick,ikipe ya Manchester United yahatanye kugera mu minota ya nyuma ubwo yatsindaga Villarreal ku kibuga cyayo ibitego 2-0.

    Cristiano Ronaldo yafunguye amazamuku munota wa 78 ku burangare bw'umunyezamu Rulli wahaye umupira nabi mugenzi we Etienne Capoue,uyu ananirwa kuwufunga witwarirwa na Fred wahise ahereza uriya mwami wa Champions League ashyiramo igitego cya mbere.

    United yari yatangiye umukino nabi irushwa cyane ndetse umunyezamu De Gea atabara bikomeye,yaje kubona imbaraga ubwo umutoza yinjizaga mu kibuga Rashford na Bruno Fernandes bakora akazi gakomeye.

    Uyu Rashford yayoboye ubusatirizi bwabyaye igitego cya kabiri nyuma yo gusiga ab'inyuma ba Villarreal ahereza umupira Fernandes nawe awuha Jadon Sancho ashyiramo igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 90.

    Cristiano Ronaldo wagejeje United muri 1/16,yayifashije no kuba iya mbere mu itsinda F, ndetse amaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino itanu amaze gukina muri Champions League y'uyu mwaka.

    Ku rundi ruhande,ikipe ya Chelsea yaraye igaragaje ko ari ikipe yo kwitondera muri iri rushanwa ndetse ko ishobora kwisubiza igikombe nyuma yo kwakira Juventus ikayinyagira ibitego 4-0.

    Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, yamaze kubona inyungu zo kugira abakinnyi bakuriye mu ishuri ry'kipe kuko bamufashije gutwara igikombe cya Champions League mu mwaka we wa mbere ageze kuri Stamford Bridge.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abasore 3 bakiri bato bazamukiye muri Chelsea,ni bo bamuhaye intsinzi kuko ibitego 3 muri 4 yatsinze,byatsinzwe na Trevoh Chalobah, Reece James, Callum Hudson-Odoi bazamukiye mu ishuri rya chelsea nyuma bunganirwa na Timo Werner mu guhangamura Juventus.

    Ubu hashize imyaka 25 ikipe o mu Butaliyani itwaye igikombe cyu Burayi nubwo ifite shampiyona inshuro 36.

    Chelsea nayo yamaze kugera muri 1/16 iyoboye itsinda gusa ifite akazi gakomeye ko guhangana na Manchester United ku cyumweru muri Premier League.

    Nubwo Chelsea yagaruye Timo Werner na Romelu Lukaku,yaraye ivunikishije N'golo Kante na Hakim Ziyech basohotse mu kibuga basimbuwe.

    Ku rundi ruhande,ibintu ntibimeze neza ku ruhande rwa FC Barcelona n'umutoza wayo Xavi kuko baraye banganyije na Benfica 0-0 bituma bananirwa gukatisha itike yo kwerekeza muri 1/16 cy'irangiza.

    Barcelona ishobora kwerekeza muri Europa League kuko ubu iri ku mwanya wa 2 n'amanota 7 mu gihe Benfica bahanganye ifite amanota 5.

    Aho ruzingiye nuko Benfica izakira Dynamo Kiev yoroshye mu mikino y'umunsi wa nyuma, naho Barca ikerekeza i Munich gukina na Bayern.

    Iyi kipe ya La Liga irasabwa akazi gakomeye ko gutsinda Bayern iwayo kandi urwego iriho muri iyi minsi biragoye mu gihe Benfica ihabwa amahirwe yo kunyagira Kiev.

    Iyo Barcelona ibona intsinzi kuri Stade ya Camp Nou yari yari guhita ibona umwanya wo gukina 1/16 ariko yananiwe kubigeraho.

    Myugariro Ronald Araujo yatekereje ko yatsindiye Barca igitego gikomeye ku munota wa 83 ariko igitego nticyemewe kuko yaraririye.

    Benfica nayo yabonye amahirwe yo gutsinda mu minota ya nyuma ubwo Haris Seferovic yacengaga umuzamu Marc-Andre ter Stegen ariko ananirwa kubona urushundura.

    Ku rundi ruhande,Bayern yatsinze ibitego 2-1 Dynamo Kiev yuzuza imikino 5 yose idatsindwa ndetse yanamaze kubona itike kera cyane.

    Amakipe yamaze kubona itike muri 1/16 cya UEFA Champions League ni Bayern,Juventus,Liverpool,Ajax ,Manchester United,Chelsea.Andi aramenyekana uyu munsi no ku munsi wa nyuma uzakinwa mu kwezi gutaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-na-chelsea-zamaze-kubona-itike-ya-1-16-cya-uefa-championsl

  • Kabayija wari mu gitero cy’i Kinigi yasabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bumaze iminsi buburana n’abaregwa mu rubanza ruregwamo bamwe mu bafatiwe mu mitwe irwanya u Rwanda barimo n’uyu Selemani Kabayija, bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya ibyaha uyu wari mu mutwe wa RUD-Urunana.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kandi guhanisha Selemani Kabayija gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho byanatumye amaraso y’Abanyarwanda 15 ameneka ndetse abagera kuri 14 bagakomereka.

    Selemani Kabayija yari umwe mu bari bayoboye kiriya gitero cyagabwe tariki 05 Ukwakira 2019 kigahitana bamwe mu baturage b’i Kinigi barimo n’abishwe urw’agashinyaguro,

    Kabayija akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, ubujura bukoresheje intwaro, kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye Urukiko ko ibi byaha byose bikekwa kuri Kabayija bimuhama ubundi agahanishwa igifungo kiruta ibindi muri ibi byaha ari cyo cya burundu.

    Seleman Kabayija wari mu buyobozi bwa kiriya gitero cya RUD-Urunana, yigeze kugaruka ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi bo muri Guverinoma ya Uganda mu gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Seleman Kabayija yagarutse kuri Philemon Mateke, yavuze ko kiriya gitero cyatewe inkunga n’uyu mugabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kabayija-wari-mu-gitero-cy-i-Kinigi-yasabiwe-gufungwa-burundu

  • Nyakabanda: Barasaba ko amafaranga bacibwa ku ivomero rusange yagabanywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu begerejwe iri vomero rya Nyakabanda bavuga ko amazi yaryo ahenze
    Bamwe mu begerejwe iri vomero rya Nyakabanda bavuga ko amazi yaryo ahenze

    Ni ibyavugiwe mu nteko rusange iba buri wa kabiri, yateraniye mu kagari ka Munanira II, ku wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, aho abaturage bavugira ibibazo bitandukanye bafite ndetse n’ubuyobozi bukabafasha kubicyemura.

    Nsabiyumva Leonie ni umwe mu baturage bitabiriye inteko rusange by’umwihariko uvomera ku ivomero rusange cyangwa se ku kazu k’amazi ka Kigabiro. Yaganiriye na Kigali Today asobanura ikibazo bafite ati: “Mu by’ukuri ivomero rusange ryagenewe abaturage kugira ngo babashe kuvoma amazi meza kandi ku mafaranga make by’umwihariko ku bantu badafite robine mu ngo zabo. Aha mpamaze amezi icyenda navomye amazi meza rimwe gusa, ubundi tuvoma ayo mu kigega aturuka ku mazi y’imvura”.

    Yongeraho ko kandi bacibwa amafaranga menshi rimwe bacibwa amafaranga 50 ubundi bagacibwa 100.

    Avuga ko rimwe na rimwe yabaga azi ko abana be atuma kuvoma bamubeshya ariko na we iyo yigiriyeyo ni yo bamuca, akongeraho ko icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi ngo bugikemure.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Ntakontagize Florence, yasubije icyo kibazo avuga ko bakizi kandi ko bakigikurikirana ndetse ko babwiye umuntu washinze iryo vomero rusange kugabanya amafaranga aca abaturage kandi akabaha amazi meza.

    Ati: “Ubu tugiye kugikurikirana cyane ndetse turebe uko bishyirwa mu bikorwa umuturage ajye acibwa amafaranga make”.

    Yongeraho ko ivomero rusange umuturage aba akwiye gucibwa amafaranga makumyabiri (20) ko kubaca amafaranga arenze ayo atari byo.


    source : https://ift.tt/3FJWlig

  • Kigali: Baramagana abiba ibyapa bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku mihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aho hasigaye icyapa kimwe kiranga imihanda yo muri karitsiye mu gihe byari bibiri
    Aho hasigaye icyapa kimwe kiranga imihanda yo muri karitsiye mu gihe byari bibiri

    Abaturage bavuga ko iyo begerejwe ibikorwa bibafitiye akamaro bikangizwa, bibagiraho ingaruka, kuko ibyo bikorwa biba byaje ari inyungu z’umuturage ku gihugu cye, ari na ho bahera basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo bidakomeza kwangizwa.

    Uwitwa Innocent Ndikumana, avuga ko iki ari ikibazo gihari kuko abantu bakunze kwiba ibyapa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, akaba asanga bihangayikishije.

    Ati “Muri iyi minsi hari aho nzi mu muhanda wa Kabuye nigeze kuhasiga icyapa ngarutse nsanga nta gihari, twumva biduhangayikishije, kuko akenshi byibwa nijoro, ahubwo icyo twasaba ubuyobozi ni ugukurikirana kuko ibyo bikorwa biba byaje ari inyungu z’umuturage ku gihugu cye. Icyo twasaba ni ukugira ngo bikomeze bibungabungwe nta kindi”.

    Vincent Rutayisire wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko aho atuye mu mezi abiri ashize bahibye ibyapa bibiri biranga imihanda yo muri karitsiye.

    Ati “Ibyapa barabyiba, insinga barazica, hano kuri Merez ntibajya babitwara se, hariya hirya hari hari ibyapa babikuraho, imbere y’ipoto hari icyapa kimeze nka biriya biranga imihanda sinibuka neza ariko banza cyari cyanditseho 550, simbizi neza, hari n’ikindi cyari aha iruhande byose barabitwaye haciyemo amezi nk’abiri babitwaye”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko na bo bahangayikishijwe n’iki kibazo kuko bafite umubare munini w’abaturage bakeneye kugerwaho n’ibikorwa remezo.

    Ati “Ariko birababaje cyane kuba hari aho, dushyira ibikorwa remezo mu gihe na rwiyemezamirimo aba atararangiza imirimo ngo tubyakire, ugasanga byagiye byibwa, ahanini ugasanga biribwa n’abantu babifitemo ubumenyi, uba usanga, ahanini bigaragara ko hari aho bafitanye isano no kuba barabikozemo, ikindi na none ugasanga, uruhare rw’umuturage mu gucunga ibyo bikorwa remezo aba yahawe ukabona ntiruri kugaragara neza, aho bigaragara ko umuturage iyo abonye igikorwa remezo, akabona ejo kirangiritse yongera agahamagara Leta”.

    Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gucunga ibikorwa by’iterambere bibagezwaho bakaba ijisho ryabyo nk’uko Dr. Mpabwanamaguru akomeza abisobanura.

    Agira ati “Turifuza ko abantu bafite aho bahurira n’ibikorwa remezo, igihe bari mu kazi bambara imyenda y’akazi, kandi na none turashaka ko umuturage agira uruhare mu gucunga ubusugire bw’ibikorwa remezo agezwaho, akaba ijisho ryabyo, ntihagire uwemera ko abona umuhanda wa kaburimbo yagejejweho wangizwa n’umuntu atabifitiye uburenganzira ngo amureke”.

    Mu Mujyi wa Kigali, hamaze kubarurwa ibilometero 8.6 by’insinga z’amashanyarazi zibwe, ibyapa 16 byibwe ku mihanda, ndetse n’ibipfundikizo cyangwa ibisima bipfundikira imiyoboro y’amazi byagiye byibwa ibindi bikangizwa.

    Ikibazo cy’ibikoresho byibwa gitizwa umurindi n’ababigura na bo bakabikoresha cyangwa bakabikoramo ibindi bikoresho.


    source : https://ift.tt/3DReM3K

  • Papa Francis yaganiriye na Louise Mushikiwabo #rwanda #RwOT

    Louise Mushikiwabo yagaragaje akanyamuneza yatewe no kwakira na Papa Francis mu ntangiro z’iki cyumweru aho yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga uburyo yiyumva nyuma yo kubonana n’uriya mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi.

    Yavuze ko yishimiye bidasanzwe kuba yakiriwe na Papa, 'Umugabo w’umunyarugwiro kuri bose, wiyoroshya bihebuje. Imana ikomeze kumuha imigisha itagabanyije.'

    Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa OIF, utangaza ko ibiganiro byahuje Louise Mushikiwabo na Papa Francis i Vatican, byagarutse ku bufatanye bukwiye kubaho mu gushyigikira abaturage ba Liban na Haiti bisanzwe ari bimwe mu bihugu bigize OIF bikaba muri bifite ibibazo bitandukanye.

    Ubutumwa bwa OIF yanyujije kuri Twitter, bugira buti 'Ibiganiro byabo byagarutse ku bikenewe mu guhuza imbaraga mu rwego rwo gufasha abaturage ba Liban na Hait, ibihugu byombi bya OIF byugarijwe n’ibibazo bikomeye.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Iyobokamana/article/Papa-Francis-yaganiriye-na-Louise-Mushikiwabo