Blog

  • Umwe mu basambanyijwe na R Kelly agiye gusohora igitabo avugamo ibyamubayeho – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo cyiswe ‘The Pursuit of Porsha: How I Grew Into My Power and Purpose’ kizajya hanze ku wa 30 Ugushyingo 2021.

    Variety yatangaje ko uyu mugore wagaragaye muri filime “The Real Housewives of Atlanta”, mu gitabo cye agaragaza ko R Kelly yatumye ahungabana akamugusha mu mutego wo kumujyana mu gitanda bagasambana. Porsha ubu ufite imyaka 40 y’amavuko, yamenyanye n’uyu muhanzi ubwo yari afite imyaka 25.

    Hari aho yagize ati “Nari nishyize muri uyu mwanya. Mvuga nti iki nicyo ugomba gukora. Ugomba kubikora. Nari mfite ibyo nkora byanjye, mfite aho mba. Ni imyumvire nari narashyizwemo n’abagabo yo kumva ko banduta. Nkumva ko mfite agaciro mu gihe babivuze. Ntekereza ko njye kugira iyo myumvire byatumye amfatirana.”

    Akomeza avuga ko atafashwe ku ngufu na R Kelly kubera ko ari icyamamare ahubwo buri mugabo yari kumufatirana kubera ibihe yari arimo.

    Agaragaza ko igihe cya nyuma yasuye uyu muririmbyi yari afite ibirori birimo abakobwa benshi bahateraniye.

    Ati “Ku munsi wa nyuma nasuye R Kelly abakobwa 20 cyangwa 30 bari bitabiriye ibirori yari yakoresheje. Bamwe bari bahamaze ibyumweru.”

    Akomeza avuga ko icyo gihe yumvise abakobwa barira bari gukubitirwa mu rugo rw’uyu mugabo agasaba gutaha. Nyuma yagiye asabwa na R Kelly kumusura ariko akabyanga kubera ibyo yari yahabonye.

    Ati “Ubwo nageraga mu rugo nasanze nikubise ku rukuta. Nari nahungabanye. Mfite gushidikanya ku mpamvu ibyabaye byambagaho kandi ndi umukobwa mukuru.”

    Yavuze ko yongeye guhura na R Kelly mu kiganiro yakoranaga n’undi muntu cyitwa “Dish Nation” . Icyo gihe nabwo uyu muhanzi yashatse kongera kumuguyaguya ariko undi amubera ibamba.

    Ati “Icyo gihe byari bitangaje kuba yaragerageje kongera kuvugana nanjye na none. Naratekereje nti nagiriye ibihe bibi iwawe turi kumwe, biri mu byabaye mu buzima bwanjye ntazibagirwa none ntabwo unyibuka? Ibi byabaye kenshi none ntuzi ko ndi umuntu umwe.”

    Porsha Williams avuga ko ubwo R Kelly yari akurikiranyweho guhohotera abagore ari umwe mu bavuganye na Polisi.

    Muri Nzeri R. Kelly yahamijwe ibyaha byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.

    Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko ku wa 4 Gicurasi 2022 ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu. R.Kelly agiye kujya kuburana urundi rubanza muri Chicago mu minsi iri imbere.

    Porsha Williams uri mu bagore basambanyijwe na R Kelly yavuze ibihe yanyuzemo bikomeye

    R. Kelly yahamijwe ibyaha birimo ibyo gufata ku ngufu abagore

    source : https://ift.tt/3xnc4R9

  • I Kigali hateraniye inama y’Abaperezida b’Inteko zo mu bihugu bya Commonwealth muri Afurika (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yitabiriwe n’abaperezida 12 b’Inteko Zishinga Amategeko, iteraniye muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 17 kugeza ku wa 28 Ugushyingo 2021.

    Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abagize Guverinoma n’abandi.

    Iyi nama irafungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame; ifite insanganyamatsiko igaruka ku kamaro k’Inteko Zishinga Amategeko za Afurika mu kinyejana cya 21.

    Biteganyijwe ko aba bayobozi baganira ku buryo bukwiye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu mikorere y’Inteko Zishinga Amategeko, kureba ubudahangarwa bw’inteko n’uburyo bwo kuzifasha gukora binyuze mu mucyo.

    Abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth bafatwa nk’abafite umukoro ukomeye wo gushishikariza guverinoma zabo gushyira umukono ku masezerano agamije gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ibiganiro biyitangirwamo biribanda ku ruhare rw’inteko mu iterambere rya sosiyete, ububasha bw’Inteko n’icyo ubudahangarwa bwazo buvuze, uburyo zafashwa kuzuza inshingano zazo, uko zahindura imikorere bitewe n’ingaruka za Covid-19 n’ibindi.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, aheruka kuvuga ko kwakira bagenzi babo bo mu Nteko z’Ibihugu bya Afurika, biri mu Ihuriro ry’Inteko zo muri Commonwealth ari amahirwe akomeye ku Nteko y’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.

    Ati “Twiteze umusaruro mu biganiro biteganyijwe, tuzungurana ibitekerezo na bagenzi bacu muri Afurika ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage bacu no kugira uruhare mu gutuma inzozi zabo ziba impamo.”

    Ibihugu byayitabiriye birimo Botswana, Cameroun, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.

    Abadepite n’abasenateri bagera kuri 800 ni bo bitabiriye iyi nama muri Kigali Convention Centre mu gihe abandi bari kuyikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni bwo bamwe mu badepite bitabiriye iyi nama basuye Icyanya cyihariye cyahariwe Inganda kiri Masoro mu Karere ka Gasabo berekwa iterambere ry’inganda mu Rwanda.

    Today, some MPs, who are in Rwanda to attend #CSPOC17Rwanda, had a guided tour in Kigali Special Economic Zone to observe the industrial development in #Rwanda. pic.twitter.com/jrfvHkQKm1

    — Chamber of Deputies | Rwanda (@RwandaCDeputies) November 23, 2021

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3oTXxbX

  • Ifoto y’umunsi: Minisitiri Gatabazi n’abandi bayobozi mu mwambaro wa Polisi y’Igihugu – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi kimwe n’abandi 459 baherutse gutorwa, bari bambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda bitewe n’uko aya mahugurwa ari kubera mu Kigo cya Polisi, bityo bikaba byari ngombwa kugira umwambaro uhuriweho Polisi isanzwe ikoresha mu gutanga amahugurwa.

    Ibi kandi bisa nk’uko byari byagenze ubwo uyu mwiherero uheruka kubaho, kuko icyo gihe abayobozi bari bambaye impuzankano yambarwa n’igisirikare cy’u Rwanda, bitewe n’uko uwo mwiherero wari wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

    Abayobozi bari gutorezwa mu Kigo cya Gishari, bari kwigira hamwe Gahunda zirimo kumenya imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze, kugira ngo mu gihe batangiye inshingano batorewe, bazabe bazi imikoranire n’izindi nzego.

    Bari kuganira kandi ku buryo aba bayobozi bazajya bakorana n’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’umuturage, ndetse no kurebera hamwe umurongo wa politike igihugu kigenderaho n’inshingano za buri umwe n’uburyo zuzuzanya n’iza mugenzi we.

    Aba bayobozi kandi bazerekwa uko urugamba rwo Kubohora Igihugu rwagenze n’uburyo hakurikiyeho urugamba rwo guteza imbere umuturage, ari narwo rugamba aba bayobozi batorewe kurwanamo.

    Abitabiriye aya mahugurwa bose bambitswe impuzankano ya Polisi y’u Rwanda

    Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, anatanga ikiganiro

    Aya mahugurwa agamije gufasha abayobozi baherutse gutorwa, kumenya inshingano zibategereje

    Minisitiri Gatabazi ari kumwe na ba Guverineri ndetse na Meya w’Umujyi wa Kigali, bose bitabiriye aya mahugurwa

    Minisitiri Gatabazi yakurikiye aya mahugurwa yambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda

    Abayobozi b’inzego z’ibanze batowe bazaba bafite manda y’imyaka itanu

    Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu turere 27 two mu ntara zose z’igihugu

    Minisitiri Uwizeye ni umwe mu batumirwa benshi batanze ibiganiro muri aya mahugurwa

    Guverineri Gasana Emmanuel w’Intara y’Iburasirazuba na Guverineri Habitegeko François w’Iburengerazuba bitabiriye aya mahugurwa

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi bakwiye kwegera abaturage kugira ngo bamenye ibibazo bafite, bityo babishakire ibisubizo

    Abayobozi bari mu mahugurwa bazasobanurirwa uburyo bagomba kuzashyira mu bikorwa inshingano zabo kugira ngo bagere ku iterambere rikenewe mu turere bayobora

    Abari mu mahugurwa baturuka mu turere 27, buri kose gahagarariwe n’abantu 17

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yageraga mu Kigo cya Gishari cyabereyemo aya mahugurwa

    source : https://ift.tt/3nKAXmM

  • Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Papa Francis – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, nibwo Papa Francis yakiriye Mushikiwabo i Vatican. Ibiganiro by’aba bombi byagarutse ku buryo habaho ubufatanye mu gufasha abaturage ba Haiti na Liban.

    Ibi bihugu bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF muri iyi minsi byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na Politiki.

    Abinyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yashimiye Papa Francis wamuhaye umwanya wo kuganira, avuga ko ari umugabo urangwa n’ubumuntu ndetse amusabira umugisha ku Mana.

    Je suis infiniment reconnaissante au Saint-Père pour le temps précieux qu’il m’a accordé; un homme d’une générosité et d’une simplicité désarmantes. Que Dieu continue de le bénir abondamment!! https://t.co/0iEXOBaAEU

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) November 23, 2021

    Si ubwa mbere Louise Mushikiwabo agiriye uruzinduko i Vatican ndetse akakirwa na Papa Francis kuko mu 2017 yari mu bagize itsinda ryaherekeje Perezida Paul Kagame, ubwo yagiranaga ibiganiro n’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Icyo gihe Louise Mushikiwabo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

    Papa Francis yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo ubwo yakirirwaga i Vatican

    source : https://ift.tt/3cH3enS

  • Abagera ku 1000 bakoze ibizamini bya leta ntibanyuzwe; basabye kubarirwa amanota bundi bushya – #rwanda #RwOT

    Amanota yatangajwe ku wa 15 Ugushyingo 2021, arimo ay’abanyeshuri basoje Umwaka wa Gatandatu w’ayisumbuye (S6), uwa Gatatu w’Inderabarezi (TTC) n’uwa gatanu w’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro (L5).

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu y’ubumenyi rusange abakoze ibizamini ari 47.399. Muri bo hatsinze 85,3%, naho 14,7% ntibagira amanota fatizo.

    Mu mashuri Nderabarezi hakoze 2.988, hatsinda 99,9%. Ni mu gihe mu y’Imyuga n’Ubumenyingiro hakoze 22.523, hagatsinda 95,7% naho 4,3% ntibageze ku manota fatizo.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yabwiye IGIHE ko kuva ku wa 16 Ugushyingo 2021 (nyuma y’umunsi amanota atangajwe), hamaze kwakirwa ubusabe bw’abanyeshuri 917 bifuza kongera kubarirwa amanota.

    Barimo 533 basoje S6, 376 barangije muri TVET na 18 barangije muri TTC.

    Muri abo bose, abagera kuri 470 bamaze gusubizwa kandi “nta kibazo na kimwe cyagaragayemo”.
    Dr Bahati yakomeje ati “Ni gake cyane dusubiramo tugasanga amanota y’umunyeshuri afite ikibazo. Kugeza ubu muri abo bose mvuze nta kibazo kiragaragara.”

    Kugeza mu 2008, Ibizamini bya Leta byakosorwaga ikayi y’umunyeshuri irebwamo n’umwarimu umwe. Nyuma y’uwo mwaka, hashyizweho uburyo bushya, ahakoreshwaga umwe hashyirwa abari hagati ya batanu n’umunani.

    Ni ukuvuga ko buri kayi y’ibisubizo y’umunyeshuri umwe, ikosorwa n’umwarimu akayiha mugenzi we akareba ko ntaho yibeshye, bakayihererekanya kugeza ku wa karindwi.

    Mbere y’ikosora, baba barateguwe binyuze mu bizamini bakoreshwa kugeza aho bose basa n’abageze ku rwego rumwe kuko ntibakosora ibyo batabasha gutsinda.

    Dr Bahati yavuze ko iyo hari abagize amanota make bakomeza gukoreshwa ibizamini kugeza bose bagize angana 99%, hanabamo ikinyuranyo kikaba gito cyane.

    Hiyongeraho kandi ko guha abo barimu icyagereranywa no “kumenyereza abakosozi” aho bitoreza ku makayi y’ibizamini byarangiye kera.

    Ibyo bituma iyo bakosora abanyeshuri batanyuranya ku manota bagenera ibisubizo byabo hanirindwa ko habaho amarangamutima yaganisha ku kubogama.

    Kuri iyo ngingo ho binagirwamo uruhare no kuba kugeza igihe ikosora rirangirira amazina y’umunyeshuri aba agipfukiranye abarimu batayabona.

    Ikosora rirangiye, haba hari itsinda ry’abagenzuzi rishinzwe kureba ko amanota yemejwe bwa nyuma ari yo koko.

    Dr Bahati yavuze ko nyuma y’iryo genzura ari bwo amazina y’umunyeshuri agaragazwa kuko amanota aba agiye kwandikwa ku mafishi.

    Akurwa kuri ayo mafishi ashyirwa muri mudasobwa, akaba ariho ashyirirwa mu byiciro (grades) hifashishijwe inyuguti (A, B, C,D,E,F na S).

    Ibyo iyo birangiye amanota asohorwa ku mpapuro “abantu bakongera gusubiramo bakareba ko nta kibazo kirimo”.

    Iyo amaze kwemeranywaho, ni bwo hakorwa “aggregates”.

    Dr Bahati yagize ati “Urwo rugendo binyuramo rwose ruduha icyizere ko ikosora dukora ryizewe kandi rinyura mu mucyo ku buryo n’iyo ryasubirwamo nta mpinduka [nini] zaba.”

    Ibyo kwereka abanyeshuri amakayi y’ibisubizo yabiteye utwatsi…

    Ashingiye ku ruhererekane binyuramo kuva ikayi y’umunyeshuri itangira gukosorwa kugeza yandikiwe amanota, Dr Bahati yavuze ko icyo kuba abanyeshuri bifuza gusubirishamo amanota batekereza kwerekwa amakayi y’ibisubizo yabo “kidashoboka”.

    Ati “Uramutse ubonye amanota wagize mu isomo runaka n’ubundi nta gisubizo byaguha ku manota ya nyuma kuko ntuba usobanukiwe inzira byanyuzemo kugira ngo aya nyuma aboneke.”

    “Ikindi abakosora ni itsinda rigari. Nitwereka umunyeshuri ikayi, ashobora kuvuga ati ‘ese hano ko mbona ari byo [mukaba mutarahampereya amanota]’. Icyo gihe byasaba ko tujya kuzana rya tsinda ryamukosoye ngo rimusobanurire.”

    Yashimangiye ko abanyeshuri bose bazatanga ubusabe buzakirwa ariko hakongera gusuzumwa ko amanota yanditswe ku mafishi ahura n’ayo muri système ya mudasobwa gusa.

    Yemeje ko muri uyu mwaka ari bwo hakiwe ubusabe bwa benshi bashaka gusubirishamo amanota yabo.

    Akeka ko byatewe no kuba ibizamini byarakuwe mu bigo bitandukanye bigahurizwa muri kimwe no kuba Abaturarwanda bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ariko n’amakuru ku nzira ikosora rinyuramo akaba ataramenyekana.

    Yasabye ababyeyi,abarezi n’abanyeshuri kwirinda igitutu icyo ari cyo cyose kuko kugira amanota make cyangwa atakunyuze bidasobanuye gukosorwa nabi.

    Gusaba kongera kubarirwa amanota binyuzwa mu busabe bwoherezwa kuri email ya [email protected] cyangwa ugasura Icyicaro cya NESA.

    Kuva mu 2008 bikorerwa ubuntu mu gihe mbere umunyeshuri yasabwaga kwishyura 5.000 Frw kugira ngo ahabwe iyo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yatangaje ko hamaze kwakirwa ubusabe bw’abanyeshuri 917 bifuza kongera kubarirwa amanota

    source : https://ift.tt/30XQeYO

  • Nyagatare:Abahinzi b'umuceri barataka igihombo #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'umuceri bo mu gishanga Cyabayaga giherereye mu murenge wa Rukomo barataka igihombo bavuga ko ibyo bashobora bahinga babigurisha igiciro kikaba Kiri hasi

    Ikigo cy'igihugu cy'igishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB) kiri gushyira mu bikorwa ubushakatsi ku butaka, binyuze mu mushinga RWASIS ugamije kuzamura umusaruro w'ubuhinzi hifashishijwe amakuru ya nyayo y'ubutaka, RAB irakora ubushakatsi bita cyane ku bihingwa ngandura rugo birimo n'umuceri,
    abahinzi b'umuceri mu gishanga Cyabayaga bakoreweho ubushakatsi bahamya ko ifumbire bahawe muri uko gukora ubushakatsi yatumye umusaruro wabo wiyongera kuko mbere umuceri bezaga n'uwo beza ubu butandukanye

    Uwitwa Ziripa Tuyishime ati'Mfite inyungu mu musaruro tuzabona kuko ibyana byabyaye by'iyo fumbire yadukorerwagaho ubushakashatsi ukagereranya n'ibyana twari dusanzwe tugira harimo itandukaniro kuko iyo twari dusanzwe dukoresha usanga yarabyaye ibyana bitandatu ntibirenge icyenda ariko ifumbire y'ubwo bushakashatsi byibura ibyara ibyana kuva ku icumbi kugera nko kuri nko kuri cumi n'icyenda'

    Mugenzi we Nsengiyumva Ezeckiel avuga ko ifumbire bahawe mugora ubushakashatsi igenda ibaha umusaruro mwiza

    Umuhinzi Nsengiyumva avuga ko umusaruro babonye ari mwiza babikesha umushinga RWASIS

    Aba bahinzi bemeza ko ibyo bashora bahinga igiciro bahabwa bagurirwa ntaho bihuriye kuko igiciro kiba ari gito, umwaka ushize baguriwe kuri 284frws ku kiro cy'umuceri muremure bakavuga ko bibatera ibihombo kuburyo bikomeje bamwe muri bo bashobora no kubireka gukomeza guhinga

    John Kayumba umukozi muri RAB avuga ko umusaruro uzagenda wiyongera ari nako inyungu izagenda yiyongera

    Ati'Ku ruhande rw'ubushakashatsi turimo uko umusaruro uzagenda wiyongera niko n'umuhinzi azajya abona inyungu nubwo yagurirwa ku giciro kiri hasi bitewe nuko yejeje byinshi inyungu ikaboneka'

    Bariya bahinzi bahinga umuceri ku buso bwa hectare 40, Umushinga Rwanda Soil Information Services (RWASIS) uri gukorere ubushakashatsi mu turere 27 turimo Nyagatare, Gatsibo n'ahandi bibanda cyane ku bihingwa ngandura rugo birimo umuceri,ibirayi,ibigori, ibishyimbo n'ibindi

    Theogene NSHIMIYIMANA/NYAGATARE

    The post Nyagatare:Abahinzi b'umuceri barataka igihombo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/24/nyagatareabahinzi-bumuceri-barataka-igihombo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatareabahinzi-bumuceri-barataka-igihombo

  • Rutahizamu Karim Benzema yakatiwe igifungo n’inkiko #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba na kapiteni wa Real Madrid, Karim Benzema yakatiwe umwaka usubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera ubwoba mu genzi we w’umufaransa Mathieu Valbuena ko bazashyira hanze amashusho ye ari mu buriri n’umukobwa.

    Umucamanza akaba yakatiye Karim Benzema umwaka usubitse ndetse no kwishyura ihazabu ingana n’amadorali ibihumbi 84 (84,000,000 frw).

    Benzema w’imyaka 33 akaba yareganwaga n’abantu 5 aho bakurikiranyweho kugerageza gukura amafaranga muri Valbuena bamubwira ko bazashyira hanze amashusho ye hanze aryamanye n’umukobwa.

    Ibi byose bitewe n’uko byavuzwe mu itangazamakuru byatumye aba bakinnyi bombi batakaza umwanya mu ikipe y’igihugu, Karim Benzema akaba yarongeye guhamgarwa muri uyu mwaka.

    Ibi byose byatangiye muri 2015 ubwo aba bakinnyi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu aho Benzema yashyize igitutu kuri Valbuena kwishyura abo bantu bamusabaga amafaranga kugira ngo yishyure abo bantu badashyira amashusho ye hanze, byafashwe nk’aho Benzema na we arimo gukorana n’abo bantu nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze.

    Benzema we akaba yaragiye ahakana ibi ashinjwa aho we yavugaga ko yarimo afasha Valbuena kugira ngo ayo mashusho.

    Abandi bane bareganwaga na Benzema nabo bahamwe n’icyaha. Uwunganira Benzema mu mategeko yabwiye itangazamakuru ko bagiye guhita bajuririra iki cyemezo.

    Karim Benzema yakatiwe iki gihano nyuma y’uko ari kumwe n’ikipe ya Real Madrid aho bari bukine na FC Sheriff Tiraspol muri Champions League kuri uyu wa Kane.

    Karim Benzema yakatiwe umwaka usubitse

    Umunyamategeko we yavuze ko bagiye guhita bajurira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-karim-benzema-yakatiwe-igifungo-n-inkiko

  • Iburasirazuba: Abubatse n’abatanze ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri barizezwa kwishyurwa vuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihugu hose haherutse kubakwa ibyumba by
    Mu gihugu hose haherutse kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, ariko hari bamwe mu babyubatse bagaragaza ko batarishyurwa

    Kubwimana Paul yakoze imirimo y’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Gakagati mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.

    Avuga ko igihe cyageze bagasimbuzwa abandi bakozi badahembwe, babajije babwirwa ko bajya gushaka uwabakoreshaga, kugeza uyu munsi akaba atarahabwa amafaranga ye 75,000.

    Ati “Twari abantu 25 turishyuza arenga 600,000 ariko twabajije ku murenge baratubwira ngo tujye kubaza uwadukoreshaga kandi ntituzi iyo ari. Ku bwanjye ndishyuza 75,000 ariko mu by’ukuri nabuze aho mbariza.”

    Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe imiyoborere Byukusenge Madeleine avuga ko n’ubwo atazi umubare w’abishyuza n’amafaranga bishyuza ariko bahari.

    Avuga ko impamvu hakiri abishyuza ari uko amafaranga yari ahari yashize ndetse bakaba baramenyesheje Minisiteri y’Uburezi.

    Agira ati “Hakozwe ubuvugizi kugira ngo haboneke amafaranga yo kwishyura abo bantu batishyuwe ndetse n’ibikoresho bimwe ababitanze batarishyurwa hari n’inama yakozwe mu cyumweru gishize habaho kwibutsa ko amafaranga yashakishwa kugira ngo abantu bishyurwe ariko batwizeza ko bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Mu mwaka wa 2020, mu gihugu cyose hubatswe ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 byarangiye muri Nzeri mbere y’uko amashuri afungura.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba hubatswe ibyumba birenga 6,000 cyane mu turere tutari dufite amashuri menshi ku buryo hagaragaraga ubucucike bwinshi.


    source : https://ift.tt/3DO3tcT

  • Menya impamvu Banki igusaba inyungu y’ikirenga ku nguzanyo wahawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wabajije icyo kibazo Guverineri wa BNR, John Rwangombwa mu cyumweru gishize, ubwo yari amaze gusobanura ibijyanye n’imiterere y’ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo Covid-19.

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko BNR yahaye uburenganzira amabanki, bwo kuvugurura inguzanyo zatanzwe ku bakiriya bayo bitewe n’uko icyorezo Covid-19 ngo cyatumye bahomba, bamwe bakananirwa kwishyura neza.

    BNR ivuga ko mu mwaka wa 2020/2021 amabanki yatanze inguzanyo yiyongera ku myenda yanganaga n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 776, kugira ngo abasabye inguzanyo bongere ibyo bakora banabashe kwishyura ayo bari barananiwe, ngo yanganaga na 5.7% by’inguzanyo bari bahawe.

    Guverineri Rwangombwa yagize ati “Kubera icyorezo twabonaga ko abantu badashoboye kwishyura neza imyenda yabo, ubusanzwe umuntu yemerewe kuvugurura umwenda (guhabwa umwenda wiyongera ku wo yari asanzwe yarafashe) bitarenze inshuro ebyiri, ariko twemereye amabanki ko bavugurura imyenda bikagera byibura ku nshuro enye bitewe n’ubwumvikane bafitanye n’abakiriya babo”.

    Ubusanzwe iyo umuntu asabye umwenda wiyongera ku wo yari yarafashe, yongererwa imyaka yari kuzamara yishyura uwo mwenda buri kwezi ndetse n’inyungu azishyuriraho.

    Ibi byatumye amabanki arushaho kunguka kuko inyungu yari yabonye muri 2019 yanganaga n’amafaranga miliyari 33 yaje kugera kuri miliyari 56 muri 2020/2021.

    Abadepite babajije Guverineri Rwangombwa impamvu ibiciro by’ibintu bitandukanye bikomeje gutumbagira ndetse n’amabanki akaba asaba abakiriya bayo inyungu y’ikirenga igera kuri 18%, nyamara BNR yo iba yayahaye amafaranga azishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 5% gusa.

    Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Teddy Kaberuka twaganiriye atanga ibisobanuro birambuye kuri ibyo bibazo byombi, aho ibijyanye no kwiyongera kw’inguzanyo ngo bitavuze ko ibiciro bigomba kugabanywa, ahubwo ngo bivuze ko ibikorwa by’abasabye inguzanyo byiyongera, bigatuma haboneka imirimo myinshi.

    Ku kijyanye n’inyungu y’ikirenga amabanki asaba abakiriya bayo bahawe inguzanyo, Teddy Kaberuka avuga ko biterwa n’impamvu zigera kuri eshanu cyangwa zirenga.

    Yagize ati “Inguzanyo uzayishyura banki hiyongereyeho ya nyungu ya 5% ya BNR, hakiyongeraho ko ifaranga ry’u Rwanda rizaba ryataye agaciro ku rugero rwa 5.8% mu myaka nk’itatu, hakiyongeraho ay’ibyago by’uko ushobora kutishyura, hakiyongeraho ayo(imifuragiro) banki iha umukozi wakoze kuri iyo dosiye, ndetse n’umusoro ku nyongeragaciro(TVA) kuko abasabye inguzanyo bawishyura”.

    Teddy Kaberuka avuga ko umuntu ashyize hamwe izo mpamvu zose ari bwo abona ya nyungu ya 18% yiyongera ku nguzanyo umuntu aba yahawe.

    Icyakora ngo hakenewe gahunda isobanura impamvu banki zitanga inguzanyo ku nyungu zitandukanye, aho zimwe zisaba kongererwaho 16% by’ayo zihaye umukiriya, izindi zikongeraho 17%, izindi 18%, ndetse ibigo by’imari byo bikaba bigeza no kuri 24%.

    source : https://ift.tt/30UUjgc

  • MINALOC yatangiye guhugura Abayobozi bose batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo ku rwego rw’Intara/Umujyi wa Kigali hamwe n’Abayobora uturere, kuri ubu bari mu Kigo cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho bazamara iminsi itandatu bahugurwa kuri gahunda za Leta hamwe no gufatanya n’inzego zikorera mu turere bazayobora.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ibi bizafasha Abayobozi b’inzego z’ibanze batowe gutangira imirimo badahuzagurika, ndetse bigashimangira n’umuco wo gukorera hamwe no kumenya inshingano za buri wese.

    Asobanura iby’iyi gahunda kuri Radio y’Igihugu, Minisitiri Gatabazi yagize ati “Dusaba Abayobozi gushyira hamwe nk’abayobozi, gushyira hamwe n’abatekinisiye, ndetse no gushyira hamwe n’abaturage, ku buryo uwashaka kubatatanya yaba ari we barwanya, ababohoye u Rwanda ni bwo buryo bakoresheje, ni cyo gituma Igihugu cyacu kikiriho”.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko Abayobozi b
    Minisitiri Gatabazi avuga ko Abayobozi b’inzego baherutse gutorwa bose bazahabwa amahugurwa yo kubamenyereza imirimo binjiyemo

    Minisitiri Gatabazi avuga ko hari aho yabonye Abayobozi b’Akarere (Meya na Visi Meya) batumvikana ku buryo ngo ntawasuhuzaga mugenzi we, akibaza icyo Akarere kari kugeraho abantu babanye batyo bikamuyobera.

    Ku bijyanye no kumenya inshingano, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko aba bayobozi bari mu mahugurwa bazahura n’abo ku rwego rw’Igihugu ndetse n’ab’inzego zose zikorera mu Karere bagiye kuyobora, bose bagomba kubizeza imikoranire banabereka uko bakora.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko abarimo guhugurwa bazatozwa kumenya ko umuturage yemerewe kubaza Leta no kuyisaba icyo akeneye kandi akagihabwa, ariko na we akamenya gufata neza ibyo yagenewe kugira ngo bimufashe guhindura imibereho ye.

    Iyi gahunda igamije kumenyereza abatowe (induction courses) ibijyanye n’ibyerekezo Leta yihaye, birimo Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2018-2024).

    MINALOC izahugurira abatowe kumenya inshingano binjiyemo mu gihe cy’imyaka itanu ihereye ku bayobozi b’Intara n’Uturere kugeza ku batorewe kuyobora imidugudu bose mu Gihugu.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na Minisitiri Gatabazi mu mpuzankano ya Polisi y’Igihugu aho bari mu mahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana


    source : https://ift.tt/3DO6gT3