Blog

  • Leta yasobanuye ibya gahunda yo gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi Minisiteri yatangaje ko guhera ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021 izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ariko n’ibindi byiciro by’abantu bari mu ntara bikazagenda bigerwaho mu gihe cya vuba.

    Uru rukingo ruzatangwa ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura, abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

    Urukingo rwa gatatu rutangwa nyuma y’amezi atandatu (iminsi 180) umuntu amaze gukingirwa byuzuye (ahawe doze ebyiri ku nkingo zikenera guterwa kabiri, na doze imwe ku rukingo rusaba guterwa inshuro imwe).

    Ibikorwa byo gukingira bizakomeza gukorerwa mu bigo nderabuzima, mu bitaro by’uturere no mu bindi bice byateganyijwe gukingirirwamo.

    U Rwanda rugiye gutangira gutanga urukingo rushimangira ku bageze mu za bukuru n’ababana n’indwara zidakira

    source : https://ift.tt/3o2LnOE

  • Umutoza mushya wa Manchester United yavuze amagambo akomeye ku bakinnyi bayo mbere yo kuyitoza #rwanda #RwOT

    Ubwo yari amaze gutangazwa ku mugaragaro,Ralf yabwiye abanyamakuru ko United ifite abakinnyi bafite impano afite akazi gakomeye ko kuyibyaza umusaruro.

    Rangnick yagize ati: “Nishimiye kuza muri Manchester United kandi ngiye kwibanda cyane ku kuba iyi kipe yazagira umwaka w'imikino mwiza.

    Ikipe yuzuyemo abakinnyi bafite impano kandi ifite uburinganire bwiza mu bakiri bato n'abafite ubunararibonye.Nzakoresha imbaraga zanjye zose mu mezi atandatu ari imbere mu gufasha aba bakinnyi kugaragaza ubushobozi bwabo, haba k'umuntu ku giti cye ariko cyane cyane nk'ikipe.

    Hejuru y'ibyo, ntegerezanyije amatsiko gufasha ikipe kugera ku ntego z'igihe kirekire binyuze mu kuyibera umujyanama.'

    Umuyobozi w'umupira w'amaguru muri Red Devils, John Murtough yongeyeho ati: “Ralf ni umwe mu batoza bubashwe kandi bazana udushya mu mupira w'amaguru mu Burayi.

    Twamugize umukandida wa mbere mu kutubera umutoza w'agateganyo,kuko yagaragaje ubuyobozi n'ubuhanga butagereranywa azatuzanira mu ikipe yakuye mu myaka hafi ine yamaze mu butoza no gucunga amakipe.

    Rangnick asanze United ku mwanya wa munani muri Premier League,aho irushwa amanota 12 na Chelsea ya mbere ndetse baraye banganyije igitego 1-1 kuri Stamford Bridge.

    Azwi cyane nk'umwarimu wa Thomas Tuchel, Jurgen Klopp na Julian Nagelsmann kuko bagendera ku mitoreze ye.

    Carrick aragumana ikipe kugeza ubwo Ralf azaba azaba amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Bwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-wa-manchester-united-yavuze-amagambo-akomeye-ku-bakinnyi-bayo

  • “Mubihindure cyangwa namwe muhindurwe”-Perezida Kagame abwira abayobozi b'inzego z'ibanze #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo mu nzego z'ibanze baherutse gutorwa ko bafite inshingano iremereye yo guhagararira abandi, bityo ko bagomba kwibuka ko ibyo bakora byose byitirirwa bo ubwabo n'abo bahagarariye babatoye.

    Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangarije I Gishari,mu Karere ka Rwamagana,ubwo yasozaga amahugurwa y'abayobozi mu nzego z'ibanze.

    Perezida yibukije abayobozi bashya n'abasanzwe mu nzego z'ibanze bitabiriye aya mahugurwa ko bagomba kugaragaza impinduka mu bibazo bitandukanye bibangamira abanyarwanda kuko aribo babashyizeho kandi banakeneye byinshi kurusha ibyo bakeneye.Ati “Ibyo ubundi biragoye kumvikana?ariko kuki bijya kubishyira mu bikorwa bigahinduka bikajya mu bindi.Bikaba wowe,bikagarukira kuri wowe?.Icyo n'ikibazo gikomeye aho abayobozi bajya gukora bakibanzirizaho aho kubanziriza kubo bayobora.

    Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko ibiganiro bagirana bidakwiriye kurangirira aho ahubwo bikwiriye gutuma bumva inshingano bafite.

    Ati “Nishimiye kuza kuganira namwe bitari ukuganira kuko abantu baraganira niyo nta kivuyemo.Ndagira ngo ibiganiro byacu icyo bigamije n'ukumva inshingano dufite…Ndagira ngo ibyo tuganira bibe ibintu bizima,byumvikana,bibe ibintu bituganisha ku bikorwa no ku musaruro.

    Ntabwo twatorewe guhora twishimira ibyiza byagezweho gusa, ahubwo ni ugushakira umuti ibibazo bituma tudatera imbere. Ibyo bibazo birimo uburangare, ubumenyi buke, gusesagura umutungo… byose tukabishakira igisubizo.”

    Perezida Kagame yahereye ku kibazo cy'abana bakomeje kuva mu ishuri kandi igihugu kitabuze abarimu n'amashuri bikarangira babaye inzererezi.

    Yavuze ko nta mwana ukwiriye kuva mu ishuri ahubwo Leta ikwiriye kuba umubyeyi wa bose ikabafasha kugana ishuri.

    Perezida Kagame yasabye ko abayobozi bakemura ikibazo cyo kugwingira cy'abana byabananira bakegura kuko baba babeshya abaturage babashyizeho.

    Yagize ati “Abana bagwingira, barwaye za bwaki,bavukana ibyo bibazo babana n'ababyeyi babo nabo batameze neza,bakwiriye gufashwa.Ibyo nabyo tubimazemo igihe.Buri karere ugasangamo ibyo bibazo.Iyo mwibaza mwebwe musanga harabuze iki,kitashyirwa hamwe ngo gikoreshwe kugira ngo abo bana ari imivukire yabo,imirire yabo,bakure ari abana bazima bakwiriye igihugu ?.

    …Kandi bifite ingaruka atari kuri uwo mwana gusa kuko iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose.Iyo abana bagwingiye n'igihugu kiba kigwingiye.Mushaka kuba igihugu kigwingiye?.Kuki mubyemera?.Ndabivugira kugira ngo ibyo muvuga bibe n'ibigaragara.”

    Perezida Kagame yahise agaruka ku turere 2 turi hejuru mu kugira imibare minini y'abana bagwingiye aritwo Musanze na Karongi.

    Yabajije abayobozi batwo icyabuze kugira ngo iki kibazo gicike bavuga ko nta kibuze ahubwo bagiye kubyitaho.

    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagomba gukemura iki kibazo,byabananira bakegura cyangwa se bakagaragaza ikibazo gihari kigashakirwa umuti. Ati “Ibi bigaragaza ko abayobozi nabo baba baragwingiye

    Perezida Kagame yakomereje ku kindi kibazo yavuze ko kimaze igihe “cy'abayobozi birirwa mu nama zidasobanutse abaturage baza kubashaka ntibababone bagataha badakemuriwe ibibazo.”

    Ati “Hari ikintu cyateye kimeze nk'indwara. Umuturage wavuye kure byamuvunye,yaba yagenze n'amaguru cyangwa yateze imodoka yamuhenze akahagera mu gitondo.Bakabababwira ngo “umuyobozi ari mu nama.Inama igahera mu gitondo ikagera nimugoroba.Umuturage akagenda n'amaguru cyangwa agatega imodoka agasubira iyo yaturutse.

    Ndangira ngo mumbwire,wenda hari inama zibaho zikagira ibyo zikemura.Ariko ndagira ngo mbabaze inama za buri munsi muhoramo zituma mudakemura ibibazo by'abaturage babagana,ndashaka kumenya icyo ziba zigamije.Inama abayobozi muhoramo hagati yanyu ni izo kugira gute? .

    Inama zidakemura ibibazo by'abaturage babagannye, bavunitse, bazindutse,mubabwira ngo muri mu nama,.. ni inama ki?”

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu,Gatabazi JMV,yavuze ko iki kibazo bagifatiye umwanzuro muri aya mahugurwa. Ati “ni umuco mubi wo kwiriza abantu ku zuba babategereje bakaza batinze ntibanabasabe imbabazi. Ibi ngo ni ukutagira igenamigambi kuko umwe yakora inama abandi bakakira abaturage.”

    Perezida Kagame yasoje asaba abayobozi guhera mu Murwa Mukuru i Kigali guhangana n'ikibazo cyo kuzamuka kw'abana bato mu mihanda, bateza umutekano muke.

    Yavuze ko hakwiye gusuzumwa ibitera icyo kibazo kugira ngo gishakirwe umuti.

    Perezida Kagame yavuze ati “Hari igihe uhabwa ibyo ukeneye byose kugira ngo ukore neza (amikoro, ubumenyi..), ariko ukabura umuco n'umutima wo gukora.

    Ko hari ibyo dufitiye ubumenyi n'ubushobozi, ibyo tubivanamo iki? Bipfira he? Icyo ni igisubizo nk'abayobozi dukwiye gushaka.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/mubihindure-cyangwa-namwe-muhindurwe-perezida-kagame-abwira-abayobozi-b-inzego

  • Abayobozi basabwe kureka guhora mu nama ahubwo bagakemura ibibazo by’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani yahabwaga abajyanama mu nama njyanama z’uturere ndetse n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, bose hamwe 436 yaberaga mu kigo cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Perezida wa Repubulika yavuze ko abaturage bava mu ngo zabo ahantu hatandukanye bajya ku biro by’uturere kugira ngo bakemurirwe ibibazo ariko buri gihe bakabwirwa ko abayobozi bari mu nama.

    Yavuze ko atanze ko inama zikorwa kuko zifite ibyo zikemura ariko nanone zidakwiye buri munsi byongeye umunsi wose.

    Ati “Niba inama za buri munsi muhoramo zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana ndashaka kumenya icyo izo nama ziba zigamije, ni inama zo kugira gute? Inama abayobozi muhoramo hagati yanyu, ni inama zo kugira gute?”

    Yakomeje agira ati “Inama zidakemura ibibazo by’abaturage babagannye, bavunitse, bazindutse, babagezeho bakirirwa bababwira ngo muri mu nama, ni nama ki? Nanjye nshobora kugira inama ariko mwebwe nimumbwire inama muhoramo za buri munsi ni izigira gute?”

    Yavuze ko inama za buri munsi muri za minisiteri, ku ntara no mu turere ngo zituma ibibazo by’abaturage byiyongera.

    Yabasabye ko uwo muco w’inama za buri munsi ugomba gukosorwa vuba kuko hari abazihishamo ntibakore icyo batorewe.

    Ati “Ibyo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi vuba, inama zo kwihishamo kugira icyo umuntu akora, akorera abo ayobora nta mpamvu y’uko zikwiye kubaho.”

    Yavuze ko umuyobozi akwiye kuba areba Politiki y’Igihugu kihaye akanategura uko ayishyira mu bikorwa afatanyije n’izindi nzego.

    Yavuze ko iyo umuyobozi yateguye neza akazi ashinzwe abona n’umwanya wo kwita ku bikorwa bye bwite bireba umuryango we.

    Yabasabye buri gihe guhora batekereza ku muturage bashinzwe, bakamukorera, bakamukemurira ibibazo ndetse bakanatanga serivisi nziza no guharanira kugera ku musaruro mwiza.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasobanuye ko impamvu y’inama nyinshi iterwa no kutagira igenamigambi no kudafatanya nk’abayobozi kuko mu gihe umwe adahari undi yakwakira abaturage.

    Yavuze ko bijyanye n’abaturage birirwa bategereje abayobozi bakabageraho batinze nyamara abaturage byabiciye akazi anizeza ko byarangiranye na manda irangiye bitazongera.

    Yavuze ko inama zagombye kuba izo gukemura ibibazo no guteza imbere abaturage ariko zidakwiye kuba izibima uburenganzira.

    Yagize ati “Inama ni izo gukemura ibibazo no guteza imbere abaturage ariko ntabwo zigomba kuba inama zo kwima uburenganzira abaturage no gukemura ibibazo byabo, turabizeza ko bigomba gukosorwa.”

    Mu minsi umunani bamaze bigishijwe amasomo arimo amateka n’ishusho y’imiyoborere mu Rwanda, inshingano z’inama njyanama, imikorere n’imikoranire hagati y’abajyanama na komite nyobozi n’indangagaciro ziranga umuyobozi.

    Hari kandi uruhare rw’umuturage muri gahunda z’iterambere, inshingano z’inzego zitandukanye n’imitangire ya serivisi, kubaka umunyarwanda ushoboye, ufite imibereho myiza kandi utekanye no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko nyuma y’amahugurwa biyemeje gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’ibikorwa byabo, kwihutisha gahunda za Leta zigamije impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Biyemeje kandi gushyiraho ingamba zo kwihutisha ibitarakorwa bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubaha serivisi nziza hakumirwa ruswa n’akarengane kandi ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo ku gihe, gukurikirana imyigire n’imyigishirize mu bigo by’amashuri n’ibindi.

    source : https://ift.tt/3cXZGh9

  • Ifoto ya Sadate ashimirwa ibyo yakoze muri Rayon Sports, yasembuye ibitekerezo bya benshi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ifoto ya Munyakazi Sadate yagiye hanze bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamushimira ko yitwaye neza igihe yayoboraga iyi kipe, byasembuye ibitekerezo bya benshi aho benshi bavuze ko ababikoze batazi ibyo bari barimo.

    Ni ifoto Munyakazi Sadate ari kumwe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports, bafite indi foto mu ntoki ishushanyijeho Sadate ikaba yari yanditseho amagambo yo kumushimira ari mu rurimi rw’igifaransa.

    Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ayo magambo yanditseho, aragira ati 'imikorere yawe, imbaraga no kwihangana ugira byaduteye kumva ko ukwiye gushimirwa.'

    Umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio Fine FM, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho iyi foto n’indi igaragaza perezida wa Rayon Sports kuri ubu na we ari muri uyu muhango maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yitabiriye umuhango wo gushimira Munyakazi Sadate ku bikorwa by’indashyikirwa yagejeje kuri Rayon Sports.'

    Ibi byahise bisembura ibitekerezo bya benshi aho bibutse uburyo yavuye ku buyobozi nta nkuru kandi baramushinjga gusenya iyi kipe. Yatorewe kuyiyobora mu mpeshyi ya 2019 aza kuvunwaho na RGB muri Nzeri 2020 nyuma y’akavuyo kenshi kagiye kayigaragaramo, ni nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uko abahoze bayobora iyi kipe bayiyoboye aho yavuze ko bayisize mu mwenda utagira ingano, kuvuga ko bari mu ishyamba azaritema n’ibindi, byatumye agira abanzi kugeza avuyeho.

    Jonas Mugendererwa 'Ngo ngw’iki ariko Imana irihangana nukuri!! Ngo ibikorwa byindashikirwa yagejejeho Rayon Sports???'

    Bimenyimana Renovat 'Sadate ntiyarakwiye no kwinjira mu muryango wa ba sportif kuko agira ishyari n’inzigo n’ububwa burenze yarikuba nk’umunyapolitiki sawa kuko ho biremewe.'

    Emmy1987 'Aka kanya muribagiwe koko? Ibikombe 3 yatwaye, stade y’agatangaza yatwubakiye, kuba yari yageze kuri final y’igikombe cy’isi bagahita bamukuraho ngo Otani itadutera kubera ishyari,abaterankunga nka MK Card bayihaga miliyali ebyiri buri mwaka bashatswe na Sadate,byose murabyibagiwe koko?'

    Namahoro Gilbert Ati 'Ati mu bikorwa by’ indashyikirwa ? Ibihe? Uwayezu ejo bundi mu minsi ishize sibwo yabazwaga Bus agasobanura uburyo ubuyobozi bwavuyeho bwayisize mu bibazo none ngo yitabiriye mu gushimira umuntu wasize ikipe mu bibazo.'

    Bienfait 'Najye kumuhemba nyine yamuharuriye inzira imutereka ku mwanya wo kuyobora murera, yaribuzayikure he?'

    Jovin Bizimana 'Akumiro ni kanseli amavunja arahandurwa!… Umenya aho bukera tuzasanga tutaramenye intego z’ubuyobozi bwa Rayon Sports (…) akaba ari yo mpamvu bamwe batamenye urwego Sadate Munyakazi yurijeho ikipe y’Imana.'

    Perezida wa @rayon_sports #Uwayezu J.Fidel yitabiriye umuhango wo gushimira @SadateMunyakazi ku bikorwa by’indashyikirwa yagejeje kuri #Rayon @FINEFmRwanda pic.twitter.com/wL6JsMTkCQ

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) November 29, 2021

    Musanyakazi Sadate yashimiwe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Paul na we ngo yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-ya-sadate-ashimirwa-ibyo-yakoze-muri-rayon-sports-yasembuye-ibitekerezo-bya-benshi

  • Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo inama zituma badakemura ibibazo by'abaturage ziba zigamije #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze yari amaze iminsi 8 abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana

    Perezida Kagame yavuze abaturage bajya gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko 'bari mu nama, igahera mu gitondo ikageza nimugoroba.'

    Ati 'Umuturage agafata imodoka cyangwa iy'amaguru agasubira iyo yaturutse. Ndashaka ngo twumvikane, hari inama ziba n'izifite ibyo zikemura. Ariko ndagira ngo mbabaze inama za buri munsi zituma mudakemura ibibazo by'abaturage babagana, ndashaka kumenya icyo ziba zigamije.'

    Image

    Perezida Kagame yabajije Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, icyo izo nama za buri munsi zigamije mu gihe ibibazo bikomeza kwiyongera aho kugira ngo bikemuke.

    Gatabazi yagize ati 'Mu biganiro twagiranye aha, abarangije manda, bagaragaje ibibazo by'abaturage bakiriye, ibyo bahaye umurongo n'ibyo bakemuye. Twemeranyije n'abayobozi ko umuturage ariwe ugomba kuza ku isonga, usibye n'inama ndetse hari n'indi ngeso mbi yo kwiriza abaturage ahantu […] ibyo bintu twarabiganiriye turabizeza ko bigomba gucika.'

    Yavuze ko ikibazo kiri mu igenamigambi, gahunda mbi ziba zateguwe ku buryo inama iba no mu gihe cyari cyagenewe kwakira abaturage.

    Image

    Perezida Kagame ati 'Abantu bajya mu nama bashaka iki? […] Ntabwo ari abayobozi b'inzego z'ibanze no muri za minisiteri, ni inama, inama zivuga ngo zifite icyo ziteguye kandi kigiye gushyirwa mu bikorwa ukakibona ibyo ntabwo navuga ngo inama mwakoze iy'iki? Oya.'

    Yavuze ko ibyo bibazo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi mu gihe cya vuba ku buryo inama zo kwihishamo zidakenewe.

    Umukuru w'Igihugu yasabye abayobozi bari basanzwe, ko bamubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi.

    '….Abandi bari mu myobo'

    Yagaragaje ko muri iki gihe ikibazo cy'abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali 'kimaze gutera umutekano muke'.

    Ati 'Abana bato b'imyaka 12, 13, abandi baba mu myobo, muri za ruhurura zitwara amazi ariko n'umutekano muke ku muhanda. Ibyo nabyo ntabwo wabireba gutyo gusa ngo ubure kwibaza ikibitera.'

    'Ikibazo kinini tugomba gukemura ni bituruka he? Tugomba kuhasuzuma tukabishakira umuti.'

    Image

    Zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu muhanda zirimo amakimbirane mu muryango, ubukene, ubusinzi n'ibindi.

    Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n'ibihugu by'ibituranyi kwita ku kibazo cy'abishora muri magendu na kanyanga.

    Yavuze ko nta muntu azi 'watejwe imbere na kanyanga ariko ko azi abatejwe imbere n'ubuhinzi.'

    Image

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo ibintu biri kugenda neza, bitanga amahirwe yo guhangana n'umwanzi yaba uw'imbere mu gihugu no hanze, bikongera n'ayo kugira imikoranire.

    Photo: Urugwiro

    [email protected]

     

    The post Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo inama zituma badakemura ibibazo by'abaturage ziba zigamije appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/29/perezida-kagame-yabajije-abayobozi-icyo-inama-zituma-badakemura-ibibazo-byabaturage-ziba-zigamije/

  • Mu kugaragaza imyambaro gakondo y’ibihugu byabo, Miss Ingabire Grace yaserutse mu mushanana muri Miss World (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga uhiga abandi ku Isi mu bwiza (Miss World), abakobwa baryitabiriye baserutse mu myambaro igaragaza umuco gakondo w’ibihugu byabo aho Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda yaserutse mu mushanana.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 nibwo habaye uyu muhango, aba bakobwa buri umwe yiyerekanye mu mwambaro gakondo w’igihugu cye, iki kikaba ari kimwe mu bizahesha aba bakobwa amanota azagenda ateranywa n’andi azaturuka mu bindi bikorwa ku buryo uzagira amanota menshi ari we uzaba ufite amahirwe yo kwegukana Miss World.

    Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, ari kumwe n’abandi bakobwa barenga 100 muri Puerto Rico aharimo kubera aya marushanwa y’ubwiza, ikamba rizatangwa tariki ya 16 Ukuboza 2021.

    Gutora bikorwa umuntu ashyize Application ya Mobistar muri telefoni ye ubundi ukareba amafoto ya Miss Ingabire yashyizeho ukayakunda ibyo bita 'Like’ mu rurimi rw’amahanga.

    Ingabire Grace, yaserutse mu mushanana nk’umwambaro gakondo w’abanyarwanda

    Iyi niyo myambaro gakondo yo muri Chile

    Argentine iyi ni imwe mu myambaro gakondo yaho

    Uhagarariye Colombia ni gutya yaserutse

    Umwambaro gakondo wo muri Cote d’Ivoire

    Uyu ahagarariye u Bufaransa

    Imyambaro gakondo yo muri Afurika y’Epfo

    Muri Repubulika ya Czech bakunda kwambara gutya

    Koreya y’Epfo

    Mu myambaro gakondo y’ubuhinde

    Imyambarire igaragaza umuco wa Mexique

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-kugaragaza-imyambaro-gakondo-y-ibihugu-byabo-miss-ingabire-grace-yaserutse-mu-mushanana-muri-miss-warold-amafoto

  • Miss Ingabire Grace akomeje kwigaragaza mu mpano zitandukanye muri Miss World 2021[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Kuva kuwa 18 Ukuboza 2021, Nyampinga w'u Rwanda, Ingabire Grace ni bwo yatangiye mu buryo bweruye urugendo rwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'isi nyuma yo guhabwa ibendera ry'igihugu n'impanuro na Minisitiri Bamporiki Edouard.

    Urugendo rwakomeje kuwa 19 Ukuboza 2021 umunsi yaherekerejweho n'ababaye ba Nyampinga w'u Rwanda, yerekeza ku kibuga cy'indege i Kanombe aho yafatiye rutema ikirere imwerekeza muri Puerto Rico.

    Icyumweru cya mbere kikaba kirangiye ari muri aka gace ahakomereje amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w'isi. Grace kuva yagera muri aka gace akaba yarirekuye cyane agagariza isi n'abamukurikira icyo ashoboye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-ingabire-grace-akomeje-kwigaragaza-mu-mpano-zitandukanye-muri-miss-world

  • Uburanga bw’umuganga wo muri Portugal ugiye kurushinga na Nizeyimana Mirafa wahishuye icyo yamukundiye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Zanoco FC yo muri Zambia, Nizeyimana Mirafa agiye kurushinga n’inkumi yo muri Portugal aho yamaze no gufata irembo.

    Nizeyimana Miafa akaba agiye kurushinga na Rosalyn Dos Santos akaba ari umuganga uvuka kuri se w’umunya-Portugal, nyina akomoka muri Zimbabwe.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yabwiye ISIMBI ko uyu mukobwa bamaze umwaka bakundana kuko bakundanye akigera muri Zambia agiye gukinira ikipe ya Zanaco FC.

    Ati 'tumaranye umwaka. Twamenyanye umunsi nza kuko ni umuganga.'

    Agaruka ku cyo yakundiye uyu mukobwa yavuze ko Imana ifite uko ihuza abantu gusa ngo ni umukobwa umukunda akanamukundira umuryango.

    Ati 'Ntabwo navuga ngo ni iki ng’iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n’abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n’icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.'

    Akomeza avuga ko iyi nkumi yigaruriye umutima we atari umunyarwandakazi. Ati 'Umukobwa tugiye kubana si umunyarwanda, ni umunya-Portugal kuko se ni uwo muri Portugal n’aho mama we akaba aturuka muri Zimbabwe ariko afite igisekuru muri Zambia.'

    Avuga ko nyuma y’umuhango wo gufata irembo wabaye, ubu yasubiye mu kazi kuko ikiruhuko cy’ukwezi yari yahawe cyarangiye, ngo azongera gusaba ikindi yagereje igihe cyo gukora ubukwe ariko akaba azabukora nyuma yo kuzana uyu mukobwa kumwereka umuryango we.

    Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC akinira uyu munsi.

    Rosalyn Dos Santos umukunzi wa Nizeyimana Mirafa

    Akomoka muri Portugal

    Asanzwe ari umuganga

    Ni mwiza byo ntacyo wamugayaho

    Afite amaraso ya Portugal na Zimbabwe

    Ngo ni umukobwa wubaha akanamukundira umuryango

    Rosalyn Dos Santos mbere y’uko ubukwe buba, Mirafa ngo agomba kubanza kuza kumwerekana mu Rwanda

    Amaze umwaka akundana na Mirafa Nizeyimana

    Mirafa yamaze gufata irembo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uburanga-bw-umuganga-wo-muri-portugal-ugiye-kurushinga-na-nizeyimana-mirafa-wahishuye-icyo-yamukundiye-amafoto

  • Ballon d’Or 2021 irarara ihawe nyirayo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, harabera umuhango wo gutanga Ballon d’Or 2021 itangwa n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi cya France Football, gihataniwe n’ibihangange muri ruhago ku Isi birimo Messi, Cristiano Ronaldo n’abandi.

    Iki gihembo kitatanzwe umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19, kiratangwa kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro mu mujyi wa Paris.

    Lionel Messi wafashije Argentine kwegukana igikombe cya Copa America 2021, abasesenguzi benshi mu mupira w’amaguru bakomeje kumuha amahirwe yo kwegukana iki gihembo cyaba kibaye icya karindwi mu mateka y’uyu mukinnyi.

    N’ubwo uru rutonde rugaragaraho Cristiano Ronaldo ntabwo ari guhabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’uyu mwaka, nyuma yo kutagira icyo afasha igihugu cye n’ikipe ye akinira.

    Karim Benzema wafashije u Bufaransa kwegukana igikombe cya UEFA Nations League uyu mwaka, nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

    Umunya-Pologne Robert Lewandowski ari mu bakinnyi bahabwa cyane amahirwe yo kwegukana iki gihembo, nyuma yo kwitwara neza cyane umwaka ushize iki gihembo kitatanzwemo ndetse n’umwaka ukurikiye agakomeza kwitwara neza n’ubwo igihugu cye n’ikipe akinira ya Bayern Munich nta bihambaye bagezeho.

    Gorginho wafashije Chelsea kwegukana UEFA Champions League na UEFA Super Cup uyu mwaka, ndetse akanafasha u Butaliyani kwegukana igikombe cya EURO 2020, ni we mukinnyi uhabwa amahirwe kurusha abandi bose bahataniye iki gihembo kubera ko afite imibare iri hejuru kubarusha, bigendeye ku byo yakoze uyu mwaka.

    Lionel Messi ni we mukinnyi rukumbi ku Isi ufite iki gihembo inshuro nyinshi, aho agifite inshuro esheshatu agakurikirwa na Cristiano Ronaldo ufite iki gihembo inshuro eshanu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Ballon-d-Or-2021-irarara-ihawe-nyirayo