Blog

  • Abayobozi batowe barakora iki ngo bagabanye igwingira mu bana? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare y’Akarere ka Burera iheruka gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2019-2020, igaragaza ijanisha rya 41,6% ry’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira.

    Ni imibare Umuyobozi w’aka Karere Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko iri hejuru cyane, ibibaha umukoro wo kurushaho kongera ubukangurambaga bwegereye abaturage, kugira ngo bahindure imyumvire ku birebana no gutegura indyo yuzuye igaburirwa umwana, umubyeyi utwite na we akarushaho gusobanukirwa ko ari inshingano ze kwibanda ku mafunguro agizwe n’indyo yuzuye mu rwego rwo kurinda umwana kuzavukana ibibazo by’imirire mibi.

    Yagize ati: “Nka Komite nyobozi nshya, tugiye gukomeza gufatanya duhurize hamwe imbaraga mu kwigisha abaturage bacu binyuze muri gahunda y’Igikoni cy’umudugudu n’izindi zarushaho kubafasha kubijijukirwa. By’umwihariko abafashwa muri gahunda zigamije kubakura mu bukene nka VUP, aborozwa inka, abahabwa akazi muri mirimo igenda ihangwa ku mupaka n’izindi gahunda zinyuranye zifasha abaturage kubona amafaranga; tuzajya dukurikirana tubafashe kuyifashisha bibanda ku kwihaza mu biribwa bigizwe n’indyo yuzuye igaburirwa abana bibarinde kugwingira”.

    Mu bindi uyu muyobozi avuga byafasha kugabanya ikibazo cy’igwingira, harimo no gushishikariza abaturage kutamarira umusaruro ku masoko ngo biyibagirwe cyane ko aka Karere kari mu turere tweza umusaruro mwinshi.

    Hari kandi kongera uturima tw’igikoni, duterwamo ubwoko butandukanye bw’imboga no gutera ibiti by’imbuto kuri buri rugo, kugira ngo bifashe imiryango kwihaza ku mafunguro agizwe n’indyo yuzuye.

    Hari abavuga ko Amarerero y’abana bato aramutse yongerewe yagira uruhare rukomeye mu kugabanya ikibazo cy’igwingira mu bana

    Mukakarangwa Fabiola, ni umwe mu baturage bavuga ko kuba nta marerero ahagije muri aka Karere, biri mu bigira uruhare mu gutuma abana babura aho birirwa, mu gihe ababyeyi babo baba bagiye gushakisha imibereho.

    Yagize ati: “Murazi ukuntu imibereho y’iki gihe isaba abantu gukora cyane kugira ngo babone ibitunga ingo. Hari nk’igihe ababyeyi bajya nko mu biraka by’ubwubatsi, n’indi mirimo y’ubucancuro bashakisha udufaranga, ku bw’amaburakindi bagahitamo gusiga abana mu ngo, batanafite icyo barya cyangwa ubundi buryo bwo kubitaho, bikaba intandaro yo kugwingira”.

    Ati: “Kuba nta marerero ahari atwegereye twajya dusigamo abana bacu, biri mu byo mbona bidindiza abana bacu mu mikurire kuko n’ayo bagiye bashyiraho mu ngo z’abaturage usanga henshi atujuje ibyangombwa byorohereza umwana kuba yahirirwa. Ku bwanjye mbona ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kutwubakira amarerero tukajya tuhasiga abana aho bashobora kwitabwaho babonerwa indyo yuzuye, isuku kandi bitaweho n’ababihugukiwe, bikaba byadufasha mu mikurire yabo izira kugwingira”.

    Mu ntego Akarere ka Burera gafite harimo kongera umubare w’amarerero mu Midugudu yose igize aka Karere uko ari 571, ku buryo nibura buri mudugudu wagira amarerero atatu, mu rwego rwo korohereza abana. Kugeza ubu mu Karere hose hakaba baharirwa amarerero asaga 400.

    Mayor Uwanyirigira, na we asanga mu gihe yaba yiyongereye, hari uruhare yagira mu kugabanya ikibazo cy’igwingira. Ati: “Turi kugerageza gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Burera dufatanyije n’ababyeyi, kugirango amarerero dufite ubu tubashe kuyakurikirana mu buryo bwimbitse ariko kandi tunareba uko twongera andi mashyashya yujuje ibisabwa byose kandi akora mu buryo busubiza ikibazo mu by’ukuri. Ni ikibazo dukomeje gukurikirana kugira ngo bidufashe kugabanya ibipimo by’igwingira mu bana bacu”.

    Ikindi ngo ni ugufasha abaturage guhindura imyumvire ku gutegura indyo yuzuye kuko hari abo usanga bihagije mu biribwa ariko badasobanukiwe kubitegura mu buryo buboneye kandi bufitiye umubiri akamaro.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba mu mwaka wa 2024, ikigero cy’igwingira mu bana, kizaba cyagabanutse kugera kuri 19% kivuye kuri 35% kiriho ubu.

    source : https://ift.tt/3l8Zikm

  • Seif ni we rukumbi utemerewe gukina umunsi wa 5, impinduka ku mikino 3 #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uratangira gukinwa kuri uyu Gatanu, imikino 2 yahinduriwe umunsi indi ihindurirwa ikibuga ni mu gihe hari n’uwasubitswe wa APR FC na Gasogi United.

    Bitewe n’umukino Nyafurika wa CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC igomba kuzakiramo RS Berkane ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 byatumye habaho impinduka kuri gahunda ya shampiyona.

    Impinduka za mbere zabaye ni umukino wagombaga kuzahuza ikipe ya APR FC na Gasogi United ku munsi w’ejo, uwo mukino ukaba wahise usubikwa.

    Umukino Kiyovu Sports yagombaga kwakiramo Musanze FC kuri Stade Regional ku munsi w’ejo saa 12:30′, wimuriwe kuri Stade Amahoro kuri ayo masaha.

    Umukino Rayon Sports yagombaga kuzakiramo Etoile del’Est ku Cyumweru saa 12:30′ kuri Stade Regional watwawe kuri Stade Amohoro saa 15:30′ ku munsi w’ejo, ni mu gihe umukino wagombaga kuzaba ku Cyumweru saa 15:30′ AS Kigali yakiriye Police, washyizwe saa 18:00′ ku munsi w’ejo n’ubundi ukazabera kuri Stade Regional.

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali, Niyonzima Olivier Seif ni we wenyine utemerewe gukina umunsi wa 5 kubera ko yujuje amakarita.

    Gahunda y’imikino y’umunsi wa 5

    Ku wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021

    Mukura VS&L vs Bugesera FC, Huye Stadium saa 15:00′
    Gorilla FC vs Gicumbi FC, Kigali Stadium saa 15:00′
    Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021
    APR FC vs Gasogi United (wasubitswe)
    SC Kiyovu vs Musanze, Amahoro Stadium saa 12:30′
    Rayon Sports vs Etoile de l’Est, Amahoro Stadium saa 15:30′
    AS Kigali vs Police FC, Kigali Stadium saa 18:00′

    Ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021

    Marine FC vs Rutsiro FC, Umuganda Stadium saa 15:00′
    Espoir FC vs Etincelles FC, Rusizi Stadium saa 15:00′

    Seif ni we mukinnyi rukumbi utemerewe gukina umunsi wa 5 wa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/seif-ni-we-rukumbi-utemerewe-gukina-umunsi-wa-5-impinduka-ku-mikino-3

  • Hamisa Mobetto yasangije abamukurikira amashusho asomana na Rick Ross bivugwa ko bari mu rukundo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inkuru zagiye zivugwa ko umuraperi w’umunyamerika, Rick Ross ari mu rukundo n’umunyamideli, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania wabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobetto, ubu noneho yasangije abamukurikira amashusho asomana n’uyu muraperi.

    Aba bombi bakaba babarizwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho bagiye mu karuhuko.

    Mu mashusho Hamisa Mobetto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza we Rick Ross basohotse bahuje urugwiro, undi nyuma akaza kumusoma.

    Guhera muri Gicurasi 2021 nibwo inkuru z’urukundo rwa Rick Ross na Mobetto zatangiye kuvugwa (comment), ni nyuma y’uko uyu muraperi atangiye kujya avuga ku mafoto y’uyu mukobwa kuri Instagram.

    Mu kiganiro n’umunyamakuru Lil Ommy muri Nzeri 2021, Rick Ross yahamije ko ari inshuti magara na Mobetto ariko ko azareka akaba ari we wisobanurira umubano bafitanye uko uteye.

    Ati 'nkubwije ukuri hari umubano uhari ariko ngiye kumureka ari we uzasobanura imiterere y’ubushuti bwacu. Ni umuntu mwiza, afite umutima mwiza, ni rwiyemezamirimo ukomeye nshaka kumufasha ngo ibikorwa bye abizege ku rundi rwego kuko arimo gukora ibikorwa bikomeye, ntewe ishema na we. Hari ibintu bitandukanye nshaka kumubona yagezeho.'

    Uretse ibi kandi uyu muraperi yagiye agaragaza ko arimo agenda akururwa cyane n’igihugu cya Tanzania aho yavuze ko ashaka kuzahashora imari.

    Bari nahuje urugwiro

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-yasangije-abamukurikira-amashusho-asomana-na-rick-ross-bivugwa-ko-bari-mu-rukundo-video

  • Abanyarwanda 30 barimo abana bane birukanwe muri Uganda #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021 ahagana saa Saba z'amanywa, Abanyarwanda 30 bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, amakuru avuga ko abahagejejwe ari abagabo 21 abagore batanu ndetse n' abana bane.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga ngo ubwo bari bamaze kugera mu Rwanda bahise bapimwa Covid hanarebwa niba nta bibazo bitandukanye baba bafite bijyanye n'ubuzima.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Bamwe basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

    Kuva umwuka mubi watangira hagati y'ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/26/abanyarwanda-30-barimo-abana-bane-birukanwe-muri-uganda/

  • Vanessa Uwase yakuyeho urujijo ku itandukana… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi k’Ukwakira ni bwo hari hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Yverry yatandukanye n'umukunzi we, nyuma yuko aba bombi bari bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagasiba amafoto abagaragaza bombi bari kumwe.

    Ibi bikimara kuba amakuru yatangiye gucicikana avuga ko aba bombi baba batameranye neza ndetse bakaba batandukanye, gusa uyu muhanzi yumvikanye abihakana yemeza ko urukundo rutagaragarira ku mbuga nkoranyambaga kandi ko ibyo bakoze babyumvikanyeho ubwabo.

    Gusa abajijwe niba yaba akiri mu munyenga w'urukundo na Vanessa bari bamaranye imyaka 2 dore ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2019, yavuze ko mu gihe nyacyo azagira icyo abivugaho. Kuva icyo gihe abantu bakomeje gutegereza baraheba.

    Cyera kabaye Vanessa Uwase abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahamije ko ntacyabatandukanya ndetse ko yamaze kwiyegurira by'iteka Yverry ntagusubira inyuma. Ubu butumwa yabukurikije ifoto ibagaragaza bishimanye bombi. Vanessa yagize ati:'Ndi uwawe ntagusubira inyuma.'  

    Umwe mu babonye ubu butumwa witwa Ishimwe Wilson yagize ati:'Ubundi se muba mwigira amaki.' Bigaragara ko abantu kugeza ubu barayobewe ibijya mbere hagati y’aba bombi.

    Uru rujijo rukaba rwari rwaraje mu gihe kandi Yverry yiteguraga gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Mwijuru' iri mu zikomeje gukundwa n'abatari bacye kuva yajya hanze.

    Isibwa ry’amafoto y’aba bombi ryari ryatumye abantu bibwira ko batandukanye

    Vanessa yahamije ko yiyeguriye Yverry kandi ko ntagusubira inyuma

    Umuhanzi Yverry ukundana na Vanessa unaherutse gushyira hanze indirimbo ‘Mwijuru’ 

    Ubutumwa bwa Vanessa wiyita Vanilla ku mbuga nkoranyambaga bwanyuze benshi abandi babaza ibyo babakina abantu

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MWIJURU’ Y’UMUHANZI YVERRY


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111907/vanessa-uwase-yakuyeho-urujijo-ku-itandukana-rye-na-yverry-amafoto-111907.html

  • Abasirikare hafi 1000 ba RDF basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka – #rwanda #RwOT

    Aba basirikare n’abofisiye bato basoje imyitozo mu bijyanye n’imirwanire yo ku butaka, aho bahawe ubumenyi bugezweho mu bijyanye na tekiniki zo kurwanira ku butaka, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.

    Ibirori byo gusoza iyi myitozo byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

    Gen Kazura yashimye abasirikare n’abofisiye bato barangije aya mahugurwa ku bwitange baragaraje, umurava ndetse n’imyitwarire myiza yabaranze. Yashimye kandi abatoza babafashije muri aya mezi atandatu bari bamaze mu myitozo.

    Abitabiriye iyi myitozo bagize umwanya uhagije wo kuganirizwa n’abasirikare bakuru

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yari yitabiriye umuhango wo gusoza iyi myitozo

    Abasirikare hafi 1000 ba RDF basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka

    Iyi myitozo yanabereye mu mazi

    source : https://ift.tt/3cR0xjA

  • Ruhango: Cassava Plant yagobotse abarenga 150 bari bagowe no kwishyura mituweli – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2021 aho ubuyobozi bw’urwo ruganda bwashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, ari kumwe na bamwe mu baturage bahagarariye abandi, sheki iriho amafaranga y’uwo musanzu.

    Nzirabatinya Samuel ukuriye Imari n’Ubuyobozi muri Kinazi Cassava Plant, yavuze ko usibye akazi ko mu ruganda bakora, batekereza no ku baturage baturanye narwo bakabatera inkunga mu bikorwa by’iterambere.

    Ati “Muri gahunda ndende z’uruganda, usibye gukora no kubona inyungu, tunatekereza no ku baturage duturanye, tukavuga ngo ni iki twabafasha muri rusange kugira ngo tugire uruhare mu guteza imbere imibereho yabo.”

    Yakomeje avuga ko basanzwe bagirana ubufatanye n’umurenge wa Kinazi, bityo kuri iyi nshuro bakaba baraganiriye maze bemeranya ko bawufasha kwishyurira mituweli ku miryango itishoboye.

    Ati “Twishyuriye imiryango 28 igizwe n’abanyamuryango 151, twatanze amafaranga ibihumbi 453 Frw.”

    Bamwe mu baturage batangiwe mituweli bagaragaje ibyishimo bavuga ko bari bagowe no kwivuza badafite ubwishingizi.

    Nirere Valerie yavuze ko mbere bari bafite ubushobozi bwo kwiyishyurira, ariko ubu bushobozi bukaba bwarakendereye nyuma y’uko umugabo we.

    Ati “Umugabo wanjye yaraguye avunika amaboko n’amaguru tujya kumuvuza i Butare [CHUB] ariko kumubaga birananirana kubera kubura ubushobozi. Yari agowe no kwivuza ariko ubwo abonye mituweli ndahita mujyana kwa muganga bamuvure kuko imvune yamuryaga akavuga ngo iyo ngira mituweli mba nsubiye kwa muganga.”

    Nzigiyimana Ezechiel na we yavuze ko afite umuryango w’abantu umunani kandi kwishyura mituweli bimugora kuko ari benshi. Yavuze ko yatangiye gukoresha uburyo bw’ibimina kugira ngo na we ajye abasha kugira abo yishyurira mu muryango we.

    Ati “Mu mudugudu wacu twashyizeho ibimina bya mituweli, ntanga imigabane itatu buri cyumweru ihwanye n’amafaranga 600 Frw kugira ngo nanjye nzabashe kwishyura mituweli uko nshoboye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, yashimiye uruhare Kinazi Cassava Plant ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Dusanzwe dukorana cyane na Kinazi Cassava Plant mu bikorwa byinshi, uyu munsi rero turishimye kuko twari twabagejejeho ubusabe bw’abaturage badafite ubushobozi bwo kubasha kwiyishyurira mituweli bitewe n’ibibazo bagiye bahura nabyo birimo n’ingaruka za Covid-19, none twishimye ko ubusabe twabagejejeho babuhaye agaciro.”

    Yavuze ko kugeza ubu mu murenge hose bageze ku kigereranyo cya 92% mu kwitabira kwishyura mituweli.

    Yasabye abahawe ubufasha gukora cyane baharanira kwiteza imbere kugira ngo bave mu cyiciro cy’abatishoboye bahabwa inkunga, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubagira inama.

    Abahawe ubufasha basabwe gukora cyane baharanira kwiteza imbere kugira ngo bave mu cyiciro cy’abatishoboye bahabwa inkunga

    Abakozi b’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant bitabiriye igikorwa cyo gutangira mituweli abaturage batishoboye

    Bamwe mu baturage batangiwe mituweli bagaragaje ibyishimo bavuga ko bari bagowe no kwivuza badafite ubwishingizi

    Kinazi Cassava Plant yagobotse abarenga 150 bari bagowe no kwishyura mituweli

    Nirere Valerie yavuze ko mbere bari bafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ariko umugabo we yamugaye bituma bakena

    Nzigiyimana Ezechiel na we yavuze ko afite umuryango w’abantu umunani kandi kwishyura mituweli bimugora kuko ari benshi

    Nzirabatinya Samuel ukuriye Imari n’Ubuyobozi muri Kinazi Cassava Plant yavuze ko usibye akazi ko mu ruganda bakora batekereza no ku baturage baturanye narwo bakabatera inkunga

    Nzirabatinya yavuze ko basanzwe bagirana ubufatanye n’umurenge wa Kinazi bityo kuri iyi nshuro bakaba baraganiriye bemeranya ko bawufasha kwishyurira mituweli imiryango itishoboye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Nsanzabandi Pascal yashimiye Kinazi Cassava Plant uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati Kinazi Cassava Plant ruherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango

    source : https://ift.tt/3nSZEgR

  • Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w'ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya, ni uko hari abantu biganjemo abahoze ku butegetsi no mu guisirikari cya Yuvenali Habyarimana , barimo gukusanya imisanzu, banashukashuka impunzi z'Abanyarwanda ziri mu bihugu binyuranye ngo  zijye mu mutwe w'inyeshyamba urota gutera u Rwanda, no guhirika Ubutegetsi buriho. Uwo mutwe mushya wamaze no guhabwa izina, witwa'Collectif des Forces pour le Changement du Rwanda, CFCR-Imvejuru.

    Uwo mutwe w'ibyihebe uyobowe na Innocent  Sagahutu wari Kapiteni mu ngabo zatsinzwe, EX-FAR, akaza gukatirwa  n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, amaze guhamwa n'ibyaha bya Jenoside n'ibindi byibasiye inyokomuntu. Yaje gufungurwa mu w'2014 arangije igifungo cy'imyaka 15 ariko abura igihugu kimwakira, ahitamo kwibera inzererezi Arusha muri Tanzaniya.

    Abandi twashoboye kumenya bari muri uwo mutwe w'abagizi ba nabi, ni Protais Zigiranyirazo uzwi cyane ku izina rya 'Z (soma: Zedi)', muramu wa Yuvenali Habyarimana akaba musaza wa Agatha Kanziga. Zigiranyirazo nawe yigeze gufungirwa Arusha, aza kurekurwa ku mpamvu zififitse.

    Hari kandi Anastase Gasana wigeze no  kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho akorongera asebya u Rwanda. Ni umuntu wabaswe n'ingengabitekerezo ya giparmehutu, dore ko yirirwa ku mbuga nkoranyambaga yamamaza amahame ya Hutu-Power.

    Mu bari mu buyobozi bwa CFCR-Imvejuru kandi, twashoboye kumenya kandi uwitwa Hakizimana Emmanuel wigeze no kuba komiseri muri FDLR, ubu akaba aba mu Bufaransa. Abandi ni abarimo uwahoze ari  Capt. Jean de la Paix Mupenzi mu ngabo zakoze Jenoside, ubu akaba yarihaye ipeti rya Jenerali, Capt Placide wigeze no kuba mu ngabo za RDF, akaza gutoroka amaze guhamwa n'ibyaha bitabarika, n'abandi.

    Hari n'abatarahiriwe n'uyu mugambi mubisha ariko, kuko rugikubita  Leta ya Tanzaniya yamenye ko bari ku butaka bwayo batabifitiye uburenganzira, ibata muri yombi,  ubu bakaba bari mu magereza anyuranye yo mu murwa mukuru Dar Es Salaam. Muri abo twavuga nka Capt Elaston Muziraguhunga wageze muri Tanzaniya akiyita Bahati Joseph,  Lt Mazimpaka Joseph alias Tugume Dushime  ukomoka mu Karere ka Huye na Habyarimana Innocent uvuka mu karere ka Musanze. Aba bose bahoze mu gisirikari cya FAR, baza kujya muri za ALIR, FDLR, RUD-Urunana n'indi mitwe y'abicanyi.

    Amakuru yizewe kandi avuga ko bimwe mu byihebe bya CFCR-Imvejuru  mu minsi ishize byagiye i Bujumbura mu Burundi, bikorana inama mu ibanga  na bamwe mu basirikari b'icyo gihugu, barimo Gen. Silas Ntigurirwa na Gen. Laurent Ntirampeba bita Agricole.Inama yari igamije gusaba ubufasha ngo batangire ibitero ku Rwanda.

    Uretse u Burundi, ibihugu intumwa za CFCR-Imvejuru zimaze kujyamo zishakisha amafaranga n'abarwanyi, twavuga Tanzaniya , u Burundi, Uganda, Malawi, Mozambike, Zambiya, Afrika y'Epfo, Ububiligi, Canada n'ibindi.

    Banyarwanda rero, cyane cyane mwe mutuye mu mahanga, nta gihe Rushyashya itababuriye ibasaba kwima amatwi abagome babashora mu ntambara bazi neza ko batazatsinda. Barabacucura utwakabatunze, bakabambura abana ngo bagiye kurwana, byahe byo kajya ko ifaranga baryishyirira mu gifu, abana banyu bakajya gufumbira iminaba  mu bihuru ngo bararwana. Ingero zimaze kuba nyinshi, kandi zikwiye kubaha isomo.  Ngizo za ALIR na FDLR , ngizo za RUD-Urunana, za FLN na P5, ibi byose byaragerageje ariko ibyo zahaboneye ni ubuhamya bukomeye. N'undi wese uzakinisha guhungabanya umutekano w'u Rwanda azamenye ko  ari ukwiyahura,  kandi atazatinda kwicuza icyamushoye mu bushotoranyi.

    The post Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w'ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubuparimehutu-bushoye-gasana-anastase-mu-mutwe-mushya-wibyihebe-cfcr-imvejuru-urota-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubuparimehutu-bushoye-gasana-anastase-mu-mutwe-mushya-wibyihebe-cfcr-imvejuru-urota-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda

  • Dore zimwe mu mpamvu ziri ku isonga mu gutera uburwayi bw’amaso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z
    Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage harimo no kubaha serivisi z’ubuvuzi

    Ubwo bushakashatsi nk’uko buboneka ku rubuga https://www.iapb.org/fr/learn/vision-atlas/causes-of-vision-loss/ bwagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyoni 161 ku Isi, bafite ikibazo cyo kutabona neza ibintu bibari kure, mu gihe abagera kuri Miliyoni 510 ku Isi bo bafite ikibazo cyo kudashobora kubona neza ibintu bibegereye.

    Abo bafite ibyo bibazo byo kutabona neza, ngo bashobora kubona neza bifashishije amadarubindi ajyanye n’ibibazo bafite, cyangwa se bakabagwa hagamijwe gukosora ibibazo bafite bityo bakongera kureba neza.

    Mu mpamvu ziri ku isonga mu gutuma abantu batakaza ubushobozi bwo kubona neza, harimo indwara y’Ishaza. Kuri urwo rubuga bavuga ko abantu bagera kuri Miliyoni 100 ku Isi, batakaje ubushobozi bwo kubona neza, bitewe n’Ishaza.

    Muri abo Miliyoni 100, abagera kuri Miliyoni 17 barahumye burundu ntibakibona na gato, mu gihe abandi bagera kuri Miliyoni 83 bo ngo bafite ikibazo cyo kutabona neza. Abafite ibyo bibazo ngo bashobora kongera kubona mu gihe bagiye kwibagisha iyo ndwara y’ishaza kwa muganga.

    Izabukuru cyangwa se kuba umuntu atangiye gusaza, na yo ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma umuntu atangira gutakaza ubushobozi bwo kubona neza. Abantu bagera kuri Miliyoni 8 ku Isi, batakaje ubushobozi bwo kubona neza bitewe n’uko bageze mu zabukuru. Muri abo Miliyoni 8, abagera kuri Miliyoni 1.9, barahumye burundu.

    Indi mpamvu ikomeye mu zitera ubuhumyi cyangwa ibibazo byo kutabona neza, ni iyitwa ‘Le glaucome’, irangwa no kwangiza imitsi ishinzwe kujyana amakuru ku bwonko.

    Kubera icyo kibazo cya ‘glaucome’ abantu bagera kuri Miliyoni ku Isi, batakaje ubushobozi bwo kubona neza, muri abo, abagera kuri Miliyoni 3.6 barahumye burundu, mu gihe abagera kuri Miliyoni 4.2 bo bafite ibibazo byo kutabona neza. Gusa ku bantu bafite ikibazo cya ‘glaucome’ ngo bashobora kukivuza kikarangira kitarabatera ubuhumyi kuko ngo kirarangira.

    Indi mpamvu ikomeye yongera ibyago byo gutakaza ubushobozi bwo kubona neza, cyangwa se guhuma, ni Diyabete yo kugira isukari nyinshi. Iyo Diyabete ngo hari ubwo ibangamira imikorere y’amaso, kubera ko yangiza imitsi y’amaraso ituma amaso akora neza.

    Ku rubuga https://www.avogel.co.uk bavuga ko mu mpamvu zitera ibibazo byo kutabona neza ndetse bikaba byavamo n’ubuhumyi ku bantu b’igitsina gore, harimo ‘menopause’ (igihe umugore aba atakijya mu mihango). Iyo bamwe mu bagore bageze mu bihe bya ‘menopause’ ngo batangira kugira ibibazo byo kutabona neza, kugira amaso yumagara n’ibindi bishobora no kuba impamvu y’ubuhumyi igihe umuntu ativuje kare.


    source : https://ift.tt/3l9n8MX

  • Perezida Kagame yakebuye abagabo bagifite imyumvire yo kurebera ihohoterwa rikorerwa abagore – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021, mu Nama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa.

    Iyi nama yateguwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka.

    Yahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko irikorerwa abakobwa n’abagore. Ibikorwa byo kurwanya iri hohoterwa bimara iminsi 16, bizasozwa ku wa 10 Ukuboza 2021, umunsi wizihizwaho uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

    Inama yabereye i Kinshasa ifatwa nk’amateka mashya mu gukangurira ibihugu byo muri Afurika kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.

    Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Nana Akufo Addo wa Ghana, Macky Sall wa Sénégal, Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo, Faure Gnassingbé wa Togo na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC.

    Barimo kandi Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nzego z’ubuyobozi muri Afurika (AWLN), Ellen-Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’abandi.

    Perezida Kagame yavuze ko abagabo bakomeza kurebera ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore nyamara bazi ko ari bibi kandi bifite ingaruka ku iterambere.

    Yagize ati “Nta wahakana ko abagabo ari bo bahohotera abagore n’abakobwa. Abagabo bafite inshingano zidasanzwe zo kuvuga ariko no kugaragaza ibikorwa.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakwiye kwimakazwa uburyo bwo kubaka ubushobozi bw’abagore binyuze mu gushyiraho amategeko n’inzego zibitaho.

    Yatanze urugero rw’u Rwanda rwashyizeho Ikigo Isange One Stop Center gifasha kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Kugeza ubu mu gihugu hose hari ibigo 40 bitanga izo serivisi mu masaha 24 buri munsi.

    Perezida Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu bikorere hamwe bigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore.

    Yakomeje ati “Uburinganire burenze kuba inshingano, ni uburenganzira budashobora gukurwaho. Tugomba kwiyemeza guhangana n’imyumvire mibi ikigaragara mu bahungu n’abagabo bamwe na bamwe bagifata guhohotera abagore n’abakobwa nk’ibisanzwe. Nidutahiriza umugozi umwe, tuzarandura iki kibazo.”

    Iyi nama yagarutse ku ngamba zikwiye gufatwa n’abagabo bari mu nzego z’ubuyobozi mu kwirinda no kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri Afurika mu byiciro byose.

    Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashimangiye ko igihe kigeze ngo abagabo batange umusanzu wabo mu gushyira iherezo kuri iki kibazo.

    Ati “Nicyo gihe cyo kuzirikana ko gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore bidakwiye guharirwa abagore gusa, ni urugamba rwa bose.’’

    “Nishimiye kubona abakuru b’ibihugu mu bukangurambaga bwo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori. Hakenewe kwemeza no gushyira mu bikorwa amasezerano ya AU mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore mu buryo bukwiye.’’

    Ellen-Johnson Sirleaf yavuze ko iyi nama bizeye ko izavamo ikintu kidasanzwe ugereranyije n’izindi zabayeho mu bihe byashize.

    Yagize ati “Turizera ko mwe bakuru b’ibihugu mwakoresha ubuyobozi bwanyu mu kuzana impinduka kandi zigashyirwa mu bikorwa. Turizera ko kuri mwe gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abagore mubifata nk’inzira nziza iganisha ku iterambere ry’umugabane n’icyerekezo cya 2063.’’

    Ibihugu bya Afurika byashyize umukono ku masezerano atandukanye agamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore. Aya masezerano arimo ayerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage na Raporo y’Ibanze ku Masezerano y’Inyongera yerekeranye n’Uburenganzira bw’Abagore muri Afurika (Amasezerano ya Maputo) yo muri Nyakanga 2003.

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y’abagabo n’abasore batagira icyo bakora mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore

    Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yavuze ko hakenewe imbaraga mu guhangana n’iki kibazo cyugarije Afurika n’Isi

    Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi (ibumoso) na Macky Sall wa Sénégal

    Perezida Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, banayitangamo ikiganiro

    Perezida wa Sénégal, Macky Sall yashimiye Félix Tshisekedi wateguye inama igamije kurebera hamwe icyakorwa mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore muri Afurika

    Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashimangiye ko guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori bidakwiye guharirwa abagore gusa

    Nyuma y’iyi nama abayobozi bakuru bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3d4FZVb