Blog

  • Ifoto y’umunsi: Kigali Convention Center yacanwe mu ibara rya Orange mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, iyi nyubako yari yacanwe Orange ari nabwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku Isi yose.

    Kuri uyu munsi hifashishwa ibara rya Orange mu kwamagana abakorera abandi ihohotera rishingiye ku gitsina, ku mbuga nkoranyambaga haragaragara amafoto yo mu bihugu bitandukanye aho abantu benshi bagiye bagaragaza ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiriye gucika.

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangiza iyi minsi aho ku rwego rw’igihugu ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Mpondwa, mbere yo gutangiza ibirori habanje urugendo rwakozwe n’amaguru mu Mujyi wa Kabarore rugamije kwamagana ihohoterwa.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribamo amoko ane ariyo ihohoterwa ribabaza umubiri, irikorewe ku gitsina nko gufatwa ku ngufu. Ribamo kandi kubuza umuntu uburenganzira ku mutungo ndetse n’irikorwa umuntu abwira undi amagambo amukomeretsa.

    Inyubako ya Kigali Convention Center yacanwe mu ibara rya Orange mu rwego rwo kwifatanya n’Isi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    source : https://ift.tt/3cR0x34

  • Urukiko rwategetse ko abagabo bakekwaho gucuruza amahembe y’inzovu bafungwa iminsi 30 – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe mu bihe bitandukanye mu kwezi gushize, Urukiko rukaba rwarasanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa iri mu bwoko bw’inyamaswa bukomye.

    Mu kwiregura Murokozi Desire uri mu baregwa ahakana icyaha aregwa, agasobanura ko Kaburaburyo Cyriaque nawe bareganwa, yamubwiye ikibazo cy’umuntu ushaka ko bakorana ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu akamuhakanira ko atabijyamo, kubera ko akazi akora katabimwemerera.

    Icyakoze yemera ko yahuriye muri hoteli na Imanishimwe Gedeo ari kumwe na Kaburaburyo, bakamusobanurira neza iby’ubwo bucuruzi bw’amahembe y’inzovu, ariko ntiyabyumva.

    Nyuma aba bagabo baje gupanga gukomeza guhurira i Kigali aho bahuriye inshuro enye, kandi ibiganiro byabo buri gihe bikaba byaribandaga ku bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.

    Ku ruhande rwa Kaburaburyo, yahakanye ibyo aregwa, ndetse avuga ko ibyo yaba yaravugiye mu itangazamakuru bidakwiye guhabwa agaciro kuko ntacyo yemera mu byo yarezwe.

    Ibi byashimangiwe n’umwunganizi we, Me Ngendakuriyo Celestin, wavuze ko umukiliya we yaje i Kigali atazanywe no gucuruza amahembe kuko nta kintu na kimwe kibigaragaza.

    Ku ruhande rwa Bagabo Bahimuzi Nicodeme nawe uri mu baregwa, yahakanye icyaha ashinjwa kuko atigeze akora ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu yewe akaba nta huriro afitanye n’amahembe y’inzovu yafashwe.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwirengure bw’aba bagabo burimo kwivuguruza, busaba ko bafungwa mu gihe cy’iminsi 30.

    Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zagezweho mu iperereza ryakozwe zituma aba bagabo bose bakekwaho icyaha cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye, bityo rutegeka ko bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yari aherutse kuvuga ko aba bagabo bafashwe mu bihe bitandukanye, aho bakoresheje u Rwanda nk’inzira yo gukomeza ubucuruzi bwabo.

    Icyo gihe yaragize ati “Bafashwe mu bihe bitandukanye bakaba barafashwe bakurikiranyweho kugeza mu Rwanda ibiro bigera kuri 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kubigurisha. Yafatiwe mu modoka y’umudipolomate yakoreshwaga n’umukozi wayo wa SINELAC, u Rwanda barukoresha nk’inzira kuko siho bayagurisha cyangwa bayakura.”

    Dr Murangira, yongeyeho ko ifatwa ry’aba bagabo ari umuburo ugaragaza ko umuntu wese ushaka gukoresha u Rwanda nk’inzira y’ubucuruzi butemewe nta mahirwe afite kuko Rwanda rutazamera kuba icyambu cy’abanyabyaha.

    Biteganyijwe ko urukiko nibahamwa n’iki cyaha bazafungwa imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na 7 Frw.

    Abagabo bacuruza amahembe y’inzovu bafashwe mu bihe bitandukanye mu Ukwakira

    ba bagabo bafatanywe ibiro 45 by’amahembe y’inzovu

    source : https://ift.tt/3DT9wN3

  • Karongi: Abagabo basabwe gutinyuka bakagaragaza ihohoterwa bakorerwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’Umukozi Ushinzwe Imiyoborere myiza muri Karongi, Munyanziza Placide, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Uyu muyobozi yavuze ko guhishira ihohoterwa bikomeza kuritiza umurindi, ati “Turasaba abaturage kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko gukurikirana ibibazo bijyanye n’ihohoterwa bisaba ibimenyetso. Iyo amakuru adatanzwe, cyangwa agatangwa ibimenyetso byarasibanganye, uwahohotewe ntabona ubutabera.”

    Mukantagara Therese, umaze imyaka itatu akorera mu cyumba cy’ubujyanama ku bahohotewe mu murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, yavuze ko n’abagabo bakwiye gushishikarizwa kudahishira ihohoterwa, ati “Abagabo batatu bonyine nibo baje kumbwira ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, barimo ufite umugore wajyaga gusambana. Iyo tuvuze gahunda nka ‘Wiceceka’, n’abagabo bagomba kumva ko ibareba.”

    Mu karere ka Karongi habarurwa abana 417 batewe inda bahohotewe, batarageza imyaka y’ubukure. Aka karere kandi gafite imiryango 400 ikurikiranwa n’ubuyobozi kuko yigeze kubamo amakimbirane arimo n’ashingiye ku ihohoterwa.

    urubyiruko rwasabwe kudahishira abarukorera ihohoterwa

    source : https://ift.tt/32z1fQN

  • Basabye ko igitaramo cya Koffi Olomid gihaga… – #rwanda #RwOT

    Mu 2016, Antoine Agbepa Mumba, Le Grand Mopao Mokonzi uzwi ku izina rya Koffi Olomide, yarahagaritswe muri Kenya nyuma yo guhohotera umwe mu babyinnyi be ku kibuga cy'Indege i Nairobi.

    Bifashishije konti zabo za Twitter, baravuga ko Leta ikwiye guhagarika igitaramo Koffie agiye gukorera i Kigali kubera ko uyu muhanzi w'ikirangirire muri Afurika mu bihe bitandukanye yavuzweho guhohotera ababyinnyikazi be, ndetse rimwe na rimwe ubutabera bukitabazwa.

    Inkuru nyinshi zuzuye kuri internet zanditswe mu bihe bitandukanye n'ibitangazamakuru bitandukanye zivuga ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yagiye avugwaho.

    Igitaramo cya Koffi Olomide kigiye kubera mu Rwanda mu gihe hari kuba ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Aha niho Juliette Karitanyi, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aharanira iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abagore ahera avuga ko Koffi Olomide atagakandagije ikirenge cye mu Rwanda.

    Yunganirwa n'umunyamakuru Cyuzuzo Jean D'Arc wa Kiss Fm uvuga ko bitangaje ukuntu mu Rwanda bahora barwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina, ariko bakemerera Koffi Olomidé ushinjwa guhonyora uburenganzira bw’abagore kuhakorera igitaramo.

    Uyu munyamakuru yavuze ko hari ibihamya bigaragaza Koffi akubita ababyinnyi n'ibindi. Umwe mu bakurikira Cyuzuzo kuri Twitter yamubwiye ko afite ijwi rigera kure bityo ko ashobora gutuma igitaramo cya Koffi gihagarikwa.

    Ati 'Uzi ko ijwi ryawe rigera kure Cyuzu!!! Ngaho nawe ibaze nk’ubu uhagaritse ‘concert’ ya Koffi Olomide kandi uzi neza ko hari abanyarwanda bamukunda kubi! Ubu wabakira?'. Cyuzuzo yavuze ko atabura kuvuga ku ngingo nk'iyi. Ati 'Oya ntawe mbujije ariko sinabura no kubivugaho kuko niba iwacu turwanya imyitwarire nk'iriya, ariko abandi tukirengagiza ibyabo ni ubuhe butumwa bitanga?'

    Sylvie Nsanga, umwe mu baharanira ko abagore n’abagabo bareshya bakabona amahirwe angana, nawe avuga ko batiteguye gutaramirwa n'umugabo uzwi mu guhohotera abagore n'abakobwa ubuzima bwe bwose. Ati 'Mwese muvuge oya kuri Koffi Olomide.'

    Sharangabo yavuze ko n'ubwo abantu bari gusaba ko igitaramo cya Koffi gihagarikwa mu Rwanda, uyu muhanzi yakiriwe n'abakuru ba Guverinoma batatu ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo by'umuziki bya Afrima 2021 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    Yunganiwe na Mugabe wavuze ko ibyaha Koffi Olomide akurikiranyweho atabihamijwe n'ubutabera bw'u Rwanda. Ati 'Ibyo byaha ntiyabyemejwe n'ubutabera bw'u Rwanda. Mu gihe aho byabereye adafunzwe kandi yemererwa n'amategeko kwidegembya, nta mpamvu y'uko u Rwanda rutamwakira.'

    Akomeza ati 'Mu buryo bwa dipolomasi yahagarikwa yarabikoreye ku butaka bw'u Rwanda cyangwa yarabikoreye umunyarwanda.'

    Deogratias Ukurikiyenyagasani ati 'Ahubwo u Rwanda nk’igihugu kigira amategeko ndetse kikubahiriza amategeko mpuzamahanga, ni gute cyagendera ku bivugwa bitahamijwe n’inkiko kikabigira ukuri?'

    Ku wa 13 Ugushyingo 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Vincent Karega yanditse kuri konti ye ya Twitter aha Koffi ikaze mu Rwanda mu gitaramo azahakorera.

    Mu mwaka wa 2012 Koffi Olomide yakubise uwitwa Diego Lubaki, umu producer we muri RD Congo, icyo gihe akatirwa n'urukiko gufungwa amezi atatu.

    Mu 2008 nabwo Koffi Olomide yakubise umu 'Cameraman' wa Televiziyo yitwa RTGA yo muri RD Congo, amukubitira mu gitaramo cye cyabereye mu mujyi i Kinshasa ndetse bivugwa ko icyo gihe yashwanyaguje Camera ye.

    Si ibyo gusa ahubwo hari n’amakuru avuga ko Koffi Olomide yigeze gufungirwa mu gihugu cya Zimbabwe azira gukubita abafana.

    Mu Ukwakira 2021, Koffi yasabiwe n'abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

    Uyu mugabo aregwa n’abagore bane bahoze ari ababyinnyi be gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu.


    Abavuga ko baharanira uburenganzira bw'abagore, barasaba ko igitaramo cya Koffi gihagarikwa kubera ibirego ari kuburana mu nkiko byo guhohotera abagore

    Mu bihe bitandukanye, Koffi yahakanye ibirego by'abagore batandukanye

    Ku wa 13 Ukuboza 2021, mu Bufaransa hazasomwa urubanza ku bujurire bwa Koffi Olomide

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111897/basabye-ko-igitaramo-cya-koffi-olomide-gihagarikwa-abandi-bati-ntitwamucira-urubanza-111897.html

  • Nyirasenge wa Barack Obama, Mama Hawa yitabye… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yari amaze iminsi avurirwa mu bitaro by’akarere ka Rachuonyo, aho yaje gusezererwa hashize iminsi itanu. Umuhungu we Razick Amuna yemeje ko yapfuye mbere gato ya saa yine za mu gitondo. Imyiteguro yo kumushyingura irakomeje. Arashyingurwa iwe mu mudugudu wa Kokal, Oyugis, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane hakurikijwe imihango y’Abayisilamu. 

    Mama Hawa ni mushiki wa Barack Hussein Obama Sr se wa Obama wayoboye Amerika, ibi bikaba bisobanuye ko yari Nyirange wa Obama. Yabaga afite amashusho ya murumuna we n’aya Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika mu rugo rwe rwo mu cyaro i Oyugis, mu Ntara ya Homa aho yabaga.

    Urupfu rwe ruje nyuma y’amezi umunani hapfuye Mama Sarah Onyango Obama, nyirakuru wa Se w'uwahoze ari Perezida wa Amerika Barack Obama. Mama Hawa yashakanye na nyakwigendera Chief Magak Odeka wapfuye mu 1993 nk’uko tubikesha The East Africa.     

    Mama Hawa yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko

    Nyirasenge wa Obama 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111898/nyirasenge-wuwahoze-ari-perezida-wa-america-barack-obama-mama-hawa-yapfuye-afite-imyaka-80-111898.html

  • Perezida Kagame i Kinshasa yishimiye inama irwanya ihohoterwa ariko inubaka amahoro mu Karere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi mu nama yiga ku myitwarire y
    Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi mu nama yiga ku myitwarire y’abagabo irwanya guhohotera abagore n’abakobwa

    Ni inama yari yatumiwemo na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi ikaba yigaga ku ruhare rw’abagabo mu guteza imbere imyitwarire idahohotera abagore n’abakobwa.

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 nibwo Perezida Kagame yageze i Kinshasa yakirwa na Tshisekedi mu biro bye (Palais de la Nation), hari haje n’abandi bakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba.

    Perezida Kagame yashimiye Tshisekedi kubera ubutumire yamwoherereje amusaba kwifatanya na we muri iyo nama, avuga ko ari ingirakamaro mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

    Yagize ati “(Inama) irashimangira ko uruhare rw’abagabo mu guhohotera abagore n’abakobwa rwacika burundu. Afurika igomba kubigiramo uruhare”.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko ubutumire bwa mugenzi we wa Congo(RDC) buje mu gihe gikwiriye cyo kuvugurura ubushuti n’ubufatanye bw’ibihugu by’ibivandimwe (u Rwanda na RDC).

    Perezida Kagame avuga ko ibiganiro yagiranye na Tshisekedi ari ingenzi cyane mu bijyanye n’amahoro n’iterambere, bidafitiye inyungu ibihugu byombi gusa ahubwo byungukira Akarere no hanze yako muri rusange.

    I Kinshasa kandi Perezida Kagame yahahuriye na bagenzi be barimo Perezida wa Togo Fauré E Gnassingbé, Nana Akufo-Ado wa Ghana, Macky Sall wa Senegal na Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo(Brazaville).

    source : https://ift.tt/3nQt6UA

  • Umunyamabanga mukuru wa LONI yasabye ko imirwano ibera muri Ethiopia ihagarara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasabye ko imirwano yo muri Ethiopia ihagarara, yibutsa ko “nta mwanzuro wa gisirikare” ushobora kuba warangiza intambara muri icyo gihugu cya Afurika.

    Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, uherutse no guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yavuzweho kuba yagiye ku rugamba gutanga amabwiriza muri iyo ntambara imaze hafi umwaka.

    Mu ijambo yavugiye muri Colombia, Umunyamabanga wa LONI Antonio Guterres yasabye ko intambara yo muri Ethiopia ihagarara vuba na bwangu kandi nta yandi mananiza.

    Ni intambara yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2020, mu Ntara ya Tigray, ikaba ishyamiranya ingabo za Leta ya Ethiopia n’iziharanira ubwigenge bw’abaturage ba Tigray ( Tigray People’s Liberation Front ‘TPLF’).

    Muri Nyakanga 2021, intambara yageze no mu tundi duce tubiri two mu Majyaruguru ya Ethiopia, kandi inyeshyamba zigakomeza kugenda zisatira Umurwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yagize ati “Nta mwanzuro wa gisirikare ushoboka mu ntambara ya Ethiopia,” ashimangira ko inzira y’ibiganiro (diplomacy) ari yo ishoboka.

    Muri iryo tangazo yongeyeho ko impande zombi zihanganye muri iyo ntambara zagombye guhagarika intambara, zikubahiriza uburenganzira bwa muntu, zikemerera abatanga imfashanyo kuzigeza ku baturage no kurinda abasivili.

    Abantu basaga ibihumbi, ngo bamaze gutakariza ubuzima muri iyo ntambara kuva itangiye, abasaga Miliyoni ebyiri bahunga ibyabo, mu gihe abagera ku bihumbi 400 muri Tigray barimo kwicwa n’inzara.

    source : https://ift.tt/3DT6aKf

  • U Rwanda rugeze ku ntera ishimishije mu gukingira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rufite intego yo gukingira Covid-19 nibura 60% by’abaturage barwo, bangana na miliyoni 7.5 bagomba kuba bakingiwe bitarenze Kamena 2022.

    Tariki 21 Nzeri 2021 u Rwanda rwakingiye burundu 10% by’abaturage mu guhashya ubwandu bwa COVID-19, rugera ku ntego y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryateganyaga ko ari cyo gipimo kizaba kigezweho ku isi.

    Muri Gicurasi 2021, Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashyizeho intego mpuzamahanga ku 10% by’abatuye ibihugu byose bazakingirwa mu mpera za Nzeri 2021, naho 40% ikaba yagezweho mu mpera z’Ukuboza 2021, na 70% hagati ya 2022.

    source : https://ift.tt/3HU63jH

  • #COVID19: Abarwayi bashya 26 babonetse mu bipimo 10,341 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe ni 1,341.

    source : https://ift.tt/3DXZlHa

  • Humble Jizzo n’umugore we bateranye imitoma m… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa ybinyujije kuri konti ye ya instagram, Humble Jizzo yifashishije amashusho mato ariko akubiyemo byose yaranze umunsi w’ubukwe bwe maze yifuriza umugore we isabukuru nziza y’urushako rwabo. Yagize ati: ”Umugore n’umugabo kuva iburyo,… Isabukuru nziza rukundo rwanjye”. Yakomeje abwira umugore we ati: ”Ujye ufata umwanya wishimire agahe kose ugirana n’umuryango kuko iyo saha, uwo munsi, icyo cyumweru, uko kwezi n’umwaka nibihita ntibizagaruka.”

    Humble Jizzo asomana n’umugabo we

    Ku rundi ruhande ariko umugore we Amy Blauman nawe yifashishije amafoto y’ibihe bitandukanye bitazibagirana mu bukwe bwabo yo ku munsi w’ubukwe maze yandika yifuriza isabukuru nziza y’urushako umugabo we Manzi James. Ati”Umunsi mwiza w’urushako rwacu mugabo mwiza.”

    Ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ahitaruye Umujyi wa Rubavu niho habereye ibirori bibereye ijisho byo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y'Imana hagati ya Manzi James [Humble Jizzo] n'umugore we Amy Blauman bari bamaranye imyaka igera kuri itanu bakundana.

    Ubu bukwe bwatashwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abahanzi ndetse n'abandi bantu bafite aho bahuriye n’imyidagaduro yo mu Rwanda, Cinema ndetse n'inshutiz’imyiryango yombi za hafi. Ubu bukwe bwagaragayemo udushya twinshi aho buri musore wese wari wambariye Humble Jizzo yari yahawe umunyamahanga bari kumwe  dore ko buri umwe wese yabonaga ko ibirori byabo byari biryoheye ijisho.

    Humble Jizzo n’imfura ye

    Ikindi ubu bukwe bwaranzwe no gusomana hagati ya Humble Jizzo na Amy Blauman aho buri gikorwa cyose basabwaga gukora bahitaga basomana mu rwego rwo kwerekana ko bakundana bizira uburyarya.

    Ibi kandi byahamijwe na Humble Jizzo ubwo yandikaga ubutumwa abicishije kuri konte ye ya Instagram akavuga ko yamusomaga mu kumwereka akari ku mutima we. Humble Jizzo na Amy Blauman bizihiza imyaka itatu bamaze babana nk’umugore n’umugabo babonyemo umugisha w’umwana w'umukobwa witwa Ariela Manzi.

    Mbere y’uko Humble Jizzo na Amy Blauman bakora ubukwe yafashe umwanzuro wo kujyana n'uyu munyamerikakazi kumwereka abavandimwe n'inshuti n'imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

    Humble Jizzo n’umugore we

    Umugore wa Humble Jizzo n’abamwambariye

    Humble Jizzo akatana umutsima n’umugore we

    Nizzo babana muri Urban Boys ari mu bamwambariye 

    Riderman mu bambariye Humble Jizzo

    Humble Jizzo n’umugore we hamwe n’imfura yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111864/humble-jizzo-numugore-we-bateranye-imitoma-mu-kwizihiza-imyaka-3-bamaze-barushinze-amafoto-111864.html